Category: Uncategorized

  • Arrêté pour avoir battu à mort son enfant #rwanda #RwOT

    Il est rapporté qu’après l’avoir roué de coups durs, l’enfant a gardé le lit familial durant deux semaines. Ayant remarqué que son état de santé s’empirait, l’enfant a été transporté à l’hôpital universitaire de Butare où il est décédé ce dimanche 20 septembre.

    La cause des coups mortels ?
    Les voisins de la famille disent que la sévère punition que le père a administrée à l’enfant est venue du fait qu’il a été demandé à l’enfant d’aller puiser de l’eau de cuisson et que l’enfant ne s’est pas exécuté. D’autres disent que l’enfant aurait pris un morceau de viande de la casserole sur le feu, que cela a irrité le père.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Arrete-pour-avoir-battu-a-mort-son-enfant.html

  • Kuki ari igitekerezo kibi kurambagiza uwo mudahuje ukwizera? #rwanda #RwOT

    Kurambagiza ni ikintu urubyiruko rw’abakristo bashishikarira cyane, ariko kuramabagiza ku bakristo bisa n’aho bikomeye ugereranyije n’ikindi gice gisigaye cy’abatuye isi, kuko mugihe cyo kurambagiza ntidutekereza gusa ku kwishimisha gusa, ahubwo tugomba gutekereza kubihesha Imana icyubahiro.

    Ikintu kimwe kidahesha Imana icyubahiro ni ukurambagiza utari umukristo kandi wowe uriwe. Hari impamvu nyinshi zibisobanura, reka turebe uko bigenda mugihe umuntu arambagije uwo badahuke ukwizera.

    Kurambagiza umuntu utari umukristo, ntimusangizanya indangagaciro kuko muba mutazihuje

    Abakristo dufite indangagaciro z’ingenzi dusigasira nk’inkingi y’ubuzima bwacu. Urugero, dufite indangagaciro yo gukunda abandi, iyi ni indangagaciro umuntu agomba gusangiza uwo ateganya kurushinga n’aho yaba atari umukristo, ariko hari izindi ndangagaciro zitoroshye gusangizanya.

    Urugero, hariho indangagaciro za gikristo aho abantu bahurira ku bikorwa bitandukanye: kuramya, kwiga ijambo ry’Imana, n’ubucuti. Ariko iyo ukundana n’utari umukristo, ntabwo izi ndangagaciro muzisangizanya kandi ibi biragukomerera mu buzima bwawe. Aho kugirango uhorane inzitizi mu buzima bwawe, icyiza ni uko wahitamo uwo muhuje imyemerere ya gikristo mugasangizanya indangagaciro ku buryo bworoshye.

    Iyo urambagiza umuntu utari umukristo, kurwanya ibigeragezo bishingiye ku mibonano mpuzabitsina birakugora

    Hafi y’abatuye isi yose iyo umuntu ukuze bihagije atangiye kugira igitekerezo cyo gushinga urugo ni ukuvuga atangiye kurambagiza aba yumva ko intego ari ukuryamana n’umukunzi we.

    Bityo, niba urambagizanya n’umuntu utari umukristo, agutegerejeho imibonano mpuzabitsina bitinde bitebuke. Ibi bizagukomerera kurinda ubwere bwawe no kwirinda imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa.

    Mugihe uzabasha kubisobanurira uwo urambagiza ko mutazaryamana, muri icyo gihe cy’ibigeragezo niwowe uzajya urwana nabyo wenyine kuko we ntabwo arizo ndangagaciro ze. Icyiza ni uko warambagizanya n’umuntu ushaka kurinda ubwere bwe ndetse n’ubwawe ku buryo bwose bushooboka.

    Iyo urambagiza umuntu utari umukristo, urushako ruragukomerera

    Niba urambagiza umuntu utari umukristo, hari ibintu bitatu bishoboka. Icya mbere, uzamara igihe cyawe uhindura uwo mwashakanye ngo abe umukristo, kandi urwo rugamba ruzagukomerera kuko mudahuje indangagaciro. Icya kabiri, uwo mwashakanye azahinduka umukristo ariko rimwe na rimwe atabyishimiye. Icya gatatu, ushobora kuzacika intege mu kwizera kwawe ugamije guha amahoro uwo mwashakanye.

