Category: Uncategorized

  • MINISANTE yashimangiye ko nta murwayi wa Ebola uri mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni mu itangazo MINISANTE yashyize hanze ku wa 16 Kamena 2026 igaragaza ko nyuma y’ukwezi icyorezo cya Ebola cy’ubwoko bwa Bundibugyo gitangajwe mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje gukurikiranira hafi uko gihagaze no gukomeza ingamba zo kucyirinda.

    Iti ‘Kugeza ubu, nta murwayi wa Ebola uri mu Rwanda no mu duce bihana imbibi. Nubwo ibyago by’uko iki cyorezo cyagera mu Rwanda biri hasi, dukomeje kuba maso no kongera imbaraga mu bikorwa byo gutahura byihuse aho icyorezo cyamenera hose.’

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yashimangiye ko bazakomeza gukurikiranira hafi iki cyorezo kugira ngo hakomeze gufatwa ingamba.

    Ati ‘Nta murwayi wa Ebola uri mu Rwanda cyangwa mu duce bihana imbibi. Ibyago by’uko iki cyorezo cyagera mu Rwanda biri hasi, ariko kuko kigihari mu duce kirimo inzego zibishinzwe zizakomeza gucungira hafi uko gihagaze.’

    Bitangajwe mu gihe umurwari umwe wari wagaragaye mu Mujyi wa Goma yakize ndetse abandi bahuye nawe bose uko ari 255 nta n’umwe byemejwe ko yarwaye Ebola.

    Ni mu gihe mu Mujyi wa Bukavu naho iki cyorezo cyari cyagaragaye, umuntu umwe yishwe nacyo abandi 200 bakekwagaho iki cyorezo bashyirwa mu kato aho nta wundi wagaragaje ibimenyetso.

    Muri Uganda naho iki cyorezo kiri mu mujyi wa Kampala, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda ku wa 9 Kamena 2026, yagaragaje ko i Kampala habonetse abantu 19 banduye iki cyorezo barimo 12 bakiri mu bitaro, batanu bakize na babiri bapfuye.

    Ebola ni icyorezo cyandura cyane giterwa na virusi ishobora gukwirakwira hagati y’abantu binyuze mu guhura n’amaraso, ibyuya, amacandwe, inkari, kuruka n’andi matembabuzi ava ku mubiri w’umuntu wanduye.

    Umuntu wa mbere wishwe n’iyi Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yapfiriye mu Mujyi wa Bunia, Intara ya Ituri tariki ya 24 Mata 2026 ariko byemejwe ko iki cyorezo cyamwishe hashize ibyumweru bitandatu.

    Kugeza ku wa 14 Kamena, RDC yari imaze kwemeza abantu 808 banduye Ebola, barimo 192 bapfuye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisante-yashimangiye-ko-nta-murwayi-wa-ebola-uri-mu-rwanda

  • MUTESI Jolly arashinjwa ubwambuzi n'ubutekamitwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, yatangaje ko yatekewe umutwe n’umuntu yavuze ko ari Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, amushinja kumucucura amafaranga yitwaje izina ry’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Arsenal.

    Bebe Cool arashinja Jolly kumutekera umutwe

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Bebe Cool yavuze ko ibyo byabaye mu mwaka ushize, asobanura ko Mutesi Jolly usanzwe uba mu Bwongereza kandi uzwiho gukurikirana cyane imikino ya Arsenal ari we wamushutse.

    Yagize ati: ‘Uyu mugore witwa Mutesi Jolly aba mu Bwongereza kandi ahora akurikirana imikino ya Arsenal. Umwaka ushize yantekeye umutwe anyambura mu izina ry’u Rwanda na Arsenal, none ubu ari ku yindi misiyo ikomeye. Inkuru yose iri mu nzira.’

    Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, akurura impaka n’ibitekerezo bitandukanye. Hari abahise bashyigikira ibyo Bebe Cool yavuze, mu gihe abandi basabye ko yatanga ibimenyetso bifatika mbere yo gushinja umuntu mu ruhame.

    Nyuma y’ayo magambo, Mutesi Jolly yahise asubiza abinyujije ku rubuga rwa X, ahakana yivuye inyuma ibyo aregwa. Yavuze ko niba koko hari uwatekeye umutwe Bebe Cool akoresheje izina rye, uwo muntu yamwiyitiriye kandi ko bidakwiye ko ashinjwa ibintu adafiteho uruhare.

