Category: Uncategorized

  • Iteramakofi: Roy Jones yiyemeje kuzahangamura Mike Tyson #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Roy Jones Jr. (Captain Hook)
    Roy Jones Jr. (Captain Hook)

    Roy Jones Jr w’imyaka 51, yabwiye ikinyamakuru The Sun ko n’ubwo Mike Tyson basanga yarafashe imiti yo kumwongerera imbaraga nta kabuza azamuhangamura kuko ngo nta bwoba amuteye, ndetse ngo yizeye ko ibisubizo by’ibizamini bombi barimo gukorerwa bitazatuma Mike Tyson yangirwa gukina ndetse ngo n’iyo bamusangamo imiti imwongerera imbaraga nabwo ngo ntiyamutinya.

    Mike Tyson (Iron)
    Mike Tyson (Iron)

    Jones Jr yanaboneyeho kubeshyuza amakuru yigeze kumuvugwaho ko muri 2003 yatinye gukina na Tyson nyuma y’uko Tyson yari amaze kunesha John Ruiz akegukana ikamba rya WBA mu cyiciro cy’abaremereye.

    Roy Jones Jr ati: “Kuva kera, nifuzaga kurwana na Mike. Ubwo negukanaga ikamba ry’abaremereye, ni we muteramakofi wenyine wo mu cyiciro cyange nifuzaga guhura na we.”

    Umukino uzahuza Roy Jones Jr na Mike Tyson uzaba ku itariki 28 Ugushyingo 2020 California (USA) ku kibuga cya Dignity Health Sports Park, Carson.

    Ibigwi byabo
    Ibigwi byabo


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/Iteramakofi-Roy-Jones-yiyemeje-kuzahangamura-Mike-Tyson

  • Inzira wakoresha ukaba umukristo uhamye #rwanda #RwOT

    Urifuza gukora byinshi mu bwami bw’Imana? Urambiwe guhora mu bwana mu buryo bw’umwuka (Imatulité Spirituelle) ?

    Nuramuka usomye iyi nyigisho, urabonamo ibisubizo by’ibibazo wibza haruguru. Iki kintu ni ingenzi kuko kumenya amakosa yacu dukora mu buzima bwa gikristo, ni iby’agaciro kugira ngo tuyakosore.

    Irinde ubunebwe bwo mu mwuka

    Ukurikije inkoranyamagambo ( Dictionary) , ubunebwe bushobora gusobanurwa nko kwanga akazi cyangwa nk’uburangare. Ni ukutagira ubushake bwo gukora umurimo runaka. Ubunebwe ni kintu kituyobora gukora ibintu nk’aho tutabyitayeho kandi bitanadushishikaje rwose.

    'Ukoresha ukuboko kudeha azakena, ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire. Usarura mu cyi ni umwana ufite ubwenge, Ariko uryamira mu isarura ni umwana ukoza isoni.' Imigani 10: 4-5.

    Niba ubunebwe butarwanyijwe, bizagira ingaruka mu bice byose by’ubuzima bwacu, harimo akazi, amasomo, imiryango cyane cyane ariko ubuzima bwo mu Mwuka. Umwuka Wera yaduhaye ubutware kandi ntiyifuza ko tuguma mu bunebwe.

    Tugomba gukura mu buryo bw’Umwuka binyuze muguhindura imitekerereze yacu (Abaroma 12: 2).

    'Kandi ntimwishushanye n’abikigihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka , ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.'

    Kora kandi witangire umurimo w’Imana

    Nk’abakristu, tugomba kumva ko ari ngombwa gukorera Imana . Kristo yari urugero rwiza rwo kwitangira umurimo w’Imana : Niwe wagombaga gushyirwa mu mwanya wo hejuru kandi agomba gukorerwa n’abantu bose bari bamukikije, ariko yahisemo kubera abantu bose urukundo yishyira munsi y’abagombaga kumukorera bose, yitangira abari bakeneye ubufasha.

