Category: Uncategorized

  • Kabuga Felicien wafashwe n’uburwayi bw’amayobera yajyanywe mu bitaro #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uvuga ko afite imyaka 87 afatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko mu mafaranga ye haguzwemo imihoro myinshi yakoreshejwe mu kwica Abatutsi, ndetse agira uruhare rukomeye mu gushinga radio RTLM, yashishikarizaga gukora Jenoside.

    Nk’uko AFP yabitangaje, Kabuga ngo yagombaga gukurwa aho afungiwe muri izi mpera z’icyumweru 'kubera impamvu z’uburwayi', ndetse hari amakuru ko yajyanywe ku bitaro mu murwa mukuru Paris kuri uyu wa Gatanu kubera uburwayi bw’amara.

    Ubwo icyo kinyamakuru cyabazaga Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga mu mategeko, ku bijyanye n’ayo makuru, yavuze ko ntacyo yabitangazaho.

    Abavoka be bakomeje kugaragaza ko ubuzima bwa Kabuga butameze neza kubera uburwayi afite bwa diabète, umuvuduko w’amaraso n’indwara ifata ubwonko yitwa leucoaraïose, ituma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenzura imikorere y’umubiri we no kwibuka. Ibyo bakabiheraho basaba ko yaburanishirizwa mu Bufaransa.

    Ni mu gihe byitezwe ko ku wa 30 Nzeri aribwo Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa ruzatangaza niba Kabuga ushinjwa kuba umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azashyikirizwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ngo abe arirwo rumuburanisha.

    Ku wa 3 Kamena nibwo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwanzuye ko Kabuga agomba kohererezwa i Arusha muri Tanzania, akaba ariho aburanishirizwa.

    Kugeza ubu afungiwe i Paris, ariko yajuririye Urukiko rusesa imanza arusaba kwemeza ko yaburanishirizwa mu Bufaransa. Aho afungiye kuva yatabwa muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, nyuma y’igihe kirekire ashakishwa.

    Mu gihe urukiko rusesa imanza rwakwemeza ko Kabuga yoherezwa urwego rwasigariyeho urukiko rwashyiriweho u Rwanda, u Bufaransa bwaba bufite ukwezi kumwe gusa ko gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Kabuga-Felicien-wafashwe-n-uburwayi-bw-amayobera-yajyanywe-mu-bitaro

  • Ingaruka za Covid 19 ku mibereho y’abagore batunze imiryango yabo #rwanda #RwOT

    Icyorezo cya COVID 19 kimaze guhungabaya ubukungu bw’igihugu ari nako kigira ingaruka zigaragara ku buzima bwa burimunsi. Ku bagore batunze ingo bakora utuzi duciriritse bakomerewe n’ibi bihe mu buryo bwihariye.
    Twageze mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro akagali mu Ngoma umudugudu mu Ngoma kugirango by’umwihariko tuganire na bamwe mu bagore bahatuye banahakorera ibikorwa bitandukanye ,batubwira zimwe mu ngaruka bamaze guhura nazo kuva aho icyi cyorezo gitangiye kugaragarira mu (…)

    Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4337

  • Musanze: Babangamiwe n’ivumbi n’urusaku by’uruganda rutunganya amabuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage barifuza ko uru ruganda rwimurirwa ahagenewe inganda rukava mu mudugudu
    Abaturage barifuza ko uru ruganda rwimurirwa ahagenewe inganda rukava mu mudugudu

    Abo baturage bavuga ko umwuka bahumeka batizeye ubuziranenge bwawo kubera ivumbi rikabije rituruka muri urwo ruganda, aho ndetse ngo ubwinshi bw’iryo vumbi bwangiza imyaka yabo ntiyere uko bikwiye.

    Bavuga kandi ko uwo mudugudu udatuwe nk’uko byagakwiye kuko bamwe mu bahafite ibibanza ngo bemeye kujya gukodesha birinda kuhubaka bahunga urwo rusaku n’iryo vumbi biterwa n’urwo ruganda rusya amabuye.