    Mu butumwa bwe, Jolly yagize ati: ‘Uraho Bebe Cool! Mbere na mbere, mbabajwe no kuba waratekewe umutwe n’umuntu wanyiyitiriye. Ariko ubutaha ujye ubanza gukoresha ubushishozi no kugenzura amakuru mbere yo gushinja abantu mu ruhame. Nk’umuntu uzwi, wagakwiye kubanza kumenya ukuri no gukora ibikwiye.’

    Mutesi Jolly yavuze ko atigeze agira uruhare mu byo Bebe Cool avuga, anasaba ko habanza gukorwa iperereza no kugenzurwa amakuru mbere yo gushyira abantu mu majwi.

    Kugeza ubu, Bebe Cool ntarashyira ahagaragara ibimenyetso cyangwa ibisobanuro birambuye byerekana uburyo yaba yarambuwe cyangwa se uburyo Mutesi Jolly yaba yarabigizemo uruhare. Icyakora yavuze ko ateganya gutangaza inkuru yose mu minsi iri imbere.

    Ibi byabaye nyuma y’igihe gito Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, atangaje ku rubuga rwa X ko hari umugore ukomoka mu gihugu gituranye na Uganda yihebeye, anavuga ko izina rye ritangizwa n’inyuguti ‘J’. Nubwo nta muntu yavuze mu izina, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bahise batangira guhuza ayo magambo na Mutesi Jolly.

    Kugeza ubu, ikibazo kiracyari mu rwego rw’amagambo hagati y’impande zombi, mu gihe benshi bategereje ibimenyetso Bebe Cool yavuze ko azashyira ahagaragara kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibirego bye.

    Source : https://flash.rw/2026/06/17/mutesi-jolly-arashinjwa-ubwambuzi-nubutekamitwe/

  • Abarimo Muyanyo, Element Eleeeh na Kivumbi bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali #rwanda #RwOT

    Abahanzi Nyarwanda barimo Element Eleeeh, Kivumbi King n’abandi bagiye guhurira mu gitaramo cya “Afro Carnival” kizaba mu mpera z’ukwezi gutaha.

    Iki gitaramo cya ‘Afro Carnival’ cyateguwe na Iron Block kizaririmbwamo n’abahanzi barimo nka Emmy Blaq, Elemeng, Kivumbi King na Juss Gigi.

    Kizagaragaramo kandi abarimo Miss Muyango, Dj Pyfo, Joxy Parker, Zuba, Kem Lion, Dj Flixx, Prince Okuta, Billy Ferga n’abandi.

    Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali tariki 24 Nyakanga 2026.

    Iki gitaramo harimo amatike atandukanye aho nk’abazabasha kugura amatike mbere y’uko asohoka (presale) harimo ibyiciro bibiri aho ku nshuro ya mbere izaba igura ibihumbi 20 Frw, ku nshuro ya kabiri igure ibihumbi 30 Frw.

    Abazagura amatike akijya hanze umunsi w’igitaramo utaragera ni ibihumbi 15 mu gihe abazazigurira ku muryango ku munsi w’igitaramo ari 40, aba bose bazajya bahabwa icyo cy’ubuntu bakinjira ku muryango.

    Hari kandi itike ya VIP, ni ameza y’abantu batandatu izaba igura miliyoni 2 Frw, iyi meza izaba yegereye abahanzi, aha bakizitabwaho by’umwihariko aho bazahabwa ihene yose n’ibyo kunywa bitandukanye.

    Abarimo Muyanyo, Kivumbi na Element bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye

    Source : http://isimbi.rw/abarimo-muyanyo-element-eleeeh-na-kivumbi-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-i-kigali.html

  • Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wageze kuri miliyari 6.346 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2026 – #rwanda #RwOT

    Serivisi zagize uruhare rwa 52% by’umusaruro mbumbe, ubuhinzi bugira uruhare rwa 19%, inganda zigira uruhare rwa 24%, ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5%.

    Umusaruro w’ubuhinzi wiyongereyeho 8%, uw’inganda wiyongeraho 13%, mu gihe umusaruro wa serivisi wiyongereyeho 7%.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Mwizerwa Jean Claude yavuze ko umusaruro w’ibyoherezwa hanze y’igihugu wiyongereyeho 39% bigizweho uruhare n’uw’ikawa wazamutseho 86%. Uw’icyayi wagabanyutseho 3%.

    Ni mu gihe umusaruro w’ibiribwa ngandurarugo wiyongereyeho 3%.

    Umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho 11%, uw’ubwikorezi wiyongeraho 11% harimo uw’ubwikorezi bwo ku butaka wiyongereyeho 10%, naho uw’ubwikorezi bwo mu kirere wiyongeraho 7%.

