Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yaburiye abafite imigambi yo guhungabanya umutekano w'igihugu, ababwira ko ibyo bakora bitazabahira #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda bari mu mahanga, ko bafite uburenganzira busesuye ku gihugu, abasaba gutaha ariko ko abashaka guhungabanya umutekano batazigera bahirwa n'ibyo bikorwa, dore ko abatsinze intambara zabaye mbere bahari n'uyu munsi bakongera gutsinda byoroshye.

     

    Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu Nama ya Komite Nyobozi yaguye y'Umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Mbere ku Cyicaro gikuru cyawo gihereye i Rusororo.

    Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo intego iyo ariyo yose igerweho, bisaba uruhare rwa buri wese, mu kubikorera, mu gushyira hamwe nk'umuryango, nk'igihugu, intego ari imwe nubwo abantu baba bafite imyumvire itandukanye.

    Ati 'Iki gihugu tugihuriyeho rero, intego yo kucyubaka tuyihuriyeho. Buri wese azana umusanzu, ibyo ashoboye mu bushobozi bwe. Ibyo ashinzwe mu nshingano ze. Udashoboye cyangwa udashatse kuzana umusanzu we ngo uwushyire hamwe n'abandi ngo igihugu gitere imbere, hari aho biba atari icyaha ariko biragayitse, ariko hari n'aho burya ubikoreshwa byitwa amategeko ariko ni nk'aho babiguhase, hari agahato kemewe.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko inyungu z'umuntu ku giti cye zikwiye kubahirizwa, ariko zitabangamiye inyungu z'abandi. Yongeyeho ko u Rwanda rukoresha ubushobozi buke rufite rukagera ku byo rwifuza, ku buryo bidakwiriye ko umuntu yifuza kuba undi muntu cyangwa se kuba uw'ahandi.

    Ati 'Numva duhagijwe n'icyo turi, n'uko turi, ni nako abantu biha agaciro. Uwakwifuza kuba uw'ahandi ibyo biramureba ariko njye inama najya ni ukureba uko twaba uko turi ahubwo tugahora turushaho kukugira kwiza.'

    'Ntabwo u Rwanda ari cya kirahure cyuzuye'

    Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe abantu benshi bifuza kuba Abanyarwanda, bityo ko abarutuye bakwiye kwishimira uko igihugu kiri.

    Ati 'Abantu benshi basaba kuba Abanyarwanda, njye n'iyo tuganira n'abayobozi bacu bandi, uwo muntu iyo ari umuntu muzima njye numva, n'abandi iyo babyemeye, n'amategeko, ushaka kuba Umunyarwanda wabimwimira iki? Izo ni imbaraga ziba ziyongereye?'

    'Ntabwo u Rwanda ari ruto, ntabwo ari nka cya kirahure usukamo amazi akarenga akameneka, ukaba aho ugira ngo ikirahure cyuzuye ngo nta yandi mazi wakongeraho.'

    'Ngira ngo murabizi kera, ubu abenshi turi hano ku ngufu, ku gahato, kera hari abatubwiraga ngo igihugu ni gito ntabwo twagikwiramo twese nimugume aho muri, tukaba amazi yarenze ikirahure, yamenetse. Twanze kuba amazi yarenze, yamenetse, dukwirwa mu kirahure.'

    Perezida Kagame yavuze ko n'abandi Banyarwanda bari hanze bake, bakwiriye gutaha iwabo kandi ko hari uburyo bwose bushobora kwerekana ko nta Munyarwanda ukwiriye kuba ari hanze ahubwo ubishaka wese afite uburenganzira bwo gutaha akagira amahoro.

    Ati 'Ariko ushatse gutaha avuga ngo njye ndataha ntya, nshaka kuba iki, nshaka kugira ntya mugomba kubyemera n'iyo byaba binyuranye n'amategeko, n'iyo byaba binyuranye n'ubuzima bw'igihugu, uwo niwe tubwira ngo oya ntabwo aribyo.'

