Category: Uncategorized

  • Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva yitabiriye inama ya AfDB – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yatangiye ku wa 26 Gicurasi 2026, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Denis Sassou Ngueso wa Repubulika ya Congo, Brice Oligui Nguema wa Gabon na Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique, abakuru baza Guverinoma barimo na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, abayobozi bakuru b’ibigo by’abikorera n’amabanki n’ibindi.

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byagize biti ‘Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama Ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ya 2026.’

    Perezida wa AfDB, Dr Sidi Ould Tah yagaragaje ko hakenewe amavugurura mu mikorere, amategeko n’ibikorwaremezo bifasha kugera ku mari, bigamije iterambere rya Afurika.

    Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1974. Ni umufatanyabikorwa w’imena u Rwanda rufite aho igice kinini cy’amafaranga yayo gishorwa mu bikorwa remezo.

    Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitatu

    Inama ngarukamwaka ya AfDB yabereye i Brazzaville kuva ku wa 25-29 Gicurasi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-yitabiriye-inama-ya-afdb

  • Amata angana na 60% yo mu Gishwati ntacyakirwa ku makusanyirizo kubera ifumbi – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 21 Gicurasi 2026 ubwo hizihizwaga umunsi w’inka ku nshuro ya kabiri, gahunda yatangijwe n’Akarere ka Rubavu mu kugaragaza akamaro k’inka mu iterambere ry’abaturage.

    Umuyobozi Mukuru muri MINAGRI ushinzwe iterambere ry’ubworozi, Ndorimana Jean Claude, yagize ati ‘Ikibazo gikomeye cy’ifumbi y’amabere y’inka gikomeye mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba cyane cyane mu cyanya cya Gishwati cyatumye amata angana na 60% atacyakirwa.’

    Yavuze ko basanze iki kibazo giterwa na bamwe mu borozi bivurira amatungo batarabyize, ibi bigatuma hari imiti myinshi bakoresha yatakaje ubushobozi bwo kuvura ikangiza inka aho kuzitaho.

    Yavuze kandi ko hari n’abatita ku isuku y’inka nko kudasukura ibiraro n’aho inka zibyagira hakabaho kandi n’ikibazo cyo gukama inshuro imwe ku munsi cyangwa gukama amabere abiri bagasiga andi abiri ngo baticura amata.

    Ati ‘Ubundi ahandi ubworozi buteye imbere bakama inshuro 3 ku munsi.’

    Ndorimana yasabye aborozi mu guhangana n’ikibazo cy’uburwayi bw’ifumbi y’amabere kwifashisha abaganga b’amatungo babyigiye bakabafasha kuvugurura no kunoza ubworozi bwabo, kwita ku isuku mu biraro n’aho inka zibyagira, koza icebe ry’inka mbere yo gukama.

    Abaorozi bagiriwe inama kandi yo gukaraba neza intoki hamwe no koza neza ibikoresho byifashishwa mu gukama, no gukama inshuro ebyiri ku munsi kuko gukama inshuro imwe ari ugutera umusonga inka ikamwa amata menshi.

    Umworozi w’intangarugero wo mu Murenge wa Rugerero, Habiyaremye Abdul Karim yagaragaje ko kuvugurura ubworozi byabafashije no kuzamura umukamo n’agaciro k’inka.

    Ati ‘Gahunda nyinshi za Leta zadufashije nk’aborozi ku buvugurura, none inka yaguraga miliyoni 1 Frw igeze kuri miliyoni 5 Frw, ndetse ni umukamo warazamutse ku buryo nk’iyo nka iba ikamwa litiro 25 ku munsi, kandi turaza gukomeza gukurikiza inama twahawe kugira ngo turwanye ifumbi.’

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yagaragaje ko mu guhangana n’ibibazo bibangamiye aborozi birimo n’icy’ifumbi bagiye kugirana imihigo n’aborozi bakayisinyira ndetse bakazajya bakora isuzuma rihoraho, ku buryo buri mbere y’uko hizihizwa umunsi w’inka bazajya babanza kureba ko ibyo bemeranyijwe byagezweho.

    Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo mu 2025 igaragaza ko mu Rwanda habarurwaga inka 1.727.913. I Rubavu ho habarurwa inka 32.645.

    MINAGRI igaragaza ko kubera ingamba nyinshi Leta y’u Rwanda yagiye ifata zigamije kuzamura umukamo zirimo no kuvugurura ubworozi bw’inka, byatumye ingano y’umukamo igihugu kibona uzamuka uva kuri litiro 332.000 ku munsi wariho mu 2005, ugera kuri litiro miliyoni 2.9 ku munsi mu 2025.

    Inka zo mu Gishwati zugarijwe n’ifumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amata-angana-na-60-yo-mu-gishwati-ntacyakirwa-ku-makusanyirizo-kubera-ifumbi

  • Muhanga: Bafatanywe toni y'amabuye y'agaciro yacukuwe mu buryo butemewe – #rwanda #RwOT

    Aba bafatiwe mu cyuho mu ijoro rishyira ku wa 26 Gicurasi 2026, mu Karere ka Muhanga Umurenge Kabacuzi mu Kagari Butare, barimo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

    Muri abo harimo batanu bakekwaho gushora urubyiruko mu bikorwa by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko, aho nabafatanywe amabuye barimo bagura, na ho bane bandi bakurikiranyweho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko igikomeye mu byakozwe ari ugufata abashukaga urubyiruko ngo rujye kubacukurira amabuye mu buryo butemewe ruyabazanire bayagure.

    Ati ‘Bariya batanu bafashwe barimo bagura amabuye mu buryo butemewe, kandi bakanashora urubyiruko mu bucukuzi ngo babagurire umusaruro, babashukishije amafaranga. Abagura batanga amafaranga mbere, kandi bagashora ruriya rubyiruko ngo rujye kubashakira amabuye.’

    Kugeza ubu abafashwe bahise bajyanwa kuri Polisi, Sitasiyo ya Kiyumba, aho ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.

    Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro yacukuwe bitemewe

    Uru rubyiruko rwashukishwaga amafaranga tukajya gucukura amabuye y’agaciro bitemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-bafatanywe-toni-y-amabuye-y-agaciro-yacukuwe-mu-buryo-butemewe

  • Amafunguro ateguye nabi yica abantu ibihumbi 420 buri mwaka: Ibyo ugomba kwitondera – #rwanda #RwOT

    Abahitanwa na yo 30% ni abana bari munsi y’imyaka itanu. Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko imyaka miliyoni 33 y’ubuzima bwiza itakara buri mwaka kubera kurya ibiryo byanduye.

    Mu kurwanya amafunguro yanduye, mu byo ugomba gukurikiza harimo, gutunganya ibyo ugiye guteka, gutandukanya ibiribwa no kubiteka neza.

    Ugomba gukaraba intoki n’aho gutegurira amafunguro, gutandukanya ibiribwa bifite ibyago byinshi byo guteza ibibazo n’ibindi bifite bike, kubiteka neza no kubikonjesha mu buryo bwiza.

    Hari amafunguro aba ariho utunyabuzima tutagaragara dushobora gutera indwara. Amafunguro turiho ashobora kudukwirakwiza nko mu rugo no ku bindi biribwa.

    Amwe mu mafunguro arimo aba ateje ibyago aba arimo inyama z’inkoko, inyama zisanzwe, amagi, imbuto n’imboga bitogeje, amashaza n’ibindi binyamisogwe bitonoye.

    Ibuka koza ibikoresho ukoresha, aho bategurira amafungura nk’aho gukatira imboga, kuronga imboga n’imbuto uko bikwiriye n’ibindi. Nufata ku nyama uzibuke gukaraba intoki kuko bishobora gukwirakwiza indwara, mu gihe wagize ibibazo ukibuka kujya kwa muganga.

    Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko wariye ibiryo byanduye bikakugwa nabi harimo kuribwa mu gifu, kuruka, guhitwa rimwe na rimwe ukituma umwanda urimo amaraso, umuriro hari n’igihe ibiryo byanduye bishobora kukugiraho ingaruka mu bijyanye n’ubwonko.

