Category: Uncategorized
-
MININFRA n’ibigo biyishamikiyeho byatanze miliyoni 86Frw zo kugura telefoni muri Connect Rwanda #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’ibigo biyishamikiyeho byatanze sheki ya miliyoni 86Frw zizifashishwa mu kugura telefoni zigezweho 1159 mu gushyigikira gahunda ya Connect Rwanda igamije kugeza smartphones ku Banyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira. -
Burya Miss Uwizeye Vivine w’ibiro 220 aterwa ishema n’ingano ye kandi ni n’umunyamideli – Amafoto #rwanda #RwOT


Miss Uwizeye Vivine, ni umwe mu bakobwa babyibushye baterwa ishema n’uko bangana n’ubwo agerageza uko ashoboye ngo umubyibuho we ugabanuke cyangwa we kurushaho kwiyongera. Yatangaje mu minsi ishize ko ajya agerageza gukora siporo kugirango abashe kunanuka.

Miss Vivine ajya anategura ibikorwa bitandukanye by’imideli y’ababyibushye
Miss Uwizeye Vivine, avuga ko ajya abasha gukora siporo yo koga, kandi buri gitondo akaba anywa ibirahure 6 by’amazi kugirango arwanye kwiyongera k’umubyibuho afite. Gusa n’ubwo abyibushye cyane, avuga ko bitamubuza kwambara akaberwa, ndetse ubu ni n’umunyamidelikazi ukorana na bagenzi be babyibushye.


