Category: Uncategorized

  • Israël Mbonyi yataramiye muri Iwacu Muzika Festival #rwanda #RwOT

    Israël Mbonyi niwe washyize akadomo ku bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, byatambutswaga kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gususurukira mu rugo.

    Israël Mbonyi ni umukristo mu itorero Evangelical Restoration Church, aracyari ingaragu. Ivugabutumwa ry’uyu muhanzi ryahembuye imitima ya benshi haba mu Rwanda, mu karere ndetse no ku isi hose.

    Uyu muhanzi yahawe umugisha n’Imana ivugabutumwa rye ryagukira mu bihugu bitandukanye mu isi, atari ugukurikiranwa kuri murandasi( Internet) gusa ahumbwo hari naho yagiye akandagiza ibirenge bye, twavuga nko : Bwongereza, muri Canada, mu Bubirigi, mu Buholandi, muri Finland, mu Buhindi, muri Kenya, Uganda, Mozambique, Afrika y’epfo…

    Umuramyi Israël Mbonyi niwe wabaye uwa nyuma utaramiye abakunzi b’umuziki mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, byashojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 tariki 25 Nzeri 2020.

    Ni igitaramo cyari kiyobowe n’Umunyamakuru Luckman Nzeyimana. Israël Mbonyi yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo 'Karame’, 'Mbwira’, 'Nzi ibyo nibwira’, 'Sinzibagirwa’ n’izindi nyinshi.

    Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko mu bitaramo byose byatambutse iki gitaramo cya Mbonyi cyari gifite akarusho.

    Nk’uwitwa Prince Byishimo yifashishije ifoto ya Mbonyi ari ku rubyiniro yandika kuri Twitter ati 'Nshaka gushimira byimazeyo ukwitwara neza ku rubyiniro k’uyu munsi muri Iwacu Muzika Festival. Ufite ijwi ryiza n’imibyinire yihariye. Uri igisobanuro cy’umuririmbyi kuri njye. Imana iguhe umugisha.'

    N’abandi benshi bifashishije uru rubuga bavuga ko banejejwe cyane n’uburyo Mbonyi yabataramiyemo.

    Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatambutswaga kuri kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gususurukira mu rugo.

    Source: Igihe

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Israel-Mbonyi-yashyize-akadomo-ku-bitaramo-bya.html

  • Huye: Umuganda wamuhomeye inzu ariko arifuza n’ubufasha bwo kuyisakara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuganda wamuhomeye inzu inyuma banayikurungira imbere tariki 26 Nzeri 2020, mu muganda wateguwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mudugudu wa Kigararama, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye.

    Yishimiye iki gikorwa kuko we ubwe yari yarananiwe kubyigezaho biturutse ku kuba yibana, akaba nta n’intege afite zo kubyikorera. Yabashimiye agira ati “Iki gikorwa munkoreye bavandimwe, Imana izabampembere ku buryo bwose.”

    Ku rundi ruhande ariko, n’ubwo yishimiye gufashwa mu isuku y’inzu ye, iyi nzu irava kuko amabati yahawe agikurwa muri Nyakatsi atayirangije yose, ku buryo hari uruhande yasakaje amategura, ruva.

    Ati “Iyo imvura iguye hariya hava ndekamo amabase. Uwampa amabati atanu yasimbura amategura akanasimbura ayamaze gusaza kubera kubangikana n’amategura, byatuma nta kiziba cyongera kureka mu nzu.”

    Uyu muganda wanaranzwe no gusibura imihanda y’imigenderano ireshya na metero 800 mu Mudugudu wa Kigarama Nyiratabaro atuyemo, ari na wo abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bazasuzumirwamo guteza imbere isuku n’imibereho myiza, nka ba mutima w’urugo, mu Murenge wa Mukura.

    Hanakozwe uturima tw’igikoni tune kandi habumbwa amatafari yo kubaka ubwiherero bw’utishoboye.

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyepfo, Jeanne d’Arc Kampororo, nyuma y’umuganda, yasabye abagore guharanira isuku n’imibereho myiza mu ngo zabo, ariko anabibutsa ko bakwiye gufatanya, abafite aho bageze bagafasha na bagenzi babo kuzamuka.

