Category: Uncategorized

  • Iragire Saidi wa Rayon Sports mu mayira abiri

    Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Iragire Saidi avuga ko atarafata umwanzuro wo gukomezanya cyangwa gutandukana n’iyi kipe, gusa ngo mu gihe itaba yubahirije ibiganiro baherutse kugirana nta kabuza ko na we agomba gusesa amasezerano n’iyi kipe akaba yakwerekeza ahandi.

    Mu minsi ishize ni bwo uyu musore yasabye iyi kipe ko yamurekura akaba yajya gushakira ahandi, ni mu gihe yavugaga ko itubahirije amasezerano bagiranye.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, avuga ko yabaye yitonze kuko yahise agirana inama n’ubuyobozi bw’iyi kipe akaba ategereje niba ibyo bavuganye bizashyirwa mu bikorwa.

    Yagize ati“ndacyari umukinnyi wa Rayon Sports n’ubwo ibibazo bitaracyemuka, n’ubwo baduhaye icyizere ko ibibazo bigeye gukemuka, turacyategereje ko bikemuka nk’aba nakomezanya na yo nyikorera.”

    Avuga ko ku giti cye yifuza gukomezanya n’iyi kipe ariko ni mu gihe yaba yujuje ibyo isabwa, ariko mu gihe itarabyuzuza ngo ntazatekereza kabiri kuba yatandukana na yo.

    “Ntabwo ibibazo byanjye birakemuka, ndacyatagereje nk’abandi bakinnyi bose. Sindafata umwanzuro wo gukomezanya na Rayon Sports ariko ni icyifuzo cyanjye kubera ko hari ibitarimo kuzuzwa mu masezerano twagiranye, nibikomeza gutya ntibabyuzuze, nta kabuza ko amasezerano twayasesa.” Iragire Saidi

    Iragire Saidi yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019 avuye muri Mukura VS, akaba yishyuza Rayon Sports miliyoni 2 zasigaye ku mafaranga yaguzwe, umushahara w’ukwezi kwa 3 ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino atabonye.

    Iragire Saidi ngo ntarafata umwanzuro wo gukomezanya na Rayon Sports

    source http://isimbi.rw/siporo/article/iragire-saidi-wa-rayon-sports-mu-mayira-abiri

  • Muhadjiri yavuze ku byo gukinira Rayon Sports cyangwa gusanga mukuru we muri Tanzania

    Nyuma yo gusesa amasezerano n’ikipe ya Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Hakizimana Muhadjiri yashimangiye ko nta kipe yo mu Rwanda baragirana ibiganiro, ngo afite amakipe menshi amushaka arimo n’ayo muri Tanzania aho mukuru we Haruna Niyonzima akina.

    Hakizimana Muhadjiri yasheshe amasezerano na Emirates Club nyuma y’umwaka umwe akinira iyi kipe mu myaka 3 yari yayisinyiye, hari nyuma yo kutishimira uburyo yakinishwagamo kuko atabonaga umwanya uhagije wo gukina.

    Mu kiganiro na radio Rwanda, Muhadjiri yavuze ko yamaze gutandukana n’iyi kipe, gusa ngo nta kipe yo mu Rwanda baravugana, ngo ashaka kuza akabanza agatuza.

    Yagize ati“Amakuru ndayakurikirana ariko nta kipe n’imwe ndavugana nayo yo mu Rwanda, ariko iyamvugisha tukumvikana nayikinira. Kugaruka mu rugo ntibivuze ko nje gukina muri Rayon Sports, niba ikipe nakiniraga twasheshe amasezerano ngomba kugaruka mu rugo, ngomba kubanza ngatuza.”

    Akomeza avuga ko amakipe ahari amwifuza ariko atapfa kuvuga ngo iyi cyangwa iyi cyane muri ibi bihe bya COVID-19, ariko harimo amwe yo muri Tanzania amwifuza.

    Yagize ati“hari menshi tuvugana, ariko ntabwo nk’umukinnyi watangaza ngo uzajya muri iyi kipe kuko turi muri COVID-19, hari amakipe tuvugana mu Barabu, muri Tanzania, Turikiya n’ahandi.”

