Category: Uncategorized

  • Angelina Gira yasohoye indirimbo humura anatangaza ko Gahongayire ariwe afata nk’icyitegererezo #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Angelina Gira yasohoye indirimbo humura itanga ikizere kubihebye Bose.

    Ubusanzwe Angelina Gira Ni umukobwa ukunda Imana n’abantu ndetse wiyubaha nk’imwe mundangagaciro z’umunyarwandakazi,akaba ubuhanzi bwe abufatanya no kwiga doreko Ari umunyeshyuri muri kaminuza yigenga ya Kigali nkuko yabitangarije hillywood mu kiganiro twagiranye.

    Yakomeje adutangarizako kuririmba Ari umwuga we kuko yabikuriyemo doreko mu mwaka wa 2015 aribwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere.

    Angelina yahishuyeko umuhanzi Aline Gahongayire ariwe afatiraho ikitegererezo kuko Ari umuhanzi udacika intege.

    Mubuzima busanzwe bwa buri munsi uyu mukobwa Angelina Gira yemeza ko ayoborwa n’ijambo ry’Imana byumwihariko zaburi ya 146 Aho nko kumurongo wayo wa 2 hagira hati”nzajya nshima uwiteka nkiriho nzajya ndirimbira Imana yanjye nkifite ubugingo”

    Ubu Angelina uri mumyiteguro yo kuzashyirahanze arubumu ye yambere umwaka utaha izaba ikubiyemo izindirimbo zose yasoje avugako iyi ndirimbo ye nshya yise humura ifite ubutumwa bukomeye Aho yifashishije amagambo yo mu gitabo gisumba ibindi byose aricyo bibiriya muri yobu 14:7 hagira hati”erega hariho ibyiringiro Yuko igiti gitemwe cyongera gushibuka Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome”

    Reba hano humura ya Angelina gira afanyije na Diane

    source https://www.hillywood.rw/?p=74786

  • Ese aragukunda by’ukuri? Dore uburyo wamenya ingano y’urukundo agukunda. #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe urukundo rw’ukuri rusigaye rwarakendereye, ubu umuntu asigaye akunda undi hari inyungu runaka amukurikiyeho. Usanga umusore iyo ahuye n’umukobwa akamukunda akimubona, nyuma iyo amuganirije agasanga ntiyize, ntakazi keza afite, ntavuka mu muryango ukize ahita amwanga kuko yumva ko uwo azakunda agomba kuba yujuje ibintu runaka. Kandi no ku mukobwa nuko. Umukobwa murahura bwa mbere akagukunda ariko mwamara kuganira yakumva ntabushobozi ufite akakwisubira. Rero biragoye kumenya niba umuntu yaragukunze by’ukuri ntayindi nyungu agukurikiyeho. Urubuga rwitwa https://www.umunota.com rwazanye uburyo bushya bushobora gutuma umenya niba umuntu agukunda by’ukuri.

    Hari uburyo bubiri bikorwamo.

    1. Kumenya niba mwakundana.

    Iyo umaze kwiyandikisha ku rubuga www.umunota.com ubasha kumenya niba umuntu ubonye mwakundana bikavamo. Biroroshye cyane kuko ukimara kwiyandikisha (registration) uhitamo uwo ushaka ugakanda kwifoto ye ugahita ubona ahantu hashushanyije umutima utukura ugakanda muri uwo mutima. Ako kanya ukimara kuhakanda system y’uwo rubuga www.umunota.com ihita itangira kubara ijanisha ry’urukundo rwanyu mwembi ijanisha ryaba riri munsi ya 40% ugahita umenya ko gukundana n’uwo muntu byagorana ndetse ko n’urukundo rwa mwembi rutarenga umutaru ariko ijanisha ryaba riri hejuru ya 80% muhita mwikundanira, nawe ahita abibona akaguha urukundo kuko ibyo wifuza aba abyujuje ndetse wowe wujuje ibyo we yifuza. Ibi biroroshye cyane kandi mu gihe kitarenze umunota umwe uba umaze kubona umukunzi muzakundana akaramata.

    Ese system ibimenya gute?