    Ntukwiye kubura umwete ku murimo w’Imana, ahubwo usabwa gukomeze kugira ishyaka ryo mu mwuka, ukorera Umwami Yesu. ' Ku by’umwete ntimube ibyangwe , muhirimbane mu mitima mukorera Umwami wacu'Abaroma 12:11

    'Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu,kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa , ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.' Matayo 20: 26-28

    Niba uri umukristo ukaba ntacyo ukora ngo itorero ritere imbere, haba harimo ikibazo mu by’ukuri. Birakwiye ko umukristo arangwa no gukora mu mirimo itandukanye y’ubaka ubwami bw’Imana ndetse imuteza imbere mu buryo bw’Umwuka nko: Gusura abarwayi, gufasha abatishoboye, kugaburira abashonje, n’ibindi .

    https://www.agakiza.org/Waba-ugifitiye-Umumaro-Itorero.html

    Soma Bibiliya, ushyire mu bikorwa ibyo wizemo

    'Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe , ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na njiro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe , ukabashihwa byose' Yosuwa

    1: 8

    Twese tuzi neza uburyo Bibiliya ari ihishurwa ry’Imana, mu magambo yayo iyo tuyasomye kandi tukayahuza n’ubuzima bwacu tubamo bui munsi. Ni ukuvuga gushyira mu bikorwa icyo ijambo ry’Imana ridusaba. Bibiliya igomba kutuyobora no kutubera ubwirinzi . Tugomba guhora twibwira ibyo twize muri Bibiliya buri gihe kandi tukabibika mu mitima yacu.

    Ntiwavuga ko ufite ubuzima mu Mana udasoma kandi ngo wige, ushyire mu bikorwa Ijambo ry’Imana. Tugomba kwiyemeza gusoma ibyanditswe byera no kurushaho kunoza ubumenyi kubijyanye na Bibiliya, kugira ngo turusheho gusobanukirwa no kumva byinshi kubyerekeye imyitwarire Imana ishaka ko tugira .

    Ikindi twize neza ijambo ry’Imana bitubashisha kwerekana umucyo wa Kristo muri iyi si mu buzima bwose twaba turimo imbere y’abadukikije.

    (https://agakiza.org/new_web/Inyungu-zo-gusoma-Bibiliya-buri-munsi.html)

    Kwiyiriza ubusa no gusenga

    'Nuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga , baherako barambikaho ibiganza barabohereza' Ibyakozwenintumwa 13: 3

    Hariho ingingo nyinshi muri Bibiliya zitwereka ko kwiyiriza ubusa no gusenga bifite akamaro ntagereranywa, kandi ibi byombi bigomba kubaho mu buzima bwacu bwa gikristo, buri gihe. Ntabwo Imana iduhamagarira gusabana n’abavandimwe bacu gusa, ahubwo inaduhamagarira kugirana nayo umubano wihariye .

    Tugomba kwiyiriza ubusa kugira ngo tubambe kamere kandi Umwuka Wera akomezwe muri twe. Dusabwa gusenga buri munsi kugira ngo tumenye inzira z’Imana , aho ishaka kutuyobora n’ibyo ishaka ko dukora.

    Kurikira n’ inyigisho’ Ni gute umuntu w’Imana yabaho adakora icyaha kandi ari mu isi y’ibyaha?’ by Pastor Desire H. (Video)

    Source: Christian Today

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Inzira-wakoresha-ukaba-umukristo-uhamye.html

  • Uko yabayeho muri covid arera abana bafite ubumuga bw’uruhu. #rwanda #RwOT

    Uzayisenga Olive ni umwe mu bakobwa bahuye n’itoteza ry’umugabo n’umuryango we kubera ko yabyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu abenshi bita ''Nyamweru.” Uzayisenga atuye mu mudugudu wa Nyabagobe mu kagari ka Nengo umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yaganiriye Agasaro Magazine itotezwa yakorewe na Mandela Fabien wamuteye inda akamwihakana, umuryango avukamo n’uw’umugabo baramwanga kubera ko yabyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu.
    Afite imyaka 17 Uzayisenga yari mu mwaka wa kabiri mu mashuri (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4339

  • Ibikorwa byose bya siporo byakomorewe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Itangazo ryo ku wa 26 Nzeri 2020 ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, rivuga ko ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa guhera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2020.

    Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma ingamba zatanzwe n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda yerekana uko yiteguye kwitwara mu gihe cy’isubukurwa ry’imikino mu myitozo no mu marushanwa.

    Rikomeza riti 'Ishyirahamwe ritegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitoxo rirasabwa kubanza kubishyikiriza MINISPORTS ribisabira uburenganzira rikabanza kubuhabwa.”

    Amashyirahamwe kandi yibukijwe ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikwiye kubahirizwa mu gihe cyose amakipe agiye gukora imyitozo n’aho bakorera hagashyirwaho ingamba zo kwirinda kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bubungwabungwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ibikorwa-byose-bya-siporo-byakomorewe-mu-Rwanda

  • Imirwano hagati ya Armenia na Azerbaijan ikomeje gufata indi ntera bipfa agace ka Nagorno-Karabakh #rwanda #RwOT

    Imirwano hagati ya Armenian na Azerbaijan yakomeje mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 28 Nzeri 2020, aho ingabo z'impande zombi zohereje imitwe irasa imizinga ku rugamba. Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko impande zombi ziri kurwana zikoresheje ibisasu birasirwa kure.

    Aya ni mwe mu makimbirane amaze igihe kinini ku isi, ubutaka buri hagati ya Armenia na Azerbaijan, ubu yasubukuye mu mirwano ikomeye. Biravugwa ko abantu bagera kuri 23 bishwe mu mirwano y'ejo ku cyumweru mu gihe ibi bihugu byombi byahoze ari iby'abasoviyeti biri kurwana bipfa agace kitwa Nagorno-Karabakh.

    Aka karere ku rwego mpuzamahanga kemerwa nk'agace ka Azerbaijan ariko kagenzurwa n'abo mu bwoko bw'aba-Armenia.

    Ubwo aya makimbirane yatangiraga ahagana mu myaka ya 1990 hapfuye abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo. Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan ku cyumweru yatangaje ko afite icyizere cyo kwisubiza aka karere.

    Amategeko yo mu ntambara yatangajwe mu gihe havugwa ibikorwa by'urugomo mu bice bimwe bya Azerbaijan, kimwe no muri Armenia na Nagorno-Karabakh.

    Amakimbirane muri aka gace k'imisozi ya Caucase ntiyigeze abonerwa umuti mu myaka irenga mirongo itatu ishize aho hagiye haba imirwano ya hato na hato.

    Mu kwezi kwa karindwi, imirwano ku mupaka yaguyemo abantu bagera kuri 16, byateye imyigaragambyo mu murwa mukuru Baku wa Azerbaijan, isaba ko leta ihaguruka ikisubiza kariya gace.

    Imirwano ikomeye muri ako gace ishobora guhungabanya isoko rya gazi (gas) ku isi kuko hanyura ibitembo bitwara gaz biyivana mu nyanja ya Caspian biyijyana ku masoko y'isi.

    Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya yizeje ubufasha Azerbaijan, asaba n'isi gufasha iki gihugu 'mu ntambara yo kurwanya abagiteye n'ubugome'.
    Azerbaijan ituwe cyane n'abo mu bwoko bw'aba-Turkic kandi ifite imibanire ikomeye na Turkiya.

    Uburusiya, buzwi kuva kera nk'inshuti ya Armenia, bwahamagariye guhagarika imirwano n'ibiganiro byo kugira ngo intambara irangire.

