Category: Uncategorized

  • Amateka yaranze intwari yo kwizera John Bunyan #rwanda #RwOT

    John Bunyan, umwe mu Bakristo bagaragaje impinduka zikomeye mu bihe byose, yavutse mu 1628 mu Bwongerza apfa mu 1688. N’ubwo yanditse ibitabo bigera kuri 60, igitabo cyitwa ” The Pilgrim’s Progress ” nicyo cyakunzwe cyane kuburyo yagurishije kopi nyinshi kurusha ibindi bitabo byose bitari Bibiliya kandi cyafashije abantu batabarika mu rugendo rujya mu ijuru.

    John Bunyan yabayeho mu buzima bukomeye ndetse no mu bihe bigoye by’ubukene aho Se yakoraga umwuga wo gusana amasafuriya na Kettles (ibikoresho byifashishwa mu gushyushya amazi cyangwa icyayi) Bunyan yize amashuri macye, ku myaka 16 y’ubukure, John yisanze mu Nteko ishinga amategeko mu ntambara yo mu Bwongereza, nyuma y’imyaka 3 yagarutse gukomeza umwuga wa se.

    Bunyan yari yakuze nta makuru ya gikristo afite kandi yari umusore w’ ishyamba utarubahirizaga amategeko. N’ubwo byari bimemeze bityo, hari ibintu bitandukanye byamuteye kwizera Kristo ubwo yari avuye mu ntambara yo mu bwongereza akabona uburyo umuntu bari kumwe yarashwe mu mutwe agahita apfa, nyamara John we agasigara. Mu buzima bwe habayemo urugamba rukomeye rwo guhinduka no kumva ko yababariwe kandi ko yakijijwe.

    Bunyan yinjiye mu itorero ry’Ababatisita, bidatinze yamenyekanye cyane nk’umwe mu babwiriza bakomeye bo mu gihe cye, akurura imbaga y’abantu barenga igihumbi. Umwami Charles II yumvise ko John Owen, umuhanga mu bya tewolojiya akaba n’umuyobozi wungirije wa wa Kaminuza ya Oxford, yumvise ubutumwa bwa Bunyan, umwami yamubajije impamvu yamuteze amatwi. Hanyuma umugabo ukomeye John Owen aramusubiza ati: “Birashimishije Nyagasani, iyaba nashoboraga gutunga ubushobozi bwo gufata imitima y’abantu, nakwishimira kureka ibyo nize byose”.

    Guverinoma ya Chaless II yarakariye cyane John Bunyan bumva batakwihanganira umuntu nk’uwo kugeza ubwo mu 1661 Bunyan yisanze yajugunywe muri gereza azira kwizera kwe ndetse akatirwa imyaka 12. John yabaye mu buzima bwo muri gereza ateganya ko yakatirwa urwo gupfa, gutandukana n’umugore we, umuryango we n’itorero byamuteye umubabaro mwinshi. Mugihe yari afunze, Bunyan yatangiye kwandika ibitabo . Mu 1672 Bunyan yarafunguwe maze agirwa Pasiteri mu itorero ry’Ababatisita muri Bedford kugeza apfuye mu 1688.

    “The Pilgrim’sProgress” igitabo cyasohotse mu 1678 no mu 1684, ni igitabo gitangaje kirimo abakinankuru bahuye n’abanzi n’ibibazo mu nzira ijya mu ijuru. Iki gitabo kivuga ku mibereho ya gikristo cyahinduye imbaga nyamwinshi maze bakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo.

    Urupfu rwa John Bunyan

    John Bunyan yapfuye mu 1688 afite imyaka 60. Ubwo yari mu rugendo yerekeza i London gukemura amakimbirane hagati y’ umuhungu na Se, yararwaye agira umuriro mwinshi bituma ajya mu rugo rw’incuti ye ari naho yapfiriye. Bunyan yashinguwe mu cyubahiro ndetse ku mva ye bashyiraho ishusho igaragaza ko aruhukiye mu mahoro.

    Nk’umubwiriza butumwa bwiza, Pasiteri akaba n’umwanditsi w’ibitabo John Bunyan yakoze umurimo w’Imana kandi azana benshi kuri Kristo, hari byinshi dukwiye kumwigiraho bikadufasha mu mibereho yacu ya Gikristo.

