Category: Uncategorized

  • Iburengerazuba: Insengero 110 muri 3,104 ni zo zemerewe gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Ntara y’Iburengerazuba habarizwa insengero 3,104 zikorera mu Turere turindwi, ariko ibikorwa byo kuzuza ibyo zisabwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 ngo zishobore kongera gukora nyinshi ntizarashobora kubigeraho.

    Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ihuriro ry’amadini n’amatorereo (RIC) mu Ntara y’Iburengerazuba tariki 25 Nzeri 2020 baganiriye ku mikorere y’amatorero n’amadini no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

    Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Mwiseneza Anaclet, ukuriye impuzamatorero mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko baganiriye n’ubuyobozi bw’Intara ariko bifuza kuganira n’ubuyobozi bw’uturere kugira ngo baganire imikorere no gufatanya kugenzura ko insengero zujuje ibisabwa zikaba zafungurwa.

    Agira ati “Icyorezo cya COVID-19 twafatanyije kukirwanya, Guverinoma yahisemo ko insengero zigenda zifungurwa buhoro buhoro bitewe n’ubukana bw’icyorezo, intambwe imaze guterwa ni uko hari insengero zimaze gufungurwa mu turere twose kandi uturere tubisuzumye bakabona ibikorwa bitunganye byafungurwa buhoro buhoro.”

    Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Mwiseneza Anaclet, avuga ko kuba hari insengero zitarafungurwa atari ubushake buke ahubwo ko ari ikibazo cyo kubahiriza ibisabwa mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko bifuza gushyira mu bikorwa ingamba zikumira iki cyorezo, cyane cyane hagenzurwa niba insengero zujuje ibyangombwa no kwemeza ko zifungurwa.

    Ati “Ikigiye gukorwa ni uko iyi mpuzamatorero irimo gukorera ku nzego zo hejuru ntikorera mu nzego z’ibanze kandi na ho hari amatorero n’amadini bihakorera kugira ngo habeho imikorere myiza, ikindi ubufatanye ntibugomba kuba mu kurwanya COVID-19 gusa ahubwo no mu bikorwa by’iterambere tugomba gufashanya mu guharanira ko abaturage bacu bagira imibereho myiza.”

    Imibare y’insengero zimaze gufungurwa hagendewe ku turere igaragaza ko insengero 110 ari zo zimaze kwemererwa gufungura imiryango mu gihe izindi nyinshi zikinoza ibyo zisabwa n’ubwo hari izujuje ibisabwa zasabye gufungurwa ariko zitaremererwa kubera igenzura rijyana no kureba uko icyorezo kimeze aho ziri gukorera.

    Mu Karere ka Rusizi hamaze kwemererwa insengero 6 muri 328, muri Nyabihu hamaze kwemererwa 9 muri 476, muri Rubavu hemerewe 13 muri 439, muri Nyamasheke hemerewe 8 muri 546, muri Ngororero hemererwa 24 muri 402, muri Rutsiro hemerewe 23 muri 451, mu gihe muri Karongi hemerewe 27 muri 462.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iburengerazuba-insengero-110-muri-3-104-ni-zo-zemerewe-gukora

  • Ubuzima bwa Kabuga Félicien buri mu kaga gakomeye #rwanda #RwOT

    Kabuga Félicien ufungiye mu Bufaransa aho akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ubuzima bwe buri mu kaga ku buryo yanavanwe aho yari afungiye akajya kwitabwaho n'abaganga.

    Inkuru ducyesha AFP ivuga ko Kabuga yagombaga gukurwa aho afungiwe mu mpera z'iki cyumweru kubera impamvu z'uburwayi, ndetse hari amakuru ko yajyanywe ku bitaro by'i Paris kuri uyu wa Gatanu kubera uburwayi bw'amara.

    Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga Félicien mu mategeko yabwiye AFP ko ntacyo yatangaza ku makuru y'ubuzima bw'umukiriya we.