    Yagize ati “Abagore bari mu mudugudu umwe tugomba kuvuga ngo tumaraniye iki? Ese aho sinaba ntuye mu Kigarama nkora ku bitaro, ariko hano hari abana bari mu mirire mibi, ntacyo nabigishije kandi ubwo bumenyi mbufite? Ese sinaba nzi iby’amategeko ari na byo nkoramo, ihohoterwa rikaba mu mudugudu sinjye inama ngo baca aha?”

    Naho ku bijyanye n’isakaro Nyiramatabaro yifuje guhabwa, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bazarimuha. Kandi ngo n’abaturanyi b’abakene bazafashwa kuzamuka, kugira ngo uyu mudugudu wari inyuma ugereranyije n’indi mu Murenge wa Mukura uzasigare ari intangarugero.

    Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye, Marie Hélène Uwanyirigira, avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 uzasiga buri rugo rwo mu Kigarama rufite inzu ikurungiye n’akarima k’igikoni ndetse na kandagirukarabe kimwe n’agatara k’amasahani n’ubwiherero bwujuje ibya ngombwa. Buri rugo kandi ngo ruzaba rufite ibiti byibura bibiri by’imbuto ziribwa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-umuganda-wamuhomeye-inzu-ariko-arifuza-n-ubufasha-bwo-kuyisakara

  • Breaking News: Umuti wa Covid_19 urakozwaho imitwe y'intoki #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'ubushakashatsi mu by'ubuvuzi, mu gihugu cy'u Bufaransa, cyatangaje ko cyavumbuye akaremangingo kavura Covid-19. Abashakashatsi bafite icyizere cyo kuba bakoze umuti bitarenze 'intangiriro y'umwaka wa 2021'.

    Kuva mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, Ikigo cy'ubushakashatsi mu by'ubuvuzi cyo mu mujyi wa Lille mu gihugu cy'u Bufaransa- l'Institut Pasteur de Lille (IPL)- cyasuzumanye ubushishozi imiti irenga 2000 hakoreshejwe uburyo bwa Apteeus bwizewe mu gusuzuma imiti.

    Umuti umwe muri yo, usanzwe ukoreshwa mu ikorwa ry'imiti myinshi, wagaragaje ubushobozi mu guhangara Covid-19.

    Mu bisobanuro bya Professeri Benoît Déprez, umuyobozi w'ubushakashatsi mu kigo cya IPL, mu kiganiro yagiranye n'igitangazamakuru La Voix du Nord, agira ati:

    'Twagaragaje ko imikorere yawo ishobora kwica virusi ya Covid-19 iyo ukoreshejwe ku gipimo gikubye inshuro 30 igisanzwe giteganyijwe'.

    Amageregezwa ya mbere yakorewe ku turemangingo tw'umuntu two mu bihaha 'yagaragaje icyizere kinini cyane', nk'uko bitangazwa na Profeseri Déprez.

    Cyane cyane ko ngo habayeho ingaruka nke cyangwa se nta n'ingaruka na busa zagaragaye nyuma y'ikoreshwa ry'uriya muti.

    Nk'uko uyu mushakashatsi akomeza abivuga, 'Iyo ukoreshejwe, ibimenyetso bya mbere by'uburwayi bikigaragara, uyu muti ugabanya cyane umubare wa za virusi mu maraso y'umurwayi, ndetse ntashobore no kwanduza abandi. Naho iyo ufashwe nyuma, uhagarika ubukana bw'uburwayi. Imikorere yawo ni iy'umuti ushinzwe kurwanya virusi ubwayo, ntabwo ari iy'urwanya ingaruka zayo'.

    Ikintu cyaba gisigaye ni intambwe y'igeragezwa nyirizina, aho ikigo IPL gikeneye gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 5 z'amayero.

    Mu kiganiro na Ubwo yabazwaga na kiriya gitangazamakuru La Voix du Nord, uyu mushakashatsi yijeje abantu agira ati

    'Tugiye gukora amageragezwa y'uy'umuti ku bantu mu buryo bugendera cyane ku mategeko, hubahirizwa intambwe zose ziteganyijwe mu bushakashatsi'.

    Kiriya kigo cy'ubushakashatsi kigaragaza icyizere ko

    'Igishimishije ari uko dushobora kwihuta muri uru rugendo, kubera ko iyo miti yarangije kubona uburenganzira bwo kujyanwa ku isoko'.

    Nk'uko Profeseri Déprez abisobanura, aca amarenga ku buryo byagenze abantu birukankira umuti wa chloroquine.