    System yo kuri www.umunota.com itanga ijanisha igendeye kubyo wowe ubwawe uba wujuje wiyandikisha ndetse n’uwo muntu ibyo aba yujuje, iyo igipimo cy’ijanisha kiri hejuru ya 80% biba bivuga ko ibyo uwo muntu asaba k’umukunzi yifuza gukundana nawe ndetse n’ibyo wowe usaba biba bihuye cyane bityo rero ahita aguha urukundo ntakuzuyaza kuko muba muhuje. Byumvikanako n’umuntu mushaka gukundana ushobora kumusaba akiyandisha kugirango urebe igipimo cy’urukundo rushobora kuvuka hagati ya mwembi.

    2. Kumenya niba agukunda by’ukuri.

    Niba ufite umukunzi ukaba ushaka kumenya niba agukunda by’ukuri cyangwa akuryarya, wiyandikisha kuri www.umunota.com noneho aho basaba kuzuza niba uri umukobwa cyangwa umuhungu wowe uhitamo ahanditse “Couple” maze ukuzuza ibisabwa. Iyo umaze kubyuzuza system ibasha guhita ikwereka igipimo cy’urukundo ruri hagati ya mwembi. Iyo icyi gipimo kiri hejuru ya 75% urukundo rwanyu ruba ari urw’ukuri naho iyo kiri hasi ya 35% biba bivuze ko umwe muri mwe yakurikiye inyungu k’uwundi nta rukundo rw’ukuri ruba ruri hagati yanyu kuko ntakintu gifatika ruba rushingiyeho kandi biba byerekana ko rutazigera rurama ngo rugere kure.

    Biroroshye cyane sura urubuga www.umunota.com ubigerageze urebe.

    source https://nibyiza.com/ese-aragukunda-byukuri-dore-uburyo-wamenya-ingano-yurukundo-agukunda/

  • Nyanza : Umubitsi w’ikimina akurikiranyweho kunyereza miliyoni zirenga 2 z’abaturage #rwanda #RwOT

    By Nsanzimana Ernest

    Byabereye mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Nyamure, Umurenge wa Muyira kuri uyu wa 7 Nyakanga 2020.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Murenzi Valens yatangarije UKWEZI ko kugira ngo uyu mugabo witwa Bubanje Athanase atabwe muri yombi byatewe n’uko abaturage bamubajije amafaranga yabo abitse arayabura.
    Ikinyamakuru Ukwezi twamenye ko amafaranga Bubanje akekwaho kunyereza arimo ayo abaturage bagomba gukoresha mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza
    Gitifu Muvunyi ntabwo yemeje amakuru y’ uko aya mafaranga yari ayo kwishyura mituelle ahubwo we yavuze ko ari amafaranga abaturage bari barizigamiye kugira ngo azabafashe kwiteza imbere.
    Ati “Ikibazo nk’iki ntabwo cyari gisanzwe ariko nibyo byabaye uyu mubitsi yatawe muri yombi. Nk’ubuyobozi icyo tugomba gukora ni ugukurikirana ukekwa kugira ngo abaturage babone amafaranga yabo bayakoreshe icyari cyatumye bayizigamira muri care”.
    Ukekwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Muyira mu gihe iperereza rigikomeje.
  • Education Ministry To Conduct Assignment Of Schools Ahead Of Opening In September #rwanda #RwOT

    By Staff Writer
    From July 7-14, 2020, the Basic Education and TVET Quality Assurance Departments in the ministry of education (MINEDUC) will begin conducting school inspection in public, government aided and private schools to assess the level of school readiness prior to school reopening in September 2020.
    The Ministry announced on Wednesday evening that it will the inspection, which aims to assess measures underway to maintain sch infrastructures and equipment, the implementation status of recommendations from previous inspections.
    Some schools such as Mount Kenya University are currently constructing washing stations ahead of the opening in September
    The Ministry said that the “Assess measures in place  are meant to control the spread of #COVID-19 pandemic when schools reopen (in September).”Schools have been closed in Rwanda since the emergence of the #COVID-19 pandemic. Some schools have been offering classes online.
    Come September 2020, all schools will reopen according to a cabinet resolution.
  • Education Ministry To Conduct Assignment Of Schools Ahead Of Opening In September #rwanda #RwOT

    By Staff Writer
    From July 7-14, 2020, the Basic Education and TVET Quality Assurance Departments in the ministry of education (MINEDUC) will begin conducting school inspection in public, government aided and private schools to assess the level of school readiness prior to school reopening in September 2020.
    The Ministry announced on Wednesday evening that it will the inspection, which aims to assess measures underway to maintain sch infrastructures and equipment, the implementation status of recommendations from previous inspections.

