Category: Uncategorized

  • Ikibumbano cy’Umwami Leopold II wahitanye miliyoni z’abakongomani cyamanuwe mu Bubiligi #RwOT #Africa





    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Antwerp mu Bubiligi bwamanuye ikibumbano cy’Umwami Leopold II nyuma y’imyigaragambyo ikaze yasabaga ko kimanurwa.


    Abashakaga ko ibi bibumbano byakurwaho bavuga ko badatewe ishema n’ibikorwa uyu mwami wayoboye u Bubiligi kuva 1865 kugeza 1909 yasize akoze birimo kuba Abanye-Congo benshi barapfuye hagati ya 1885 na 1908 nyuma y’uko uyu mwami yari amaze gutangaza ko Congo ari umutungo we bwite.
    Umwami Léopold II ashinjwa kuba yarahonyoye uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harimo no kubashyira mu byanya bisanzwe bisurirwamo inyamaswa bizwi nka ‘zoo’.
    Nyuma y’ubusabe bwa benshi bugaragaza ko uwo mwami adakwiriye icyubahiro cyo kubakirwa ikibumbano, ubuyobozi bw’umujyi wa Antwerp bwafashe umwanzuro wo kukimanura kuri uyu wa Kabiri.
    Nubwo hari umubare munini w’Ababiligi bashyigikiye igitekerezo cyo gusenya ibibumbano by’Umwami Léopold II, hari abandi batabikozwa bavuga ko ari umutungo ukomeye w’igihugu.

    Ikibumbano cy’Umwami Leopold II cyamanuwe mu mujyi wa Antwerp nyuma y’iminsi abantu bigaragambya basaba ko kivanwaho
  • Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yapfuye #RwOT #Burundi

    Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.
    Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahindutse cyane umutima ugahagarara.
    Itsinda ry’abaganga batandukanye ryakoze ibishoboka byose amasaha menshi ariko ntibyagira icyo bitanga.
    Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Burundi yihanganishije cyane abaturage b’u Burundi muri rusange n’umuryango wa Nkurunziza by’umwihariko. U Burundi butakaje umwana w’agaciro w’igihugu, Perezida wa Repubulika n’umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu”.
    Guverinoma y’u Burundi yasabye abaturage kudacikamo igikuba ahubwo bagaherekeza uwari Perezida wabo n’amasengesho menshi nk’uko yabaye urugero mu Barundi bose ndetse no mu bemera kandi buhaba Imana. Yatangaje kandi icyunamo cy’iminsi irindwi guhera uyu munsi.
    Urupfu rwa Perezida Nkurunziza rutangajwe mu gihe ku wa 28 Gicurasi umugore we Denise Nkurunziza yajyanwe igitaraganya mu bitaro byo muri Kenya, ubwo yari amaze kuremba kubera icyorezo cya Coronavirus.
    Mu Burundi hakomeje kugaragara abanduye iyo ndwara, ariko ubuyobozi bwahisemo kuyifata nk’indwara isanzwe, ku buryo badakozwa ingamba zo kuyirinda nko kwambara udupfukamunwa no kwirinda ibikorwa bihuza abantu benshi.
    Hamaze iminsi kandi hari ibiterane byo gushimira Imana, nyuma y’uko umukandida w’ishyaka CNDD FDD, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, aherutse gutorerwa kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi, mu matora yabaye ku wa 20 Gicurasi.
    Amwe mu mateka ya Perezida Nkurunziza
    Pierre Nkurunziza yavutse ku wa 18 Ukuboza 1964, ayobora u Burundi kuva mu 2010 yongera gutorwa mu 2015 muri manda yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2020.
    Se Eustache Ngabisha yari umuhutu ukomeye muri Komine Ngozi ndetse wari ufitanye imikoranire ya hafi n’abantu b’ibwami, yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu 1965 abarizwa mu ishyaka UPRONA ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara mbere y’uko yicwa mu 1972.
    Umuhungu we Nkurunziza yize amashuri abanza i Ngozi nyuma akomereza mu ishuri ryitwa Athénée riri i Gitega. Yize muri Kaminuza ibijyanye n’uburezi ndetse na siporo muri Kaminuza y’u Burundi arangiza mu 1990.
    Mbere y’uko mu Burundi haduka intambara, yari umwarimu wa Siporo muri Lycée de Muramvya mu 1991 ndetse nyuma yigishije no muri Kaminuza y’u Burundi mu 1992 no mu ishuri rikuru rya gisirikare, Institut Supérieur Des Cadres Militaires (ISCAM).
    Mu 1995 yinjiye mu mutwe wa FDD mu ntambara nyuma y’uko ibihumbi by’abahutu mu gihugu bicwaga, ndetse nyuma agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CNDD-FDD mu 1998.
    Muri iyo ntambara ya FDD, bivugwa ko Nkurunziza yakomeretse ku buryo bukomeye ku buryo yari hafi gupfa, arokotse atangira ibikorwa byo kwiragiza Imana.
    Mu 2003 nyuma y’uko hasinyiwe amasezerano y’amahoro, yagizwe Minisitiri w’Imiyoborere muri Guverinoma y’inzibacyuho yari iyobowe na Domitien Ndayizeye.
    Mu 2005 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko kuba Perezida, yicara kuri iyo ntebe ku wa 26 Kanama 2005. Nyuma yaje kongera gutorerwa kuyobora igihugu mu 2010 n’amajwi 91%.
    Muri Mata 2015 yaje gutangaza ko agiye kwiyamamariza manda ya gatatu yaje gutuma mu gihugu havukamo umwuka mubi kuko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinjaga kurenga ku biteganywa n’Itegeko Nshinga. We yavugaga ko manda ye ya mbere itabarwa kuko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
    Mu gihugu haje kuvuka imyigaragambyo ikomeye, abaturage barenga ibihumbi 240 barahunga bamwe bajya mu bihugu by’amahanga ya kure abandi bajya mu bihugu by’ibituranyi harimo n’u Rwanda.
    Ku wa 13 Gicurasi 2015, abari abasirikare bakuru mu ngabo bashatse kumuhirika ku butegetsi ariko iyo coup d’etat iza kuburizwamo. Yaje gutorerwa kuyobora u Burundi n’amajwi 69.41%.
    Mbere y’uko apfa, yari mu bikorwa by’amatora y’ugomba kumusimbura aho yamamaje Gen Evariste Ndayishimiye ndetse agatorerwa uyu mwanya nubwo atari yakarahiye. Apfuye asize umugore Denise Bucumi n’abana batanu.
    source : igihe.com
  • Ibyo Rayon Sports yakoreye Bukuru Christophe ni byo byatumye yigarurira imitima y’abakunzi ba APR FC

    Kuba ataragiriwe icyizere n’ikipe ya Rayon Sports ikamurekura nyuma y’umwaka umwe yari ayimazemo, Bukuru Christophe avuga ko ari cyo kintu cyamufashije gukora cyane afasha ikipe ye ya APR FC kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Muri 2018 ni bwo Bukuru Christophe yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 avuye muri Mukura VS, nyuma yo gusoza umwaka we wa mbere ntabwo yashimye umusaruro we maze itandukana na we, yahise yerekeza muri APR FC.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Bukuru Christophe yavuze ko kuba yararekuwe na Rayon Sports atari uko ari umukinnyi mubi, ahubwo byamufashije kugera aho ageze ubu.

    Yagize ati“ibyo ni byo nta cyizere nari mfitiwe, ariko abantu ntibumve ko kuba naratandukanye na Rayon Sports ari uko nari umuswa, ibyo bankoreye ni ibintu byampaye imbaraga, ntabwo ari byo bari kunkorera n’urwego rwanjye nari ndiho ariko ibyo Imana iteguye nta muntu wabihindura ni biriya, ariko ni byo byampaye imbaraga kugira ngo ngaragaze ko ndi umukinnyi mwiza.”

