Category: Uncategorized
-
Umugabo yishwe n’ ifi arimo aserebeka ku nyanja #rwanda #RwOT
Umugabo wo muri Australia yishwe n’ifi yo mu bwoko bwa Shark ku mwaro w’inyanja uzwi nka Gold Coast muri leta ya Queensland, biba ubwa mbere ifi nk’iyo ikoze ibara nk’iri muri aka gace mu myaka irenga 60 ishize.
Nick Slater w’imyaka 46, asanzwe ari umuntu uzwi mu byo guserebeka ku nyanja (surfing), ni byo yarimo akora ejo ku wa kabiri ubwo iyi fi yamucakiraga ikamuruma bikomeye cyane akaguru.
Abandi bakora iyo siporo nka we nyuma bamubonye areremba ku mazi ari iruhande rw’igikoresho bakoresha muri iyo siporo.
Yihutanywe ku nkombe ahabwa ubufasha bw’ibanze ariko ntiyarenze aho, yahise apfa.
Uyu munsi ku wa gatatu abakozi bo ku nyanja bazengurutse hafi y’umwaro muri kajugujugu bashakisha iyo fi, bikekwa ko ari iyo mu bwoko bwa ‘great white shark’ ifite uburebure bwa metero eshatu.
Ukuriye agace byabereyemo witwa Tom Tate yagize ati: “Nitumara kumenya ko iyo fi itakiri hafi aho, nibwo ubwidagaduriro ku mucanga (beach) bwongera gufungurwa.”
Ifi zo mu bwoko bwa Great White Shark ziba ari nini cyane kandi zishobora gusagarira abantu
Avuga ko aribwo bwa mbere bene iyi fi ikoze ibara kuva mu 1958, yongeraho ko bari gukora iperereza ku byabaye.
Umwe mu bari hafi yabwiye ikinyamakuru Courier Mail ko Bwana Slater iyi fi yamurumye bikomeye ahagana ku itako kandi “ryose urebye ryari ryavuyeho”.
Jade Parker wahaye ubufasha Bwana Slater avuga ko iyi fi yamukuyeho igice kinini.
Yabwiye igitangazamakuru ABC dukesha iyi inkuru ati: “Yamukuyeho ahantu hangana n’umuzenguruko w’umupira wa basketball… hari n’iryinyo ryayo ryari ryaheze mu mwenda navanyeho”.
Gold Coast ni kamwe mu duce dukundwa cyane n’abakerarugendo muri Australia, kubera umucanga mugari wera, n’ibikorwa byo guserebeka ku nyanja bikurura benshi.
Kuva mu myaka ya 1960, agace kegereye umucanga kari kararinzwe bene aya mafi bashyira hirya mu nyanja inshundura zituma aya mafi atahegera.
Abategetsi bavuga ko hakiri kare kwemeza niba hakenewe ko ubwo bwirinzi bwongerwa.
Nyuma y’ibyabaye ubwidagaduriro bwo ku mucanga muri Gold Coast bwahise bufungwa
source https://impanuro.rw/2020/09/09/umugabo-yishwe-n-ifi-arimo-aserebeka-ku-nyanja/
-
Umukobwa w’ imyaka 19 yafashwe ku ngufu n’ umushoferi wa ambulance mu gihe yaragiye mu bitaro kwivuza Covid_19 #rwanda #RwOT
Biravugwa ko umukobwa w’imyaka 19 yafashwe ku ngufu n’umushoferi utwara abarwayi (ambulance) ubwo yamujyanaga mu bitaro nyuma yo gupimwa COVID-19.
Bivugwa ko uyu mwana w’ingimbi yatewe n’umugabo uzwi ku izina rya V Noufal w’imyaka 29, ubwo yari mu nzira yerekeza mu kigo cy’ubuvuzi cya mbere cya Covid_19 mu karere Kerala, mu Buhinde, mu ijoro ryo ku wa gatandatu, tariki ya 5 Nzeri.
Ku cyumweru, tariki ya 6 Nzeri, Noufal yatawe muri yombi, nyuma yuko uwahohotewe abwiye abakozi b’ibitaro ibyabaye bivugwa ko yageraga i Pandalam.
Nyuma yo gufatwa kwe, Polisi yavuze ko atabonye icyemezo cy’icyemezo cy’agateganyo mbere yo kwinjira nk’umushoferi.
Minisitiri w’ubuzima KK Shailaja yavuze ko ibyabaye ari ‘ubumuntu’ yongeraho ati ‘ntibyari bikwiye kubaho.’
