Category: Uncategorized

  • Abarwayi benshi ba kanseri y'ibere bashobora kutongera guhabwa chimiothérapie – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwayobowe na University College London, bwakorewe ku barwayi barenga 4000 bari bamaze gusuzumwa kanseri y’ibere, bafite hejuru y’imyaka 40. Aba barwayi bakomokaga mu bihugu birimo u Bwongereza, Norvège, Suède, Autriche, Nouvelle-Zélande na Thailand.

    Abashakashatsi bakoresheje ikizamini cyitwa Prosigna, gipima imikorere y’utunyangingo 50 dufitanye isano n’imikurire ya kanseri y’ibere, kikagaragaza ibyago umurwayi afite byo kuba indwara yakongera kugaruka.

    Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko abarwayi barenga bibiri bya gatatu bashoboraga kutavurwa hakoreshejwe chimiothérapie, ahubwo bakitabwaho binyuze mu buvuzi bukoresha imisemburo. Mu myaka itanu, 93,7% by’abatarahawe chimiothérapie bari bakiriho, ugereranyije na 94,9% by’abayivuwe hakurikijwe uburyo busanzwe.

    Ibi byafashwe nk’intambwe ikomeye mu kuvura kanseri y’ibere hakurikijwe imiterere y’umurwayi, aho kuba gukoresha uburyo bumwe kuri buri wese. Chimiothérapie isanzwe ishobora gutera ingaruka zirimo umunaniro ukabije, iseseme, gupfuka umusatsi, kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri n’ibibazo by’uburumbuke.

    Professor Rob Stein, wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko ibi bigaragaza ko kuvura kanseri bishobora kurushaho gushingira ku miterere y’ikibyimba aho kwishingikiriza gusa ku bimenyetso bisanzwe by’ubuvuzi.

    Abashakashatsi bavuga ko bitaramenyekana niba ibyavuye muri ubu bushakashatsi byakurikizwa no ku bantu bari munsi y’imyaka 40.

    Chimiothérapie ikoreshwa mu gushiririza kanseri ishobora kudakomeza gutangwa ku bantu bose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarwayi-benshi-ba-kanseri-y-ibere-bashobora-kutongera-guhabwa-chimiotherapie

  • AS Muhanga na Rutsiro FC murabeho muzakumburwa #rwanda #RwOT

    Urugendo rwa AS Muhanga na Rutsiro FC muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda rubaye rusubitswe uyu munsi, ni nyuma y’uko zimanutse mu cyiciro cya kabiri kwitekerezaho.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026 ni bwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ‘BK Pro-League 2025-26’ yashyizweho akadomo by’umwihariko mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Ni umunsi wagiye gukinwa AS Muhanga, Rutsiro FC, AS Kigali ari zo ziri habi cyane zirwana no kutamanuka.

    Byaje kurangira AS Muhanga itsinzwe na Marines FC ibitego 3-2 mu gihe Rutsiro FC yatsinzwe na Bugesera FC 2-0, AS Kigali yaje gustsinda Musanze FC 2-1.

    Ibi byari bivuze ko AS Muhanga ya 17 n’amanota 31 na Rutsiro FC ya 18 n’amanota 29 ari zo zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

    Zikaba zabisikanye na Sunrise FC na Etoile del’Est z’Iburasirazuba zazamutse mu cyiciro cya mbere.

    AS Muhanga yamanutse mu cyiciro cya kabiri

    Rutsiro FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/as-muhanga-na-rutsiro-fc-murabeho-muzakumburwa.html

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa 25 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye na RIB.

    Ati ‘Kirazira gutanga ikiguzi ku mibonano mpuzabitsina. Ni ukuvuga ngo wowe ujya kugura ni wowe itegeko rireba.’

    Itegeko nimero 51/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi mu rivuga ibikorwa bibujijwe birimo no kwishyura umuntu hagamijwe gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ingingo ya 24 ivuga ko umuntu agamije inyungu, ushishikariza, woshya, uyobya, ureshya, uhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo; gutanga ikiguzi agamije ubwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore; gucumbikira umuntu abizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; gutangaza, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko afasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina; gufasha, guhagarikira cyangwa kurengera abizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina; kuyobora amazu akorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, gushora imari muri bene ayo mazu cyangwa gucunga umutungo azi neza ko ukomoka kuri ayo mazu; gutanga abizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi aba akoze icyaha.