    Abavoka ba Kabuga bakomeje kugaragaza ko ubuzima bwe butameze neza kubera uburwayi afite bwa diabète, umuvuduko w'amaraso n'indwara ifata ubwonko yitwa leucoaraïose, ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura imikorere y'umubiri we no kwibuka.

    Ibi nibyo baheraho basaba ko Kabuga Félicien yaburanishirizwa mu Bufaransa aho kujyanwa i Arusha muri Tanzania.

    Ni mu gihe byitezwe ko ku wa 30 Nzeri aribwo Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa ruzatangaza niba Kabuga ushinjwa kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi azashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ngo abe ari rwo rumuburanisha.

    Ku wa 3 Kamena nibwo Urukiko rw'Ubujurire rw'i Paris rwanzuye ko Kabuga agomba kohererezwa i Arusha muri Tanzania, akaba ariho aburanishirizwa.

    Kabuga amaze amezi atatu afungiye i Paris, gusa yajuririye Urukiko rusesa imanza arusaba kwemeza ko yaburanishirizwa mu Bufaransa.

    Mu gihe urukiko rusesa imanza rwakwemeza ko Kabuga yoherezwa urwego rwasigariyeho urukiko rwashyiriweho u Rwanda, u Bufaransa bwaba bufite ukwezi kumwe gusa ko gushyira mu bikorwa icyemezo cy'urukiko.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/27/ubuzima-bwa-kabuga-felicien-buri-mu-kaga-gakomeye/

  • Menya imirongo ubona mu kiganza cyawe icyo isobanura, ndetse usobanukirwe n' icyo ivuze ku buzima bw' urukundo rwawe #rwanda #RwOT

    Kuva kera ,abantu bareba mu biganza byabo ariko nti basobanukirwe n'icyo imirongo iba mu biganza byabo isobanura, iyi mirongo abantu bose nti bayihuza kubera imiterere y'umubiri, ariko buri wese n'ubwoko bw'ikiganza cye bigira aho bihurira n'imyitwarire ye muri sosiyete ndetse n'ubuzima abayeho mu rukundo.

    Inzobere zitandukanye ku isi zagaragaje isano ihurirwaho n'abantu bahuje ubwoko bw'imirongo yo mu kiganza,aya masano ahanini ngo yibanda ku mico ya ba nyirayo n'uko bitwara mu rukundo.

    Urubuga Wikihow rugaragaza ko habaho ubwoko 4 bw'imirongo yo mu kiganza (heart lines), ngo buri bwoko bukaba bufite ibisobanuro ku mico, imyitwarire ndetse n'imibereho mu rukundo mu bantu.

    1. ubwoko bwa mbere bw'ikiganza ni igihe umurongo wo hejuru (fatizo) mu kiganza ugarukira hagati mu rutoki rwa musumba zose

    Ubushakashatsi bwakozwe n'inzobere zo mu buhinde mu gitabo zise 'Human natures' zagaragaje ko umuntu ufite ubu bwoko bw'ikiganza aba afite imico y'umuyobozi mwiza kuko mu mpano ze aba yarabivukanye.

    Umuntu ufite ubu bwoko bw'ikiganza, ngo ntakunda gukorera ku gahato cyangwa kuvugirwamo, agira imyitwarire myiza kandi akaba umunyabwenge cyane mu gufata imyanzuro atagendeye kubandi.

    Mu rukundo bakunda kwikanyiza no gukunda ibintu cyane kurusha gukunda umuntu n'umutima we mwiza cyangwa ubwiza bwe.

    Akenshi aba bantu baba bafite ubwoko bw'amaraso bwa B ,ni abantu bakunda kwigenga kandi bakanga akavuyo, ndetse no kubakunda biravuna kuko baba badashaka ko hagira ubinjirira mu buzima.

    2. ubwoko bwa kabiri ni igihe umurongo wo mu kiganza cyawe ugarukira mu ihuriro ry'urututoki rwa musumbazose na Mukubitarukoko

    Mu buzima busanzwe aba ari abantu bakunda kugirirwa icyizere, bagira imico myiza kandi akenshi bakaba inyangamugayo.