    Agira ati:'Iyo dufite mu bubiko ni mike kandi dukeneye myinshi ihagije kugira ngo dushobora gukora amageragezwa yose. Ntitwifuza kandi ko abantu bagwirirana bawushaka'.

    Kugeza magingo aya, izina ry'uyu muti riracyari ibanga rikomeye.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/27/breaking-news-umuti-wa-covid_19-urakozwaho-imitwe-yintoki/

  • Kiyovu Sports Football Club Has New Boss #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvenal has been elected the new president of Kiyovu Sports Football Club.  Reports indicate he scored 84% of the votes.

    Kiyovu Sports Football Club was established in 1964

    Source : https://taarifa.rw/kiyovu-sports-football-club-has-new-boss/

  • Mvukiyehe Juvenal atorewe kuyobora Kiyovu Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nama y’inteko rusange ya Kiyovu Sports yabereye muri stade ya Kigali i Nyamirambo, habereye amatora yo gusimbuza komite nyobozi iheruka kurangiza manda.

    Ahagana ku i saa tatu za mu gitondo kuri iki cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, nibwo abanyamuryango b’iyi kipe batangiye kwinjira muri stade ahabereye amatora.

    Nyuma yo gusuzuma niba umubare w’abemerewe gutora wuzuye, saa tanu na 50 nibwo abakandida bahawe umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi yabo.

    Babanjirijwe na Mvukiyehe Juvenal avuga ko afite umushinga wo gutwara igikombe amaze iminsi yaratangiye, aho avuga ko umushinga we ugeze kuri 70%.

    Yagize ati “Mfite umushinga wo gutwara igikombe kandi mpamya ko tugeze kuri 70% w’ibyasabwaga ngo umushinga wacu ugerweho.”

    Ati “Mfite gahunda kandi yo gushaka imitungo yatuma tubaho no mu bihe biri imbere, Kiyovu Sports ntizabe umutwaro k’uzayiyobora, izabe ari ikipe ifite umutungo.”

    Abandi bakandida na bo bakurikiyeho bavuga imigambi yabo, gusa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, uwitwa Manirarora Elie yatangaje ko akuyemo kandidatire, ariko uyoboye amatora avuga ko yabivuze akererewe, bityo agumamo n’ubwo atigeze ahagaragara mu biyamamaza, akaba yari ahanganye na Munyengabe Omar.

    Ku mwanya wa Visi-Perezida wa mbere hatowe Mutijima Hector wagize amawi 79, umwe yatoye oya, andi ane aba impfabusa.

    Umwanya wa Visi-Perezida wa kabiri, utowe ni Ntiranyibagirwa Ange, yagize amajwi 47, abatamutoye ni batatu, andi yabaye impfabusa bitewe n’uko abenshi bandikaga Angelos nk’izina azwiho.

    Ku mwanya w’Umunyamabanga habaye impaka, umukandida witwa Munyengabe, abenshi banditse Munyangabe bituma amajwi amwe bayafata nk’impfabusa, ariko birangira atowe ku majwi 43.

    Umubitsi abaye Kayiganwa Angelique, atsinze uwitwa Makuta wari ufite ikipe imwamamaza yitwa Umuyovu-itafari.

    Imodoka Mvukiyehe Juvenal yaguriye Kiyovu Sports iri mu byamuhesheje amahirwe
    Imodoka Mvukiyehe Juvenal yaguriye Kiyovu Sports iri mu byamuhesheje amahirwe


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mvukiyehe-juvenal-atorewe-kuyobora-kiyovu-sports

  • Dore abaturage bo muri Nigeria , bagikomeza ubuzima bwabo bwa buri munsi bambaye ubusa [AMAFOTO]   #rwanda #RwOT

    No mu mwaka wa 2020, umuco nturagera mu mpande zose z'isi. Muri Nigeria cyane cyane, hari amoko akomeje kuba yonyine ku buryo adakeneye imyenda. 

    1. Abaturage ba Koma

    Bamenyekanye nk'Abanyanijeria mu 1961 hamwe n'intara za kera zo mu majyaruguru ya Kameruni. Bafashe imisozi ya Alantika mu majyaruguru ya Leta ya Adamawa muri Nijeria na Kameruni y'Amajyaruguru mu majyepfo y'iburengerazuba (Parike y'igihugu ya Faro) ku mupaka muri Leta ya Adamawa.