Miss Vivine anywa ibirahure 6 buri gitondo kugirango arwanye gukomeza kubyibuha
















-
Uburakari bw’abaturage muri Liban bwateye Guverinoma kwegura #rwanda #RwOT
Guverinoma ya Liban yeguye nyuma y’uko umujinya wa rubanda ukomeje kwiyongera kubera guturika kwabayeho kuwa kabairi w’icyumweru gishize ku cyambu cya Beirut aho hapfuye abantu barenga 200.
Itangazo ryo kwegura kw’iyi guverinoma ryasomwe na Minisitiri w’intebe Hassan Diab kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa mbere tariki 10 Kanama 2020 mu ijoro.
Abantu benshi bashinje ubutegetsi bw’iki gihugu uburangare na ruswa nk’impamvu zateye iri turika rikomeye. Uyu munsi, abigaragambya mu mihanda bahanganye n’abapolisi ku munsi wa gatatu bikurikiranya.
Kuriya guturika guhambaye kwatewe na toni 2,750 z’ikinyabutabire cya ammonium nitrate, zari zihunitswe mu buryo budakwiriye ku cyambu cya Beirut kuva mu myaka ishize.
Bwana Diab yagize ati:”Uyu munsi twemeye ugushaka kw’abaturage ko kubaza ababishinzwe akaga kari kabitswe imyaka irindwi, n’ugushaka kwabo kw’impinduka nyazo”.
Mu ijambo rye, Bwana Diab we yigaragaje nk’umuntu wari uzanye impinduka ariko wananijwe na ruswa yabaye karande nk’uko umunyamakuru wa BBC mu burasirazuba bwo hagati abivuga.
Inteko ishinga amategeko ubu igomba gushyiraho minisitiri w’intebe mushya, igikorwa kizakorwa n’abantu basanzwe mu butegetsi abaturage bari kwinubira nk’uko uyu munyamakuru abivuga.
Kuwa mbere, umubare w’abamaze gupfa mu guturika kwabaye wageze ku bantu 220, naho ababuriwe irengero kugeza ubu ni 110 nk’uko byatangajwe na guverineri w’umujyi wa Beirut Marwan Abboud.
Abakozi benshi b’abanyamahanga n’abatwara amakamyo yari yaje ku cyambu bari mu bataraboneka nk’uko uyu ukuriye umujyi wa Beirut yabibwiye Al Jadeed TV.
Guturika guhambaye kwabayeho kwangije inzu ziri ku murambararo wa za kirometero nyinshi uvuye aho kwabereye. Ibi nkuko BBC ibitangaza, byatumye abantu barenga 200,000 basigara ntaho kwikinga bafite cyangwa bari mu nzu zidafite amadirishya cyangwa inzugi.
Uyu munsi kuwa mbere imyigaragambyo yari yarushije gukara aho abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
http://dlvr.it/RdPJDQ -
NBA Names Victor Williams CEO Of NBA Africa #rwanda #RwOT
The National Basketball Association (NBA) (www.NBA.com) has named Victor Williams CEO of NBA Africa, effective August 17, 2020.
It was announced by NBA Commissioner Adam Silver. Williams, an accomplished investment banking executive with extensive experience growing businesses across the U.S. and Africa, will be based in the league’s Johannesburg office and report to NBA Deputy Commissioner and Chief Operating Officer Mark Tatum.
In this newly-created role, Williams will oversee the league’s basketball and business development initiatives in Africa and will be responsible for continuing to grow the popularity of basketball and the NBA across the continent through grassroots development, media distribution, corporate partnerships, and more.
For the last five years, Williams served as the Executive Head of Corporate and Investment Banking (CIB), Africa Regions for Standard Bank Group, where he oversaw the strategy, execution and financial performance for Standard Bank’s business with corporate, sovereign and institutional investor clients in 19 countries across sub-Saharan Africa.
In this pan-continental role, Williams was responsible for growing a wide range of business lines across Africa, including global markets, investment banking, and transactional products and services, and helped lead Standard Bank’s expansion into Côte d’Ivoire, Ethiopia, and South Sudan.
“Adding an executive of Victor’s caliber and experience is an important step in our continued efforts to grow basketball across the continent,” said Silver. “We look forward to Victor leading NBA Africa’s operations and helping to accelerate the use of sports as an economic engine across Africa.”
“Becoming CEO of NBA Africa is a compelling opportunity to join the NBA – a widely-respected and admired globally-oriented sports enterprise,” said Williams. “It allows me to blend my professional experience building businesses in Africa with my passion for the sport of basketball. I look forward to working with our colleagues in Johannesburg and Dakar to help grow basketball’s commercial and social impact in Africa and on the world stage.”
Williams joined Standard Bank in 2011 as Head of Corporate and Investment Banking for East Africa and subsequently led Standard Bank’s Corporate and Investment Banking business in Nigeria.
Previously, he worked at Wells Fargo Securities in Charlotte, North Carolina, where he was a Managing Director focused on mergers and acquisitions.
In this role, he executed more than $5 billion in merger and acquisition transactions and advised senior executives and boards of directors of corporate and private equity firms on mergers, divestitures, acquisitions, joint ventures, recapitalization, and corporate defense.
Prior to Wells Fargo Securities, Williams was Vice President of Investment Banking at Goldman Sachs in New York City, where he provided strategic guidance to Fortune 500 companies in all aspects of merger and financing analysis and execution.
Williams, a dual citizen of Sierra Leone and the U.S., holds an MBA from Harvard Business School and bachelor’s degrees in applied math and economics from Brown University. He is a member of the Harvard Business School’s Africa Advisory Board and has also served on the boards of publicly-listed companies and non-profit organizations in the U.S., Nigeria, and Kenya.
http://dlvr.it/RdPJCt -
Manchester United na Inter Milan zageze muri ½ cya Europa League (Amafoto) #rwanda #RwOT
Imikino ibiri ya ¼ cy’irushanwa rya Europa League yabaye kuri uyu wa Mbere, yasize Manchester United isezereye FC Copenhagen ku gitego 1-0 mu gihe Inter Milan yasezereye Bayer Leverksun ku bitego 2-1. -
Rubavu: Vision Jeunesse Nouvelle yasangiye umuganura n’abana batsinze irushanwa ryiswe Inganzo Online Competition – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Vision Jeunesse Nouvelle ni ikigo gisanzwe gifasha urubyiruko rutandukanye kwiteza imbere binyuze mu mpano zarwo. Nyuma yo gutegura amarushanwa yiswe INGANZO ONLINE COMPETITION yabaye muri iki gihe cya Covid-19, abayatsinze basangiriye hamwe umuganura n’abayobozi b’iki kigo banahabwa ibihembo byabo kuri uyu wa Gatanu tariki 07/08/2020. -
Rutanga yavuze ikibura ngo yerekeze muri Tanzania #rwanda #RwOT