    Umuntu uhamijwe n’urukiko kimwe muri ibi bikorwa ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

    Source : https://rushyashya.net/agapfa-kaburiwe-ni-impongo-abagura-indaya-bahawe-imbuzi/

  • Rayon Sports yaguye miswi na Kiyovu Sports isoreza ku mwanya wa kabiri #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino usoza Shampiyona biyifasha gusozere ku mwanya wa kabiri, ikazanahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

    Wari umukino usoza BK Pro-League ya 2025-26, ukaba wari ukomeye ku mpande zombi kuko wagombaga gutanga ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.

    Rayon Sports yari iya kabiri n’amanota 55, Kiyovu yari iya gatatu n’amanota 52, gutsinda bari guhita banganya amanota ariko Kiyovu Sports igahita ifata umwanya wa kabiri (mu makipe yo mu Rwanda kuko Al HilalSC yo muri Sudani yabaye iya mbere, APRFC iba iya kabiri na Al MerrikhSC yo muri Sudani iba iya gatatu).

    Ni umukino watangiranye n’igikorwa cyo guha icyubahiro umusifuzi Nizeyimana Is’aq wari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino ndetse akaba ari wo mukino wa nyuma asifuye kuko yasezeye, abakinnyi ba Kiyovu Sports na Rayon Sports bakoze imirongo ibiri anyuramo bamukomera amashyi.

    Umukino watangiranye imbaraga nyinshi cyane aho mu minota ine gusa ya mbere Rayon Sports yari imaze kugerageza amahirwe abiri ya Ndikumana Asman harimo umutwe n’ishoti yasigaye arebana n’umunyezamu Desire ariko awukuramo.

    Kiyovu Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 8 ya Moise Sandja Bulaya wateye ishoti ariko rikagarurwa n’igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 11, Ishimwe Rene yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina atera ishoti Kwizera akoraho umupira ugenda ugana mu izamu ariko Nshimiyimana Emmanuel awukuramo.

    Ku munota wa 31, Kiyovu Sports yakoze impinduka aho Uwimana Yakubu yasimbuye Bukuru Christophe wagize imvune.

    Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyatsinzwe na Tony Kitoga ku mupira yari ahawe na Mugisha Didier.

    Ku munota wa 45, Rayon Sports yongeye guhusha ku mupira watewe na Ndikumana Asman ariko ugakubita igiti cy’izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka aho Uwimana Yakubu yavuyemo kubera imvune hajyamamo Nsanzimfura Keddy.

    Mu munota 25 y’igice cya kabiri umukino wakinirwaga mu kibuga hagati nta mahirwe afatika yari yakabanonetse.

    Ku munota wa 60 Kiyovu Sports yongeye gukora impinduka, Gihozo David yavuyemo hajyamo Rukundo Abdulrahman.

    Umunyezamu Desire yongeye kurokora Kiyovu Sports ku munota wa 63 ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Mugisha Didier.

    Kiyovu Sports iba yishyuye iki gitego ku munota wa 71 ubwo Ganijuru Elie yatangaga umupira nabi ugafatwa Moise Sandja Bulaya akaroba umunyeza ariko Emery Bayisenge ariruka, araryama ahita awukuramo.

    Rayon Sports yahise ikora impinduka ebyiri, Tony Kitoga na Mugisha Didier bavamo hajyamo Likau Faustin Kitoko na Aziz Bassane.

    Kiyovu Sports yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 84 na Nsanzimfura Keddy kuri kufura yateye umupira ukunyura Kwizera Olivier mu maguru.

    Ku munota wa 86, Sandja Bulaya yongeye guhusha andi mahirwe asigaranye n’izamu gusa.

    Ndikumana Asman ku munota wa 88 yongeye gusigarana n’umunyezamu wa Kiyovu Sports ariko amuteye awukuramo. Umukino warangiye ari 1-1.

