Category: Uncategorized

  • Kigali: Utubari n’amaresitora 70 byahaniwe kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #rwanda #RwOT

    Zimwe muri izo nzu byagaragaye ko zacuruzaga inzoga cyangwa bafite serivisi z’utubari nyamara baragombaga kuba baradufunze hakurikijwe amabwiriza ya Leta.

    Ibi bikaba ari ibyagaragaye mu igenzura ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Ni igenzura ryabaye mu byumweru bibiri bitambutse aho byagaragaye ko hari bamwe mu bacuruzi barenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

    Muri iryo genzura abantu bagera kuri 270 bafatiwe muri izo nyubako zafunzwe cyangwa zigacibwa amande. Bafatwaga bicaye hatubahirijwe intera hagati y’umuntu n’undi ndetse kandi barimo no kunywa inzoga.

    Abacuruzi barenze 130 nabo ntibakoreshaga uburyo bwo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwishyurana ahandi ntabwo bari bafite uburyo bwa kandagira ukarabe cyangwa imiti bakaraba ikica udukoko mu ntoki.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iryo genzura riri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda mu gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, gukangurira abantu kugira umutekano n’isuku.

    Yagize ati: “Biri muri gahunda za Polisi mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ndetse n’andi mabwiriza binyuze mu bukangurambaga. “

    Yakomeje avuga ko igenzura ryari rinagamije kureba igipimo cy’uko abaturarwanda bubahiriza amabwiriza ndetse hakarebwa ko abafatiwe mu makosa bahanwe ariko ikigamijwe cyane ni ukwibutsa abantu no kubigisha uruhare rwabo mu kubungabunga ubuzima birinda icyorezo kandi banirinda kugikwiza aho bakorera, aho bagenda n’ahandi hose baba bari.

    CP Kabera yavuze ko igenzura ryibandaga ku nyubako z’utubari, resitora na Motels, ku masoko ndetse no mu dusantire tw’ubucuruzi.

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko igenzura ryasuzumaga ko amabwiriza y’ingenzi mu COVID-19 yubahirizwa nko gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune, intera hagati y’umuntu n’undi, guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, kwambara agapfukamunwa ndetse no kubahiriza amasaha y’ingendo.

    Yagize ati: “Dukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ku gipimu cyo hejuru kabone n’ubwo ikosa rimwe cyangwa umuntu umwe gusa ashobora kuba nyirabayazana w’ikwirakwira ry’icyorezo. Niyo mpamvu dukangurira buri muntu kumva ko afite uruhare n’amahitamo ku mutekano n’ubuzima mu byo akora byose.”

    CP Kabera yashimiye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru y’abantu barenga ku mabwiriza abasaba gukomeza uwo mutima w’ubufatanye mu kwicungira umutekano.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Kigali-Utubari-n-amaresitora-70-byahaniwe-kurenga-ku-mabwiriza-yo-kurwanya

  • Kicukiro: Polisi yafashe abantu 5 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bakanateza urusaku #rwanda #RwOT

    Kibukayire Marie Claire ari nawe wari watumije ibyo birori mu rugo rwe yavuze ko habayeho kwirara bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ndetse bakanica itegeko rirwanya urusaku rwa nijoro.

    Yagize ati: “Ndemera amakosa yo kuba narenze ku mabwiriza y’Igihugu nkatumiza ibirori muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19. Usibye n’ibyo twateje urusaku kandi nari nsanzwe mbizi ko amategeko ahana umuntu wese uteza urusaku cyane cyane nijoro.”

    Karumugabo Dollar ni umwe mu bantu 5 bafatiwe mu birori byabereye kwa Kibukayire, nawe aremera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse bagacuranga radiyo bagateza urusaku mu baturanyi. Ni mu gihe abari batumiwe bagombaga gusubira mu ngo zabo nyamara isaha ya saa yine yari yarenze.

    Yagize ati: “Abashinzwe umutekano badusanze kwa Kibukayire mu gucuku turimo kunywa inzoga ndetse tunacuranga radiyo twateje urusaku mu baturage. Njyewe na bagenzi banjye twari no kuza gufatwa twarengeje amasaha yo kuba turi mu rugo kuko twari kuza kuva muri urwo rugo tugataha. Twakoze amakosa kandi turayasabira imbabazi.”