Nyuma yo gusinyira ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, Rutanga Eric avuga ko atazi igihe azerekereza muri iki gihugu kuko agitegereje ko iyi kipe imuha gahunda.
Mu mpera za Gicurasi 2020 ni bwo uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka 2, bitunguranye muri Kamena bivugwa ko yamaze kwerekeza muri Yanga.
Uyu musore wanandikiye Police FC ayisezera, yari ategereje ko shampiyona ya Tanzania irangira ndetse indege zigafungurwa akabona kwerekeza muri iki gihugu.
Nyuma y’uko shampiyona isojwe, Yanga ikaba ikomeje kwiyubuka igenda isinyisha abakinnyi batandukanye.
Ku ruhande rwa Rutanga Eric, mu magambo make yabwiye ISIMBI ko atazi igihe azagira muri Tanzania kuko ategereje ko bamuha gahunda.
Yagize ati“sindabimenya ndategereje rwose. Yego ntabwo barampa gahunda ndacyategereje ni bwo nzamenya igihe nzagendera.”
Hari n’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko uyu musore ashobora kuguma mu Rwanda akaba yakinira ikipe ya Police FC bari barumvikanye mbere.
Rutanga Eric yinjiye muri Rayon Sports muri 2017 avuye muri APR FC, muri Gicurasi ni bwo yiyemeje gutandukana n’iyi kipe nyuma y’imyaka 2.
Yari aherutse gusinyira Police FCsource http://isimbi.rw/siporo/rutanga-yavuze-ikubura-ngo-yerekeze-muri-tanzania
-
Umukinnyi wa Gent yangiritse ubugabo bwe ubwo yari ari mu kibuga, maze abaganga baramudoda. #rwanda #RwOT

Myugariro w’ikipe ya Gent witwa Igor Plastun yangiritse igitsina cye ubwo yari mu kibuga biba ngombwa ko bakidodesha indodo, birangira atagarutse mu kibuga ngo akomeze akazi ahemberwa ko guconga ruhago.
Uyu mukinnyi yahuye n’akaga gakomeye ubwo yashakaga gutabara izamu rye hanyuma agongana n’umuzamu we witwa Thomas Kaminski wamukubise ivi mu myanya y’ibanga, igitsina cye kirangirika biba ngombwa ko bamudodesha indodo.
Ikibabaje kurusha ibindi n’uko uyu mupira wamucitse we n’uyu munyezamu we bagonganye ukajya kuri rutahizamu wa Saint Truiden abatsinda igitego.
Ubwo uyu mukinnyi yari hasi, yakomeje kuvuza induru kubera uburibwe ndetse ubwo yari ahagurutse yaje kwerekana ubugabo bwe imbere ya TV.
Uyu myugariro w’umunya Ukraine yasohowe mu kibuga arasimburwa hanyuma muganga w’ikipe amudodera iki gitsina cye hanze gato y’ikibuga.

Umwe mu bari aho yagize ati:“Imana ishimwe ko bitamusabye kubagwa”.
Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko wangiritse ubugabo yari yatsinze igitego cyo kwishyura muri uyu mukino ikipe ye ya Gent yatsinzwemo ibitego 2-1.
Plastun yafashije ikipe ya Gent kuba iya kabiri muri shampiyona ishize.Yageze muri Gent avuye mu ikipe ya Ludogorets yo muri Bulgaria ku bihumbi 450,000 by’amapawundi muri 2018.
The post Umukinnyi wa Gent yangiritse ubugabo bwe ubwo yari ari mu kibuga, maze abaganga baramudoda. appeared first on KASUKU MEDIA.
-
Rwamagana: Umusore yagiye koga mu kidendezi agwamo arapfa. #rwanda #RwOT

