Category: Uncategorized

  • APR FC ntabwo ari twe, APR FC ni abafana – Bukuru Christophe

    Bukuru Christophe, umukinnyi w’ikipe ya APR FC, asaba abakunzi b’iyi kuguma kubatera ingabo mu bitugu cyane kuko imbaraga za bo ni zo zituma nk’abakinnyi bagira icyo bageraho.

    Uyu musore usoje umwaka we wa mbere muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi bafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yasabye abafana b’iyi kipe kugumya kubaba hafi kuko APR FC atari abakinnyi ahubwo ari abafana.

    Yagize ati“icyo nabasaba ni uko batuguma inyuma bagakomeza kutwereka urukundo kandi natwe turabakunda, APR FC ntabwo ari twe, APR FC ni abafana baba baturi inyuma, ni bo baduha imbaraga zo gutuma natwe tubaha ibyshimo, bakomeze batube inyuma.”

    Bukuru Christophe yinjiye muri APR FC umwaka ushize wa 2019 avuye muri Rayon Sports ayimazemo umwaka umwe, hari nyuma yo gutandukana na Mukura VS.

    Bukuru Christophe yibukije abafana ko APR FC atari abakinnyi ahubwo ari abafana

    Abafana ba APR FC basabwe kugumya gushyigikira iyi kipe

    source http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ntabwo-ari-twe-apr-fc-ni-abafana-bukuru-christophe

  • Yamakuru acukumbuye turayazanye umugabo Gitifu yasambanyirizaga Umugore Dore ibyo yavuze bikomeye:INKURU

    Umugabo ufite umugore ukora mu biro by’umurenge wa Nyamirambo yavuze ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yamusambanyirizaga umukozi, avuga ko iki kibazo yakigejeje ku nzego bireba ndetse ko afite ibimenyetso by’ibyo avuga.

    Uyu mugabo avuga ko ikibazo yakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ndetse agaha n’ibimenyetso. Mutuyimana Gabriel wari Umunyababanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo yamaze gusezera kuri uyu mwanya avuga ko asezeye ku mpamvu ze bwite.

    Ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi hari gukwirakwira ijwi bivugwa ko ari irya Mutuyimana ari gutereta umugore w’uyu mugabo, amwiginga ngo amuhe umwanya basambane ni uko atabivuga mu buryo bweruye.

    Uwasambanyirizwaga umugore ikifuzo cye ni uko Mutuyimana Gabriel yakurikiranwa n’amategeko kuko gusezera ku kazi bidahagije kuko ashobora kuba yaragasezeye kubera isoni, ati “Isoni si igihano”.

    Uyu mugabo avuga ko akomeje kubana n’umugore we kuko ngo ntabwo yakwanga umugore we kuko ngo ibigaragara umugore yashutswe n’umuyobozi we.

    Akomeza avuga ko kuri ubu agendana ubwoba akeka ko Mutuyimana Gabriel ashobora kumugirira nabi.

    Uyu mugabo avuga ko umugore akira kumenya ko ikibazo cyamenyekanye yahunze urugo ariko Umuyoboz Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge afasha uyu muryango, bituma uyu mugabo ababarira uyu mugore, aramuhamagara amusaba kugaruka mu rugo.

    Ati “Kubera izo nama nagiriwe, ninjye wamuhamagaye nti ngwino unsabe imbabazi nguhe imbabazi, aratinyuka”.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     146 total views,  146 views today

    The post Yamakuru acukumbuye turayazanye umugabo Gitifu yasambanyirizaga Umugore Dore ibyo yavuze bikomeye:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/10/yamakuru-acukumbuye-turayazanye-umugabo-gitifu-yasambanyirizaga-umugore-dore-ibyo-yavuze-bikomeyeinkuru/

  • ABITWA ABAMI BA INSTAGRAM MU RWANDA DORE NGABA KATE BASHABE BAMUKUYE KUROTONDE:AMAFOTO>>

    ABAKOBWA BA BANYARWANDA BAMAZE KWAMAMARA KURI SOCIAL MEDIA UBU HARABONEKAMO AMASURA MASHYA MENSHI ABARI BAZWI BENSHI NKA KATE BASHABE NTA KIBONEKAMO BAGENDA BABURA HAKAZA ABANDI BURI KWEZI.