    Abandi bagize icyo bavuze:
    • Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yavuze ko atewe 'impungenge nyinshi' n'iyi ntambara, asaba impande zombi guhagarika imirwano
    • Ubufaransa, bufite abantu benshi babubamo bakomoka muri Armenia, bwasabye ihagarikwa ry'imirwano ako kanya, n'ibiganiro
    • Iran, ihana imbibi na Azerbaijan na Armenia, yasabye ibi bihugu byombi ko yabibera umuhuza
    • Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika yifuza ko imirwano ihagarara
    Uko imirwano yatangiye;

    Umunyamakuru wa BBC mu gace ka Caucase avuga ko imirwano y'ejo ku cyumweru yari irimo intwaro ziremereye cyane kandi yari yagutse kurusha iyabaye mu myaka myinshi ishize.

    Minisitiri w'ingabo wa Armenia yavuze ko imihana ituwe n'abaturage muri Nagorno-Karabakh yatewe n'abasirikare ku cyumweru mu gitondo. Azerbaijan ivuga ko ibisasu bya gisirikare bya Armenia byishe abasiviri batanu muri icyo gitondo.

    Leta ya Armenia yahise itangaza amategeko y'intambara inahamagarira ingabo urugamba. Mu itangazo, Minisitiri w'intebe yagize ati: 'Nimwitegure kurwanirira ubutaka bwacu butagatifu'. Uyu yavugaga ko Azerbaijan yabateye.

    Armenia ivuga ko yarashe kajugujugu ebyiri, 'drones' eshatu n'ibifaru bitanu bya Azerbaijan mu mirwano yo ku cyumweru.

    Minisitiri w'ingabo wa Azerbaijan yemeje kubura kajugujugu imwe ariko avuga ko abari bayitwaye barokotse, avuga ko indege 12 z'intambara za Armenia bazishwanyaguje.
    Ahakana ibindi Armenia ivuga ko yangije bya Azerbaijan.
    Pereizda Ilham Aliyev yatangaje ko yategetse ukwihimura gukomeye ku bitero by'ingabo za Armenia.

    Yagize ati: 'Mfite icyizere ko ibitero byacu byo kwihimura birangiza akarengane no kwisubiza akarere bamaranye imyaka 30'.

    Mu gihe Armenia mbere yari yabanje guhakana, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko nyuma ukuriye agace ka Nagorno-Karabakh yemeje ko hari ibirindiro by'ingabo byafashwe n'abasirikare ba Azerbaijan.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/imirwano-hagati-ya-armenia-na-azerbaijan-ikomeje-gufata-indi-ntera-bipfa-agace-ka-nagorno-karabakh/

  • Ibikorwa bya Siporo byakomorewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kwa Gatatu nibwo ibikorwa byose bihuza abantu benshi byari byahagaritswe, by’umwihariko imikino yose kubera icyorezo cya Coronavirus cyari cyugarije isi.

    Minisiteri ya Siporo yamaze kwandikira amashyirahamwe yose bayamenyesha ko imikino yose yasubukuwe ariko hatangwa n’amabwiriza yihariye yo kwirinda COVID-19.

    Iyi Minisiteri kandi yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino ko agomba gusaba uburengazira bwo gusubukura ibikorwa, ndetse bakanatanga ingengabihe y’amarushanwa bazitabira haba mu Rwanda ndetse no hanze.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Ibikorwa-bya-Siporo-byakomorewe

  • Imikino yose mu Rwanda yafunguwe #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yamaze kwemeza ko ibikorwa bya siporo byose mu gihugu bifunguye guhera uyu munsi tariki ya 28 Nzeri 2020.

    Ni itangazo ryasohotse nyuma y’amezi 6 imikino mu gihugu yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyamaze kugera mu Rwanda.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 18 Nzeri 2020, Minisitiri wa Siporo ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS bemeje ko nyuma y’amezi 6 imikino yarahagaritswe mu gihugu, mu Kwakira izasubukurwa amakipe agatangira gukora imyitozo.

    Icyo gihe umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier yagize ati“Nk’uko nigeze kubikomozaho muri buri mukino twashyizeho ingamba, ubu turi kureba ingamba buri federasiyo yashyizeho mu gihe imikino yaba iri kuba. Bitarenze intangiriro z’ukwa 10 imikino n’amarushanwa biraza gutangira, amakipe yitegure imikino mpuzamahanga.'