    Akomeza avuga ko ibintu nka biriya iyo bibaye biba bigomba kugira isomo bisigira umuntu na we ahamya ko yakuyemo isomo.

    Yagize ati“iyo ibintu nka biriya biaye biba bigomnba gusigira isomo umuntu, byampaye isomo kuko si byo nari gukorerwa pe, ni byo byampaye imbaraga kugira ngo nanjye nerekane ko ndi umukinnyi mwiza.”

    Avuga ko yishimiye cyane kuba ari mu ikipe ya APR FC, yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe bwamugiriye icyizere, bwatumye na we yerekana icyo ashoboye.

    Bukuru Cristophe ni umwe mu bakinnyi binjiye muri APR FC muri 2019, akaba yarafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2019-2020 cyane ko yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri uyu mwaka w’imikino. Yagiye afasha ikipe aho imukeneye Ni umusore bitasabye igihe kwigarurira imitima y’abatoza n’abafana ba APR FC
    http://dlvr.it/RYHGWp

  • Ubwicanyi bukorwa n’abapolisi bwatumye abaturage muri Kenya bazindukira mu myigaragambyo

    Abanyagihugu baba mu bice bitandukanye bibamo abakene b’I Mathare ku murwa mukuru Nairobi wa Kenya, kuri uyu wa 08 Kamena 2020 bagiye mu mihanda bamagana imbaraga z’umurengera zikoreshwa n’igipolisi mu guhangana n’abarenga ku mategeko ya Covid-19.

    Ikigo cyo muri Kenya kigenga kigenzura ibikorwa by’igiporisi cyatangaje ko kirimo gukora iperereza ku bantu 15 bishwe n’igiporisi kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2020.

    Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko igiporisi gishinjwa urupfu rw’abantu barenga 20 bazize kurenga ku mategeko yo kudatembera mw’ijoro.

    Iyo myigaragambyo yo kuri uyu wa mbere, nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza,  yabaye mu gihe abategetsi bari batangaje ko abateranira hamwe bashobora gutabwa muri yombi kuko barimo bakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/RYHGWb

  • World Health Organization Says Asymptomatic Spread of Coronavirus is “Very Rare” (VIDEO) #RwOT

    The WHO is now admitting that asymptomatic spread of the Coronavirus is “very rare.”
    Coronavirus patients without symptoms aren’t driving the spread of the virus, World Health Organization officials said Monday, casting doubt on concerns by some researchers that the disease could be difficult to contain due to asymptomatic infections. 

    Some people, particularly young and otherwise healthy individuals, who are infected by the coronavirus never develop symptoms or only develop mild symptoms. Others might not develop symptoms until days after they were actually infected.
    Preliminary evidence from the earliest outbreaks indicated that the virus could spread from person-to-person contact, even if the carrier didn’t have symptoms. But WHO officials now say that while asymptomatic spread can occur, it is not the main way it’s being transmitted. 
    “From the data we have, it still seems to be rare that an asymptomatic person actually transmits onward to a secondary individual,” Dr. Maria Van Kerkhove, head of WHO’s emerging diseases and zoonosis unit, said at a news briefing from the United Nations agency’s Geneva headquarters. “It’s very rare.”
    Government responses should focus on detecting and isolating infected people with symptoms, and tracking anyone who might have come into contact with them, Van Kerkhove said. She acknowledged that some studies have indicated asymptomatic or presymptomatic spread in nursing homes and in household settings. 
    More research and data are needed to “truly answer” the question of whether the coronavirus can spread widely through asymptomatic carriers, Van Kerkhove added.
    “We have a number of reports from countries who are doing very detailed contact tracing,” she said. “They’re following asymptomatic cases. They’re following contacts. And they’re not finding secondary transmission onward. It’s very rare.”
    If asymptomatic spread proves to not be a main driver of coronavirus transmission, the policy implications could be tremendous. A report from the U.S. Centers for Disease Control and Prevention published on April 1 cited the “potential for presymptomatic transmission” as a reason for the importance of social distancing. 
    “These findings also suggest that to control the pandemic, it might not be enough for only persons with symptoms to limit their contact with others because persons without symptoms might transmit infection,” the CDC study said.
    To be sure, asymptomatic and presymptomatic spread of the virus appears to still be happening, Van Kerkhove said but remains rare. That finding has important implications for how to screen for the virus and limit its spread. 
    “What we really want to be focused on is following the symptomatic cases,” Van Kerkhove said. “If we actually followed all of the symptomatic cases, isolated those cases, followed the contacts and quarantined those contacts, we would drastically reduce” the outbreak.