    ABA RERO UYU MUNSI NIBO BATITIZA INSTARGRM ZABO MUBURYO BIMENYEKANISHA BASHIRA HANZE AMAFOTO YABO CYANE MU GICE CYA 2 TUZABEREKA ABANDI NABO BATITIZA INSTAGRMA NA BASAZA BAKABASHAKISHA NGO BABAMENYE BITEWE NUBURANGA BWABO BIBITSEHO.

    REBA AMAFOTO YABO HANO N’UBWIZA BIBITSEHO NUBURANGA BAFITE>>>

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     224 total views,  224 views today

    The post ABITWA ABAMI BA INSTAGRAM MU RWANDA DORE NGABA KATE BASHABE BAMUKUYE KUROTONDE:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/10/abitwa-abami-ba-instagram-mu-rwanda-dore-ngaba-kate-bashabe-bamukuye-kurotondeamafoto/

  • Emery Bayisenge ufite indoto zo gukina i Burayi, afitiye icyezere abakinnyi bakuriye hanze y’u Rwanda

    Myugariro w’umunyarwanda ukinira SAIF SC muri Bangladesh, Emery Bayisenge avuga ko ikipe y’igihugu ihari niramuka yivanze na bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakuriye hanze ya rwo mu minsi iri imbere izaba ari ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

    Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, kibanze ku buzima bwe mu ikipe y’igihugu nk’umwe mu bakinnye igikombe cy’Isi cya 2011 cy’abatarengeje imyaka 17 ndetse n’aho abona Amavubi mu myaka iri imbere.

    Uyu musore yatangaje ko ubwo bari mu gikonbe cy’Isi bisanze mu itsinda rikomeye, gusa ngo ahora yibuka uburyo yahuye n’abakinnyi bafite impano nka Raheem Sterling.

    Yagize ati“twari twariteguye cyane irushanwa ariko kuzamuka wahuye n’Ubwongereza, Uruguay na Canada ntibyari byoroshye, nahuye n’abakinnyi bafite impano nka Raheem Sterling, ni ikintu ntekerezaho. Ni gute nakwibagirwa ubwiza bwa stade zo muri Mexico.”

    Yakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011

    Akomeza avuga ko intego ze ari ugukina ku mugabane w’u Burayi kuko ari ndoto ze kuva akiri umwana.

    “Muri Bangladesh abantu benshi bakunda umupira, ibibuga biba byuzuye n’ubwo baba badasakuza nko muri Morocco, ndishimye uyu munsi n’ubwo inzozi zanjye ari ugukina i Burayi.” Emery Bayisenge

    Uyu myugariro kandi yavuze ko iyo arebye ikipe y’igihugu Amavubi abakinnyi ifite kuri ubu, nihiyongeramo abakuriye hanze y’u Rwanda izaba ari ikipe nziza cyane.

    Yaize ati“ dufite umujyo nyawo kandi umusaruro w’imikino iheruka biranyereka ko iminsi myiza iri imbere. Niba dushobora gushyira imbaraga ku ikipe iriho hamwe n’abasore b’abanyarwanda bakiri bato bakurira mu mahanga n’ubwo basanzwe bemerewe gukinira ibindi bihugu, ndabona ejo hazaza heza h’ikipe.”

    Emery Bayisenge ni umwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexico muri 2011, yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, KAC Kenitra na JS Massira muri Morocco ubu akaba ari muri Bangladesh muri SAIF SC.

    Ahamya ko ejo h’Amavubi ari heza

    Umwaka ushize ni bwo yerekeje muri SAIF SC

    source http://isimbi.rw/siporo/article/emery-bayisenge-ufite-indoto-zo-gukina-i-burayi-afitiye-icyezere-abakinnyi-bakuriye-hanze-y-u-rwanda

  • Kigali: Umugabo w’umugore wasambanywaga na gitifu w’umurenge yagize icyo abivugaho [VIDEO]

    Uyu mugabo avuga ko ikibazo yakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ndetse agaha n’ibimenyetso. Mutuyimana Gabriel wari Umunyababanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo yamaze gusezera kuri uyu mwanya avuga ko asezeye ku mpamvu ze bwite.

    Ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi hari gukwirakwira ijwi bivugwa ko ari irya Mutuyimana ari gutereta umugore w’uyu mugabo, amwiginga ngo amuhe umwanya basambane ni uko atabivuga mu buryo bweruye.

    Uwasambanyirizwaga umugore ikifuzo cye ni uko Mutuyimana Gabriel yakurikiranwa n’amategeko kuko gusezera ku kazi bidahagije kuko ashobora kuba yaragasezeye kubera isoni, ati “Isoni si igihano”.

    Uyu mugabo avuga ko akomeje kubana n’umugore we kuko ngo ntabwo yakwanga umugore we kuko ngo ibigaragara umugore yashutswe n’umuyobozi we.

    Akomeza avuga ko kuri ubu agendana ubwoba akeka ko Mutuyimana Gabriel ashobora kumugirira nabi.

    Uyu mugabo avuga ko umugore akira kumenya ko ikibazo cyamenyekanye yahunze urugo ariko Umuyoboz Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge afasha uyu muryango, bituma uyu mugabo ababarira uyu mugore, aramuhamagara amusaba kugaruka mu rugo.

    Ati “Kubera izo nama nagiriwe, ninjye wamuhamagaye nti ngwino unsabe imbabazi nguhe imbabazi, aratinyuka”.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Umugabo-w-umugore-wasambanywaga-na-gitifu-w-umurenge-yagize-icyo-abivugaho

  • Umunyamakuru w’imikino Jean Luc mu marangamutima yasezeye kuri Radio10, abandi 4 berekejeyo

    Nyuma y’imyaka 7 akorera ikigo cy’itangazamakuru cya Radio&TV10 mu gisata cy’imikino, umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yagisezeyeho aho yavuze ko ari umwanzuro utari woroshye kugeza umunsi awufashe.

    Uyu munyamakuru akaba yasezeye mu butumwa bunyuranye yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook, Twitter, Instagram na WhatsApp.

    Ku bwo kuri WhatsApp Status yavuze ko yinjiye muri iki kigo cy’itangazamakuru ari umwana, baramwakira kugeza abaye umugabo ariko bikaba bibaye ngombwa ko ajya ahandi.

    Yagize ati“naje ndi umwana baramfasha ndakura(…) ariko bibaye ngombwa ko njya gushakira ahandi, mwarakoze abo twamenyaniye kuri Radio&TV10 nshima cyane mu myaka 7 nari nyimazeho no kuba yaramfashije gukura. Nsabye imbabazi aho nakosheje n’uwo nakoshereje wese, imigisha itagabanyije kuri Radio&TV10, biba bigoye kugenda kugeza ugiye.”

    Uyu musore umwe mu bakunzwe cyane mu banyamakuru b’imikino, asezeye nyuma y’uko na mugenzi bakoranaga kuri iyi Radio wamenyekanye nka Gicumbi na we asezeye avuga ko atazongera kumvikana kuri iyi Radio.

    Si aba gusa kuko amakuru avuga ko n’abandi banyamakuru nka Nsengiyumva Sidick na Uwihanganye Fuade na bo bamaze gusezera ku buyobozi bw’iyi Radio.

    Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko aba bose bagiye kwerekeza kuri Radio ya B&B FM ya Jado Castar na Bayingana David bahoze bakorana, iyi Radio ikaba igiye gutangira gukora mu minsi mike.

    Mu kuziba icyuho cy’aba bagiye, Radio10 ikaba yamaze kuzana abasimbura ba bo, bakaba bayobowe na Sam Karenzi, Jado Max, Nsabimana Eric na Cedric.

