Category: Uncategorized

  • Nzaramba wigeze kugira akabyiniro kitwaga Black & White, wanabaye umujyanama wa The Ben yasohoye indirimbo igarura abantu ku Mana #rwanda #RwOT

    Nzaramba Olivier umaze imyaka itandatu aririmba indirimbo zihimbaza Imana yashyize hanze indirimbo yise 'Arakomanga’ irimo ubutumwa bwo kubwira abantu ko Yesu yifuza ko bamufungurira imitima yabo , akabaha agakiza.

    Uyu mugabo w’imyaka 45 yabwiye IGIHE ko yatekereje iyi ndirimbo ashaka gutanga ubutumwa bwiza bwa Yesu bwo kubatura abantu ingoyi y’ibyaha.

    Ati 'Guhimba indirimbo byaturutse ku ijambo ry’Imana riri muri Matayo 28, rivuga riti mugende mubwirize ubutumwa bwiza. Nanjye ifite icyo ivuze kuri njye nk’umuntu wabaye mu byaha nkaza kubivamo. Ni ukubwira abantu ko Yesu afunguye imiryango kuri buri wese ukeneye agakiza.'

    Nzaramba aherutse kubwira IGIHE ko impano yo kuririmba mu muryango we atari we wenyine uyifite kuko hari mushiki we uririmba. Afite indirimbo 11.

    Uyu mugabo kuva mu 2009 aba mu Bwongereza kubera ko ariho umufasha we yari atuye basezerana kubana akaramata. Ariko ubu ari mu Rwanda.

    Aheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Humura’ irimo ubutumwa bugamije guhumuriza abihebye.

    Nzaramba yavuze ko igitekerezo cyo kuyikora cyaje mbere ya Coronavirus ariko iki cyorezo cyamara kugariza Isi akabona aricyo gihe cyiza cyo kuyishyira hanze.

    Iyo yivuga yigaragaza nk’umuntu wabaye cyane mu bihe bitandukanye n’iby’agakiza arimo uyu munsi.

    Ati 'Nabanje kuba mu myidagaduro y’indirimbo zisanzwe, nagize akabari ka mbere mu 2002 aho bitaga mu 'Gicopain', benshi bari banzi nka Olivier Nigga hanyuma nza kugira akabyiniro kitwaga Black & White kategurirwagamo ibitaramo. Rero mu 2010 naje gufata umwanzuro wo kwinjira mu by’agakiza.'

    Arongera ati 'Kugira ngo nkizwe sinavuga ko hari impamvu runaka yabiteye ahubwo nkeka ko buri muntu wese agira igihe cye kuko nibuka ko natangiye kugira umuhate mu by’Imana mu 2009 ubwo nageraga mu Bwongereza aho mba ubu.'

    'Nahoraga ndeba imiterere myiza y’utubyiniro twa hariya numva hari igihe nzahagatangiza nkatwika (nk’uko ab’ubu babivuga) ariko birangira niyeguriye Imana. Umugore wanjye yanjyanye ahantu yasengeraga ngenda muherekeje bihita bituma nkizwa mu buryo ntateguye.'

    Avuga ko we wa kera atarakizwa na Nzaramba w’ubu nyuma yo kwakira agakiza ari ibintu byuzuzanya cyane mu buzima abamo, iyo abisobanuye avuga ko ari 'ubuhamya’.

    Ngo kugira ngo aririmbe byaturutse ku kuba n’ubundi ari ibintu yari asanzwe yiyumvamo ariko atabikora cyane.

    Ati 'Ndibuka mu gihe hajyaga habaho ibitaramo by’urubyiruko najyaga mfasha abahanzi mu kuririmba, nkayobora ibitaramo. Ninjiye mu kuririmba rero biturutse kuri couple twari tuziranye yimutse ikava mu mujyi yari irimo ijya mu wundi, ndibuka ko najyaga nkora utuntu duto two kuririmba.'

    Avuga ko kubera kuba mu ruganda rw’imyidagaduro yagiye aba inshuti cyane z’abari barurimo mu gihe cye, ndetse hari n’abo yagiye areberera inyungu mu muziki (Music Management) barimo The Ben na Kitoko.