    'Hari federasiyo zimaze kuduha gahunda zitandukanye nka FERWAFA, Federasiyo ya Basket n’iz’iyindi mikino mu buryo bazakurikiza amabwiriza atandukanye.'

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yandikiye amafederasiyo yose, yayamenyesheje ko ibikorwa bya siporo byose bisubukuwe guhera uyu munsi ku wa 28 Nzeri 202o.

    Yamenyesheje kandi ko buri federasiyo igomba gutegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo bakabanza bakayishyikiriza Minisiteri ya Siporo.

    Yabibukije ko ingamba zo kwirinda icyorezo zigomba gukomeza ndetse n’aho bakorera imyitozo hakajya izo ngamba mu rwego rwo gukomeza kubunga bunga ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bazaba bahari.

    Basubukuye iyi mikino mu gihe tariki ya 8 Kamena 2020 hari indi mikino yari yasubukuwe ari yo; Tennis, Golf, Cycling, imikino ngororamubiri, gutwara imodoka, Fencing, kugenda n’amaguru(jogging).

    Imikino yose yafunguwe uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imikino-yose-mu-rwanda-yafunguwe

  • Abaganga b’u Bushinwa bageze muri Zimbabwe gufasha kurwanya Coronavirus #rwanda #RwOT

    Bagiye gukorera mu itsinda ry’ibitaro bizwi nka Parirenyatwa Group of Hospitals, aho bazamara igihe cy’amezi 12, nkuko ikinyamakuru Herald cya leta ya Zimbabwe kibitangaza.

    Icyo kinyamakuru gisubiramo amagambo ya Dr Luo Weiqiang uyoboye iri tsinda avuga ko we na bagenzi be bazanamamaza ubuvuzi gakondo bw’Ubushinwa.

    Ibiro by’uhagarariye Ubushinwa muri Zimbabwe byatangaje kuri Twitter ko iri ribaye itsinda rya 18 ry’abaganga b’Abashinwa baje kwifatanya na Zimbabwe mu kurwanya Covid-19.

    Kugeza ubu muri Zimbabwe hamaze gutangazwa abantu barenga 7,800 banduye coronavirus, muri bo abarenga 200 imaze kubica, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Abaganga-b-u-Bushinwa-bageze-muri-Zimbabwe-gufasha-kurwanya-Coronavirus

  • Roy Jones yiyemeje kuzahangamura Mike Tyson n’ubwo bikekwa ko Tyson arimo gufata imiti imwongerera imbaraga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Roy Jones Jr. (Captain Hook)
    Roy Jones Jr. (Captain Hook)

    Roy Jones Jr w’imyaka 51, yabwiye ikinyamakuru The Sun ko n’ubwo Mike Tyson basanga yarafashe imiti yo kumwongerera imbaraga nta kabuza azamuhangamura kuko ngo nta bwoba amuteye, ndetse ngo yizeye ko ibisubizo by’ibizamini bombi barimo gukorerwa bitazatuma Mike Tyson yangirwa gukina ndetse ngo n’iyo bamusangamo imiti imwongerera imbaraga nabwo ngo ntiyamutinya.

    Mike Tyson (Iron)
    Mike Tyson (Iron)

    Jones Jr yanaboneyeho kubeshyuza amakuru yigeze kumuvugwaho ko muri 2003 yatinye gukina na Tyson nyuma y’uko Tyson yari amaze kunesha John Ruiz akegukana ikamba rya WBA mu cyiciro cy’abaremereye.

    Roy Jones Jr ati: “Kuva kera, nifuzaga kurwana na Mike. Ubwo negukanaga ikamba ry’abaremereye, ni we muteramakofi wenyine wo mu cyiciro cyange nifuzaga guhura na we.”

