Category: Uncategorized

  • Abanyeshuri basaga 4000 ba kaminuza ntibarasinya amasezerano y’inguzanyo yo kwiga #rwanda #RwOT

    Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, ari na yo ikurikirana ibijyanye n’inguzanyo zihabwa abiga muri Kaminuza y’u Rwanda n’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, yatangaje ko abanyeshuri 4,380 bataruzuza amasezerano ajyanye n’inguzanyo yo kwiga, kandi ko bagomba kubikora bitarenze ku wa 31 Nyakanga 2020.
  • Visi Perezida wa Côte d’Ivoire yeguye #rwanda #RwOT

    Daniel Kablan Duncan wari Visi Perezida wa Côte d’Ivoire yeguye ku mwanya yari ariho.
  • Kagere Meddie utamerewe neza muri Simba SC yahawe igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikinira ikipe ya Simba SC, Meddie Kagere yahembwe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Werurwe muri shampiyona ya Tanzania.

    Uyu mukinnyi akaba ari igihembo yahawe hagendewe ku musaruro we w’ukwezi kwa Werurwe mbere y’uko shampiyona y’iki gihugu isubikwa kubera COVID-19. Akaba yahigitse Paulo Ninga wa Lipuli FC na Never Tigere wa Azam FC.

    Shampiyona y’iki gihugu yagarutse muri Kamena 2020, gusa kuva yagaruka umuntu yavuga ko atahiriwe kuko ntabwo yongeye kubona umwanya wo gukina cyane ko imikino myinshi asigaye aza asimbura.

    Ibi bikaba byatumye kapiteni we muri Simba SC, John Raphael Bocco ari we utorwa nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Kanama ahigitse Atupele Green wa Biashara United na Martin Kiggi wa Alliance FC.

    Umutoza Mukuru wa KMC FC, Harerimana Haruna, yatowe nk’uwitwaye neza kurusha abandi Werurwe 2020 atsinze Sven Vendenbroeck wa Simba SC na Khalid Adam wa Mwadui FC.

    Kessy Mziray utoza Alliance FC ni we watowe nk’umutoza w’ukwezi kwa Kamena, ahigitse Luc Eymael wa Yanga SC na Sven Vandenbroeck wa Simba SC.

    Kagere Meddie yatowe nk’umukinnyi w’ukwezi kwa 3

    source http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-meddie-utamerewe-neza-muri-simba-sc-yahawe-igihembo-cy-umukinnyi-w-ukwezi

  • Asaph Worship Band yasohoye indirimbo nshya “The story” inkuru ihebuje izavuzwe n’izizavugwa zose #rwanda #RwOT

    Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana “Asaph Worship Band”, rikorera muri Zion Temple Celebration Centre Paruwase ya Nyarutarama ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ‘The story’ ivuga ku nkuru nziza kurusha izindi zose zavuzwe ndetse n’indi zose zizavugwa.

    kuri ubu iri tsinda ryamaze gushyira hanze indirimbo nshya ryise ‘The Story’ iri mu rurimi rw’Icyongereza. Aganira n’Inyarwanda, Adeline umuvugizi wa Asaph Worship Band yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya ikubiyemo ‘inkuru ihebuje irenze izigeze ndetse n’izizavugwa zose’. Yavuze ko iyo nkuru ari iy’urupfu no kuzuka kwa Yesu Kristo wishyuye ikiguzi cy’ibyaha by’abari mu Isi bose kugira ngo babeho ku bwe ari ibitambo bizima bishimwa n’Imana. Asaph Worship Band mu ndirimbo nshya bise “The Story”

    Yakomeje agira ati:”Ni indirimbo ivuga inkuru ihebuje irenze izigeze n’izizavugwa zose. Ni inkuru y’urukundo Imana yakunze abari mu isi. Ni inkuru ya Yesu Kristo umwana w’Imana nzima, umucunguzi w’isi, ivuga ko mu gupfa no mu kuzuka kwe, yishyuye ikiguzi cy’ibyaha byacu byose kugira ngo tubeho ku bwe turi ibitambo bizima bishimwa n’Imana”.