    Umusaruro wa serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga wiyongereyeho 22%, uw’ibigo by’imari n’ubwishingizi wiyongeraho 11%, uw’uburezi wiyongeraho 3%, mu gihe umusaruro wa serivisi za restaurant n’amacumbi wagabanyutseho 16%.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yavuze ko umuvuduko ubukungu bwari buriho kuva mu mwaka ushize wakomeje kwiyongera, ndetse muri iki gihembwe ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati zitabaye nyinshi kuko byinshi mu bikenewe byari byaramaze kugurwa.

    Ati ‘Mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize ubukungu bwazamutseho 11,8%, igihembwe cya kane 11,2%, birumvikana ko umuvuduko wari umaze gufata ni mwiza […] buriya iyo ubukungu buri kuzamuka niba nta kintu kibubangamira hagati aho burakomeza bukazamuka. Ubu dutegereje ingaruka mu gihembwe cya kabiri ariko natwe ntabwo twicaye, ni ukuvuga ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ingaruka ntizizabe ziremereye.’

    ‘Dukora isuzuma ry’ibanze tukabona ko ingaruka zizaba zihari rero hari byinshi turi gukora nko kwihutisha imishinga, korohereza abashoramari kugira ngo bakomeze gushora imari.’

    Minisitiri Murangwa yavuze ko mu byerekeye amahoteli na restaurant hari gukurikiranwa cyane igice kijyanye n’ibiribwa kuko iyo ibiciro byabyo bizamutse, umusaruro uva muri uru rwego ubona ugabanyutse.

    Ku rundi ruhande umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho 11%, uw’ubwikorezi wiyongeraho 11% harimo uw’ubwikorezi bwo ku butaka wiyongeraho 10%. Umusaruro w’ubwikorezi bwo mu kirere wiyongeraho 7%.

    Minisitiri Murangwa yahamije ko hari gukorwa ibishoboka ngo intambara ya Iran itazagira ingaruka ku bantu cyane

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa NISR, Mwizerwa Jean Claude yavuze ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereye ku rugero wa 10% mu gihembwe cya mbere cya 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-mbumbe-w-u-rwanda-wageze-kuri-miliyari-6-346-frw-mu-gihembwe-cya

  • Prof. Nsanganwimana wa Kaminuza y'u Rwanda ntiyemeranya n'abavuga ko 'AI' yishe ireme ry'uburezi – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu nama mpuzamahanga yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda-Ishami ry’Uburezi n’abafatanyabikorwa bayo. Iri kwigirwamo ibijyanye n’uburezi buvuguruye n’uburyo bwajyanishwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

    Iyi nama ibaye ku nshuro ya kane, yatangiye ku wa 15 Kamena 2026, biteganyijwe ko izamara iminsi itatu. Yitabiriwe n’abashakashatsi, abahanga, abanyeshuri n’abayobozi ba za kaminuza baturutse mu bihugu bitandukanye.

    Insanganyamatsiko y’iyi nama ni gutegura iterambere rirambye, guhanga udushya no kubaka ubushobozi buhamye.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Nsanganwimana Florien yavuze ko iyi nsanganyamatsiko ijyanye n’intego y’iyi kaminuza kuko igira uruhare rukomeye guteza imbere uburezi n’ubushakashatsi.

    Ati ‘Icyo dufasha abanyeshuri bacu ni ukubaha uburezi budaheza, bushingiye ku guhanga udushya ndetse n’ibyo bize bakabyifashisha mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete.’

    Yagaragaje ko mu bindi basigaye bibandaho ari ugushishikariza abanyeshuri biga muri iyi kaminuza kumenya gukoresha ikoranabuhanga rya AI mu byo biga, gukora ubushakashatsi ndetse n’ibindi.

    Nubwo bimeze uko hari benshi bakunze kugaragaza ko iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano ryishe ireme ry’uburezi kubera ko ryatumye abanyeshuri baba abanebwe, kubera ko mu mikoro ngiro bahabwa ku ishuri bisunga cyane iri koranabuhanga.

    Prof. Nsanganwimana we avuga ko atemeranya na bo kubera ko iri koranabuhanga ryorohereza abanyeshuri gukurikirana amasomo yabo.

    Ati ‘Nk’Ishami ry’Uburezi Ntabwo tuvuga ko ubwenge buhangano bwaje gusubiza ireme ry’uburezi n’imyigire y’abanyeshuri inyuma.’

    Yavuze ko igihe abanyeshuri barikoresha nabi bishobora gutuma ireme ry’uburezi mu Rwanda risubira inyuma ndetse ugasanga mu byo bize ntacyo bigeze bakuramo kubera ko byose babibonaga bifashishije iryo koranabuhanga.