Umukozi w’ishami ry’ubuzima yabwiye The Indian Express ko ubusanzwe umushoferi yoherezwa wenyine mu gace runaka kugira ngo ajyane abarwayi kugira ngo bagabanye ingaruka z’abakozi b’ubuzima.
Uyu muyobozi yagize ati:“Icyumba cy’umushoferi cyacitsemo ibice kandi nta bandi bakozi cyangwa umuforomo uherekeza umushoferi igihe bajyana abarwayi mu bitaro”.
“Ibi ni ukugabanya abakozi bashinzwe ubuzima ku banduye. Mubihe bidasanzwe, niba umurwayi afite uburemere, twohereza umuforomo. Muri uru rubanza, abarwayi bombi bari bahagaze neza”.
Igitero nicyo giheruka mu ruhererekane rw’ibyaha by’imibonano mpuzabitsina mu Buhinde. Mu cyumweru gishize, umukobwa w’imyaka itatu yafashwe ku ngufu anigwa anizwe mu karere ka Lakhimpur Kher, muri Uttar Pradesh.
-
Rubavu: ADEPR_ Busiza yaciwe amande 150000 Frw kubera kwakira abantu benshi mu bukwe #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Rubavu bwahanishije ADEPR_Busiza gucibwa amande y’ibihumbi 150 Frw kuko uru rusengero rwarengeje umubare w’abakristu bagomba kuhateranira ubwo basezeranyaga abageni mu bukwe bwatashywe n’abantu 45 mu gihe ubusanzwe hemewe 30.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko ruriye rusengero rwemerewe guteraniramo abantu 30 ariko ko mu mpera z’icyumweru gishize hari hateraniye abantu 45 bari baje mu bukwe.
Ati “Murumva ko barengejeho cumi na batanu (15) ari nayo mpamvu twabaciye ariya mande kuko buri muntu yabariwe amande y’ibihumbi icumi (10).”
Ifoto y’inyemezabwishyu y’ariya mande ya 150 000 Frw yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize.
Iyi nyemezabwishyu yanditseho ko impamvu ari “Kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 -UBUKWE” yatanzwe ku wa 05 Nzeri 2020
Mayor Habyarimana Gilbert avuga ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikwiye kujya mu zindi gahunda abantu basanzwe bakora kandi buri wese akumva ko zimureba.
Ati “Aha buri wese azaba afite icyizere cyo kutandura ndetse no kutanduza abandi; kandi uwirinze akambara agapfukamunwa neza, agakaraba kandi agatanga intera, n’iyo yahura n’uwanduye ashobora kutandura.”
Mu karere ka Rubavu, uru rusengero ruri mu Murenge wa Bugeshi ni rwo rubaye urwa mbere mu gucibwa amande yo kurenga ku mabwiriza.
buri muntu yabariwe amande y’ibihumbi icumi
http://dlvr.it/RgFhsX -
Rubavu: ADEPR_ Busiza yaciwe amande 150000 Frw kubera kwakira abantu benshi mu bukwe #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Rubavu bwahanishije ADEPR_Busiza gucibwa amande y’ibihumbi 150 Frw kuko uru rusengero rwarengeje umubare w’abakristu bagomba kuhateranira ubwo basezeranyaga abageni mu bukwe bwatashywe n’abantu 45 mu gihe ubusanzwe hemewe 30.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko ruriye rusengero rwemerewe guteraniramo abantu 30 ariko ko mu mpera z’icyumweru gishize hari hateraniye abantu 45 bari baje mu bukwe.
Ati “Murumva ko barengejeho cumi na batanu (15) ari nayo mpamvu twabaciye ariya mande kuko buri muntu yabariwe amande y’ibihumbi icumi (10).”
Ifoto y’inyemezabwishyu y’ariya mande ya 150 000 Frw yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize.
Iyi nyemezabwishyu yanditseho ko impamvu ari “Kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 -UBUKWE” yatanzwe ku wa 05 Nzeri 2020
Mayor Habyarimana Gilbert avuga ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikwiye kujya mu zindi gahunda abantu basanzwe bakora kandi buri wese akumva ko zimureba.
Ati “Aha buri wese azaba afite icyizere cyo kutandura ndetse no kutanduza abandi; kandi uwirinze akambara agapfukamunwa neza, agakaraba kandi agatanga intera, n’iyo yahura n’uwanduye ashobora kutandura.”