    n
  • Perezida Magufuli yemeje ko muri Tanzania nta Coronavirus ikiharangwa

    Mu rusengero mu mujyi wa Dodoma, Bwana Magufuli yabwiye abasenga ati:”Imana ishimwe ko icyorezo cya corona twagitsinze”.
    Anabashimira ko nta dupfukamunwa n’uturindantoki bambaye.

    Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi (OMS/WHO) ryatangaje impungenge ritewe n’uburyo leta yitwara kuri iki cyorezo.
    Bwana Magufuli wakunze kuvuga ko iki cyorezo cyakabirijwe, yasabye abantu gukomeza kujya guterana mu nsengero n’imisigiti, ababwira ko “amasengesho azatsinda” iyi virus.
    Leta ya Tanzania yahagaritse gutangaza amakuru y’uko iki cyorezo gihagaze mu gihugu.
    Tariki 29 z’ukwezi kwa kane, umunsi Tanzania iheruka kuvuga amakuru kuri iki cyorezo, hari abayanduye 509 na 21 yishe. Gusa mu cyumweru gishize Bwana Magufuli yemeje ko mu bitaro byo muri Dar es Salaam hasigaye abarwayi bane gusa.
    Mu kwezi gushize, leta ya Tanzania yahakanye ibyavuzwe na ambasade ya Amerika ko muri Dar es Salaam hari “ibyango byinshi” byo kwandura iyi ndwara, kandi ibitaro byaho “byuzuriranye”.
    Magufuli yavuze iki?
    Ejo ku cyumweru, yabwiye ikoraniro ry’abasenga i Dodoma ati: “Ndashaka gushimira abatanzania b’ukwemera gutandukanye.
    Tumaze igihe dusenga kandi twiyiriza kugira ngo Imana idukize icyorezo cyateye igihugu cyacu n’isi. Kandi Imana yaradusubije.“Nizeye, kandi nzi neza ko n’Abatanzania bizeye, ko icyorezo cya corona Imana yakivanyeho”.
    Ibyo yavuze byarishimiwe cyane bikomerwa amashyi menshi.
    Bwana Magufuli yanashimiye abapadiri n’abaje gusenga ko nta dupfukamunwa n’uturindantoki bambaye ngo birinde iyo virus.
    Ibindi yavuze ni ibiki?
    Kuwa gatanu ushize, nabwo yavuze nk’ibi mu nama n’abarimu, aho yavuze ko “corona yarangiye”.
    Yagize ati: “Minisitiri w’ubuzima yabwiye ko dusigaranye abarwayi bane muri Dar es Salaam nyamara ibi ntibizahagarika ibihuha.
    “Tugomba kwitonda kuko zimwe muri izo mpano batanga zo kurwanya coronavirus zishobora gukoreshwa mu kuyikwirakwiza.“Ndashaka gusaba Abatanzania kwanga impano z’udupfukamunwa, ahubwo mubwire abadutanga bajye kudukoresha bo n’abagore babo n’abana babo”.
    Perezida wa Tanzania ari mu bategetsi benshi ba Afurika batumije umuti wa Covid-Organic leta ya Madagascar ivuga ko uvura Covid-19. Ntabwo bizwi neza niba warahawe abarwayi muri Tanzania.
    Nta byemezo bya siyansi biremeza ko uwo muti uvura, OMS/WHO yakomeje gusaba abantu kwirinda gukoresha imiti itarapimwe.
    Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania bagiye banenga Bwana Magufuli kugira politiki zimwe zishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ba Tanzania.
    Elisha Osati ukuriye ishyirahamwe ry’abaganga mu gihugu, mu kiganiro aheruka kugirana na BBC yashyigikiye guverinoma avuga ko ibitaro bikora nk’uko bisanzwe kandi benshi mu barwayi ba coronavirus bafite ibimenyetso byoroheje.
    Bwana Magufuli yashinje abashinzwe ubuzima mu gihugu gukabiriza icyorezo cya coronavirus. Yananeguye kandi ingamba zikomeye zafashwe n’ibihugu bituranyi mu kwirinda iki cyorezo.
    Inkuru ya BBC