    'Gutaha ni uburenganzira bwawe, igihugu ni icyawe, ugifitemo uburenganzira nk'ubwo mfitemo, nk'uko n'undi afite mu gihugu ariko ntabwo wagitahamo uvuga ngo wowe ufite uburenganzira butandukanye n'ubw'abandi usanze kandi abantu bose bagomba gukurikira ibyo babwirwa ko bagomba gukurikiza. Ntabwo byakunda.'

    Perezida Kagame yavuze ko hari abibeshya bakumva ko bazagaruka mu gihugu bashoje intambara nk'uko FPR Inkotanyi n'abandi Banyarwanda bari barahejejwe ishyanga batashye mu gihugu baharaniye uburenganzira ubwo bakuragaho ubutegetsi bw'igihugu bwakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ntabwo ariko bigenda. Kubigira bikagukundira ugomba kuba uri mu kuri. Ntabwo wapfa kubikora ngo nanjye ndakora nk'ibyo bakoze, ngo bariya bakabavuga amazina ngo ntibagiye bo ari abana. Mbere na mbere bagiye bate? Hari habaye iki? Byagenze gute bagaruka, icyatumaga bashaka kugaruka bahera hanze cyari iki?'

    'Aho hari byinshi cyane, ntabwo ari uko gusa bivuze ngo wowe uri umurakare, wishe abantu cyangwa wibye abantu cyangwa waravuze ngo njye ndashaka kuba iki […] icyo ushaka kuba niba kiri buhungabanye ubuzima bw'abantu ntabwo uri bukibone gutyo.'

    Yavuze ko bene iyo mitekerereze no kuyigira mu nzozi ari ibintu bigoye ndetse ko hashize imyaka irenga 20 aburira abo bantu ariko ntibajya bumva.

    Ati 'Iyo umuntu akubwira ukanabona ariko ugakomeza wanga kubona igikwiye kuboneka, ugakomeza utumva kandi ufite amatwi yumva ariko ntiwumve […] ukuri kurigaragaza ntabwo ujyaho ngo ugume ukuririmbe.'

    Yaburiye abo bose, yaba ari abashaka guhungabanya umutekano baturutse mu bihugu by'ibituranyi, avuga ko bamwe bafashwe, abandi bari gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera mu gihe bagenzi babo bo babuze ubuzima.

    Ati 'Ubundi bashatse gushyira mu gaciro, bacisha make, iby'uko bibwira ko intambara zose zitsindwa ntabwo aribyo. Abazitsinze cya gihe ubu nibwo bazitsinda kurusha. Ubundi usibye ibibazo dufite bitari bike tugomba gukemura, tumeze neza ndibwira ko tumeze neza.'

    Iyi nama yagaragarijwemo ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana n'icyorezo cya Coronavirus, imbogamizi zihari ndetse n'amasomo igihugu cyakuyemo azakibashisha guhangana n'ibindi bibazo biri imbere.

    The post Perezida Kagame yaburiye abafite imigambi yo guhungabanya umutekano w'igihugu, ababwira ko ibyo bakora bitazabahira appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/09/28/perezida-kagame-yaburiye-abafite-imigambi-yo-guhungabanya-umutekano-wigihugu-ababwira-ko-ibyo-bakora-bitazabahira/

  • Amakuru mashya: MiniSports yafunguye ibikorwa bya Siporo bihuza abantu benshi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Nzeri 2020, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yamaze kwemeza ko ibikorwa by'imyitozo n'amarushanwa bya Siporo ihuza abantu barenze umwe byemerewe gufungura.

    Ibi bikorwa bya Siporo ihuza abantu byari byarahagaritswe tariki 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere wa Covid-19 yagaragaye i Kigali, bivuze ko hari hasize asaga atandatu bihagaritswe.