    Ku bigendanye n'uburyo bwo kwitwara mu rukundo, ni abantu bagira urukundo rwinshi, bimariramo uwo bakunze kandi mu gihe kitari kirekire bakundanye.

    Nti batinya kugaragaza amarangamutima y'urukundo kimwe no kwiyorobeka mu rukundo Akenshi aba bantu baba bafite ubwoko bw'amaraso bwa A (groupe A).

    Ni abantu bihutira gufata imyanzuro kandi yuje amarangamutima bashingiye kucyo abo bari kumwe bifuza.

    3. Ubwoko bwa gatatu ni igihe umurongo wo hejuru mu kiganza urangirira hagati mu urutoki rwa Mukubitarukoko

    Mu gitabo 'Master of Lovers' inzobere zo muri Amerika zagaragaje ko umuntu ufite ikiganza cy'ubu bwoko aba afite imico ijya gusa cyane n'iy'uwo mu bwoko bwa mbere.

    Batandukanira ku kuba abafite ubu bwoko bw'ikiganza bagira urukundo rw'ukuri kandi nti bakunde ibintu kurusha gukunda umuntu n'ubwiza bwe n'umutima we.

    Nti bakunda kujarajara mu rukundo ndetse batinya cyane kwishora mu rukundo kuko bakunda bihamye bitagira imikino no kujenjeka.

    Akensi aba bantu baba bafite ubwoko bw'amaraso bwa AB groupe (AB) muri bo baba bumva bagomba gukundwa kurusha gufata iyambere ngo bagaragaze urukundo rwabo.

    4. ubwoko bwa kane ni igihe umurongo wo mu kiganza uhurira hagati y'urutoki rwa Mukubitarukoko n'urwa Nyangufi nyirazo

    Umuntu ufite ubu bwoko bw'ikiganza ngo mu mico ye aba yihangana cyane, azirikana kandi akita ku kintu icyo ari cyo cyose kimureba,agira urukundo rugaragarira buri wese kandi akagwa neza, ahorana ibyishimo n'igitwenge kabone n'iyo yaba ari mu kibazo usanga abasha kubyitwaramo neza.

    Akenshi aba bantu bakunze kuba bafite ubwoko bw'amaraso bwa 0 (groupe 0).
    Mu rukundo nti bazarira, bafata iyambere mu rukundo kuko baba bazi icyo bashaka, akenshi kandi bagira ipfa ry'imibonano mpuzabitsina.

    N'ubwo ubwoko bw'imirongo yo mu kiganza ari bwinshi kandi bugiye butandukanye ariko hashingiwe ku mirongo fatizo, ubu bwoko bugira amoko ane ajyana kenshi n'ubwoko bw'amaraso ( groupe sanguin).

    Birashoboka ko umuntu yagira ubwoko bw'umurongo budahuje n'ubwo amaraso nk'uko twabivuze haruguru, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko ibi bihura ku kigero cya 81.9%.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/27/menya-imirongo-ubona-mu-kiganza-cyaweicyo-isobanura-ndetse-usobanukirwe-n-icyo-ivuze-ku-buzima-bw-urukundo-rwawe/

  • Impamvu Mutsinzi Ange Jimmy abona APR FC izitwara neza umwaka utaha kurusha ushize #rwanda #RwOT

    Myugariro wa APR FC wo mu mutima w’ubwugarizi, Mutsinzi Ange Jimmy ahamya ko iyi kipe umwaka utaha izitwara neza kurusha uwabanje bitewe n’uko bazaba bamaze kumenyerana cyane, hakiyongeraho n’uburyo yiyubatse igura abakinnyi n’abatoza.

    N’ubwo umwaka ushize w’imikino wa 2019-2020 shampiyona itarangiye kubera COVID-19, APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe.

