Category: Uncategorized

  • Barishimira ko amashanyarazi yabafashije kwicungira umutekano no kwiteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amashanyarazi yatumye abatuye n
    Amashanyarazi yatumye abatuye n’abakorera muri iyi santere biteza imbere

    Santere y’ubucuruzi ya Gisanze ihuza Akagari ka Uwumusebeya n’aka ka Ruyenzi, twombi two mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru. Utu tugari dukora ku ishyamba rya Nyungwe rihana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi.

    Dusabimana Japhet ni umukorerabushake w’urubyiruko ndetse akaba n’umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza cya Gakaranga giherereye mu Mudugudu wa Gakaranga, mu Kagari ka Uwumusebeya.

    Dusabimana avuga ko amashanyarazi yabateje imbere muri byinshi, ndetse serivisi nyinshi mu zo bakeneraga basigaye bazibona hafi, ariko ikirushijeho ni uko ubu santere yose irara yaka bikaborohera kwicungira umutekano.

    Yagize ati “Serivisi zijyanye no kwiyogoshesha, gufotora impapuro za Irembo, izo gushesha ibinyampeke, gusharija telefoni n’izindi twajyaga kuzishaka ku Ruheru tukagenda nk’amasaha abiri n’amaguru cyangwa umuntu agakoresha 2,500 Rwf ya moto, ariko ubu byose turabibona hano i Gisanze.

    Amashanyarazi kandi atuma bicungira umutekano
    Amashanyarazi kandi atuma bicungira umutekano

    Turashimira REG yatugejejeho amashanyarazi kuko ubuzima bwaroroshye, ikirushijeho cyiza ni uko ubu gucunga umutekano byoroshye kubera amashanyarazi, santere yose irabona nta wapfa kutumeneramo ubu”.

    Sindaburirwa Rosalie we ni umucuruzi wa butike utuye na we muri iyi santere ya Gisanze. Avuga ko aho baboneye amashanyarazi bungutse byinshi cyane mu bucuruzi bwabo ndetse biteje imbere.

    Akomeza avuga ko ubujura bwagabanutse muri iyo santere kubera ko harara habona, ndetse ibyo bakenera byose babibona aho hafi.

    Lambert Mutemberezi na we ni undi mucuruzi muri iyo santere ya Gisanze, uvuga ko we abona amashanyarazi yarahinduye imibereho ya benshi kuko agasantere kabo kavuye mu icuraburindi.

    Mutemberezi akomeza avuga ko imirimo y’ubwubatsi yanateye imbere kuko ibyuma babisudira hafi n’ibindi bikoresho bikenerwa gukorwa hitabajwe amashanyarazi, mu gihe ubundi byabagoraga kandi bikanabahenda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Ruheru Habakurema Bahati, yavuze ko amashanyarazi muri Ruheru yahinduye imibereho y’abaturage ndetse bateje imbere.

    Habakurema avuga ko utugari twose tugize Umurenge wa Ruheru dufite amashanyarazi, usibye Akagali ka Gitita kandi bari gukorana na REG ngo n’ako Kagari kabone amashanyarazi vuba.

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Abasaga 92% by
    Abasaga 92% by’abaturage ba Nyaruguru bamaze kugerwaho n’amashanyarazi

    Ni muri uru rwego, kugeza ubu abatuye Akarere ka Nyaruguru basaga 92,5% bamaze kugezwaho amashanyarazi nk’uko umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyaruguru, Bahoranimana Barnabé abivuga.

    Muri abo, 54,1% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, naho 38,1% bafite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko mu Rwanda hose ijanisha ryerekana ko ingo zifite amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa afatiye ku mirasire y’izuba zisaga 56%.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/barishimira-ko-amashanyarazi-yabafashije-kwicungira-umutekano-no-kwiteza-imbere

  • Perezida Kagame yavuze ko imyumvire mibi ya bamwe mu batanga serivisi ituma baziga abaturage nabi #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo habaga inama ya Komite Nyobozi yaguye yawo.

    Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe hakiragaragara ikibazo cy’imitangire ya serivisi idahwitse, kandi ngo impamvu si uko nta bikorwa remezo bibashisha abantu gukora akazi neza bihari.

