Category: Uncategorized

  • Jacques Marius waretse ubupadiri kubera umuziki yahinduye izina anashyira hanze indirimbo nshya

    Ubundi Marius Bison (Jacques Marius Kamana) ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi w’ibikoresho bitandukanye bya muzika birimo Gitari n’inanga [Piano] akaba ndetse umwarimu n’umuyobozi w’indirimbo mu makorari yo mu Kiriziya Gatolika.

    Yatangiye umuziki igihe yigaga mu mashuri yisumbuye aho yize mu iseminari nto ariho benshi mu bitegura kuba abapadiri bahera maze urukundo rwe rwa muzika rukavuka ubwo.

    Arangije mu iseminari ntoya yakomeje mu iseminari nkuru aho yifuzaga kuzaba Padiri ariko bitewe n’urukundo rwa muzika ndetse n’inshingano abapadiri baba bafite asanga atazashobora kubibangikanya byombi maze ahitamo kwiyegurira muzika ibyo kuba Padiri aba abiteye umugongo atyo.

    Reba hano amashusho y’indirimbo nshya na Marius Bison

    Amazina yiswe n’ababyeyi ni Kamana Jacques Marius none ubu akaba yahisemo gufata izina ry’ubuhanzi rya Marius Bison.

    Tuganira nawe yatubwiye ko yahisemo guhitamo ayo mazina kugirango byorohere abakunzi be kuvuga izina rye bitabagoye.

    Yavuze ko “Nahisemo ayo mazina kugirango norohereze abakunzi banjye uburyo bwo kuvuga amazina yanjye cyane ko Marius riri mu mazina niswe n’ababyeyi naho Bison bisobanuye (Imbogo) rikaba ari izina rya Gisukuti(Totem).”

    Yakomeje avuga ko “Niswe cyera kandi nkaba ndikunda cyane; iyo rero ni yo mpamvu nyamukuru nahisemo kwitwa “Marius Bison” nk’izina ry’ubuhanzi.”

    Marius Bison avuga ko aje muri muzika aje kandi ashaka kugaragariza Abanyarwanda icyo ashoboye mu muziki ari nayo mpamvu abasaba kumutera inkunga no kumushyigikira.

    Marius Bison azwi mu ndirimbo zigiye zitandukanye zirimo Kuba umugabo, Mbahaye itegeko, Turwanye Corona, Umuhamya, Mu nzu yawe, Iyo nusanze , Amahoro yuzuye n’izindi.

    Kuri ubu rero yakoze indirimbo yitwa “Mbaye uwawe”mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer David naho m’uburyo bw’amashusho itunganywa na Papa Emile.

    Mbaye uwawe n’indirimbo ifite ubutumwa bw’ingenzi bugira buti “N’ubwo Imana yanga icyaha ikunda umunyabyaha wemera guhinduka, ivuga kandi muri make kugarukira Imana tukava mu bibi.”

    Reba hano amashusho y’indirimbo nshya na Marius Bison

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Jacques-Marius-waretse-ubupadiri-kubera-umuziki-yahinduye-izina-anashyira-hanze-indirimbo-nshya

  • Umugore wa Perezida Nkurunziza yavuye mu bitaro asubira mu Burundi

    Umwe mu bakozi b’ibitaro yari arwariyemo yemereye BBC ko Madamu Nkurunziza yabivuyemo ejo kuwa kabiri nimugoroba, akava mu gihugu atwawe n’indege ya kompanyi yigenga yamuzanye.

    Uyu ntiyashimye gutangaza ibigendanye n’ubuzima bwe. Madamu Nkurunziza yajyanywe i Nairobi tariki 28 z’ukwezi gushize kwa gatanu ashyirwa mu bitaro, nta makuru yatangajwe ku ndwara yari arwaye.

    Mu mpera z’icyumweru gishize humvikanye ubutumwa bw’amajwi bivugwa ari ubwo yoherereje abasengana na we i Burundi, abamenyesha ko “amaze gutora mitende kubera ko bamusengeye”.

    Muri ubwo butumwa ntavuga aho yari ari cyangwa indwara yari arwaye.