    1. Bunyan yiyemeje gutanga ubutumwa bw’Imana Yari azi ko yahamagawe n’Imana kandi ikamuha impano yo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo. Amaze guhangana n’ubuzima bwa gereza, Bunyan yarafunguwe ndetse ahabwa ikarita y’ubuzima busanzwe . Mubyukuri John yashoboraga kubona umudendezo usesuye iyo aramuka yemeye kureka kwamamaza ubutumwa bwiza, ariko yarabyanze ashikama ku ijambo ry’Imana. N’ubwo bamufunze bagamije kumucecekesha, byamuhaye umwanya wo kwandika ibitabo no gutanga umusanzu mu ivugabutumwa.

    2. Bunyan yatangaje ubutumwa bwiza ku buryo bukomeye binyuze mu gitabo yise “The Pilgrim’s Progress”. Bunyan yanditse mu rurimi rwumvwa n’ abagabo n’abagore ndetse n’abakinankuru yakoresheje ni abantu basanzwe. Mubyukuri igitabo cya Bunyan gikwiye kudutera imbaraga zo kwamamaza ubutumwa bwiza.

    3. Hari ubwenge buvuye ku Mana tugenewe twese: Mubyukuri John Bunyan mu bikorwa byose yakoze byo kwamamaza ubutumwa bw’Imana yahawe ubwenge buturutse mu ijuru kuko we ntiyari afite amashuri yishingikirijeho ariko Imana yamuhaye ubwenge bwo kwandika no kubwiriza akigarurira imitima ya benshi bagahindukirira Kristo. Muri iki gihe cyacu dukeneye ubwenge buvuye ku Mana.

    Muri macye, Bunyan yari umuntu wari ufite ubushobozi bwo gukurura imitima y’abantu. Yasangizaga abantu ubwenge bw’Imana. Muri iki gihe cyacu abagabo n’abagore bakeneye ubwenge buva ku Mana kugirango babashe gukora icyo baremewe kandi bazasohoze urugendo amahoro.

    Source:canonjjohn.com

    [email protected]

  • Minisitiri Anastase SHYAKA ati:” Mwaramutse mu z’Ibanze. Umuturage ku isonga: Igihango kuri twe! #Mudugudu wo muri @Nyaruguru #rwanda #RwOT

    Ni imvugo iri mu butuma bwa Minisitiri w’Ubutedetsi bw’Igihugu Prof. Anastase SHYAKA yanyujije kuri Twitter bukwira no kuzindi mbuga nkoranyambaga yibutsa abakora mu nzago z’ibanze bose guhoza umuturage ku isonga, gukomeza umutekano n’iterambere.

    Ubutumwe bwa Minisitiri Shyaka bugira buti:“@RwandaLocalGov Mwaramutse mu z’Ibanze. Umuturage ku isonga: Igihango kuri twe!

    #Mudugudu wo muri @NyaruguruDistr ati:” Turi inyuma ya Perezida wacu @PaulKagame; twambarire gukomeza umutekano n’iterambere. Ntakwirara, Ntagucogora”!

    Minisitiri yongeraho ati:”Tumwikirize, mu gihugu hose”

    Uyu mukuru w’Umudugudu Minisitiri Shyaka yavugaga, ni uwitwa Kalinda Emmanuel akaba ayobora Umudugudu wa Ryabisagara, Akagali ka Runyombyi mu Murenge wa Busanze.

    Mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri aherutse kugirira muri aka Karere, uyu Muyobozi w’Umudugudu yafashe ijambo mu izina rya bagenzi be aterura agira ati:” Nitwa Kalinda Emmanuel, ndi Umukuru w’Umudugudu witwa wa Ryabisagara mu Kagali ka Runyombyi, Nyakubahwa Minisitiri, ba Nyakubahwa bashyitsi mwadusuye mu Murenge wa Busanze, tubanje kubashimira rwose”.

    “Umukuru wacu, ariwe Perezida Paul Kagame, intashyo yaduhaye twazakiriye, nk’Abakuru b’Imidugudu yo muri Busanze. Natwe turagirango tubatume uko mumutubwirira”.

    “Muramubwira muti :”Abakuru b’Imidugudu mufatanije kuyobora iki gihugu, bashimye bavuga ko:”Not retreat, not surrender”” akomeza abisobanura mu Kinyarwanda ko bishatse kuvuga ko nta guhagarara, nta gusubira inyuma ku bijyanye n’iterambere.