    Yagize ati: “Uko mbibona ntabwo ari ikibazo cy’ibikoresho, ni ikibazo cy’imyumvire.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ubwo abantu bajya gusaba serivisi, ugasanga barasiragijwe, uwagombaga kuyitanga ntiyite ku muntu uyisaba ahubwo we arangariye mu bindi akamubwira ngo nta internet ihari, cyangwa ngo nta mpapuro zihari bikarangira umuturage abirenganiyemo.

    Yagize ati: “Ikibazo kiri mu mitekerereze y’abantu. Niba ufite buri kimwe cyose gisabwa ngo utange serivisi, kuki utabikora? Kuki bigusaba gutegereza indi saha, undi munsi kugira ngo utange serivisi wagakwiye kuba watanze?”

    Yavuze ko mu gihe umuntu ahawe serivisi mbi hanyuma akagenda yijujuta, birangira ari kwijujutira n’abatazi ikibazo yahuye nacyo, asaba abasaba serivisi kugaragaza ahari ikibazo kugira ngo gikemuke bireke kwitirirwa abantu bose.

    Yasabye urubyiruko kwitandukanya n’iyo mikorere nk’abantu bato bashobora guhindura ibintu mu buryo bworoshye kurusha abakuze. Ati 'Ni iki muri gukora ngo mukemure ibibazo muri kuvuga?'.

    Perezida Kagame yatanze urugero rw’umubyeyi w’i Karongi wagiye ku bitaro atwite ndetse ari hafi kwibaruka. Ageze ku bitaro, ngo abashinzwe mutuelle de santé bamubajije impapuro ze zirabura ariko ngo barabibonaga neza ko yishyuye ubwisungane mu kwivuza ku buryo yari akwiriye guhabwa serivisi yari akeneye.

    Yavuze ko abamusiragije icyo gihe aribo bari bafite amakosa kuko we ishingano ze yari yarazikoze.

    Yagize ati: “Ntabwo ari uko atari yarishyuye. Ikibazo cyari ku ruhande rw’abagomba kumuha serivisi. Yari amakosa yabo. Baramubwiye ngo asubireyo, bigeze ku mugoroba uwo munsi, apfa ari kubyara. Umwana nawe arapfa. Iyo ni inkuru mpamo.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko iki kibazo yakibwiye abaminisitiri bari mu nama ya Guverinoma, abaza na Minisitiri w’Ubuzima niba yari akizi nawe asubiza ko akizi.

    Perezida Kagame yavuze ko uwo muturage yari akwiriye kuba yarahawe serivisi, hanyuma bikorwa byo kugenzura bikazaza nyuma mu kurengera ubuzima bwe n’ubw’uwo yari atwite.

    Yavuze ko uwo muturage w’inzirakarengane yapfuye, ariko abantu bagakomeza gukora akazi kabo nk’ibisanzwe. Yasabye abayobozi gufata iya mbere bagakemura ikibazo cy’imitangire ya serivisi, ndetse n’abaturage aho babonye serivisi zitagenda neza bakahagaragaza kugira ngo bikemuke mu maguru mashya.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Perezida-Kagame-yavuze-ko-imyumvire-mibi-ya-bamwe-mu-batanga-serivisi-ituma

  • Gatsibo Dasso To Build Descent House For Elderly Mother #rwanda #RwOT

    Members of the Gatsibo District Administration Security Support Organ (DASSO) have commenced with ground clearing activities paving way for construction of a new and descent home to shelter the 80-year old Mukangwije Therese.

    Previously Mukangwije Therese's small house was in a place considered high risk zone prone to weather calamities. As the rainy season kicks in, it was prudent to relocate this elderly mother of two yet all are in category one of economic status.

    Realizing that Mukangwije was living in a dangerous place, authorities at Bushobora cell, Remera sector in Gatsibo district decided to relocate her to her neighbours temporarily to allow construction works to begin. The new house has been budgeted to cost about Rwf3million according to district authorities.

    Source : https://taarifa.rw/gatsibo-dasso-to-build-descent-house-for-elderly-mother/

  • Njye sindeba uko mukeba yiyubatse, ndeba uko mpagaze – Mutsinzi Ange wageneye ubutumwa abafana #rwanda #RwOT

    Mutsinzi Ange Jimmy, myugariro wa APR FC avuga ko adatewe ubwoba n’uko amakipe bahanganye yiyubatse ahubwo we areba uko biyubatse kandi afitiye icyizere abakinnyi ikipe ye ifite.

    Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’iyi kipe, aho yavuze ko ikipe y’ingabo z’igihugu umwaka utaha izagera ku ntego yiyemeje uko byagenda kose.

    Ati“Akenshi rero njyewe sinkunda kureba uko mukeba yiyubatse ahubwo ndeba uko mpagaze, yego ni byo amakipe duhanganye ari kugura abakinnyi beza gusa njye mbanza kureba uko ikipe yacu ihagaze, ese iri ku rwego rwahangana n’uwo ari we wese mu gihugu?'

    Yakomeje agira ati“ikipe yacu ni ikipe nziza mwarabibonye umwaka ushize twitwaye neza, abayobozi bafatanyije n’abatoza bongeyemo abakinnyi beza bazadufasha cyane haba mu marushanwa yo mu gihugu, mu karere ndetse no ku ruhando nyafurika nka Tuyisenge Jacques hari byinshi azaduha na bagenzi be hari byinshi bazongera mu ikipe.'

    Yakomeje yizeza abafana ko bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo mu mwaka utaha.

    Ati“Icyo nakwizeza abafana ni uko ikipe imeze neza kandi ndabizeza ko umwaka utaha tuzatanga ibirenze ibyo twatanze umwaka ushize twitwara neza kugira ngo tubahe ibyishimo, ni urugendo ruzaba rutoroshye turabizi ariko natwe turiyizeye, bazadutize umurindi gusa ntibazacike intege nk’uko babikoze umwaka ushize ubundi ibyishimo bazabibona'

    Mutsinzi Ange ngo ntabwo yitaye uko amakipe bahanganye yiyubatse

    Yijeje ibyishimo abafana ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/njye-sindeba-uko-mukeba-yiyubatse-ndeba-uko-mpagaze-mutsinzi-ange-wageneye-ubutumwa-abafana

  • Reka kumira indogobe, ahubwo yigane #rwanda #RwOT

    Ingamiya ni itungo ritwara abantu n’ibintu, hari byinshi umukristo yakwigira ku ngamiya bikamufasha mu rugendo rujya mu ijuru. Yesu yakunze kuritangaho ingero mugihe yabaga arimo kwigisha: “Mwa barandasi bahumye mwe, mumimina umubu ariko ingamiya mukayimira bunguri” (Matayo 23:24).

    Yesu yavuze incuro ebyiri ku ngamiya, ubwa mbere: Binyuze mu mvugo ishushanya,Yesu yavuze ko abanyamadini baha agaciro gakomeye ibidafite umumaro bakibagirwa ibintu by’ingenzi nk’ubutabera, imbabazi n’ubudahemuka. Iyi myitwarire y’uburyarya igaragaza ko bashyigikiye uburinganire ariko siko biri.Ubu buryo bwo gukora ibintu mu buryarya bushobora gucengera mu bintu byose, harimo n’imitima yacu.

    Bibiliya ikunze kuvuga ingamiya. Ni imvugo rusange ariko ishobora gusobanura ibintu byinshi by’ubwenge

    Mu Isezerano rya Kera, indogobe ivugwa nk’inyamaswa ishobora gutwara imitwaro iremereye mu butayu. Abakurambere bazikikoresheje mu ngendo zabo. Inkuru y’urukundo rw’umugaragu wa Aburahamu wagiye Harani gushaka umugore wa Isaka ni igihamya. (Itangiriro 24.10) Iyi nkuru, kimwe n’iya Yobu 1: 3, itubwira ko gutunga ingamiya byari ikimenyetso cy’ubutunzi. Ingamiya ya ibasha gutwara abantu n’imizigo yabo, igira ubwenge bwinshi kandi hari imigani iyikomokaho Yesu yaciraga abantu , ibasha gutungwa n’biryo bike cyane kandi ibasha kubaho igihe kirekire ahantu hatari amazi kuko iba yarayabitse.

    Ubu buhanga bwose bw’ingamiya butwereka akamaro ko kurwanya, gukomera, no kwihangana mu bigeragezo byacu, nkuko Petero abitwibutsa: ” Murwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro” (1 Petero 5:9).