    Asaph Worship Band ni itsinda rifite umwihariko wo gukora indirimbo ziganjemo iziri mu rurimi rw’Icyongereza. Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu, bamaze gukora Album eshatu. Album yabo ya mbere bayise ‘Glorious Resurrection’, Album ya kabiri bayita ‘Paid in Full’ naho Album ya gatatu bayita ‘Living Sacrifice’. Pastor Jean Bosco Kanyangoga (Pastor JB) Umushumba wa Zion Temple Nyarutarama ni we mwanditsi w’indirimbo muri iri tsinda.

    Video y’indirimbo “The Story” wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Asaph-Worship-Band-yasohoye-indirimbo-nshya-The-story-inkuru-ihebuje-izavuzwe-n.html

  • Doukouré appointed president of Rotary Club Kigali Doyen #rwanda #RwOT

    Sarah Doukouré is replacing Eddy Sebera who was President of the Club for the last 2 years.

    The handover ceremony took place on July 9, 2020, and it was attended by Members of the Rotary Clubs of Rwanda.

    For more than 50 Years, Rotary Clubs in Rwanda have contributed to improving access to clean water, quality of education, fight against epidemics such as the eradication of rabies, the eradication of ignorance and poverty, the protection of the environment and the struggle for peace.

    Eddy Sebera said that during his two years in charge of Rotary Club Kigali, much has been done to improve people’s lives.

    “We have contributed in the health sectors, education, among others.” He said
    He said that the club has grown positively with more women on board.

    “This year of presidency went very well and I am particularly happy about it. You Rotarians are responsible for it based on your commitment to the Club. You have been regularly present to encourage me while making a valuable contribution to the dynamism of the Club by showing me your confidence as your President.” Said Sebera.

    Sebera added that he has no doubt with his successor, Sarah Doukouré would continue to lead the Rotary family in a positive direction and advised her to continue the spirit of changing our world to a better place.

    “I’m happy and I know Sarah will take us far.”

    Sarah Doukouré joined Rotary in 2017, being the first woman to hold this position in the last 10 years in the Rotary Club Kigali.

    She said that becoming president as a foreigner shows how Rotary Club Kigali is open to anyone who wants to contribute.

    “This day marks a new beginning in my calling as a member of the Rotary club. It is a heavy responsibility because it means that next year I will be representing all the projects we will have.”

    Among projects she will focus on are projects related to helping those affected by COVID-19.

    “Rwanda has been reacting to the pandemic in a very strong and positive way….this gives us, as Rotarian the will and engagement to do the same; to continue to contribute and to help the community because that is what we are here for.” She said

    She also stressed that she will continue to work to increase the number of new female members.

    “For the past three years, I have been trying to recruit other women into the Rotary Club. Today we are about ten women out of 30 members of the Rotary club of Kigali. We really want to recruit more women to join us, that would be my honor and that will be my focus.” Doukouré added

    During her term, Doukouré Says she will be working hand in hand with Eddy Sebera as Vice President and in charge of Projects; Karema Carole is in charge of Fundraising; Ndoba Mugunga in charge of the Foundation; Kayitare Florent has been appointed as the Secretary of the Club at the same time as looking after the Youth Affairs; Ida Alexandra is the Deputy Secretary while Kaburame Julien is the Treasurer.

    Jeannette Rugera, the Assistant District Governor of Rotary in the District 9150, was present in the ceremony to represent the District and she assured the new President of Rotary Club Kigali to be there for her as she resumes her new role.