    Kuruka no guhitwa ni ibimenyetso mpuruza bishobora gutuma ujya kwa muganga byihuse cyane cyane ku bana kuko bituma umubiri wumagara umwana akaba yazahara.

    Niba umwana yatangiye guhindura imikorere, kugira inyota, kwihagarika gake gucibwamo no kugira imbaraga nke kwituma umwanda urimo amaraso, kubabara mu gifu cyangwa mu kibuno, yagize umuriro uri hejuru ya degree Celsius 38,9.

    Ku bantu bakuru ni igihe watangiye kugira imbaraga nke, guhinduka k’uruhu, umuriro ungana na degree Celsius 39,4, guhora uruka kwituma ibyoroshye cyane cyane nka gatatu ku munsi, amazi yabaye make mu mubiri, kugira inyota, kumagara mu kanwa kwihagarika gake cyangwa ntibibe n’ibindi.

    Amafunguro ateguye nabi ahitana abantu benshi ku Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amafunguro-ateguye-nabi-yica-abantu-ibihumbi-420-buri-mwaka-ibyo-ugomba

  • Abitabiriye 'Memorial Rutsindura' beretswe ibanga ryo kwizigamira bihoraho muri EjoHeza bisunze ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu irushanwa ry’imnsi itatu ryo kwibuka uwahoze ari umukinnyi, umwarimu n’umutoza wa Volleyball, Rutsindura Alphonse, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ryabereye mu turere twa Huye na Gisagara, rikitabirwa n’abantu benshi, bongeye kwibutswa ibyiza byo kwizigamira muri EjoHeza, bateganyiriza amasaziro yabo kare.

    Muri iri rushanwa ryabaye tariki 22-24 Gicurasi, Umuhuzabikorwa wa EjoHeza mu turere twa Huye na Nyamagabe, Uwimbabazi Marie Louise, yagaragaje ko nyuma y’uko abantu bamaze gusobanukirwa na gahunda ya EjoHeza, hanatekerejwe uburyo bworoshye bwo kubafasha kwizigamira batavunitse kuko biba ari ibintu bizakorwa igihe kirekire, ari na yo mpamvu hatekerejwe ubundi buryo bwo kuborohereza icyo gikorwa.

    Yasobanuye iko ikoranabuhanga rya ‘Iremere na EJoHeza’, rikora ku munyamuryango wa EjoHeza ufite telefone irimo umurongo wa MTN inarimo Mobile Money, ayifata akayihuza na konti ye ya EjoHeza.

    Ati ‘Iyi gahunda yaje ije gukuraho kwibagirwa, kuko twari tumenyereye ko umuntu yibwiriza akizigama, ariko kandi byajyaga bibaho ko yakwibagirwa none ubu, ibyo bigiye kuba amateka kuko nuhuza konti yawe ya EjoHeza n’iya MTN MoMo, uzajya uyiha gahunda, haba ku munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi, ikajya yikuriraho ayo wiyemeje, kuko kwiyibutsa biragora.’

    Uwimbabazi yakomeje ashishikariza cyane cyane urubyiruko rurimo abanyonzi, abamotari n’abandi bose cyane cyane abikorera kwitabira iyi gahunda, abibutsa ko bakora ku mafaranga buri munsi bityo ko iri koranabuhanga ribafasha guteganyiriza amasaziro yabo bitabagoye.

    Yamaze impungenge abatekereza ko igihe bihaye intego yo kwizigama, wenda bikabaho ko kuri konti ya MoMo haburaho amafaranga, ibyo bidakwiye gutera impungenge kuko iyo bibayeho ikoranabuhanga rikaburaho amafaranga, ibyo ntacyo bitwara ndetse bitanarema ideni ryamugiraho ingaruka, asaba abantu kubyitabira bakanda *182*5*3# bagakurikiza amabwiriza.