    Ubushishozi bwayo ni ikitegererezo duhamagarirwa gukurikiza: “Nuko rero twe gusinzira nk’abandi, ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha (1 Abatesalonike 5:6)

    Reka twigane ingamiya, reka dushobore kwikorera imitwaro: “Mwakirane ibibaremerera kugira ngo abe ariko musohoza amategeko ya Kristo” (Abagalatiya 6:2)

    Mu Butumwa bwiza, batubwirwa ko umwambaro wa Yohana Umubatiza wari ukozwe mu bwoya bw’ingamiya. (Matayo 3.4) Gukomera k’uyu mwambaro kwari guhuye n’ikirere Yohana Umubatiza yabagamo. Ubwoya bw’ingamiya bukoreshwa mu kuboha imyenda ikingira, ndetse ikarwanya ubushyuhe bw’izuba. Uku niko Imana itwibutsa ko tutagomba kwambara imitako itangaje, hamwe n’amazina yumvikana cyane, ariko hamwe nintwaro zose z’Imana zishobora guhagarika ibintu byose biteye ubwoba. (Abefeso 6:10-18)

    Isengesho ry’uyu munsi

    Ndagusabye, Mwami, umpe guhagarara nshikamye mugihe nyura mu butayu kandi ikigega cyanjye cy’amazi gihore cyuzuye mbashe kunoza ubusabane bwanjye nawe. Amen!

    Source: www.top.chretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wimira-indogobe-ahubwo-yigane.html

  • Ukwakira ni igihe cyo guharanira kurwanya ivangura n’amacakubiri – Fidele Ndayisaba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayisaba (uhagaze) avuga ko ukwezi k
    Ndayisaba (uhagaze) avuga ko ukwezi k’Ukwakira ari igihe cyo kurwanya ivangura n’amacakubiri

    Ndayisaba avuga ko ukwezi k’Ukwakira gukwiye kubera buri Munyarwanda igihe cyo kuzirikana ko ari bwo hatangijwe ibikorwa by’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ku ya 01 UKwakira 1994.

    Ndayisaba avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwihesha u Rwanda ruzira ivangura n’amacakubiri, kugira ngo bace ukubiri n’ingoyi yayo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ntihazagire uwasubira kuri iyo ngoyi y’amacakubiri n’ivangura.

    Agira ati “Uko kubohorwa kuri ya ngoyi y’amacakubiri n’ivangura biduha amahirwe angana nk’Abanyarwanda no kwisanzura mu miyoborere myiza ishyira imbere umuturage, kandi ikita ku mibereho ye myiza. Uko ni ko kwibohora k’u Rwanda”.

    Ndayisaba avuga ko Ukwezi k’Ukwakira buri wese akwiye kuzirikana uruhare afite mu kurwanya ivangura n’amacakubiri, kugira ngo Abanyarwanda batazasubira ku ngoyi y’amacakubiri yakuweho habanje kumeneka kw’amaraso y’abana b’Abanyarwanda.

    Agira ati “Ukwakira kudusigira amasomo akomeye yo kumva ko amacakubiri n’ivangura bikwiye kuba ikizira mu bana b’Abanyarwanda”.

    Insanganyamatsika izirikanwa uyu mwaka mu kwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge igira iti “Dufatanyije Twubake u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura”, ikaba isobanuye ko buri wese mu byo akora n’ubuzima bwe bwa buri munsi, akwiye kwirinda no kurwanya ivangura n’amacakubiri.

    Abafatanyabikorwa ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubuwmwe n’Ubwiyunge bagaragaza ko intandaro y’amacakubiri mu Rwanda yatewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo kuva igihe cy’ubukoloni agashinga imizi mu bihe bya Repuburika ya mbere n’iya kabiri.

    Umuhuzabikorwa w’Umuryango wita ku bikorwa by’Isanamitima (AMI) Bizimana Jean Baptiste, avuga ko amacakubiri yahawe umwanya munini yigishwa Abanyarwanda ari yo agitera n’ingaruka zikigaragaza uyu munsi, ari na yo mpamvu uwo muryango wiyemeje gushyiraho gahunda z’isanamitima zifasha Abafunguwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abacitse ku icumu rya Jenoside, bityo bakongera kugana inzira y’iterambere.