    Ari Kibukayire ndetse n’abatumirwa be, bose baremera ko bakoze amakosa ndetse bakayasabira imbabazi. Icyo bahurizaho ni uko ibyo bakoze babikuyemo isomo bakaba bakangurira n’abandi baturarwanda kumva no gukurikiza amabwiriza Leta itanga.

    Karumugabo yagize ati: “Dukurikije ibihe turimo twarengereye, twasabanye tunywa inzoga kandi, byongeye twateje urusaku mu baturanyi biba ngombwa ko abashinzwe umutekano baza. Icyo nabwira abaturarwanda muri rusange nta muntu ugomba kwirara muri ibi bihe kuko icyorezo kiracyahari ntaho cyangiye, ubu twafashe ingamba zo kutazabyongera.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bakoze amakosa atandukanye yose ashingiye ku kwirara bakarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse bagateza urusaku mu baturanyi.

    Yagize ati: “Abantu bagomba kumenya ko iki cyorezo hari imihango myinshi cyakuyeho, kuba Kibukayire yatahaga inzu ye ntabwo yagombaga gutumira abantu muri ibi bihe turimo. Yabikoze atumira abantu ngo arataha inzu ye abaha inzoga, barasabana kandi bariya bantu bari baturutse ahantu hatandukanye, barengeje amasaha yo kuba bari mu ngo zabo byongeye bateje urusaku mu baturanyi.”

    CP Kabera yibukije abantu ko icyorezo kikiriho kandi batagomba kwirirara kabone n’ubwo hari ibyemezo birimo kugenda bifatwa kugira ngo abantu bakore imirimo yabo.

    Yagize ati: “Nubwo hari ingamba zigendwa zifatwa kugira ngo abantu bakomeze imirimo yabo nk’aho isaha yo kuba buri muntu yageze iwe mu rugo yavuye ku isaha ya saa tatu ikagera ku isaha ya saa yine ntibitanga uburenganzira bwo kwirara ngo abantu barenze amasaha. Icyorezo kiracyariho kandi n’ingamba zo kukirwanya ziracyahari, turasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza uko atangwa.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongera kwibutsa abantu ko nta muntu wemerewe gucuranga kugeza ubwo urusaku rurenga mu nzu ye rukajya kubangamira abaturanyi ndetse ko ubikoze abihanirwa n’amategeko.

    Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije Ingingo ya 53: Guteza urusaku rurengeje ibipimo Bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Amabwiriza No 90 yo kuwa 31 Kanama 2020 y’inama njyanama y’umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu mujyi wa Kigali avuga ko gutegura, gutumira no kwitabira ibirori, iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe (gusenga mu ngo, isabukuru y’amavuko, bridal shower, baby shower n’ibindi). Uwatumiye n’uwakiriye bazishyura buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200. Uwitabiriye icyo gikorwa azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25.

    Aya mabwiriza kandi avuga ko abafatiwe mu birori bashyirwa ahabugenewe igihe kitarenze amasaha 24, no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda COVID-19. Igihe ahakiriwe ibirori hari hasanzwe hakorerwa serivisi nk’izo hazafungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Kicukiro-Polisi-yafashe-abantu-5-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-COVID-19

  • Amakipe y'ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y'Ibitego muri shampiyona zabo #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru dusoje mu marushanwa yo ku mugabane w'I burayi habaye itungarana rikomeye ndetse na bimwe mu byemezo bitagiye bivugwaho rumwe na benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru cyane cyane mu gihugu cy'ubwongereza aho ikipe ya Manchester city yaraye inyagiwe ibitego 5-2 na Leicester City ndetse n'inyagirwa rya Bayern Munchen mu gihugu cy'ubudage.

    Amashampiyona 5 asanzwe akomeye ku mugabane w'I burayi yose yamaze kugaruka ndetse imikino yarakomeje mu mpera z'iki cyumweru aho hagaragaye itungurana rikomeye; duhereye mu gihugu cy'ubwongereza kuwa gatandatu ku Isaha ya saa saba n'igice ikipe ya Manchester United yari yasuye ikipe ya Brighton Hove Albion umukino ugera ku munota wa 95 ari 2-2 gusa VAR iza kwemeza ko hari umukinnyi wakoze umupira maze agarura abakinnyi mu kibuga batera penaliti maze Bruno Fernandes ayinjiza neza bituma iyo kipe itsinda umukino wa mbere muri uyu mwaka w'imikino.