    Aganira n’urubuga rw’iyi kipe, Mutsinzi Ange Jimmy yavuze ko umwaka utaha uzababera mwiza bitewe n’uko bazaba bamaze kumenyerana cyane bitandukanye n’umwaka ushize aho bahuye abenshi ari bashya.

    Yagize ati'Urebye uko twitwaye umwaka ushize navuga ko umwaka utaha biziyongera cyane kuko twari tutaramenyerana, ubu turi kumwe turaziranye, abakinnyi ni benshi kandi baba bashaka umwanya ubanza mu kibuga, dufite intego yo kugera mu matsinda y’imikino nyafurika kandi tugomba gukora cyane tukagerayo.”

    “Amarushanwa nyafurika buri mukinnyi wese azaba ashaka kwitwaramo neza kugira ngo yigaragaze abonwe n’amakipe yo hanze abe yakwerekezayo nk’inzozi za buri wese, igikombe cya CECAFA Kagame Cup nacyo twese tunyotewe kuba twagitwara, urebye umwaka utaha uzaba mwiza cyane kuri twe.'

    Uburyo iyi kipe yiyubatse yongeramo abakinnyi nka rutahizamu Jacques Tuyisenge wakinaga muri Angola, Yannick Bizimana wavuye muri Rayon Sports, Nshanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na na Ndayishimiye Dieudonne bavuye muri AS Muhanga, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe avuye mu bato b’iyi kipe, ukongeraho umutoza Pablo Morchón wongerera abakinnyi ingufu, ni kimwe mu bituma bizera ko bazitwara neza cyane mu mwaka w’imikino 2020-2021.

    Jacques Tuyisenge rutahizamu witezweho byinshi muri APR FC

    Yannick Bizimana, rutahizamu wavuye muri Rayon Sports

    Nsanzimfura Keddy, umwana wavuye muri Kiyovu Sports, APR FC imubonamo ejo hazaza heza

    Umutoza Pablo ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, bamubonamo ubushobozi bwinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-mutsinzi-ange-jimmy-abona-apr-fc-izitwara-neza-umwaka-utaha-kurusha-ushize

  • Ntibisanzwe umugabo yatandukanye n' umugore we arongora nyirabukwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Clive Blunden yatunguranye atanga ubuhamya bw'ukuntu yatandukanye n'umugore we, Irene Little, bari bamaranye imyaka 8, nyuma agahita yishumbusha nyirabukwe witwa Brenda, gusa umubano wabo wahise uzamo ikibazo kuko uyu mugabo yahise afungwa azira kwica amategeko.

    Clive Blunden na Brenda wahoze ari nyirabukwe bamaze imyaka 30 babana ariko bashyingiranwe byemewe n'amategeko muri 2007, nyuma yo kwitabaza inkiko bavuga ko bimwe uburenganzira bwabo mu kirego cyatumye ingingo z'amategeko zigera kuri 500 zihinduka.

    Clive yafunzwe mu mwaka wa 1997 nyuma yo gutangaza ko agiye gushyingiranwa n'uyu nyirabukwe, ubutabera bukamushinja kunyuranya n'amategeko.

    Uyu mugabo yabwiwe ko agomba gufungwa nibura imyaka 7 kubera kwica amategeko ariko aba bombi bahisemo kwitabaza amategeko ngo abarenganure.

    Clive yasabye ko iri tegeko ryamubuzaga gushyingiranwa na nyirabukwe yihebeye rikwiriye kuvaho, ndetse yandikira urukiko rw'uburayi biza kurangira iri tegeko rikuweho muri 2005. Mu buhamya bwe, Clive yabwiye ikinyamakuru The Mirror ati:

    'Abantu bibwiraga ko tutazarambana ariko ubu turakomeye cyane. Duhora hamwe amasaha 24 ku minsi irindwi kandi urukundo rwacu rurihariye.'

    Uwahoze ari nyirabukwe kuri ubu akaba ari we mugore we, Brenda,  yamwunganiye muri aya magambo, ati:

    'Clive n'umugabo w'igitangaza uhora anyitaho. Nshobora gushaka gushwana nawe ariko agerageza kunturisha.'