  • DORE IBIMENYETSO 6 BYIHUSE BIKWEREKA UMUKOBWA UFITE UMUSHYUKWE YIFUZA UWAMURONGORA!! SOMA INKURU>>

    Abakobwa muri kamere yabo bihagararaho ntabwo ari abakobwa benshi bashobora kubwira umusore ko bashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Nubwo bimeze gutyo ariko biroroshye kumenya umukobwa ushaka gukora imibonano mpuzabitsina urebeye ku bimenyetso bikurukira ugasuzuma ubutumwa butangwa n’umubiri (body language).

    1.Guhumekera hejuru
    Umukobwa ushatse gukora imibonano mpuzabitsina iki ni ikimenyetso umusore bari kumwe ashobora guhita atahura. Iki kimenyetso nta mukobwa ushobora kugihisha kuko bikorekera imbere mu mubiri we. Uko bigenda umubiri we uba uri gukora ububobere bwinshi bigatuma ukenera oxygen nyinshi, bigatuma umutima we utera cyane akabahumekera hejuru.
    2.Gutukura amaso
    Umukobwa ufite ubushake burenze bwo gutera akabariro akenshi amaso ye aratukura kandi akazamo amarira wamureba ukabona yirebesha icyoroshye. (amaso yayateretse)
    3.Gucika intege
    Iyo umukobwa yafashwe aba yacitse intege kuburyo akenshi icyo umukoresha cyose agikora ni ukuvugango aho umujyanye ni ho ajya kabone n’ubwo yakabaye ari kubyanga ushobora kumva avuga ati oya ariko ukabona ari kubikora. Umukobwa acika intege iyo guhumekera hejuru bihagaze. Umubiri we urangije gukora ububobere.

    4.Gutosa ikariso
    Iyo yagize ubushake bwinshi usanga mu gitsina cye ububobere bwiyongereye ku rwego rwo hejuru kuburyo bigera no ku myenda y’imbere bikaba byagera aho bihinguka n’inyuma. Iyo umubiri umaze gukora ububobere ubwohereza mu gitsina kugira ngo busukure aho igitsina cy’umusore kiza kunyura niyo mpamvu ikariso ye ihita itoha.

    5.Kugundira umusore
    Umukobwa iyo mwaganiraga akagira ubushake bwo gukora imibanano mpuzabitsina aragusatira gahohora gahoro yagufata akagufata akagukomeza ku buryo ubona adashaka kukurekura.
    6. Kukuryamaho
    Iyo umukobwa afashe icyemezo cyo kukuryamaho utari usanzwe ubimuziho, wamusuzuma ukabona afite bimwe mu bimenyetso byavuzwe muri iyi nkuru nacyo kiba ari ikimenyetso cy’uko ashaka ko mukora imibonano mpuzabitsina.

