Category: Uncategorized

  • Uburakari bw’abaturage muri Liban bwateye Guverinoma kwegura #rwanda #RwOT

    Guverinoma ya Liban yeguye nyuma y’uko umujinya wa rubanda ukomeje kwiyongera kubera guturika kwabayeho kuwa kabairi w’icyumweru gishize ku cyambu cya Beirut aho hapfuye abantu barenga 200.

    Itangazo ryo kwegura kw’iyi guverinoma ryasomwe na Minisitiri w’intebe Hassan Diab kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa mbere tariki 10 Kanama 2020 mu ijoro.

    Abantu benshi bashinje ubutegetsi bw’iki gihugu uburangare na ruswa nk’impamvu zateye iri turika rikomeye. Uyu munsi, abigaragambya mu mihanda bahanganye n’abapolisi ku munsi wa gatatu bikurikiranya.

    Kuriya guturika guhambaye kwatewe na toni 2,750 z’ikinyabutabire cya ammonium nitrate, zari zihunitswe mu buryo budakwiriye ku cyambu cya Beirut kuva mu myaka ishize.

    Bwana Diab yagize ati:”Uyu munsi twemeye ugushaka kw’abaturage ko kubaza ababishinzwe akaga kari kabitswe imyaka irindwi, n’ugushaka kwabo kw’impinduka nyazo”.

    Mu ijambo rye, Bwana Diab we yigaragaje nk’umuntu wari uzanye impinduka ariko wananijwe na ruswa yabaye karande nk’uko umunyamakuru wa BBC mu burasirazuba bwo hagati abivuga.

    Inteko ishinga amategeko ubu igomba gushyiraho minisitiri w’intebe mushya, igikorwa kizakorwa n’abantu basanzwe mu butegetsi abaturage bari kwinubira nk’uko uyu munyamakuru abivuga.

    Kuwa mbere, umubare w’abamaze gupfa mu guturika kwabaye wageze ku bantu 220, naho ababuriwe irengero kugeza ubu ni 110 nk’uko byatangajwe na guverineri w’umujyi wa Beirut Marwan Abboud.

    Abakozi benshi b’abanyamahanga n’abatwara amakamyo yari yaje ku cyambu bari mu bataraboneka nk’uko uyu ukuriye umujyi wa Beirut yabibwiye Al Jadeed TV.

    Guturika guhambaye kwabayeho kwangije inzu ziri ku murambararo wa za kirometero nyinshi uvuye aho kwabereye. Ibi nkuko BBC ibitangaza, byatumye abantu barenga 200,000 basigara ntaho kwikinga bafite cyangwa bari mu nzu zidafite amadirishya cyangwa inzugi.

    Uyu munsi kuwa mbere imyigaragambyo yari yarushije gukara aho abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/uburakari-bwabaturage-muri-liban-bwateye-guverinoma-kwegura/

  • Umuriro watse! Harmonize yavuze akari imurori kuri Jackline Wolper bahoze bakundana #rwanda #RwOT

    Rajab Abdul Kahali umaze kwamamara mu muziki nka Harmonize, yashyize hanze amabanga y’urukundo rwe na Wolper bahoze bakundana, ahishura ukuntu uyu mukobwa yamucaga inyuma n’uko yigeze kwifuza kubyarana na Diamond Platnumz, undi akabyanga.
  • Museveni na Nyamwasa bongeye gupfunda imitwe nyuma y’ugutsindwa kudasiba mu migambi yabo ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Ubutegetsi bwa Uganda bukomeje gukora iyo bwabaga mu gutera inkunga no gukingira ikibaba abacura imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nubwo itahweye kubapfubana, yaba iyo bategurira muri icyo gihugu cyangwa iyo bari batangiye kugeragereza mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
  • China: Umuturage bamwubakiyeho ikiraro ku nzu ye nyuma y’imyaka 10 yanze ingurane yahawe n’ubuyobozi – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy’u Bushinwa haravugwa inkuru y’umuturage wanze ingurane leta yamuhaga ngo yimuke aho atuye hubakwe ikiraro, nyuma ubuyobozi bugafata icyemezo cyo kubaka ikiraro ku nzu ye.
    http://dlvr.it/RdLW5c

  • Apôtre Joseph Yongwe yavuze uko yigeze gufungwa iminsi 19 #rwanda #RwOT

    Uyu mukozi w’Imana ni umwe mu bahanuzi bazwi hano mu gihugu ndetse hari n’ingero z’ibitangaza byinshi yagiye akora birimo gukiza abarwayi, kwirukana amadayimoni ndetse aho hari igihe byavugwaga ko yabashaga kuvugana n’umwana uri mu nda ya nyina.

    Mu kiganiro yagiranye na FINE FM, yagarutse ku bijyanye n’ubuhanuzi ndetse na bimwe mubyo yagiye ahanurira abantu ndetse nawe ku giti cye yavuze ko muri ibi bihe hari abantu benshi bafite ibikomere batewe n’abahanuzi babahanuriye ariko bukaba butarasohoye.

    Yakomeje agira ati “Hari icyo Bibiliya ivuga gipima umuhanuzi. Icya mbere ni imbuto yera, ikindi ni ukureba icyo Bibiliya ibivugaho ndetse no kubamenyera ku kuba ubuhanuzi bwasohoye.”

    Yavuze ko ubundi ubuhanuzi ari impano abantu baba barahawe ariko yaguka igakura ari nayo mpamvu umuhanuzi aba akwiye kwegera abamukuriye cyangwa abashumba be bakajya bamugira inama ku mikoreshereze y’impano.

    Ikiganiro Apotre Yongwe aherutse kugirana na UKWEZI TV

    Apôtre Joseph Yongwe avuga ko ubuhanuzi bubaho kuko nawe ubwo yari akiri Umukristo wa ADEPR hari umukecuru wamuhanuriye ko azafungwa kandi biza kumubaho afungwa iminsi 19 azira kutagira ibyangombwa.

    Yagize ati “Naje kugira intambara zishingiye ku buhanuzi mbwira Imana ko ntazongera guhanura ntanakeneye umpanurira. Bukeye mu gitondo ngiye muri Nibature [amasengesho yo mu rukerera], mpura n’umukecuru arambwira ati Joseph Uwiteka arambwiye ngo usenge amasengesho y’iminsi itatu kuko imbere yawe bagiye kugufunga.”

    “Yarambwiye ngo amasengesho nyatangire uwo munsi ariko ntabwo nigeze nyakora kuko naramuretse mvuga nti uriya mukecuru nagende atware ubuhanuzi bwe ! Naramuretse hashira iminsi ibiri, uwa gatatu mu gitondo bamfatiye mu mukwabu w’abadafite ibyangombwa byo kuba mu Mujyi.”

    Uyu mukozi w’Imana avuga ko n’ubwo uyu munsi wa none afite ibyangombwa byo gutura mu Mujyi wa Kigali [ahafite n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’inzu ye bwite abanamo n’umuryango we], ariko icyo gihe ntabyo yari afite.

    Yakomeje agira ati “Habaye umukwabo baramfata noneho indangamuntu yanjye nyihereza umupolisi ayishyira mu mufuka arabyibagirwa. Baradufunze bigeze nka saa cyenda abandi bafite indangamuntu barabarekura ariko njyewe banjyana kumfunga I Remera.”

    Apôtre Joseph Yongwe yavuze ko yamaze iminsi 19 afungiye I Remera ariko ku munsi wa nyuma nibwo yarose inzozi Malayika araza ahagarara imbere ye amubaza impamvu yasuzuguye ubuhanuzi bwa wa mukecuru.

    Ati “Malayika amaze kumbwira gutyo narihannye, bukeye mbona haje umupolisi aravuga ngo uwitwa Harerimana nasohoke indangamuntu ye yabonetse natahe. Ubuhanuzi rero burasohora na Bibiliya iravuga ngo mwemere ibihanurwa ariko mwemere ibyiza mubigeragereshe ijambo ry’Imana.”

    Intumwa y’Imana Harerimana Yongwe Joseph, yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi by’umwihariko yamamaye cyane ubwo yari Umuyobozi w’Icyumba cy’Amasengesho cy’Itorero rya Pentekote muri Paruwasi ya Nyarugenge [ADEPR Nyarugenge].

    Ikiganiro Apotre Yongwe aherutse kugirana na UKWEZI TV

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Apotre-Joseph-Yongwe-yavuze-uko-yigeze-gufungwa-iminsi-19

  • Belgique : Le groupe d’experts sur la colonisation déjà critiqué #rwanda #RwOT

    A peine, après de longs débats et plusieurs désistements, le groupe d’experts destiné à baliser le travail de la Commission Vérité et réconciliation, destinée à faire la lumière sur le passé colonial de la Belgique, avait il été mis sur pied qu’il suscitait une réaction radicale, celle d’Ibuka,. Une association qui représente la diaspora rwandaise de Belgique et plus précisément les victimes du génocide des Tutsis en 1994.

    Auparavant, le député Groen, Wouter De Vriendt, avait annoncé la composition d’une équipe multidisciplinaire, comprenant cinq historiens, des experts en réconciliation et des représentants de la diaspora congolaise et rwandaise. « Tous sont au sommet et ont mérité leurs galons » avait – il commenté.

    Parmi l’équipe qui préparera le travail des parlementaires dès octobre, on retrouve le De Zana Mathieu Etambala (KUL et Musée de Tervuren), Gillan Mathys, (UGent) historienne et chercheuse, le professeur Elikia M’Bokolo, professeur à Paris et à l’Université de Kinshasa, spécialiste de l’histoire contemporaine de l’Afrique et de l’histoire des diasporas africaines, Anne Wetsi Mpoma, historienne de l’art et membre de l’association Bamko, Mgr Jean-Louis Nahimana, qui a dirigé au Burundi la Commission Vérité et réconciliation.

    Du côté belge, où des historiens de renom comme le professeur Guy van Temsche ou son collègue plus jeune Benoît Henriet , (VUB) ont déclaré forfait, on retrouve le Dr Pierre-Luc Plasman, historien, spécialiste de la monarchie et chercheur à L’UCL, Valérie Rosoux, (Institut Egmont et UCL), spécialiste des processus de réconciliation comme Martine Schotsman, juriste tandis que Sarah Van Beurden, (Ohio State University) s’est spécialisée dans la thématique de la restitution des œuvres d’art.

    Si plusieurs noms manquent cruellement à cette liste, dont des historiens directement en prise avec les réalités actuelles du Congo, du Rwanda et du Burundi ou des chercheurs ayant abordé les questions économiques, un seul nom a suscité jusqu’à présent une levée de boucliers : celui de Me Laure Uwase, de nationalité rwandaise. Cette avocate au barreau de Bruxelles, présentée comme spécialiste de la région des Grands Lacs est surtout connue pour son appartenance à l’asbl Jambo, qui rassemble de nombreux membres de la diaspora rwandaise en Belgique, dont des familles arrivées en Belgique dans les années qui ont suivi le génocide, accueillies dans les milieux catholiques du Nord du pays et très rapidement régularisées.

    Pour les membres d’Ibuka Mémoire et Justice, parmi lesquels de nombreux rescapés du génocide des Tutsis, la nomination de Me Uwase est peut –être plus contestable encore que celle du professeur Filip Reyntjens et du journaliste Peter Verlinden, dont le seul énoncé des noms avait suscité protestations et ukases. Ibuka en effet considère que si le passé et le présent familial de Mme Uwase l’autorisent à parler de son pays, elle n’a cependant aucune légitimité particulière en tant qu’experte. Ibuka rappelle aussi avoir empêché en 2018 la tenue d’ un colloque au Parlement européen, après avoir fourni des éléments démontrant que Jambo News véhiculait une idéologie niant le génocide et confondant victimes et bourreaux. La présence d’une représentante de Jambo News dans le groupe d’expert « est une insulte à la vérité historique et à la mémoire des victimes » conclut le communiqué d’Ibuka dont le nom n’a été cité, en dernier recours, que dans l’hypothèse d’une éventuelle « prise de contact ».

    Cette position d’Ibuka qui redoute déjà « le travestissement de la vérité » est appuyée par d’autres associations incarnant la mémoire de victimes de génocides : le Comité de coordination des organisations juives de Belgique, le Centre Communautaire et laïc juif, le Comité des Arméniens de Belgique et la Fédération des Araméens de Belgique.

    Cette solidarité entre victimes de crimes contre l’humanité représente une véritable motion de défiance à l’égard du groupe d’experts. Ce dernier risque d’apparaître, malgré les qualités individuelles de la plupart des intervenants, comme intellectuellement déforcé et gravement affaibli par l’absence de voix venues du terrain.

    On peut aussi se demander si, en cette période politique incertaine, il n’est pas imprudent de jouer avec une grenade dégoupillée qui risque de faire exploser les mémoires identitaires de la Belgique elle-même. Après tout, les processus de décolonisation des trois pays d’Afrique centrale, tous dramatiques, ont aussi été, pour la métropole, une sorte de miroir brisé et aujourd’hui encore, au Nord comme au Sud du pays, chez les catholiques comme chez les laïcs, chacun se retrouve tenté de faire oublier les erreurs du passé et de « défendre les siens ».

    Collette Braeckman

    source https://fr.igihe.com/Belgique-Le-groupe-d-experts-sur-la-colonisation-deja-critique.html

  • Umubare w’abiyambura ubwenegihugu bwa Amerika ukomeje kwiyongera #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gikora icukumbura ku bijyanye n’imisoro n’ibindi, Bambridge Accountants, bwagaragaje ko hari umubare munini w’abantu bakomeje kwiyambura ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
  • RBC yavuze ku gihe imikino izasubukurirwa no kwemerera abafana gusubira ku kibuga #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko imikino n’amarushanwa mu Rwanda bizemererwa gusubukura ubwo bizaba bigaragara ko nta mukinnyi ushobora kwandura Coronavirus.
  • Rusizi: 24 bafatiwe mu mashyuza bari mu masengesho anyuranyije n’amategeko #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu iki cyumweru tariki ya 9 Kanama 2020, Polisi ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye mu kagari ka Mashyuza, yafashe abantu 24 barimo gusenga binyuranyijwe n’amategeko.
  • Abareberera inyungu za Bruce Melodie bise ‘Ibihuha’ ibyo kwinjiza The Ben mu ’Igitangaza Music’ #rwanda #RwOT

    Ushinzwe kureberera inyungu za Bruce Melodie mu muziki yahakanye amakuru yinjizaga The Ben muri sosiyete ifasha abahanzi ya Bruce Melodie yise “Igitangaza”, ahamya ko ari ibihuha byambaye ubusa biri gukwirakwizwa.