    Ibi bivuze ko BK Pro-League ya 2025-26, Al Hilal SC yatwaye Shampiyona, APR FC iba iya kabiri, Al Merrikh SC iya gatatu na Rayon Sports ya kane, Kiyovu Sports isoreza ku mwanya wa 5.

    Kitoga Tony yishimira igitego cye

    Nizeyimana Is’aq yasezeye gukina

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yaguye-miswi-na-kiyovu-sports-isoreza-ku-mwanya-wa-kabiri.html

  • FERWAFA yemeye ubusabe bwa Unity FC yanze gukina icyiciro cya mbere #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryamaze kwakira ubusabe bwa Unity FC bwo kutazitabira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2026/27 kubera ikibazo cy’amikoro n’intego z’iyi kipe zijyanye no guteza imbere impano z’abakiri bato.

    Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze kuri uyu wa 28 Gicurasi 2026, yavuze ko yakiriye ibaruwa ya Unity FC yo ku wa 27 Gicurasi imenyesha ko itazitabira BK Pro League kubera ubushobozi budahagije.

    FERWAFA yavuze ko hashingiwe ku ngingo ya 10.4 y’amategeko agenga amarushanwa, iyo ikipe yanze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere isimburwa n’ikipe yabaye iya gatatu mu irushanwa ry’icyiciro yari irimo.

    Ibyo byatumye hanzurwa ko Etoile de l’Est FC ari yo izakina BK Pro League ya 2026/27 nk’ikipe isimbura Unity FC.

    Uyu muyobozi yavuze ko nta mukinnyi bazabuza kujya mu ikipe ashaka, kuko intego yabo ari ugufasha impano gukura no kubona amahirwe.

    Iki cyemezo kije mu gihe BK Pro League ya 2026/27 iteganyijwe gutangira tariki ya 4 Nzeri 2026 nk’uko Rwanda Premier League yabitangaje ku wa 15 Gicurasi.

    Muri 2017 Isonga FC nabwo yanze kuzamuka, umwanya wayo uhabwa Kiyovu Sports, naho mu 2018 Intare FC nayo yanga kuzamuka bituma hategurwa imikino ya kamarampaka yasize Gicumbi FC ikomeza kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

    Unity FC yanze gukina icyiciro cya mbere

    Yasimbujwe Etoile del’Est

    Source : http://isimbi.rw/ferwafa-yemeye-ubusabe-bwa-unity-fc-yanze-gukina-icyiciro-cya-mbere.html

  • Ruhango-Bweramana: Polisi yataye muri yombi uwari wibye asaga Miliyoni na Magana arindwi (1,700,000Fr) #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango ku bufatanye n’Abaturage bamaze kumva no gusobanukirwa neza akamaro ko gutanga amakuru hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’ababikora, hatawe muri yombi umugabo wari umaze kwiba umucuruzi amafaranga asaga million na magana arindwi (1,700,000 Rwf).

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye intyoza.com ko uyu mugabo watawe muri yombi yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagali mu gihe amafaranga yafatanywe, Polisi ku bufatanye na RIB bayasubije nyirayo ariko iperereza kuri uyu wafatanywe aya mafaranga rikaba rikomeje.

    Polisi, irashimira Abaturage bakomeje kwimakaza muribo umuco mwiza w’Ubufatanye hagati yabo na Polisi bagamije gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe kandi vuba, aho ibi ngo bigaragaza ko ubufatanye ariwo musingi wo gucunga umutekano w’Abaturage n’ibyabo.

    CIP Hassan Kamanzi, avuga kandi ko Polisi yibutsa uwo ariwe wese ugitekereza kwishora mu bikorwa bigayitse bigamije guhungabanya Umutekano n’Ituze by’Abaturage ko ibyo ari ibikorwa Polisi itazihanganira kuko uzajya abikinisha wese azajya afatwa agashyikirizwa Ubugenzacyaha/RIB Amategeko akubahirizwa.

    Polisi, iributsa kandj buri mu baturage ko Ubujura atari umwuga ahubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko ko ntawe ukwiye kwishora mu bikorwa nk’ibyo bitemewe n’amategeko kuko uzabikinisha wese azafatwa akaburyozwa n’Amategeko.
    Théogène Munyaneza

    The post Ruhango-Bweramana: Polisi yataye muri yombi uwari wibye asaga Miliyoni na Magana arindwi (1,700,000Fr) first appeared on Intyoza.