    “It is a pleasure to have a woman as the president of Rotary Club Kigali; I will be here to assist. We will be working together, there are a lot of projects that we will be working on together focusing on needed medicine for these special times of fighting COVID-19.” Rugera said

    In its contribution to the prevention of COVID-19, Rotary Club Kigali Doyen donated 4,000 bags to Rutsiro residents; donated 13 million Frw to both Kigali University Hospital (CHUK) and King Faisal; they also donated more than 900 liters of hand sanitizer and cleaning equipment to RBC. They also donated 3 million Frw to support Solid Africa, a charity that cares for patients in public hospitals and helps them get food.

    In Rwanda, Rotary is made up of six clubs including Musanze, Kigali Mont Jali, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Kigali Gasabo and Butare with 112 members.

    Sarah Doukouré is replacing Eddy Sebera who was President of the Club for the last 2 years.

    Eddy Sebera said that during his two years in charge of Rotary Club Kigali, much has been done to improve people’s lives.

    Sarah Doukouré said that becoming president as a foreigner shows how Rotary Club Kigali is open to anyone who wants to contribute.

    Jeannette Rugera, the Assistant District Governor of Rotary in the District 9150 assured the new President of Rotary Club Kigali to be there for her as she resumes her new role.

    Sebera said that he has no doubt with his successor, Sarah Doukouré would continue to lead the Rotary family in a positive direction

    The handover ceremony took place on July 9, 2020

    Doukouré Says she will be working hand in hand with Eddy Sebera as Vice President and in charge of Projects;

    The handover ceremony was attended by Members of the Rotary Clubs of Rwanda.

    Jeannette Rugera, the Assistant District Governor of Rotary in the District 9150, was present in the ceremony to represent the District

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/doukoure-appointed-president-of-rotary-club-kigali-doyen

  • France: Leta yagennye miliyari 8 z’ama-euro yo kongerera umushahara abaganga. #rwanda #RwOT

    Leta y’Ubufaransa yemeye gutanga miliyari 8 z’ama-euro yo kongerera imishahara abaganga, ibashimira ku ruhare bagira mu kurwanya icyorezo cya coronavirus.

    Ayo masezerano akubiyemo iyo nyongera ku mushahara yashyizweho umukono ejo ku wa mbere hagati ya leta n’amashyirahamwe y’abakozi.

    Hari hashize ibyumweru birindwi harabuze ubwumvikane mu biganiro byahuzaga impande zombi.

    Muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, abaganga bagiye bahabwa icyubahiro bafatwa nk’intwari, hakunze kugaragara ibyapa mu ruhame byo kubashimira.

    Ariko bashakaga ikirenze ku bashimira mu magambo gusa, bakaba bari bamaze igihe mu myigaragambyo basaba kongererwa imishahara ndetse ko n’ibitaro byarushaho guterwa inkunga.

    Bamwe mu bigaragambya baciwe amande kubera kurenga mu mategeko yo guhana intera hagati y’umuntu n’undi, mu kwirinda ubwandu bwa coronavirus.

    Ubufaransa ni kimwe mu bihugu byashegeshwe bikomeye na coronavirus ku mugabane w’Uburayi.

    Kuva iki cyorezo cyatangira, mu Bufaransa hamaze kwandura abarenga 200,000, muri bo abarenga 30,000 imaze kubica nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

    source https://www.hillywood.rw/?p=74905

  • Inkomoko ya Banki y’Abaturage y’u Rwanda yatangijwe n’abaturage b’i Nkamba muri Kayonza #rwanda #RwOT

    Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), ni imwe muri banki zikomeye cyane hano mu Rwanda ikanaba iyashinzwe ari iya gatatu nyuma ya Banki ya Kigali na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD).
  • USA: Umucamanza yategetse ko kwica Daniel Lewis Lee byigizwayo #rwanda #RwOT

    Umucamanza muri Amerika yategetse ko guha igihano cy’urupfu Daniel Leiws Lee byigizwayo mu gihe haburaga amasaha macye ngo yicwe.
  • Indirimbo n’umuhanzi nyarwanda rutahizamu Michael Sarpong yemera #rwanda #RwOT

    Michael Sarpong, rutahizamu wo muri Ghana avuga ko umuhanzi nyarwanda afana ari Safi Madiba.