    Kurambagiza umuntu utari umukristo mugashakana bizagira ingaruka mbi ku bana muzabyara

    Indi ngaruka mbi iba mu gushakana n’umuntu utari umukristo iza kubana. Mugihe Papa avuze ikintu kimwe na Maman akavuga ikindi, umwana bimubera urujijo, akabura uruhande ahagararamo. Mbese ni gute uzarera abana bawe? bazajya mu ishuri ry’Icyumweru (Sunday School) no mu matsinda y’urubyiruko? ese uzabigisha gusenga no gusoma Bibiliya?

    Isi iravuga iti:”Wowe rambagiza! wigira ikibazo cyo gushaka!” Ariko abakristo bazi ko kurambagiza atariyo ntambwe ya nyuma, kandi urukundo ruba rufite ahantu rwerekeza. Iyo uhisemo kuramabagiza, kumva neza intego yabyo bizagufasha. Ugomba kurambagiza umuntu wumva ko mwashakana.

    Ni gute wakwitwara mugihe wumva ushaka kurambagiza umuntu kandi ubibona ko atari umukristo?

    Birashoboka ko ushobora gukunda umuntu (inkumi cyangwa umusore) ariko ubizi ko atari umukristo, nyamara ugakururwa n’ubwitonzi bwe, n’uburyo akururura

    intekerezo zawe, nyamara ugatekereza ko azagukura mu byizerwa, wabigenza ute?

    Niba utekereza muri ubu buryo, iyibutse ubwiza bw’Imana. Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe, kandi ukwiye kwihangana. Umugambi w’Imana buri gihe uba ari mwiza. Kurambagizanya n’umuntu utari umukristo incuro nyinshi bizakurwaza umutima.

    Ni iki nafasha incuti yanjye irimo kurambagiza utari umukristo?

    Umubare munini w’urubyiruko rw’abakristo babona incuti zabo zikora amahitamo mabi hanyuma bagashaka kubafasha. Bisaba kubyitondera. Ni ingenzi kudacira urubanza mugenzi wawe, ngo umuhe akato kuberako yakoze amahitamo mabi. Mwegere umubaze witonze impamvu akundana cyangwa arambagiza uwo muntu.

    Mu kinyabupfura mwereke zimwe mu ngingo wasomye muri iyi nkuru. Ariko icy’ingenzi kurushaho, mube hafi, umushyiremo umuhati wo guhura n’abakristo, asengane nabo. Birashoboka ko incuti ye y’umukobwa cyangwa y’umuhungu azahinduka umukristo, ariko mugihe, bitemeye umubano wabo bawuhagarika, hanyuma ugashishikariza incuti yawe kuza mu rusengero nta pfunwe cyangwa kwicira urubanza.

    Ni iki nakora mugihe ndambagiza umuntu utari umukristo kandi nkaba nshaka kubihagarika?

    Rimwe na rimwe tureka imitima yacu ikayobora ibyemezo byacu, aho kubisengera ngo dusabe Imana ubufasha, ariko iyo dufashe ibyemezo bibi, duhumurizwa n’uko Imana izahora itubabarira mugihe tuyisabye imbabazi, ariko ntidukwiye kwifuza guhora mu buzima nk’ubu, ahubwo icyiza ni ugufata ibyemezo bizima ndetse tukabisengera Imana ikabidufashamo.

    Muri macye abakristo bakwiye kwitondera igikorwa cyo kurambagiza bakagikorana ubushishozi, ntibite ku munezero w’igihe gito ahubwo bakamenya ko nyuma yo gushinga urugo hari ubundi buzima ndetse n’ingaruka mbi zibangamira imyizerere y’umukristo wahisemo kurambagiza uwo badahuje imyemerere.

    Source: fervr.net

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuki-ari-igitekerezo-kibi-kurambagiza-uwo-mudahuje-ukwizera.html

  • Gentil Misigaro yasohoye indirimbo nshya ‘Ndaje’ yakoranye na Prosper Nkomezi-VIDEO #rwanda #RwOT

    ‘Nguhaye umutima wanjye winjiremo, nkoresha icyo ushaka, mpindura icyuma cyawe, Mukunzi wanjye ndaje ungenze uko ushaka’ Ayo ni amagambo yumvikana mu ndirimbo nshya ‘Ndaje’ ya Gentil Misigaro na Prosper Nkomezi. Ni indirimbo ifite iminota 4 n’amasegonda 9, ikaba yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo ku mugoroba w’uyu wa 19 Nzeri 2020.