    Undi mukino wabayemo gutungurana ni uwahuje Chelsea na West Bromwich Albion bitunguranye igice cya mbere kirangira Chelsea itsinzwe 3-0, gusa mu gice cya kabiri iyo kipe itozwa na Frank Lampard iva inyuma irabyishyura barangiza banganya 3-3.

    Tothenham nayo ntago byayihiriye kuko yaje kunganya na Newcastle United 1-1, Everton yo yatsinze ikipe ya Crystal Palace 2-1, Westham yanyagiye Wolves 4-0 kuri iki cyumweru, undi mukino wagaragayemo gutungurana ni uwahuje ikipe ya Manchester City yanyagiriwe ku kibuga cyayo na Leicester city ibitego 2-5.

    Mu budage naho habaye itungurana rikomeye cyane aho ikipe ya Bayern Munchen yanyagiwe na TSV Hoffenheim ibitego 4-0, iyi Bayern yaherukaga gutsindwa mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2019, mu gihugu cy'ubutalitani ikipe ya Juventus ntiyabashije kubona intsinzi nyuma yo kunganya na AS Roma ibitego 2-2 byose byaje byishyuwe na Cristiano Ronaldo bituma yuzuza ibitego 450 mu mashampiyona asaga 4 amaze gukinamo kuva yatangira gukina umupira w'amaguru.

    Kuri uyu wa mbere haraza gukomeza shampiyona yo mu gihugu cy'ubwongereza aho ikipe ya Liverpool iza gukina na Arsenal ku kibuga cyayo Anfield Road, mu mikino ibiri iheruka guhuza ayo makipe yombi Arsenal yabashije kuyitsinda yose, uheruka nuwo Arsenal yatsindaga Liverpool kuri penaliti nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino utangiza shampiyona mu gihugu cy'ubwongereza (Community Shield).

    The post Amakipe y'ibigugu mu burayi yanyagiwe imvura y'Ibitego muri shampiyona zabo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-yibigugu-mu-burayi-yanyagiwe-imvura-yibitego-muri-shampiyona-zabo/

  • Icyo nzi cyo ni uko ndi umukinnyi wa Rayon Sports, ibindi simbizi – Kwizera Olivier wavuze ku ideni rya Gasogi United #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Kwizera Olivier avuga ko we ari umukinnyi wa Rayon Sports ari yo afitiye amasezerano ibya Gasogi United ntabyo azi cyane ko ideni ry’iyi kipe we aziko ryishyuwe.

    Muri Nyakanga 2020 ni bwo ikibazo cya Kwizera Olivier na Gasogi United cyatangiye gututumba aho perezida w’iyi kipe, KNC yavuze ko hari amafaranga yamuhaye angana na miliyoni 1 nka avance y’amafaranga yagombaga kugurwa kugira ngo yongere amasezerano. Icyo gihe yagaragazaga n’imbanziriza masezerano bagiranye.

    Gusa ntiyemeranyaga na Kwizera inyito yahawe aya mafaranga kuko we yavugaga ko ari ayo yamugurije nka perezida w’ikipe bitewe n’ikibazo yari afite.

    Ibi byatutumbye nyuma y’uko uyu munyezamu yari amaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka 1 kuri miliyoni 7.

    Ku wa Gatatu mu kiganiro n’itangazamakuru, perezida wa Gasogi United yavuze ko uyu munyezamu bakimufiteho uburenganzira bityo ko niba Rayon Sports imukeneye bagomba kubegera bagakemura ikibazo.

    Yagize ati'Kwizera Olivier ni umukinnyi wa Gasogi United. Umuyobozi uzafata Rayon Sports arasabwa kuzaza akandeba mu biro bya Gasogi United tukaganira ku kibazo cya Kwizera Olivier.'

    Ngo nta masezerano afitanye na Gasogi United

    Aganira na ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko we ari umukinnyi wa Rayon Sports ari yo afitiye amasezerano.