    Umwe mu batuye muri uwo mudugudu witwa Nkuyemuke Yotamu agira ati “Twatangiye guhura n’ingaruka ziterwa n’uru ruganda mu mwaka wa 2017, aho twandikiye ubuyobozi tubusaba kudukiza uru ruganda aho twari dutangiye kubona ingaruka zarwo ivumbi ridusanga mu rugo, abafite amatungo ubwatsi burapfa abahinzi imyaka irapfa, urusaku rutubuza umutekano kwiga kw’abana ntibishoboke, kugeza ubu ubuzima bwarahagaze”.

    Arongera ati “Urabona uru ruganda rukikijwe n’ingo ndetse n’ibibanza bitubatse, abenshi baremera bakajya gukodesha bahunga uru rusaku n’ivumbi. Natwe dufite ibibanza byo guturamo bitubatse ariko uje kutugurira ahita abireka, avuga ko atatura muri uru rusaku n’iri vumbi”.

    Gakuba Jean na we agira ati “Twabuze umutekano n’aho ntuye ndanahororeye ni na ho mpinga ibyo gutunga umuryango wanjye ariko nta mahoro dufite tugeze aho gutekereza kwimuka tugahunga ingo zacu kubera urusaku n’ivumbi duterwa n’uru ruganda. Uje wese kuhagura ikibanza ngo ahature arabireka akatubwira ati ‘namwe ntimuriho’ akigendera”.

    Abo baturage bavuga ko icyo kibazo bakigejeje mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi ariko ngo babuze igisubizo aho kugeza na n’ubu bamaze imyaka itatu bategereje ko urwo ruganda rufatirwa ibyemezo rukimukira mu byanya byahariwe inganda.

    Gakuba ati “Ikibazo twakigejeje ku buyobozi bw’akarere batinze kugikemura muri iyi minsi ikibazo twakigejeje kuri Guverineri atwakira neza ndetse atubwira ko dufite ukuri ko urwo ruganda rugomba kwimurwa vuba, dutegereje imyanzuro izafatwa, gusa turababaye ntabwo dusinzira imashini zirara zisakuza, ubu twagize agahenge muri iyo COVID-19 aho urwo ruganda rutemerewe gukora mu ijoro, ni ikibazo gikomeye kandi murabona ko hano hari amashuri menshi”.

    Abo baturage ngo iyo bagejeje icyo kibazo kuri nyiri uruganda, ngo abasubiza ko na we abizi ko ababangamiye ariko ikibazo gihari ngo ababwira ko atarahabwa ikibanza yimuriramo uruganda mu cyanya cyahariwe inganda.

    Nyuma yo kumva ibibazo by’abo baturage, Kigali Today yegereye Ndekezi Wilson umwe mu bayobozi b’urwo ruganda, avuga ko babaye bahagaritse ibikorwa byabo mu gihe bagitegereje kubona ibyangombwa by’aho bimukira.

    Yagize ati “Hari igihe cyageze ubuyobozi buduhagarika gukora mu masaha y’ijoro turabyubahiriza tukajya dukora mu masaha yo ku manwa, usibye ko tugiye kwimuka, turi kubitegura kandi twamaze guhagarika ibikorwa byacu muri ako gace. Batwihanganire mu gihe gito, turacyatunganya aho gukorera hashya hagenewe inganda”.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze na bwo buremeza ko buhangayikishijwe n’inganda zigikorera mu baturage, ariko ngo ikibazo gihari ni uko ahahariwe inganda hagitunganywa kugira ngo abafite inganda bose bimuke nk’uko Meya Nuwumuremyi yabitangarije Kigali Today.

    Agira ati “Natwe biratubangamiye nk’ubuyobozi. Ni byo koko twabonye icyanya cy’inganda aho inganda zigomba kwimukira, kandi izo nganda zigomba kuva mu baturage hirya no hino n’ahantu ziri hataboneye. Icyo ni ikibazo dukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) kuko ni na yo izadufasha gutunganya kiriya cyanya kugira ngo abajyamo bose basange ibintu bitunganye”.

    Arongera ati “Ni ukugira ngo na none batajyayo ugasanga biteje ikindi kibazo cy’imyubakire idakwiye. Ni ngombwa ko dukora gahunda isobanutse ya kiriya cyanya, turi kubikoranaho na MINICOM kugira ngo byihute, nta n’ubwo ari bariya gusa hari n’abandi bari ahantu hadakwiriye bari gukora ibijyanye n’inganda, bose bagomba kujya mu cyanya cy’inganda.”