    Bavugaga ko bihishe ahantu h'imisozi igihe kirekire cyane mbere yuko bavumburwa. 

    Abanyanijeria benshi, nyuma yo kuvumburwa, bavuze ko abaturage ba Koma ari abambere kandi ko ari abapagani, ndetse bakita umusozi batuyemo nka Alantika bivuze mu rurimi rwa Kanuri bisobanura ngo 'Allah ntarahagera.'

    Ni ukubera ko abaturage ba Koma bagikomeza imigenzo yabo ya kera nindi migenzo y'idini nubwo bakikijwe n'imiryango ya kisilamu.

    2. Abantu ba Kambari

    Ziherereye muri Birnin Amina na Acer muri leta ya Nigeria. Bibagiwe n'iterambere ryibikorwa remezo, Kambari yishimira ko itarangwamo umuco kandi itagengwa na leta.

    Ikinyamakuru Punch cyatangaje ko ku isi yo hanze, aba ari abantu bibagiwe ariko ku bantu batambaye imyenda ituye mu baturage ba Birni Amina na Acer, imiterere yabo yihariye ibaha amahoro n'ibyishimo.

    Imiryango yombi, nk'uko raporo zibigaragaza zishimangira umuco wabo n'imigenzo yabo ku buryo bashimangira ko nta cyahindura imibereho yabo. Maiunguwa (Umuyobozi) yagize ati: 'Kuzenguruka twambaye ubusa cyangwa igice cyambaye ubusa ni umuco wacu kandi ntitwitaye ku byo abantu batuvugaho.'

    3. Abanya Jibu

    Bivugwa ko bavumbuwe n'umunyamakuru wo muri Nigeria witwa Stephen Osu. Umubare munini muribo baracyambara muburyo bwa Adam Adamu na Eva wo muri Bibiliya mu busitani bwa Edeni — bambaye ubusa — bafite amababi mashya yo gupfuka gato, nk'uko Osu yanditse igihe yabivumburaga.

    Bavuga ko abaturage ba Jibu bakomoka mu Bwami bwa Kwarafa babayeho ibinyejana byinshi mu baturage icyenda batatanye ku misozi yo mu gace ka Gashaka gaherereye mu ntara ya Taraba.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/27/dore-abaturage-bo-muri-nigeria-bagikomeza-ubuzima-bwabo-bwa-buri-munsi-bambaye-ubusa-amafoto/

  • Kayonza: Amasoko y’amazi yatumye gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira bihagarara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amasoko y
    Amasoko y’amazi yahagaritse igikorwa cyo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira

    Gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira byatangiye muri Kanama umwaka wa 2019.

    Kugeza ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020 iki gikorwa gihagarikwa hari hamaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 225 bajugunywemo mu gihe cya Jenoside.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko igikorwa kigitangira bahuye n’imbogamizi y’imvura nyinshi ku buryo gushakisha imibiri bitari byoroshye.

    Igikorwa ngo cyatangiye kugenda neza mu gihe cy’impeshyi ariko nanone bagorwa cyane n’amasoko yabonetse mu cyuzi.

    Agira ati “Icya mbere icyuzi ni kinini cyane gishobora kuba kingana na kilometero kare, gushakishamo imibiri byaragoranye. Ikindi gikomeye cyane ni amasoko y’amazi kuko hari aho twageze amazi yanga kuvamo burundu. Hari n’isayo ku buryo imashini yari yabanje kunanirwa kuvamo.”

    Ndindabahizi Didace avuga ko hari n’ibyobo byacukuwe hafi n’icyuzi ariko mu gihe cya Gacaca bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside barayimura bajya kuyishyingura ahandi ku buryo bagera mu cyobo bagasangamo ibimenyetso ko harimo imibiri y’abantu ariko ntiboneke.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko mu gihe batari babasha gushakira hose mu cyuzi ngo bamenye ko nta mibiri isigayemo bifuza ko hashyirwa ikimemenyetso bakajya bahibukira.

    Ati “Twifuzaga ko hashyirwa ikimenyemetso tukajya tuza kuhibukira abacu bajugunywemo, twizera ko byasubiza agaciro abacu bajugunywemo imibiri yabo ikaboneka n’abo itaraboneka.”