    Kuri ubu Minisiteri ya siporo yongeye gukomorera ibi bikorwa, aho bizakorwa hakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, asanzwe azwi n'abatuye u Rwanda ndetse hakaziyongeraho ayihariye ku bakora Siporo.

    Ibi bije mu gihe ikipe y'igihugu y' u Rwanda mu mupira w'amaguru 'AMAVUBI' yitegura guhangana na Cape Verde mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Africa cya 2021 mu gihe kandi iyi kipe yitegura imikino ya CHAN 2020 yimuriwe mu ntangiriro za 2021.

    Mu ibaruwa yanditswe na MiniSports, buri shyirahamwe ry'umukino runaka ryahawe amabwiriza agomba gukurikizwa n'amakipe ndetse n'abakinnyi mu gihe cy'ibikorwa by'imikino muri iki gihe indwara ya Covid-19 ikigaragara mu Rwanda.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/28/amakuru-mashya-minisports-yafunguye-ibikorwa-bya-siporo-bihuza-abantu-benshi-mu-rwanda/

  • CP Kabera: Abanyonzi barasabwa kubahiriza amabwiriza bahawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yibukije aba banyonzi ko n’ubwo bemerewe gusubukura imirimo yabo bagomba kubahiriza amabwiriza bahawe ubwo bakomorerwaga n’inama y’abaminisitiri.

    CP Kabera yagize ati “Abanyonzi bari bamaze igihe kirekire badatwara abagenzi kuko ubu batwaraga imitwaro gusa. Ubu rero barakomorewe ariko basabwa ko bagomba kugura ingofero zabugenewe (Casquets) ndetse n’iyo bambika umugenzi mu rwego rwo kwirinda ibyago byo kugira impanuka barimo kugendera ku igare.”

    CP Kabera yakomeje abibutsa ko basabwa gukorera aho bari basanzwe bakorera kuko byakunze kugaragara ko hari abarenga aho bagomba gukorera bakaba bateza impanuka.

    Ati “Turabizi ko hari bamwe usanga barenze aho bagomba kuba bakorera ugasanga ndetse bateje impanuka. Bagomba kugaruka mu muhanda bubahiriza amabwiriza uko yakabaye kandi bakabikora mu kinyabupfura bakumva ko ari inshingano zabo bityo ababirenzeho bagenzi babo bakaba batanga amakuru bagakurikiranwa.”

    Aba banyonzi kandi bibukijwe kujya bagenzura ko amagare yabo ameze neza mbere yo kuyatwaraho abagenzi kandi bakubahiriza amasaha bagomba gukoreraho bakirinda kugenda mu muhanda bwije hatabona.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kongera gukangurira abakoresha umuhanda bose kubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga bagasubiza amaso inyuma bakibuka ubutumwa bahabwaga mu gihe cy’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

    Yavuze ko iyi gahunda yari yasubitswe muri Werurwe uyu mwaka kubera icyorezo cya COVID-19 ubu yasubukuwe mu rwego rwo kongera gukangurira abaturarwanda kwirinda impanuka zo mu muhanda.

    Abashoferi barasabwa kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kwirinda kuvugira kuri telefone batwaye, kwirinda kurenza umubare w’abagenzi wagenwe, kwirinda umuvuduko ukabije no gucomokora akagabanyamuvuduko (speed governor) n’andi makosa yateza impanuka.

    Abamotari barasabwa kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kwirinda gusesera mu bindi binyabiziga, kwirinda umuvuduko ukabije, kwirinda kugenda bavugira kuri telefoni batwaye n’andi makosa yateza impanuka.

    Abanyamaguru barasabwa kugendera ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda, kwambukira umuhanda ahari inzira z’abanyamaguru (zebra crossing), kwirinda kwambuka umuhanda barangajwe n’ikintu icyo aricyo cyose.