    Yagize ati'Ukuri ni uko ndi umukinnyi wa Rayon Sports, nasinye amaserano na Rayon a ngana n’umwaka umwe. Njye nzi ko ndi umukinnyi wa Rayon Sports ibindi ntabyo nzi. Ntabwo nakora ikosa ryo gusinya amasezerano n’amakipe 2 atandukanye kuko hari amategeko abihanira.'

    Yakomeje avuga ko amafaranga perezida wa Gasogi United yamugurije we azi ko byakemutse kuko yumvikanye na Rayon Sports ku mafaranga bamuguze bagakuraho miliyoni 1 bakayishyura Gasogi United.

    Ati'mu masezerano nagiranye na Rayon Sports ni uko mu mafaranga nagombaga guhabwa bagombaga gukuraho miliyoni 1 bakayiha Gasogi United.'

    Kwizera Olivier avuga ko nta kibazo na kimwe afite, ndetse ko yizeye ko atazagorwa no kubona ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports kuko nta masezerano ya Gasogi United afite.

    Ngo nta masezerano afitanye na Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/icyo-nzi-cyo-ni-uko-ndi-umukinnyi-wa-rayon-sports-ibindi-simbizi-kwizera-olivier-wavuze-ku-ideni-rya-gasogi-united

  • Kagere Meddie akomeje kwitwara neza, abakinnyi 5 b’abanyarwanda ntibagaragaye bafasha amakipe ya bo #rwanda #RwOT

    Si zari impera z’icyumweru nziza kuri amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo nka Waasland Beveren ya Djihad Bizimana ikomeje kurota amanota 3, ni mu gihe andi makipe yitwaraga neza, Meddie Kagere akomeje kwitwara neza muri shampiyona ya Tanzania.

    Abakinnyi b’abanyarwanda bagera kuri 5 barimo Djihad Bizimana, Yannick Mukunzi, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Kevin Monnet Paquet na Rwatubyaye Abdul ntabwo bigeze bafasha amakipe yabo mu mpera z’icyumweru gishize bitewe n’impamvu zitandukanye.

    Tugiye kurebera hamwe uko amakipe akinamo abanyarwanda yitwaye

    Meddie Kagere (Simba SC — Tanzania)

    Ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2020, shampiyona ya Tanzania yari yakomeje, Simba SC ya Meddie Kagere yari yakiriye Gwambina inayitsinda ibitego 3-0. Ni umukino Meddie Kagere yakinnye ndetse atsinda igitego cya mbere muri 3 batsinze.

    Djihad Bizimana (Waasland Beveren — Belgium)

    Ibintu bikomeje kuba bibi kuri iyi kipe ikinamo umunyarwanda, ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu batsinzwe umukino wa 6 wikurikiranya muri shampiyona, batsinzwe na Beerschot 3-2. Ni umukino Djihad Bizimana ataragaragaye no muri 18.

    Baheruka amanota 3 ku mukino ufungura shampiyona ubwo batsindaga Kortrijk 3-1. Ubu bari ku mwanya wa 17 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 3, mu gihe Sporting Charleroi ya mbere ifite 19.

    Nirisarike Salomon (Pyunik FC — Armenia)

    Nyuma yo gutsindwa na Lori 1-0 mu mukino wa shampiyona ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Pyunik FC umukino wa shampiyona wagombaga kuyihuza na Ararat-Armenia uyu munsi wasubitswe.

    Muhire Kevin (El Geish— Egypt)

    Ku wa Gatanu El Geish yanganyije na Haras El Hodood 0-0 mu mukino wa shampiyona. Muhire Kevin akaba yarinjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 62. Uyu munsi iyi kipe ikaba iri buza kwakira Ismaily.

    El Geish iri ku mwanya wa 9 n’amanota 34, urutonde ruyobowe na Al Ahly n’amanota 79.

    Rwatubyaye Abdul (Colorado Springs Switchbacks FC — USA)

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, ikipe ya Rwatubyaye ikaba yaranganyije na Real Monarchs 1-1, ni umukino Rwatubyaye atakinnye kubera imvune.

    Ubu bari ku mwanya wa 3 n’amanota 12, El Paso Locomotive ya mbere ifite 28.

    Yannick Mukunzi (Sandvikens IF — Sweden)

    Mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, byari byiza cyane kuri Sandvikens IF ya Mukunzi Yannick kuko yatsinze 3-1 Karlslund, ni umukino Yannick atari muri 18 bifashishijwe kuri uwo mukino.