    Umukino uzahuza Roy Jones Jr na Mike Tyson uzaba ku itariki 28 Ugushyingo 2020 California (USA) ku kibuga cya Dignity Health Sports Park, Carson.

    Ibigwi byabo
    Ibigwi byabo


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/roy-jones-yiyemeje-kuzahangamura-mike-tyson-n-ubwo-bikekwa-ko-tyson-arimo-gufata-imiti-imwongerera-imbaraga

  • Menya impamvu mu Rwanda umwana guhera ku myaka 2 agomba kwambara agapfukamunwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Udupfukamunwa dukoze nk
    Udupfukamunwa dukoze nk’ibikinisho by’abana ngo twatuma abana barushaho kudukunda

    Nyamara mu Rwanda, amabwiriza avuga ko umwana guhera ku myaka ibiri kuzamura agomba kwambara agapfukamunwa.

    Mu kiganiro Dr Nkeshimana Menelas ushinzwe ibikorwa by’imivurire ya Covid-19 mu Ntara y’Iburengerazuba, yagiranye na Kigali Today yabisobanuye neza.

    Dr. Nkeshimana, avuga ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 avuga ko mu Rwanda abana bafite imyaka 2 kuzamura bagomba kwambara udupfukamunwa, naho abari munsi yayo ntibatwambare.

    Agira ati: “Abana bari hejuru y’imyaka ibiri bagomba kwambara udukamunwa, ni yo mabwiriza dufite mu Rwanda, noneho abari munsi y’imyaka ibiri ni bo batatwambara, ariko ababyeyi babo bakababa hafi cyane kugira ngo batisanga mu byago byo kwandura Covid-19 kuko umuntu uwo ari we wese yayandura. Ikindi ni uko umwana w’imyaka 2, kuzamura hari ibyo ababyeyi baba bagomba kumufashamo bijyanye n’ikigero cy’imyaka ye, kugira ngo yumve agapfukamunwa ni iki, impamvu yako ni iyihe.”

    Dr Nkeshimana avuga ko kwambara udupfukamunwa ku bana bato nta ngaruka bifite, akomeza asobanura n’impamvu amabwiriza y’u Rwanda adahura n’aya OMS ku kwambara agapfukamunwa ku bana bato, kuko OMS ivuga ko abana bari munsi y’imyaka 12 batambara udupfukamunwa.

    Agira ati: “Oya nta ngaruka zagera ku mwana ziturutse ku kwambara agapfukamunwa. Amabwiriza ya OMS hari byinshi ashingiraho agena kwambara agapfukamunwa, bitewe n’aho umuntu aherereye. Imiturire y’Abanyarwanda itandukanye n’imiturire y’i Burayi ni urugero, ikindi ababyeyi bo muri ibyo bihugu byateye imbere usanga bita cyane ku nshingano zabo ku bana babo ndetse ku kigero gihanitse, ku buryo bamenya abana babo aho baherereye n’ibyo barimo, naho abo mu Rwanda imiturire yabo ntibemerera kumenya ibyo byose. Ingaruka zabyo zigatuma niba umwana atamenye kwirinda aho ari, aho akinira, abaye yanduye, yatahana ubwo bwandu akabukwiza urugo rwose.”

    Dr. Nkeshimana akomeza avuga ko ababyeyi bagomba gufasha abana gukunda agapfukamunwa bijyanye n’imitekerereze, imyaka ye n’imikurire y’ubwonko bwe.

    Ati: “Umwana ashobora kuba atanze agapfukamunwa, ariko agashaka kari mu mabara akunda, kariho igishushanyo cya spiderman n’ibindi nk’ibyo. Ni yo mpamvu umubyeyi agomba kumworohereza mu buryo bwo kukamukundisha”.

    Dr Nkeshimana asoza avuga ko udupfukamunwa tw’abana duhari ku masoko n’ubwo atari twinshi nk’utw’abantu bakuru.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/menya-impamvu-mu-rwanda-umwana-guhera-ku-myaka-2-agomba-kwambara-agapfukamunwa