    Uwahoze ari umugore wa Clive Blunden batandukanye bamaranye imyaka 8 witwa Irene Little, yanze kwitabira ubu bukwe bwa nyina kubera ko ngo yamugambaniye cyane. Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru People ati:

    'Sindabasha kumenya mama uwo ariwe na rimwe. Yarangambaniye bikomeye. Uriya muntu uhora asekana n'uwahoze ari umugabo wanjye, bakifotoza ndetse bakaniyemeza kongera gusezerana n'umwanzi wanjye.'

    Clive na Brenda batangiye guteretana mu mwaka wa 1989, nyuma y'imyaka 4 uyu mugabo atandukanye n'umugore we Irene. Uyu mugabo yabwiye BBC uko batangiye ati:

    'Nakundaga kujya gusura abana mu nzu ye. Twakundaga kuganira, tugasangira nkuko umubano usanzwe umera. Muri icyo gihe byari ibintu bisanzwe. Namaze imyaka 4 ndi njyenyine.'

    Uyu mugabo yavuze ko umwanzuro wo kubana na nyirabukwe wateje umwuka mubi mu miryango yabo ariko ngo bombi bubatse umubano ukomeye.

    Clive yashyingiranwe n'umugore we wa mbere Irene mu mwaka wa 1977 hanyuma babyarana abakobwa babiri mbere yo gutandukana muri 1985 akishakira nyirabukwe.

    Irene Little yashinje Clive Blunden kumuhohotera ubwo babanaga gusa uyu mugabo yabihakanye yivuye inyuma avuga ko batandukanye bapfuye gukora akazi ka nijoro yari afite.

    Uyu Brenda yihanganishije umukobwa we ati 'Numva nkwiye kumusaba imbabazi kandi mpora mpangayikishijwe n'umutekano we gusa niwe uzi ibyo anyuramo.'

    Clive Blunden na Brenda wahoze ari nyirabukwe bamaze imyaka 30 babana

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/27/ntibisanzwe-umugabo-yatandukanye-n-umugore-we-arongora-nyirabukwe-amafoto/

  • Beralus: Police yataye muri yombi abarenga 10 bari mu myigaragambyo y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2020, abapolisi ba Beralus bafunze abantu barenga 10 mu myigaragambyo y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu murwa mukuru Minsk, nk'uko umunyamakuru wa Reuters yabitangaje.

    Iki gihugu cya miliyoni 9.5 z'abaturage cyahungabanijwe n'imyigaragambyo kuva amatora y'umukuru w'igihugu yo ku ya 9 Kanama.

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi buriho, bavuga ko amatora yabaye yaranzwe n'uburiganya. Ibi byatumye ibihumbi n'ibihumbi by'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bakomeza kwigabiza imihanda.
    Source:Reuters

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/beralus-police-yataye-muri-yombi-abarenga-10-bari-mu-myigaragambyo-yabatavuga-rumwe-nubutegetsi/

  • DRC: Abagera kuri 20 bapfiriye mu mirwano hagati y'ingabo za Leta n'abitwaje intwaro #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 26 Nzeri 2020, mu mujyi wa Lubumbashi (Haut-Katanga), abategetsi berekanye umubare w'abasirikare 16 ba Bakata Katanga bishwe mu gitero cyagabwe nabo. Ingabo zishinzwe umutekano zashoboye gusubiza inyuma abo bagabye igitero, nazo zabuze umusirikare 1 n'abapolisi 2. Abandi barwanyi 13 bafashwe.

    Nk'uko guverinoma y'intara ibitangaza, iki ni igitero cyagabwe n'abasirikare bitwaje intwaro bayobowe na Commanda Gedeo Kyungu, Gédéon Kyungu waburiwe irengero mu mpera za Werurwe avuye mu mujyi wa Lubumbashi mu gitero abantu be bari bayoboye.