    Yagaragaje ko basigaye barahinduye uburyo batangamo imikoro, aho basaba abanyeshuri kwifashisha iryo koranabuhanga ariko bakavuga ibisubizo babonye aho kubisubiza ku mpapuro gusa batabijyanye imbere.

    Ati “Twebwe icyo tubafashamo ni kubabwira ngo mwabonye amakuru ahagije kandi atandukanye, abafashe gutekereza, mwebwe mugire icyo mukuramo kigaragaza ko mwize kurusha ko nituguha umukoro ngiro ugenda ukabifata ukabiterura uko bimeze. Ubundi umukoro wari ugamije ngo ugire amakuru ahagije hanyuma noneho nawe ugaragaze mu buryo bw’imitekerereze, icyo byagufashishije mu rwego rwo kunguka ubumenyi bushya”

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari muri Kaminuza y’u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera, yavuze ko iyi kaminuza ishyira imbaraga mu guha abanyeshuri ubumenyi bubafasha gukora ubushakashatsi bwifashishwa mu gukemura ibibazo biri mu gihugu ndetse no gushyiraho politiki zifashishwa mu gukemura ibyo bibazo.

    Yagaragaje ko kuba bakiriye inama iri ku rwego mpuzamahanga yiga ku guteza imbere uburezi buvuguruye, ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo byugarije uru rwego ndetse n’uburyo rwakomeza gutezwa imbere.

    Ati ‘Muri iyi nama bizaba ari umwanya mwiza wo kuganira uburyo urwego rw’uburezi bwatezwa imbere mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.’

    Iyi nama yiga ku burezi buvuguruye muri Afurika yitabiriwe n’impuguke zitandukanye mu bijyanye n’uburezi

    Abashakashatsi bagaragaje ko hari ibikwiye gukorwa ngo uburezi butezwe imbere

    Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Nsanganwimana Florien ntiyemeranya n’abavuga ko AI yishe ireme ry’uburezi

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’imiyoborere muri Kaminuza y’u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera yavuze ko iyi nama izagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi muri Afurika

    Mu Rwanda habereye inama yiga ku iterambere ry’uburezi buvuguruye muri Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-nsanganwimana-wa-kaminuza-y-u-rwanda-ntiyemeranya-n-abavuga-ko-ai-yishe

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w'umusaza w'imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2026, umusaza witwa Abegayire Vedaste w’imyaka 67 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, yasanzwe mu cyumba yararagamo wenyine yapfuye.

    Amakuru agera ku intyoza.com ni uko uyu musaza Abegayire Vedaste yararaga mu cyumba cye wenyine nyamara agifite umukecuru babana ndetse basezeranye, ariko kubera impamvu z’Amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo buri wese akaba yararaga ukwe.

    Umugiraneza Marthe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge yabwiye intyoza.com ko amakuru y’uyu musaza ari ukuri ko ndetse nk’ubuyobozi bayamenye ariko ko nyuma umurambo w’uyu musaza Abegayire wajyanywe kwa muganga ngo upimwe.

    Andi makuru intyoza.com yamenye iyakuye muri bamwe mu baturage ba hafi b’uyu muryango wabanaga mu makimbirane kugera n’ubwo umusaza n’umukecuru bananiwe gusangira uburiri, umwe akajya arara ukwe, ni uko uyu musaza mu bihe bishize ngo yagiye mu buyobozi avuga ko ashaka kwaka Gatanya kuko ngo yabonaga atitaweho n’umukecuru basezeranye kubana, ndetse ko ngo amuheza ku mitungo bafitanye.

    Amakuru kandi agera ku intyoza.com ni uko uyu musaza yasaga n’uwahawe akato n’uwo bashakanye ku buryo no kumugaburira byari ikibazo, ntacyo amukorera na kimwe nk’uwo basezeranye ndetse bafitanye imitungo kugeza n’ubwo umusaza ngo yitekeraga cyangwa se agatungwa n’amandazi, Capati n’ibishyimbo.

    Amakuru intyoza.com igishakisha ni uko nyuma yo gushoberwa ndetse akaza no kuganirizwa n’abana be bamusabaga kutajya kwaka Gatanya ko ahubwo bazajya bamufasha, ngo yahisemo kujya gutanga ikirego muri sisitemu ariko atabarutse bitunguranye.

    intyoza

    The post Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/06/16/kamonyi-gacurabwenge-umurambo-wumusaza-wimyaka-67-wasanzwe-mu-cyumba-araramo/

  • U Rwanda rwavuze ku midugudu y'icyitegererezo rwabaye ruhagaritse kubaka – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 16 Kamena 2026, mu kiganiro yagiranye na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ubwo batangiraga gusuzuma umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2026/2027.