    Agira ati “Abantu ntibashobora gutera imbere igihe cyose barangwa n’ibikorwa by’ivangura n’amacakubiri, kuko aragenda agafata muri bya bitekerezo by’uyafite akagenda akwirakwira kugera kuri ba bantu benshi bigatuma badindira mu bikorwa, ariko iyo bumvikana bakomeza gufatanya bakabasha guhindura ubuzima”.

    Umuyobozi wungirije w’Umuryango wita ku isanamitima ‘Prison Fellowship’ Jean Paul Ntwari, avuga ko gahunda zo kurwanya amacakubiri zikwiye gushyirwamo imbaraga, ibiganiro bigahuriza hamwe abantu mu byo bakora.

    Ati “Izo gahunda zihuriza hamwe abantu mu matsinda yabo no mu makoperative zikwiye gukomeza kugezwa hose mu midugudu, kugira ngo nibura amacakubiri n’ivangura birusheho kugabanuka”.

    Ushinzwe ibikorwa by’isanamitima mu itorero ADEPR Mbabazi Emmanuella, we avuga ko kugira ngo ivangura n’amacakubiri bicike burundu, ari ngombwa kurwanya ihezwa, itonesha no gusumbanya abantu.

    Agira ati “Ntibikwiye ko abantu bamwe bimwa uburenganzira cyangwa ngo bamwe bazamuke kurusha abandi, duharanire gushyira hamwe nk’Abanyarwanda kandi buri wese ashyigikirwe mu byo akora, buri wese azamuke tugire ihame ry’ubudasa turishyigikire buri wese mu mpano ye tutitaye aho aturuka, mbese ‘Ndi Umunyarwanda’ ishinge imizi hagati yacu”.

    Ukwezi ko kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge gutangirana n’iya 01 Ukwakira, muri uyu mwaka wa 2020 kuzizihizwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ikaba isaba Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza barindana kuko Umunyarwanda muzima agomba no kurinda mugenzi we kwandura icyo cyorezo.

    Ibiganiro bizagezwa ku Banyarwanda bikaba bizaca mu buryo bw’itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, aho buri wese asabwa kubikurikirana kugira ngo impanuro zirimo zimufashe kurwanya amacakubiri n’ivangura.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ukwakira-ni-igihe-cyo-guharanira-kurwanya-ivangura-n-amacakubiri-fidele-ndayisaba

  • Kenya: Bafunguye utubari, amashuri yo akomeje gufungwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Utubari tugomba gukurikiza ingamba zashyizweho, aho abacuruzi babujijwe kutarenza saa yine z’ijoro (22h00) batarafunga.

    Ibi byatangajwe na Perezida ubwe Uhuru Kenyatta ubwo yatangarizaga igihugu ku bikorwa bya Guverinoma biherutse gukorwa mu kurwanya COVID-19, no kongera guzahura ubukungu bwa Kenya bwagiye hasi muri aya mezi kubera coronavirus.

    Perezida Uhuru kandi yongereye amasaha yo kugera mu rugo mu gihugu hose aho isaha yo kugera mu rugo ari saa tanu z’ijoro naho iyo kuva mu rugo no gutangira ingendo iba saa kumi za mu gitondo (04h00). Izi mpinduka zose ziratangira gukurikizwa kuri uyu wa kabiri.

    Itangazo ryari ryitezwe kugira icyo ritangaza ku gufungura amashuri ariko ntacyo ryabivuzeho. Ku wa mbere w’iki cyumweru, Minisiteri y’Uburezi yari yategetse abarimu gusubira ku bigo by’amashuri bigishaho, ariko Perezida Kenyatta yavuze ko ibigo by’amashuri bishobora gufungura ari uko umutekano w’abanyeshuri bigaragaye ko ushobora kubahirizwa.

    Kenya imaze kugira abanduye COVID-19 barenga ibihumbi 38. Ku wa Mbere hapfuye abantu icyenda, bituma umubare w’abahitanwa n’icyorezo wiyongera aho bamaze kurenga 700 bitabye Imana bazize coronavirus.