    Hakizimana yinjiye muri iyi kipe avuye muri APR FC yari amazemo imyaka 3, hari nyuma yo kuva muri Mukura VS ayimazemo imyaka 2, yakiniye kandi amakipe nka Etincelles na Kiyovu Sports.

    Ngo nta kipe yo mu Rwanda baravugana

    source http://isimbi.rw/siporo/article/muhadjiri-yavuze-ku-byo-gukinira-rayon-sports-cyangwa-gusanga-mukuru-we-muri-tanzania

  • Umuvugizi Wungirije wa ADEPR yasabiwe gufungwa imyaka irindwi #RwOT

    Umuvugizi Wungirije wa ADEPR yasabiwe gufungwa imyaka irindwi
    Rev. Karangwa yatawe muri yombi mu mpera z’Ukwakira 2019, akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano zirimo imyamyabumenyi ebyiri; iyo muri Uganda na Philippines, mu gihe yiyamamarizaga kuyobora ADEPR.
    Mu Ugushyingo 2019, nibwo yakatiwe gufungwa by’agateganyo ahita ajyanwa muri gereza ya Nyarugenge iri I Mageragere, bivuze ko agomba kuburana afunzwe.
    Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2020, nibwo yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aburanishwa muri uru rubanza aregwamo n’Ubushinjacyaha.
    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Karangwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite impamyabumenyi (Bachelor’s).
    Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano atigeze ahiga.
    Urukiko rwasabye ubushinjacyaha ibimenyetso nabwo bugaragaza inyandiko zanditswe n’urwego rubifitiye ububasha ari rwo Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), aho yagaragaje ko ishingiye ku bisubizo byavuye mu kigo cya Uganda gishinzwe uburezi cyahakanye ko iryo shuri ntariba muri Uganda.
    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko igisubizo cyavuye muri Philippines Association of Colleges and Universities Commission, nacyo cyaje gihakana ko ishuri Karangwa John, avuga ko yizeho rya Farcorners International Theological Seminary, ritaba mu mashuri yo mu gihugu cya Philippines.
    Karangwa ahakana ibyo aregwa akavuga ko yahize akagaragaza ibimenyetso birimo urutonde n’ifoto ahabwa impamyabumenyi (graduation) yakuye kuri Google.
    Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bimenyetso bitakwemerwa kuko nta rwego rubifitiye ububasha bwabitanze.
    Nyuma yo kwiregura kwa Karangwa John, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
    Urukiko ruvuga ko rugiye gusuzuma ibimenyetso rukazasoma urubanza tariki ya 30 Kamena 2020 saa cyenda.
    Source : Ukwezi.com
  • Umugore wa Nyakwigendera Petero Nkurunziza yagarutse mu gihugu nyuma y’ibyumweru hafi 2

    Denise Bucumi Nkurunziza, umugore wa Perezida Petero Nkurunziza witabye Imana kuri uyu wa Mbere Tariki 08 kamena 2020, yagarutse mu gihugu cy’u Burundi avuye mu bitaro i Nairobi muri Kenya aho yari amaze hafi ibyumweru bibiri arwaye indwara yakomeje kugirwa ibanga.

    Umwe mu bakozi b’ibitaro yari arwariyemo, yemereye BBC dukesha iyi nkuru ko Madamu Nkurunziza yabivuyemo ejo kuwa kabiri tariki 09 Kamena 2020 ni mugoroba, akava mu gihugu atwawe n’indege ya kompanyi yigenga yamuzanye.

    Uyu ntiyashimye gutangaza ibigendanye n’ubuzima bwe. Madamu Nkurunziza yajyanywe i Nairobi tariki 28 Gicurasi 2020 ashyirwa mu bitaro, nta makuru yatangajwe ku ndwara yari arwaye.

    Mu mpera z’icyumweru gishize humvikanye ubutumwa bw’amajwi bivugwa ko ari ubwo yoherereje abasengana na we i Burundi, abamenyesha ko “amaze gutora mitende kubera ko bamusengeye“.

    Muri ubwo butumwa ntavuga aho yari ari cyangwa indwara yari arwaye. Umunyamakuru ukorera mu Burundi yabwiye BBC ko yavuganye n’abegereye Madamu Nkurunziza bakamubwira ko yaraye ageze mu gihugu mu ijoro ryacyeye.