    The post Ruhango-Bweramana: Polisi yataye muri yombi uwari wibye asaga Miliyoni na Magana arindwi (1,700,000Fr) appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/05/29/ruhango-bweramana-polisi-yataye-muri-yombi-uwari-wibye-asaga-miliyoni-na-magana-arindwi-1700000fr/

  • RwandAir igiye gusubukura ingendo zijya i Doha n'i Dubai – #rwanda #RwOT

    Ingendo za RwandAir zerekeza i Doha n’i Dubai zasubitswe kuva ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangiraga.

    Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 29 Gicurasi 2026 rigaragaza ko ingendo zizasubukurwa kuva ku wa 1 Kamena 2026

    Riti ‘Tuzirikana uburyo izi nzira ari ingirakamaro ku bakiliya bacu. Ubwo izi serivisi zizaba zisubukuwe, umutekano no kumererwa neza ku bakiliya bacu bizakomeza ku isonga.’

    Flights to Dubai and Doha return from 1 June 2026. pic.twitter.com/9gXNssMm8R

    — RwandAir (@FlyRwandAir) May 29, 2026

    Raporo z’ingendo zerekana ko sosiyete mpuzamahanga z’indege nyinshi zatangiye gusubukura ingendo zijya i Doha n’i Dubai, inyinshi zikazatangira kujyayo muri Kamena.

    RwandAir, mbere yo gusubika ingendo zijya cyangwa iziva muri aka karere yakoraga ingendo nyinshi mu cyumweru hagati ya Kigali na Dubai na Doha.

    Mu 2025, ingano y’ibyatwawe n’indege ya RwandAir itwara imizigo yiyongereyeho 2,4% igera kuri toni 6.257, zivuye kuri toni 6.113 mu 2024. Umubare w’abasura u Rwanda na wo wazamutseho 9% ugera ku bantu miliyoni 1,49.

    Hashize iminsi intambara hagati ya Amerika na Iran icishije make nubwo hatabura inshuro nke umwuka uba mubi hagati y’impande zombi.

    Ku wa 28 Gicurasi, Amerika na Iran byemeranyije ku gahenge k’iminsi 60, ariko hari hagitegerejwe ko Perezida wa Amerika Donald Trump akemeza. Hagati aho ibiganiro bigamije kurangiza intambara burundu byo bizakomeza.

    RwandAir yemeje ko igiye gusubukura ingendo zijya muri UAE na Qatar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-igiye-gusubukura-ingendo-zijya-muri-qatar-na-uae

  • Minisitiri w'Intebe yagaragaje uko imikorere mibi yabyara amacakubiri – #rwanda #RwOT

    Yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026, ubwo abakozi b’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Komisiyo ishinzwe ivugururwa ry’amategeko bunamiraga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Ntarama.

    Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itabaye nk’impanuka, ahubwo ko yateguwe n’ubutegetsi bwariho binyuze mu mikorere mibi byafatiwe mu nzego z’ubuyobozi bukuru.

    Yasabye abakozi b’izi nzego zihuriye mu nyubako imwe kujya bafata ibyemezo biganisha ku kunoza imibereho y’Abanyarwanda, abibutsa ko uburyo bakoramo akazi n’indangagaciro zibaranga ari byo bigena uko abaturage biyumva n’uko babona agaciro bahabwa na Leta.

    Ati ‘Uburyo dukoramo akazi n’indangagaciro zituranga, ni byo bigena uko Abanyarwanda biyumva, n’uko babona agaciro bahabwa na Leta yabo. Mu gihe tunaniwe gusohoza inshingano zacu twunze ubumwe kandi turangwa n’ubunyangamugayo, havuka icyuho kibyara amacakubiri aganisha kuri Jenoside, nk’uko amateka yacu mabi abitwereka.’

    Minisitiri w’Intebe yibukije buri mukozi wa Leta ko afite umukoro ukomeye wo guharanira ko intego ya ‘Ntibizongere’ iba igikorwa gifatika binyuze mu gukorana akazi umutimanama kandi mu buryo buhesha buri Munyarwanda agaciro, ‘twirinda ivangura iryo ari ryo ryose.’