    Reba Video y’indirimbo ‘Arakomanga’

    Source: Agakiza

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nzaramba-wabaye-umujyanama-wa-The-Ben-yasohoye-indirimbo-igarura-abantu-ku-Mana.html

  • Njyanama ya Rubavu yasabye ubuyobozi guha isoko rya Gisenyi abikorera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iri soko rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy
    Iri soko rizaba rifite umwanya indege ihagararaho mu gihe cy’ubutabazi

    Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu ivuga ko amasezerano yegurira isoko rya kijyambere ikigo cy’urugaga rw’abikorere azagengwa n’uko abikorera bazitwara, kuko nyuma y’ukwezi ntagikozwe Akarere kazarisubirana kakariha abandi bikorera cyangwa kakaryubaka kakarirangiza.

    Ni umwanzuro wafashwe n’Inama Njyanama nyuma y’uko komisiyo y’ubukungu igaragaje ibiganiro yagiranye n’abikorera kugira ngo bemererwe guhabwa isoko.

    Iyi mishyikirano yari imaze iminsi itari mike, yemejwe nyuma y’uko urugaga rw’abikorera rwemeye ko Akarere kazagira imigabane ingana na 10% ry’imigabane, mu gaciro k’isoko kangana na miliyari ebyiri na miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukaba buvuga ko ikigo cy’ubucuruzi cy’urugaga rw’abikorera Kivu Investment Group (KIVING) kizemererwa kubaka igice cya mbere cy’isoko mu mafaranga yacyo, bamara kucyuzuza bakabona guhabwa aho kubaka icyiciro cya kabiri.

    Nubwo ubuyobozi bw’abikorera bwirinze kugira icyo butangaza kuri iri soko bagiye guhabwa, Kigali Today iheruka gukora inkuru yo kwitegura guhabwa isoko kwa KIVING.

    Fiat Felin umuyobozi wa Kivu Investment Group, ikigo cyashinzwe n’abikorera mu Karere ka Rubavu kugira ngo bazegurirwe kubaka iri soko, yavugaga ko rizuzura ritwaye miliyari ebyiri na miliyoni 700 (2, 700, 000, 000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda.

    Iri soko rimaze igihe ryubakwa ariko ryanze kuzura
    Iri soko rimaze igihe ryubakwa ariko ryanze kuzura

    Fiat yagaragazaga ko bamaze gukora inyigo y’isoko n’ibisabwa kugira ngo ryubakwe, ndetse ko bamwe mu banyamuryango bamaze gukusanya amafaranga agera kuri miyoni 270 zingana na 10% z’ayo bashaka.

    Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, ubuyobozi bwa KIVING bwari mu bikorwa byo gushishikariza Abanyarubavu gushora imari mu bikorwa by’isoko rya Gisenyi kuko bizababyarira inyungu, kandi bikaba mu gutunganya umujyi wabo.

    Kwinjira muri muri KIVING umugabane wari washyizwe ku bihumbi 540 uvuye ku bihumbi 100.

    Kubaka isoko rya Gisenyi ni kimwe mu bikorwa byatuma Umujyi wa Gisenyi ushobora gutunganywa, kuko abacuruza mu muhanda bavuga ko babura aho gukorera bahabona, ibi bikaba byafasha n’abatuye mu Mujyi wa Gisenyi gutunganya umujyi bahereye ku nyubako ziwubonekamo kuko inyinshi zikorerwamo zishaje.

    Rukanika Gasana Leonard, umuyobozi wa sosiyete sivile mu Karere ka Rubavu, avuga ko nubwo Akarere kemerera abikorera kubaka isoko katagomba kujya kure yabo.

    Agira ati “Simbona ko ubuyobozi bw’Akarere bwakwitandukanya na ririya soko, kuko kagomba kuba hafi y’abikorera kugira ngo ibikorwa bive mu mvugo ahubwo bijye mu ngiro”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu Nzabonimpa Deogratias, avuga ko bateganya gusinya amasezerano n’urugaga rw’abikorera mu cyumweru kimwe, kugira ngo imirimo ishobore gutangira vuba.