    Niyo ntero y’umuyobozi mwiza wo muri Nyaruguru Minisitiri Shyaka avuga ko Igihugu cyose gikwiye kwikiriza.

    source https://impanuro.rw/2020/09/09/minisitiri-anastase-shyaka-ati-mwaramutse-mu-zibanze-umuturage-ku-isonga-igihango-kuri-twe-mudugudu-wo-muri-nyaruguru/

  • Byakaze , Intambara hagati ya Donald Trump na Joe Biden bahatanye mu kuzayobora Amerika. #rwanda #RwOT

    Perezida Trump akomeje gukoresha imbaraga ze zose u Bushinwa bukaba mu mutima w’ibyo ashinja uwo bahanganye Joe Biden, aho avuga ko ari bwo bwatumye Abanyamerika babura akazi kandi bwabishyigikiwemo n’aba-Democrates.

    Kuwa Mbere nibwo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bizihije umunsi w’umurimo. Ni umunsi waranzwe no kwibasirana hagati y’abakandida babiri biyamamariza kuyobora iki gihugu cy’igihangange ku Isi.

    Trump ubwo yagezaga ijambo ku mbaga yakoraniye muri North Carolina, yashinje Joe Biden ko ashaka gushyira Amerika mu maboko ya virusi ndetse no gushyira imiryango y’abanyamerika mu bikorwa by’ihohoterwa rikomeye by’u Bushinwa.

    Ati “[Joe Biden] arashaka guha imirimo yacu u Bushinwa. U Bushinwa bubonera inyungu mu bantu b’ibigoryi kandi na Biden ni umwe muri bo”.

    Yakomeje avuga ko gahunda za Biden zakorewe mu Bushinwa mu gihe ize zakorewe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Trump akunda kunenga Biden ko ashyigikiye politiki z’ubucuruzi z’u Bushinwa zatumye abanyamerika benshi babura akazi.

    Trump kandi yananenze Kamala Harris wiyamamazanya na Joe Biden, avuga nta wundi umeze nkawe bityo adashobora kuba umugore wa mbere ubaye Perezida. Ati “Byaba ari igitutsi ku gihugu cyacu”.

    Biden na we yahindukiranye Trump amunenga guhanisha abahinzi n’abandi banyenganda b’abanyamerika gushyiraho imisoro ihanitse ku bicuruzwa byo mu Bushinwa.

    Yakomeje avuga ko amasezerano y’ubucuruzi hagati ya Trump n’u Bushinwa nta cyiza yagejeje ku nganda za Amerika nk’uko yabisezeranyije ahubwo byarushijeho kuba bibi cyane.

    Biden kandi yanashinje Trump kugira Coronavirus ikibazo cya politiki kugira ngo yongere atorwe none imaze guhitana abarenga ibihumbi 186, abandi barenga za miliyoni batakaza imirimo yabo.

    Share on:

    WhatsApp

    The post Byakaze , Intambara hagati ya Donald Trump na Joe Biden bahatanye mu kuzayobora Amerika. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

    source https://ingingo.com/byakaze-intambara-hagati-ya-donald-trump-na-joe-biden-bahatanye-mu-kuzayobora-amerika/amakuru-ya-politiki/3156/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=byakaze-intambara-hagati-ya-donald-trump-na-joe-biden-bahatanye-mu-kuzayobora-amerika

  • SKOL boosts ‘Kiss Summer Awards’ with 20 beer crates #rwanda #RwOT

    The Kiss Summer Awards are organized by Radio Kiss FM, one of the famous radio stations in Kigali City and Rwanda. The Kiss Summer Awards20 is given to artists who have made popular songs during the year.

    The Kiss Summer Awards are accorded in four categories: Most popular song of the year, Most popular artist, Most popular rising artist as well as the Best Producer of the Year.

    SKOL, as the sponsor of these awards, has created a way to win 20 crates of Skol 100% Malt beverages for fans who will vote for the song or artist who will be awarded the prize.

    The Head of Media Relations at Skol, Tuyishime Karim, told IGIHE that the winner of each of the five categories would be the one who voted for the award-winning artist and had a lot of likes for his idea of posting on SKOL’s social networking site after voting on KISS FM’s website.

    “That is, when you select an artist or song on the KISS FM website, you will immediately come to SKOL’s Facebook page or SKOL’s Instagram, then write in the comment why you believe the artist [or song] has to win that award.”