    Ntiharamenyekana amakuru arambuye ajyanye no gusezera no gushyingura umukuru w’Igihugu cy’u Burundi watabarutse. Guverinoma y’u Burundi yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi uhereye ejo hashize kuwa kabiri ubwo hatangajwe iby’urupfu rwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/umugore-wa-nyakwigendera-petero-nkurunziza-yagarutse-mu-gihugu-nyuma-yibyumweru-hafi-2/

  • Tuniziya yanze gusabwa imbabazi n’Ubufaransa ku bw’Ubugome bw’Igihe cy’Ubukoroni

    Inteko ishinga amategeko ya Tuniziya yanze kwemeza umwanzuro w’uko Ubufaransa bugomba gusaba imbabazi iki gihugu kubera ubukoloni. Ubufaransa bwigaruriye Tuniziya, buyimarana imyaka 75, kuva mu 1881 kugera mu 1956, ubwo Tuniziya yabonye ubwigenge. Ariko abasilikali b’Ubufaransa ba nyuma bavuye muri Tuniziya mu 1963.

    Ishyaka ryitwa Al Karama, rifite abadepite 19 kuri 217 bagize inteko ishinga amategeko, ni ryo ryatanze umushinga w’umwanzuro uvuga ko “Ubufaransa bugomba gusaba imbabazi z’amabi/ubugome bwakoze icyo gihe cyose na nyuma yaho, kugera ku butegetsi bwa perezida Zine el Abidine Ben Ali” kugera akuwe ku butegetsi na revolisiyo ya rubanda mu 2011.

    Iri shyaka ryitwa Al Karama ryashakaga kandi ko Ubufaransa butanga n’indishyi z’akababaro. Yemeza ko Abafaransa bakoze ibyaha bw’ubuhotoza, gufata abagore ku ngufu, kohera abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bw’abakoloni, no gusahura umutungo kamere w’igihugu.

    Nyuma y’impaka zishyushye cyane mu masaha arenga 14, ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko abadepite banze umwanzuro ku bwiganze busesuye.

    Abadepite barwanije uyu mwanzuro, bavuga ko wakwangiriza cyane Tuniziya mu rwego rw’ubukungu. Ubufaransa ni bwo gihugu cya mbere gihahirana kandi gishora imali nyinshi muri Tuniziya, kandi bucumbikiye abimukira b’Abanyatuniziya barenga miliyoni.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/tuniziya-yanze-gusabwa-imbabazi-nubufaransa-ku-bwubugome-bwigihe-cyubukoroni/

  • Buri Munyarwanda yasabwe guhinduka ‘umujyanama w’ubuzima’ mu kurwanya covid-19 #RwOT

    Commissioner of Police Rutikanga Rogers yabitangarije muri gare y’akarere ka Huye kuri uyu wa 10 Kamena 2020, ubwo mu gihugu hose hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abanyarwanda by’umwihariko abagenzi n’abatwara abagenzi, mu modoka, no kuri za moto basabwe kutumva ko amabwiriza yo kwirinda covid-19 ari aya polisi cyangwa Minisitiri w’Intebe ahubwo bakumva ko yashyiriweho kurinda ubuzima bw’abaturage.
    Kamana André, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare ikomeje kugira mu gukumira icyorezo cya coronavirus, anashimira abanyarwanda uburyo bakomeje kumvira amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
    Ati “Impamvu mu Rwanda dufite imibare mike y’abanduye coronavirus tugereranyije no mu bindi bihugu ni uko Abanyarwanda bumva amabwiriza yo kwirinda covid-19”
    CP Rutikanga yagaragaje ko gukumira covid-19, bishoboka ati ‘icyo bisaba ni uko abanyarwanda bashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ntawe usiganya undi’.