    Mu gace ka Haut-Katanga no mu yindi mijyi yo mu karere ka Katanga harimo Kasumbalesa, Likasi n'igice cya Lualaba. Abantu 32 bishwe barimo umupolisi wiciwe i Lubumbashi.
    Muri icyo gitero, abayobozi bavuga ko bagaruye 'intwaro 7, imyambi n'imipanga myinshi, ndetse n'ibindi bikoresho.

    Mu gitondo, abarwanashyaka babujijwe kuzamura ibendera rya 'Katanga' ahitwa Place de Poste mu mujyi wa Lubumbashi. Ibintu byasubiye mu buryo nyuma ya saa sita i Lubumbashi. Umuyobozi w'umujyi yahamagariye abaturage gutuza no gukomeza ubucuruzi bwabo mu bwisanzure.
    Source: actualite.cd

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/drc-abagera-kuri-20-bapfiriye-mu-mirwano-hagati-yingabo-za-leta-nabitwaje-intwaro/

  • Nyarugenge: Umugabo yagiye kugura indaya ngo arebe uko yigenza none basanze yapfuye #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020 , mu murenge wa Nyakabanda w'akarere ka Nyarugenge mu munjyi wa Kigali , ahazwi nko mu Kamenge haravugwa umugabo wagiye kugura umugore wicuraza bakararana bugacya yapfuye.

    Nyuma y'amakuru yatanzwe n'uwo mugore bari bararanye, ni bwo ubuyobozi bw'umurenge n'inzego zishinzwe umutekano zageze muri urwo rugo zigasanga umugabo yamaze gupfa.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyakabanda, Mugambira Etienne, yemeje ayo makuru ko uwo mugabo yaguye mu rugo rw'umugore bivugwa ko akora umwuga w'uburaya. yagize ati: 'Ni byo koko hari umugabo wapfuye, yari yararanye n'umugore bivugwa ko yakoraga umwuga w'uburaya, hanyuma bwakeye mu gitondo asanga uwo mugabo yapfuye.'

    Abajijwe niba uwo mugore atasobanuye icyishe uwo mugabo, Mugambira yavuze ko 'umugore yasobanuye ko baryamye umugabo ari muzima, yajya guhindukira mu gitondo nka saa kumi n'ebyiri agasanga yapfuye.'

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y'uru rupfu, avuga ko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane icyaba cyahitanye uyu mugabo.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kacyiru, naho umugore bararanye ari mu maboko y'ubugenzacyaha mu gihe iperereza rikomeje.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/26/nyarugenge-umugabo-yagiye-kugura-indaya-ngo-arebe-uko-yigenza-none-basanze-yapfuye/

  • U Buyapani bwiteguye kwakira imikino ya Olempike mu mwaka wa 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yagize ati “U Buyapani bwiyemeje kuzakira imikino ya Olempike na Paralempike i Tokyo. Iyi mikino izaba ari ikimenyetso cy’uko ikiremwamuntu cyatsinze icyorezo cya Covid-19”. Yakomeje agira ati “Ubu ngiye kubika imbaraga muri jyewe, kugira ngo nzabashe kubakira mu mikino. Mbijeje ko iyi mikino izategurwa mu mutekano wose.”

    Abategura imikino ya Olempike ya Tokyo, ndetse na Komite mpuzamahanga y’imikino Olempike, bavuze ko bamaze kugira icyizere ko iyi mikino yategurwa kandi ikaba umwaka utaha. Ibi ngo birashoboka, urukingo rwa Covid-19 rwaba rwabonetse cyangwa rutabonetse.

    Ku wa kabiri tariki 28 Mata 2020, Perezida w’itsinda rishinzwe gutegura iyi mikino mu Buyapani bwana Yoshiro Mori, yari yatangaje ko iyi mikino u Buyapani butazayakira, niba icyorezo cya Covid-19 kitarangiye mu mwaka wa 2021. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Quotidien Sportif Nikkan, Bwana Yoshiro yavuze ko bikunze umwaka utaha wa 2021, imikino yakorwa ariko abantu badashyizwe mu kaga, kuko mbere ya byose bagomba kurinda ikiremwamuntu.

