Category: Uncategorized

  • Bazongere Rosine n'inshuti ze baremeye muzirankoni watewe inda ufite ikibazo cyo mu mutwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Bazongere Rosine umukinnyi wa filime nyarwanda hamwe n'itsinda ry'abakobwa batewe inda zitateganyijwe ryitwa 'Her Friends' baremeye Muzirankoni watewe inda ufite ikibazo cyo mu mutwe.

    Uyu mukobwa witwa Muzirankoni Grace w'imyaka 20 bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse ntabana na se kuko nyina yamutaye ngo ndetse mukase akaba amwanga.

    Bazongere Rosine uzwi muri filime zitandukanye cyane cya 'City Maid' na we yagizweho ingaruka zo guterwa inda itateganyijwe ndetse atereranwa na se w'umwana we.

    Ni ikibazo ahuriyeho n'abandi bakobwa benshi bo mu Rwanda, ibintu byatumye bishyira hamwe bakora itsinda ryiswe 'Her Friends' rigamije gukumira inda zitateganyijwe.

    Ku wa 27 Nzeri 2020, abagize Her Friends bagiye gusura Muzirankoni Grace aho acumbikiwe n'umugira neza mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

    Rosine Bazongere na bagenzi bagiye bitwaje inkunga irimo ibiribwa, imyenda n'uyu mwana n'itungo ry'ihene.

    Bazongere Rosine yavuze ko abarera Muzirankoni bamubwiye mu buzima busanzwe afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe.Ati:

    'Ababyeyi bambwiye ko atameze neza, adakunda kuvuga ibintu bimwe. Rimwe avuga ibi ubundi akabihindura. Ntabwo ari umusazi ariko na none ntabwo ameze neza.'

    Yongeyeho ko hejuru y'ubufasha butandukanye bamuhaye ubwo bamusuraga, biyemeje kumukorera ubuvugizi akaba yabasha kuvuzwa ndetse akigishwa n'umwuga wamugirira akamaro.Ati:

    'Dufite gahunda yo gutangira kwegera ibigo bishobora kudufasha ku buryo twatangira kwiga imyuga. Ni yo mpamvu navuze nti 'uyu mukobwa namwiyegereza nkamushakira uko yakwiga uretse ko ababyeyi be bavuze atabibasha ariko turacyashaka kureba uko twamufasha akaba yanavuzwa akabasha kubeshaho umwana we.'

    Itsinda rya Her Friends ryiyemeje gukamirishiriza amata uyu mwana mu gihe azaba yatangiye kuyangwa, ndetse no gushakira inyunganirabere umubyeyi we.

    Ihene iri mu byo Bazongere Rosine n'inshuti ze bageneye Muzirankoni

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/30/bazongere-rosine-ninshuti-ze-baremeye-muzirankoni-watewe-inda-ufite-ikibazo-cyo-mu-mutwe-amafoto/

  • Abayobozi beguye n’abegujwe mu nzego zitandukanye za Leta mu myaka itatu ishize #rwanda #RwOT

    Imyaka itatu irashize muri manda ya Perezida Paul Kagame yo mu 2017-2024, abayobozi bakomeje kubazwa inshingano ari nako abananiwe begura, ndetse hari abeguzwa nyuma bakisanga mu nkiko bakurikiranyweho ibyaha, hari n’abamaze gukatirwa naho abandi baracyaburana.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-itatu-irashize-abayobozi-beguye-n-abegujwe-mu-nzego-zitandukanye-za-leta

  • Facebook na RBC batangije amasezerano agamije kuzamura itangwa ry’amaraso mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe na RBC, ivuga ko ubwo bufatanye bugamije gushishikariza abantu bari hagati y’imyaka 18 na 60 kwitabira gutanga amaraso.

    Buri wese uri muri icyo kigero azajya akoresha Facebook yiyandikishe nk’umuntu utanga amaraso (Blood Donor), kugira ngo ajye abasha kubona ubutumwa buturutse mu bigo byakira amaraso buvuga ko hakenewe amaraso, ndetse ajye anabasha guhamagarira inshuti ze n’abandi banyamuryango kwitabira gutanga amaraso.