    Ati “Twagize igihe kinini cyo kuganira kandi twizeye ko ibiganiro no gusinya bizagenda neza, twizeye neza ko ibintu bizagenda neza kandi uzaba umwanya mwiza ku bikorera gutangira gutekereza kunoza imiturire y’umujyi wabo”.

    Iri soko niryuzura rizaba rigezweho rifashe no gutunganya umujyi
    Iri soko niryuzura rizaba rigezweho rifashe no gutunganya umujyi

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu Nyirurugo Come de Gaule, na we yemeza ko hari icyizere cy’ibikorwa by’abikorera nyuma yo kwegurirwa isoko, akavuga ko nibamara ukwezi ntacyo bakoze kandi barahawe isoko bazaryamburwa.

    Agira ati “Mu masezerano hari ingingo izaba ivuga ko bamaze ukwezi batagize icyo bakora bazaryamburwa, ibi bizatuma bihuta mu bikorwa byabo”.

    Akarere ka Rubavu kari mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali idafite isoko rya kijyambere, nyamara ni ko karere ka mbere muri iyi mijyi katangiye kubaka isoko rya kijyambere mbere, ariko kubera ibibazo by’amakimbirane ntiryashobora kuzura.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/njyanama-ya-rubavu-yasabye-ubuyobozi-guha-isoko-rya-gisenyi-abikorera

  • Covid_19: Amashuri azakomeza gufungwa , utubari twafunguwe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri , muri Kenya utubari twongeye gufungura , nyuma y'amezi atandatu dufunzwe mu kwirinda ikwirakwira ry'ubwandu bwa coronavirus. Ariko za 'restaurants' zo zari zakomeje gutanga inzoga ku bakiliya kugeza ibyo nabyo bihagaritswe mu kwezi kwa karindwi.

    Ariko amasaha yo gucuruza yagabanyijwe kuko tugomba gufunga saa yine z'ijoro zaho, ni ukuvuga saa tatu z'ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

    Ibi byatangajwe na Perezida Uhuru Kenyatta ku munsi w'ejo ku wa mbere, ubwo yagezaga ijambo ku baturage ku ngamba za Leta zo gukomeza guhangana n'icyorezo cya coronavirus.

    Yongereyeho iminsi 60 ku gihe cyari gisanzweho cy'umukwabu abantu bagomba kuba bageze mu rugo.

    Bijyanye n'amasaha mashya y'umukwabu, ubu abaturage bagomba kuba bageze mu ngo zabo saa tanu z'ijoro (aho kuba saa tatu z'ijoro zari zisanzweho), bakahava bitari mbere ya saa kumi za mu gitondo.

    Izi mpinduka zatangiye kubahirizwa kuri uyu wa kabiri.

    Ibyari byitezwe byo kongera gufungura amashuri ntibyabaye.

    Minisitiri w'uburezi yari yategetse abarimu kongera gusubira ku mashuri ku wa mbere, ariko Perezida Kenyatta yavuze ko amashuri yakongera gufungura ari uko gusa umutekano w'abanyeshuri wamaze kwizerwa.

    Bwana Kenyatta yagize ati: 'Niba twaratsinze urugamba rumwe kuri Covid-19, ntabwo turatsinda intambara'.

    Kugeza ubu muri Kenya hamaze gutangazwa abantu barenga 38,000 banduye coronavirus, muri bo abarenga 700 imaze kubica.

    Utubari two muri Kenya twari twafunzwe mu kwezi kwa gatatu nk'imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry'ubwandu bwa coronavirus.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/29/covid_19-amashuri-azakomeza-gufungwa-utubari-twafunguwe/

  • Impinduka mu ndwara zibasira abagore n’abana kubera ingamba zo kurwanya muri Covid 19 #rwanda #RwOT

    Ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19 cyateye impinduka zidasanzwe mu bijyanye n’ubuzima bw’ababyeyi ndetse n’abana. Ingamba ijyanye no gukaraba mu ntoki, ndetse n’ingamba ijyanye no kuguma mu rugo no kugabanya ingendo byazanye impinduka zitari zisanzwe.
    Ku ruhande rumwe habaye impinduka nziza kubera isuku idasanzwe yo gukaraba mu ntoki, kudakorana mu ntoki abantu basuhuzanya ndetse no kutegerana cyane, byatumye zimwe mu ndwara zaterwaga n’umwanda zigabanuka. Nkuko Mukagatare Anamariya, (…)

