Category: Uncategorized

  • Mubuhinde umukambwe wimyaka 128 aracyari Imanzi #rwanda #RwOT

    Swami Sivananda kuri ubu afite imyaka 128. Yavutse ku ya 8 Kanama 1892, bihuye na pasiporo ye. ubu arasaba Guinness World Records kugirango agenzure ibyo avuga.


    Nk’uko raporo nshya ibivuga, abashinzwe pasiporo mu Buhinde bemeje imyaka ya Sivananda.

    Swami Sivananda agaragaza urufunguzo rw’ubuzima bwe burebure yavuze ko atigeze arya ibiryo byiza kandi ko atigeze na rimwe mu buzima bwe aryamana n’umugore cyangwa NGO babe bagirana ubundi bucuti bwihariye.

    Umusaza w’imyaka 128 yagize ati: “Mbaho ubuzima bworoshye kandi bufite gahunda. Ndya byoroshye, gusa ibiryo bitetse nta mavuta cyangwa ibirungo”.

    Sivananda yagize ati: “Nirinze gufata amata cyangwa imbuto kuko numva ari ibiryo byiza. Mu bwana bwanjye, naryamye iminsi myinshi mu nda harimo ubusa ”. Swami ati.

    Umuntu ushaje ku isi yagize ati: “icyo namenye ni uko ikintu cy’ingenzi ari ubuzima. Umuntu ashobora gutsinda ikintu icyo ari cyo cyose akoresheje uburere ningeso gusa nanone ukabifashwamo n’ibiryo urya, imyitozo ngororamubiri ukora nuko utekereza. ”

    Swami Sivananda yavuze ko yavukiye mu muryango ukennye ababyeyi be bapfuye afite imyaka itandatu, yavukiye mu Buhinde bwabayeho mu gihe cyabakoloni nta mashanyarazi, imodoka cyangwa telefone avuga ko adashishikajwe n’ibishya,ikoranabuhanga kandi ahitamo kuba wenyine.

    Umugabo ushaje cyane usaba kwerekana ko kimwe mubyingenzi mubuzima ari uguhuza ibyo ukeneye.

    Yavuze ati: “Kugenzura ibyo ukeneye ni uko inyungu nyinshi mu buzima. Ndetse nabayeho igihe kirekire kuko ibintu bifatika bitanshimisha. ”

    The post Mubuhinde umukambwe wimyaka 128 aracyari Imanzi appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/mubuhinde-umukambwe-wimyaka-128-aracyari-imanzi/

  • Itariki n’aho umwiherero w’abakinnyi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports uzabera #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’iki cyumweru hateganyijwe umwiherero w’abakinnyi n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kwigira hamwe ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe.

    Mu minsi yashize ni bwo ISIMBI yabagejeho inkuru y’uko Rayon Sports izakora umwiherero n’abakinnyi mu rwego rwo kuganira n’abakinnyi hategurwa umwaka w’imikino utaha, gusa umuvugizi w’iyi kipe yavugaga ko bataramenya aho umwierero uzabera.

    Uyu mwiherero uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2020 guhera ku isaha ya saa 9h, ubuyobozi bukazamarana umunsi n’abakinnyi biga kuri buri ngingo abakinnyi bibazaho ndetse banabereka umurongo ngenderwaho bagiye gukurikiza umwaka utaha w’imikino.

    Uyu mwiherero biteganyijwe ko uzabera Honey in Honey ku Ruyenzi. Bamwe mu bakinnyi ISIMBI yagerageje kuvugisha bayemereye ko bamaze gutumirwa babwirwa iby’uyu mwiherero.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukora umwiherero

    source http://isimbi.rw/siporo/article/itariki-n-aho-umwiherero-w-abakinnyi-n-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-uzabera

  • Perezida Putine w’Uburusiya yatangaje ku mugaragaro ko bavumbuye urukingo rwa Coronavirus #rwanda #RwOT

    Igihugu cy’Uburusiya cyatangaje kuri uyu wa 11 Kanama 2020 ko kibaye icya mbere mu gushyira hanze urukingo rwa Coronavirus, buvuga ko ruzatangira gutangwa mu kwezi gutaha. Perezida Vladimir Putine niwe watangaje iyi nkuru ubwo yari mu nama yagiranye n’abagize Leta ye yanyuzwaga kuri Televiziyo y’Igihugu.