    Habayeho kugabanuka kw’icyorezo gahoro gahoro mu mibare; mu byumweru bishize. Ku wa mbere, hamenyekanye abantu bashya 53 banduye COVID-19, nubwo impuguke mu by’ubuzima zagaragaje ko kwipimisha bikiri ku gipimo cyo hasi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/muri-afurika/article/kenya-bafunguye-utubari-amashuri-yo-akomeje-gufungwa

  • Ntibisanzwe: Abasore b'ingimbi bagira umuhango wo gusimbuka ibimasa kugirango bagaragaze ko bamaze kuba abagabo bo kurongora [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Nkuko hirya no hino mu bihugu bya Afurika bagira imico n'imigenzo yabo yihariye, ni nako mu gihugu cya Ethiopia hari agace kamwe gafite imigenzo idasanzwe ndetse itangaje.

    Aka gace gatuyemo ubwoko bwitwa 'Hamar Tribe' bagira imigenzo yabo badasangiye n'abandi bitewe n'urukundo ndetse n'icyubahiro baha inka zabo bahoze borora kuva na cyera, Iyi migenzo iba mu minsi itatu, aho buri musore ugeze mu gihe cy'ingimbi yitegura gushinga aba agomba kugaragaza ko yiteguye kuba umugabo agasimbuka ibimasa by'amaboko biba byarakuze bitirondereza, Buri musore aba ategetswe gusimbuka ibimasa bigera kuri 15 bigabanyije mu bice bipanze ari 5 kuri 5, Aha iyo hagize uwica ntabikore neza ategekwa kudakora ubukwe mu gihe cy'umwaka wose ubwo yongera guhabwa amahirwe yo gusimbuka mu mwaka ukurikiyeho, Ubashije kubikora neza we yemererwa kurongora umukubwa yahitiwemo n'ababyeyi ndetse akaba agaragaje ko yiteguye kuba umugabo mu rugo no kurinda inka z'umuryango.

    Iyi mihango ikunda kuba mu y'ukwa 10 na 11, aho abagabo baba barakoze iyo migenzo mbere hose ariko ntibashake abagore bagira uruhare mu itegurwa ry'ibi birori, naho abana b'imyaka 5 bagakora akazi ko kuzenguruka mu ngo zose bazimenyesha igihe ibirori bizabera cyane ko muri aka gace batajya bakoresha mubazi (Calendar) mu kubara iminsi, Mu bwoko bwa 'Hamar' kandi bagira indi migenzo yihariye aho nanone abasore bageze mu gihe cy'ingimbi bambara ubusa bakivuruguta mu musenyi baba bahanaguweho ibyaha byabo ndetse bagahabwa imbaraga zidasanzwe zibarinda guhura n'ibyago ibyo aribyo byose, Abana b'abahunga bato bakanogoshwa imisatsi.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/29/ntibisanzwe-abasore-bingimbi-bagira-umuhango-wo-gusimbuka-ibimasa-kugirango-bagaragaze-ko-bamaze-kuba-abagabo-bo-kurongora-amafoto/

  • Miliyoni 120 z'ibipimo bya Coronavirus bigiye guhabwa ibihugu bikennye #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango mpuzamahanga ryita ku buzima-OMS, rivuga ko ibipimo byihuta bigera kuri miliyoni 120 by'icyorezo cya Coronavirus biteganijwe kugira ngo bihabwe ibihugu bifite amikoro make/bikennye, mu gihe Isi irimo gusatira abantu miliyoni imwe bapfa bazize iki cyorezo.

    Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yabwiye abanyamakuru i Geneve kuri uyu wa mbere tariki 28 Nzeri 2020 ko gupima umuntu umwe bizatwara munsi y'amadolari atanu.

    Dr Tedros, yavuze ko inganda zitunganya imiti, Abbott na SD Biosensor, zirimo gukorana n'ishyirahamwe ry'umuherwe w'umunyamerika, Bill na Melinda Gates, kugira ngo batange ibyo bipimo bya Covid 19 byihuta mu gihe cy'amezi atandatu.

    Kaminuza Johns Hopkins yo muri Amerika, yatangaje kuri uyu wa mbere ko isi isatira abantu miliyoni imwe bamaze guhitanwa n'iki cyorezo. Iyo kaminuza, ivuga kandi ko abarenga miliyoni 33 bamaze kucyandura ku isi.