    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yasabye buri wese kumva ko kurwanya covid-19 ari inshingano ze
    Yagize ati “Umuti kugeza ubu ng’ubu utuma idakwirakwira wa mbere ni ukumenya icyo gukora ukagikora. Ni ukwambara agapfukamunwa neza, gusiga metero imwe hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo no kwirinda gusurana bidafite impamvu, niba wanasuye umuntu ntumwegere, tumuhobere, ntumuhe akaboko, niba hari icyo mushaka kuvugana ni ya metero imwe cyangwa kurushaho”.
    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje yibutsa abaturage ko saa tatu z’ijoro buri wese akwiye kuba yageze aho acumbika cyangwa iwe.
    Ati “Ntabwo saa tatu ari izo kukujyana aho utaha, oya, ni ukugira ngo ube utakiragaragara ahantu ahariho hose mu muhanda”.
    CP Rutikanga yasabye buri Muturarwanda kumva ko gutanga ubutumwa bwa covid-19 bimureba, nibyo yagereranyije no kuba buri mu Munyarwanda agomba gukora akazi nk’ak’umujyanama w’ubuzima.
    Ati “Ndaira ngo mbasabe aho uri hose ube uri mwarimu, kandi ntutegereze ngo inzego za gisirikare, iz’ibanze cyangwa iza polisi nizo ziraza kureba uko wambaye agapfukamunwa oya, turasaba buri Munyarwanda ko ahinduka umupolis kuri iki gikorwa, ko ahinduka umwarimu, ko ahinduka umujyanama w’ubuzima, buri munyarwanda ahinduke umujyanama w’ubuzima ku buryo aho ubona utakambaye neza umugira inama”.

    Umuyobozi wa Gare ya Huye yomeka ubutumwa bwo kurwanya covid-19 ku mudoka intwara abagenzi
    Ubu butumwa bwahawe abagenzi, abakata amatike b’ibigo bitandukanye bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
    Umukozi wa Horizon Express witwa Kabarega Edouard yavuze ko kuva Leta yakomorera bizinesi yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange yabasabye ko abagenzi bagomba guhana intera ngo ibi barabyubahiriza, ikindi ngo kuri za biro zikata amatike haba hashushanyijeho uburyo abakiriya bagomba guhagarara mu buryo bwo guhana intera, abashoferi n’abagenzi baba bambaye udupfukamunwa, kandi abashoferi baba bafite uducupa turimo umuti wica udukoko mu biganza.
    Kabarega avuga ko ubu bukangurambaga bakorewe na Polisi y’u Rwanda bari babukeneye, Ati “Ubu bukanguramba bwari ngombwa kuko hari igihe abantu babyumva ku maradiyo, ariko iyo inzego zishinzwe umutekano ziyiziye ku kibuga aho akazi kabera abantu babyumva kurushaho”.
    Jean Paul Muhawenayo, ukorera Volcano Express yavuze ko ubutumwa bahawe na polisi muri ubu bukangurambaga bwo kwirinda covid-19 basanzwe babuzi gusa ngo ni byiza ko bongeye kubibutsa.
    Ati “Ikimaze kugaragara ni uko ari icyorezo cyandura vuba vuba, abantu benshi bakaba bakwandura mu gihe gito. Leta ihozaho ubukangurambaga kugira ngo ikomeze itwibutse tutaza kwirara intambwe twari tumaze kugeraho igasubira inyuma”.

    Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe ubukungu n’iterambere Kamana Andre yomeka ku modoka ubutumwa bwo kurwanya covid-19
    Polisi y’u Rwanda ivuga ko ubukangurambaga yatangije ari ubwo kurwanya covid-19, gusa ngo abagenzi n’abatwara abagenzi bakwiye no gukomeza kwirinda impanuka nk’uko bamaze iminsi babyigishwa mu bukangurambaga bwa gerayo amahoro.
    Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri iyi minsi mu karere ka Rusizi ariho hari kuboneka abantu benshi banduye covid-19. Ejo tariki 9 Kamena 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 12 bituma abanduye bose hamwe baba 463, abakize ni 300, abakirwaye ni 161 naho abo iki cyorezo kimaze kwica mu Rwanda ni 2 gusa mu gihe ku Isi abo kimaze kwica barenga ibihumbi 400.