    Nsengiyumba Sidick(ibumoso), Fuade(ukurkiyeho), Jean Luc(wambaye umupira wirabura) na Gicumbi(iburyo) basezeye kuri Radio&TV10

    Sam Karenzi wamenyekanye cyane kuri Radio Salus ubu ni umwe mu banyamakuru ba siporo kuri Radio10

    Jado Max yasubiye kuri Radio10

    source http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-w-imikino-jean-luc-mu-marangamutima-yasezeye-kuri-radio10-abandi-4-berekejeyo

  • MENYA UBURYO BWIZA BWO GUSABA IMBABAZI UMU CHER WAWE WAMUBABAJE:SOMA INKURU

    Gusaba imbabazi si ubugwari ahubwo ni ubutwari, kandi ni inzira nziza yo gukemura ibibazo. Nk’uko mu kinyarwanda bavuga ko ntazibana zidakomanya amahembe, n’abakundana birashoboka ko bashobora kugirana utubazo. Mu guhe ubonye ko wakoshereje umukunzi wawe ukeneye kumusaba imbabazi dore uburyo bwiza wabivugamo.

    1.Ba inyangamugayo kandi uvuge bikuvuye ku mutima

    Niba koko wisuzumye ugasanga wahemukiye umukunzi wawe, reka amarangamutima yawe avuge, ku buryo nakureba akubonamo guca bugufi.

    2.Guca bugufi

    Nubwo ushobora kumva ko ikosa wakoze riremereye ku buryo wabuze aho uhera umusaba imbabazi, ni ngombwa ko utifata ahubwo ukwiye kumwereka uwo wiyumva ku buryo nakureba amenya icyo ushaka kumubwira niyo utavuga urareka ururimi rw’amarenga y’umubiri rukamubwira.

    Ni bibi kwipfumbata no kuzamura intugu buri kanya kuko ibyo bigaragaza ko ibyo uri kuvuga bitakuvuye ku mutima.

    3.Wikwiregura

    Iyo uri gusaba imbabazi umukunzi wawe ukabivangamo no kwiregura bikurura izindi mpaka, ingingo yo gusaba imbabazi igatakara. Mu gihe uhisemo gusaba imbabazi saba imbabazi niba uhisemo kwiregura nabyo ntukwiye kubivanga no gusaba imbabazi kuko umuntu usaba imbabazi kuko yemeye ikosa.

    4.Kwemera ikosa

    Niba umukunzi wawe wamubwiye nabi cyangwa wakoze irindi kosa, wakwisuzuma uganga atariko byari bikwiye kugenda. Igihe usanze ugomba kumusaba imbabazi ni ngombwa ko mu magambo ukoresha isaba imbabazi humvikanamo ko uzi ikosa wakoze. Urugero ukamubwira uti ‘rwose narengere ntabwo nagombaga kuba nakoze iki n’iki muri buriya buryo’, cyangwa uti ‘ntabwo nagombaga kuba nakubwiye kuriya’.

    5.Kumuha icyizere ko bitazongera

    Mu gihe usaba imbabazi umukunzi wawe, ukeneye ko umubano wanyu ukomeza uri nta makemwa, ni byiza kwemera ko wakosheje kandi ukanamubwira ko ugiye gukosora iryo kosa wirinda ko ryazasubira. Kumwizeza ijana ku ijana naryo ni amakosa kuko ushobora kuzongera ukarigwamo bigutunguye, ikiza ni ukumubwira ko ugiye kugerageza kwitwararika, kugira umunsi wongeye gucikwa azakumve.

    Amahitamo ya nyuma igihe ugerageje gusaba imbabazi umukunzi wawe ntaziguhe kandi wumva ukimukeneye cyane umuha umwanya akagenda akabitekerezaho, wazongera kumusaba imbabazi ntaziguhe ugashaka umuntu w’inshuti yanyu mwembi akabunga cyakwanga ugatangira kwiyakira.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     8 total views,  8 views today

    The post MENYA UBURYO BWIZA BWO GUSABA IMBABAZI UMU CHER WAWE WAMUBABAJE:SOMA INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/10/menya-uburyo-bwiza-bwo-gusaba-imbabazi-umu-cher-wawe-wamubabajesoma-inkuru/

  • Uhagarariye Abapolisi bari mu butumwa bwa UN muri Sudani y’Epfo yihanganishije umuryango w’Umupolisi w’u Rwanda wazize Coronavirus

    Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo yanditse ubutumwa bw’akababaro ku bw’urupfu rwa Police Costable (PC) Mbabazi Enid. Umupolisikazi w’Umunyarwanda uherutse kwitaba Imana azize Koronavirusi. 