    Depite Mukandaga Speciose yagaragaje ko hari imishinga 35 yari mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/26 yagabanyirijwe ingengo y’imari, indi ntiyagaruka mu mushinga w’ingengo y’imari ya 2026/27.

    Yagaragaje ko imishinga ibiri itaragarutse mu ngengo y’imari ari uw’Imidugudu y’Icyitegererezo mu bice bya Nyagatare, Gicumbi na Musanze wagombaga gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire wari mu mbanzirizamushinga ugenewe miliyoni 500 Frw ariko ubu utarimo n’uwa WASH muri Gisagara wari ufite miliyoni 312 Frw.

    Ati ‘Iyo mishinga yo no mu ngengo y’imari dusoza yari isanzwe irimo yarahawe ingengo y’imari bivuga yari iri gushyirwa mu bikorwa, nkaba nagize impungenge nibaza kuri iyo yaba yaravuyemo itaragarutse muri uyu mushinga w’itegeko ari iyo ibiri, uwa Gisagara na IDP Model Village…nkibaza niba nta hungabana bishobora kugira ku bikorwa byari byaratangiye.’

    Imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abaturage benshi barimo abavuye mu miturire ishyira ubuzima mu kaga, abimuwe ahagiye gukorerwa ibikorwa by’inyungu rusange n’ibindi.

    Minisitiri Murangwa yasobanuye ko hari imishinga imwe yigwa igatangira ariko icyiciro cya mbere kikajya kurangira ubona yarizwe nabi, imwe ikarangira cyangwa hagakorwa icyiciro kimwe ibindi bikazakorwa nyuma hamaze kunozwa icyerekezo.

    Ati ‘Imidugudu y’icyitegererezo [IDP Model Villages] twabonye ko dushobora kubikora neza kurushaho, icya mbere bikaba byiza kandi gahenduka. Hari igihe tubona ko hari igihe twubaka inzu bikamera nk’aho atari zo nzu abaturage bakeneye kandi hari izindi serivisi abaturage bakeneye kandi tuba tutateganyije rero turimo gukora isuzuma n’icyerekezo kindi kijyanye na IDP Model Villages.’

    Ibarura Rusange ry’Abaturage ryo mu 2022 rigaragaza ko Abanyarwanda 65% batuye mu midugudu. Kuva mu 2017 kugeza 2024 hubatswe imidugudu 87, ituzwamo imiryango irenga ibihumbi 17.

    Kuri ubu u Rwanda rufite imidugudu y’ibyitegererezo isaga 250 ndetse yiyongereye cyane kuva mu 2017.

    Gahunda y’Imidugudu y’Icyitegererezo iri kuvugururwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwavuze-ku-midugudu-y-icyitegererezo-rwabaye-ruhagaritse-kubaka

  • Trump na Iran bongeye kwemeranya agahenge k'iminsi 60 #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump yari amaze igihe ashyirwaho igitutu gikomeye bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi. Iryo zamuka rya lisansi ryatumye n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa bizamuka muri rusange muri Amerika, bigera ku rwego rwo hejuru cyane rutari rwigeze rubaho mu myaka itatu ishize.

    Ku rundi ruhande, ubukungu bwa Iran bwo bwari bumaze igihe buhanganye n’ingaruka z’ibihano mpuzamahanga byamaze igihe kirekire, kandi bukaba bwarakajijwe cyane n’icyemezo cya Amerika cyo gufunga ibyambu byayo.

    Mu magambo make, impande zombi zari zikeneye agahenge no koroherezwa. Icyo ayo masezerano ateganya ni ukongerera igihe cy’agahenge kari kamaze kwemeranywaho ku wa 8 Mata. Ategenya indi minsi 60 nta bitero cyangwa ibikorwa bya gisirikare bizaba, Amerika ikavanaho icyemezo cyo gufunga ibyambu bya Iran, na yo ikongera gufungura umuhora wa Hormuz, mu gihe impande zombi ziyemeza gukomeza ibiganiro.

    Nubwo bimeze gutyo, ntiharaboneka inyandiko nyayo y’ayo masezerano. Ibisobanuro byatanzwe n’ubuyobozi bwa Amerika mu mpera z’icyumweru gishize bigaragaza ko aya masezerano adakemura burundu impamvu zatumye Trump afata icyemezo cyo gutera Iran, cyangwa izatumye Iran yihimura mu buryo bukomeye.