    Ikitonderwa: Umukobwa n’umusore bakoze imibonano mpuzabitsina baba banyuranyije n’amahame agenga umuryango mugari (society), abemerewe gukora imibonano mpuzabitsina ni umugabo n’umugore bashakanye. Umukobwa n’umusore iyo babikoze biba ari ubusambanyi hashingiwe kuri bibiliya, naho mu mategeko iyo umugore cyangwa umugabo bashatse bakoranye imibonano mpuzabitsina n’undi muntu nibwo byitwa ubusambanyi.
    The mirror
    POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     30 total views,  30 views today

    The post DORE IBIMENYETSO 6 BYIHUSE BIKWEREKA UMUKOBWA UFITE UMUSHYUKWE YIFUZA UWAMURONGORA!! SOMA INKURU>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/09/dore-ibimenyetso-6-byihuse-bikwereka-umukobwa-ufite-umushyukwe-yifuza-uwamurongora-soma-inkuru/

  • NTAMISHINYIKO!! ABIGARAGAMBYA BAMANUYE ISHUSHO YA Edward Colston WACURUZAGA ABIRABURA IMAZE IMYAKA 200 IMANITSE:AMAFOTO>>

    Kuri iki cyumweru abigaragambya bamagana ivangura rikorerwa abirabura yakomeje mu bihugu, imijyi n’amaleta bitandukanye. Mu Bwongereza abigaragambya baranduye igishusho kinini cy’umugabo wagize uruhare mu icuruzwa ry’abantu bajya kuyiroha bayiziritse imigozi.

    Intandaro y’iyi myigaragamyo yatangiriye muri Leta zunze ubumwe za Amerika igakomereza mu bihugu bitandukanye birimo n’Ubwongereza ni urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe ahejejwe umwuka n’umupolisi w’umuzungu wo muri Leta ya Minnesota wamupfukamwe ku gikanu hafi iminota 9 yose.

    Umunyamateka wo mu Bwongereza David Olusoga avuga ko ishusho yakozwe mu mwaka wa 1895 nyuma y’imyaka 200 apfuye.

    Ati “Iyo shusho yerekana ko mu kinyejana cya 17 ab’i Londres no muri Bristol bagize uruhare mu icuruzwa ry’abirabura. Ariko mu kinyejana cya 19 Bristol bakora iyi shusho ntabwo bigeze batekereza ko hari abazayibona nko guha icyubahiro umuntu wacuruje abacakara”.

    Uyu munyamateka avuga ko Edward Colston yakoranaga na ‘Afurika Royal Company’ ikigo cyacuruje abirabura batagira ingano.


    Iyi shusho yakozwe mu 1895 yahiritswe tariki 7 Kamena 2020

    BBC ivuga ko Edward Colston yacuruje bucakara abirabura barenga ibihumbi 100, kuva mu 1672 kugera mu 1689.

    Edward Colston, yatangiye acuruza amavuta, divayi n’imbuto nyuma aza kwihuza k’ikigo Africa Royal Company. Bivugwa ko yari afite amato arenga 40 mu nyanja.

    Icyaha cy’umwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri, ubwicanyi bwo mu rwego rwa gatatu no kwica atabigambiriye ni byo bayaha bitatu Derek Chauvin wapfukamye ku ijoso rya George Floyd akurikiranyweho. Abandi bapolisi batatu bari kumwe nawe ubwo bari bagiye guta muri yombi uyu mwirabura nabo batawe muri yombi bakurikirwanyweho ubufatanyacyaha muri ibi byaha.

    Ejo ku Cyumweru mu mujyi wa Los Angles hafatiwe ifoto yo mu kirere kirekana ko abari mu myigaragambyo muri uwo mujyi wonyine ari ibihumbi 20.