    Igihugu cy'Ubuhinde nkuko Ijwi ry'Amerika ribitangaza, cyemeje ko kuri uyu wa mbere cyujuje umubare w'abantu miliyoni esheshatu bamaze kwandura, nyuma ya Leta zunze ubumwe z'Amerika, aho abanduye barenze miliyoni 7 mu cyumweru gishize.

    Umugabane w'Uburayi, urimo uragira imibare myinshi y'abandura iki cyorezo bashyashya, bituma zimwe muri Leta z'ibihugu kuri uyu mugabane zongera gusubizaho ingamba zo kwirinda ku baturage no ku mirimo muri rusanjye.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/miliyoni-120-zibipimo-bya-coronavirus-bigiye-guhabwa-ibihugu-bikennye/

  • Umwarimu yakatiwe kwicwa kubera kuroga abanyeshuri ku ishuri ry'incuke #rwanda #RwOT

    Umwarimu w'Umushinwa wigisha mu ishuri ry'incuke yakatiwe igihano cy'urupfu nyuma yo guhamwa no kuroga abana 25 akicamo umwe. Amakuru avuga ko Atari ubwa mbere aroze.

    Uyu mwarimu witwa Wang Yun yatawe muri yombi mu mwaka ushize nyuma yuko abana bo ku ishuri ry'incuke ryo mu mujyi wa Jiaozuo bihutishirijwe ku bitaro bamaze kunywa igikoma cya mu gitondo.

    Urukiko rwavuze ko uwo mwarimu w'umugore yashyize ikinyabutabire cya 'sodium nitrite' (nitrite de sodium) — gifite ikirango cya NaNO2 — mu ifunguro rya mu gitondo ry'abanyeshuri ba mugenzi we, nk'uburyo bwo kwihorera kubera gushwana hagati yabo.

    Urukiko rwavuze ko Madamu Wang ari 'umuntu wo kwangwa kandi w'umugome'.

    Ibyo yabikoze ku itariki ya 27 y'ukwezi kwa gatatu mu mwaka ushize, bituma Ubushinwa bugwa mu kantu ndetse bigarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi.

    Icyo gihe byari byatangajwe ko abana 23 bahise batangira kuruka no kwitura hasi ubwo bari bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo.

    Hahise hatangira iperereza rya polisi nyuma y'ibirego byuko umwarimu yari yabaroze. Ejo ku wa mbere, urukiko rwo mu mujyi wa Jiaozuo rwakatiye Madamu Wang igihano cy'urupfu.

    Mu itangazo rwasohoye rwavuze ko 'yashyize 'nitrite' mu gikoma cy'abanyeshuri b'undi mwarimu… nyuma yuko bari bagiye impaka ku bibazo bijyanye no kwita ku banyeshuri'.

    'Sodium nitrite' ni ikinyabutabire akenshi gikoreshwa mu kongera ubushake bwo kurya inyama z'imiranzi, ariko gishobora kuba uburozi iyo kiri ku kigero cyo hejuru.

    Urukiko rwavuze ko butari bubaye ubwa mbere Madamu Wang aroze abantu, ruvuga ko hari n'ubwo yaguze 'nitrite' ku rubuga rwa internet akayirogesha umugabo we bikamuviramo gukomereka byoroheje.

    Umwe muri abo bana barozwe yapfiriye mu bitaro mu kwezi kwa mbere, aho yari amaze amezi 10.

    Urukiko rwavuze ko Madamu Wang ari 'umuntu wo kwangwa kandi w'umugome, ndetse ingaruka z'ibyaha bye zikomeye cyane, akaba akwiye guhanwa bikomeye'.

    Nubwo Ubushinwa bwanga gutangaza umubare w'abo bwica bakatiwe igihano cy'urupfu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko bwica ababarirwa mu bihumbi buri mwaka.

    Iki gihano cy'urupfu gishyirwa mu bikorwa batera umuntu urushinge rw'ingusho cyangwa akaraswa urufaya n'itsinda ry'abashinzwe umutekano.

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/29/umwarimu-yakatiwe-kwicwa-kubera-kuroga-abanyeshuri-ku-ishuri-ryincuke/