Category: Uncategorized
-
Urukingo rwa COVID-19 rushobora gutangira gukoreshwa mu Ugushyingo #rwanda #RwOT
Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo,CDC cyatangaje ko rumwe mu nkingo za Covid-19 ziri gukorwa n’iki gihugu ko rushobora kujya hanze ndetse rugatangira guhabwa abantu bose mu Ugushyingo. -
Ngoma: Mu Murenge wa Rukumberi hamaze kuboneka imibiri 791 y’abishwe muri Jenoside #rwanda #RwOT
Mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma hamaze kuboneka imibiri 791 y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 harimo irenga 540 yabonetse mu byumweru bibiri bishize. -
NAEB yanenzwe gutanga ingemwe zahombeje leta n’abaturage, harimo umurama waguzwe miliyoni 136 Frw #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyanenzwe imikorere yatumye kigura imbuto zahawe abahinzi ariko ntizibashe gukora, harimo izaguzwe miliyoni 136 Frw ariko zose ntizifate. -
Aline Gahongayire yitanze udupfukamunwa 1000 tuzashyikirizwa abatishoboye #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatanze udupfukamunwa 1000 dufite agaciro k’ibihumbi 350 Frw tukaba tuzashyikirizwa bamwe mu batishoboye bo mu Karere ka Kamonyi no mu Murenge wa Kimironko.
Utu dupfukamunwa Gahongayire yadutanze binyuze mu bukangurambaga bwa Mask For All bugamije kunganira abatishoboye bakaduhabwa ku buntu kugira ngo nabo babashe kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Bubinyujije kuri Twitter ubuyobozi bw’iyi gahunda bwashimiye Aline Gahongayire watanze umusanzu we mu gufasha abaturage kwirinda COVID-19.
Bwagize buti 'Umukozi w’imana Aline Gahongayire yinjiye mu rugendo rwo kurwanya COVID-19 atanga udupfukamunwa 1000 dufite agaciro k’ibihumbi 350 Frw.'
Aline Gahongayire yitanze udupfukamunwa 1000 tuzashyikirizwa abatishoboye

Nk’uko bigenda muri ubu bukangurambaga aho utanze nawe ahita asaba abandi kwiyemeza kugira icyo batanga, Gahongayire yahise asaba Butera Knowless na Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple ku Isi kugira nabo umubare runaka w’udupfukamunwa batanga.
Ubukangurambaga bwa Mask for all bwatangijwe ku wa 3 Nzeri 2020 n’Ihuriro ry’Inganda Nyarwanda zikora udupfukamunwa. Muri ubu bukangurambaga biteganyijwe ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri hazaba hamaze gukusanywa udupfukamunwa miliyoni enye tuzahabwa abatishoboye badafite ubushobozi bwo kutugura hirya no hino mu gihugu.
Abateguye ubu bukangurambaga bavuga ko igitekerezo cyabwo ari ukuziba icyuho kiri mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus binyuze mu kwambara udupfukamunwa, aho usanga hari abatabasha kukambara cyangwa bakambara akatabarinda bitewe n’ubushobozi buke bwo kukagura.
Mu bantu n’ibigo bimaze kwinjira muri iyi gahunda harimo MTN Rwanda yatanze udupfukamunwa 10 000, Banki ya Kigali yatanze 30 000, Ambasade y’u Budage mu Rwanda yatanze 34 000 n’Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Robin Bairstow, witanze udupfukamunwa 500.
Udupfukamunwa tuzatangwa buri minsi ibiri tuzajya dushyikirizwa abayobozi mu turere hanyuma abajyanama b’ubuzima batugeze ku baturage. Ubu bukangurambaga burareba buri wese aho yaba ari hose yaba mu gihugu no hanze yacyo.
Source: Igihe
Source : https://agakiza.org/Aline-Gahongayire-yitanze-udupfukamunwa-1000-tuzashyikirizwa-abatishoboye.html
-
NISR igiye kumurika ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage #rwanda #RwOT
NISR igiye kumurika ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho y’abaturage.Source : https://rba.co.rw/post/NISR-igiye-kumurika-ubushakashatsi-bwa-6-ku-buzima-nimibereho-yabaturage
-
Nyagatare: Polisi yafashe litiro 92 z'ikiyobyabwenge cya Kanyanga #rwanda #RwOT
Mu bikorwa bya Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Kiyombe kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri yatesheje abantu litiro 87 z'ikiyobyabwenge cya Kanyanga barimo kuyinjiza mu Rwanda. -
Rwanda Polytechnic yananiwe gusobanura amasoko yatanze aruta ingengo y'imari, bimwe biba 'kwiyeranja' #rwanda #RwOT
Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic, RP) ryagowe no gusobanura uburyo ryatanze amasoko yarutaga ingengo y'imari ryari rifite, abadepite barishinja kurenga ku itegeko rigena ingengo y'imari no kudakurikiza amategeko agenga imitangire y'amasoko ya leta. -
Perezida Trump yahaye Iran gasopo ayibwira ko nigaba igitero kuri Amerika izakubirwa inshuro 1000 #rwanda #RwOT
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Donald Trump yihanangirije Iran ayibwira ko niramuka igabye igitero kuri iki gihugu izakubirwa inshuro 1000. -
Komisiyo ya UNESCO isanga kwandika mu Kinyarwanda ari uguhesha agaciro ibyakorewe mu Rwanda #rwanda #RwOT
Komisiyo y’Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) mu Rwanda, yemeza ko kwandika mu rurimi gakondo nk’Ikinyarwanda ari inyungu zikomeye ku gihugu nk’u Rwanda gishaka guteza imbere ibyagikorewemo, gihereye ku benegihugu bacyo. -
Rwanda Polytechnic yananiwe gusobanura amasoko yatanze aruta ingengo y’imari, bimwe biba ’kwiyeranja’ #rwanda #RwOT
Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic, RP) ryagowe no gusobanura uburyo ryatanze amasoko yarutaga ingengo y’imari ryari rifite, abadepite barishinja kurenga ku itegeko rigena ingengo y’imari no kudakurikiza amategeko agenga imitangire y’amasoko ya leta.