Mu karere ka Rubavu, uru rusengero ruri mu Murenge wa Bugeshi ni rwo rubaye urwa mbere mu gucibwa amande yo kurenga ku mabwiriza.
buri muntu yabariwe amande y’ibihumbi icumi
-
Byatangiye nzi ko ari bimwe by’abakinnyi ariko ubu arankunda cyane! Ikiganiro kirambuye na Maureen umufasha wa Babuwa-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Mutoni Maureen umugore wa Babuwa Samson avaga ko yakundanye na Samson Babuwa bibanje kugorana cyane kuko yumva abakinnyi atabiyumvamo ndetse akumva ibyo kubana n’umunyamahanga bitakunda. -
Mistaek wiga umuziki ku Nyundo yinjiye mu muziki aserukana indirimbo ‘Marina’-VIDEO – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umuhanzi Bahizi Zitoni Eddy Prince Nest [Mistaek] wiga ku Ishuri rya muzika rya Nyundo, yinjiye mu muziki asohora a.mashusho y’indirimbo ye ya mbere y’urukundo yise “Marina”. -
Charles Ndereyehe arrêté en Hollande en attente de son extradition au Rwanda pour ses présumés crimes de génocide #rwanda #RwOT

Dans un premier temps, disent les sources, il est procédé au retrait de la nationalité hollandaise qu’il avait acquise.
Il est rapporté que son arrestation vers seize heures et demie a suivi sa convocation à quatorze heures par les services hollandais d’Etat civil qui lui ont fait signer le fait qu’il venait de perdre la nationalité de ce pays-là.
La Hollande répond aux souhaits des autorités rwandaises qui, le 20 avril 2010, avaient lancé un mandat d’arrêt international contre le monsieur, souhaitant que le pays qui l’héberge prenne ses disposition pour son extradition vers la justice rwandaise où il doit répondre aux sérieuses accusations pour son implication dans le génocide des Tutsi de 1994.
Il est rapporté que Charles Ndereyehe vivait tranquillement en Hollande où il poursuivait sa sensibilisation au négationnisme du génocide des Tutsi tout en collaborant avec des mouvements politico militaires de RNC/Rwanda National Congress et des FDLR/Forces Démocratiques de Libération du Rwanda. Il était particulièrement actif dans les FDU-Inkingi/Forces Démocratiques Unifiées où il est cité comme l’un des membres fondateurs.
De quoi est-il accusé ?
Il est accusé d’avoir, en 1992, créé le CRP-Cercle des Républicains Progressistes en collaboration avec d’autres intellectuels de l’époque, les Nahimana Ferdinand ; Dr Rwamucyo Eugène ; Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas et les autres. Ce mouvement a sensibilisé les étudiants de l’Université Nationale du Rwanda- Campus de Nyakinama à préparer le génocide des Tutsi de 1994.
Il a, à son compte aussi, le fait, en 1992, d’avoir activement participé à la création de la CDR, un parti extrémiste hutu par qui le Génocide des Tutsi de 1994 a été rendu possible.Alors qu’il était nommé Directeur général de l’ISAR-Rubona/Institut de Sciences Agronomiques, il a encouragé son personnel à haïr puis génocider les agents Tutsi qui y travaillaient.
Enfin, à l’école des Sous Officiers de Butare, il a été parmi ceux qui ont organisé la milice Interahamwe du coin pour une formation militaire tentant à leur efficacité dans les massacres des tutsi de 1994.
La CNLG/Commission Nationale de Lutte contre le Génocide qui a investigué sur la criminalité sans borne de cette personne, le retrace en 1993 où fraîchement nommé DG de l’ISAR, il a conçu un plan de décimer toutes les familles tutsi de l’ISAR et de son voisinage. Pour cela, il a créé des comités de criminels dans l’ISAR et dans ses 7 antennes éparpillées dans le pays.
Pour mieux arriver à ses fins, il a écrit le 21 mars 1993, une lettre au Chef du Personnel de l’ISAR, M. Didace Mugemana, une lettre lui donnant tous les pouvoirs de traiter le personnel à sa guise. Tous les chefs de services ont eu copie de cette lettre.
Cette carte blanche suffisait à Didace pour créer et coordonner la section des jeunesses Interahamwe au sein de l’ISAR.
Il est même rapporté qu’au temps où courait le génocide depuis avril 1994, Ndereyehe a ordonné à son personnel de céder une partie de leurs salaires pour constituer un effort à la chasse des Tutsi et les hutu qui n’approuvaient ni ne participaient au projet de génocide des Tutsi.