    Perezida Putine yemeje ko urwo rukingo rukora neza kandi ko rwageragejwe mu buryo bwose bwa ngombwa, rukemezwa ko ari nta makemwa. Yavuze ko umukobwa we ari mu barugeragerejweho akagira umuriro mucye mu mubiri we ariko umunsi ukurikiyeho bigashira. Perezida Putin yavuze ko Uburusiya bugiye gutangira gukora uru rukingo mu bwinshi.

    Ubutegetsi bwo mu Burusiya nkuko ijwi rya amerika ribitangaza, bwavuze ko urwo rukingo rwavumbuwe n’ikigo Gamaleya cy’i Moscow ruzabanza gutangwa ku bakozi bo mu buvuzi, abalimu n’abandi bakora akazi gatuma bashobora kwandura vuba.

    Minisitiri w’intebe wungirije w’Uburusiya, Tatyana Golikova yavuze ko gukingira abaganga bishobora gutangira mu kwezi gutaha kwa Nzeli uyu mwaka wa 2020.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/perezida-putine-wuburusiya-yatangaje-ku-mugaragaro-ko-bavumbuye-urukingo-rwa-coronavirus/

  • Ni ukwitegura kuko Kristo ari bugufi- Danny Mutabazi mu ndirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yise ‘Amarira y’ibyishimo’ yakozwe mu mwaka ushize mu buryo bw’amajwi ariko kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze amashusho yayo.

    Igice kinini cy’amashusho y’indirimbo ‘Amarira y’ibyishimo’ cyafatiwe mu gitaramo cya Danny Mutabazi yamurikiyemo alubumu ye ya mbere yise ‘Calvary’. Iki gitaramo cyabaye 02 Kamena 2019.

    Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko muri rusange ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwibutsa abantu ko Kristo ari hafi kugaruka ari nayo mpamvu basabwa guhora biteguye.

    Yagize ati “Ni ukubwira abantu kuba maso no kwitegura kuko Kristo ari bugufi.”

    Reba amashusho y’indirimbo ya Danny Mutabazi

    Ni indirimbo iri kuri alubumu ye ya kabiri, yayiririmbye mu gitaramo cya cyo kumurika alubumu ye ya mbere ariko ntabwo yari iri kuri iyo alubumu.

    Danny Mutabazi yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Impamba y’Urugendo’, ashimira abakunze b’ibihangano bye bakomeje kumushyigikira.

    Danny Mutabazi ni Umuramyi ubivanga n’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Paruwasi ya Gasave, yatangiye kuririmba muri korali z’abana mu 2004

    Reba amashusho y’indirimbo ya Danny Mutabazi
    http://dlvr.it/RdT3mV

  • RIB iri gushakisha Zirikana Daniel ukekwaho kwica umugore we #rwanda #RwOT

    Itangazo ryo kurangisha umuntu wese wabona Zirikana ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2020.

    Uwamubona yakwihutira gutanga amakuru y’aho aherereye kuri Sitasiyo ya RIB cyangwa Polisi imwegereye.

    Wanahamagara ku murongo wa RIB utishyurwa 166 cg uwa Polisi 112.
    http://dlvr.it/RdT3mJ

  • Umuhemu indirimbo ya Daddy v yibanda kubuhemu bukorwa murukundo. #rwanda #RwOT

    Muvunyi jean bosco Victor wamenyekanye ku izina rya Daddy v Ni umwe mubasore bakizamuka batanga ikizere ku iterambere ry’umuziki nyarwanda, agaruka kucyatumye ahitamo gukoresha Daddy v nk’izina ry’ubuhanzi avugako yarikuye Aho yigaga amashuri yisumbuye Aho yari umwe mubabyeyi muri famille zihuza abanyeshuri.