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/musanze-babangamiwe-n-ivumbi-n-urusaku-by-uruganda-rutunganya-amabuye

  • Kwizigamira ni isomo basigiwe n’icyorezo cya Covid 19 #rwanda #RwOT

    Ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID 19 zikomeje gukurikizwa mu gihugu ndetse abantu barushaho gukangurirwa ubukana bw’icyi cyorezo,hari bamwe bagenda bahura n’ ingaruka zizo ngamba haba mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no mu kazi gasanzwe kabatunze.
    Twasuye bamwe mu bagore batuye mu karere ka Kicukiro kamwe mu turere tugize umujyi wa Kigali batubwira uko imibereho yabo yahindutse kuva aho icyorezo COVID 19 kigaragaye mu Rwanda. Uwamahoro Ange umubyeyi w’ imyaka 26 akaba ari (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4336

  • Umuhanzikazi Lucky de Christ yaririmbye ibitangaza Imana ikorera abantu #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi usanzwe anabarizwa by’umwihariko muri Korali Choeur International, yashyize hanze iyi ndirimbo ku wa 22 Nzeri 2020, ikaba ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

    'Igitangaza’ ni indirimbo ya kabiri uyu muhanzikazi asohoye kuva atangiye urugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga muri uyu mwaka.

    Indirimbo ye ya mbere yitwa “Nyame W’akan Dooso” yayisohoye ku wa 11 Kanama 2020, aho yayikoranye na Karangwa Kwizera Fabrice bahuriye muri Choeur International.

    REBA AMASHUSHO NSHYA YA LUCKY DE CHRIST

    Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko ndirimbo ye 'Igitangaza' yubakiye ku gushima Imana ku bw’ibitangaza ikorera muntu, by’umwihariko we cyane cyane.

    Ati 'Ni indirimbo rero nakunze cyane kuko ni indirimbo nanditse bimvuye mu mutima nshima Nyagasani kuko yangiriye neza mu buryo butangaje.'

    Amashusho y’iyi ndirimbo yifashishijemo abanyamuziki bakomeye muri Kiliziya Gatolika bacuranze ibicurangisho bitandukanye mu buryo bwa 'Live’. Yifashishije Denys wacuranze 'Violin’ akaba umuhanzi w’umuhanga.

    Kuri gitari akusitike yifashishije Kajo usanzwe ari umuririmbyi akaba azi no gucuranga neza gitari. Kuri gitari solo yifashishije Jp-Zed usanzwe ari umuhanzi unaherutse gusohora amashusho y’indirimbo 'Gira icyo Umbwira'.

    Kuri gitari 'bass’ yifashishije Philbert Kambali umuhanga mu kuvuza piano na gitari. Kuri Piano yifashishije Marius HomoBoni, umwana ukiri muto ariko akaba umuhanga mu gucuranga iki gikoresho.
    REBA AMASHUSHO NSHYA YA LUCKY DE CHRIST

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzikazi-Lucky-de-Christ-yaririmbye-ibitangaza-Imana-ikorera-abantu

  • Huye: Inzu za Leta zidakoreshwa n’ibibanza byo mu Cyarabu bitarubakwa biraza gufatirwa ingamba – Minisitiri Gatete #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatete yageze mu Cyarabu, asaba ko abahafite ibibanza bananiwe kubaka byazahabwa ababishoboye bakabyubaka
    Minisitiri Gatete yageze mu Cyarabu, asaba ko abahafite ibibanza bananiwe kubaka byazahabwa ababishoboye bakabyubaka

    Yabitangaje ubwo yagendereraga Akarere ka Huye kuri iki Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, agasura ahari imihanda iri gushyirwamo kaburimbo mu mujyi, akagera no mu Cyarabu, kuri Sitade Huye no ku kibuga cy’indege.

    Nyuma yo gusura ibi bikorwa byose, yavuze ko ibikorwa byo gushyira kaburimbo mu mihanda yo mu mujyi i Huye bigeze ahashimishije.