    Some schools such as Mount Kenya University are currently constructing washing stations ahead of the opening in September

    The Ministry said that the “Assess measures in place  are meant to control the spread of #COVID-19 pandemic when schools reopen (in September).”Schools have been closed in Rwanda since the emergence of the #COVID-19 pandemic. Some schools have been offering classes online.
    Come September 2020, all schools will reopen according to a cabinet resolution.
  • Education Ministry To Conduct Assignment Of Schools Ahead Of Opening In September #rwanda #RwOT

    By Staff Writer
    From July 7-14, 2020, the Basic Education and TVET Quality Assurance Departments in the ministry of education (MINEDUC) will begin conducting school inspection in public, government aided and private schools to assess the level of school readiness prior to school reopening in September 2020.
    The Ministry announced on Wednesday evening that it will the inspection, which aims to assess measures underway to maintain sch infrastructures and equipment, the implementation status of recommendations from previous inspections.
    Some schools such as Mount Kenya University are currently constructing washing stations ahead of the opening in September
    The Ministry said that the “Assess measures in place  are meant to control the spread of #COVID-19 pandemic when schools reopen (in September).”Schools have been closed in Rwanda since the emergence of the #COVID-19 pandemic. Some schools have been offering classes online.
    Come September 2020, all schools will reopen according to a cabinet resolution.
  • Bamwe mu bakinnyi ba APR FC mu gihirahiro #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba APR FC bari ntizanyo mu yandi makipe, baribaza niba iyi kipe izabagarura cyangwa izabagumisha mu ntizanyo, ibyo byaba bidakunze ikaba yabarekura, ni mu gihe yo ivuga ko nta gahunda yo kubagarura mu mwaka w’imikino ugiye kuza.

    Mu mwaka ushize w’imikino wa 2019-2020, bitewe n’impamvu zitandukanye APR FC yatije bamwe mu bakinnyi bayo andi makipe.

    Abo bakinnyi twavuga nka Songayingabo Shaffy watijwe AS Kigali, uyu akaba ari n’umwana wazamukiye mu irerero ry’iyi kipe.

    Myugariro Niyigena Clément baguze muri Marines FC bagahita bongera bakamutiza iyi kipe mu gihe cy’umwaka umwe, hari kandi na Sugira Ernest watijwe Rayon Sports mu gihe cy’amezi 6.

    Aba bakinnyi bose bakaba bari basoje intizanyo zabo, gusa bamwe muri bo babwiye ISIMBI ko kugeze ubu batazi niba bazasubira muri APR FC cyangwa bazakomeza mu ntizanyo.

    Umwe yagize ati“ubu naba nkubeshye, ndatagereje rwose sinzi niba nzakomeza mu ntizanyo. Gusubirayo nabyo simbizi ni ugutegereza tukareba.”

    Amakuru aturuku mu nshuti za hafi naza Niyigena Clement avuga ko we yamaze guhakanira Marines FC ayibwira ko batazakomezanya, aho amakuru avuga ko yifuza ko yagurishwa aho gutizwa, cyangwa ngo yaba anatijwe akajya ahembwa na APR FC kuko ari yo afitiye amasezerano.

    Mu kiganiro kigufi cyane umuvugizi w’ikipe ya APR FC yahaye ISIMBI, Kazungu Claver yavuze ko abo bakinnyi nta gahunda bafite yo kubagarura mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, bakaba bazaguma mu ntizianyo

    Niyigena Clement(uwa kane uhereye ibumoso) yifuza ko yagurishwa

    Sugira yatijwe muri AS Kigali

    Shaffy yatijwe muri AS Kigali

    source http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bakinnyi-ba-apr-fc-mu-gihirahiro

  • Dore imyambaro 10 abagore bakwambara bakaberwa muri iyi mpeshyi. #rwanda #RwOT

    Impeshyi yageze, benshi mu banyamujyi bakunze kurimba batangiye kubika imyambaro bari bamaze iminsi bambara ijyanye n’igihe cy’ubukonje kimwe n’imvura, ari nako batekereza ku myambaro bashobora kwifashisha muri iki gihe cy’ubushyuhe.

    Umunyamakuru wa hillywood.rw yaguteguriye imyambaro icumi wakwambara ukaberwa muri iki gihe cy’impeshyi

    Iyi ushobora kuyambara ugiye ku kazi ukaba warenzaho ikote mu gihe uri mu kazi ariko wagira gahunda yo gusohoka ukaba wasiga ikote cyangwa ryo ukaritwara mu ntoki ugasohoka warimbye kandi bitabaye ngombwa ko ubanza kunyura mu rugo.