    Source : Ukwezi.rw

  • Nukurikiza aya mabanga nta kabuza uzabana n’uwo ukunda akaramata #RwOT




    Ni byiza rero kumenyana neza cyane cyane ku bashakanye. Impamvu ni uko mu buzima bwabashakanye, kumenya bihagije umuntu bigira uruhare runini mu bibazo by’ubuzima bwabo, byaba ibibazo by’iterambere, iby’uburwayi, n’ibindi.
    Iyo umaze kumenya ibyerekeye uwo mwashakanye ugomba no kugira ubushobozi bwo gutuma mufatanya gukemura ibibazo by’ubuzima musangiye, mugihe mufata icyemezo cyo kugira icyo mukora cyangwa kutagikora, bigomba gushingira kukuba muziranye. Nibyiza ko mu mibereho ya buri munsi, umuntu wese mu bashakanye atizirikana ubwe gusa ahubwo azirikana na mugenzi we.
    1. Guhitamo neza
    Guhitamo uwo muzarushingana si ikintu cyoroshye kuko ni icyemezo ufata wamaze kwiyemeza ko utazabyicuza. ni ikintu gisaba kubanza kubitekerezaho kandi hari ibyo ugenderaho bitewe n’ uko wiyizi kuko ugomba kumenya ko igihe uzahura n’ ingorane uzabyirengera.
    Igihe cyose uzashaka uwo utihitiyemo bizakugora kuko uzananirwa kwakira ingorane uzahura nazo.
    Mu bazaguhitiramo uwa mbere ni Imana, uwa kabiri ni umutima wawe. Niba umutima wawe ari mwiza, ihitamo ryawe rizaba ryiza, niba umutima wawe ari mubi, n’ihitamo ryawe rizaba ribi.
    2. Kumenyana no kujya inama
    Guhora abantu babwirana ko bakundana sibyo byubaka urugo, ahubwo ni igihe cyo kwica ku ngeso n’imico imwe n’imwe itajyanye n’uwiyemeje gushinga urugo. Ni igihe umusore n’inkumi banoza urukundo rwabo, umwe akifungurira undi, bakabwirana nta kwishisha, ibyo buri wese akunda n’ibyo yanga ; bakamenyana. Ni igihe cyo kwibaza niba ukuze byo kuba wakubaka urugo mu byiza no binaniza byarwo. Ni igihe cyo kurebera hamwe icyabatera guhirwa.
    3. Kwemeranwa
    Mbere yo kwiyemeza gushinga urugo ugomba kubanza kwemera uwo mugiye kubana, ukamwera uko Imana yamuremye ndetse n’ uko ateye, kuko buri wese afite uko yaremwe gutandukanye na Mugenzi we, ukemera ibyiza n’ ibibi bya mugenzi wawe kuko byose byuzuzanya kandi buriwe se niko aremwe.
    4. Kuba wujuje imyaka yo gushaka
    Ibihugu byinshi bigira amategeko arebana no gushaka aho usanga barashyizeho imyaka yo kugirango wemererwe gushaka. mu Rwanda itegeko riteganya imyaka 21.
    igihe cyose utaruzuza iyi myaka Leta igufata nkaho utaragira ubukure bwo kuba wabasha kubaka urugo ngo rukomere.
    5. Gutekereza ku nshingano ugiye kwinjiramo
    Igihe cyose uteganya kubaka urugo rwawe ugomba kubanza kumenya ko ari ubuzima butandukanye n’ ubwo wari ubayemo kandi ko n’ inshingano zitandukanye bityo ukiyemeza kwakira inshingano nshashya ndetse umuntu atatinya kuvuga ko zitoroshye.
    6.Kwemera kuba Umugabo/ Umugore
    Kwitwa Umugabo/ Umugore ntibigaragarira mu myambaro umuntu yambaye ahubwo ni ukuba wuzuza inshingano zawe koko nk’ umugabo cyangwa umugore nyawe.
    7.Kwihangana
    Urugo rwubakwa no kwihangana, ukamenya ko umuntu mugiye kubana mutandukanye muri byose bityo uba ugomba kwihahanganira ibyo yakora bikubangamiye nawe akihanganira ibyawe bimubangamiye.
    Umwanzuro: Kugirango ubane neza n’uwo mwashakanye, kandi umugaragarize urukundo, ukwiye kumenya ibimwerekeye. Ibyo akunda ibyo yanga, ibimubabaza, ibimushimisha, uko yabayeho kugirango mu mibanire yanyu atabaho aremerewe n’imyanzuro ufata ahubwo anezezwe no kubana nawe mwuzuzanya.