    Yanibukije kandi ko uburyo bworoshye bwo gusura konti no kwiyandikisha mu bashya bikiri ugukanda *506# bakiyandikisha, bakandikisha abana, bakizigamira cyangwa se bakareba ubwizigame bagize, ibinakorwa hifashishijwe urubuga rwa murandasi www.ejoheza.rssb.rw.

    Bamwe mu bamaze kwitabira Iremere na EjoHeza, bavuze ko ari uburyo bwaje bukenewe kuko batazongera kwibagirwa kwizigamira, ahubwo ikoranabuhanga rizajya ribibatunganyiriza.

    Mukasekuru Régine utuye mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ngoma, waniyandikishije muri Iremere na EjoHeza, yagize ati ‘Kubera ko iki kiba ari igikorwa kizakorwa igihe kirekire, bibaho ko hari igihe wahuga ukibagirwa, rero igihe azajya yikuraho mu buryo bwihuse, bizamfasha kongera ubwizigame bwanjye , urumva ko gahunda ya Iremere ije kudufasha ibintu byinshi.’

    Yakomeje agaragaza ko iri koranabuhanga rizamufasha kuzigamira umwana kuko akenshi yabyibagirwaga kubyikorera.

    Ni na ko biri kuri Nsanzumuhire Félicien wo mu Murenge wa Mbazi, wavuze ko ubu buryo bwo kwizigamira bihoraho kuri telefone, abifata nk’umuyoboro mwiza uzatuma ubwizigame bwe buhora bugendera igihe.

    Ati ‘Nk’ubu jyewe nashyizemo ko buri kwezi kuri MoMo yanjye hazajya havaho 5000 Frw, ubu njya kubona nkabona ubutumwa bwa telefone ko ubwizigame bwanjye bwageze mu kigega cya EjoHeza byikoze, nkumva ndishimye.’

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yavuze ko ari gahunda abantu bose bakwiye kumva kuko ari amahitamo mazima.

    Ati ‘Nk’uko izina ribivuga, Umunyarwanda wese twamwifuriza kugira ejo heza, kugira ngo azasaze neza, atabereye umuzigo umuryango cyangwa igihugu. Iyi ni gahunda yaje ari igisubizo rwose cyane cyane kuri babandi basanzwe badateganyiriza izabukuru biciye ku mushahara.”

    Yibukije abantu ko bakwiye kwizigamira bagifite imbaraga kuko iyo bamaze gusaza usanga batangiye kugorwa n’ubuzima.

    Kuva EjoHeza yatangira kugeza ubu, mu Karere ka Huye, abaturage bamaze kwizigamira asaga miliyari 2 Frw, n’abanyamuryango basaga ibihumbi 136, bangana na 34% by’abaturage bose. Irimo abagore basaga ibihumbi 74 n’abagabo basaga ibihumbi 62, umubare ubuyobozi bufata nk’ukiri muto, ari yo mpamvu hifuzwa ko wakwiyongera hibandwa ku rubyiruko.

    Uwizigamiye muri EJoHeza ahabwa pansiyo ku myaka 55, ndetse amakuru y’urwego rubishinzwe avuga ko umunyamuryango ashobora gukoresha igice cy’ubwizigame bwe adategereje kugera ku myaka 55 ko bikiri kunozwa mu gihe kitarambiranye bizatangira gukurikizwa.

    Ikindi kandi, muri EjoHeza amafaranga umunyamuryango yizigamiye yunguka ari hejuru ya 10% buri mwaka, inyungu utabona ahandi.