    Ubu bufatanye buje mu gihe mu Rwanda hakenewe cyane amaraso yizewe. Icyorezo cya Covid-19 cyatumye amaraso agabanuka mu isi yose, bitewe n’ingamba zirimo kubura uko agera ku bayakeneye, ndetse n’ingamba yo gutuma abantu baguma mu ngo zabo.

    RBC ivuga ko gutanga amaraso ku bushake ari igikorwa cy’ingenzi, kandi ko ubu ari igihe amaraso akenewe mu Rwanda kurusha ibindi bihe byabanje.

    Ubu buryo bwo gukoresha Facebook mu gutanga amaraso bufite ibice bitatu by’ingenzi.

    Ubwa mbere, abantu bakoresha Facebook bafite ubushake bwo gutanga amaraso bazajya babigaragaza bakoresheje porogaramu ya Facebook (Application).

    Hanyuma, ibigo byakira amaraso byizewe bisanzwe bikorana na RBC kandi bikeneye kuvugana n’abatanga amaraso, bishobora gushyiraho paji yihariye, imenyesha abatanga amaraso ko akenewe, ndetse bikagaragaza aho ushaka gutanga amaraso yakanda kugira ngo avugane n’ikigo iki n’iki.

    Uburyo bwa gatatu, mu gihe utanga amaraso yamaze kubimenyekanisha, abatuye hafi ye bagaragaje ko na bo bafite ubwo bushake bazajya babona amamenyesha (notifications), hanyuma bahabwe uburyo bwo kuvugana n’ikigo niba koko bashaka gutanga amaraso.

    Umuyobozi MUkuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yashimiye ubu bufatanye na Facebook, avuga ko buzazamura umuco wo gutanga amaraso ku bushake mu Rwanda.

    Yagize ati “Tunejejwe no kugira Facebook nk’umufatanyabikorwa mu kwigisha Abanyarwanda ibisabwa mu gutanga amaraso ndetse n’aho azajya atangirwa. Ibi bizatuma habaho gutanga amaraso muri ibi bihe ububiko bw’amaraso bwari bumaze kugabanuka, bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye abantu baguma mu ngo”.

    Avuga kuri ubu bufatanye, Uhagarariye Facebook mu Burasirazuba no mu Ihembe rya Afurika, Mercy Ndegwa, yagize ati “Nka Facebook, tunejejwe no gufatanya na RBC n’abandi bafatanyabikorwa mu gutuma amaraso aboneka mu gihugu. Facebook yiyemeje kubaka imiryango itekanye, ari nay o mpamvu twifuje gutangiza ubu bufatanye na RBC”.

    Kuva Facebook yatangiza uburyo bwo kwiyandikisha ku bashaka gutanga amaraso ku bushake muri 2017, abantu barenga miliyoni 70 bamaze kwiyandikisha nk’abatanga amaraso kuri Facebook.

    Ubu buryo ubu bukoreshwa mu bihugu bya Kenya, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Niger, USA, Brazil, Bangladesh, u Buhinde, Taiwan na Pakistan.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/facebook-na-rbc-batangije-amasezerano-agamije-kuzamura-itangwa-ry-amaraso-mu-rwanda

  • Ni ibiki biranga umugore w’umunyabwenge? #rwanda #RwOT

    Tekereza wowe ubwawe umugore w’umunyabwenge waba uzi. Ni iki utekereza ko kimutera kugira ubwenge? Birashoboka ko afite ubumenyi, kwakira abashyitsi, gufasha, gukunda, kurera, kwigenzura, kugwa neza, kunyurwa, gucunga amafaranga neza, gutanga , umwigisha, umujyanama, inshuti yizerwa, gukunda Imana, n’ibindi.

    Ni iki Bibiliya ivuga gituma umugore aba umunyabwenge?

    Bibiliya ishyira hejuru abagore b’abanyabwenge kandi igaragaza abagore bakomeye, bashoboye kandi bafite ubwenge! Dore bamwe mu bagore b’intwari bavugwa muri Bibiliya:

    Jochebed nyina wa Mose, yashize amanga akiza umuhungu we w’uruhinja ariwe Mose, kandi yemerera umukobwa wa Farawo kumurera aribyo byatumye Mose akura ubwoko bwa Isiraheli mu buretwa bwo muri Egiputa.

