Category: Uncategorized

  • Ange Kagame ati“ Turi mu biganza byiza”, ashimira abaganga bamufashije kubyara #rwanda #RwOT

    Ange Ingabire Kagame, uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020 yashimiye ikipe y’abaganga, abaforomo n’ababyaza bamubaye hafi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bakamufasha kubyara.

    Mu butumwa yanyujije kuri twitter, yashimiye bikomeye ikipe y’abaganga badasanzwe, abaforomo n’ababyaza bo mubitaro byitiriwe Umwami Faisal bamufashije kubyara kandi bakamuremera ubunararibonye. Avuga kandi ati ” turi mubiganza byiza”, agasabira umugisha ku Mana abo bose.

    Ange Kagame n’umugabo we Ndengeyingoma Bertrand, bibarutse umwana wabo w’imfura kuwa 19 Nyakanga 2020.

    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul, abinyujije kuri Twitter, yahise agaragaza ibyishimo atewe no kuba abonye umwuzukuru.

    Soma hano inkuru bijyanye, ivuga ku byishimo Perezida Kagame yatewe n’ivuka ry’Umwuzukuru we: Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo atewe no kuba yabonye umwuzukuru

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/ange-kagame-ati-turi-mu-biganza-byiza-ashimira-abaganga-bamufashije-kubyara/

  • Polisi ikomeje kurwanya ibyaha bibera mu biyaga na barushimusi b’amafi #rwanda #RwOT

    Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ku bufatanye n’abagize amashyirahamwe y’abarobyi mu kiyaga cya Burera bashyize hamwe mu bikorwa byo kurwanya ba rushimusi b’amafi n’abandi bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bibera mu mazi.

    Chief Inspector of Police (CIP) Antoine Nkurunziza, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi mu kiyaga cya Burera yavuze ko ibi bikorwa bikomeje kandi birimo gutanga umusaruro kuko hamaze gufatwa ba rushimusi amato yabo ndetse n’imitego itujuje ubuziranenge bifashisha baroba amafi.

    Yagize ati“ Mu myaka ibiri ishize mu kiyaga cya Burera twahafatiye amato arenga 150, aya yakoreshwaga mu kuroba amafi binyuraje n’amategeko, harimo n’amato atujuje ubuziranenge yakoreshwaga mu kwambutsa abantu andi agakoreshwa mu bikorwa bya magendu. Ayo mato yose yarafashwe ndetse bene yo n’abayakoreshaga bose barafatwa”.

    CIP Nkurunziza akomeza avuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020 hafashwe imitego ibiri ikozwe mu nzitiramibu, buri umwe ufite uburebure bwa metero 40. Avuga ko iyi mitego hari n’iyo basanze iri mu bwoko bwa Kaningini, ubwoko bw’imitego ifata ikanica amafi matoya.

    Yagize ati“ Bitewe n’ubwinshi bw’ibikorwa byo kurwanya ba rushimusi mu kiyaga cya Burera ibi bikorwa birimo kugabanuka bigaragara. Abagize amakoperative y’abarobyi nabo barimo gutanga umusanzu ugaragara muri ibi bikorwa aho batanga amakuru y’ahantu hose higanje aba banyabyaha”.

    CIP Nkurunziza yavuze ko bariya bantu usibye no kuba bakora uburobyi butemewe n’amategeko barimo guhemukira umuryango nyarwanda kuko imitego bakoresha aba ari inzitiramibu z’abaturage Leta iba yarabahaye ngo bikingire imibu itera Malariya ariko abandi bo bakayibaguraho bajya kuyitegesha amafi.

    Ibikorwa nk’ibi kandi nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, ntabwo bibera mu kiyaga cya Burera gusa kuko no muri Gicurasi byabereye mu kiyaga cya Kivu ahafatiwe imitego irenga 27 itujuje ubuziranenge (Kaningini). Iyo yafashwe nyuma y’ukwezi kumwe hamaze gufatwa abarobyi 17 nabo bafatiwe mu kiyaga cya Kivu.