    Kugira ngo buri ruhande rwerekane ko rwatsinze, Trump ashaka ko Iran ihagarika ku buryo bugenzurwa kandi mu gihe kirekire (nibura imyaka 20) gahunda yayo yo gutunganya uranium.

    Ku rundi ruhande, Iran yo irasaba ko ibihano byose biyikurwaho, ikanahabwa amafaranga menshi y’amadolari yavaga mu bucuruzi bwa peteroli yayo yari yarafatiwe kubera ibyo bihano. Ibi bibazo, hamwe n’uburyo byashyirwa mu bikorwa, ni byo byagiye bibera inzitizi zikomeye mu biganiro.

    Nubwo aya masezerano ashobora kuba arimo ukwiyemeza gukomeza ibiganiro kuri ibyo bibazo, kugeza ubu nta masezerano afatika aragerwaho kuri byo.

    Byongeye kandi, hari n’ibindi bisabwa na Israel hamwe n’aba Républicains bafite ibitekerezo bikaze i Washington. Bo basaba ko amasezerano ya nyuma yagabanya cyangwa agenzura n’intwaro zisanzwe za Iran, ndetse n’inkunga itanga ku mitwe yitwaje intwaro iri mu karere.

    Perezida Donald Trump yari amaze igihe ashyirwaho igitutu gikomeye bitewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi

    Source : https://kasukumedia.com/trump-na-iran-bongeye-kwemeranya-agahenge-kiminsi-60/

  • Ben Rutabana akomeje kuba 'umugati' w'ibigarasha ngo bibone icyo bitamira #rwanda #RwOT

    Mu byumweru bibiri bishize, izina rya Ben Rutabana ryongeye kugarukwaho cyane ku mbuga za YouTube zikoreshwa n’ibigarasha.  Nubwo imyaka ishize ikibazo cy’ibura rye kivugwa, ubu cyongeye kuba ingingo nyamukuru ikoreshwa mu biganiro bitandukanye, buri wese yiyita nyir’ukuri ku byabaye kuri Ben Rutabana

    Ibi byatumye ikibazo cya Ben Rutabana gihinduka nk’ ‘umugati’ w’ibigarasha bishaka gukurura abayoboke, kongera umubare w’abareba ibiganiro byabyo no kubona amafaranga aturuka ku mbuga nkoranyambaga.

    Icyagaragaye muri ibi biganiro ni uko buri wese uvuga kuri Ben Rutabana atangira yemeza ko ari we wenyine ufite amakuru nyayo cyangwa ukuri ku byamubayeho. Nyamara iyo usesenguye ibyo bavuga, usanga bavuga ibintu bihabanye ndetse rimwe na rimwe bivuguruzanya.

    Byatangiye na Jean Paul Turayishimye, wagaragaye mu kiganiro ashinja bamwe mu bari muri RNC kuba bafite uruhare mu rupfu cyangwa ibura rya Ben Rutabana. Muri ibyo biganiro, yagaragaje ko Kayumba Nyamwasa ariwe uri inyuma y’urupfu rwa Kayumba Nyamwasa.

    Serge Ndayizeye, wahoze muri RNC ndetse akanayobora Radio Itahuka mbere yo kuyigira Itahuka Media Network nyuma yo kwerekwa umuryango yaje avuga ko Jean Paul Turayishimye ariwe uri inyuma y’iyobera rya Rutabana.

    Ikigarasha Robert Kabera cyo cyemeje ko kizi abishe Ben Rutabana naho yiciwe kandi ko yabibwiye umuryango we

    Ubwo impaka zari zimaze gufata indi ntera, uruhande rwa RNC ruyobowe na Kayumba Nyamwasa narwo rwahise rubyinjiramo. Bamwe mu bayoboke b’iri tsinda batangiye gusaba ko habaho ikiganiro mpaka (debate) cyahuriza hamwe ababivugaho kugira ngo buri ruhande rugaragaze ibyo ruzi ku kibazo cya Ben Rutabana. Si ubutabera baha Ben Rutabana ni ubusinyaguzi kugirango bibonere ikibatunga.

    Ibi byabaye mu gihe n’imbere muri RNC harimo Bombori Bombori. Abashyigikiye Kayumba Nyamwasa ntibakiri ku murongo umwe na Frank Ntwali, muramu wa Kayumba, nawe ufite igice cye cy’abakomeje kwiyitirira umurage wa RNC. Uko gucikamo ibice kwatumye buri tsinda rikoresha ikibazo cya Ben Rutabana nk’intwaro yo guhangana n’andi no gushaka kwiyegereza abayoboke.