    Source : Isimbi.rw
  • Diamond Platnumz yahishuye ko abakobwa bakundanye ari bo batumaga abaca inyuma #RwOT











    Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe cyane muri Afurika, yahamije ko kugira ngo umugabo ace inyuma umukunzi we ahanini biterwa n’imyitwarire ye ngo kuko nta mugabo ujya mu rukundo ashaka guheheta.

    Uyu mugabo w’abana 4 ku bagore batatu bose batandukanye, bose bagiye bamushinja ko ari umuhehesi abaca inyuma.
    Mubyara w’uyu muhanzi, Juma Lokole yashyize hanze post ivuga ko kugira ngo umugabo ace inyuma umugore we biba byatewe n’imyatwarire y’uwo mugore.
    Yagize ati“abagabo ntabwo bajya mu rukundo bizeye ko bazaca inyuma abo bakunda. Imyitwarire y’abagore ni yo ituma umugabo aguma ari umwizerwa.”
    Diamond na we akaba yaje agahita avuga kuri iyi post mu magambo make ati“Uko ni ukuri.”
    Abantu bakaba bahise basubiza uyu muhanzi ko ari ugushaka uburyo yikuraho ibyaha yagiye ashinjwa n’abo bahoze bakundana bakaza gutandukana, bakaba baramushinja ubuhehesi.
    Diamond Platnumz amaze gutandukana n’abagore 3 bose babyaranye kandi bakamushinja ubuhehesi, yatandukanye na Zari babyaranye abana babiri, atandukana na Hamisa Mobetto babyaranye umwana umwe, ni mu gihe aherutse gutandukana na Tanasha Donna na we babyaranye umwana w’umuhungu.
    Mobetto na Diamond bakanyujijeho mu rukundo

    Yabyaranye abana 2 na Zari baza gutandukana

    Tanasha na we nyuma yo gutandukana na Diamond yavuze ko yicuza kuba atarafatiye isomo kubamubanjirije
  • AKA NAKUMIRO!! DORE UBURYO AMERICA YASHIZEHO BWO GUKORA IMIBONANO KWIRINDA COVID19:SOMA INKURU>>

    Ishami rishinzwe ubuzima mu Mujyi wa New York, ryasohoye amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus, rishishikariza abantu guhanga udushya dutuma bakora imibonano mpuzabitsina mu buryo butekanye muri iki gihe.

    Iri shami rivuga ko imibonano mpuzabitsina ari igice cy’ubuzima bwa muntu kandi buri gihe kuyikora biba bigomba kwemerwa. Iyi akaba ari yo mpamvu yasohoye amabwiriza afasha abantu kuyikora ariko bidateye ibyago byo kwandura Coronavirus.

    Rivuga ko aya mabwiriza yashingiye ku kuba bitaramenyekana niba Coronavirus ishobora gukwirakwira binyuze mu mibonano mpuzabitsina ikorewe mu gitsina cyangwa mu kibuno.

    Ibwiriza rya mbere rikangurira abantu kwikinisha kuko uburyo bwiza bwo kubonera ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina buri ku muntu ubwe.

    Riti “Kwikinisha ntabwo bikwirakwiza Coronavirus, by’umwihariko iyo wakarabye intoki cyangwa igikoresho cyo kwikinisha ukoresheje isabune n’amazi nibura iminota 20 mbere na nyuma”.

    Iri shami kandi rishishikariza abantu gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo begeranye. Hari ukwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo hanze y’urugo byanabaho ugahitamo umwe wizera mukabanza kuganira ku byago byo kwandura Coronavirus nk’uko bikorwa haganirwa ku gakingirizo.

    Abantu kandi banabujijwe gusomana kuko bishobora gukwirakwiza Coronavirus vuba.

    Bitewe n’uko Coronavirus yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero, iri shami ryagiriye abantu inama yo gukora imibonano mpuzabitsina bambaye ibintu bibakingira mu isura cyangwa agapfukamunwa.