    Ubundi bikekwa ko Abatutsi bari hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu ari bo bishwe bakajugunywa mu cyuzi cya Ruramira mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Uretse imibiri yakuwemo guhera mu 1996 igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mukarange no mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruramira, kuva iki cyuzi cyagomororwa muri Kanama 2019 hamaze kubonekamo imibiri 225.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kayonza-amasoko-y-amazi-yatumye-gushakisha-imibiri-mu-cyuzi-cya-ruramira-bihagarara

  • DRC's Lubumbashi City Attackers Arrested #rwanda #RwOT

    A joint operation conducted by Congolese security agencies have arrested a group of armed men that had attacked and taken control of part of the city of Lubumbashi (Haut-Katanga) on Friday and early Saturday.

    Prime Minister Sylvestre Ilunga Ilunkamba held an emergency security meeting and it was revealed the results of the events in Lubumbashi perpetrated by armed men at Place Moïse Tshombe and at RTNC Haut -Katanga, reports 16 dead, 13 captured and 7 weapons of war recovered from the Insurgents.

    Sources from Lubumbashi said that the rebels had attempted to hoist their own flag in city. However, on Saturday morning, the militiamen were prevented from hoisting the 'Katanga' flag at the Place de Poste in the city center of Lubumbashi. The situation returned to normal later in the afternoon in Lubumbashi. The mayor of the city called on the population to be calm and to go about their business freely.

    The authorities have drawn up the toll of 16 Bakata Katanga militiamen killed during the incursion on Saturday in the city of Lubumbashi. The Congolese forces which succeeded in pushing back the attackers also lost 1 soldier and 2 police officers. 13 other militiamen were captured.

    'We will not continue to allow incursions to take place in Lubumbashi. Also, we believe that these militiamen have complaints and that the provincial authority should seek to speak with those who were captured and know exactly their complaints, because in our understanding, if they have arrived as far as the city, they have complaints,' said Bertin Tchoz, responsible for security governance for the Haut-Katanga civil society consultation framework.

    DRC's Mai-Mai Rebels Enter Lubumbashi City Wreak Havoc

    Source : https://taarifa.rw/drcs-lubumbashi-city-attackers-arrested/

  • Umudepite yagaragaye arimo yonka amabere y'umugore kuri Televiziyo y' igihugu [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Arijantine umudepite w' itwa Juan Emilio Ameria nyuma y'iminsi mike ahagaritswe kongera kwitabira inama z'abadepite, yahagaritswe burundu.

    Juan Emilio yahagaritswe kuberako yagaragaye arimo yonka amabere y'umugore ubwo bari mu nama y'abadepite yabaga imbonankubone binyuze kuri internet inama yanyuraga LIVE kuri televiziyo y'igihugu.

    Uyu mudepite ufite umugore n'abana batatu, mugihe inteko ishingamategeko yaganiraga kubibazo byugarije iki gihugu, inama ikorwa hifashishijwe ikoranabunga buriwese ari murugo murwego rwo kwirinda koronavirus, uyu mugabo yaje gutungurana ubwo hazaga umugore akamwicara ku bibero nuko uyu mugabo nawe atangira kumwonka amabere ndetse bakanasomana.

    Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru Juan ati: 

    'Numvise meze nabi cyane, numvaga nasohotse, numvaga ntakiri mu nama, ntabwo nigeze menyako ibyo nkora birikugaragara, amashusho yarafashwe arakwirakwizwa, ndasaba imbabazi umuryango wanjye'

    Uyu mudepite yaranenzwe cyane ndetse ahita ahagarikwa kongera kwitabira inama y'abadepite muri iki gihugu, ubu bamaze gutangazako yahise yirukanwa burundu.


    Source : https://impanuro.rw/2020/09/27/umudepite-yagaragaye-arimo-yonka-amabere-yumugore-kuri-televiziyo-y-igihugu-amafoto/

  • Ibitekerezo by’abatwandikiye nyuma y’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitwa Theofils yagize ati “Mwaramutse neza, mu byemezo by’inama y’abaminisitiri turabona ntacyo barigutangaza ku bantu bacuruza imikino y’amahirwe, kandi kuva tariki 17/03/2020 kugeza ubu imiryango iracyafunze. Ubushomeri butumereye nabi ku bantu twakoragamo.