    Esiteri Umwamikazi yashyize ubuzima bwe mu kaga yiyemeza gukiza ubwoko bwe bw’Abayuda kandi intego yo kubakiza yayigezeho (Esiteri 4:16).

    Rusi, mu gihe cye cy’akababaro, yakomeje kuba umwizerwa kuri nyirabukwe, amunambaho kandi yemera umucunguzi kugira ngo akize umuryango.

    Rahabu yashyize ubuzima bwe mu kaga ahisha abatasi babiri ba Isiraheli mu rugo rwe, ariko byamuviriyemo umugisha ukomeye arokora umuryango we wose.

    Debora yari umugore wubaha Imana kandi yari umwe mu bacamanza bakomeye kandi b’intwari mu bwoko bwa Isiraheli.

    Abigayili yarokoye ubuzima bwa benshi nyuma y’uko umugabo we w’ikigoryi, Nabali anze kumvira Umwami Dawidi maze akagambirira kubarimbura bose.

    Abagore b’abanyabwenge barashimwa mu Byanditswe kandi baracyafite byinshi byo kwigisha abo mu gihe cya none. Dore ibintu biranga umugore w’umunyabwenge:

    1.Umugore w’umunyabwenge ni uwubaha Imana

    Mu gitabo cy’Imigani 31:10-12 hasobanura umugore w’umunyabwenge uwo ariwe n’ibimuranga byose.

    Umugore w’umunyabwenge nk’uko avugwaho cyanye mu gitabo cy’Imigani 3, mbere na mbere ni umugore utinya Umukiza (Imigani 31:30)

    Akunda kandi asenga Imana, ashyira imbere umubano we na Yo kuruta abandi bose. Afite ingeso nziza n’imico myiza “bifite agaciro karenze amabuye yitwa marijani” (umurongo wa 10). Ni umwizerwa (umurongo wa 11). Abantu bamuzi neza baramwizera byimazeyo. Yuzuye ibyiza kandi ntagirira nabi abandi (umurongo wa 12). Ubwiza bwe bw’imbere burenze kure ubwiza bwe bwo hanze kuko agaragaza ubwiza bw’Imana.

    2. Umugore w’umunyabwenge ni udapfusha ubusa igihe cye, umutungo, ubushobozi n’ubuzima bwe

    Uyu mugore ashaka bwoya bw’intama n’imigwegwe, anezezwa no gukoresha amaboko ye ashishikaye, ameze nk’inkuge z’abagenza, azana ibyo kurya bye abikura kure, abyuka kare butaracya, akagaburira abo mu rugo, agategeka abaja be imirimo ibakwiriye.

    Yitegereza umurima akawugura awutezamo urutoki mu by’inyungu ivuye mu maboko ye. Akenyerana imbaraga agakomeza amaboko ye, abona ko ibyo akora bimufitiye akamaro, kandi nijoro itabaza rye ntirizima.

    Aramburira abakene ibiganza kandi indushyi azitiza amaboko. Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu, yicaranye n’abakuru b’igihugu. Abumbuza akanwa ke ubwenge, kandi itegeko ry’ururimi rwe riva mu rukundo.

    3. Umugore w’umunyabwenge ni ukwiye gushimwa

    Abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, n’umugabo we nawe aramushima ati:”Abagore benshi bagenza neza, ariko weho urabarusha bose”. Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa, ariko umugore wubaha uwiteka niwe uzashimwa. Mumuhe ku mbuto ziva mu maboko ye, kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo (Imigani 31: 28-31).

    Umugore w’ubwenge ntakeneye umugabo cyangwa abana kugirango bashimwe. Azashimwa kandi yubahwe kubera imico myiza n’ibikorwa bye. Abafite amahirwe yo kumumenya, bazashaka kwigana imibereho ye no gutinya Imana. Nta kintu na kimwe yahawe n’Imana kizaba impfabusa.

    Ibi byavuzwe haruguru byerekana umugore w’umunyabwenge bigomba kumvikana nk’ibiranga imico ye , kandi ntibisobanuye ko aribyo ugomba gushyira mu bikorwa gusa icy’inganzi ni ukunoza umubano wawe n’Imana ndetse ukagira imico myiza, nibyo bifite akamaro kuruta byose.