    Yashimiye ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zagaragaje ubutwari n’ubwitange buhebuje mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko urugando rwo kubohora u Rwanda rwabaye isoko y’icyizere, ubumwe, urukundo n’ubwitange bishobora gutsinda ingengabitekerezo y’urwango.

    Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 32 ihagaritswe, abantu badakwiye kwirara ngo bibwire ko inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo zarangiye.

    Ati ‘Haracyari benshi bagerageza kugoreka amateka y’Igihugu cyacu no kubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Dusabwe twese rero guhozaho, abakuru n’abato, mu kurinda ukuri no guhangana n’amacakubiri, dukumira buri mugambi mubi ugamije kudusubiza mu mateka y’icuraburindi.’

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama rushyinguyemo abarenga 5000 biciwe muri kiliziya ya Ntarama mu Karere ka Bugesera.

    Abakozi b’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Mininfra, Minijust na RLRC bifatanyije kwibuka abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Ntarama

    Bunamiye abazize Jenoside bashyinguye muri uru rwibutso

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye abakozi ba Leta gukora neza inshingano zabo, birinda ivangura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-yagaragaje-uko-imikorere-mibi-yabyara-amacakubiri

  • Abadepite bagiye gusuzuma ibikomeje kudindiza ubuhinzi bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Izo ngendo zatangiye tariki 28 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2026 zikabaza muri imwe mu mirenge igize uturere two mu ntara zose ndetse no kuva ku itariki 6-7 Kamena 2026 mu mirenge y’uturere two mu Mujyi wa Kigali.

    Kazarwa yagize ati ‘Dukomeje gushyira imbere inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage. Izi ngendo zizadufasha kubona amakuru aturutse ku baturage no ku bafatanyabikorwa kugira ngo harebwe uko gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi zarushaho gutanga umusaruro no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.’

    Muri izo ngendo, Abadepite bazasura ibikorwa by’ubuhinzi, bagirane ibiganiro n’inzego z’ibanze, amakoperative y’abahinzi, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abaturage.

    Hazibandwa kandi ku mbogamizi zikigaragara mu ubuhinzi zirimo ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ku kigero gito, ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ibura ry’ibikorwaremezo by’ubuhinzi n’ihuzwa ry’abahinzi n’amasoko.

    Abadepite bazaboneraho gushaka uko haboneka ibisubizo by’ibibazo abaturage bazaba bagaragaje ndetse banasuzume uko ibibazo bagejejejweho mu ngendo zabo ziheruka byakemuwe.

    Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko bitarenze mu 2029 umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzongerwa ku kigero cya 50% mu rwego rwo gukomeza kwihaza mu biribwa n’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, inagaragaza ibizarufasha.

    Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi hazongerwa ubuso bw’ubutaka bwuhirwa bukava kuri hegitari zirenga gato ibihumbi 74.375 bukagera ku 132.171 mu 2029.

    Mu gufasha abahinzi, guverinoma ibunganira kubona bikoresho byo kuhira ku buso buto butarenze hegitari 10, aho itanga itanga 50% by’ikiguzi cy’ibikoresho nk’imashini zuhira, umuhinzi na we akishyura 50%.

    Ku bijyanye no gukoresha ifumbire mvaruganda, mu Ukwa ubu bigeze ku gukoresha ibiro 73,1 kuri hegitari mu gihe byitezweho kizagera ku biro 94,6 mu 2029 bikazafasha kongera umusaruro.

    U Rwanda rufite ubushobozi bwo guhunika ibinyampeke bingana na toni 318.000 buvuye kuri 240.000 bikaba buzagera kuri toni 420.000 muri 2029.

    U Rwanda kandi rufite gahunda yo kongera umusaruro w’ubworozi nk’aho umukamo w’amata y’inka witezweko uzava kuri litiro 1.092.430.000 bikazagera kuri 1.300.000.000 ku mwaka mu 2029.

    Umusaruro w’amafi wari toni 28.000 muri 2017, ugera kuri 48.000 mu 2024 bikaba byitezwe ko uzagera ku 77.000.