    Iyi nkuru yanditswe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi iravuga ko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akangurira abantu bose bafite ibinyabiziga kwihutira gusuzumisha ubuziranenge bwabyo hagamijwe gukumira impanuka zaturuka ku miterere y’ikinyabiziga.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/cp-kabera-abanyonzi-barasabwa-kubahiriza-amabwiriza-bahawe

  • #COVID-19: Abarwayi bashya 12 barimo 9 babonetse i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo barwayi bashya 12 babonetse mu bipimo 1,283 bakaba barimo 9 babonetse muri Kigali, naho abandi 3 babonetse muri Kirehe.

    Kugeza kuri uyu wa Mbere mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,832 muri bo abamaze gukira ni 3,117 naho abakivurwa ni 1,686.

    Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 29.

    Ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 nibwo abantu babiri mu Rwanda baheruka kwicwa na COVID-19 buzuza umubare w’abantu 29 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo.

    Abo babiri bishwe na COVID-19 ni Abanyarwanda umwe w’imyaka 46 n’undi w’imyaka 44 y’amavuko bitabye Imana bari i Kigali.

    Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-abarwayi-bashya-12-barimo-9-babonetse-i-kigali-47403

  • Rwandans Don't Know Jack Fruit Means Money & Health #rwanda #RwOT

    The Jack fruit is one of the most ignored fruits in Rwanda and it may take much longer to convince them to buy one and munch on its juicy and acute sweet fruit pods.

    Jackfruit (Artocarpus heterophyllus) has diverse medicinal uses especially anti-oxidant, anti-inflammatory, antimicrobial, anti-cancer and anti-fungal activity- this is a fruit that may fix some of the petty illnesses that you keep treating with packets of imported industrial pharmaceutical concoctions.

    Jackfruit is considered to be an underutilized fruit where most of the fruits get wasted due to ignorance, lack of post-harvest technology and gaps in supply chain systems.

    The Jackfruit is an exotic fruit grown in tropical regions of the world. It is native to South India. It is the largest tree fruit in the world and can reach up to 35kg in weight.

    Rwandan farmers should also be considering the Jack fruit as a potential addition to the fruit basket exported abroad. All it needs is innovation in value addition because the market already is very big.

    This wonder fruit is commonly grown in home gardens of tropical and subtropical countries. The fruit provide 2 MJ per kg/wet weight of ripe perianth and contain high levels of carbohydrates, protein, starch, calcium and vitamins.

    According to agribusiness researchers, a wide gap in the marketing of jack fruits and its processed value added products which can be fully explored for additional income as well as food security. Encouragements should be done to the marketing as well as value added food products from this underutilized fruit tree.

    Composition of Nutrients

    Calories: 155 Carbs: 40 grams Fibre: 3 grams Protein: 3 grams Vitamin A: 10% of the RDI Vitamin C: 18% of the RDI Riboflavin: 11% of the RDI Magnesium: 15% of the RDI Potassium: 14% of the RDI Copper: 15% of the RDI Manganese: 16% of the RDI

    Advantages of eating Jack Fruit

    Vitamin C: Jackfruit contains high amounts of vitamin C, which may help prevent the inflammation that can lead to chronic diseases like heart disease and cancer

    Carotenoids: Carotenoids have been shown to help lower inflammation and reduce the risk of various chronic diseases, such as type 2 diabetes and heart disease.

    Flavanones: Flavanones contain anti-inflammatory properties that may help lower blood sugar, blood pressure and cholesterol levels — important factors in reducing the risk of type 2 diabetes and heart disease.

    Immune health: Jackfruit's content of immune-boosting vitamins A and C may help prevent illnesses. Eating this fruit is also claimed to be helpful for reducing the risk of viral infections.

    Preventing skin problems: This fruit provides several nutrients and antioxidants, such as vitamin C, that may improve skin health. There is anecdotal evidence that eating it may slow the aging of your skin.

    Heart health: Jackfruit may have the potential to reduce the risk of heart disease due to its content of potassium, fibre and antioxidants.