    “If people give you a lot of likes for that reason in the comments, the idea will have many likes, if the wins, you will win five SKOL Malt crates. Five crates are planned for each category, if you have equal likes then you will share those crates. ”

    Tuyishime added that “If you pick a song from a certain artist and win the award in a particular category, and you also have a lot of likes, you will win your five crate prizes.”

    “It’s the likes from the day you vote until the end [of September 13] as the artist also has to win, they will count his votes from the time they publish until the last day.”

    The awards will be presented on September 13, 2020.

    The awards will be presented on September 13, 2020.

    The Kiss Summer Awards20 is given to artists who have made popular songs during the year.

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/skol-boosts-kiss-summer-awards-with-20-beer-crates

  • Rwandan diplomat says e-commerce to bolster cooperation with China #rwanda #RwOT

    In an interview with Xinhua, a Chinese newspaper, Kimonyo said: “We are enjoying the best balance of cooperation with China in our history.”

    Two years before the services trade fair, Rwanda and China’s e-commerce giant Alibaba signed an agreement over the Electronic World Trade Platform (EWTP) that helps small and medium enterprises to digitally transact.

    Through the agreement, Rwandan products such as pepper and coffee are sold on various Alibaba sites such as Tmall, Taobao, and others.

    Rwandan coffee was recently sold to the Chinese market through a joint venture, where 1.5 tones were sold online in a few minutes. The event took place in a 10-minute talk entitled “National Treasure” on May 14, 2020.

    Kimonyo added that Rwandan coffee makers and marketers say they continue to receive requests from Chinese companies that want Rwandan coffee.

    He went on to say that small and medium enterprises have benefited from setting up a platform that enables them carry out e-commerce, reaching reach large and affordable markets.

    He said the creation of a total African market would be made up of over 1.2 billion people, which means that the African continent has opened its markets once and for all.

    He also said that China has quickly recovered from this (COVID-19) pandemic, which gives them hope, but also to the world, adding that, the more China grows, the more Africa become prosperous.

    Amb. Kimonyo says e-commerce has strengthened economic relations between Rwanda and China

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/rwandan-diplomat-says-e-commerce-to-bolster-cooperation-with-china

  • Umuhanzi Meddy n’ umukunzi we Mimi Mehfra bongeye kugaragaza ko urukundo rwabo rugitohagiye [AMAFOTO]   #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hari kugaragara amafoto y’ umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfra bongeye kugaragaza ko urukundo rwabo rugitohagiye.

    Amafoto bashyize kuri Konti za Instagram zabo, yagaragaje ko aba bombi batewe ishema n’urukundo rwabo bamazemo iminsi banarugaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni amafoto agaragara nk’aho aba bombi bari bitabiriye ibirori kubera imyambarire yabo. Meddy yari yambaye isuti nziza mu gihe umukunzi we yari yambaye ikanzu na yo itagira uko isa.

    Uyu muhanzi w’Umunyarwanda wanazanye uriya mukobwa kumwereka ababyeyi, akunze kugaragaza ko yimariyemo uriya mukobwa mu mafoto bombi bakunze gushyira hanze.

    Reba hano amafoto:

    source https://impanuro.rw/2020/09/09/umuhanzi-meddy-n-umukunzi-we-mimi-mehfra-bongeye-kugaragaza-ko-urukundo-rwabo-rugitohagiye-amafoto/

  • Umuhanzi Rich One yashyize hanze Mixtape ya 2 mu mwaka umwe. #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rich One , umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari kugaragaza ingufu nyinshi mu kuzamura muzika nyarwanda , aho kuri ubu yasohoye indi Mixtape ya kabiri muri uyu mwaka wa 2020 akayita ‘Ubufindo Mumurwa’ mugihe iyambere yasohoye muri Gicurasi 2020 yari yayihaye izina ‘Kugasozi’

    Iyi Mixtape ya Rich One ivuga kubuzima busanzwe ndetse n’urukundo iriho indirimbo 6 nk ‘Ubufindo mu murwa’ yitiriye iyi mixtape, ‘Mu murwa’ yakoranye na Ish Kevin uri mu bahanzi batanga icyizere, ‘Guarantee’, ‘Umumararungu’ yakoranye n’umuraperi Green P waciye muri Tuff Gang na ‘Ku ndege’ yakoranye na Big Z. 