    Mu itangazo rya Vuniwaqa, yavuze ko abikuye ku mutima yihanganishije umuryango wa PC Mbabazi kandi akaba yifatanyije nawo mu kababaro.

    Yagize ati: “Sinabura kubabwira ko mbabajwe bikomeye no kwitaba Imana kwa Mbabazi Enid wari umwe mu bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hano muri Sudani y’Epfo i Malakal. Urupfu rumutwaye akiri muto cyane.”

    Yakomeje avuga ko PC Mbabazi yari kumwe na bagenzi be b’abapolisi b’u Rwanda 240, tariki ya 24 Gicurasi 2020 yaje gufatwa n’uburwayi abanza kuvurirwa aho  yari ari mu kazi mbere y’uko yoherezwa kuvurirwa mu gihugu cye cy’u Rwanda.

    Gusa ku myaka 24 y’amavuko yari afite, PC Mbabazi yafashwe n’ icyorezo cya COVID-19, tariki ya 02 Kamena 2020 iyi ndwara iza kumuhitana aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

    Mu butumwa bwa Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, nkuko urubuga rwa Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru rubitangaza, yavuze ko ashimira uruhare rwa PC Mbabazi Enid mu kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo binyuze mu kurinda abasivili.

    Ati: “Ndazirikana kandi nkanashima byimazeyo uruhare rwa PC Mbabazi Enid ku kurinda abasivili no kubaka amahoro arambye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo kuva yahagera mu butumwa bw’akazi mu Ukuboza 2019.”

    Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

    Yakomeje avuga ko mu izina ry’abayobozi bakuru bahagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye yihanganishije umuryango, inshuti n’abavandimwe ba PC Mbabazi Enid ku kubura umuvandimwe wabo bakundaga:“ati tuzahora tumukumbura. Roho ye iruhukire mu mahoro”.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/uhagarariye-abapolisi-bari-mu-butumwa-bwa-un-muri-sudani-yepfo-yihanganishije-umuryango-wumupolisi-wu-rwanda-wazize-coronavirus/

  • Perezida Kagame yihanganishije u Burundi n’abarundi bapfushije Perezida Nkurunziza

    Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, ku wa Mbere tariki 8 Kamena 2020.
    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe bayobozi n’abantu ku giti cyabo bihanganishije u Burundi nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida wabwo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko mu izina rya Guverinoma nawe ubwe yihanganishije Guverinoma y’u Burundi n’Abarundi bari mu kababaro ko kubura Perezida Nkurunziza.

    Yakomeje agira ati “Nihanganishije kandi umuryango wa Perezida Nkurunziza. Imana ibahe umugisha.”

    On behalf of Gov’t and my own behalf I sent our condolences to the Gov’t and People of Burundi for the passing of President Nkurunziza. This also goes to the family of the President.
    God Bless!

