Category: Uncategorized
-
Ifoto y’umunsi: Isi yizihije umunsi mpuzamahanga w’imbwa #rwanda #RwOT
Ku wa 26 Kanama ni umunsi abatuye Isi bahariye kuzirikana agaciro imbwa zifite mu buzima bw’abantu no kwiyemeza kugira umubare runaka w’izo batabara ziri mu kaga. -
Ngoma: Babiri bafashwe bagiye kugurisha ibikoresho byagenewe kubaka amashuri #rwanda #RwOT
Ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama, Polisi ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Gashanda, mu kagari ka Giseri yafashe umusore w’imyaka 26 n’undi wa 28, bari abazamu ku ishuri ribanza rya Murambi, aho barindaga ibikoresho byubakishwaga ibyumba by’ayo mashuri. Bakurikiranweho kugurisha bimwe mu bikoresho birimo sima, amatafari, amazi n’imitarimba. -
U Bwongereza: Ubushakashatsi bwagaragaje ko Guma mu rugo yatumye hari abagira amasura ashaje #rwanda #RwOT
Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’Ikigo cyo mu Bwongereza kizobereye mu buvuzi budasaba kubaga, Glowday bwerekana ko gahunda ya Guma mu rugo yashyizweho mu rwego rwo kwirinda COVID-19 yatumye impu z’abantu zisaza kurenza uko byari bimeze. -
Baritinyutse bagana banki! Impanuro z’abo Cogebanque yafashije kubaka inzu zabo #rwanda #RwOT
Kagabo Egide ukorera kimwe mu bigo byo mu Mujyi wa Kigali yakoze imibare asanga bizamufata imyaka myinshi ngo agere ku bwizigame buhagije bwamufasha kubaka inzu y’inzozi ze. -
FERWAFA yasobanuye idindira rya hotel yayo n’uko amafaranga ya Maroc yashoboraga kwitwa ruswa #rwanda #RwOT
Kudatangira amafaranga igihe kw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) n’ayari yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc (FRMF) nibyo byatumye umushinga wo kubaka hoteli ya FERWAFA y’inyenyeri enye udindira. -
Bamwe bati “Rose Muhando yapfuye” abandi bati “yazutse”! Yavuze byinshi yahuye nabyo – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Izina Rose Muhando, abantu benshi bararizi muri muzika y’Afurika mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muhanzikazi yahuye n’ibihe bibi mu myaka yatambutse yewe bamwe bati “Rose Muhando yapfuye” abandi bati “yazutse”. Kuri ubu uyu muhanzikazi aratangaza byinshi ku byamubayeho n’abigiraga abahanuzi bamuhanurira. -
Fif Rox yisunze P Fla asohora indirimbo yise ‘Sukuma’ anahishura ahazaza he muri muzika – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuraperikazi uri kuzamukana imbaraga muri muzika Nyarwanda, Iradukunda Ingabire Joselyne wiyita Fifi Rox muri muzika, yamaze gusohora indirimbo nshya yise “Sukuma” igaragaramo umuraperi P Fla na Mr Ozzi B nawe uri kwigaragaza neza muri muzika. -
Mangwende yakomoje ku kazi Niyomugabo Claude yamuhaye #rwanda #RwOT

Myugariro w’ikipe ya APR FC, Iminishimwe Emmanel[Mangwende], avuga ko iyi kipe kuba yaraguze Niyomugabo Claude bakina ku mwanya umwe byatumye atirara ahubwo yakoze cyane kugira ngo yizere umwanya uhoraho.
Umwaka ushize wa 2019, APR FC yafashe umwanzuro wo kugura undi myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso bamukuye muri AS Kigali ari we Niyomugabo Claude, akaba yarasanzemo Mangwende bakina ku mwanya umwe ndetse akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu.
Abantu babifashe bitandukanye aho bavugaga ko Claude akoze amahitamo mabi kuko atazabona umwanya wo gukina kandi nyamara ari umukinnyi ukiri muto ufite impano ukeneye umwanya uhoraho wo gukina.
Aganira na ISIMBI, Mangwende yavuze ko kuza kwa Niyomugabo Claude byamufashije byatumye akora cyane kuko ari umukinnyi mwiza, bityo ko ikosa ryose yakora yahita atakaza umwanya.
Yagize ati“Claude[Niyomugabo] ni umukinnyi mwiza, gusa ntabwo navuga ngo yaje kugira ngo ansimbure kuko kugira ngo ukine ni uko uba wakoze, iyo ntahari aramfasha, ni umukinnyi watumye ntizera umwanya ubanzamo, ntakoze yanyambura umwanya, ni umukinnyi wampaye akazi gakomeye ndakora cyane kugira ngo ngumane umwanya wanjye. Turakora uwakoze neza ni we ukina, ni umukinnyi ni yo ntahari mba nizeye ko ari bufahe ikipe agatanga nk’ibyo natanga.”
Yavuze kandi ko adahanganiye umwanya na we, ahubwo bakora cyane bityo umutoza uwo abonye ashoboye ni we ujya mu kibuga kandi agafasha ikipe ya bo kwitwara neza.
Niyomugabo Claude, umwe mu basore batanga icyizere mu minsi iri imbere
Mangwende ngo iyo adahari abazi ko nta kibazo cyavuka ku mwanya we Claude aharisource http://isimbi.rw/siporo/article/mangwende-yakomoje-ku-kazi-niyomugabo-claude-yamuhaye
-
Kayumba Soter ahamya ko ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports byagenze neza #rwanda #RwOT