    CIP Nkurunziza yakanguriye abaturage baturiye ikiyaga cya Burera kwirinda uburobyi bunyuranyije n’amategeko, abasaba ubufatanye mu kuburwanya batangira amakuru ku gihe.

    Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

    Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi  aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

    Ingingo ya 29 ivuga ko Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese, ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/polisi-ikomeje-kurwanya-ibyaha-bibera-mu-biyaga-na-barushimusi-bamafi/

  • Polisi yasabye umukobwa gukuramo akenda kambarwa mu “mihango”-Cotex ngo imusake #rwanda #RwOT

    Icyegeranyo kirebana n’ibyo gucunga umutekano mu gihugu cya Australia kigaragaza ko muri Sydney igipolisi cyasabye umukobwa ukiri muto gukuramo cyangwa se kwambura agatambaro abagore/abakobwa Bambara bari mu mihango kazwi nka Kotegisi-Cotex mu gihe barimo kumusaka. Ibi ngo ni ibintu bimaze gukorerwa benshi, bikaba byarazamuye umwuka mubi, aho abagore n’abakobwa babifata nk’agasuzuguro no kubatesha agaciro.

    Iki gikorwa cyakozwe na Polisi, kiri mu bintu bitanu byerekana imyitwarire itanoze y’abapolisi mu matohoza/iperereza yakozwe mu mwaka ushize wa 2019 mu bikorwa bitanu by’isaka byakozwe babanje gutegeka abantu kwambura ibyo bambaye, ibintu byateye ukutumvikana muri Sydney.

    Icyegeranyo kivuga ko byinshi muri ibyo byabereye mu nzu z’umuziki/mutubyiniro, kandi bikaba byaratumye ababikorewe biyumva ko “basuzugujwe kandi bateshejwe agaciro“. Igipolisi cya New South Wales kivuga ko kizagenzura neza ibiri muri icyo cyegeranyo.

    Icyegeranyo cy’itsinda rishinzwe imyitwarire y’abashinzwe umutekano, gihamagarira abapolisi gusaba imbabazi umwe mu bakobwa babikorewe, kikanavuga ko hari n’ahandi byabayeho bigatuma umupolisi ahagarikwa mu kazi.

    Ibi byagiye kujya ahagaragara nyuma y’aho ababyeyi b’abakobwa/abagore babikorewe bitotombeye cyane bigatangazwa mu binyamakuru byaho.

    Icyo cyegeranyo, nkuko BBC ibitangaza, kivuga ko ibibazo bijyanye n’uko isaka nk’iryo ryaba ryemewe n’amategeko bihora bigaruka igihe cyose, hose bakaba bakora ibyo barimo barashakisha ibiyobyabwenge.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/polisi-yasabye-umukobwa-gukuramo-akenda-kambarwa-mu-mihango-cotex-ngo-imusake/

  • Kigali ku isonga mu kugira abantu benshi ba Covid-19 mu bipimo byafashwe none #rwanda #RwOT

    Imibare igaragara mu mbonerahamwe y’uko icyorezo cya Covid-19 cyifashe mu masaha 24 y’uyu wa 22 Nyakanga 2020, igaragaza ko mu bipimo 4,613 byafashwe habonetse abarwayi 34 bashya b’iki cyorezo. Kigali ifite 21, Rusizi 6, Kirehe 2, Nyamasheke 4, Ngoma 1.

    Dore uko Minisiteri y’Ubuzima igaragaza iyi mibare  muri rusange;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kigali-ku-isonga-mu-kugira-abantu-benshi-ba-covid-19-mu-bipimo-byafashwe-none/

  • Radisson Hotel Group announces six new hotels in Africa #rwanda #RwOT

    Scheduled to open within the next six months following a re-branding, the hotel introduces Radisson Hotel Group’s premium lifestyle brand to Africa.

    Building on the recent announcement of its reinforced African development team structure, the announcement of the six new hotels further demonstrates the Group’s commitment to the continent.