    According to healthline a platform that provides credible, evidence-based health and wellness information, consuming jackfruit has never been reported to cause any serious side effects, and it is safe for most people to eat.

    How to Plant Jack Fruit

    Buy a ripe jack fruit from Kimironko, Remera or Nyabugogo areas- these are the places where one can find these strange fruits in Kigali. Other places include Kayonza district, Rwamagana and Gatsibo districts including those districts bordering with Uganda.

    Pick only the largest seeds from the fruit as these will give you the earliest and highest germination that way producing the strongest seedlings.

    • Clear up the area meant for planting.
    • Sort out seeds you wish to use to bring up a seedling.
    • Open up a soil depth of 2cm were you are to put your seeds.
    • Pre-treat you seeds with warm water for 30 minutes before planting.
    • Sow your seeds, and then gently cover with soils.
    • Water to provide moisture and in 6 weeks the seeds shall have germinated into a healthy seedling.
    • To prepare the seeds for plating remove the thin, slimy coating around the seed and then thoroughly rinse the seeds in water to remove any remaining pulp juice or sugary residue. Pretreat the seeds with relatively hot water as this will stimulate germination.

    Sow seeds at a depth of 2cm and then gently cover with soil. Germination will begin in 1 to 6 weeks or even longer if seeds were stored for a long time after collection. Water to provide moisture required for seed germination.

    Direct seeding in the field is the best propagation method if the planting location is well prepared. sow several seeds in each planting hole to allow for selecting the most vigorous seedling.

    Care for the seedling for at least 6 to 12 months in first growth year. However watch out for boring insects like shoot boring caterpillar and also mealy bugs.

    The tree usually bears fruit within 18 to 30 months from transplanting and the fruits mature with in 3 to 8 months from flowering.

    Fertilize your growing jackfruit tree with nitrogen, phosphorus, potassium, and magnesium applied in a ratio of 8:4:2:1 to 1 ounce (30 g.) per tree at six months of age and doubling every six months up to two years of age.

    Past the two year mark, growing jackfruit trees should get 35.5 ounces (1 kg.) per tree in the amount of 4:2:4:1 and is applied before and at the end of the wet season.

    Other jackfruit care dictates the removal of dead wood and thinning of the growing jackfruit tree. Pruning to keep the jackfruit at about 15 feet (4.5 m.) high will also facilitate harvesting. Keep the tree roots damp but not wet.

    Source : https://taarifa.rw/rwandans-dont-know-jack-fruit-means-money-health/

  • Kayonza : Umugore yakubise umugabo we majagu mu mutwe bapfa gucana inyuma #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 mu Mudugudu wa Gishyoza, Akagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo usigaye yikodeshereza nyuma yo kurambirwa kubana n’umugore ashinja kumuca inyuma cyane, kuri iki Cyumweru ngo yasubiye mu rugo rwe, umugore amubonye amubaza icyo agarutse kuhakora, barashyamirana birangira amukubise majagu mu mutwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin, yatangaje ko uyu mugore yahise atabwa muri yombi, ashyikirizwa RIB.

    Uyu muyobozi avuga ko ari amakimbirane bari bafitanye, umugabo yari yaramuhunze yaragiye gushaka indi nzu, aje rero amukubita majagu, umugabo yakomeretse ariko yahise ajya ku kigo nderabuzima kwivuza. Ibyo bapfa ni amakimbirane ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.

    Gitifu yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane yatuma bicana, abasaba kujya begera ubuyobozi n’ishuti z’umuryango mu gihe bagize ibyo batumvikanaho hagati mu muryango.

    Uwo mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Ndego, mu gihe ategereje gukorerwa dosiye. Umugabo we yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Ndego baramupfuka, akazakomeza gukurikiranwa ari mu rugo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kayonza-Umugore-yakubise-umugabo-we-majagu-mu-mutwe-bapfa-gucana-inyuma

  • Tumeze neza, abatwifuriza inabi na bo ubwabo ntibameze neza – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nzeri 2020 ubwo yayoboraga Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro cy’uwo muryango.

    Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda atari ruto nk’uko kera byavugwaga, agaragaza kandi ko ari rwiza kuko hari benshi basaba kuba Abanyarwanda, abandi bakifuza kubaho nk’Abanyarwanda.

    Ati “Ntabwo ari nka cya kirahure usukamo amazi akarenga akameneka ku buryo nta yandi wakongeramo, ibi bikaba byaratumye abantu bamwe baza mu Rwanda ku gahato.”

    Ati “Twanze kuba amazi yarenze yamenetse, dukwirwa mu kirahure, turaza tuba mu gihugu.”

    Yaburiye abumva ko bashaka kuza mu gihugu babanje guhungabanya umutekano, ko bitazabahira kuko bo u Rwanda rubakangurira kuza bakaba mu Rwanda iwabo mu mahoro.

    Ati “Ariko ushatse gutaha avuga ngo jye ndataha ntya, nshaka kuba iki, mugomba kubyemera n’iyo byaba binyuranye n’amategeko y’Igihugu, n’iyo byaba binyuranye n’ubuzima bw’Igihugu, uwo ni we tubwira ngo Oya, ntabwo ari byo. Gutaha ni uburenganzira bwawe, igihugu ni icyawe ugifitemo uburenganzira nk’ubw’undi afite mu gihugu, ariko ntabwo wagitahamo uvuga ngo wowe ufite uburenganzira butandukanye n’ubw’abandi busanzwe, kandi abantu bose bagomba gukurikiza ibyo ubabwiye ko ari byo bagomba gukurikiza. Ntabwo byakunda.”

    Ati “Hari n’abibeshya bakavuga ngo bariya bose bagiye bakiri bato, bararwanye bahindura ibintu, natwe ni ko tuzabigenza. Ntabwo ari ko bigenda. Kubigira bikagukundira ugomba kuba uri mu kuri. Ntabwo wapfa kubikora gusa ngo nanjye ndakora nk’ibyo bakoze. Kuko ababikoze mbere bari bafite impamvu baharanira, bitandukanye no kuza gusa wigize umurakare, ukica abantu, ukanabiba, cyangwa ufite icyo ushaka kuba byanze bikunze.”

    Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko abashaka kuza ku ngufu bahungabanya ubuzima bw’abantu ibyo bashaka kuba byo batabigeraho.

    Ati “Icyo ushaka kuba ntabwo ari ibintu bibujijwe ariko uko ushaka kukiba, niba kiri buhungabanye ubuzima bw’abantu ntabwo uri bukibone gutyo. Hanyuma ukavuga uti niba ntakibonye ndarakaye ngiye hanze y’Igihugu, nzagaruka nk’uko n’abandi baje, ndwane, mbavaneho nshyireho ibyo nshaka.”

    Ati “ubundi n’ibyo ngibyo ntabwo ari byo, no kubirota ubundi biragoye, burya hari byinshi abantu barota kubera ko binashoboka. Ariko ibi byo, kandi mpora mbabwira buri munsi ariko ntibashake kubyumva, hashize imyaka myinshi kandi ukuri kurigaragaza.”

    “Iyo umuntu akubwira, ukanabona, ariko ugakomeza wanga kubona igikwiye kuboneka, ugakomeza utumva kandi ufite amatwi yumva ariko ntiwumve kubera ikiri mu mutwe wawe, ukuri kurigaragaza, ntabwo ujya aho ngo ugumye ukuririmbe.”

    Yagaragaje ko abagerageje guhungabanya umutekano w’igihugu bari mu bihugu byo mu Karere birimo Uganda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitabahiriye.