    RSSB ibinyujije muri gahunda yayo y’ubwizigame bw’igihe kirekire izwi nka EjoHeza, isanzwe ari umuterankunga w’imena wa Tournoi Memorial Rutsindura

    RSSB yiyemeje kwimakaza ikoranabuhanga, ngo bifashe abayigana byoroshye

    Umuhuzabikorwa wa EjoHeza mu turere twa Huye na Nyamagabe, Uwimbabazi Marie Louise, yavuze ko gahunda ya Iremere na EjoHeza ije koroshya uburyo bwo kwizigama abantu batavunitse

    Umuyobozi wa RSSB, Ishami rya Huye, Nsabimana Ladislas (wambaye ingofero y’umukara afashe ku gikombe), ashyikiriza igihembo ikipe ya RP Kigali

    Umuyobozi wa RSSB, Ishami rya Huye, Nsabimana Ladislas (wambaye ingofero y’umukara afashe ku gikombe), ashyikiriza igikombe ikipe ya PSVF yahize izindi zo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye

    Visi Meya ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yavuze ko ubwitabire bwa EjoHeza bugeze kuri 34% by’abaturage bose, bityo hakenewe kongera ubukangurambaga

    EjoHeza igamije gufasha cyane cyane urubyiruko ngo rutegure kare amasaziro meza

    Mgr Rukamba Philippe uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiwe uruhare yagize mu gushyigikira irushanwa ryo kwibuka Rutsindura mu myaka myinshi yabanje

    Ikipe ya PSVF muri ‘Tronc Commun’ (yambaye umweru) ihanganye n’iya GSOB yambaye icyatsi

    Beach Volleyball iri mu mikino yanejeje abitabiriye Memorial Rutsindura yabaga ku nshuro ya 22

    Umukino wa Gisagara VC na REG VC uri mu yaranze iri rushanwa

    Ikipe ya Police VC na yo iri mu zitabiriye iri rushanwa

    Ikipe ya APR VC ni yo yatwaye igikombe gikuru cy’irushanwa

    Ishyaka ryari ryose no mu bakobwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abitabiriye-memorial-rutsindura-beretswe-ibanga-ryo-kwizigamira-bihoraho-muri

  • Nyamasheke igiye gusigarana Inzibutso za Jenoside 11 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Mukankusi Athanasie yabitangaje ku wa 24 Gicurasi 2026, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari abakozi b’Uruganda rw’Icyayi rwa Gisakura.

    Mu 2019 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Icyo gihe Nyamasheke nka kamwe mu ho Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana bukomeye, bitewe n’uko ari mu gice cyari zone Triquoise hari inzibitso za Jenoside 21 zirahuzwa hasigara 14.

    Visi Meya Mukankusi yavuze ko nk’uko babigiriwemo inama na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu izo nzibutso bateganya kongera kuzihuza hagasigara 11.

    Ati “Turi kubaka urwibutso rwa Rwamatamu mu buryo bujyanye n’igihe, kugira ngo tuzahurizemo inzibutso eshatu. Nituva mu gice cya Rwamatamu tuzakomereza no mu bindi bice uko ubushobozi bugenda buboneka ariko turabizi ko tugomba guhuza inzibutso”.

    Mu nzibutso 11 za Jenoside zizasigara harimo n’Urwa Gisakura. Mukankusi avuga ko impamvu bahisemo gusiga uru rwibutso ari uko rufite umwihariko w’amateka y’ukuntu Abatutsi biciwe mu cyayi no mu Ishyamba rya Nyungwe.

    Umuyobozi w’Uruganda rw’Icyayi rwa Gisakura, Kizito Mugabo yavuze ko bamaze kumenya abantu 47 bari abakozi b’uruganda bishwe muri Jenoside, anenga abayobozi b’inganda z’icyayi bagize uruhare mu kwica abakozi babo babaziza uko bavutse.

    Mukarusine Olive warokokeye muri uru ruganda yavuze ko nyuma y’iminsi itatu Jenoside itangiye, Abahutu n’Abatutsi batangiye kwivangura, Abatutsi batangira gutotezwa, abicanyi bahamagara umugabo we Gashumba bamusaba kubagurira inzoga atashye baramukurikira bamwicira mu cyayi.

    Ati “Bari bambaye amakoma, bisize ingwa n’uwo wari uzi wasangaga yahindutse utamumenya. Mwa babyeyi mwe ndabiginze mureke kwigisha abana banyu ivangura kuko Jenoside ni mbi cyane”.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside avuga ko zatumye hari abarokoka.

    Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Inkotanyi zahise zitangira urugamba rwo kuvura ibikomere byaba ibyo ku mubiri n’ibyo ku mutima.

    Ni urugamba rwabangikanye no kongera gusana ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenywe n’abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

    Akarere ka Nyamasheke kihaye intego y’uko igikorwa cyo kuvugurura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi cyaba cyarangiye bitarenze imyaka itanu, ni ukuvuga mu 2031.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisakura ni rumwe muri 11 zizagumaho muri Nyamasheke

    Visi Meya Mukankusi yavuze ko bakomeje igikorwa cyo kuvugurura no guhuza inzibutso kizarangira bitarenze 2031

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikubaka igihugu kitavangura

    Umuyobozi w’Uruganda rw’Icyayi rwa Gisakura, Kizito Mugabo yanenze abari abayobozi b’inganda z’icyayi bagize uruhare mu kwica abakozi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-igiye-gusigarana-inzibutso-za-jenoside-11

  • MIFOTRA yatanze ikiruhuko cy'umunsi wa Eid al-Adha – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo iyi Ministeri yasohoye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026, yagize iti ‘Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo iramenyesha abakoresha n’abakozi bose bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera ko ku wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, ari umunsi w’ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid Al-Adha.’

    Eid al-Adha, ni Umunsi Mukuru w’Igitambo wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana.

    Eid al-Adha wizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, ukwa cumi na kabiri ndetse kukaba n’ukwa nyuma ku ngengabihe y’Idini ya Islam.

    Ni wo munsi utangiriraho umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saoudite i Mecca ukamara iminsi itanu.

    Ni wo Munsi Mukuru uza ku mwanya wa kabiri mu yizihizwa mu Idini ya Islam nyuma ya Eid al-Fitr. Uyu munsi ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo hagamijwe gushyira mu bikorwa inkingi yo ‘gutamba’ imwe mu zigize ukwemera mu idini ya Islam.

    Mu bikorwa biranga Abayisilamu ku munsi w’Igitambo harimo n’iby’urukundo nko gufasha abatishoboye.

    Isengesho ryo kuri uwo munsi rigomba gukorwa kare mu gitondo izuba rikirasa kandi rigahuriza hamwe abantu benshi.

    Kuri uyu munsi uba ari n’ikiruhuko, Abayisilamu bashishikarizwa kurangwa n’ibikorwa by’urukundo, bagafasha abakene, kandi bagahurira hamwe mu isengesho.

    Nyuma y’isengesho, imiryango n’inshuti barahura bakifurizanya ibyiza, bagasurana, bagakemura amakimbirane yaba ari hagati yabo, nyuma bagasangira.

    Amafunguro atekwa aba arimo intama, inka n’ihene ku buryo n’abakene bahabwa kuri ayo mafunguro bakajya kurya mu ngo zabo.

    Uyu munsi utangirwa n’isengesho mu ngo, rigakurikirwa no gutangira kubaga amatungo aza kuribwa nk’igitambo, zigasaranganywa n’inshuti n’abavandimwe uhereye ku bakene, nyuma akaba aribwo ibikorwa byo guteka bitangira.

    Nta muyisilamu uba wemerewe kugira ikintu arya atarava gusenga.

    Amatungo abagwa kuri uyu munsi ni akuze gusa aho amategeko y’idini ya Islam agena ko nk’ihene igomba kuba ifite umwaka, intama ikaba ifite amezi atandatu mu gihe inka igomba kuba ifite nk’imyaka ibiri. Mu bihugu bibamo ingamiya, igomba kuba ifite imyaka itanu.

    MIFOTRA yatanze ikiruhuko cy’umunsi wa Eid al-Adha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mifotra-yatanze-ikiruhuko-cy-umunsi-wa-eid-al-adha

  • Sudani y'Epfo: Abasirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bahawe imidali y'inshimwe – #rwanda #RwOT

    Ni imidali bahawe ku wa 25 Gicurasi 2026 mu muhango wabereye mu kigo cya Loni kiri i Malakal, muri Leta ya Upper Nile, mu rwego rwo kubashimira ubwitange, ubunyamwuga n’umusanzu wabo mu guteza imbere amahoro no kurinda abasivili.

