Category: Uncategorized

  • Amagambo akomeye ya Joe Habineza nyuma y’uko inkuru zo kwirukanwa kwe zivugishije benshi #rwanda #RwOT

    Joseph Habineza benshi bakunda kwita Joe, ni umwe mu bantu basanzwe bakunda kuvugisha itangazamakuru ndetse no kugaragaza byeruye ibitekerezo n’ukuri kumurimo, nyamara abanyamakuru bose bagerageje kumubaza iby’iyirukanwa rye bose nta n’umwe yigeze yerurira. Gusa nanone akunda kugaragaza ibitekerezo bye cyane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri iyi nkuru, turareba amwe mu magambo akomeye arimo n’inyigisho yafasha benshi, Joe Habineza yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter ariko cyane cyane agace k’inkurushusho yanyujije ku rubuga rwa Whatsapp (Status). Turahera mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo kwirukanwa mu kazi n’ubwo bitahise bimenyekana.

    Kuri Twitter Joe Habineza yanditse tariki 8 Kanama amagambo agira ati : “Imana ntiyakwemera ko ibibi bitugeraho kereka igihe ifite umugambi wihariye, cyahe iba ishaka kunyuza imigisha ihambaye muri ibyo biruhije. Nta mwijima uhoraho iteka kandi n’aho uri haba hari inyenyeri. Baho buri munsi ufite intego nziza”

    Mu byo Joe Habineza yatangaje kuri uru rubuga akabisubiramo ubugira kabiri, tariki 9 no kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2020, harimo amagambo asobanura ko inzira rukumbi yakugeza ku byishimo ari uguhagarika guhangayikira ibintu birenze ubushobozi bw’ugushaka kwawe.

    Hari inkurushusho cyangwa icyo twakwita nk’igitekerezo, Joe Habineza yasangije abantu ku rubuga rwa Whatsapp (Status), kuri uyu wa Mbere mu gihe inkuru zivuga kwirukanwa kwe zacicikanaga. Iyi nkuru n’ubwo yatangaje igice cyayo, turayibagezaho uko yakabaye guhera ku ntangiriro kugeza ku musozo wayo aho buri wese aba agomba kumva isomo riyirimo.

    Icyo iyo nkuru ivuga cyane ko isanzwe izwi…

    Hari umugore wari ufite imbwa y’inyangamugayo yizeraga cyane kuburyo yayisigiraga umwana we akajya mu yindi mirimo itandukanye. yaragarukaga iteka agasanga umwana asinziriye ameze neza, imbwa imuri iruhande imucungiye umutekano.

    Igihe kimwe ariko haje kuba ikintu kidasanzwe. Umugore nk’ibisanzwe yasize umwana we yizeye ko imbwa imurinda hanyuma ajya guhaha. Ubwo yagarukaga, yasanze hari ibintu biteye ubwoba. Imyambaro y’umwana yari yacagaguritse, kandi hari amaraso menshi mu cyumba yari yasizemo umwana.

    Byaramurenze, atangira gushakisha umwana ariko mu gihe ataramubona ahita abona ya mbwa iri munsi y’igitanda, umunwa wayo wuzuyeho amaraso abona ko nta gushidikanya yamuririye umwana. Nta kuzuyaza nk’uko benshi muri twe bahita babigenza, yafashe inkoni akubita ya mbwa kugeza ipfuye.

    Arangije ashakisha mu nzu hose agirango byibura abone ko yabona ibisigazwa by’umubiri w’umwana we imbwa yari yariye. Ageze ku hafi y’igitanda, yaje kubona ko umwana ameze neza, ari ku buriri ndetse ntacyo yabaye, ahita anabona ibice by’inzoka yapfuye, asobanukirwa neza ko imbwa ye yari amaze kwica ari yo yarwanye n’inzoka iyirinda kuba yamurira umwana, ariko nyine uwo mugiraneza (imbwa) yari yamaze gupfa.

    Ntacyo yari agishoboye gukora kuko imbwa yahamubereye, ikamurindira umwana adahari, ikitanga ku bw’ikibondo cye, yari yahubutse ayica ataramenya neza niba ibyo yibwira ari ukuri. Amarira yatangiye kuzenga mu maso, aricuza bikomeye.

    ISOMO : Si byiza mu buzima ko wihutira gucira abandi urubanza, ngo utangire kubavugaho ibibi cyangwa kubatekerezaho ibibi nyamara utazi ukuri kose kw’ikibyihishe inyuma.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Amagambo-akomeye-ya-Joe-Habineza-nyuma-y-uko-inkuru-zo-kwirukanwa-kwe-zivugishije-benshi

  • Rutsiro : Abakozi 15 b’akarere na rwiyemezamirimo batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwahagaritse ku kazi aba bakozi nyuma yuko bigaragaye ko hari ibikoresho by’ubwubatsi byagombaga gukoreshwa kubaka imihanda muri gahunda ya VUP mu mirenge itandukanye muri aka Karere mu mwaka w’ingengo y’imari 2019 – 2020 bitageze aho byagombaga gukoreshwa kandi byarishyuwe.

    RIB yatangaje ku wa Gatandatu ko aba bakozi bari batangiye gukorwaho iperereza barimo abayobozi bakora muri aka Karere, abakozi batandukanye hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Ruhango, Murunda, Rusebeya, Nyabirasi na Mushubati.

    Abandi bari bakurikiranywe ariko bose badafunze ni abakozi bashinzwe ubutaka, ibikorwaremezo n’imiturire mu mirenge ya Ruhango, Murunda, Mushonyi, Mukura, Gihango, Kivumu, Boneza na Nyabirasi.”

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangaje ko aba bakozi batawe muri yombi ku wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, aho bari kumwe na rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kubaka imihanda y’imigenderano muri aka karere.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko ibi byaba bakurikiranyweho byagiye bikorwa aho rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko yagiye azana ibikoresho bimwe na bimwe hanyuma bakamusinyira ko yazanye ibikoresho byose kandi bimwe muri byo bitarageze aho byagombaga kugera.

    Yakomeje agira ati “Ibi bikoresho ni umucanga n’amabuye byagombaga gukoreshwa mu mirimo yo kubaka imihanda y’imigenderano mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Rutsiro.”

    Dr Murangira yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo rigaragaze n’abandi bashobora kuba barafatanyije ibi byaha nabo bakurikiranwe.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rutsiro-Abakozi-15-b-akarere-na-rwiyemezamirimo-batawe-muri-yombi

  • Nshuti Innocent yashimiye ubuyobozi bwa APR FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Nshuti Innocent yashimiye ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu kuba yarasinyishije rutahizamu Bizimana Yannick kuko ari umukinnyi uzafasha iyi kipe.

    Ni umukinnyi yerekanye tariki ya 19 Nyakanga 2020 imukuye mu ikipe ya Rayon Sports aho yamusinyishije imyaka 2.

    Nshuti Innocent wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yavuze ko iyi kipe yagize neza isinyisha uyu rutahizamu ukiri muto kuko ari umukinnyi mwiza abona azafasha iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.

    Yagize ati“Yannick ni umukinnyi mwiza cyane nagiye ngira amahirwe yo kureba imikino yakinnye, ni umukinnyi ufite uburyo bwihariye akinamo kandi bwiza, ni umukinnyi waje asanga abandi bakinnyi beza, ni umukinnyi ushobora kugutsinda gitego isaha iyo ari yo yose, ni umukinnyi utanga imipira myiza ibyara ibitego, azi gucenga n’ibindi byinshi byiza yihariye.”

    Akomeza avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe yatekereje neza kuzana uyu mukinnyi kuko akiri muto kandi ari mu kigero kimwe na bo ahasanze.

    “Kuza kwa Yannick nabyakiriye neza cyane kuko nawe ni umukinnyi ukiri muto, nawe ari mu kigero kimwe natwe kandi nizera ntashidukanya ko kubw’ibyiza by’ikipe dufite aho tuzageza ikipe heza cyane. Ubuyobozi bwatekereje neza kuba bwamuzana akaza gufasha abo ahasanze.” Nshuti aganira n’urubuga rwa APR FC

    Ahamya ko imbaraga z’uyu musore zizabafasha kugera kuri byinshi kuko APR FC itubakiye ku muntu umwe, akaba ari ikipe iri hejuru ya buri muntu wese ari nayo mpamvu ihora yifuza ibyiza.

    Nshuti Innocent ahamya ko Yannick Bizimana izabafasha byinshi

    Yannick Bizimana yamaze kuba umukinnyi wa APR FC

    source http://isimbi.rw/siporo/article/nshuti-innocent-yashimiye-ubuyobozi-bwa-apr-fc

  • Amasasu yumvikanye hanze ya White House, abashinzwe umutekano bahungisha Perezida Trump by’igitaraganya #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump kuri uyu wa Mbere yakuwe igitaraganya n’inzego z’umutekano mu kiganiro n’itangazamakuru, nyuma y’uko humvikanye amasasu hanze ya White House.
  • Rubavu: Abajijisha utubari bakaduhindura ‘restaurants’ bagiye kujya bapimwa #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bugiye guhagurukira abantu bajyaga babeshya ko bacuruza restaurant kandi ari utubari, ku buryo bazajya bifashisha n’utumashini dupima ingano ya ‘alchool’ mu mubiri kugira ngo hemezwe ko banyweye inzoga.
  • Rwamagana: Hagarujwe imashini zitanga ingufu z’amashanyarazi zari zibwe #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 9 Kanama nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Fumbwe ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze kwiba imashini 3 zitanga ingufu z’amashanyarazi z’isosiyete icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Murambi.
  • Perezida Donald Trump yahungishijwe amasasu igitaraganya, ahamya ko isi ifite akaga #rwanda #RwOT

    Umukozi w’urwo rwego rufite mu nshingano kurinda abategetsi bakuru n’imiryango yabo, yazamutse aho Bwana Trump yari ahagaze ariho avuga maze aramwongorera.

    Mu gihe yahise asohorwa muri icyo cyumba Bwana Trump yumvikanye avuga ngo “Oh” na “Ni ibiki biri kuba ?”. White House yahise ifungwa yose kubera ibi byabaye kuwa mbere.

    Hashize iminota icyenda, Bwana Trump yagarutse, avuga ko ibintu byasubijwe mu buryo, ko hari umugabo warashwe.

    Urwego rw’ibanga rwa Amerika rwemeje ibyabaye, ruvuga ko hari “umukozi mu nzego z’umutekano warasanye” ku muhanda wegereye ibiro bya White House.

    Uru rwego rwagize ruti : “umuntu w’umugabo hamwe n’umukozi w’urwego rw’ibanga rwa Amerika bombi bajyanywe mu bitaro”, rwongeraho ko “muri icyo gihe nta cyahungabanyije White House cyangwa uwo turinda wese”.

    Bwana Trump yabwiye abanyamakuru ko “mubyo yumvise”, uru rwego rwarashe ukekwa wari ufite imbunda.

    Yavuze ko atazi niba uwo muntu yari agamije kumugirira nabi. Ati : “Wasanga ntaho bihuriye nanjye”.

    Bwana Trump ariko yemeje ko ari ikintu kidasanzwe, ashimagiza ubunyamwuga bw’uru rwego rumurinda.

    Umunyamakuru yamubajije niba adafite ubwoba kubera ibimaze kuba. Bwana Trump aramusubiza ati : “Urabona mfite ubwoba ?”

    Yongeraho ati : “Nta kundi aha ni ku isi, kandi isi nta gihe itabaye ahantu hateye akaga. Ntabwo ari ikintu cya hano gusa.Iyo usubije amaso inyuma mu binyejana byashize, ubona ko isi yahoze ari ahantu hateye akaga, hateye akaga cyane, bizakomeza, niko nkeka, mu gihe runaka”.

    Yabwiye abanyamakuru ko yaherekejwe akagezwa mu cyumba akoreramo ‘Oval Office’ ubwo ibi byariho biba.

    Abandi bategetsi basohowe muri iki kigani barimo minisitiri ushinzwe ubukungu n’ushinzwe ingengo y’imari. Icyumba cyaberagamo icyo kiganiro cyahise gifungwa.

    Ibiro ntaramakuru bya Amerika bivugwa ko umuntu warasiwe hafi aho ashobora kuba yakomeretse bikomeye cyane.

    Bivugwa kandi ko bari gusuzuma niba uwateye aha hantu nta kibazo cyo mu mutwe yaba afite.

    Inkuru dukesha BBC

    source http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Perezida-Donald-Trump-yahungishijwe-amasasu-igitaraganya-ahamya-ko-isi-ifite-akaga

  • PerezidaTrump yasohowe igitaraganya mu kiganiro n’abanyamakuru kubera amasasu #rwanda #RwOT

    Urwego rw’ibanga rushinzwe kurinda abategetsi bakuru n’imiryango yabo, kuri uyu wa 10 Kanama 2020 rwasohoye igitaraganya Perezida Donald Trump wa Amerika mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’amasasu yarasiwe hanze y’ibiro bye White House.

    Umukozi w’urwo rwego rufite mu nshingano kurinda abategetsi bakuru n’imiryango yabo, yazamutse aho Perezida Trump yari ahagaze ariho avuga maze aramwongorera.

    Mu gihe yahise asohorwa muri icyo cyumba, Trump yumvikanye avuga ngo “Oh” na “Ni ibiki biri kuba?”. White House yahise ifungwa yose kubera ibi byabaye kuwa mbere.

    Hashize iminota icyenda, Perezida Trump yagarutse, avuga ko ibintu byasubijwe mu buryo, ko hari umugabo warashwe.

    Urwego rw’ibanga rwa Amerika rwemeje ibyabaye, ruvuga ko hari “umukozi mu nzego z’umutekano warasanye” ku muhanda wegereye ibiro bya White House.

    Uru rwego rwagize ruti: “umuntu w’umugabo hamwe n’umukozi w’urwego rw’ibanga rwa Amerika bombi bajyanywe mu bitaro”, rwongeraho ko “muri icyo gihe nta cyahungabanyije White House cyangwa uwo turinda wese”.

    Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko “mubyo yumvise“, uru rwego rwarashe ukekwa wari ufite imbunda. Yavuze ko atazi niba uwo muntu yari agamije kumugirira nabi. Ati: “Wasanga ntaho bihuriye nanjye“.

    Perezida Trump ariko yemeje ko ari ikintu kidasanzwe, ashimagiza ubunyamwuga bw’uru rwego rumurinda. Umunyamakuru yamubajije niba adafite ubwoba kubera ibimaze kuba. Perezida Trump aramusubiza ati: “Urabona mfite ubwoba?”.

    Yongeraho ati: “Nta kundi aha ni ku isi, kandi isi nta gihe itabayeho ahantu hateye akaga. Ntabwo ari ikintu cya hano gusa. Iyo usubije amaso inyuma mu binyejana byashize, ubona ko isi yahoze ari ahantu hateye akaga, hateye akaga cyane, bizakomeza, niko nkeka, mu gihe runaka”.

    Yabwiye abanyamakuru ko yaherekejwe akagezwa mu cyumba akoreramo ‘Oval Office’ ubwo ibi byariho biba.

    Abandi bategetsi basohowe muri iki kiganiro nkuko BBC ibitangaza, barimo minisitiri ushinzwe ubukungu n’ushinzwe ingengo y’imari. Icyumba cyaberagamo icyo kiganiro cyahise gifungwa.

    Ibiro ntaramakuru bya Amerika bivugwa ko umuntu warasiwe hafi aho ashobora kuba yakomeretse bikomeye cyane. Bivugwa kandi ko bari gusuzuma niba uwateye aha hantu nta kibazo cyo mu mutwe yaba afite.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/perezidatrump-yasohowe-igitaraganya-mu-kiganiro-nabanyamakuru-kubera-amasasu/

  • “Rwanda Is Moving From An Agriculture-based Ecomomy To A Knowledge-based One” – Nadia Uwamahoro On Under 40 CEOs #rwanda #RwOT

    Nadia Uwamahoro is a Rwandan computer engineer and ICT specialist. She founded her IT firm whilst still an undergraduate at the Kigali Institute of Science and Technology (KIST).

    Nadia’s firm is a software company that creates mobile applications, including web applications from scratch with branches in Uganda and Ghana.

    Her second company, Gira ICT, is an educational platform that facilitates the distribution of academic resources such as loans, grants and teaching videos for teachers, students and parents. 

    According to her, her  love for innovation, education and time efficiency compelled her to study computer engineering. 

    Nadia Uwamahoro is the Founder and CEO at Data Systems.

    She featured on the Under40 CEOs in Africa, a Nigerian online TV show, that covers business, IT, entrepreneurship and other subjects in Africa.

    Watch her:

     

     

    source https://taarifa.rw/rwanda-is-moving-from-an-agriculture-based-ecomomy-to-a-knowledge-based-one-nadia-uwamahoro-on-under-40-ceos/

  • U Rwanda rwavuye kure: Uko abaturage bari babayeho mu 2000 #rwanda #RwOT

    Uwambaye ikirezi burya ntamenya ko kera n’utazi iyo ava ntabwo ashobora kumenya iyo ajya! Umuntu wasubiza amaso inyuma akibuka ubuzima abanyarwanda bari babayemo mu myaka 20 ishize, yabona ko koko u Rwanda rwavuye kure, hamwe habi bitagira urugero.