    Iyo ni imihanda ireshya na Kilometero 6,3 harimo umuhanda uturuka ahitwa mu Rwabayanga ugatunguka i Ngoma, unyura inyuma y’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye ugatunguka ku Itaba, ndetse n’uturuka mu Irango ukagera ahitwa i Cyeru mu nzira igana i Kansi mu Karere ka Gisagara.

    Iyo mihanda yose, hamwe no gutunganya ihuriro ry’imihanda ku Mukoni na ruhurura mu Matyazo, bizarangira bitwaye amafaranga abarirwa muri miliyari esheshatu nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.

    Minisitiri Gatete yanasuye inyubako ya Sitade Huye asanga imeze neza, n’ubwo ibyumba byo mu nyubako iyikikije bitaratunganywa neza kugira ngo bibashe gukoreshwa.

    Yagize ati “Twabonye ko hari utubazo duke duke tuza gufatanya kugira ngo turebe ko twakemuka, kiriya kibuga cy’umupira kikaba cyakoreshwa kuko ni ikibuga cyiza cyane, kandi gifite ibya ngombwa bihagije.”

    Kuri Sitade Huye yasanze hari duke ikwiye gukorwaho
    Kuri Sitade Huye yasanze hari duke ikwiye gukorwaho

    I Huye kandi Minisitiri Gatete yahasanze inyubako za Leta zidakoreshwa, harimo n’izatangiye gusenyuka.

    Ati “Hari akazi tugomba gukora kajyanye n’amazu ya Leta aha ngaha, tugomba gufata umwanzuro ku cyo twayakoresha, ariko no kugira ngo binafashe guteza imbere uyu mujyi.”

    Ahitwa mu Cyarabu yahasanze ibibanza 11 bitubatse nyamara nta gihe ba nyirabyo batabisabwe, kugira ngo isura y’umujyi wa Huye irusheho kuba nziza. Yasabye ko byazahabwa abashobora kubyubaka.

    Minisitiri Gatete ati “Twagumye dushaka ko bahubaka, n’Akarere kabibahereye ibyangombwa, ariko babimaranye igihe. Ubu tugiye kureba niba badashoboye kubyubaka bihabwe abandi. Ariko ntihagume uko hameze kandi dushaka ngo umujyi wacu utungane.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye asobanura ko ba nyiri ibibanza bahawe kugeza muri Werurwe 2021, baba batarabyubaka bakazategekwa kubiha abafite ubushobozi bakiyubakira.

    Naho ku bijyanye n’inzu za Leta ziri i Huye zigomba gushakirwa icyo zikoreshwa, Meya Sebutege avuga ko zose hamwe ari 106, harimo izo guturwamo n’izo gukorerwamo ibindi bikorwa.

    Iyi nzu ya Kaminuza iri rwagati mu mujyi ni imwe mu zigomba gushakirwa icyo zikoreshwa
    Iyi nzu ya Kaminuza iri rwagati mu mujyi ni imwe mu zigomba gushakirwa icyo zikoreshwa

    Nk’akarere ngo bagiye kwicarana n’abo bireba ari bo ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA), Kaminuza y’u Rwanda n’urugaga rw’abikorera, barebera hamwe icyo izo nzu zakoreshwa.

    Ati “Tuzicara turebe icyakorerwa muri izo nzu hakurikijwe agace ziherereyemo, hanyuma ibyo tuzaba twatekerejeho bizafatweho umwanzuro. Ukwezi gutaha kwa 10 kuzarangira iyo nyigo twayitanze.”

    Minisitiri Gatete yanasuye ikibuga cy’indege cya Huye, asaba ko cyazitirwa kugira ngo abantu bareke gukomeza kujya mu isambu yacyo uko bishakiye.

    Ngo hari kwigwa n’uburyo cyabyazwa umusaruro, kikazajya cyifashishwa mu kwakira indege no zitagira umupilote zizwi nka drones zitari izitwara amaraso gusa, ahubwo n’izikora akandi kazi gatandukanye.