    Abasirikare bahawe imidali ba RWANBATT-2, bashimiwe uruhare rudasanzwe bagize mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri kimwe mu bice bya Sudani y’Epfo bikigaragaramo umutekano muke.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNMISS, Maj Gen Junhui Wu, wari uyoboye uwo muhango, yashimye abasirikare b’u Rwanda ku bwitange, imyitwarire myiza ndetse n’uruhare mu gushyigikira amahoro ku ruhando mpuzamahanga.

    Yagize ati ‘Imidali mwahawe uyu munsi igaragaza icyizere mufitiwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’umuryango mpuzamahanga. Igaragaza ubutwari bwanyu, ukwihangana n’ubunyamwuga bwanyu mu kazi gakorerwa mu bihe bikomeye kandi gasaba ubushishozi.

    Maj Gen Junhui Wu yabwiye Ingabo z’u Rwanda ko kuva zagera muri ubu butumwa zakomeje kugaragaza ubushobozi buhambaye mu kazi, zirangwa n’imyitwarire myiza ndetse no gukorera hamwe mu nshingano zazo.

    Ati ‘Mwabashije kubungabunga umutekano, kurinda abasivili no gufasha ibikorwa by’ubutabazi kugera aho bikenewe, kandi imyitwarire yanyu yahesheje ishema ubutumwa bwa UNMISS.’

    Umuyobozi Mukuru uhagarariye Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Col Emmanuel Kanobayire, yavuze ko abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidali bujuje inshingano zabo neza bagahangana n’imbogamizi zitandukanye.

    Yagaragaje ko iyi midali itagaragaza gusa kurangiza ubutumwa, ahubwo ishimangira ubwitange, ubushake, ubutwari ndetse no gukomera ku mahame yo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba UNMISS, n’abahagarariye ingabo zituruka mu bihugu bitandukanye bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Leta ya Upper Nile muri Sudani y’Epfo.

    Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo bahawe imidali y’inshimwe

    Abasirikare b’u Rwanda bashimiwe ubwitange bagaragaje mu mirimo yo kubungabunga umutekano muri Sudani y’Epfo

    Abasirikare b’u Rwanda bakoze akarasisi kanogeye ijisho

    Loni yashimiye ingabo z’u Rwanda zakoranye ubunyamwuga mu butumwa bwa UNMISS


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sudani-y-epfo-abasirikare-b-u-rwanda-bari-mu-butumwa-bwa-loni-bahawe-imidali-y

  • Nyabihu: Inka zirenga 400 zimaze korozwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo wibuka abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Ntara y’Iburengerazuba wahujwe no koroza imiryango 12 yayirokotse itishoboye. Igikorwa cyabere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyabihu.

    Habimfura Bernard w’imyaka 61 wo mu Murenge wa Mukamira, Akagari ka Jaba warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishimiye inka yahawe.

    Ati ‘Tugiye kongera kunywa amata njye n’abana banjye bane, nyuma y’uko inka twari dusanzwe tworoye zari zarasahuwe kandi n’igikorwa cyiza kigiye kudufasha kwiteza imbere.’

    Umucuruzi wo mu Karere ka Karongi, Urimubenshi Aimable, witabiriye uyu muhango yanenze abikorera bagize uruhare mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ‘Turanenga bagenzi bacu bikoreraga bashoye imari mu bwicanyi, ari na ho itandukaniro riri uyu munsi twe dushora imari turangamiye kugera ku Rwanda twifuza, abaturage babayeho neza ari na yo mpamvu duterwa ishema no koroza abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.’

    Visi Perezida wa Kabiri w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Diane Mukasahaha Kamanzi yagaye abikorera bagize uruhare mu gusahura imitungo no kwica abakiliya babo.

    Ati ‘Abikorera babaye ibigwari turabagaya cyane, kuko ntibikwiriye ko bari kugira uruhare mu kwambura ubuzima abakiliya babo. Ni ubugwari, ntabwo ari ishema ari yo mpamvu twe uyu munsi dukomeza gushyigikira abakiliya bacu mu bikorwa, atari amagambo gusa.’

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko kubera gahunda nziza za Leta, imiryango 407 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye imaze korozwa inka, binyuze muri gahunda zitandukanye n’abafatanyabikorwa mu gukomeza kubafasha kugira imibereho myiza.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba witabiriye uyu muhango yagaragaje Urugaga rw’Abikorera ari ingenzi mu rugamba rwo kwigira no kubaka Igihugu, ndetse anaboneraho kugaya abikoreraga batanze byinshi mu gutiza umurindi abakoraga Jenoside.

    Ati ‘Koroza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abikorera bo muri iyi ntara bamaze kubigira umuco, kandi ni igikorwa cyiza mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abayirokotse n’abandi basahuwe, imibereho yabo igahinduka muri uru rugendo rwo kwiyubaka no kongera kugira ubuzima.’

    Inka 12 zatanzwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba zorojwe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, zije zisanga izindi 15 baherukaga gutangwa muri aka karere mu 2023.

    Visi Perezida wa Kabiri w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Diane Mukasahaha Kamanzi yagaye abikorera bagize uruhare mu gusahura imitungo no kwica abakiliya babo

    Abikorera boroje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Nyabihu

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe inka zizabafasha kwivana mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-inka-zirenga-400-zimaze-korozwa-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Umukobwa wanjye ansabye kwishyingira nabimushyigikiramo – Micky #rwanda #RwOT

    Micky yatangaje ko umukobwa kwishyingira ari ikintu cyiza mu gukomeza umubano hagati y’umugore n’umugabo ndetse ko n’umwana we w’umukobwa aramutse yifuje guca muri iyi nzira nawe yanyuzemo, yabimwemerera.

    Mukobwajana Asifiwe wamamaye muri sinema nyarwanda nka Micky yagaragaje ko kubana ku mukobwa n’umuhungu bitegura kubakana mbere y’igihe cy’ubukwe nyir’izina ari ingenzi cyane kuri bo kuko bibafasha gutangira kwihereza amanota yuko bazashoborana ubuzima mu gihe bazaba babanye byemewe n’amategeko.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, uyu mufasha wa AG Promoter yifashishije urugendo rw’ubuzima bw’ibizazane by’urukundo baciyemo mbere y’uko basezerana imbere y’amategeko mu kwerekana ko imigirire yo kubana k’umusore n’inkumi mbere y’ubukwe ifite umumaro udasanzwe.

    Ati ‘Kwishyingira ntacyo biba bitwaye kubera ko byadufashije kubanza kumenyana mbere yuko dufata icyemezo cyo gusezerana kuko twasezeranye tuziranye. Njyewe n’umwana wanjye abinsabye nabimwemerera kandi nkamushyigikira kuko natwe twabanye nk’uku kandi twasezeranye tuzi neza ibyo tugiyemo.’

    Ku rundi ruhande ariko, Micky yanahishuye ko icyo yise intandaro y’uku kwishyingira acyeza, yaturutse ku muhate w’umugabo we wifuzaga gukora uko ashoboye kugira ngo amufashe gutuma umwana we akurira buzima butandukanye n’ubwo yabagamo aho yari atuye.

    Ati ‘Intandaro yo kujya kubana tudakoze ubukwe kwari ukugira ngo amfashe kurera umwana wanjye kuko yumvaga njye na we turi kumwe twamuha uburere bwisumbuye kurushaho. Ubushobozi bwanjye bwari bucye kugira ngo icyo umwana akeneye nkimubonere ijana ku ijana .’

    Ku wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026 nibwo Micky witegura kwibaruka umwana wa kabiri kuri ubu yashyingiranywe na AG Promoter bamaze igihe bakundana.

    Micky yavuze ko yakwemerera umwana we kubana n’umugabo batarishyingiranwa

    Source : http://isimbi.rw/umukobwa-wanjye-ansabye-kwishyingira-nabimushyigikiramo-micky.html