    Iyi ndirimbo ‘Ndaje’ ni yo ya mbere aba bahanzi Gentil na Prosper bakoranye. Amashusho yayo yafatiwe i Kigali mu Rwanda tariki 16 Werurwe atunganywa na BJC Official, aho bayafatiye bahatoranyirizwa na Christopher Ndayishimiye nk’uko Gentil Misigaro yabitangaje. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Bruce. Iyi ndirimbo yumvikanamo kandi ijwi rya Miss Dusa mushiki wa Gentil Misigaro, uherutse gukorana indirimbo ‘Nyibutsa’ na Adrien Misigaro agateguza abantu ko nawe ari hafi gushyira hanze indirimbo ze bwite.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Prosper Nkomezi yadutangarije uko yahuje imbaraga na Gentil bagakorana iyi ndirimbo anavuga ku butumwa buyiherekeje. Yagize ati “Message iri mu ndirimbo ni isengesho buri wese yakabaye asenga, asaba Imana ‘kumukoresha icyo ishaka uko wa buri kose'. Imana yaguhindura igikoresho cyayo cyiza iyo wayemereye kuyiha wese.

    Tumaze kwicara no kubiganiraho muri project zose twari dufite duhuriza kuri ririya sengesho nk’abaramyi no kuyikora muri buriya buryo twayikoze mu kwa Gatatu igihe Gentil yari inaha (Kigali)”.

    Gentil Misigaro umuhanzi nyarwanda ukorera muzika muri Canada, umwibuke mu ndirimbo zihembura benshi ndetse zikabajyana mu Mwuka zirimo; Biratungana, Buri Munsi Ft Adrien Misigaro, Iyo mbimenya, Umbereye maso Ft Nice, Hari imbaraga, Tuzanezerwa, Hano ku Isi Ft Adrien Misigaro, Ni Yesu Ft Serge Iyamuremye, n’izindi.

    Ni umuramyi w’umuhanga cyane mu miririmbire ye ndetse bigasemburwa no kuba ari intyoza mu gucuranga gitari n’ibindi bicurangisho bitandukanye. Aherutse kwibaruka imfura ye y’umuhungu na Rhoda Mugiraneza (Rhoda Misigaro).

    ‘Ndaje’ Gentil Misigaro ft Prosper Nkomezi-VIDEO

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gentil-Misigaro-yasohoye-indirimbo-nshya-Ndaje-yakoranye-na-Prosper-Nkomezi.html

  • Inzu yafashwe n’inkongi hahiramo ibintu byose harimo n’amafaranga arenga 600.000Frws #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bagerageje kuzimya ariko biba iby
    Abaturage bagerageje kuzimya ariko biba iby’ubusa

    Hategekimana afite imyaka 52. Atuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Nsibo, Umurenge wa Nyange. Avuga ko yazindukiye mu murima, yahindukira azaniye inka ubwatsi agasanga inzu iri gucumba umwotsi, yakwinjira agasanga icyumba cyabagamo ibintu by’agaciro byo mu rugo kiri gutokombera.

    Yatabaje abaturanyi baramutabara baranazimya, ariko urebye ngo nta cyari mu nzu na kimwe babashije kuramira, yaba imyenda ndetse n’ibikoresho bindi byo mu nzu harimo imifariso n’ibindi biryamirwa.

    Agira ati “Uretse inka na yo yari mu rugo, ubu nta kintu dusigaranye. Nta mwenda nsigaranye keretse uteye ibiremo nari najyanye guhinga. Imyenda y’umugore n’iy’umwana wigaga mu mashuri yisumbuye n’iy’uwari urangije kwiga, yose yahiye”.

    Akomeza avuga ko muri iyi nzu hahiriyemo n’amafaranga arenga ibihumbi 600, harimo ibihumbi 330 umukwe wabo yari yabazaniye ngo bazamufashe kugura isambu, ibihumbi 200 Hategekimana yakuye mu nka yagurishije akaba yateganyaga kuzakoraho akongerera umukwe we akamugurira umurima ugaragara, ndetse n’ibihumbi 70 abana bari bakoreye.

    Ati “Amafaranga y’umukwe ni yo ambabaje kurusha. Umugore wanjye yashatse kwiroha mu muriro ngo ajye kuyashaka, iyo hataba abantu ngo bamufate sinzi uko ibintu biba bimeze”.

    Hategekimana ngo yanatinye guhamagara umukwe kuri telefone ngo amubwire ibyabaye, kuko atekereza ko no kwiyahura yakwiyahura. Ngo arateganya kumutumaho akabimubwira imbona nkubone.