    Imwe mu nzu za Leta zishaje zikwiye gushakirwa icyo zikoreshwa
    Imwe mu nzu za Leta zishaje zikwiye gushakirwa icyo zikoreshwa


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-inzu-za-leta-zidakoreshwa-n-ibibanza-byo-mu-cyarabu-bitarubakwa-biraza-gufatirwa-ingamba-minisitiri-gatete

  • Nyuma y'impaka ndende, Kiyovu Sports ibonye perezida mushya #rwanda #RwOT

    Impaka zirashize, Mvukiyehe atorewe kuyobora Kiyovu. Nk'uko aheruka kubivuga ko afite ikizere cyo kuza gutorerwa kuyobora Kiyovu Sports, umunyemari Juvenal Mvukiyehe niwe utowe n'abantu bose bari bagize inteko itora muri iyi kipe.

    Uyu munsi tariki ya 27 Nzeri 2020 mu cyumba cya sitade ya Kigali Nyamirambo, nibwo hasojwe amatora y'abagize komite nshya y'ikipe ya Kiyovu Sports, Juvenal Mvukiyehe nkuko yari yarabitangahe ko yizeye intsinzi, ko gahunda ari gahunda.

    Aya matora abaye nyuma yuko bisi Mvukiyehe Juvenal yaguriye ikipe ya Kiyovu Sports yagaragaye I Nyamirambo hasanzwe hazwiho kuba ariho haherereye abakunzi benshi b'iyi kipe.

    Abari mu bice bya Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge babonye iyi bisi nziza cyane izajya itwara abakinnyi ba Kiyovu Sports yaguzwe na candida Perezida Mvukiyehe Juvenal ushyigikiwe na benshi mu bakunzi b'iyi kipe.

    Muri Nyakanga 2020 ni bwo Mvukiyehe Juvenal ushaka kuyobora ikipe ya Kiyovu Sports yaguze Bus izajya yifashishwa n'abakinnyi b'iyi kipe mu ngendo zitandukanye nyuma y'igihe kinini urucaca rukodesha imodoka mbere y'umukino.

    Iyi modoka ikaba yarahise ijyanwa gusigwa ibirango n'amabara y'icyatsi n'umweru aranga iyi kipe kugira ngo hanandikweho izina rya Kiyovu Sports.

    Mvukiyehe yazanye impinduka zikomeye mu ikipe ya Kiyovu Sports yifuza kuyobora cyane ko yatwaye bamwe mu bakinnyi ba mukeba w'ibihe byose Rayon Sports.

    Amakuru avuga ko kandi Juvenal yashoye miliyoni 26 FRW ze ku giti cye agurira Kiyovu Sports abakinnyi bakomeye.

    Iyi Bisi yeretswe abafana uyu munsi mu rwego rwo kubereka ibikorwa by'indashyikirwa bya Juvenal kugira ngo bazamuhundagazeho amajwi muri nama.

    Uko amatora ya Kiyovu Sports yagenze:

    Prés: Mvukiyehe Juvénal
    V/P: Mutijima Hector
    2e V/P: Ntiranyibagirwa Ange
    SG: Munyengabe Omar
    Treasurer: Kayiganwa Angelique
    Com. Tec: Kalisa Thierry
    Mobilisation: Shaban Mohammed
    Nkemuramaka: Shamukiga Mansour

    Board ya Kiyovu Sports:

    Prés: Kayumba Jean Pierre
    V/P: Saidate Mukanoheri

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/27/nyuma-yimpaka-ndende-kiyovu-sports-ibonye-perezida-mushya/

  • Amatora asize Kiyovu Sports ibonye umuyobozi mushya watowe 100% #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amatora y’umuryango wa Kiyovu Sports yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 muri Petit Stade, asize Mvukiyehe Juvenal wagiye urwanywa kenshi ari we utorewe kuyobora Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka 3.

    Ni amatora yari yavugishije benshi bitewe n’uburyo yari yateguwemo, aho hari impande 2 zisa n’izihanganye urwa Mvukiyehe Juvenal byavugwaga ko atemerewe kwiyamamariza kuyobora Kiyovu Sports kuko ataramara amezi 6 ari umunyamuryango, n’urwa bari bashyigikiye komite icyuye igihe ya Mvuyekure Francois.