    Elie Younes, Executive Vice President & Chief Development Officer, Radisson Hotel Group, said: “We believe in the vast potential of Africa. The addition of the six hotels, following the announcement of Radisson Hotel Saint Denis earlier this year places us firmly on track to reach over 150 hotels in operation and under development across the continent within the next five years. The new hotel announcements include our debut in new markets, the introduction of additional brands and the strengthening of our presence in cities we’ve identified for scaled growth. We thank our hotel partners for their invaluable trust in Radisson Hotel Group and its people”

    Further commenting on this achievement, Ramsay Rankoussi, Vice President, Development, Africa & Turkey, Radisson Hotel Group, stated, “Our growth has been well balanced between greenfield projects and strategic take-overs of existing hotels. We aim to further accelerate our presence across the continent through conversions, especially as liquidity remains a critical challenge. We have revisited our brand architecture to enable us to quickly integrate existing hotels to our network. This strategy will be reinforced as our brands continue to demonstrate a better value proposition to our owners. Following our revised strategy, we believe we are now geared in providing solutions to the investment community for every type of asset, every segment and at every stage – from funding, to construction and repositioning.”

    The six new hotel deals include:

    Radisson Collection Hotel Bamako, Mali

    Scheduled to open within the next six months following a re-branding, the hotel introduces Radisson Hotel Group’s premium lifestyle brand to Africa, as the first Radisson Collection hotel to open in the continent.

    The operational hotel is currently rated number one on TripAdvisor for its prime location in the heart of Bamako and proximity to the city’s diplomatic district and great accessibility. The 200-room affordable luxury hotel will offer exceptional dining experiences across its five food and beverage outlets, from an all-day dining restaurant and a specialty restaurant to a café, a bar and an executive lounge. The hotel also offers an expansive 1,200sqm meeting & events area consisting of a ballroom and seven conference rooms. For the ultimate contemporary living, guests can stay fit in the hotel’s fully equipped gym or unwind in a serene setting within the spa or alongside the pool.

    With the introduction of Radisson Collection in the city, the existing Radisson Blu Hotel, Bamako is expected to commence a full renovation program towards year end.

    Radisson Blu Hotel Abuja City Centre, Nigeria

    The Radisson Blu Hotel Abuja City Centre, scheduled to open in 2024, is the Group’s first hotel in the city, complementing the existing nine hotels in operation and under development in Nigeria.

    Located in the heart of the central business district of Nigeria’s Federal Capital, the 258-room hotel will boast five different food and beverage outlets from a specialty restaurant and all-day-dining restaurant to a Lobby Bar & Café, a picturesque pool terrace and a premium business class lounge. The leisure facilities will include a 555sqm wellness spa, a gym and a swimming pool to maintain guest’s wellness.

    Radisson Hotel & Convention Centre Johannesburg, O.R. Tambo

    Scheduled to open before year end, the hotel will introduce the Group’s upscale Radisson brand to Johannesburg. Located on a private estate in Bredell, Kempton Park, the hotel has easy access to major highways joining Johannesburg and Pretoria and is approximately 10 minutes’ drive away from O.R Tambo International Airport, Africa’s biggest and busiest airport, facilitating over 21 million passengers in 2018.

    The newly built hotel will offer an array of dining options, including four restaurants, three bars an entertainment deck and an executive lounge.

    The hotels 289 modern and timelessly designed rooms comprise of 248 which are newly built and 41 which have been converted from an existing hotel. In addition, it has a large MICE facility, which includes a significant conference centre with a 1,260-seater auditorium and five conference rooms. The leisure facilities will include a gym, spa & wellness centre as well as three outdoor pools.

    Radisson Hotel Addis Ababa

    Radisson Hotel Group’s fifth hotel in Ethiopia, scheduled to open in 2021, is located just 4km from Ethiopia’s newly expanded Addis Ababa Bole International Airport terminal, now the biggest airport aviation hub in Africa, expected to accommodate 22 million passengers a year.