    4. Umugore w’umunyabwenge atoza abagore bakiri bato

    Niba wifuza kuba umugore w’umunyabwenge, ukwiye kujya usengera abakobwa cyangwa abagore bakiri bato mu buzima bwawe.

    Byongeye kandi, abagore b’abanyabwenge bazagira inama abandi bagore. Mubyukuri abanyabwenge, ubwenge bwabo bugomba gusaranganywa! Gutoza ntabwo bisaba igihe kirenze, ahubwo bikubiyemo gutumira abandi mu buzima bwawe bwa buri munsi, kubemerera kureba no kwiga bigatuma bakura.

    Ariko niba hari umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana iha abantu bose itimana, itishama, itishama kandi azabuhabwa (Yakobo 1: 5).

    Muri macye birakwiriye kuba umunyabwenge kandi Bibiliya itugiriye inama ko mugihe twumva tubuze ubwenge twasenga Imana ikabuduha bityo tukabaho mu buzima bunezeza Imana umuremyi wa byose.

    Source: crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-ibiki-biranga-umugore-w-umunyabwenge.html

  • Minisitiri Bamporiki yavuze ko aho gutera inkunga abahanzi baririmba ibishegu azegura #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje nyuma y’impaka zimaze iminsi zishingiye ku bahanzi bo mu Rwanda baririmba indirimbo zirimo amagambo benshi bavuga ko ari 'ibishegu’ cyangwa zigamije guha ikuzo ubusambanyi.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio10, Bamporiki yavuze ko abahanzi bakora bene izo ndirimbo, hari byinshi bononera u Rwanda ariko nabo batiretse cyane ko usibye kuba babihanirwa n’amategeko ariko biyima n’amahirwe yo kuba hari ubufasha runaka bw’igihugu bahabwa

    Yakomeje agira ati'Mbaye ndi umuhanzi nkaba mfite ibihangano byahanwa n’itegeko nabanza ngahanga ibyarikuraho kuko ribangamiye inyungu zanjye. Igihe usohora ibyo bihangano itegeko rihari uba wishyira mu bibazo.'

    Yanakomoje ku mahirwe akomeye abahanzi bakomeje kwiyambura, ati'Turi kugana aho umuhanzi azajya akora igitaramo yabisabiye uburenganzira, abantu bakareba ibyo wahanze ugiye gutaramamo.'
    .

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Minisitiri-Bamporiki-yavuze-ko-aho-gutera-inkunga-abahanzi-baririmba-ibishegu-azegura

  • Abafana bahanwe, Miliyoni 13 Frws n’abakinnyi batanu bashya mu byaranze inama y’abafana ba Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi ishize hashyizweho komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah, batangiye gahunda zirimo gushaka uko iyi kipe yari imaze mu bibazo by’amikoro, yabisohokamo igategura neza umwaka utaha w’imikino.

    Iyi nama yari yitabiriwe n’abagize iyi komite, abayobozi b’amatsinda y’abafana (Fan Clubs), ndetse n’abahoze bayobora amahuriro y’abafana.

    Abayobozi ba Fan Clubs mu nama na Komite y
    Abayobozi ba Fan Clubs mu nama na Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports

    Twagirayezu Thadee uri muri Komite y’inzibacyuho, nyuma y’inama yatangaje ko gahunda y’iyi nama ari ukugarura ubumwe bw’abarayons hatitawe ku bari barahagaritswe ku buyobozi bwa Munyakazi Sadate

    “Iyi nama nk’uko dufite ubutumwa bwo guhuza abarayons, tugamije kugera ku bumwe bw’abarayons, abayobozi b’ama Fan Clubs bose bari bari mu nama, bari muri iyi nama muri iyi nama kugira ngo tubahe ubutumwa bageze ku bakunzi ba Rayon bose”

    Abajijwe impamvu hari Fan Clubs zari zarahagaritswe

    Fan Clubs zose zagarutse kuko zagombaga kugaruka kuko ni iza Rayon Sports, ntabwo twatumiye ngo izi, ngo izindi zavuyemo, ni ubumwe bw’abarayons kandi byatanze umusaruro kuko bitanze hanavuyemo arenga Miliyoni 13 Frws.”