    Kwiyitaho

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4343

  • Abashinzwe ubugenzuzi muri FPR-Inkotanyi biyemeje kunoza imikorere n’imikoranire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagenzuzi biyemeje kunoza imikorere n
    Abagenzuzi biyemeje kunoza imikorere n’imikoranire kugira ngo ibyo bakora bigaragaze umusaruro witezwe

    Babivugiye mu mwihererero bakoreye mu Karere ka Muhanga, aho bagaragaje ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage birimo ubuvuzi, uburezi, gahunda ya VUP n’ishoramari.

    Icyakora hakenewe gukomeza kunoza ibikorwa bigamije iterambere ry’umuturage, nk’uko biri mu mirongo migari Chairman Mukuru wa FPR INkotanyi akaba na Perezida wa Repuburika Paul Kagame yabigaragaje muri manda ye y’imyaka irindwi yatorewe.

    Muri uwo mwiherero baganiriye ku mikorere n’imikoranire igamije kugaragaza ko ibyakozwe byahinduye ubuzima bw’umuturage, maze bigaragara ko hari ibimaze gukorwa ariko hari n’ibindi Abangenzuzi muri FPR bakwiye gushyiramo imbaraga, ngo barebe niba koko ibyagenewe abaturage bibageraho uko bikwiye kandi na bo uruhare rwabo rukaba rwigaragaza.

    Mu matsinda abagenzuzi biyemeje kugisha inama aho batumva neza
    Mu matsinda abagenzuzi biyemeje kugisha inama aho batumva neza

    Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo Vuganeza Aaron, avuga ko abagenzuzi bagomba kujya bibuka ko gukurikirana neza ibikorwa by’imicungire y’umutungo w’umuryango ari ugushyigikira Manifesite y’Umuryango RFP-Inkotanyi, no gufasha gukaragaza uko ishyirwa mu bikorwa.

    Agira ati “Muri Manifesite y’imyaka irindwi ya Chaiman wacu Mukuru akaba na Perezida wa Repuburika, harimo kuba abaturage bagira uburenganzira mu kwivuza, guteza imbere uburezi, amazi n’amashanyarazi n’ibindi bigamije guteza imbere umuturage, kubikurikirana neza rero ni ugufasha ishyirwa mu bikorwa byayo”.

    Kabengera Emmanuel ukuriye urwego rw’ubugenzuzi muri RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko mu rwego rwo kunoza inshingano hari ibikwiye kujya biganirwaho umunsi ku wundi kandi buri wese akamenya inshingano ze.

    Kabengera avuga ko abanyamuryango bakwiye kwita ku bikorwa bihindura ubuzima bw
    Kabengera avuga ko abanyamuryango bakwiye kwita ku bikorwa bihindura ubuzima bw’umuturage

    Agira ati “Ni ngombwa kureba niba ibyo dukora bikorwa nk’uko bikwiriye, ibyo bikagaragarira mu musaruro ibyo dukora tukabona umusaruro byatanze mu buryo bugaragara ku muturage kugira ngo bijyane n’iterambere ry’igihugu”.

    Abagenzuzi kandi biyemeje ko bazajya bagisha inama mu byaba bibakomereye mu kazi kugira ngo n’abo bafasha babashe gutanga umusaruro, bakaba bifuza ko umuturage akomeza gutera intambwe mu iterambere biturutse ku kuba ababareberera bahagaze neza mu nshingano zabo.