    Komisiyo y’amatora yari yagaragaje ko nk’uko amategeko y’imbere y’umuryango wa Kiyovu Sports abivuga, avuga ko kugira ngo umuntu yiyamamarize kuyobora Kiyovu Sports byibuze agomba kuba amaze amezi 6 ari umunyamuryango.

    Iyi ngingo ikaba yaragongaga Mvukiyehe Juvenal washakaga kwiyamamariza kuyobora iyi kipe kuko yari amaze ukwezi kumwe ari umunyamuryango gusa.

    Gusa amategeko shingiro y’umuryango wa Kiyovu Sports yo akaba avuga ko umunyamuryango wese aba angana n’undi kandi bafite uburenganzira bumwe(bivuze ko yaba uwinjiye kera n’uwinjiye vuba baba banganya uburenganzira).

    Ibi ntibyakiriwe kimwe n’abanyamuryango ba Kiyovu Sports byatumye Kiyovu Sports isaba ubujyanama mu rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere 'RGB’ nka rumwe mu rwego rureberera imiryango itari iya leta.

    RGB ku munsi wo ku wa Kane tariki ya 24 Nzeri 2020, yabasubije ko bakwiye kubahiriza amategeko shingiro y’umuryango kuko nta tegeko ry’umuryango riyaruta, ibi byari bivuze ko Mvukiyehe Juvenal na weyemerewe kwiyamamariza kuyobora Kiyovu Sports.

    Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Rwagasana Ernest wagombaga guhangana na Mvukiyehe Juvenal yakuyemo kandidatire ye atari bwiyamamaze. Undi ni Mvuyekure Francois wari perezida w’iyi kipe na we byari byitezwe ko yongera kwiyamamaza ariko ntiyiyamamaje ndetse ntiyagaragaye ahabereye amatora.

    Igihe cy’amatora cyageze Mvukiyehe Juvenal wari usanzwe uri muri komisiyo yo kugura abakinnyi muri Kiyovu Sports ari we wenyine uzwi nk’umukandida ushaka kuyobora Kiyovu Sports.

    Iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe ya Kiyovu Sports ikaba yari yitabiriwe n’abanyamuryango 84 mu 135 bari bemerewe kwitabira amatora.

    Yari asanzwe ari muri komisiyo yo kugura abakinnyi, benshi ni we wabasinyishije, aha yari amaze gusinyisha Ngendahimana Eric

    Mvukiyehe Juenal yanaguriye Kiyovu Sports imodoka

    Abafana ba Kiyovu Sports bari benshi hanze ya Stade bategereje kumenya ibiva mu matora

    Ibi byaje gutuma Mvukiyehe Juvenal yisanga ari we wenyine wiyamamariza kuyobora Kiyovu Sports, abanyamuryango na bo baramutora.

    Juvenal akaba yavuze ko imwe mu ntego azanye ari ugutwara igikombe cya Shampiyona

    Yagize ati“Muri uyu mwaka ndashaka ko dushyira imbaraga mu gutwara igikombe, ni umwe mu mushinga nazanye kuko Kiyovu Sports imaze igihe tudatwara igikombe. Ni umushinga maze imyaka 3 ntegura, nafatanyije n’umutoza Karekezi Olivier nazanye, twawutangiye tukiri i Burayi, ngira ngo ibimenyetso mwarabibonye twaguze abakinnyi beza mu gihugu no mu karere.”

    Yavuze kandi ko bagiye gushaka uburyo Kiyovu Sports igira imitungo yayo bwite kugira ngo itazabera umutwaro uwuzayiyobora wese.

    Juvenal Mvukiyehe na we yitoye

    Komite izayoborana na Mvukiyehe Juvenal

    Perezida : Mvukiyehe Juvenal yabonye amajwi 84/84

    Source : http://isimbi.rw/siporo/amatora-asize-kiyovu-sports-ibonye-umuyobozi-mushya-watowe-100

  • Full Litany Of Blessed Virgin Mary After New Titles Introduced By Pope Francis #rwanda #RwOT

    Lord have mercy.

    Christ have mercy.

    Lord have mercy.

    Christ hear us.

    Christ graciously hear us.

    God, the Father of heaven,

    have mercy on us.

    God the Son, Redeemer of the world,

    God the Holy Spirit,

    Holy Trinity, one God,

    Holy Mary,

    pray for us.

    Holy Mother of God,

    Holy Virgin of virgins,

    Mother of Christ,

    Mother of the Church,

    Mother of mercy,

    Mother of divine grace,

    Mother of hope

    Mother most pure,

    Mother most chaste,

    Mother inviolate,

    Mother undefiled,

    Mother most amiable,

    Mother admirable,

    Mother of good counsel,

    Mother of our Creator,

    Mother of our Saviour,

    Mother of mercy,

    Virgin most prudent,

    Virgin most venerable,

    Virgin most renowned,

    Virgin most powerful,

    Virgin most merciful,

    Virgin most faithful,

    Mirror of justice,

    Seat of wisdom,

    Cause of our joy,

    Spiritual vessel,

    Vessel of honour,

    Singular vessel of devotion,

    Mystical rose,

    Tower of David,

    Tower of ivory,

    House of gold,

    Ark of the covenant,

    Gate of heaven,

    Morning star,

    Health of the sick,

    Refuge of sinners,

    Solace of migrants,

    Comfort of the afflicted,

    Help of Christians,

    Queen of Angels,

    Queen of Patriarchs,

    Queen of Prophets,

    Queen of Apostles,

    Queen of Martyrs,

    Queen of Confessors,

    Queen of Virgins,

    Queen of all Saints,

    Queen conceived without original sin,

    Queen assumed into heaven,

    Queen of the most holy Rosary,

    Queen of families,

    Queen of peace.

    Lamb of God, who takest away the sins of the world,

    spare us, O Lord.

    Lamb of God, who takest away the sins of the world,

    graciously hear us, O Lord.

    Lamb of God, who takest away the sins of the world,

    have mercy on us.

    Pray for us, O holy Mother of God.

    That we may be made worthy of the promises of Christ.

    Let us pray.

    Grant, we beseech thee,

    O Lord God,

    that we, your servants,

    may enjoy perpetual health of mind and body;

    and by the intercession of the Blessed Mary, ever Virgin,

    may be delivered from present sorrow,

    and obtain eternal joy.

    Through Christ our Lord.

    Amen.

    Source : https://taarifa.rw/full-litany-of-blessed-full-litany-of-blessed-virgin-mary-after-new-titles-introduced-by-pope-francisvirgin-mary-after-new-titles-introduced-by-pope-francis/

  • Introducing ECOWAS Common Currency May Take Long #rwanda #RwOT

    Covid-19 pandemic has further strained the process of implementing the much anticipated common currency 'Eco' for the countries grouped under the Economic Community of West African States (ECOWAS).

    Chiefs of the 15-nation ECOWAS regional bloc said last year the Eco would be set up in 2020 but the short time frame was not enough for the sheer logistics involved.

    The impact of the Covid-19 pandemic has now definitively skewered the African bloc's ambitious timetable.

    Niger's President Mahamadou Issoufou urged fellow leaders 'come up with a new roadmap, sticking to a gradual approach for launching the common currency'.

    For Yao Prao, economics professor at the University of Bouake in Ivory Coast, Issoufou's appeal heralds 'not a burial, but a delay' for the Eco.

    Prao said Ivorian President Alassane Ouattara had spoken of a possible five-year delay.

    'It's a question of political will. Five years would be enough to get there,' he judged — frictions between ECOWAS member countries notwithstanding.

    For now Nigeria, which by itself accounts for 60 percent of the bloc's GDP and 180 of its 300 million inhabitants, wants CFA franc countries organised in the existing West African Monetary Union (WAMU) to completely break currency ties with France, exceeding the reform plan already announced.

    Under a bill approved by the French cabinet in May, once the Eco arrives the Bank of France would no longer hold CFA countries' reserves, and Paris would withdraw from institutions like the Central Bank of the West African States (CBWAS) and WAMU's banking commission.

    But the new Eco envisaged would remain pegged to the euro, while France would stand ready with a euro-denominated credit line in case the CBWAS ran into a currency crunch.

    WAMU countries signed up to those conditions — having had a front-row view of the currency woes of their neighbours who do not use the CFA — want to avoid such risks to the Eco.

     

    Source : https://taarifa.rw/introducing-ecowas-common-currency-may-take-long/