Umusore witwa Mwiseneza Jean Bosco wakoraga mu rugo rw’uwitwa Nyirarunyonga Zamda utuye mu mudugudu wa Karutimbo akagari ka Cyanya umurenge wa Kigabiro yaguye mu kidendezi kitwa Cyoganyoni ahita yitaba Imana.
Uyu musore yakomokaga mu murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana akaba yaraguye muri icyo kidendezi kiri hagati y’umurenge wa Mwurire n’uwa Kigabiro akaba yarashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki 9 Kanama 2020.
Mu rugo Mwiseneza yakoragamo bavuga ko yagiye kuri icyo kidendezi ari kumwe n’abandi bana ubwo agezeyo yogera ku kibido ikidendezi aracyoga agera ku mwaro arongera aragaruka noneho mu kugaruka nibwo yahise amanuka ntiyongera kuboneka apfa atyo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro,Hanyurwimfura Egide,yemeye iby’aya makuru avuga ko abo bajyanye yabanje kubabwira ko azi koga bo banga kujyamo ariko we ajyamo yogera ku kibido nibwo yahise agwamo arapfa. Ati
”Umwana yakoreraga umugore ukorera mu isoko witwa Nyirarunyonga hanyuma abwira abandi bana bari baturanye ngo tujye koga akomeza no kubahata cyane ariko bo ntabwo bari babizi arabatwara bagezeyo batinya kujyamo”.
Akomeza agira ati
”Noneho afata akabido agezemo hagati arababwira ati reka mbereke ko nzi koga ahagararamo ubwo amanukira rimwe.Abana rero babona aragiye arigitiyemo ntagarutse biruka bagaruka baza kumenysha abantu ko mugenzi wabo aguyemo”.
Gitifu Hanyurwimfura yasabye abaturage kwirinda kwegera ibidendezi by’amazi ndetse n’andi mazi manini nta bikoresha byabugenewe bafite byo kwifashisha mu gikorwa cyo koga ndetse anasaba n’ababyeyi muri iki gihe abana batari ku ishuri,kurinda abana babo ahari amazi cyangwa ibidendezi bishobora gutuma bahasiga ubuzima mu gihe baba bagiye kogamo.
Icyuzi cya Cyoganyoni giherereye hagati y’umurenge wa Kigabiro mu kagari ka Nyagasenyi ndetse n’uwa Mwurire yose yo mu karere ka Rwamagana.The post Rwamagana: Umusore yagiye koga mu kidendezi agwamo arapfa. appeared first on KASUKU MEDIA.
source https://kasukumedia.com/rwamagana-umusore-yagiye-koga-mu-kidendezi-agwamo-arapfa/
-
Abafaransa 6 batwawe bugwate n’abitwaje intwaro muri Nijeri #rwanda #RwOT
Abafaransa batandatu ba mukerarugendo, umunyanijeri umwe ushinzwe kubereka inzira hamwe n’umushoferi wabo bishwe kuri iki cyumweru tariki 10 Kanama 2020 n’abagabo bitwaje imbunda bari ku mapikipiki muri Nijeri.
Perezidanse y’Ubufaransa yemeje ko abanyagihugu babo biciwe muri Nijeri ariko nta mubare w’abapfuye yatanze.
Amakuru ava mu bigo bya Nijeri bishinzwe ibidukikije, avuga ko abo bafaransa bishwe mu masaha ya satanu n’igice z’igitondo ku masaha ya Nijeri. Biciwe ku birometero bitandatu uva mu mujyi wa Koure, uri ku rugendo rw’isaha, imbere yo kugera ku murwa mukuru Niamey.
Nkuko ijwi rya amerika ribitangaza, iki ni cyo gitero cya mbere kibaye kuri bamukerarugendo b’abanyabulaya muri ako karere kazwi ko karimo impongo nyinshi. Nta mutwe numwe uriyemerera ko ariwo wabishe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/abafaransa-6-batwawe-bugwate-nabitwaje-intwaro-muri-nijeri/