    Umunyamakuru ukorera mu Burundi yabwiye BBC ko yavuganye n’abegereye Madamu Nkurunziza bakamubwira ko yaraye ageze mu gihugu mu ijoro ryacyeye.

    Ntiharamenyekana amakuru arambuye ajyanye no gusezera no gushyingura umukuru w’igihugu cy’u Burundi watabarutse.

    Guverinoma y’u Burundi yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi uhereye ejo kuwa kabiri ubwo hatangajwe urupfu rwe.

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Umugore-wa-Perezida-Nkurunziza-yavuye-mu-bitaro-asubira-mu-Burundi

  • Intego ya APR FC mu mwaka w’imikino utaha

    Nyuma y’uko APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020 idatsinzwe umukino n’umwe, kuri ubu intego ni ukugera mu matsinda y’imikino nyafurika ya CAF Champions League.

    Tariki ya 13 Werurwe 2020 ni bwo shampiyona yasubitswe igeze ku munsi wa 23 kubera icyorezo cya COVID-19, hari hamaze gukinwa imikino 23 muri 30, iki cyorezo cyaje gutuma shampiyona umwaka w’imikino isorezwa aho yari igeze maze tariki ya 22 Gicurasi 2020, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ritangaza ko APR FC yari iya mbere ku rutonde ari yo yegukanye igikombe cya shampiyona 2019-2020.

    Iyi kipe yari iyoboye urutonde itaratsindwa umukino n’umwe, kegukana igikombe bivuze ko ari yo izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League.

    Umuvugizi w’iyi kipe, Kazungu Claver yabwiye Radio10 ko intego ya APR FC nta y’indi ari ukugera mu matsinda ya CAF Champions League.

    Yagize ati“ubu intego nta y’indi ni ukugera mu matsinda ya Champions League, ni yo ntego ikurikiyeho kandi birashoboka. Mu bushobozi bwa APR FC turitegura nk’abantu bazakina Champions League kandi tukagera kure, ntabwo tuzipasa muremure.”

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, iherutse gusohora itangazo rivuga ko amakipe azakina imikino nyafurika agomba kuba yatanze urutonde rw’abakinnyi azifashisha bitarenze Nzeri 2020.

    Nyuma yo kwegukana igikombe badatsinzwe, intego ni ukugera mu matsinda ya CAF Champions League

    source http://isimbi.rw/siporo/article/intego-ya-apr-fc-mu-mwaka-w-imikino-utaha

  • Igisupusupu yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Isubireho’ yahurije hamwe abasitari bakomeye mu gihugu(VIDEO)

    Nsengiyumva Francois wamamaye nk’Igisupusupu yasohoye amashusho y’indirimbo Isibureho, ni amashusho yagaragayemo abasitari bazwi mu gihugu biganjemo abakinnyi ba filime.

    Indirimbo Isubireho, ni indirimbo Igisupusupu aba avuga umukobwa wananiye iwabo yirirwa akora ibibi, ari indaya akaba amusaba kwisubiraho.

    Iyi ndirimbo ikinwa mu nkuru y’umukobwa witwa Mukamana uba waramaramaje mu gushaka amafaranga mu bagabo, yakozwe na Jay P mu gihe amashusho yakozwe na Fayzo.

    Mu mashusho yayo yifashishije abakinnyi ba filime nyarwanda nka; Mama Nick wo muri City Maid, Ndimbati wo muri Papa Sava ariko akaba na we asanzwe akina muri City Maid yitwa Deo.

    Yifashishijemo kandi umusobanuzi wa filime umunyerewe cyane mu Rwanda ndetse unakunzwe na benshi, Junior Giti.

    Hagaragaramo kandi Itorero Intayoberana rimenyerewe mu mbyino Gakondo.

    Nsengiyumva Francois Igisupusupu, na we akaba yaratunguye benshi muri iyi ndirimbo kuko agaragara mu isura abantu batamumenyereyemo, nk’imyambaro, imitako aba yambaye n’ibindi.