    Ntibyatinze kandi Agnes Uwimana Nkusi wa Umurabyo TV nawe yinjira muri izi mpaka. Mu biganiro bye, yavuze ko afite amakuru yihariye kandi yizewe ku ibura rya Ben Rutabana, agaragaza ko abandi bose bavuga kuri iki kibazo badafite amakuru yuzuye nk’ayo avuga ko afite. Gusa ikiganiro cye cyarangiye ntacyo avuze gifatika.

    Icyakora, iyo umuntu yitegereje uburyo ibi biganiro bikurikirana, asanga ikibazo cya Ben Rutabana kidakoreshwa mu gushaka ukuri cyangwa gufasha umuryango we kubona ibisobanuro, ahubwo gikoreshwa nk’igikoresho cyo gukurura abantu no kubaka izina ry’abagikoresha mu ntambara z’amatsinda  y’ibigarasha.

    Ikindi kigaragara ni uko ibigarasha  birangwa n’amakimbirane adashira, gushinjanya, gukwirakwiza ibihuha no guharanira inyungu z’abayobozi bayo aho guharanira intego za politiki bahora bavuga. Uyu munsi umwe ashinja undi, ejo undi agasubiza, nyuma hakaza undi uvuga ko ari we ufite ukuri. Ibi bituma abakurikira ibi biganiro by’ibigarasha basigara bibaza niba koko hari ushishikajwe no kumenya ukuri cyangwa niba ikibazo cya Ben Rutabana cyarahindutse uburyo bwo gushaka amaramuko n’ubwamamare ku mbuga nkoranyambaga.

    Ben Rutabana, yari umwe mu bayobozi b’ishyaka rya RNC ariko utarishimirwaga na Kayumba Nyamwasa kuko yamusabaga kugaragaza uko amafaranga akoreshwa. Mu gihe buri ruhande rwemeza ko rufite ukuri, ikibazo cye gikomeje gukoreshwa mu nyungu z’abashaka gukomeza kugaragara mu itangazamakuru rya YouTube no kubona inyungu zishingiye ku mubare w’abakurikirana ibiganiro byabo.

    Ibi byose bikomeza kugaragaza ikibazo kimaze igihe kiranga ibigarasha: Gukwirakwiza ibihuha, kubura umurongo wa politiki usobanutse, guhora mu makimbirane, gukoresha ibibazo by’abantu mu nyungu bwite no gushyira imbere inyungu z’amatsinda n’abayobozi kuruta inyungu bavuga ko baharanira. Mu gihe ibyo bikomeje, izina rya Ben Rutabana rikaba rikomeje kuba igikoresho cyifashishwa n’impande zitandukanye mu rugamba rwazo rwo gushaka abayoboke, amafaranga n’ijambo ku mbuga nkoranyambaga.

     

    Source : https://rushyashya.net/ben-rutabana-akomeje-kuba-umugati-wibigarasha-ngo-bibone-icyo-bitamira/

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b'i Butamwa; Umutesi #rwanda #RwOT

    Ingabire Victoire Umuhoza yabwiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko atiteguye kuburana urubanza mu mizi kuko hari impamvu enye zirimo no kutabasha guhura n’abo bareganwa ngo abashe gutegura neza urubanza, Ubushinjacyaha buvuga ko ari ubutesi.

     

    Yabigarutseho kuri uyu wa 15 Kamena 2026 ubwo yagezwaga mu rukiko ngo aburane ibyaha akurikiranyweho.

    Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.

    Ni ibyaha bishingiye ku mahugurwa yahawe abayoboke b’ishyaka ritemewe mu Rwanda rya DALFA Umurinzi mu 2021, aho bahugurwaga n’abanyamahanga hifashishijwe igitabo cyitwa ‘Blueprint For Revolution’ cyanditswe n’Umunya-Serbia Srdja Popovic.

    Abari bitabiriye amahugurwa bayobowe na Sibomana Sylvain ufatwa nk’umuhuzabikorwa wayo, ni bo bareganwa na Ingabire Victoire.

    Mbere y’uko Ubushinjacyaha buhabwa umwanya wo kugaragaza ibyaha bukurikiranye kuri Ingabire Victoire, uregwa yahise azamura ikiganza, agaragaza ko atiteguye kuburana.

    Ingabire ati ‘Ndumva Ubushinjacyaha bugiye kundega kandi ntiteguye kuburana kubera ko mfite inzitizi.’

    Yakomeje asobanura ko hari ibaruwa abanyamategeko be batatu, Me Gatera Gashabana, Me Bikotwa Bruce na Me Gashema Felicien bandikiye urukiko ku wa 10 Kamena 2026, bagaragaza imbogamizi bafite zishingiye ku gutegura urubanza.