    Iyi kipe iri kumwanya wa 6 n’amanota 32, Vasalund ya mbere ifite 50.

    Haruna Niyonzima (Yanga — Tanzania)

    Ku munsi w’ejo ku Cyumweru, Yanga ya Haruna yatsinze Mtibwa Sugar 1-0. Ni umukino Haruna yabanje ku ntebe y’abasimbura.

    Ally Niyonzima (Azam FC — Tanzania)

    Ally Niyonzima na Azam FC ku wa Gatandatu bitwaye neza batsindira Tanzania Prisons 1-0. Ni umukino Ally Niyonzima yabanje mu kibuga.

    Kevin Monnet-Paquet (St Etienne)

    N’ubwo yari muri 18, ruutahizamu Kevin Monnet-Paquet ntiyakandagiye mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo ikipe ye yatsindwaga na Rennes 3-0. Iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa 4 n’amanota 10, Rennes ya mbere ifite 13.

    Mugiraneza Jean Baptiste Migi (KMC- Tanania)

    Ku wa Gatanu, KMC yatsinzwe na Kagera Sugar 1-0. Ni umukino Migi atari bukine kuko atarabona ibyangombwa bimwemerera gukorera muri Tanzania.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-meddie-akomeje-kwitwara-neza-abakinnyi-5-b-abanyarwanda-ntibagaragaye-bafasha-amakipe-ya-bo

  • Ibintu ukwiriye kwibaza mbere yo gusubirana n’umukunzi mwari mwaratandukanye #rwanda #RwOT

    Hari igihe abantu bakundana bakageza igihe mu rukundo rwabo hakazamo agatotsi bikaba ngombwa ko batandukana.

    Hari ubwo rero nyuma y’igihe runaka baratandukanye bongera bakaganira bikaba byashoboka ko bongera kwiyunga bagakundana ubudatana cyangwa se bakongera bakanatandukana birenze rimwe.

    Mu rukundo rero biryoha neza iyo buri wese mu bagiye gusubirana abanje kwitekerezaho cyane cyane uwari wafashe iya mbere yo kubivamo ubwo byazambaga. Niba wiyemeje gusubirana n’umukunzi mwari mumaze igihe runaka mwaraciye ukubiri, dore ibyo ugomba kubanza kwibaza:

    1. Ibaze niba warakize ibikomere

    Burya yaba uwagiye ndetse n’uwatawe bose mu rukundo bagira ibikomere muri cya gihe bari baratandukanye cyangwa ubwo batandukanaga nyirizina. Niba rero ufashe umwanzuro wo kongera kumwemerera kugaruka mu buzima bwawe, reba niba warakize ibikomere ku buryo utazahora uzura akaboze.

    Irinde ko irindi kosa rizaba uzarihuza n’ahahise ubanze urebe niba koko udashaka kugaruka kubera ibyo ukumbuye mwabanyemo utakibona. Niba ari urukundo ruzaba rukugaruye, biragusaba kubanza kumva ko wakize ibikomere watewe no gutandukana kwanyu ndetse n’icyari intandaro yabyo.

    2. Kureba icyerekezo urwo rukundo rufite

    Mu kongera gukunda ugomba kureba ku hazaza hawe uko hazaba hameze cyangwa niba uzahora muri ya makimbirane mwagiranye. Niba ubona nyuma y’ukwezi bizongera bikazamba, ikiza ni uko wabireka. Ukwiye gusubirana n’umuntu ari uko ubona afite icyerekezo kirambye cyo kukugira mu buzima bwe bitari ukugukina nk’umupira batera bongera bagarura.

    3. Reba uko inshuti n’imiryango yanyu bazabifata

    Uretse bamwe baba bakundana rwihishwa ntaho urukundo rwabo ruragera, ubundi abakundana byeruye biba bizwi n’imiryango yabo ndetse n’inshuti. Iyo rero mutandukanye hari abo uganyira ako gahinda wagize bakaguhumuriza.

    Niba ugiye gusubirana nawe, banza utekereze uko bazabifata bashingiye ku mpamvu zo gutandukana wari wabahaye. Hari n’ubona batandukanye agatangira gushyira hanze intege nke ze zose. Ese wibaza isura bazaba bafite ku mukunzi wawe mu gihe mwazaba musubiranye? Bazamufata nka bihemu kandi bagaragaze ko bafite impungenge. Uzabe witeguye kubyumva no kubyakira.