    The 114-room hotel will boast a wide variety of food and drink outlets, the hotel will offer guests a truly local experience in a traditional Ethiopian specialty restaurant and bar and appease international taste buds in a bespoke all-day-dining restaurant which leads out into a pool bar. In addition, the hotel will also have a third bespoke panoramic bar.

    Radisson Hotel & Apartments Accra, Ghana

    The hotel, scheduled to open in 2023, is a full renovation of an existing 121 room hotel and construction of an additional tower which will offer 54 hotel apartments, creating a mixed-use development. The hotel is located on Tema Highway, Ghana’s largest port located to the East of Accra. Within a 3km radius of the hotel is the Kotoka International Airport, Accra Mall and the Airport City complex, a mixed-use development with several Grade AAA office towers and retail outlets.

    From an all-day dining restaurant, lobby bar and rooftop restaurant, bar and pool terrace, every culinary preference will be catered for. The versatile meeting and events facilities are made up of 12 different venues with an area of 1,173sqm. The hotel will also include a gym, spa and swimming pool.

    Park Inn by Radisson, Durban Intl. Airport, Dube, South Africa

    The new-build hotel introduces the upper midscale Park Inn by Radisson brand to Durban and strengthens Radisson Hotel Group’s current portfolio of 15 hotels (3,007 rooms) in operation and under development in the country. It will also complement the national business circuit with a Park Inn by Radisson in each of the three major cities of South Africa (Cape Town, Durban and Johannesburg).

    Claiming its foremost milestone, it is the first hotel within Dube Trade Port Special Economic Zone, which forms the heart of the first purpose-planned aerotropolis in Africa, around King Shaka International Airport. The 168-room hotel scheduled to open in 2022, will have a lobby bar, rooftop all-day dining restaurant and rooftop pool terrace with eight different meeting & event venues.

    IGIHE
    http://dlvr.it/Rc84Tz

  • Itsinda Inyenyeri z’Ijuru basohoye amashusho y’indirimbo”Coronavirus” #rwanda #RwOT

    Mu ndirimbo yabo bide “Coronavirus” itsinda Inyenyeri z’Ijuru batangamo ubutumwa bukomeye busaba abantu kwerekeza amaso kuri Yesu, bagaragaza ko n’ubwo duhura n’intambara tukabura n’abacu muri ibi bihe igikenewe ari ukwerekeza amaso mu ijuru kuko ariho hari ubuhungiro.

    Inyenyeri z’Ijuru ni itsinda ry’abasore batandatu basengera mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi rya Mahembe. Iyi ndirimbo Coronavirus yabo yakozwe na Bosco Pro ikorerwa mu Mujyi wa Kigali.

    Muri iyi ndirimbo bumvikanishamo gahunda abantu bari bafite mbere y’iki cyorezo, bagaragaza ko Coronavirus itarimo ahubwo ko Imana ariyo ifite impamvu zayo ku bantu yaremye.

    Bateruye bagira bati” Mu byo twari twiteze twari twateguye, twari twapanze mu igenamigambi, Coronavirus ntiwarurimo ,… Umwaka benshi bari bazi ko uzaba uw’uburyohe,ubaye uw’ububihe, amarira menshi n’umuborogo Mana weee. Ni wowe uzi byose kandi ntaho ukingwa uzi impamvu z’iki cyorezo”.
    Abasore 6 bagize isinda” Inyenyeri z’Ijuru”

    Mu kiganiro na Mugiraneza Claude umwe mu basore bagize Inyenyeri z’ijuru Group yahishuye impamvu yabateye kwandika iyi ndirimbo avuga ko nyuma yayo bafite ibindi bikorwa birimo n’umuzingo benda gushyira hanze.

    Yagize ati “Nk’abantu dutekereza ukwacu ariko burya Imana yo ifite inzira zayo kandi ibyo dutekereza byahinduka mu kanya nk’ako guhumbya. Twaricaye rero dusanga isi n’Abanyarwanda muri rusange bakeneye kumenya ukuri ku byerekeye iki cyorezo ndetse bakanamenya ko Imana ariyo ishoboye byose bityo bakayizera bakayiha n’umwanya mu mitima yabo”.