    Indi kanzu yo kujyana ku kazi ni itaratse ushobora kujyana mu gihe waba unafite gahunda mbere y’akazi ukaba wayisohokana bitabaye ngombwa ko ujya guhindura. Iyi kanzu icyiza cyayo ni uko idasaba ko uyambaye arenzaho ikote wenda igihe ari mu kazi.

    Iya gatatu yo kuba wajyana ku kazi ariko ukaba wanayisohokana ukagaragara neza nk’uwarimbye, ni ikanzu yo kujyana ku kazi mu gihe wenda ufite inama witabiriye. Icyiza ni uko iyo uyambaye warenzaho agakote mu gihe uri mu kazi ariko waba usohotse ukaba wanayambara bitabaye ngombwa ko ubanza guca mu rugo.

    Uyu ni umwenda woroheje utuma uruhuka nko mu gihe watembereye ahantu nko ku mazi ukiruhukira neza.

    Uyu ni umwambaro w’impeshyi nko ku muntu ushaka gusohoka yaba ku manywa ndetse na nijoro, ushobora kuwambaraho inkweto ngufi cyangwa indende bitewe n’aho ugiye.

    Uyu mwambaro ni isarubeti umuntu yambara yaba yasohotse mu birori binyuranye cyangwa se ku muntu wifuza kuwusohokana kimwe n’abahanzi bakora amashusho y’indirimbo. Ujyana n’inkweto zizamuye cyangwa inkweto ngufi ifite ibara bijyanye.

    Iyi ni ikanzu ushobora gusohokana yaba ku manywa cyangwa nijoro waba wasohotse cyangwa wagiye gutembera, kubera ko igizwe n’amarase biba byiza uyambaye iyo ahisemo kwambariramo kora nk’umwenda w’imbere cyangwa byaba bitabangamye ukayambarira aho.

    Iyi kanzu iroroshye cyane ni umwambaro umuntu yatahana ubukwe mu mpeshyi izuba riva cyangwa hari ubushyuhe ntimubangamire, ifite pasure igaragaza ikimero cy’uyambaye uko ateye intambwe ikagaragaza ubwiza bw’uyambaye.

    Iyi ni ikanzu yo mu bukwe bidasabye abantu izishashagirana, si ikanzu y’amaboko maremare abantu bambara bazi ko bataha hakonje cyangwa imvura iri kugwa. Ni ikanzu nziza kandi ikomeye ishobora kugufasha mu gihe watashye ubukwe.

    Ikanzu ya nyuma ni iyo ushobora kwambara yaba uri umugeni cyangwa watashye ubukwe, ni nini ariko nanone ni iyo mu mpeshyi kuko idafite amaboko ku buryo uyambaye hejuru adashyuhirana cyane.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74773

  • Ubuzima butangaje bwa Kanyombya mu gisirikare yamazemo imyaka 10(VIDEO) #rwanda #RwOT

    By Our Reporter

    Ndjoli Kayitankore wamamaye muri sinema n’itangazamakuru nka Kanyombya, ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kuboora igihugu aho yamazemo imyaka 10.
    Kanyombya yinjiye mu gisirakare mu 1992, aganira na ISIMBI avuga ko atabitewe no gushaka amafaranga ahubwo byatewe no gukunda igihugu, yumva yafatanya n’abandi bitewe n’ibihe yabonaga u Rwanda rurimo.
    Yinjira mu gisirikare akaba yarinjiriye ku Murindi wa Byumba, ubu ni mu Mujyaruguru mu karere ka Gicumbi.
    Avuka ko ikintu gikomeye yigiye mu gisirikare ngo ukutareba ku nyungu ze gusa ahubwo akareba no ku nyungu z’abandi.
    Yagize ati“ikintu gikomeye nigiyemo ni ukwiyobora ariko nkayobora n’abandi, si ukureba ku nyungu zanjye ahubwo nkareba no ku nyungu z’abandi, bivuze ko ndiho kugira ngo n’abandi babeho ntabwo ndiho kugira ngo mbeho njyenyine.”
    Mu myaka 10 yamazemo ikintu atazibagirwa ari uburyo we n’inkotanyi babohoye igihugu aho yibuka cyane indirimbo bazaga baririmba.

    Kanyombya yamaze imyaka 10 mu gisirikare
    Rena ikiganiro na Kanyombya