    Urubyiruko twakoragamo dukeneye kwiteza imbere, ndetse no gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye muguteza imbere igihugu cyacu. Mudukorere ubuvugizi natwe dukomorerwe. Murakoze @kigalitoday.”

    Icyakora uwitwa Abraham yahise amusubiza ati “Ahakinirwa imikino y’amahirwe ntihakwiye gufungurwa ubu kubera ko hahurira abantu benshi bakaba batuma icyorezo kirushaho gukwirakwira.”

    Ema Vedaste na we yatwandikiye ati “Mwiriwe, mu Karere ka Rubavu mwatubariza ikibazo cy’abantu twubatse amashuri by’umwihariko nk’abayubatse ari abanyeshuri mu bihe bya covid-19 bakaba bataratwishyura kandi tugiye gutangira amashuri tutishyuwe. Nyabuna nimutubarize kuko ndabizeye ko ikinyamakuru cyanyu amakuru muyatangira ku gihe kandi yizewe murakoze!”

    Kadaffi Rwigema we yagize ati “Mwiriweho rubuga ruhugura Abanyarwanda ku byemezo byafashwe, ni byiza kuko abana bari bamaze kuba ibirara gusa amashuri nagaruka vuba bizaba ari akarusho kuko bazongera batozwe umuco bari basanganywe mbere ya covid.”

    Naho ku byerekeranye na Youth Volunteers, turasaba Nyakubahwa Intore izirusha intambwe Paul Kagame kudufasha agakurikirana abanyereza agashimwe kacu kuko twumva ngo karahari ariko ntitukabona uko bikwiye, byibura mu nama y’ubutaha akatubariza ababishinzwe uko gahunda zacu zimeze cyangwa kimwe muri byo bakabireka tugakomeza gukorera ubwitange kuko tubishaka kandi tunabishoboye aho kugira icyo batugenera kikaribwa n’abandi murakoze haragahoraho U RWANDA n’ABANYARWANDA.”

    Uwitwa Iradukunda we yasabye ko abigisha gutwara ibinyabiziga na bo batekerezwaho. Yagize ati “Nasabanga ko mwadukorera ubuvugizi abigisha gutwara ibinyabizinga kuko tumeze nabi natwe nibadufungurire. Abana bacu n’iyo bafungura amashuri ntibazinga kuko turashonje mutuvuganire rwose barebe icyakorwa pe, tubaye tubashimiye.”

    Ku byerekeranye no gufungura amashuri mu gihe cya vuba kandi akazagenda afungurwa mu byiciro, Nsanzimfura Olivier yagize ati “Turabyishimiye cyane!! Kuko ababyeyi barahangayitse cyane!!! Ariko twabasabaga ko mwadufasha tugatagira bundi bushya.”

    Uwitwa Zenko we yagize ati “Murakoze kutugezaho ayo makuru ariko ntabwo bidushimishije kubera ko abazatangira nyuma bazaba bari gusiganwa nkibaza niba abiga mu wa Gatandatu badatangiriye rimwe ubwo bakorera ikizamini cya Leta icyarimwe?”

    Delphine we ati “Turifuza ko mwadutangariza abemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda 2020-2021. Si ibyo gusa kandi mutugiriye neza mwadufungurira insengero kuko abantu bamaze guta icyerekezo cy’ubuzima, Murakoze.”

    Nsengiyumva Isaie yanditse ati “Turashimira Leta y’u Rwanda mu ngamba nziza ifata mu kurengera abaturage bayo! Ndasaba ko bagerageza no gusuzuma uburyo bafunguramo imipaka imwe n’imwe nk’iya Rusizi na Rubavu kuko abaturage baho babeshejweho n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka! Nukuri ubu baricwa n’ubukene bukabije! Bayifunguye hanyuma tugakomeza gukaza ingamba zo kuyirwanya byadufasha cyane! Murakoze”

    Buregeya Elie Nazar yadutumye ati “Muzambwirire Ministiri w’Uburezi na Ministeri ahagarariye ngo amashuri niyongera gufungura harazarebwe ukuntu hakongerwa imbaraga mu gice cy’ikoranabuhanga(ICT) kuko nk’iriya WIFI itangwa ku bigo by’amashuri bya Leta usanga igenda gake. Bibaye byiza yakongererwa umuvuduko wayo bityo bigafasha n’abanyeshuri bayikoresha.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibitekerezo-by-abatwandikiye-nyuma-y-ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri