Category: Uncategorized
-
Bukuru Christophe wa APR FC mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Ikipe ya APR FC yatangaje ko yifatanyije na Bukuru Christophe ukina mu kibuga hagati, nyuma yo kubura se umubyara, witabye Imana azize uburwayi. -
OMS iraburira Uburayi ko mu Ukwakira no mu Ugushyingo abahitanwa na Coronavirus baziyongera – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rirateganya ko Uburayi buzabona ubwiyongere bwa buri munsi bw'impfu za Covid-19 mu Kwakira no mu Gushyingo, nk’uko umuyobozi w'ishami ry'ibihugu by'i Burayi yabitangaje. -
Uko imiterere y'inguzanyo y'u Buhinde yadindije umushinga wo kuhira i Kirehe wa miliyoni $120 #rwanda #RwOT
Inteko Ishinga Amategeko â” Umutwe w'Abadepite â” yabajije Ikigo cy'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) impamvu zadindije umushinga wo kuhira no gukoresha imashini, ibisobanuro byinshi biganisha ku miterere y'inguzanyo yatanzwe na Banki y'u Buhinde Ishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu Mahanga, Exim Bank. -
Abakinnyi bamenyekanye muri filime zo muri Nigeria ariko bamwe bakaba batazi ko bapfuye #rwanda #RwOT
Ntawe uzibagirwa mu myaka yashize ubwo filime zo muri Nigeria zari zigezweho ndetse zarigaruriye imitima ya benshi. Abakinnyi bazo baramenyekanye cyane hirya no hino muri Afurika kubera ibisa nk'aho ari bishya bari badukanye kuri uyu mugabane. -
Musanze: Abanyamadini mu guhangana n'ihungabana ryagizwe n'abangavu batewe inda bagahabwa akato mu miryango #rwanda #RwOT
Abanyamadini n’amatorero atandukanye akorera mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u Rwanda bihaye umukoro wo guhangana n’ihungabana abangavu batewe inda bakiri bato bahuye naryo, nyuma bagahabwa akato mu miryango. -
Imbere y'Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw'Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk'Umukuru wuwo Mutwe #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa mbere nibwo ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro hatangiye iburanishwa ku birebana n'ifungwa n'ifungurwa kuri Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 byiganjemo iterabwoba, saa tatu n'igice za mu gitondo nibwo yagejejwe kuri urwo rukiko kugirango aburanishwe
Rusesabagina ubwo yabazwaga n'umucamanza niba yemera ibyaha aregwa, yanze kwerura avuga ko ibyaha abyemera, avuga ko adafite urutonde rw'ibyaha akekwaho ahubwo ko aza kwisobanura ku byo Ubushinjacyaha bwavuze.
Paul Rusesabagina yabwiye umucamanza ko kuva ubwo yabazwaga mu nzego z'iperereza, yicujije ibikorwa byakozwe na FLN byahitanye abaturage mu duce twa Nyaruguru.
Umucamanza yatangiye avuga imyirondoro ye aho uyu Rusesabagina ari mwene Rupfure Thomas na Nyiramara Keiza akaba yaravutse taliki 15 Kamena 1954 mu cyahoze ari komini Murama ubu ni mu karere ka Ruhango mu ntara Y'Amajyepfo, kuri ubu akaba atuye mu bubiligi mu murwa mukuru Bruxelles akaba yarashakanye na Mukangamije Tatiana ndetse akaba ari umunyamahoteli; urukiko rukaba rwahise rukurikiaho kumumenyesha ibyaha bisaga 13 aregwa byiganjemo iby'iterabwoba.
Aregwa kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,gutera inkunga iterabwoba,Iterabwoba ku nyungu za politiki,gukora no kugira uruhare mu bikorwa by'iterabwoba,gutanga amabwiriza mu gikorwa cy'iterabwoba, kuba mu mutwe w'iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora abandi iterabwoba ibi byose byiyongeraho ibindi byaha birindwi birimo ubushimusi ndetse no gufataho abantu ingwate byakozwe n'umutwe w'terabwoba wa FLN yari abereye umuyobozi dore ko ari nawe wari umuyobozi wa MRCD.
Umwunganizi we mu mategeko Me Rugaza avuga ku bijyanye n'amafaranga bivugwa ko yahaye umutwe wa FLN yavuze ko amadolari 900 ($900) atatera igihugu ati ' keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri' kandi nabwo ngo ntabwo yumva ko buri umwe yabona icyo arwanisha, kuri iyi ngingo umushinjacyaha yavuze ko uyu Rusesabagina adakwiye gutandukanywa nibikorwa bya FLN kuko nawe ubwe yivugiye ko abyicuza igihe yabazwaga dore ko ngo atigeze atanga amafaranga nk'umugiraneza mu magambo ye igihe yabazwaga yivugiye ati 'Nafashije FLN ibihumbi 20 by'ama-Euros kandi FLN ntiwari umuryango w'abagiraneza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Rusesabagina yatangiye ibikorwa byatumye agzwa mu butabera byatangiye mu 2009 aho uyu mugabo wari ukuriye ingirwa shyaka PDR-Ihumure yegeraga Lt colonel Noel Habiyaremye wakundaga kwiyita Banga Banza Lambert ngo bihuze bakore umutwe witwara gisirikari dore ko uyu nawe yari afite abarwanyi yari avanye mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, ndetse uwo mugabo aza no kuza kujya mu Burundi aho yarimo ategura ibikorwa byo guhiria ubuyobozi mu Rwanda, ariko kuko icyo gihe hari umwuka mwiza hagati y'u Rwanda n'u Burundi uwo mugabo yaje gufatwa yoherezwa mu Rwanda ndetse avuga uko yagiye afatanya na Rusesabagina ngo bakunde bahirike ubutegetsi bw'u Rwanda.
Nyuma iyo migambi imaze gupfuba nibwo uyu mugabo yahise atangira gukorana na Gen. Wilson Irategeka wa CNRD ubwiyunge maze bashinga umutwe wa FLN nyuma baza kwiyungwaho na RRM ya Nsabimana Callixte wari wariyise Sankara nyuma haza n'ishyaka rya Faustin Twagiramungu RDI Rwanda rwiza maze bakora icyo bise impuzamshyaka MRCD byose ngo byakozwe ku mpamvu yo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, kubera izi mpamvu zose ubushinjacyha bwasabye ko uyu mugabo yakurikiranwa afunzwe kugirango tazanatoroka ubutabera cyangwa se akaba yasibanganya ibimenyetso.
Ahawe umwanya ngo yiregure kubyo yari amaze gushinjwa yavuze ko ibyaha aregwa yabiganiriyeho n'inzego zibishinzwe mu bugenzacyaha ndetse ko yanatanze igisubizo kuri kuri buri kibazo anavuga ko yazabivugaho mu gihe iburanishwa ryaba ritangiye mu mizi, naho ku bijyanye n'amafaranga aregwa ko yoherereje Sinayobye yavuze ko yamwoherereje amayero ibihumbi bitatu ngo kuko yamuhamagaye amuririra ngo akayamuha nk'umuntu w'umubyeyi akavuga ko ayo mafaranga Atari ayoherereje umutwe wa FLN ku byerekeye amajwi n'amashusho ubushinjacyaha uvuga ko bufite yavuze ko yifuza kuzayirebera ubwe akareba ko ariwe cyangwa Atari we, ku zindi nyandiko z'iyoherezwa ry'amafaranga yavuze ko zimwe atazizi.
Abajijwe ku bikorwa by'iterabwoba byakorewe muri Nyaruguru yisobanuye ko yabwiye inzego z'iperereza ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage yabyicujije akanabisabira imbabazi imiryango yabo byaba byargize ingaruka ndetse n'igihugu.
Me Nyambo uri mu itsinda ryunganira uyu Rusesabagina yasabye ko umukiriya we yarekurwa akaburana ari hanze kuko arwaye byaba na ngombwa agategekwa kutagira aho arenga kuko ngo n'ibyangombwa bye byafatiriwe, uyu munyamategeko avuga ko kuba hari ibikorwa bitari byiza FLN yakoze yavuze ko bitabazwa Rusesabagina kuko ngo umutwe wa FLN utakibarizwa muri MRCD ngo bikwiye kubazwa abari muri uwo mutwe.
Ku kiganiro cya Rusesabagina na Twagiramungu Me Rugaza yavuze ko icyo kiganiro gikwiye kuba cyaragaragajwe kuburyo uregwa yagira icyo akivugaho bityo ko gukeka ko hari icyaha yakoze bigiturutseho akaba aribwo bibaho, anavuga ko urukiko rwakwemeza ko Rusesabagina yarekurwa atanze ingwate bityo ko ubushinjacyaha bwagaragaza ingano y'amafaranga yatangwa nk'ingwate hashingiwe ku gaciro k'ibyangijwe, anshimangira ko uyu yunganira Rusesabagina ari umuntu mwiza wagiye anabihererwa ibihembo nk'umuntu w'inyangamugayo bityo ngo rukemeza ko yatanga ingwate.
Rusesabagina yahawe umwanya avuga ko arwaye ndetse ko amaze kujyanwa kwa muganga inshuro ebyiri kuva yagera mu Rwanda ndetse yahise asezeranya umucamanza ko atazigera acika mu gihe cyose yaba arekuwe akaburana ari hanze, Umucamanza yanzuye avuga ko iburanisha ryuyu munsi risojwe ndetse ko umwanzuro uzasomwa kuwa kane taliki 17 Nzeli ku I saa munani.
Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru taliki 28 Kanama nyuma yo gufatirwa ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe nkuko byemejwe na RIB, akab akekwaho ibyaha byiganjemo iterabwoba byakozwe n'umutwe w'iterabwoba ayari akuriye wa MRCD binyuze mu ishami ryawo rya gisirikari FLN aho ryagiye rigora ibikorwa by'iterabwoba byagiye bihitana ubuzima bw'abanyarwanda mu mwaka wa2018 mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.The post Imbere y'Ubutabera Paul Rusesabagina Yasabye Imbabazi ku bw'Ibikorwa bya FLN Byahitanye Abaturage Bigaragaza Uruhare rwe nk'Umukuru wuwo Mutwe appeared first on RUSHYASHYA.
-
Producer Madebeat yahishuye ibanga rimuhoza ku isonga mu batunganya imiziki mu Rwanda #rwanda #RwOT
Mucyo David ukoresha izina rya Producer Madebeat mu kazi ke ko gutunganya indirimbo ntashidikanywaho ku mikorere yihariye ituma muri iki gihe ayobokwa bidasanzwe n'abahanzi bagezweho hafi ya bose mu Rwanda. -
Ambasaderi wa Amerika mu Bushinwa agiye guhagarika imirimo ye ajye kwamamaza Trump #rwanda #RwOT
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Bushinwa, Terry Branstad, agiye guhagarika imirimo ye yo guhagararira inyungu za Trump ajye kumwamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe mu mpera z'umwaka. -
Uncle Austin yafashe icyemezo cyo kutazongera guhatanira ibihembo by'umuziki #rwanda #RwOT
Umuhanzi Uncle Austin yatangaje ko yamaze gufata icyemezo cyo kutazongera guhatanira igihembo icyo aricyo cyose mu muziki w’u Rwanda. -
Yoshihide Suga yatowe n'ishyaka riyoboye Ubuyapani kugira ngo asimbure Shinzo Abe #rwanda #RwOT
Ishyaka riyobora Ubuyapani ryatoye Yoshihide Suga nk'umuyobozi mushya kugira ngo asimbure Shinzo Abe, bivuze ko byanze bikunze azaba minisitiri w'intebe w'iki gihugu. Mu kwezi gushize Bwana Abe yatangaje ko yeguye ku mpamvu z'ubuzima.
Bwana Suga, ufite imyaka 71, ni umunyamabanga mukuru w'abaminisitiri mu butegetsi buriho kandi byari byitezwe ko azatsinda. Afatwa nk'inshuti magara ya Bwana Abe kandi bikaba bishoboka ko azakomeza politiki y'uwamubanjirije, Abe.
Bwana Suga yatsinze amatora yo kuba perezida w'ishyaka riharanira demokarasi no kwishyira ukizana kwa buri muntu (LDP) ku majwi 377 ku majwi 534 yose hamwe y'abadepite n'abahagarariye uturere.
Ubu LDP imaze guhitamo umuyobozi mushya, hazaba andi majwi ku wa gatatu mu nteko ishinga amategeko, aho byanze bikunze azagirwa minisitiri w'intebe kubera ubwiganze bwa LDP. Biteganijwe ko bwana Suga azarangiza igihe gisigaye, kugeza ku matora yo muri Nzeri 2021.
Source:BBCInkuru yanditswe na Venuste Habineza