    Daddy v amaze gugshyira hanze indirimbo zose hamwe Umunani(8) gusa we avugako izamenyekanye cyane Ari enye(4) kuko arizo akenshi zagiye zikunda gukinwa kumaradiyo na television bya hano mu Rwanda.

    Indirimbo UMUHEMU ije ikurikira indi yitwa Oriana aheruka gukorana na Mc Tino wahoze ubarizwa mu itsinda rya TBB,

    agaruka ku ndirimbo UMUHEMU yakozwe na Heavy kick kuva muri Kigali record amashusho agakorwa na producer Mussan ewan avugako ari indirimbo yamugoye mu ikorwa ryayo kuko yatangiye gukorwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 ibi bikaba aribyo byatumye abanza gushyira hanze “Oriana” yarimaze kurangira yongeraho ko COVID-19 iri mu byadindije ikorwa ry’indirimbo Umuhemu.

    Asoza ikiganiro yagiranye na kasukumedia.com Yashimiye byimazeyo abanyarwanda muri rusange uko bakomeje kumwereka urukundo no kumushyigikira ababwirako nubwo hakirimo ibibazo bya COVID-19 bitazababuza gukora umuziki Kandi mwiza anashimiea n’itangazamakuru muri rusange.

    Kanda hano wumve unatunge indirimbo UMUHEMU ya Daddy v

    The post Umuhemu indirimbo ya Daddy v yibanda kubuhemu bukorwa murukundo. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/umuhemu-indirimbo-ya-daddy-v-yibanda-kubuhemu-bukorwa-murukundo/

  • ShaddyBoo na Bruce Melodie batawe muri yombi #RwOT #Rwanda

     Umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umugore umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo batawe muri yombi na Polisi bashinjwa kurenga ku mategeko yo kurwanya Coronavirus no gukwiza urusaku.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko aba bombi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus hamwe n’ajyanye no kwirinda gukwirakwiza urusaku.

    Ati “Barafunze kubera ibintu byo gucuranga bagasakuriza abaturanyi n’ibintu byo kujya kunywa inzoga muri ibi bihe. We [ShaddyBoo] n’uwitwa Bruce Melodie]. Bari bagiye gusura uwitwa Rwema, baracuranga basakuriza abaturanyi. Ibyo kujya kunywa nabyo muri iki gihe ntibyemewe.”

    Yakomeje agira ati “Gusakuriza abaturanyi urabizi nabyo bijyana n’ibintu byo kwirinda urusaku, nabyo ntibyemewe.”

    Bombi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama. Uwo munsi ShaddyBoo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Polisi yagiye gusaka urugo rwe gusa ubwo butumwa yahise abusiba hashize akanya gato.

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe aho afite nyinshi mu ndirimbo zikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo. Muri zo harimo nk’iyo yise Saa Moya isigaye iharawe cyane ndetse n’indi yise Katerina ikunzwe hanze y’u Rwanda cyane muri Kenya.

    Ni mu gihe ShaddyBoo usibye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, aherutse kumvikana avuga ko yatangiye ubushabitsi bwa restaurant aho agemurira abantu amafunguro mu ngo zabo.

    Reba indirimbo yitwa Saa moya ya Bruce Melodie

    ShaddyBoo akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus no guteza urusaku mu baturanyi

    Bruce Melodie na ShaddyBoo bafunzwe bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus no guteza urusaku mu baturanyi
  • Perezida Donald Trump yahungishijwe amasasu igitaraganya, ahamya ko isi ifite akaga #rwanda #RwOT

    Umukozi w’urwo rwego rufite mu nshingano kurinda abategetsi bakuru n’imiryango yabo, yazamutse aho Bwana Trump yari ahagaze ariho avuga maze aramwongorera.