    Uyu mukinnyi avuga ko mu myaka ibiri amaze mu Rwanda ihagije kugira ngo hagire bimwe amenya birimo n’abahanzi ndetse n’indirimbo zimwe na zimwe.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho ahamya ko Safi Madiba ari we muhanzi nyarwanda wigaruriye umutima we.

    Yagize ati“yego abahanzi bamwe na bamwe ndabazi. Umuhanzi w’umunyarwanda nkunda ni Safi Madiba.”

    Yakomeje avuga ko zimwe mu ndirimbo ze akunda harimo Kontwari na I love you.

    Yagize ati “ntabwo byoroshye kuzikubwira kuko wenda sinibuka amazina yazo ariko harimo iyo aheruka gusohora vuba yitwa I Love You, hari n’indi imaze minsi(umunyamakuru yamubajije niba ari Kontwari), yego rwose ndakeka ari iyo.”

    Michael Sarpong yageze mu Rwanda muri 2018 avuye iwabo muri Ghana akaba yari aje gukinira Rayon Sports, akaba yarasoje amasezerano y’imyaka 2 ubu akaba ashobora kwerekeza muri Simba SC yo muri Tanzania.

    Safi ni we muhanzi nyarwanda afana

    Sarpong ngo amaze kumenya bamwe mu bahanzi nyarwanda

    source http://isimbi.rw/siporo/article/indirimbo-n-umuhanzi-nyarwanda-rutahizamu-michael-sarpong-yemera

  • Platini wo muri Dream Boys yavuze ikipe n’umukinnyi nyarwanda afana, icyatumye ahagarika gukina, burya yakiniye ikipe ikomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platini wo muri Dream Boys usigaye aririmba wenyine aho akoresha izina rya P, yavuze ko ari umufana ukomeye w’ikipe ya Mukura VS mu Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, yavuze ko yakuze ari umukinnyi mwiza ndetse yanakiniye imwe mu makipe azwi mu Rwanda.

    Yagize ati “umupira nawukinnye cyane nkiga mu mashuri yisumbuye, ni nabwo nakiniye ikipe y’Intare FC(ubu ni irerero rya APR FC), nakiniye kandi n’andi makipe mu cyiciro cya 3.”

    Yakomeje avuga ko impamvu yaretse ruhago harimo gucika intege abona ntacyo yinjiza cyane no kuba impano y’umuziki yari imaze gusumba iya ruhago.

    Yagize ati“navuga ko ari impano y’umuziki yari imaze gusumba iya ruhago, kuko nkirangiza amashuri yisumbuye muri 2007 nahise ntangira kwiruka mu muziki 2008 yose irashira umupira nywureka ntyo. Nk’uko ubivuze nta mafaranga nabonga biri mu byanciye intege.”

    Platini avuga ko ari umufana ukomeye w’ikipe ya Mukura VS ndetse ngo umukinnyi yemera ni Iradukunda Jean Bertrand wa Gasogi United.

    Yagize ati“njye mu Rwanda mfana Mukura VS. Buriya umukinnyi nemera ni Iradukunda Jean Bertrand, ni we rutahizamu ukomeye u Rwanda rufite ubu.”

    Nemeye Platini, umuhanzi usigaye akora umuziki ku giti cye nyuma y’uko mugenzi we baririmbanaga muri Dream Boys ari we TMC agiye muri Amerika, uyu muhanzi asanzwe ari n’umufana ukomeye wa Manchester United yo mu Bwongereza

    Iradukunda Jean Bertrand ni we mukinnyi yemera

    Platini ngo umufana ukomeye wa Mukura VS

    source http://isimbi.rw/siporo/article/platini-wo-muri-dream-boys-yavuze-ikipe-n-umukinnyi-nyarwanda-afana-icyatumye-ahagarika-gukina-burya-yakiniye-ikipe-ikomeye