    Bereke ko mwongeye gusubirana mufatane umwanzuro bitume bashira impungenge mu gihe baba bagize uruhare mu kwemeza uwo mwanzuro.

    Urukundo ni umutima w’umuntu ubwe urubamo ariko burya umuntu wese agira aho akenera ubujyanama. Ni byiza ko icyemezo cyo gusubirana n’umukunzi kitaba icyawe wenyine kandi ntigihubukirwe. Burya ngo igikomere kiraryana bikaba akarusho iyo inkovu yongeye gukomereka.

    Source: Inyarwanda

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-ukwiriye-kwibaza-mbere-yo-gusubirana-n-umukunzi-mwari-mwaratandukanye.html

  • Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wa mbere wavuye muri APR FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize ni bwo komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate yakuweho, isimburwa n’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, aho yahise atangaza ko bagiye gukora ibishoboka byose bakongera kubaka ikipe ya Rayon Sports.

    Kuri iki cyumweru, ni bwo iyi komite yatangaje ko yasinyishije umukinnyi wa mbere, uyu akaba ari myugariro Niyigena Clement wakiniraga ikipe ya Marines Fc, ariko akaba yari yarayitijwe na APR FC.

    Uyu myugariro wigeze no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengejeimyaka 23 mu mwaka wa 2018, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, akaba agomba guhanganira umwanya n’abarimo Rugwiro Herve, Kayumba Soter ndetse na Ndizeye Samuel.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/komite-y-inzibacyuho-ya-rayon-sports-yasinyishije-umukinnyi-wa-mbere-wavuye-muri-apr-fc

  • Rukomo: Bahangayikishijwe n’ubujura bakorerwa kandi bishyura irondo ry’umwuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuturage utufuje ko amazina ye atangazwa avuga ko buri kwezi bishyura amafaranga 1000, ariko umwaka ukaba ushize batazi abo bishyura abo ari bo, bakibaza aho amafaranga bishyura ajya.

    Agira ati “Buri kwezi umukuru w’umudugudu anyura mu baturage yishyuza 1,000 cy’abarara irondo ry’umwuga, ariko umwaka urashize nta n’umwe mu barirara turabona iwacu. Twibaza aho amafaranga twishyura ajya byaratuyobeye”.

    Uyu muturage avuga ko nubwo n’ahandi bibwa ariko bo bikabije. Avuga ko bibabaje kuba umuntu yishyura amafaranga y’irondo ry’umwuga ariko bikarenga akibwa.

    Avuga ko ku giti cye yibwe imbuto y’ubunyobwa n’ibishyimbo nyuma yo kubura televiziyo bari baje bagambiriye.

    Ati “Umwaka urashize twishyura ayo mafaranga, ariko ikibabaje nk’ubu abajura baranteye mu nzu n’ijoro batwara imbuto y’ubunyobwa n’iy’ibishyimbo nari nabitse, banatwaye ibikoresho bijyana na televiziyo kuko yo nari nayiraje mu cyumba cyanjye”.

    Akomeza agira ati “Hari umuturanyi babaze ingurube ye, ibyana byari mu nda yayo babigaburira ngenzi yayo. Mbega kubona bukeye ntawe bibye n’ishaba”.

    Yifuza ko ubuyobozi bwabareka bakongera kwikorera irondo ubwabo kuko ari byo byagira akamaro, amafaranga batangaga bakayakoresha ibindi bikorwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo Karangwa Eduard, avuga ko nyuma yo kubona ko ikibazo cy’ubujura gifata intera, bafashe umwanzuro gukurikirana imikorere y’irondo ry’umwuga, kandi ngo abo bazasanga badakora neza bazahagarikwa mu kazi.

    Ati “Si aho honyine ni mu murenge wose abajura barahari bapfumura n’amazu. Ariko ikibazo ni uko abarara irondo ni bane mu mudugudu, kandi umujura yacunga aho bari akiba ahandi. Ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano nka Police na DASSO, tugiye kujya tugenzura imikorere yabo, abo tuzasanga badakora uko bikwiye tubahagarike mu kazi”.