    Yakomeje agira ati “ Dufite ibihangano byinshi nk’itsinda kandi vuba aha turabishyira hanze twizeye ko Imana izadufasha ubutumwa bwiza bw’Imana bukagera ku batuye isi by’umwihariko muri ibi bihe abantu bose bakeneye guhumurizwa”.

    Video yose y’indirimbo”Coronavirus” wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com
    http://dlvr.it/Rc84Sw

  • AS Kigali ishobora gutandukana n’abatoza bayo bose #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko abatoza ba AS Kigali bose basoje amasezerano, biravugwa ko iyi kipe yamaze gufata umwanzuro w’uko batazongererwa amasezerano bose.

    Abatoza batatu b’iyi kipe, umutoza mukuru Eric Nshimiyimana wari wayigarutsemo umwaka ushize wa 2019 akaba asoje amasezerano y’umwaka yari yahawe.

    Umutoza wungirije Mateso Jean de Dieu n’umutoza w’abanyezamu Higiro Thomas, aba bose basoje amasezerano, bikaba bivugwa ko iyi kipe yamaze gufata umwanzuro w’uko batazongerwa amasezerano.

    Impamvu ni uko iyi kipe itishimiye umusaruro w’iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino kandi yatanze amafaranga menshi igura abakinnyi.

    Mu kiganiro umunyamabanga w’iyi kipe, Gasana Francis yagiranye na ISIMBI yavuze ko ayo makuru atari yo gusa yemeje ko basoje amasezerano batangiye ibiganiro, gusa ngo nibitagenda neza bazatandukana na bo.

    Yagize ati“ayo makuru ntabwo ari yo rwose, ntabwo twatandukanye n’abatoza bacu. Twatangiye kuvugana na bo kugira ngo tube twabongerera amasezerano kuko nta kibazo dufitanye n’abatoza bacu. Sinakwemeza ko tuzakomezanya na bo kuko mu kuganira ku masezerano habamo byinshi, nibikunda tuzakomezanya kandi nibyanga ubwo tuzabareka.”

    AS Kigali ntiyanyuzwe n’umusaruro yagize umwaka ushize w’imikino bitewe n’ibyo yari yashoye, yasoje ku mwanya wa 6 n’amanota 33. Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wahise atandukana n’iyi kipe Umutoza w’abanyezamu Higiro Thomas(ibumoso), Mateso(ukurikiyeho) na Eric Nshimiyimana(wa kabiri uhereye iburyo) bashobora gutandukana na AS Kigali
    http://dlvr.it/Rc84Rv

  • Kidumu Drops New Hit, Lectures Men On Romance #rwanda #RwOT

    Burundian hits-maker has come of the closet after a long period of time without hitting the regional airwaves as he always does.

    He has released a new hit, LEILA, a song written by Otile Brown.

    The legendary Kidumu performed the 4th official video off of the Debut Album JUST IN LOVE by Otile Brown.

    The Kiswahili shreds irresponsible and unromantic men, but creatively presented in an Afrocentric setting that suits a viewer’s eye.

    source https://taarifa.rw/kidumu-drops-new-hit-lectures-men-on-romance/

  • EU yiyemeje gukoresha miliyari €750 mu kugoboka ibihugu byayo byashegeshwe na Coronavirus #rwanda #RwOT

    Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byemeranyije kuri gahunda yo gushyiraho ikigega cya miliyari €750 (miliyari $858) cyo gufasha mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya Coronavirus, nyuma y’ibiganiro byari bimaze hafi iminsi itanu.
  • Bite bya Muhadjiri na Rayon Sports? #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Hakizimana Muhadjiri, biravugwa ko ari umukinnyi mushya wa Rayon Sports nyuma y’uko ayinsiye amasezerano y’umwaka umwe ku wa Kabiri ariko impande zombi zikemeranya kuba zirinze kubitangaza.