Category: Uncategorized
-
Gicumbi: Umugabo waziritse umwana kuri moto yatawe muri yombi #rwanda #RwOT
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Gicumbi, ukurikiranyweho icyaha cy’iyicarubozo yakoreye umwana yahambiriye kuri moto akamuzengurutsa agasanteri ko muri ako karere kazwi nka Nkoto. -
Umugore ukekwaho koherereza Trump ibaruwa irimo uburozi yafashwe #rwanda #RwOT
Umugore ukekwaho koherereza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ibaruwa irimo uburozi bw’imbuto z’ikibonobono yatawe muri yombi ubwo yageragezaga kwinjira muri Amerika avuye muri Canada anyuze ku mupaka wo muri Leta ya New York. -
Abanyamuryango ba Kiyovu Sports basabye ko amategeko ahindurwa abarimo Mvukiyehe bakiyamamaza #rwanda #RwOT
Abanyamuryango 70 ba Kiyovu Sports bandikiye Perezida w’iyi kipe, Mvuyekure François, bamusaba ko mu nama y’Inteko Rusange izaberamo amatora ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri, hongerwamo ingingo yo kuvugurura amategeko, buri munyamuryango akemererwa kwiyamamaza. -
Nyuma y’igihe gito atandukanye na Jay Polly, Uwimbabazi yambitswe impeta n’undi musore #rwanda #RwOT
Nyuma y’igihe gito umuraperi Jay Polly atandukanye na Uwimbabazi Sharifa bari bamaze imyaka itanu babana, uyu mugore yamaze kwambikwa impeta n’undi musore yemereye kubera umugore. -
Dusenguremuremyi yanditse igitabo kigaragaza icyo Afurika ikeneye kugira ngo itere imbere #rwanda #RwOT
Umwanditsi Dusenguremuremyi Anatole yasohoye igitabo yise ‘Shame on you Africans, not Africa’, bisobanuye ‘ikimwaro ku Banyafurika, aho kuba Afurika’, kigaragaza icyo Afurika yabuze kugira ngo igire iterambere rirambye. -
Nyarugenge: Amagorofa ahuriramo abantu benshi yashyizweho ibyumba bijyamo abakekwaho COVID19 #rwanda #RwOT
Amagorofa ahuriramo abantu benshi muri Kigali yashyizweho ibyumba abakekwaho COVID19 baruhukiramo. -
Ukekwaho koherereza Trump ibaruwa irimo uburozi muri White House yafashwe #rwanda #RwOT
Umugore ukekwaho kohereza ibaruwa irimo uburozi kuri Perezida Donald Trump wa Amerika yafashwe agerageza kwinjira muri Amerika avuye muri Canada nk'uko abashinzwe umutekano babitangaje.
Bavuga ko uwo mugore â” utatangajwe umwirondoro â” yari afite imbunda ubwo yafatwaga.
Biteganyijwe ko abashinjacyaha b'i Washington DC bamurega ibirego bitandukanye.
Mu cyumweru gishize abashinzwe umutekano bafashe ibaruwa yohererejwe Donald Trump irimo uburozi bwo mu bwoko bwa ricin, bakomeza iperereza kuko bakekaga ko yavuye muri Canada.
Televiziyo ya CNN isubiramo ibyavuzwe n'umwe mu bamenyereye iperereza avuga ko iyo baruwa yaturutse ahitwa St. Hubert muri Quebec irimo uburozi karemano buba mu ntete z'ikimera cya 'castor' cyo mu bwoko bw'ikibonobono.
Ubusanzwe ibyohererejwe ibiro bya perezida wa Amerika bibanza kugenzurwa no gutoranywa mbere y'uko bigera muri White House.
Mu ijoro ryo ku cyumweru umuvugizi mu biro bya FBI i Washington yemeje ifatwa ry'uwo mugore, kandi ko iperereza rikomeje.
Hari gukorwa iperereza ku bundi butumwa busa n'ubu bwoherejwe ahantu hatandukanye muri leta ya Texas, bivugwa ko bwavuye ku muntu umwe muri Canada.
Ricin ni uburozi bukaze buvanwa muri kiriya kimera bwagiye bukoreshwa mu bikorwa by'iterabwoba.
Bushobora gukoreshwa nk'ifu itumuka, nk'intete zifatanyije, cyangwa nka aside.
Uwo bugezemo bumutera isesemi, kuruka, no kuvira imbere mu gifu no mara bigatera umwijima n'impyiko guhagarara, umuntu agapfa.
Ubu burozi bucye cyane ku kigero cya 500 micrograms â” ikigero kingana n'umutwe w'intete â” bushobora kwica umuntu mukuru, ndetse nta muti uriho uzwi w'ubu burozi.
Ricin ishobora gutunganywa no kuboneka mu buryo bworoshye, gusa abahanga bavuga ko ishobora gukoreshwa cyane ku bantu bacyeya kurusha uko yaba intwaro yo kurimbura imbaga.
Inkuru ya BBC
-
U Rwanda rwahawe miliyari 145 Frw azarufasha gukwirakwiza amashanyarazi #rwanda #RwOT
Banki y’Isi yemereye u Rwanda amafaranga arenga miliyari 145 Frw (miliyoni 150$) azarufasha mu kugera ku ntego zarwo zo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose bitarenze umwaka wa 2024. -
Umucamanza yitambitse iteka rya Perezida Trump rikumira WeChat muri Amerika #rwanda #RwOT
Umucamanza wo muri San Fransisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitambitse icyemezo cyari giherutse gufatwa na Perezida w’iki gihugu, Donald Trump, cyo guhagarika imbuga nkoranyambaga z’Abashanwa zirimo na WeChat avuga ko nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko ziteye ikibazo ku mutekano w’igihugu.