    — Paul Kagame (@PaulKagame) June 9, 2020

    Incamake ku mateka ya Pierre Nkurunziza


    Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2005 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.
    Se Eustache Ngabisha yari umuhutu ukomeye muri Komine Ngozi ndetse wari ufitanye imikoranire ya hafi n’abantu b’ibwami, yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu 1965 abarizwa mu ishyaka UPRONA ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara mbere y’uko yicwa mu 1972.
    Umuhungu we Nkurunziza yize amashuri abanza i Ngozi nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Athénée riri i Gitega. Yize muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ndetse na siporo muri Kaminuza y’u Burundi arangiza mu 1990.
    Mbere y’uko mu Burundi haduka intambara, yari umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991 ndetse nyuma yigishije no muri Kaminuza y’u Burundi mu 1992 no mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).
    Mu 1995 yinjiye mu mutwe wa FDD mu ntambara nyuma y’uko ibihumbi by’abahutu mu gihugu bicwaga, ndetse nyuma agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD mu 1998.
    Muri iyo ntambara ya FDD, bivugwa ko Nkurunziza yakomeretse ku buryo bukomeye ku buryo yari hafi gupfa, arokotse atangira ibikorwa byo kwiragiza Imana.
    Mu 2003 nyuma y’uko hasinyiwe amasezerano y’amahoro, yagizwe Minisitiri w’Imiyoborere muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye.
    Mu 2005 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuba Perezida, yicara kuri iyo ntebe ku wa 26 Kanama 2005. Nyuma yaje kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu 2010 n’amajwi 91%.
    Muri Mata 2015 yaje gutangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje gutuma mu gihugu havukamo umwuka mubi kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga. We yavugaga ko manda ye ya mbere itabarwa kuko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
    Mu gihugu haje kuvuka imyigaragambyo ikomeye, abaturage barenga ibihumbi 240 barahunga bamwe bajya mu bihugu by’amahanga ya kure abandi bajya mu bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.
    Iryo geragezwa ryo guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi ryakurikiwe n’ ubwicanyi bwakorerwaga abategetsi bakomeye n’ umwuka w’ ubwoba watumye abarenga 400 000 bahunga igihugu.
    Muri Nyakanga 2015 nibwo Perezida Nkurunziza yatorewe manda ya 3 ariko we avuga ko ari iya 2.
    Tariki 7 Kanama 2018, Nkurunziza yatangaje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri 2020 ataziyamamaza, koko aba tariki 20 z’ukwezi gushize kandi ntiyiyamamaje.
    Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza, arasimburwa mu buryo bw’inzibacyuho na Pascal Nyabenda, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko ingingo ya 121 y’Itegeko Nshinga ibiteganya.
    Bivuze ko Nyabenda ari we uzaha inkoni y’ubutegetsi Perezida mushya watowe, Gen Evariste Ndayishimiye nyuma y’uko azaba amaze kurahirira inshingano ze. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yihanganishije Abarundi na Guverinoma yabo nyuma y’urupfu rwa Perezida Nkurunziza

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yihanganishije-u-Burundi-n-abarundi-bapfushije-Perezida-Nkurunziza

  • Perezida Nkurunziza witabye Imana hashize umwaka ahanuriwe ko agiye gupfa

    Ibi bibaye mu gihe muri Kamena umugabo wo mu Burundi witwa Pierre Barakikana, uzwi ku izina rya Muhanuzi yahanuye ko hagiye kuba umuhengeri uzatwara ubuzima bwa Perezida Nkurunziza.

    Icyo gihe uyu mugabo Pierre Barakikana ukomoka muri komini Mpanda mu Ntara ya Bubanza yahise atabwa muri yombi nyuma yo kuzenguruka imihanda yose ahanura ko Perezida Nkurunziza agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera u Burundi.

    Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego z’ibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza.

    Icyo gihe abumvise ubuhanuzi bwa Brakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa perezida Nkurunziza.

    Uyu mugabo yafungiwe bwa mbere ku biro bya polisi bya Nyanza-lac kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka yimurirwa muri gereza ya parike ya Makamba ku wa 03 Kamena nk’uko ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyabitangaje.


    Pierre Barakikana atabwa muri yombi

    Guverineri Gad Niyukuri yakoresheje inama atangaza ko uyu mugabo yari agamije kwica umutekano w’igihugu bityo akwiriye koherezwa muri gereza ya Murembwe.

    Yagize ati “Ubuhanuzi bw’ibinyoma buhungabanya umutekano w’igihugu.Umushinjacyaha agomba kumujyana muri gereza ya Murembwe.”

    Perezida Nkurunziza yitabye Imana nyuma yo gushyira mu bikoerwa ibyo yavuze kuko yavuze ko atazongera kwiyamamaza, kandi koko mu matora u Burundi buvuyemo ntabwo yiyamamaje.

    Nkurunziza yitabye Imana mu gihe umugore we Denise Bucumi Nkurunziza nawe ari kuvurirwa mu bitaro byo muri Kenya, bivugwa ko yaba yaranduye icyorezo cya covid-19.

    Ku mbuga nkoranyambaga hari abari kuvuga ko uyu mugabo w’imyaka 55 nawe ashobora kuba yazize covid-19, gusa amakuru yatanzwe na guverinoma avuga ko yazize indwara y’umutima.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Nkurunziza-witabye-Imana-hashize-umwaka-ahanuriwe-ko-agiye-gupfa