    Chairman wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo Vuganeza Aaron, avuga ko umuryango unafite inshingano zo kugenzura niba abanyamuryango bafite inshingano mu nzego z’ubuyobozi bubahiriza ibyo biyemeje kugira ngo bateze imbere abaturage.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abashinzwe-ubugenzuzi-muri-fpr-inkotanyi-biyemeje-kunoza-imikorere-n-imikoranire

  • Menya nkongwa idasanzwe n’uko wayirwanya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nkongwa idasanzwe yangiza ibigori bigatuma umusaruro ugabanuka
    Nkongwa idasanzwe yangiza ibigori bigatuma umusaruro ugabanuka

    Abahanga bavuga ko nkongwa idasanzwe itandukanye cyane n’isanzwe kuko ngo zitanakomoka mu muryango umwe, ibindi biranga nkongwa idasanzwe ni uko yo ifite ikimenyetso cy’inyuguti ya ‘Y’ mu gahanga, ikagira kandi uruhererekane rw’ibidomo bine bine bya mpande enye biri mu mugongo wayo ndetse n’imirongo ibiri yerurutse mu mpande zombi z’umugongo.

    Nkongwa idasanzwe iyo yona ihera ku mababi, nko ku bigori ikibabi yariye gisigara kibonerana nk’ikirahure, hanyuma ikinjira mu mwumba ikarya, bikagaragazwa n’uko aho yariye hasigara umwanda utose umeze nk’ibarizo, ariko kandi ikangiza bidasanzwe.

    Nkongwa isanzwe yo ntabwo igira ibyo bimenyetso byose, cyane ko yo iteye nk’urunyo ikagira n’ibara ry’ivu, no kona akenshi ikinjira mu mwumba.

    Ako gasimba ngo kaje gaturuka ku mugabane wa Amerika kabifashijwemo n’umuyaga wagendaga ugahuha, kagera muri bimwe mu bihugu bya Afurika muri 2016 hanyuma kagera mu Rwanda muri 2017 ari bwo katangiye guteza ibibazo.

    Nkongwa idasanzwe irororoka cyane bitewe n’amagi menshi itera kuko ishobora gutera amagi 200 ku buryo mu mwaka umwe iba igeze ku bisekuru 12, kandi igenda yimuka iva ku gihingwa ijya ku kindi yihishahisha kugeza yongeye kubona ibigori.

    Uko iyo nkongwa irwanywa

    Uburyo bwa mbere bwo kuyirwanya ni ugufata neza ibihingwa ku buryo bigira ubudahangarwa bubifasha kwirwanaho, nk’uko bisobanurwa na Gatari Egide, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi (RAB), ushinzwe gahunda ya Nkunganire.

    Ati “Iyo wahinze imbuto nziza ugashyiramo amafumbire mvaruganda n’imborera ku buryo bwiza, igihingwa kigira ubudahangarwa ku burwayi ubwo ari bwo bwose. Icyo gihe nkongwa idasanzwe ijemo ntiyangiza cyane kandi no kuyitoragura biroroha, igikuru ni uko umuhinzi asura umurima nibura kabiri mu cyumweru”.

    Abahinzi basabwa kandi gutegura neza umurima bavanamo ibisigazwa by’ibihingwa bihavuye ndetse bagahinga bashinga isuka kugira ngo nkongwa yaba yihishe mu bikonoshwa mu butaka ikurwemo ijye hejuru ipfe.

    Abahinzi barakangurirwa kurwanya nkongwa idasanzwe
    Abahinzi barakangurirwa kurwanya nkongwa idasanzwe

    Ikindi abahinzi basabwa ni ugusimburanya kenshi ibihingwa mu murima, ahavuye ibinyampeke nk’ibigori cyangwa amasaka bakahashyira ibinyamisogwe nk’ibishyimbo, soya, amashaza n’ibindi bihingwa bitari mu muryango umwe n’ibigori. Hanyuma abegeranye bagasabwa guhingira rimwe kugira ngo bidasigana kuko iyo nkongwa ihageze yibasira ibikiri bitoya ariko byose iyo ari bikuru ibura aho ihera.

    Imiti ikoreshwa mu kurwanya iyo nkongwa idasanzwe ngo ni uwitwa ‘Rocket’ uterwa mu murima wagezemo icyo cyonnyi ku ngero zitangwa n’ababizobereyemo, ariko wakongera gutera bikaba byiza uhinduye ugatera uwitwa Lamda wo mu bundi bwoko, bityo ntimenyere ukoreshwa kenshi kuko ugeraho ntube ukiyicya (Resistance).