    Nsengiyumva yasohoye amashusho y’indirimbo Isubireho

    Reba ano indirimbo Isubireho ya Nsengiyumva Francois

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igisupusupu-yasohoye-amashusho-y-indirimbo-isubireho-yahurije-hamwe-abasitari-bakomeye-mu-gihugu-video

  • Malawi: Amatora y’Umukuru w’Igihugu yateshejwe agaciro, hatangajwe igihe azasubirirwamo

    Nyuma y’aho urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko Nshinga mu Gihugu cya Malawi rutesheje agaciro amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba, kuri uyu wa 09 Kamena 2020, inteko ishinga amategeko yemeje ko andi matora azaba kuwa 23 Kamena 2020.

    Amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Malawi yabaye umwaka ushize wa 2019 byemejwe ko yabayemo ubujura bukabije ndetse urukiko rurinda iremezo ry’Itegeko Nshinga rutesha agaciro ibyayavuyemo. Inteko ishinga Amategeko y’iki Gihugu yemeje kuri uyu wa kabiri ko ikiciro cya kabiri cyayo kizaba kuwa 23 Kamena 2020.

    Ayo matora aheruka, ibyari byayavuyemo byahaga Perezida Peter Mutharika wari usanzwe ayobora iki Gihugu kongera kukiyobora kuri manda ye ya kabiri n’amajwi 38.5%.

    Nyuma yo kwemeza ko hagiye kubaho ikiciro cya kabiri cy’aya matora, Komisiyo Nshyashya ishinzwe kuyategura yarahiye kuri uyu wa kabiri kugira ngo itegure ayandi matora, ni nyuma y’aho kandi Urukiko rurinda iremezo ry’itegeko Nshinga rutegekeye ko haba iperereza ku myitwarire ya Komisiyo yari ishinzwe amatora ya mbere.

    Abamagana manda ya kabiri ya Perezida Peter Mutharika.

    Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ritangaza ko bibaye ubwa mbere ubutabera bwanga ibyavuye mu matora muri iki Gihugu cya Malawi kuva cyabona ubwigenge mu mwaka w’1964.

    intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/malawi-amatora-yumukuru-wigihugu-yateshejwe-agaciro-hatangajwe-igihe-azasubirirwamo/

  • Yamakuru acukumbuye turayazanye umugabo Gitifu yasambanyirizaga Umugore Dore ibyo yavuze bikomeye:INKURU

    Umugabo ufite umugore ukora mu biro by’umurenge wa Nyamirambo yavuze ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yamusambanyirizaga umukozi, avuga ko iki kibazo yakigejeje ku nzego bireba ndetse ko afite ibimenyetso by’ibyo avuga.

    Uyu mugabo avuga ko ikibazo yakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ndetse agaha n’ibimenyetso. Mutuyimana Gabriel wari Umunyababanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo yamaze gusezera kuri uyu mwanya avuga ko asezeye ku mpamvu ze bwite.

    Ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi hari gukwirakwira ijwi bivugwa ko ari irya Mutuyimana ari gutereta umugore w’uyu mugabo, amwiginga ngo amuhe umwanya basambane ni uko atabivuga mu buryo bweruye.

    Uwasambanyirizwaga umugore ikifuzo cye ni uko Mutuyimana Gabriel yakurikiranwa n’amategeko kuko gusezera ku kazi bidahagije kuko ashobora kuba yaragasezeye kubera isoni, ati “Isoni si igihano”.

    Uyu mugabo avuga ko akomeje kubana n’umugore we kuko ngo ntabwo yakwanga umugore we kuko ngo ibigaragara umugore yashutswe n’umuyobozi we.

    Akomeza avuga ko kuri ubu agendana ubwoba akeka ko Mutuyimana Gabriel ashobora kumugirira nabi.

    Uyu mugabo avuga ko umugore akira kumenya ko ikibazo cyamenyekanye yahunze urugo ariko Umuyoboz Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge afasha uyu muryango, bituma uyu mugabo ababarira uyu mugore, aramuhamagara amusaba kugaruka mu rugo.