    Uyu musore ugaragaza icyizere cy’ejo hazaza ha muzika Nyarwanda avuga ko yihaye intego yo gukora cyane maze abantu akaba aribo bihitiramo ibyo kwishimira kugirango nawe abashe guhatana n’abamaze kwamamara niyo mpa mpamvu yo gusohora Mixtape 2 mu mwaka umwe zimeze nk’izikurikirana.

    Rich One amaze gukorana n’abaraperi bakomeye barimo Fireman, Green P , Ish Kevin,ndetse n’abandi bahanzi nka Gisa Cy’Inganzo, ndetse na Samlo.

    Rich One aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Akorera muzika ye munzu (Label) yitwa The Beam Beat Records iyobowe na Producer Laser Beat umaze Umaze kwamamara cyane cyane mu ndirimbo za Hip Hop zirimo iza Tuff Gang , Amag The Black, n’abandi ndetse n’iziri kubica bigacika muri iyi minsi nk’Akuka , Agapfukamunwa n’izindi.

    Share on:

    WhatsApp

    The post Umuhanzi Rich One yashyize hanze Mixtape ya 2 mu mwaka umwe. first appeared on INGINGO.COM / Rwanda News & Story.

    source https://ingingo.com/umuhanzi-rich-one-yashyize-hanze-mixtape-ya-2-mu-mwaka-umwe/amakru/3152/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-rich-one-yashyize-hanze-mixtape-ya-2-mu-mwaka-umwe

  • Umuhanzi Meddy n’ umukunzi we Mimi Mehfra bongeye kugaragaza ko urukundo rwabo rugitohagiye [AMAFOTO]   #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hari kugaragara amafoto y’ umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfra bongeye kugaragaza ko urukundo rwabo rugitohagiye.

    Amafoto bashyize kuri Konti za Instagram zabo, yagaragaje ko aba bombi batewe ishema n’urukundo rwabo bamazemo iminsi banarugaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni amafoto agaragara nk’aho aba bombi bari bitabiriye ibirori kubera imyambarire yabo. Meddy yari yambaye isuti nziza mu gihe umukunzi we yari yambaye ikanzu na yo itagira uko isa.

    Uyu muhanzi w’Umunyarwanda wanazanye uriya mukobwa kumwereka ababyeyi, akunze kugaragaza ko yimariyemo uriya mukobwa mu mafoto bombi bakunze gushyira hanze.

    Reba hano amafoto:
    http://dlvr.it/RgFs7P

  • Bite bya Rwatubyaye Abdul uri ku musozo w’amasezerano ye? #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda uri ku mpera z’amasezerano ye mu ikipe ya Colorado Rapids mu cyiciro cya mbere muri Amerika ‘MLS’ ariko akaba yaratijwe muri Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2, avuga ko ubu ataramenya neza niba azongera amasezerano cyangwa azatandukana n’iyi cyane ko afite andi makipe amwifuza.

    Mu Kwakira 2019 ni bwo Rwatubaye Abdul yongereye amasezerano y’umwaka 1 akinira Colorado Rapids yo mu cyiciro cya mbere muri Amerika, byari byitezwe ko azanakina mu cyicro cya mbere ariko iyi kipe ikaba yaraje kumutiza mu cyiciro cya 2 muri Colorado Springs Switchbacks.

    Aganira na ISIMBI.RW, Rwatubyaye Abdul yavuze ko koko ari ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe kandi nta n’ibiganiro aratangira kugirana na yo ngo abe yakongera amasezerano.

    Yagize ati“nongereye amasezerano mu Kwakira umwaka ushize ariko kugeza ubu nta biganiro biraba hagati yanjye n’ikipe ariko bidahindutse tuvugana hagati ya Nzeri n’Ukwakira.”

    Yakomeje avuga ko n’iyo atakongera amasezerano afite andi makipe amwifuza atahita atangaza.

    Ati“Bidakunze hari n’andi makipe ariko ntabwo umuntu yahita azivuga aka kanya ntakiraba, ni uko bimeze, ntongereye amasezerano n’ikipe yanjye umuntu yakwicara akareba icyo gukora.”

    Mu ntangiro za 2019 ni bwo Rwatubyaye Abdul yavuye mu Rwanda agiye muri Sporting Kansas City, iyi kipe muri Gicurasi 2019 yafashe umwanzuro wo kumugurana umukinnyi wo hagati we bamutanga muri Colorado Rapids ari na yo afitiye amasezerano n’ubwo yamutije muri Colorado Springs Switchbacks.

    Rwatubyaye Abdul ari ku mpera z’amasezerano ye

    source http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-rwatubyaye-abdul-uri-ku-musozo-w-amasezerano-ye

  • Coronavirus: Urukingo rwa kaminuza ya Oxford rwari mu igeragezwa, rwateje ikibazo ruhita ruhagarikwa #rwanda #RwOT

    Igeragezwa rya nyuma ry’urukingo rwa coronavirus, rwakozwe n’uruganda rw’imiti AstraZeneca na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza, ryabaye rihagaritswe nyuma yuko umwe mu barugeragerezwagaho mu Bwongereza rumugizeho ingaruka mbi.

    Uruganda AstraZeneca rwavuze ko uko kuba igeragezwa rihagaritswe ari “ibisanzwe” mu gihe habayeho “indwara idasobanutse”. Ibiva mu mageragezwa y’uru rukingo biri gukurikiranirwa hafi mu bice bitandukanye by’isi.

    Urukingo rwa AstraZeneca na Kaminuza ya Oxford rubonwa nk’uruhabwa amahirwe akomeye yo kuba urukingo nyarwo mu nkingo za Covid-19 zibarirwa muri za mirongo zirimo gukorwa mu bice bitandukanye ku isi.

    Hashize igihe hari abafite icyizere cyinshi ko urwo rukingo rushobora kuzaba urwa mbere rwa Covid-19 rugeze ku isoko ry’imiti, nyuma yuko amageragezwa yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri agenze neza.

    Kugera mu cyiciro cya gatatu cy’igeragezwa byabayeho mu byumweru bishize. Muri iki cyiciro nkuko BBC ibitangaza, rwari rurimo kugeragerezwa ku bantu bagera ku 30,000 bo muri Amerika, mu Bwongereza, Brazil n’Afurika y’epfo.

    Amageragezwa y’urukingo yo mu cyiciro cya gatatu akenshi akorerwa ku bantu babarirwa mu bihumbi ndetse ashobora kumara imyaka myinshi.

    Abarukoze bavuze iki?

    Ibikorwa byabaye bihagaze mu bice byose byo ku isi aho urwo rukingo rwarimo kugeragerezwa, mu gihe harimo gukorwa amagenzura yigenga ku bijyanye n’amakuru ku ngaruka ku buzima mbere yuko hafatwa icyemezo niba igeragezwa ryarwo ryakongera gutangira, nkuko umunyamakuru wa BBC Fergus Walsh ukuriye ishami ry’inkuru ku buvuzi abivuga.

    Umuvugizi wa Kaminuza ya Oxford yagize ati: “Mu magerageza akorewe ku bantu benshi, uburwayi bubaho ariko bugomba kugenzurwa mu buryo bwigenga mu kurebana ibi ubushishozi”.

    Ubu bubaye ubwa kabiri igeragezwa ry’urukingo rwa coronavirus rwa Kaminuza ya Oxford ribaye rihagaritswe, nkuko umunyamakuru wa BBC Fergus Walsh akomeza abivuga.
    Ibintu nk’ibyo byo kuba igeragezwa ry’urukingo rihagaritswe bisanzwe bibaho mu magerageza y’inkingo akorewe ku bantu benshi, kandi biba igihe umuntu wo mu bemeye kurugeragerezwaho arwaye akajyanwa mu bitaro kandi icyateye ubwo burwayi bwe kidahise kimenyekana.

    Byibazwa ko amageragezwa y’uru rukingo rwa Kaminuza ya Oxford ashobora kongera gutangira mu minsi iri imbere.

    Urubuga rw’amakuru y’ubuzima, Stat News, rwatangaje iyi nkuru bwa mbere, rwavuze ko amakuru arenzeho ajyanye n’uwo wo mu barugeragerezwagaho mu Bwongereza rwagizeho ingaruka atahise amenyekana. Ariko urwo rubuga rwasubiyemo amagambo y’umuntu waruhaye amakuru avuga ko byitezwe ko uwo muntu akira.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/coronavirus-urukingo-rwa-kaminuza-ya-oxford-rwari-mu-igeragezwa-rwateje-ikibazo-ruhita-ruhagarikwa/