Category: Uncategorized

  • Patient Bizimana yabaye umuhanzi wa mbere wa Gospel uririmbye mu iserukiramuco ribera kuri RTV #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya kabiri ryatangijwe umwaka ushize aho ryagejejwe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali. Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri iki gihe, byabaye ngombwa ko abaritegura bahindura umuvuno rikaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Kuri iyi nshuro rero Patient Bizimana niwe wari utahiwe kuririmba muri iri serukiramuco. ni umuramyi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nka ‘Iyo neza’,‘Amagambo yanjye’,‘Menye neza’, ‘Ikimenyetso’, ‘Ubwo buntu, ‘Ndaje’ n’izindi nyinshi.

    Uyu muhanzi, umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari nabwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

    Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020 ni bwo umuhanzi Patient Bizimana yasusurukije abari mu ngo mu gitaramo gikomeye cyatumye aba umuramyi wa mbere uririmbye muri ibi bitaramo.

    Patient Bizimana yari agaragiwe na bamwe mu bahanzi b’abahanga barimo Nelson Mucyo, Uwase Jolie, Ikirezi Claire na Yves Mahoro Rwisumbura. Umuhanzi Christian Irimbere yaje gusanga Patient Bizimana kuri stage mu minota ya nyuma baririmbana indirimbo zisoza.

    Patient yahembuye imitima ya benshi

    N’ubwo iki gitaramo ‘Iwacu muzika Festival’ cyatambutse kuri Televiziyo y’ u Rwanda muri iri joro nticyari ‘Live’ bitewe n’uko uririmba afatwa amajwi n’amashusho mbere y’uko umunsi ugera hanyuma bigatunganywa.

    Bizimana yahereye ku ndirimbo “Ikimenyetso” aherutse gukorera amashusho, “Menye neza”, “Ubwo buntu”, “Ijambo rya nyuma” n’izindi ze zakunzwe mu buryo bukomeye.

    Uyu muhanzi yashimye Imana ikomeje kurinda abaturarwanda muri ibi bihe bya Covid-19. Yakanguriye abantu bose kandi gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho agamije gukumira iki cyorezo.

    Iyi ni video y’igitaramo cyose

    Daniel@Agakiza

    Source:Inyarwanda

    source https://agakiza.org/Patient-Bizimana-yabaye-umuhanzi-wa-mbere-wa-Gospel-uririmbye-mu-iserukiramuco.html

  • Amerika y’Epfo: Abanduye Coronavirus bamaze kurenga miliyoni 4 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, Burezili na Arijantine byabonye abantu bashya benshi banduye coronavirus. Brezili imaze kugira abantu 67.860 banduye virusi, n’abapfuye 1.284 umunsi umwe gusa. Ibyo byatumye umubare w’abantu banduye ugera kuri 2.227.514, mu gihe impfu zazamutse zigera ku 82.771.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9ad917e3c11c8f6f3fb0d03df1ca991411b91147f44bc9ccc9fd44fb49b22d6e66a74fe135c8148db13d7532dbc97ac19230a8a967f0b6a11ec67a0aaf56e50b10d75618b6bbb3498566ab78

  • Amran avuga ko hari igihe kwihangana bigira aho bigarukira #rwanda #RwOT

    Nshimiyimana Amran avuga ko nta gikozwe ngo yishyurwe amafaranga yaguzwe atabonye, mu minsi iri imbere ashobora gutandukana n’iyi kipe.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019 avuye muri APR FC.

    Kimwe n’abandi bakinnyi benshi bo muri Rayon Sports, uyu musore avuga ko amafaranga yaguzwe yose atayabonye hari ayo bamusigayemo.

    Aganira na ISIMBI, Amran yavuze ko akirimo kugerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, bitakunda akaba yafata indi myanzuro.

    Yagize ati”ibibazo birahari kuko natwe nta recruitment, tugerageza kuvugisha ubuyobozi, ariko mu minsi iri imbere hari ibyemezo umuntu yafata akagerageza kugira ibindi yakora bitewe n’ubuzima.”

    Uyu musore ntabwo yifuza kuba yavuga amafaranga iyi kipe imusigaraniye kuko avuga ko amasezerano ari aya bantu babiri, ngo bazabikemura hagati yabo n’ubwo muri iyi minsi umuyobozi wa Rayon Sports atarimo gusubiza ubutumwa amwoherereza. Amran avuga ko kwihangana bishobora kurangira
    http://dlvr.it/RcLjGR

  • Idle Market Built By President Kagame To Be Turned Into School #rwanda #RwOT

    During the liberation war (1990-1994) the Rwanda Patriotic Army rebels enjoyed much support from Rubaya where they had established a base very close to the Ugandan boarder.