    Ku bijyanye n’amagi umusaruro uzagera nibura kuri toni 21.000 mu 2029, uvuye kuri 17.000 mu 2024.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yavuze ko bagiye gusuzuma ibikomeje kudindiza ubuhinzi bw’u Rwanda

    Abadepite bagiye gusura ibice bitandukanye by’u Rwanda barebe imbogamizi ziri mu bworozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bagiye-gusuzuma-ibikomeje-kudindiza-ubuhinzi-bw-u-rwanda

  • Iminsi 100 yo Kwibuka isiga abarokotse Jenoside batishoboye bunganiwe ibifite agaciro ka miliyari 1 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, ubwo Ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda, ryibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro basobanurirwa ubwicanyi bwahakorewe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko gusura inzibutso no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda, ari ikimeneyetso cyiza kigaragaza ko ibi bigo na byo biri mu murongo wo gusigasira amateka.

    Yavuze ko ibi bikorwa birema ndetse bikanatera imbaraga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abo mu byiciro bitandukanye babasura bakanabashyigikira hirya no hino mu gihugu, ibyereka Abarokotse Jenoside ko atari bonyine.

    Ati ‘Iyo abantu baje bagasura urwibutso bagasura abarokotse Jenoside bakabashyigikira, bibarema umutima. Ubu icyunamo cy’iminsi 100 kijya kurangira abarokotse Jenoside baremewe ibintu bifite agaciro k’arenze miliyari 1 Frw, abenshi bahabwa inka, bakubakirwa inzu, bagasanirwa inzu, bagahabwa amatungo magufi, bagahabwa amafaranga abafasha gutangira ubucuruzi buciriritse.”

    Ahishakiye yakomeje avuga ko ibyo bintu byose ari umusanzu ukomeye mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

    Ati ‘Ni ibintu byiza rero birwanya ihungabana, iyo umuntu yeretswe urwo rukundo, bakamushyigikira bituma uwarokotse yumva ko atari wenyine akumva ko ari kumwe n’abantu biteguye kumwumva no kumushyigikira.”

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Inganda zitunganya umuceri mu Rwanda, Ndagijimana Laurent, yavuze ko gusura Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro babikoze kugira ngo bahakure inyigisho zibafasha gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda yaba hagati yabo ndetse n’abo bakoresha, bitandukanye n’abababanjirije bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ‘Turashaka kubaka Umunyarwanda ufite umurage mwiza yaha uwo yabyaye kandi ntiwamuha uwo murage utarebye amateka nk’aya twabonye.”

    Mukandera Marie Jeanne na we ubarizwa muri iri huriro, yavuze ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bituma bongera kumva ko bagomba gushyira hamwe bakubaka ubumwe mu bakozi bakoresha, na bo bagatanga umusanzu mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko kuba Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro batereranwe n’amahanga byamweretse ko gushyira hamwe nk’Abanyarwanda ari byo bizatuma iterambere ryiyongera aho kwiringira ak’imuhana

    Ati ‘Ubu twageze kure kuko niba ukora ugakorera mu gihugu gitekanye, niba ushora imari aho izunguka, niba ubuyobozi bw’Igihugu buguha inama kugira ngo ibyo ukora ubinoze neza ni umusanzu ukomeye twabonye muri iyi myaka 32 bitandukanye na Leta ya mbere ya Jenoside.”

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguwemo Abatutsi barenga 105.000 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abakora mu nganda zitunganya umuceri mu Rwanda bunamiye abishwe muri Jenoside biyemeza kuguma kuba hafi abayirokotse

    Abakora mu nganda zitunganya umuceri basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro

    Mukandera Marie Jeanne yavuze ko yishimira gukorera mu gihugu gifite ubuyobozi bwiza bwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

    Abakora mu nganda zitunganya umuceri mu Rwanda bunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko buri mwaka mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse baremerwa ibifite agaciro ka miliyari 1 Frw

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda, Ndagijimana Laurent, yavuze ko bazakomeza gusura abarokotse Jenoside no kubaba hafi mu rugendo u Rwanda rukomeje rwo kwiyubaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iminsi-100-yo-kwibuka-isiga-abarokotse-jenoside-batishoboye-bunganiwe-ibifite