    Karangwa Eduard avuga kandi ko umunyerondo bazaha aho akorera bugacya hibwe azishyura ibyibwe.

    Avuga ko ibibazo biri mu bakora irondo harimo ubusinzi, kwirirwa mu kazi ku manywa bakajya kurara irondo mu ijoro akenshi bananiwe bakisinzirira, no kuba hari bamwe batabona umushahara bemerewe ntibarikore bakiryamira mu ngo zabo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rukomo-bahangayikishijwe-n-ubujura-bakorerwa-kandi-bishyura-irondo-ry-umwuga

  • COVID-19: Abantu 5 bafashwe bakorera ibirori mu rugo banateje urusaku #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bose bafashwe barenze ku mabwiriza anyuranye yo kwirinda Covid-19
    Aba bose bafashwe barenze ku mabwiriza anyuranye yo kwirinda Covid-19

    Aba bose bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Rwimbogo.

    Kibukayire Marie Claire ari nawe wari watumije ibyo birori mu rugo rwe, yavuze ko habayeho kwirara bakarenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ndetse bakanica itegeko rirwanya urusaku rwa nijoro.

    Yagize ati “Ndemera amakosa yo kuba narenze ku mabwiriza y’igihugu nkatumiza ibirori muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19. Usibye n’ibyo twateje urusaku kandi nari nsanzwe mbizi ko amategeko ahana umuntu wese uteza urusaku cyane cyane nijoro”.

    Karumugabo Dollar, umwe mu bantu batanu bafatiwe mu birori byabereye kwa Kibukayire, na we yemera ko bakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, ndetse bagacuranga radiyo bagateza urusaku mu baturanyi. Ni mu gihe abari batumiwe bagombaga gusubira mu ngo zabo nyamara isaha ya saa yine yari yarenze.

    Yagize ati “Abashinzwe umutekano badusanze kwa Kibukayire mu gicuku turimo kunywa inzoga ndetse tunacuranga radiyo twateje urusaku mu baturage. Njyewe na bagenzi banjye twari no kuza gufatwa twarengeje amasaha yo kuba turi mu rugo, kuko twari kuza kuva muri urwo rugo tugataha. Twakoze amakosa kandi turayasabira imbabazi”.

    Ari Kibukayire ndetse n’abatumirwa be, bose baremera ko bakoze amakosa ndetse bakayasabira imbabazi. Icyo bahurizaho ni uko ibyo bakoze babikuyemo isomo bakaba bakangurira n’abandi baturarwanda kumva no gukurikiza amabwiriza Leta itanga.

    Karumugabo yagize ati “Dukurikije ibihe turimo twarengereye, twasabanye tunywa inzoga, kandi byongeye twateje urusaku mu baturanyi biba ngombwa ko abashinzwe umutekano baza. Icyo nabwira abaturarwanda muri rusange nta muntu ugomba kwirara muri ibi bihe, kuko icyorezo kiracyahari ntaho cyangiye, ubu twafashe ingamba zo kutazabyongera”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police John Bosco Kabera, yavuze ko bariya bantu bakoze amakosa atandukanye yose ashingiye ku kwirara bakarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse bagateza urusaku mu baturanyi.

    Yagize ati “Abantu bagomba kumenya ko iki cyorezo hari imihango myinshi cyakuyeho, kuba Kibukayire yatahaga inzu ye ntabwo yagombaga gutumira abantu muri ibi bihe turimo.

    Yabikoze atumira abantu ngo arataha inzu ye abaha inzoga, barasabana kandi bariya bantu bari baturutse ahantu hatandukanye, barengeje amasaha yo kuba bari mu ngo zabo byongeye bateje urusaku mu baturanyi”.

    CP Kabera yibukije abantu ko icyorezo kikiriho kandi batagomba kwirirara kabone n’ubwo hari ibyemezo birimo kugenda bifatwa kugira ngo abantu bakore imirimo yabo.

    Ati “Nubwo hari ingamba zigenda zifatwa kugira ngo abantu bakomeze imirimo yabo nk’aho isaha yo kuba buri muntu yageze iwe mu rugo yavuye ku isaha ya saa tatu ikagera ku isaha ya saa yine, ntibitanga uburenganzira bwo kwirara ngo abantu barenze amasaha. Icyorezo kiracyariho kandi n’ingamba zo kukirwanya ziracyahari, turasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza uko atangwa”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongera kwibutsa abantu ko nta muntu wemerewe gucuranga kugeza ubwo urusaku rurenga mu nzu ye rukajya kubangamira abaturanyi ndetse ko ubikoze abihanirwa n’amategeko.

    Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije Ingingo ya 53: Guteza urusaku rurengeje ibipimo bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Amabwiriza No 90 yo kuwa 31 Kanama 2020 y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, avuga ko gutegura, gutumira no kwitabira ibirori, iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe (gusenga mu ngo, isabukuru y’amavuko, bridal shower, baby shower n’ibindi).

    Uwatumiye n’uwakiriye bazishyura buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200. Uwitabiriye icyo gikorwa azishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25.

    Aya mabwiriza kandi avuga ko abafatiwe mu birori bashyirwa ahabugenewe igihe kitarenze amasaha 24, no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda COVID-19. Igihe ahakiriwe ibirori hari hasanzwe hakorerwa serivisi nk’izo hazafungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/covid-19-abantu-5-bafashwe-bakorera-ibirori-mu-rugo-banateje-urusaku

  • Icyo nzi cyo ni uko ndi umukinnyi wa Rayon Sports, ibindi simbizi – Kwizera Olivier wavuze ku mwenda wa Gasogi United #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Kwizera Olivier avuga ko we ari umukinnyi wa Rayon Sports ari yo afitiye amasezerano ibya Gasogi United ntabyo azi cyane ko ideni ry’iyi kipe we aziko ryishyuwe.

    Muri Nyakanga 2020 ni bwo ikibazo cya Kwizera Olivier na Gasogi United cyatangiye gututumba aho perezida w’iyi kipe, KNC yavuze ko hari amafaranga yamuhaye angana na miliyoni 1 nka avance y’amafaranga yagombaga kugurwa kugira ngo yongere amasezerano. Icyo gihe yagaragazaga n’imbanziriza masezerano bagiranye.

    Gusa ntiyemeranyaga na Kwizera inyito yahawe aya mafaranga kuko we yavugaga ko ari ayo yamugurije nka perezida w’ikipe bitewe n’ikibazo yari afite.

    Ibi byatutumbye nyuma y’uko uyu munyezamu yari amaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka 1 kuri miliyoni 7.

    Ku wa Gatatu mu kiganiro n’itangazamakuru, perezida wa Gasogi United yavuze ko uyu munyezamu bakimufiteho uburenganzira bityo ko niba Rayon Sports imukeneye bagomba kubegera bagakemura ikibazo.

    Yagize ati'Kwizera Olivier ni umukinnyi wa Gasogi United. Umuyobozi uzafata Rayon Sports arasabwa kuzaza akandeba mu biro bya Gasogi United tukaganira ku kibazo cya Kwizera Olivier.'

    Ngo nta masezerano afitanye na Gasogi United

    Aganira na ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko we ari umukinnyi wa Rayon Sports ari yo afitiye amasezerano.

    Yagize ati'Ukuri ni uko ndi umukinnyi wa Rayon Sports, nasinye amaserano na Rayon a ngana n’umwaka umwe. Njye nzi ko ndi umukinnyi wa Rayon Sports ibindi ntabyo nzi. Ntabwo nakora ikosa ryo gusinya amasezerano n’amakipe 2 atandukanye kuko hari amategeko abihanira.'

    Yakomeje avuga ko amafaranga perezida wa Gasogi United yamugurije we azi ko byakemutse kuko yumvikanye na Rayon Sports ku mafaranga bamuguze bagakuraho miliyoni 1 bakayishyura Gasogi United.

    Ati'mu masezerano nagiranye na Rayon Sports ni uko mu mafaranga nagombaga guhabwa bagombaga gukuraho miliyoni 1 bakayiha Gasogi United.'

    Kwizera Olivier avuga ko nta kibazo na kimwe afite, ndetse ko yizeye ko atazagorwa no kubona ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports kuko nta masezerano ya Gasogi United afite.

    Ngo nta masezerano afitanye na Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-nzi-cyo-ni-uko-ndi-umukinnyi-wa-rayon-sports-ibindi-simbizi-kwizera-olivier-wavuze-ku-mwenda-wa-gasogi-united