Une coopération judiciaire rwando hollandaise active
La probable extradition au Rwanda de Charles Ndereyehe par la justice hollandaise viendrait suivant celle de deux autres présumés génocidaires Jean Claude Iyamuremye et Jean Baptiste Mugimba qui sont arrivés au Rwanda en 2016. Ils font face à leurs procès par les cours et tribunaux rwandais.Contrairement à la France ou la Belgique qui hébergent beaucoup de présumés génocidaires et autres négationnistes, la Hollande ne tolère pas de tels individus. Elle a jugé un certain Joseph Mpambara qui, le 7 juillet 2011 a été reconnu coupable de crimes de génocide des Tutsi et en a écopé une peine de prison à vie. Une certaine Yvonne Basebya Ntacyobatabara a, quant à elle, le 1er mars 2013, écopé d’une peine légère de six ans et huit mois, pour les crimes de génocide avérés commis à Gikondo, au centre sud de la Ville de Kigali.
Décidément la Hollande force le respect dans son effort de rendre le Rwanda démocratique dans sa tentative d’arrêter les auteurs de crimes de génocide des Tutsi de 1994 au Rwanda. Cette coopération judiciaire ne peut que tendre à la saine et véhémente démocratisation des institutions et de la société rwandaise qui ne doivent pas lutter contre les négationnistes du génocide et autre ethnocentristes extrémistes hutu qui sont sérieusement opposés à toute ouverture démocratique d’une société rwandaise roulant sur des valeurs de la tolérance, compréhension mutuelle et ouverture d’esprit.
Jovin Ndayishimiye
-
Rulindo: Ukekwaho kuranguza urumogi mu baturage yatawe muri yombi #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2020, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe Tuyisenge Jean Baptise w’imyaka 25, wari umucuruzi uhambaye w’ urumogi. We na bagenzi be bafatiwe mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana mu kagari ka Kiyanza, Umudugudu wa Kivubwe.
Abapolisi basanze iwe ahafite ububiko (Stock) y’urumogi aho yari afite udupfunyika ibihumbi 2,101 n’ibiro 20 by’urumogi rudatunganyije. Tuyisenge niwe wacuruzaga ku bandi urumogi, yari afite Moto ifite ibirango RD 336Y yifashishaga acuruza urwo rumogi.
Muri iki gikorwa cya Polisi cyo gufata Tuyisenge, uwo munsi habanje gufatwa uwitwa Mushumba Geremie w’imyaka 24 na Nduwayezu Jean Claude w’imyaka 25 bafatanwa udupfunyika 301 tw’urumogi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo, Superintendent of Police (SP) Isack Ruzindana, avuga ko umuturage ariwe watanze amakuru ko Mushumba acuruza urumogi, amaze gufatwa nawe yagaragaje aho arukura basanga ni Tuyisenge Jean Baptiste warumuhaga.
SP Ruzindana yagize ati“ Twari dufite amakuru ko Mushumba acuruza urumogi, abapolisi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bakurikiranye Mushumba bamufata ku manywa i saa sita bamufatana udupfunyika 301 ari kumwe na Nduwayezu wasaga nk’umurinze”.
Yakomeje avuga ko Mushumba na mugenzi we bamaze gufatwa bahise bavugisha ukuri bajya kwerekana aho bakuye urwo rumogi.
Ati“ Bagiye imbere abapolisi babajyana kwa Tuyisenge Jean Baptiste basanga uyu afite ububiko bunini bw’urumogi kuko hari uwitwa Kuradusenge Valens w’imyaka 27 yari ashinzwe gupfunyika udupfunyika tw’urumogi, yari amaze gupfunyika udupfunyika ibihumbi 2,101. Hari kandi ibiro 20 by’urumogi rutaratunganywa ngo rupfunyikwe mu dupfunyika, yari anafite moto yifashishaga mu bikorwa by’ubucuruzi bw’urumogi”.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo yakomeje avuga ko Tuyisenge yahishuye ko urumogi hari abantu barukura mu gihugu cya Uganda nawe akajya kurugura akarukwirakwiza mu gihugu cy’u Rwanda.
SP Ruzindana yashimye ubufatanye buri hagati y’abaturage ndetse na Polisi mu kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yibukije abantu ko ibihano ku byaha bijyanye n’ibiyobyabwenge byongerewe abasaba kubicikaho.
Ati“ Turashimira abaturage uburyo barimo kudufasha kurwanya ibyaha n’icyabiteza cyose. Ariko turakangurira abantu gushaka ibindi bikorwa bakora byemewe n’amategeko, bareke kwishora mu biyobyabwenge, icyo tumenyesha abantu ni uko Polisi iri maso kandi ntizacogora mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha kandi byose ni kubufatanye n’abaturage”.
Aba bafatiwe mu karere ka Rulindo uko ari bane nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.
Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
http://dlvr.it/RgFG6g