    Muri 2017 ubwo nkongwa idasanzwe yageraga mu Rwanda, yangije ibigori ku buryo igihugu cyahombye toni ibihumbi 10, kuko umusaruro w’igihembwe cya kabiri wari witezwe wangana na toni ibihumbi 208 ariko haza kuboneka toni ibihumbi 198 gusa kubera icyo cyonnyi nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, kandi n’ubu iyo nkongwa ngo iracyahari.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/menya-nkongwa-idasanzwe-n-uko-wayirwanya

  • Uko yatewe inda atateganije mu gihe cya Covid 19 #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe mu Rwanda ndetse n’abatuye isi muri rusange bari guhangana n’icyorezo cya Corona Virus cyibasiye isi, mu Rwanda hafashwe ingamba; harimo Gahunda ya guma mu rugo n’izindi zirimo ifungwa ry’amashuri. Imwe mu ngaruka iri mu ifungwa ry’amashuri ni umubare munini w’abana b’abakobwa batewe inda zitateganijwe. Twaganiriye na Nishimwe, umukobwa w’imyaka 20 wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ubu aratwite kandi avuga ko nta muntu wo mu muryango arabibwira kuko afite ubwoba (…)

    Ubuhamya

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4342

  • Ntibisanzwe: Umugeni yatse gatanya nyuma yo gusanga umugabo afite igitsina kirekire atabasha kwihanganira #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Afurika y'Epfo wari uherutse gukora ubukwe yatse gatanya urukiko nyuma y'iminsi 3 gusa nyuma yo kurushinga. Impamvu yatanze ni igitsina ngo kirekire cy'umugabo we atabasha kwihanganira.

    Ibinyamakuru byo muri Afurika y'Epfo bitangaza ko uwo mugore utatangajwe amazina asanzwe afite abana 3. Yari yongeye gushyingirwa bwa kabiri ariko nyuma y'iminsi 3 nibwo yatangarije urukiko ko atabasha kwihanganira igitsina cy'umugabo we akaba ari nayo mpamvu yatanze asaba gatanya.

    Net Afrique dukesha iyi nkuru itangaza ko uwo mugore yabwiye urukiko ko atabasha gukora imibonano mpuzabitsina n'umugabo we kubera ubunini bw'igitsina cy'umugabo baheruka kurushinga. Ni ikirego uwo mugabo atigeze ahakana ahubwo we yasabye urukiko ko niba koko uwo mugore ashaka gatanya ko rwamutegeka kumwishyura ayo yatanze ku myiteguro n'imigendekere y'ubukwe.

    Uwo mugabo avuga ko yatanze agera ku madorali ya Amerika ibihumbi bine na Magana atanu ategura ubukwe (4500 $). Ni asaga hafi miliyoni 4 z'amafaranga y'u Rwanda. Kubwe ngo niba yiteguye ko batana, ngo biramusaba ko amwishyura ayo yatanze yose nta na macye abuzemo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/28/ntibisanzwe-umugeni-yatse-gatanya-nyuma-yo-gusanga-umugabo-afite-igitsina-kirekire-atabasha-kwihanganira/

  • EgyptAir to resume Cairo- Kigali flights #rwanda #RwOT

    In a statement, the company added that starting from October 8, it will resume flights to Kigali and operate one flight per week.

    The flights were suspended due to measures to prevent the spread of the Coronavirus pandemic, which prompted Rwanda to close its borders in March this year.

    EgyptAir launched its flights between Rwanda and Egypt last year, aimed at facilitating the flow of people and goods between the two countries, which are also normally in good relations.

    In addition to Kigali, EgyptAir also plans to resume flights to Uganda, South Africa, Oman, and Jordan.

    Like RwandAir, EgyptAir is an internationally growing airline, with 66 planes and 13 more imported, operating in 75 destinations around the world.

    Starting from October 8, EgyptAir will resume flights to Kigali and operate one flight per week

    Elina Jonas Ruzindaza

    Source : https://en.igihe.com/news/article/egyptair-to-resume-cairo-kigali-flights