    Ingabire yavuze ko atiteguye kuburana kuko atameze neza haba mu mbaraga z’umubiri, iz’amarangamutima n’ibijyanye n’imyemerere ye.

    Yabwiye urukiko ko hari impamvu enye zituma yumva atameze neza ku buryo yabasha kuburana no gutegura neza dosiye ye.

    Yavuze ko ibyaha aregwa byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo no gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi abireganwa n’abandi bari bitabiriye amahugurwa, we atarayitabiriye, bityo ko yifuzaga guhura na bo akabona uko ategura urubanza ariko igororero rikaba ryanze ko bahura.

    Ati ‘Nkeneye guhura n’abo tureganwa hamwe kugira ngo mbone uko ntegura neza n’urubanza cyane ko duhuriye kuri icyo cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’umugambi wo guhirika ubutegetsi.’

    Impamvu ya kabiri yagaragaje ni iyo kutavugana n’umuryango we uko bikwiye, kuko uri mu mahanga. Yavuze ko kuva yafungwa yemerewe kuvugana n’umugabo we gusa ariko atabasha kuvugana n’abana be kandi umugabo ari mu bitaro ntacyo yafasha mu gukemura ibibazo by’abanyamategeko be.

    Yibukije ko amabwiriza y’Umuryango w’Abibumbye agaragaza ko umuntu ufunzwe yakabaye ahabwa uburenganzira bwo kuvugana n’umuryango we.

    Impamvu ya gatatu yerekanye ni ijyanye n’ubuzima, aho yerekanye ko hari iby’ibanze bitaboneka kandi byakabaye bimufasha gutegura neza urubanza. Ibyo birimo umuti w’amenyo, pomade yisiga ku ruhu biboneka rimwe na rimwe.

    Ikindi yagaragaje ngo atemererwa ni uburenganzira bwo gusenga. Yasabye Urukiko ko rwategeka ko nibura yahabwa uburenganzira bw’ibanze.

    Me Gashema yagaragaje ko banditse amabaruwa atandukanye agaragaza imbogamizi zirimo izo ku 18 Gicurasi 2026, ku wa 2 Kamena n’uwa 11 Kamena 2026.

    Me Bikotwa yavuze ko babona nta mpamvu zikwiye kubuza Ingabire guhura n’abandi bareganwa ngo bategure urubanza.

    Me Gatera Gashabana yasabye Inteko iburanisha urubanza ko yasura igororero, ikareba ibibazo uwo bunganira ahura na bigashakirwa umuti.

    Uhagarariye Ubushinjacyaha yagaragaje ko impamvu zivugwa na Ingabire n’abamwunganira ari ubutesi kandi nta tegeko ryaba ryishwe mu gihe batahura n’abo bareganwa.

    Ati ‘Ntabwo ari inzitizi zatuma urubanza rusubikwa, ahubwo ni amarangamutima ye n’ay’abanyamategeko be, twe twakwita ko ari ubutesi. Nashakishije ibintu byose bavuze, mburamo impamvu y’amategeko yatuma urubanza rwe rusubikwa.’

    Yavuze ko kuba atarahuye n’abo bareganwa itaba impamvu yo gusubika urubanza kuko nta tegeko ryaba ryarishwe. Yemeje ko byari kuba ikibazo gikomeye iyo Ingabire aza kuba atabasha kuvugana cyangwa guhura n’abanyamategeko be.

    Ku bijyanye no gusenga, Umushinjacyaha yavuze ko abari mu igororero mu Rwanda bemererwa gusenga kandi ko ari uburenganzira bwabo.

    Ku kijyanye n’umuti w’amenyo na pomade y’uruhu, Ubushinjacyaha buvuga ko atari impamvu yatuma urubanza rusubikwa, na cyane ko atajya abuzwa guhura na muganga.

    Umucamanza yongeye kubaza Ingabire inshuro yifuza guhura n’abo bareganwa kugira ngo abashe gutegura urubanza, agaragaza ko nibura zaba inshuro enye.

    Yanasabye abanyamategeko be kugaragaza inyandiko zose zigaragaza ko bandikiye igororero n’inzego bireba basaba ko Ingabire yahabwa ubwo burenganzira.

    Nyuma y’impaka nyinshi, urukiko rwahise rusubika iburanisha, rutegeka ko urubanza ruzakomeza ku wa 16 Kamena 2026, saa tanu za mu gitondo.

    Source : https://rushyashya.net/ubushinjacyaha-bwise-ingabire-mwene-dusabe-bi-butamwa-umutesi/