    Ati “Kubera izo nama nagiriwe, ninjye wamuhamagaye nti ngwino unsabe imbabazi nguhe imbabazi, aratinyuka”.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     146 total views,  146 views today

    The post Yamakuru acukumbuye turayazanye umugabo Gitifu yasambanyirizaga Umugore Dore ibyo yavuze bikomeye:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.
    http://dlvr.it/RYM3h1

  • ABITWA ABAMI BA INSTAGRAM MU RWANDA DORE NGABA KATE BASHABE BAMUKUYE KUROTONDE:AMAFOTO>>

    ABAKOBWA BA BANYARWANDA BAMAZE KWAMAMARA KURI SOCIAL MEDIA UBU HARABONEKAMO AMASURA MASHYA MENSHI ABARI BAZWI BENSHI NKA KATE BASHABE NTA KIBONEKAMO BAGENDA BABURA HAKAZA ABANDI BURI KWEZI.

    ABA RERO UYU MUNSI NIBO BATITIZA INSTARGRM ZABO MUBURYO BIMENYEKANISHA BASHIRA HANZE AMAFOTO YABO CYANE MU GICE CYA 2 TUZABEREKA ABANDI NABO BATITIZA INSTAGRMA NA BASAZA BAKABASHAKISHA NGO BABAMENYE BITEWE NUBURANGA BWABO BIBITSEHO.

    REBA AMAFOTO YABO HANO N’UBWIZA BIBITSEHO NUBURANGA BAFITE>>>

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     224 total views,  224 views today

    The post ABITWA ABAMI BA INSTAGRAM MU RWANDA DORE NGABA KATE BASHABE BAMUKUYE KUROTONDE:AMAFOTO>> appeared first on Rwanda Paparazzi.
    http://dlvr.it/RYM3gc

  • Emery Bayisenge ufite indoto zo gukina i Burayi, afitiye icyezere abakinnyi bakuriye hanze y’u Rwanda

    Myugariro w’umunyarwanda ukinira SAIF SC muri Bangladesh, Emery Bayisenge avuga ko ikipe y’igihugu ihari niramuka yivanze na bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakuriye hanze ya rwo mu minsi iri imbere izaba ari ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

    Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, kibanze ku buzima bwe mu ikipe y’igihugu nk’umwe mu bakinnye igikombe cy’Isi cya 2011 cy’abatarengeje imyaka 17 ndetse n’aho abona Amavubi mu myaka iri imbere.

    Uyu musore yatangaje ko ubwo bari mu gikonbe cy’Isi bisanze mu itsinda rikomeye, gusa ngo ahora yibuka uburyo yahuye n’abakinnyi bafite impano nka Raheem Sterling.

    Yagize ati“twari twariteguye cyane irushanwa ariko kuzamuka wahuye n’Ubwongereza, Uruguay na Canada ntibyari byoroshye, nahuye n’abakinnyi bafite impano nka Raheem Sterling, ni ikintu ntekerezaho. Ni gute nakwibagirwa ubwiza bwa stade zo muri Mexico.” Yakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri 2011

    Akomeza avuga ko intego ze ari ugukina ku mugabane w’u Burayi kuko ari ndoto ze kuva akiri umwana.

    “Muri Bangladesh abantu benshi bakunda umupira, ibibuga biba byuzuye n’ubwo baba badasakuza nko muri Morocco, ndishimye uyu munsi n’ubwo inzozi zanjye ari ugukina i Burayi.” Emery Bayisenge

    Uyu myugariro kandi yavuze ko iyo arebye ikipe y’igihugu Amavubi abakinnyi ifite kuri ubu, nihiyongeramo abakuriye hanze y’u Rwanda izaba ari ikipe nziza cyane.

    Yaize ati“ dufite umujyo nyawo kandi umusaruro w’imikino iheruka biranyereka ko iminsi myiza iri imbere. Niba dushobora gushyira imbaraga ku ikipe iriho hamwe n’abasore b’abanyarwanda bakiri bato bakurira mu mahanga n’ubwo basanzwe bemerewe gukinira ibindi bihugu, ndabona ejo hazaza heza h’ikipe.”