    Abari mu bihano byavuyeho?

    “Ku bwanjye ibihano ntabiriho, byagakwiye kuba byarafatiwe mu nteko rusange kandi twebwe turi kunga abarayons ntitwitaye ngo abari mu bihano, kandi wabibonye ko ari ubirimo n’utabirimo bose bahoberanye nta kibazo”

    Rayon Sports mu kibuga ihagaze ite?

    “Twabanje kuganira n’abakinnyi bari kumwe n’umutoza, by’umwihariko tuganira n’umutoza atubwira abakinnyi afite, atubwira aho akeneye abakinnyi ku myanya afitemo ibibazo, uyu munsi turabizi kandi turi kubikoraho.”

    “Twari twateguye byibura kongeramo abakinnyi batanu, abo tugomba kurekura twabihariye umutoza ngo atubwire abo tugomba kurekura, byibura tugasigarana abakinnyi 25, kugira ngo tubike imyanya tuzongeramo mu mikino yo kwishyura”

    Uko amatsinda y’abafana yiyemeje gutanga inkunga

    Trust Supporters: 1.000.000 FRW
    Ijwi ry’aba-Rayon: 100.000 FRW
    The Blue Family: 200.000 FRW
    Dream Unity: 300.000FRW
    Isaro Fan Club: 200.000 FRW
    Ubumwe bw’abarayon: 100.000 FRW
    Ikondera Fan Club: 100.000 FRW
    Kivu Belt Fan club : 300.000 FRW
    Ishema ry’umu Rayon Fan Club: 100.000 FRW
    Gikundiro iwacu Nyamagabe: 100.000 FRW
    Rubavu fan club: 100.000 FRW
    The Vert: 300.000 FRW
    Gikundiro Lovers: 300.000 FRW
    Lucky Jersey: 500.000 FRW
    Murera Yacu: 200.000 FRW
    Friends fan club: 400.000 FRW
    Ijwi ry’abarayon Senior: 100.000 FRW
    Blue Sky: 150.000 FRW
    Intwari Fan club: 150.000 FRW
    Champion Fan Club: 100.000 FRW
    Rayon Sports Super Fans: 200.000 FRW
    Rocket Fan Club: 1.000.000 FRW
    Isibo Fan Club: 120.000 FRW
    Ururembo: 100.000 FRW
    Ruhango Fan Club: 100.000 FRW
    Gikundiro yacu: 100.000 FRW
    The Blue Winners: 1.000.000 FRW
    March Generation: 1.000.000 FRW
    Vision Fan Club: 500.000 FRW
    Gikundiro Forever: 200.000 FRW
    Igicumbi cy’abarayon: 100.000 FRW
    Kinyaga Fan Club: 150.000 FRW
    Smart Blue: 200.000 FRW
    Urungano: 100.000 FRW
    Imirasire: 400.000 FRW
    Gisaka fan club: 100.000 FRW
    Winning Team: 200.000 FRW
    Gikundiro Senior: 300.000 FRW

    Thadee Twagirayezu: 2.000.000 FRW
    Claude Muhawenimana: 100.000 FRW


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abafana-bahanwe-miliyoni-13-frws-n-abakinnyi-batanu-bashya-mu-byaranze-inama-y-abafana-ba-rayon-sports

  • Bamporiki yatangaje ko aho kugira ngo minisiteri abarizwamo ishyigikire ibishegu, yahitamo kwegura #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, yatangaje ko yasezera ku mirimo ye aho kugira ngo Minisiteri abarizwamo inafite mu nshingano umuco itere inkunga umuhanzi uririmba ibishegu.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/sinshobora-kuba-ndi-muri-minisiteri-ngo-ishyigikire-itere-inkunga-umuhanzi

  • FERWAFA yagaragaje ibisabwa buri kipe kugira ngo yemererwe gusubukura imyitozo #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye abanyamuryango baryo, ribamenyesha ko kugira ngo bemererwe gusubukura imyitozo bagomba kugaragaza ko biteguye kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/ferwafa-yagaragaje-ibisabwa-buri-kipe-kugira-ngo-yemererwe-gusubukura-imyitozo