    Five years ago a market was built by President Paul Kagame in honour of the support rendered to Rwanda Patriotic Army by residents of Rubaya sector in Gicumbi district.

    However, this market has been idle and no business activity has ever taken place there.

    According to reports, there is a plan to turn this market into a vocational training school.

    Nteziryayo Anastase the vice mayor in charge of economic development says the district was considering utilizing this market as a maize flour depot and “there is another plan of turning the market into a technical vocational training school.”

    Dunia Theoneste representing the Private sector in Rubaya sector says the market has not been attractive to traders because, people always walked across the border into Uganda to buy commodities at very low prices compared to Rubaya.

    “By the time the market was constructed, borders were open making it easy for access to markets across in Uganda,” Dunia said adding that’s the reason the market lacks activity.

    Other critics argue that the market was placed far away from an active trading centre- this makes it difficult for traders to trek to the facility.

    Since the residents of Rubaya were not used to the tax man, it is believed that the first time some traders used this market, they were taxed to their surprise.

    source: Umuseke
    http://dlvr.it/RcLjGP

  • Rayon Sports irahakana miliyoni 50 za recruitment bivugwa ko ifitiye abakinnyi yaguze umwaka ushize #rwanda #RwOT

    Ubuyobiozi bw’ikipe ya Rayon Sports burahakana amakuru y’uko ibereyemo umwenda wa miliyoni 50 za recruitment abakinnyi yaguze umwaka ushize w’imikino.

    Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hazenguruka urutonde rwa bamwe mu bakinnyi iyi kipe yaguze umwaka ushize wa 2019 ndetse n’umwenda wa recruitment babereyemo buri mukinnyi, ni amafaranga agera kuri miliyoni 50.

    Mu kiganiro kuri Radio10 ku munsi w’ejo, perezida wa Rayon Sports yahakanye aya makuru aho yavuze ko recruitment babaereyemo abakinnyi zitarenze miliyoni 15.

    Yagize ati“miliyoni 50 za recruitment? Ntabwo ari ibyo rwose, abakinnyi Rayon Sports ifitiye recruitment z’umwaka ushize ntabwo arenze miliyoni 15 niba ari menshi.”

    Akomeza avuga ko bamwe mu bakinnyi bari kuri urwo rutonde nta mwenda abafitiye, kuko abakinnyi bafitiye umwenda batarenze 3 cyangwa 4.

    Yagize ati“oya abo bakinnyi siko bose tubafitiye amafaranga, abakinnyi dufitiye iryo deni ntibarenze 3 cyangwa 4, niko kuri, harimo nka Maxime na Kayumba Soter.”

    Sadate yakomeje avuga ko bamwe mu bakinnyi bari kuri urwo rutonde badafitiye umwenda barimo Nizeyimana Mirarfa, Nshimiyimanana Amran n’abandi. Kayumba Soter, Rayon Sports yemera ko imufitiye ideni Maxime na we yemera ko bamufitiye amafaranga
    http://dlvr.it/RcLjF8

  • U Bufaransa: Hashyizweho amabwiriza yo gupima Coronavirus abaturutse mu bihugu birimo Amerika #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Jean Castex, yatangaje ko abaturage baturutse mu bihugu 16 birimo u Buhinde, Leta zunze Ubumwe za Amerika na Brazil, bazajya babanza gupimwa Coronavirus bakigera mu Bufaransa.
  • Amb Maj Gen Charles Karamba yasuye, anihanganisha umuryango wa Benjamin Mkapa #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, yasuye umuryango wa nyakwigendera Benjamin William Mkapa wahoze ayobora Tanzania, mu rwego kuwufata mu mugongo.
  • Polisi yagaragaje bimwe mu bitiza umurindi COVID-19, isaba abaturarwanda kwitwararika #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hashingiwe ku igenzura yakoze mu mezi ane ashize icyorezo cya COVID-19 kigaragaye mu Rwanda, yasanze imyitwarire imwe n’imwe ituma iki cyorezo gikomeza gukwirakwira mu gihugu, ndetse kigatwara ubuzima bwa bamwe.
  • Umugabo wo muri Singapore yemeye ko ari maneko w’u Bushinwa muri Amerika #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Singapore yemereye icyaha muri Amerika cyo kuba yari maneko w’u Bushinwa, biba impamvu yiyongereye ku zindi zikomeje kuzambya umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa.
  • Abahanzi bashyiriweho ikigega cya miliyoni 300 Frw kizabafasha kwigobotora ingaruka za COVID-19 #rwanda #RwOT

    Abahanzi babarizwa mu byiciro bitandukanye bigize inganda ndangamuco bashyiriweho ikigega cya miliyoni 300 Frw kizabafasha guhangana n’ingaruka COVID-19 yagize ku bikorwa byabo.