    Yagize ati: “Niba iki cyorezo kitarangiye mu mwaka wa 2021, iyi mikino tuzahita tuyireka burundu. Ntabwo twakongera kuyimura bwa kabiri, ngo igere mu mwaka wa 2022.”

    Imikino ya Olempike yari imenyerewe ko iba buri myaka ine, ikaba iba mu mwaka utari igiharwe. Uyu mwaka wa 2020, iyi mikino yagombaga kubera i Tokyo mu Buyapani, yiswe, “Les Jeux Olympiques de Tokyo 2020” yarasubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Yavanywe ku matariki ya 24 Nyakanga 2020 – 09 Kanama 2020, ishyirwa mu mwaka wa 2021, ku matariki ya 23 Nyakanga 2021 kugeza tariki 08 Kanama 2021.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/u-buyapani-bwiteguye-kwakira-imikino-ya-olempike-mu-mwaka-wa-2021

  • Zimbabwe: Umusore yarongoye Nyina amutera inda. Ati' Niteguye kwishyura inkwano data yasize' #rwanda #RwOT

    Uyu mugore n'umuhungu we, bavuga ko urukundo rwabo rwaje gukura kugera aho babana nk'umugore n'umugabo. Uyu mubyeyi, Betty Mbereko akomoka i Mwenezi muri Masvingo mu gihugu cya Zimbabwe, ubu atwite inda y'amezi 6 akaba ategereje umwana w'umuhungu we. Avuga ko yishimiye kurongorwa n'umwana we yatanzeho umutungo amurihira amashuri, ko ntawe bikwiye gutera ikibazo. Uyu mwana we ari nawe mugabo we, avuga ko yiteguye kurangiza ideni ry'inkwano se atatanze kuri Nyina.

    Madamu Mbereko ufite imyaka 40 yabaye umupfakazi mu myaka 12 ishize akaba kuri ubu abana n'umuhungu we Farai Mbereko w'imyaka 23. Yemeje ko atwite inda y'amezi atandatu kandi ko yumva ari byiza kuba yarahisemo kurongorwa n'umuhungu we, kuko adashaka kurongorwa na barumuna b'umugabo we wapfuye akavuga ko bahora bamubwira ko bamwifuza.

    Mu cyumweru gishize, Betty yatunguye urukiko rw'umudugudu ubwo yavugaga ku by'umuhungu we yatangaje ko ibi byatangiye imyaka itatu ishize kandi ko nyuma yo gukoresha amafaranga menshi yohereza Farai ku ishuri nyuma y'urupfu rw'umugabo we, yumva afite uburenganzira ku mafaranga ye kandi ko ntawundi ugomba kubyivangamo.

    Ati: 'Dore, narwaniye njyenyine kohereza umuhungu wanjye ku ishuri kandi nta muntu wigeze amfasha. None urabona ko umuhungu wanjye akora ubwo se uranshinja ko nakoze nabi. Yabwiye inama y'urukiko rw'umudugudu ati: 'Reka nishimire ibikomoka ku icyuya cyanjye.'

    Umuhungu we, Farai yavuze ko yiteguye kurongora nyina kandi ko azishyura amafaranga y'inguzanyo se yari yarasize atishyuye sekuru.

    Babonwa nk'umwana na Nyina, ariko kandi nk'umugore n'umugabo ndetse bitegura umwana.

    Ku bwe, 'Nzi ko papa yapfuye atarangije kwishyura inkwano kandi niteguye kubyishyura,'. Ati: 'Nibyiza kumenyekanisha ibyabaye kuko abantu bagomba kumenya ko ari njye watumye mama atwita. Nubwo kurundi ruhande bazamushinja icyaha cy'ubusambanyi.'
    Source: www.mzansinews.com

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/zimbabwe-umusore-yarongoye-nyina-amutera-inda-ati-niteguye-kwishyura-inkwano-data-yasize/