    Ubundi ayo mafaranga ngo ntiyari yayajyanye kuri Sacco kuko yateganyaga kugura umurima w’umukwe muri iki cyumweru.

    Ku bijyanye n’imvano y’inkongi, Hategekimana avuga ko ishobora kuba ari amashanyarazi kuko nta muntu yasize mu rugo, kandi ngo ako bakandaho bacana itara kari gafite umugaga nijoro, banakagoragoje ngo bacane karabananira, bageze aho gucana barabyihorera.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/inzu-yafashwe-n-inkongi-hahiramo-ibintu-byose-harimo-n-amafaranga-arenga-600-000frws

  • Lion Gaga yatunguranye mu ndirimbo ye nshya abambwa ku musaraba #rwanda #RwOT

    Lion Gaga ukora umuziki wiganje mu njyana ya Reggae wavuzwe cyane ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ba Intwari’ arimo abakobwa bambaye ubusa hejuru bigateza impaka, noneho yashyize hanze indirimbo arimo kubambwa nka Yesu.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/lion-gaga-yatunguranye-mu-ndirimbo-ye-nshya-abambwa-ku-musaraba

  • Gen Maj Nzabamwita yagarutse ku batunguwe n’ifatwa Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Byatunguye benshi ubwo ku wa 31 Kanama, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanaga Paul Rusesabagina wari umaze iminsi afatiwe mu Rwanda, akekwaho ibyaha 13 birimo n’iterabwoba.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brig-gen-nzabamwita-yagarutse-ku-buryo-amahanga-yatunguwe-n-igikorwa-cyo-guta

  • Filime y’uruhererekane yitwa ‘Succession’, ‘Schitt’s Creek’ na ‘Watchmen’ zihariye ibihembo muri Emmy Awards 2020 #rwanda #RwOT

    Filime zitandukanye zirimo ‘Succession’, ‘Schitt’s Creek’ na ‘Watchmen’ zihariye ibihembo muri Emmy Awards, yaraye ibaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/sinema/article/filime-y-uruhererekane-yitwa-succession-schitt-s-creek-na-watchmen-zihariye

  • Iperereza ryagaragaje amanyanga yakoreshejwe n’inshuti ya Putin mu kurenga ku bihano yafatiwe na Amerika #rwanda #RwOT

    Arkady Rotenberg, umuherwe, akaba n’inshuti ya Perezida Vladimir Putin kuva mu bwana, arashinjwa gukoresha amanyanga mu gukorana n’ibigo by’imari by’i Burayi, ibintu bihabanye n’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamufatiye mu 2014.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/iperereza-ryagaragaje-amanyanga-yakoreshejwe-n-inshuti-ya-putin-mu-kurenga-ku

  • Huye: Ku marembo y’Ikigo Nderabuzima habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2020 mu busitani buri mu marembo y’Ikigo Nderabuzima cya Karama mu Karere ka Huye habonetse umubiri w’umuntu wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-ku-marembo-y-ikigo-nderabuzima-habonetse-imibiri-y-abishwe-muri-jenoside

  • Le mini-sommet des hefs d’Etat des Grands Lacs par vision-conférence #rwanda #RwOT

    Cette forme arrange certains d’entre ces Chefs d’Etat dont celui du Burundi qui ont du mal à supporter la présence de leurs homologues.

    Maintenant que le mode de sa tenue est agréé par les Chefs d’Etat, il reste à fixer la date.
    Il se souviendra que cette rencontre proposée à Goma, Est de la RDC, pour le 13 et 14 septemdre derniers par le Président Félix Tshisekedi de la RDC a été ajournée
    pour diverses raisons.

    La presse avait alors fait état de conditionnalités imposées par les présidents du Burundi et de l’Uganda pour que cette rencontre se fasse.

    Le Président du Burundi a demandé qu’une rencontre bilatérale Burundi-RDC soit d’abord organisée. Le Président Museveni a, quant à lui, demandé que, pour sa sécurité, cette rencontre s’organise loin de la frontière rwandaise. A défaut de relocalisation dudit sommet, Museveni avait demandé que sa sécurité personnelle soit assurée par un contingent terrestre ugandais et qu’une patrouille aéroportée ugandaise soit permise dans le ciel de Goma.

    On sent une diplomatie des grands lacs qui avance à coups forcés.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Le-mini-sommet-des-hefs-d-Etat-des-Grands-Lacs-par-vision-conference.html