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     38 total views,  38 views today

    The post NTAMISHINYIKO!! ABIGARAGAMBYA BAMANUYE ISHUSHO YA Edward Colston WACURUZAGA ABIRABURA IMAZE IMYAKA 200 IMANITSE:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/09/ntamishinyiko-abigaragambya-bamanuye-ishusho-ya-edward-colston-wacuruzaga-abirabura-imaze-imyaka-200-imanitseamafoto/

  • Umukobwa wakubitiwe mu ruhame biravugwa ko yagerageje kwiyahura kubera amagambo atari mezayavuzweho:INKURU

    Umukobwa wo mu Karere ka Musanze uherutse gukubitwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul afatanyije na Gitifu w’Akagari ka Kabeza n’abacunga umutekano babiri ku rwego rwa Dasso, yagerageje kwiyahura nyuma yo kubabazwa n’amagambo yamuvuzweho.

    Ku wa 7 Kamena 2020 nibwo bivugwa ko uyu mukobwa yagerageje kwiyahura anyweye imiti itamenyekanye.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga uko ababyeyi be batashye bagasanga aryamye mu cyumba cye yarembye yanyweye umuti wica udukoko bikekwa ko ari kiyoda, bagahita bamujyana kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga.

    Umwe mu baturanyi b’iwabo w’uyu mukobwa bavuga ko mu mpamvu bakeka ko zatumye agerageza kwiyahura ari uko abaturage n’inshuti ze birirwaga bavuga ko adateze kuzabyara kubera inkoni yakubiswe.

    Yagize ati “Uyu mukobwa nyuma yo gukubitwa yari amaze koroherwa, ariko aho yanyuraga bahitaga bavuga ngo uriya mukobwa wo kwa runaka barangije kumumugaza ntazabyara. Inshuti ze zamucaga intege zimubwira ko uburyo yakubiswemo bwamuteye ubumuga buzamuviramo kutabyara. Ashobora kuba yarabuze umurema agatima cyane ko ari umwana, ahubwo bikamutera ipfunwe muri bagenzi be agafata uyu mwanzuro ugayitse.’’

    Umubyeyi w’uyu mukobwa na we avuga ko byabaye atari mu rugo kuko bahageze basanga yarembye.

    Yagize ati “Twaratashye dusanga aryamye mu cyumba cye yarembye, ntituzi neza imiti yanyoye abaganga nibo bayizi, twagize ngo ni kiyoda. Yari amaze koroherwa nyuma yo gukubitwa na bariya bayobozi ariko muri iyi minsi yabaga yigunze, ubu ari kwa muganga ari kuvurwa ariko ntituramenya neza icyabimuteye niba koko ari amagambo avugwa kuko natwe twarabyumvise.’’

    Umuganga wakurikiraniye hafi uburwayi bwe akimara gukubitwa we yemeza ko ububabare yagize nta ngaruka bwagize imbere mu mubiri.

    Yagize ati “Mu mpapuro twamuhaye ntahagaragara ko umura we wagize ikibazo ku buryo byamubuza kubyara, nubwo yababaye ku kigereranyo cya 80% ariko byari iby’ako kanya. Twamusezereye nta kibazo kinini afite, birashoboka ko ari ikindi kibazo yagize nyuma mu mitekerereze.’’

    Yavuze ko hakwiye kurebwa niba nta kibazo yari afitanye n’abo mu muryango we kuko nta bundi bubabare yagize bwamubuza kubyara.

    Abaregwa gukubita uyu mukobwa na musaza we babaziza ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ni Gitifu w’Umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Gitifu w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonard, na ba Dasso babiri Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain. Bakoze iki cyaha bakekwaho ku wa 13 Gicurasi 2020, batabwa muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020. Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakekwaho.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     42 total views,  42 views today

    The post Umukobwa wakubitiwe mu ruhame biravugwa ko yagerageje kwiyahura kubera amagambo atari mezayavuzweho:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/09/umukobwa-wakubitiwe-mu-ruhame-biravugwa-ko-yagerageje-kwiyahura-kubera-amagambo-atari-mezayavuzwehoinkuru/