Myugairiro wa Rayon Sports, Kayumba Soter ahamya ko akiri umukinnyi w’iyi kipe nyuma yo kwicarana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku kibazo cy’umwenda bamufitiye ndetse ko bamaze kumvikana ubu ategereje ko bubahiriza ibyo bumvikanye.
Uyu myugairiro ukina mu mutima w’ubwugarizi, Rayon Sports imufitiye amafaranga agera kuri miliyon 4, ni umwe mu bakinnyi byavugwaga ko ashobora gusohoka muri iyi kipe.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports kuko akiyifitiye amasezerano, gusa ngo hari ibyo igomba kubahiriza.
Yagize ati“kubera ko nkibafitiye amasezerano ndaycari umukinnyi wa Rayon Sports, gahunda yo gutandukana ntabwo irabaho nta n’ubwo ndi kubiteganya cyane, icyo ntegereje ni uko ibintu byongera bikagenda neza ubuyobozi bwa Rayon Sports bukubahiriza ibiri mu masezerano.”
Ahamya ko akiri umukinnyi wa Rayon SportsMu minsi yashize, perezida w’iyi kipe yumvikanye avuga ko Soter batamufitiye umwenda wa miliyoni 4 nk’uko yabivuze, Soter avuga ko nyuma y’uko atangaje ibi yavuganye n’ubuyobozi bw’ikipe kandi bukaba bwemera ko ari yo mafaranga bamufitiye.
Yagize ati“ntabwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwigeze buhakana ko bundimo amafaranga, kandi ntekereza ko agera muri miliyoni 4, kiriya gihe sinzi uko byari byagenze ariko ntabwo babihakana. Nyuma y’uko abivuze, perezida twaravuganye turaganira ampa icyizere kandi nanjye nizeye ko bizakemuka vuba.”
N’ubwo hari amakuru yemeza ko yaba yaravuganye n’ikipe ya AS Kigali yahoze akinira, uyu mukinnyi yabihakanye aho yavuze ko nta kipe n’imwe yo mu Rwanda baraganira kuko amenshi azi ko afite amasezerano ya Rayon Sports.
Kayumba Soter yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe n’igice, akaba asoje amezi 6 ubu asigaje umwaka umwe.
Rayon Sports yemera umwenda imufitiye -
Kakule Mugheni Fabrice yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Kenya #rwanda #RwOT

Kakule Mugheni Fabrice wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports, yamaze kumvikana n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya kuba yayikinira kugeza muri 2022.
Muri Kamena 2020 ni bwo Kakule yasoje amasezerano ye mu ikipe ya Rayon Sports, yahise asezera ku bafana b’iyi kipe avuga ko atagikomezanyije na yo bitewe na gahunda iyi kipe ifite yo gukinisha abakiri bato, ni mu gihe bari bananiranywe ku ngingo yo kongera amasezerano.
Mu minsi ishize akaba yarabwiye ISIMBI ko hari ikipe yo muri Kenya bamaze kumvikana ariko atifuza guhita atangaza.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize akaba yarafashe indege avuye iwabo muri DR Congo ahita yerekeza muri Kenya kurangizanya n’ikipe ya AFC Leopards.
Nk’uko bigaragara ku mafoto uyu musore yashyize kuri Instagram ye, ari ku ibiro by’ikipe ya AFC Leopards, yifotoreje ku birango byayo, amakuru akavuga ko ibye na AFC Leopards byarangiye ubu ari umukinnyi w’iyi kipe.
Kakule Mugheni Fabrice, biteganyijwe ko azerekanwa hagati mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2020.
Ku biro by’ikipe ya AFC Leopardssource http://isimbi.rw/siporo/article/kakule-mugheni-fabrice-yamaze-kumvikana-n-ikipe-yo-muri-kenya