    Ati “Bamwe barafashwe, abandi babivamo barataha, bamwe hari ibyo barimo kubazwa abandi barafungwa, abananiranye gufatwa baguye ku rugamba, abandi baracyakomeza gutegura guhungabanya igihugu. Ubutumwa mbaha ni uko aho bari hose, ubundi bashatse gushyira mu gaciro bacisha makeya, ibyo batekereza byo gutsinda intambara ntibishoboka. Abazitsinze cya gihe ubu nibwo bazitsinda kurusha.”

    Yabwiye abakibigerageza ko bashatse babivamo kuko intambara badashobora kuzitsinda.

    Ati “Ubundi usibye ibibazo dufite tugomba gukemura, tumeze neza, kandi dukomereze aho, dukora byiza, dukore ibishoboka byose, hanyuma ibyo bibazo bindi bizagenda bisobanuka buhoro buhoro kuko n’abatwifuriza inabi navuga ko na bo ubwabo batameze neza. Icyo gihe bakirwana n’ibyabo, nanjye ndaba ndwana n’ibyanjye.”

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/tumeze-neza-abatwifuriza-inabi-na-bo-ubwabo-ntibameze-neza-perezida-kagame

  • Kagame yagaragaje ko n’ubwo igihugu gihanganye na COVID19 ubuzima bugomba gukomeza #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere ubwo yari ayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Iyi nama yahuje abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’abanyamuryango bahagarariye abandi mu Muryango FPR Inkotanyi. Yibanze ku ngingo zirimo icyorezo cya COVID19 ndetse n’ubuzima rusange bw’igihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko 'Inama nk’izi ziberaho kugira ngo dusuzume turebe ko ibibazo birimo n’icyorezo cya #Covid-19 bidatuma duteshuka kuri gahunda y’iterambere twiyemeje. Iyo umucuruzi adashoboye gucuruza, abana ntibabashe kwiga, biba ari ikibazo. Ubuzima bugomba gukomeza'

    Ubushize twaganiriye ku kibazo cya ruswa n’izindi mbogamizi zigaragara mu miyoborere zibangamiye Abanyarwanda.Amakosa nkaya ntakwiye kuba akibaho. Iyo turwanya imico mibi nkiyi, tugomba kuyirandurana n’imizi yayo.

    Ati 'Gukora hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda n’inshingano itazigera ihinduka kabone niyo haba iki. Abantu bakwiye guhabwa ibyo bakwiye kubona. Ntabwo tuzigera dusubira aho iki gihugu cyavuye.'

    Yakomeje agira ati 'Kugira ngo tugere ku ntego zacu, birasaba ko buri wese abigiramo uruhare kandi akuzuza inshingano ze. Dushobora kutumva ibintu kimwe ariko hari icyerekezo duhuriraho twese aricyo kubaka igihugu. Buri wese agomba gutanga umusanzu we mu guteza imbere u Rwanda.'

    Umukuru w’Igihugu kandi yasabye abanyarwanda ukwiye kuba twuzuza inshingano buri wese ku rwego rwe. Urugero ; iyo ucuruje, uba ukwiye kuzuza inshingano yo gutanga umusoro.

    Yagize ati 'Iyi misoro irakenewe kugira ngo yubake amashuri, imihanda n’ibindi. Ibi biri mu nyungu rusange, waba ubishaka cyangwa utabishaka, ugomba kubyubahiriza.”

    “Duhura n’ibibazo bitandukanye nk’Igihugu byaba ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego rw’Isi. Guhangana n’ibi bibazo bisaba ko dusenyera umugozi umwe. U Rwanda ntabwo ari ikirwa ukwacyo.'

    Iyi nama yabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nko kwambara agapfukamunwa no guhana intera hagati y’abayitabiriye.