    Emery Bayisenge ni umwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexico muri 2011, yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, KAC Kenitra na JS Massira muri Morocco ubu akaba ari muri Bangladesh muri SAIF SC. Ahamya ko ejo h’Amavubi ari heza Umwaka ushize ni bwo yerekeje muri SAIF SC
    http://dlvr.it/RYM3fK

  • Bisobanuye iki kugira ubwenge nk’inzoka no kwera nk’inuma?

    ubusanzwe inzoka ni inyamaswa y’inyabwenge cyane kuko ibaho idakunzwe niyo mpamvu yiga amayeri yose ashoboka kugirango ibashe kubaho kuko iba ihigwa. izi kwihisha, kwiyuburura, komorana ibikomere hagati yazo ibi biyifasha kubaho. inuma nayo ni ikiguruka kirangwa n’amahoro mbese itabangamye niyo mpamvu Yesu yabwiye abigishwa be kwitwara nk’inzoka n’inuma.

    Igihe Yesu yoherezaga abigishwa be kuvuga ubutumwa bwiza, yarababwiye ati: ”dore mbatumye muri nk’intama hagati y’amasega, nuko mugire ubwenge nk’inzoka, kandi muzabe nk’inuma mutagira amahugu (Yohana 10:16) ibi yabibabwiye azi neza imitima y’abantu intumwa zagombaga kwigisha ko bazababera ibigusha ariyo mpamvu zagombaga kugira ubwenge.

    Yesu yakoresheje imvugo igereranya ibinu bibiri bitandukanye kugirango yigishe abigishwa be uko bagomba kwitwara mubikorwa byabo. Mbere yuko ababwira kuba abanyabwenge nk’inzoka kandi batagira icyo babangamira nk’inuma, yababuriraga ko boherejwe “nk’intama mu birura

    kuva kera isi yangaga abizera kandi no kugeza ubu niko bimeze, nk’uko amavubi yigabiza intama akazirya, niko abatizera bigabiza abakozi b’Imana bakabagabaho ibitero Mu bihe nk’ibi, ikibazo twakwibaza ni iki: “Nigute dushobora guteza imbere ubwami bw’Imana tutiriwe twiyangiza?” Yesu yigishije abayoboke be ko, kugira ngo bamere nka Kristo mu isi itubaha Imana, bagomba guhuza ubwenge bwinzoka nubusa bwinuma.

    Mu by’ukuri Yesu yifashishije umugani w’ inzoka n’inuma. Inzoka yarangwaga n’amayeri cyangwa ubwenge (Itangiriro 3: 1). Ku rundi ruhande, inuma yatekerezwaga ko ari umwere kandi itagira icyo ibangamyeho. inuma zashyizwe ku rutonde rw’inyamaswa zitanduye kandi zakoreshwaga mu gutamba (Abalewi 14:22). Kugeza magingo aya, inuma zikoreshwa nk’ikimenyetso cy’amahoro, kandi inzoka zifatwa nk’indyarya.

    Abantu benshi ntibiyumvisha ukuntu umuntu yakwera cyangwa agakiranuka nk’inuma kuko baba bumva bitoroshye kwisanisha n’inuma. ku tundi ruhande bakibaza ngo ese umuntu yakwisanisha ate n’inzoka kandi tuzi ko yavumwe kuko yazanye icyaha mu bantu? inzoka n’inuma ni inyamaswa Yesu yifashishije abwira abigishwa be ko bagomba gukopera imyitwarire myiza y’izi nyamaswa ikabafasha kuba mu isi y’abatizera.

    Mu buzima bwe hano ku isi, Yesu yerekanye ko yari umunyabwenge nk’inzoka mu buryo yigishaga.Yari azi bihagije itandukaniro riri mu bamuteze amatwi mbese yari afite ubuhanga bukomeye, Yakoresheje uburyo bwo kwigisha akoresheje inkuru kugira ngo abamwuva barusheho kumenya (Matayo 13: 10–13), Yesu yagize ubwenge yanga gufatwa n’imitego myinshi abanzi be bamuteze (Mariko 8:11; 10: 2; 12:13).

    mu nzitizi zose zo mu buzima bwo mu isi, Yesu yitwaye nk’inuma kuko nta kintu yigeze yangiza kandi yabagaho mu buzima bwo kwera nta cyaha yigeze akora (Abaheburayo 4:15) kandi yagerageje kwisobanura aho bamushinjaga amakosa (Yohana 8:46)

    muri macye abantu bamenye Yesu dukwiye kwigira ku nzoka ndetse n’inuma kuko isi dukoreramo umurimo w’Imana ntabwo itworoheheye bene yo baraturwanya ariko tugire umwete wo kugira ubwenge nk’ubw’inzoka ndetse tugire ukwera cyangwa gukiranuka nk’inuma nibwo tuzabasha gusingira icyo Kristo yadufatiye.

    source https://agakiza.org/Bisobanuye-iki-kugira-ubwenge-nk-inzoka-no-kwera-nk-inuma.html

  • Mu mwaka wa 1998 u Rwanda rwahanishaga abajenosideri ba mbere 22 igihano cy’urupfu barashwe!!! Soma Inkuru>>

    Mu rwego rwo gutanga ikimenyetso cy’uko umuco wo kudahana washyizweho iherezo mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka wa 1998 hafashwe icyemezo cyo kubahiriza igihano cy’urupfu cyari cyarakatiwe abantu 22, bahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

    Igikorwa cyabaye kuwa Gatanu tariki 24 Mata 1998 imbere y’imbaga y’abaturage mu bice bitandukanye birimo kuri i Nyamirambo kuri Tapis Rouge, Murambi ya Gikongoro, Ntarama mu Bugesera n’i Kibungo.

    Uruvunganzoka rw’abantu bari bateranye ngo barebe bwa mbere abanyabyaha bari bagiye kurangirizwaho igihano cy’urupfu mu ruhame, kuko bahamijwe icyaha gisumba ibindi. Hari amashuri amwe n’amaduka byari byafunze i Nyamirambo, inzira zose zigana kuri Tapis Rouge zakubise zuzuye.

    Abo bari bagiye kurasirwa mu ruhame byari ugushyira mu bikorwa icyemezo cyari giherutse gufatwa n’inkiko, no kubahiriza ibyateganywaga n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

    Mu mategeko y’u Rwanda, icyo gihe hari handitse ko uwahamwe n’icyaha cyo kwica na we akatirwa urwo gupfa, icyakora si kenshi cyagiye gitangwa, n’aho byakorwaga kenshi byakorwaga mu muhezo.

    Sheikh Harerimana Abdul Karim, umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, yabwiye Itangazamakuru ko igihano cy’urupfu kubwa Perezida Grégoire Kayibanda na Habyarimana Juvénal cyatangwaga kuko cyari mu mategeko, ariko kigakorwa mu muhezo.

    Nko mu myaka ya 1963 Kayibanda yagihanishije abafatirwaga mu bitero by’Inyenzi, Habyarimana agikoresha ahana abahoze mu butegetsi bwa Kayibanda nyuma yo kumuhirika, cyongera kuvugwa cyane ku bajura ruharwa bari barayogoje u Rwanda n’akarere barimo uwitwaga Rutare na Rucuro.

    Tariki 28 Mata 1998, igihano cy’urupfu cyahawe abarimo Frodoauld Karamira wahoze ari Visi Perezida w’ishyaka MDR wagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Hutu Power no gusaba Abahutu kwica Abatutsi yifashishije radiyo RTLM, harimo kandi Elie Nshimiyinana wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi, Silas Munyagishari wahoze ari umuyobozi mukuru mu bushinjacyaha na Virginie Mukankusi wahoze ari umugenzuzi w’amashuri mu mujyi wa Kigali.

    Mu barasiwe i Kibungo hari harimo Dr. Deogratias Bizimana wari umuganga na Egide Gatanazi wahoze ari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Ikinyamakuru The New York Times uwo munsi bicwa, abanyamakuru bacyo bari bari i Nyamirambo ahabarirwaga abaturage basaga ibihumbi 30 bari baje kureba uko igihano cy’urupfu gishyirwa mu bikorwa.

    Nta munyamakuru wari wemerewe kwinjirana ibikoresho bifata amajwi cyangwa amashusho kuri Tapis Rouge. Nta mashusho cyangwa amafoto agaragaza uko byagenze yigeze ajya hanze.

    Saa yine n’igice za mu gitondo nibwo abapolisi baje bashoreye abagororwa bane, abagabo batatu n’umugore umwe, bajyanwa mu kibuga rwagati bahambirwa ku nkingi enye zari zishinze mu kibuga. Bahambiriwe amaguru, mu nda, mu gituza no ku ijosi begamye kuri za nkingi.

    Baje bambitswe ibitambaro by’umukara mu maso, n’ibipimo by’umweru bikoze mu ishusho y’urukiramende biri mu gituza.

    Bamaze guhambirwa ku biti, iminota 20 abo bayimaze bahambiriye ibitambaro mu maso baziritse ku biti, ari nako abaturage ku mpande bajujuraga bategereje ikigiye kuba.

    Mu mwanya muto, imodoka ebyiri za polisi zo mu bwoko bwa Land Rovers zasesekaye ku kibuga, hasohokamo umupolisi umwe mukuru n’abandi bane bambaye ibibapfuka mu maso bafata imbunda.

    Buri mupolisi yegereye aho yitegeye buri mfungwa yari ihambiriye ku giti, imbunda ayitunga ku gituza muri bya bipimo bari bambaye, barasa amasasu menshi. Bamaze kurasa icyiciro cya mbere cy’amasasu, abapolisi bahinduranyije imyanya barongera bararasa.

    Wa mupolisi mukuru yamanutse aho abaraswaga bari bari, afata imbunda nto agenda arasa mu mutwe wa buri mfungwa.

    Ibinyamakuru byanditse ku byabaye uwo munsi, byatangaje ko mu barashwe bose nta n’umwe wigeze ataka.

    Nyuma yo kuraswa, muganga yagombaga kumanuka akabapima akemeza ko koko bapfuye. Nyuma abaturage batangiye gutaha, hakurikiraho kujya guhambura imirambo y’abishwe ngo ijyanwe gushyingurwa.

    Leta y’u Rwanda yashyizwe ku gitutu, Abarokotse bariruhutsa

    Mbere gato yo gushyira mu bikorwa icyo gihano cy’urupfu, Leta y’u Rwanda yandikiwe n’ibihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’imiryango mpuzamahanga, basaba kudashyira mu bikorwa icyo gihano.

    Papa Yohani Paul II yandikiye Perezida Pasteur Bizimungu asaba ko abo bantu 22 baticwa.

    Bavugaga ko bamwe muri abo bakatiwe urubanza rwabo rutanyuze mu mucyo, ko baburanye batunganiwe n’ibindi.

    Guverinoma y’u Rwanda yashimangiwe ko umwanzuro wafashwe n’urukiko wo kumanika abo bantu ari wo kandi uciye mu mucyo. Yavuze ko ari uguha ubutumwa n’abandi bose batekereza guhonyora uburenganzira bwa muntu.

    U Rwanda kandi rwavuze ko icyo gihano kizaca umuco wo kudahana waranze u Rwanda ndetse n’ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko bwaranze igihugu guhera mu 1962.

    Cabo Ninyitegeka wakoraga mu biro bya Perezida icyo gihe, yabwiye Itangazamakuru ati “Ntabwo turi abishimira ubugizi bwa nabi ariko hashize igihe hari umuco wa politiki y’ubugizi bwa nabi, rero ubutabera bugomba gutangwa.”

    Sheikh Harerimana yakomeje avuga ko byari biteye isoni kumva amahanga asabira imbabazi abagize uruhare muri Jenoside, batarazisabiye abishwe.

    Ati “Nta burenganzira bari bafite bwo kudukosora. None se ko igihe Jenoside yakorwaga batavuze? Twe twubahirije itegeko, icyaha bakoze ni ndengabwenge, nta kuntu rero wagira izo mbaraga zo kuvuganira abishe utarigeze uvuganira abishwe.”

    Igihano cy’urupfu cyahawe abo bantu, cyagize uruhare mu rwego rw’ubutabera kuko umubare w’abirega bakemera icyaha wiyongereye.

    Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwasabye abagize uruhare muri ayo mahano bose kwirega bakemera icyaha, bakagabanyirizwa igihano aho gukatirwa urwo gupfa bagahabwa igifungo cya burundu.

    Sheikh Harerimana yavuze ko abenshi mu bari barafunzwe bakekwaho Jenoside bari barabipinze, bumva ko ubutabera butazatangwa ngo bishoboke.

    Ati “Muri za 1996 twajyaga mu bukangurambaga muri za gereza zo mu Rwanda, ugasanga abo bantu barimo kutunnyega. Hari gereza yabaga i Gikondo twayigiyemo umuntu aravuga ati ‘ariko se ko mubonera twe Abahutu rwimbi, Abahutu bakomeye mukaba ntacyo mubabaza? Na Cyangugu umwe mu bari bahafungiye yaravuze ngo ariko kuki mutwingingira gusaba imbabazi, mwaturetse?”.

    “Icyo bitwazaga icyo gihe, nuko Leta yabo y’abicanyi yari yarababwiye ngo nimubijyamo muri benshi ntawe uzabahana n’umwe. Bati nitubijyamo turi abantu miliyoni ebyiri, eshatu uwaduhana yaduhana ate, kandi koko mu bwenge busanzwe ntibishoboka. Izo nkiko ziburanisha abantu miliyoni eshatu wazivana he? Igihano ni urupfu, umuntu wasinya urupfu rw’abantu miliyoni eshatu ni nde?”

    Nyuma yo gutanga igihano cy’urupfu, benshi bagize ubwoba batanga amakuru y’ibyo bakoze muri Jenoside, berekana ahari imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa ndetse n’abandi bafatanyije.

    Icyo gikorwa kandi cyaruhuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babonaga kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside bifata igihe, bamwe bagatekereza ko ubutabera bushobora no kutazatangwa.

    Umupfakazi witwa Célestine wari ufite imyaka 33 yiciwe umugabo, abana batatu n’ababyeyi n’abandi 12 bo mu muryango.

    Icyo gihe yabwiye BBC ati “Muri bose nta n’umwe urashyingurwa mu cyubahiro. Imibiri yabo yajugunywe mu cyobo n’interahamwe nk’aho ari imbwa. Kuri njye uku kunyongwa ntabwo ari ubutabera gusa, bivuze byinshi ku gahinda kanjye no kunamira abanjye.”

    Batamuriza wari ufite imyaka 18 yavuze ko yabuze umuryango we muri Jenoside, asambanywa n’umusirikare ku buryo yari amaze imyaka ine yarabuze amahoro.

    Yagize ati “Ntabwo nkunda kwishima mu gihe abandi babara cyangwa bari kwicwa ariko mama wanjye, papa, barumuna banjye babiri na musaza wanjye barishwe. Nafashwe ku ngufu mba umugore w’umusirikare w’Umuhutu mfite imyaka 14. Ndakubwira ko mu myaka yose ine ishize, nyuma yo kwirebera ibi n’amaso yanjye nibwo mbonye amahoro.”

    Tariki 25 Nyakanga 2007 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye igazeti irimo umwanzuro wo kuvana igihano cy’urupfu mu mategeko yayo ahana ibyaha. Bivugwa ko icyo gihano cyakuweho kimaze gukatirwa abantu bagera kuri 600.

    Gukuraho igihano cy’urupfu byaharuriye u Rwanda inzira zo gutangira kohererezwa abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu mahanga ngo batangire kuburanishwa n’inkiko z’imbere mu gihugu.

    Nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside bagatirwa urwo gupfa, tariki 28 Mata 1998 abarimo Karamira barasiwe mu ruhame i Nyamirambo

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     94 total views,  94 views today

    The post Mu mwaka wa 1998 u Rwanda rwahanishaga abajenosideri ba mbere 22 igihano cy’urupfu barashwe!!! Soma Inkuru>> appeared first on Rwanda Paparazzi.

    source https://rwandapaparazzi.rw/2020/06/10/mu-mwaka-wa-1998-u-rwanda-rwahanishaga-abajenosideri-ba-mbere-22-igihano-cyurupfu-barashwe-soma-inkuru/