    Ibi ngo bizatuma badahumekeranaho ku buryo niyo umwe yaba yaranduye adashobora kwanduza undi. Hari kandi gukoresha agakingirizo, gukaraba mbere na nyuma ndetse no kwirinda imibonano mpuzabitsina mu gihe umwe atameze neza.

    Iri shami ryagiriye abantu inama yo kuguma mu rugo cyane uko bishoboka kandi bakagabanya guhura n’abandi mu kugabanya ibyago byo gukwirakwira kwa Coronavirus.

    Ku bantu bashaka gukorera imibonano mpuzabitsina mu buryo bw’iyakure [ikoranabuhanga], bagirwa inama yo gukoresha uburyo bwa Zoom cyangwa ubundi bwifashishwa mu guteretana ku ikoranabuhanga ry’amashusho.

    Ku bashaka gusohoka bakajya gukora imibonano mpuzabitsina, basabwe kubanza kureba ibimenyetso ndetse no gupimwa Coronavirus buri kwezi cyangwa mu minsi hagati y’itanu n’irindwi nyuma yo kuva kuyikora.

    Muri Washington D.C naho abantu bigeze kugirwa inama yo gukora imibonano mpuzabitsina igihe bumva bameze neza, bakarabye cyangwa basukuye ibibafasha kwishimisha.

    Kuba Coronavirus yakwandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina nta nyigo irabikorwaho. Abahanga bagaragaje gusa ko ishobora kwandurira mu mwanda umuntu yitumye ndetse no mu masohoro y’umugabo niyo yaba yatangiye gukira Coronavirus.

    Ibi bisobanuye ko bishoboka ko Coronavirus yakwandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko ntabwo biramenyekana neza ndetse bamwe mu bahanga bavuga ko hari amahirwe menshi ko bitashoboka.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     18 total views,  18 views today

    The post AKA NAKUMIRO!! DORE UBURYO AMERICA YASHIZEHO BWO GUKORA IMIBONANO KWIRINDA COVID19:SOMA INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/10/aka-nakumiro-dore-uburyo-america-yashizeho-bwo-gukora-imibonano-kwirinda-covid19soma-inkuru/

  • Denise Bucumi Nkurunziza,Madam wa Perezida Pierre Nkurunziza yavuye mubitaro Asubira i Burundi:INKURU

    Denise Bucumi Nkurunziza, umugore wa Perezida Pierre Nkurunziza watabarutse kuwa mbere, yasubiye mu gihugu avuye mu bitaro i Nairobi muri Kenya aho yari arwariye.

    Umwe mu bakozi b’ibitaro yari arwariyemo yemereye BBC ko Madamu Nkurunziza yabivuyemo ejo kuwa kabiri nimugoroba, akava mu gihugu atwawe n’indege ya kompanyi yigenga yamuzanye.

    Uyu ntiyashimye gutangaza ibigendanye n’ubuzima bwe. Madamu Nkurunziza yajyanywe i Nairobi tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu ashyirwa mu bitaro, nta makuru yatangajwe ku ndwara yari arwaye.

    Mu mpera z’icyumweru gishize humvikanye ubutumwa bw’amajwi bivugwa ari ubwo yoherereje abasengana na we i Burundi, abamenyesha ko “amaze gutora mitende kubera ko bamusengeye”.

    Muri ubwo butumwa ntavuga aho yari ari cyangwa indwara yari arwaye.

    Umunyamakuru ukorera mu Burundi yabwiye BBC ko yavuganye n’abegereye Madamu Nkurunziza bakamubwira ko yaraye ageze mu gihugu mu ijoro ryacyeye.

    Ntiharamenyekana amakuru arambuye ajyanye no gusezera no gushyingura umukuru w’igihugu cy’u Burundi watabarutse.

    Guverinoma y’u Burundi yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi uhereye ejo kuwa kabiri ubwo hatangajwe urupfu rwe.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     36 total views,  36 views today

    The post Denise Bucumi Nkurunziza,Madam wa Perezida Pierre Nkurunziza yavuye mubitaro Asubira i Burundi:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/10/denise-bucumi-nkurunzizamadam-wa-perezida-pierre-nkurunziza-yavuye-mubitaro-asubira-i-burundiinkuru/