    Inama nk’iyi yaherukaga kuba ku wa 26 Kamena 2020. Icyo gihe mu butumwa bwe, Perezida Kagame yaburiye abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye n’abangiza umutungo w’igihugu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Kagame-yagaragaje-ko-n-ubwo-igihugu-gihanganye-na-COVID19-ubuzima-bugomba-gukomeza

  • Young women become innovative during COVID-19 #rwanda #RwOT

    Kamikazi Charlotte, age 22, started her detox juice business March of this year. She was motivated to start this business due to having a father who is diabetic. She said, 'I am a medical student, so, I made research to know what he could or could not eat. I then started making these juices for him.' It was not long until Kamikazi realized that other people were enjoying the juices that were initially meant for her father. Prior to the pandemic, Kamikazi was working as a sales agent for a (…)

    Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4341

  • Ntabwo u Rwanda ari cya kirahure cyuzuye usukamo amazi akameneka- Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nzeri 2020 ubwo yari ayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Iyi nama ibaye mu bihe u Rwanda n’Isi bahanganye n’icyorezo cya COVID19, yahuje abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’abanyamuryango bahagarariye abandi mu Muryango FPR Inkotanyi.

    Mu kiganiro yahaye abitabiriye iyi nama, Kagame yavuze ko atifuza ko hari umunyarwanda yabona utishimiye igihugu cye ndetse no kuba ari umunyarwanda cyane ko hari benshi mu banyamahanga baba bifuza kuba abanyarwanda.

    Yagize ati 'Ntabwo byatuma numva ko nakwifuza kuba undi muntu cyangwa kuba uw’ahandi. Numva duhagijwe n’icyo turicyo, uko turi ni nako abantu biha agaciro, niko bamera, ninako bakora. Uwakwifuza kuba uw’ahandi, kuba ikindi ibyo biramureba.'

    'Njye inama najya iyo tuganira nk’uku ni ukureba uko twaba abo turi ariko ntabwo numva ko hari aho twagera twifuza kuba abandi bantu cyangwa ikindi gihugu.Hari abifuza kuba baba igihugu cyacu, kuba abantu bakwifuza kuba abanyagihugu wowe ugahitamo kuba ikindi, hari ukubusanya aho ngaho ugomba kuba ufite ikibazo, waba ufite ikibazo mu mitekerereze.'

    Perezida Kagame yavuze kandi ko hari abantu benshi n’ubu dosiye zabo ziri gusuzumwa kugira ngo bahabwe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

    Ati 'Ibyo ntabwo nabitindaho cyane , hari benshi cyane basaba kuba abanyarwanda n’ejo bundi hari abo twasuzumaga. Njye no mu myumvire yanjye iyo tuganira n’abandi bayobozi njye numva iyo nta kindi kibazo cyane cyane iyo afite uko ateye kugize uko

    Umukuru w’Igihugu kandi yakomoje ku myitwarire yaranze ubuyobozi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatusti aho nko mu 1990, bwavugaga ko u Rwanda ari ikirahure cyuzuye amazi aho uramutse ushyizemo andi yameneka.

    Perezida Kagame yagize ati 'Ntabwo u Rwanda ari nka cya kirahure usukamo amazi akarenga akameneka, ukaba aho ugera ukavuga ngo ikirahure cyuzuye… ngira ngo murabizi, cyera abenshi turi hano ku ngufu, turi hano ku gahato, hari abatubwiraga ngo ntabwo twabona aho dukwirwa.'

    Yakomeje agira ati 'Ndabivuga ariko mvuga imibereho, Politiki, mvuga imibereho abanti bakwiye kubamo. N’abo bari hanze bamwe batubwiraga ko ikirahure cyuzuye, bo turabakangurira buri munsi gutaha. Ariko ushaka gutaha avuga ngo njye ndataha ntya, ndashaka kuba iki, mugomba kubyemera, uwo niwe tubwira ngo ntabwo aribyo.'

    Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira ku gihugu cye ariko agomba kumenya ko igihugu gifite amategeko ari nayo mpamvu aba agomba kuyubahiriza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ntabwo-u-Rwanda-ari-cya-kirahure-cyuzuye-usukamo-amazi-akameneka-Perezida-Kagame