    Mu gihe yahise asohorwa muri icyo cyumba Bwana Trump yumvikanye avuga ngo “Oh” na “Ni ibiki biri kuba ?”. White House yahise ifungwa yose kubera ibi byabaye kuwa mbere.

    Hashize iminota icyenda, Bwana Trump yagarutse, avuga ko ibintu byasubijwe mu buryo, ko hari umugabo warashwe.

    Urwego rw’ibanga rwa Amerika rwemeje ibyabaye, ruvuga ko hari “umukozi mu nzego z’umutekano warasanye” ku muhanda wegereye ibiro bya White House.

    Uru rwego rwagize ruti : “umuntu w’umugabo hamwe n’umukozi w’urwego rw’ibanga rwa Amerika bombi bajyanywe mu bitaro”, rwongeraho ko “muri icyo gihe nta cyahungabanyije White House cyangwa uwo turinda wese”.

    Bwana Trump yabwiye abanyamakuru ko “mubyo yumvise”, uru rwego rwarashe ukekwa wari ufite imbunda.

    Yavuze ko atazi niba uwo muntu yari agamije kumugirira nabi. Ati : “Wasanga ntaho bihuriye nanjye”.

    Bwana Trump ariko yemeje ko ari ikintu kidasanzwe, ashimagiza ubunyamwuga bw’uru rwego rumurinda.

    Umunyamakuru yamubajije niba adafite ubwoba kubera ibimaze kuba. Bwana Trump aramusubiza ati : “Urabona mfite ubwoba ?”

    Yongeraho ati : “Nta kundi aha ni ku isi, kandi isi nta gihe itabaye ahantu hateye akaga. Ntabwo ari ikintu cya hano gusa.Iyo usubije amaso inyuma mu binyejana byashize, ubona ko isi yahoze ari ahantu hateye akaga, hateye akaga cyane, bizakomeza, niko nkeka, mu gihe runaka”.

    Yabwiye abanyamakuru ko yaherekejwe akagezwa mu cyumba akoreramo ‘Oval Office’ ubwo ibi byariho biba.

    Abandi bategetsi basohowe muri iki kigani barimo minisitiri ushinzwe ubukungu n’ushinzwe ingengo y’imari. Icyumba cyaberagamo icyo kiganiro cyahise gifungwa.

    Ibiro ntaramakuru bya Amerika bivugwa ko umuntu warasiwe hafi aho ashobora kuba yakomeretse bikomeye cyane.

    Bivugwa kandi ko bari gusuzuma niba uwateye aha hantu nta kibazo cyo mu mutwe yaba afite.

    Inkuru dukesha BBC
    http://dlvr.it/RdQ8t5

  • Humble Jizzo yinjiye mu bucuruzi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, Manzi James wamenyekanye nka Humble Jizzo, yinjiye mu bucuruzi bw’inzu n’ibibanza.

    Uyu muhanzi akaba yatangije kompanyi yitwa Tunga Real Estate aho batanga serivisi zo kuranga amazu n’ibibanza bigurishwa.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Humble Jizzo yatangaje ko yatangije iyi kompanyi kandi yigezeye ko izafasha abanyarwanda ibagezaho serivisi nziza kandi mu buryo bworoshye cyane.

    Iyi kompanyi ikaba ifasha abafite inzu n’ibibanza bagurisha kubabonera abakiriya cyangwa n’abifuza inzu n’ibibanza byo kugura kubafasha kubibona, ikaba ifite ibiro Kacyiru.

    Nyuma ya Urban Record, studio y’itsinda rya Urban Boys abarizwamo we na Nizzo, aba basore bari baherutse gufungura Urban Image, sosiyete yo gufata no gutunganya amashusho n’amafoto mu birori birimo n’ubukwe.

    Humble Jizzo yatangije kompanyi kompanyi y’ubucuruzi

    source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/humble-jizzo-yinjiye-mu-bucuruzi