Category: Uncategorized

  • Kevin Hart n'umugore we bibarutse umukobwa #rwanda #RwOT

    Umugore w'umunyarwenya Kevin Hart, Eniko Hart, yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, yibarutse umwana w'umukobwa, ahita amuha izina rya Kaori Mai Hart.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/kevin-hart-n-umugore-we-bibarutse-umukobwa

  • Biteye agahinda: Inkuru y'umugabo wahugujwe n'umugore we arenga miliyari 1.5 Frw, akaba ari gutakambira ubutabera #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Paul Ntizimira wahoze afite ubucuruzi bw'ibikoresho by'ubwubatsi n'ikinamba, ari mu gahinda gakomeye nyuma y’icyo yita guhuguzwa n'uwahoze ari umugore we akayabo karenga miliyari 1.5 Frw, yagana inkiko akabura ubutabera kubera icyo yita 'akarengane gakabije'.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biteye-agahinda-inkuru-y-umugabo-wahugujwe-n-umugore-we-arenga-miliyari-1-5-frw

  • Ese koko abagore ni abakunzi b'ifaranga cyangwa ni icyasha bambitswe? #rwanda #RwOT

    Muri rubanda humvikana kenshi imvugo zigaruka ku bubasha bw'amafaranga, bamwe ndetse ntibatinye kuvuga ko 'akora byose'. Ibyizerwaga mbere nk'aho bigenwa n'Imana, nta ruhare abantu babigizemo birimo n'urukundo, abenshi ku munsi wa none basigaye bemeza ko amafaranga umuntu yakoreye abyubaka neza.

    Source : https://igihe.com/abantu/kubaho/article/ese-koko-abagore-ni-abakunzi-b-ifaranga-cyangwa-ni-icyasha-bambitswe

  • Nyagatare: Umugabo ukekwaho kwica umugore we yafashwe nyuma y'amezi atatu yihishahisha #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Gatatu rwataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Nyagatare ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we-yafashwe-nyuma-y-amezi-atatu

  • Dukuzimana w'imyaka 22 yanditse igitabo kivuga ku bushobozi bw'ibimera mu kuvura indwara zitandukanye #rwanda #RwOT

    Mbere y'umwaduko w'abakoloni, kimwe n'abandi Banyafurika, abanyarwanda bari bafite ubumenyi butuma babasha kuvura uwagize uburwayi runaka, komora uwagize igikomere ndetse no kunga uwavunitse. Gusa muri iki gihe aho ubuvuzi bwa kizungu bwaganje abantu bagenda batakaza ubu bumenyi bw'abakurambere.

    Source : https://igihe.com/abantu/article/yifashishije-ubumenyi-akomora-kuri-nyina-yandika-igitabo-ku-bushobozi-bw

  • UNMISS Women Network bid farewell to Rwandan female Police peacekeepers #rwanda #RwOT

    The farewell working lunch organized by Rwandan women peacekeepers, was attended by Women Network’s executive members.

    It was held at Rwanda Formed Police Unit Two and Three (FPU-2 and FPU-3) base camp in the capital Juba.

    The FPU-2 and FPU-3 contingents operating in Juba will soon be returning home after completing their tour of duty that lasted 18 months.

    The two Rwandan Police contingents have combined 92 women peacekeepers.

    In their message, the Women Network commended their Rwandan colleagues for their professional contribution to the UNMISS mandate.

    They also thanked them for “exhibiting the heart to serve at the frontline of FPU operations.”

    The departing Rwandan female peacekeepers were further appreciated for all that they have achieved as women in service and for ably holding command positions from unit commander level, platoon commanders to section commanders and medical staff, against all odds.

    “You served with excellence, looked after each other as sisters, sacrificed to leave your children and loved ones to serve as peacekeepers, and standing side-by-side with your male counterparts to make a difference,” the Network partly said.

    “Challenges faced was just another day on the job as professionally trained women.”

    Rwanda FPU-3 contingent commander, Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni also acknowledged the impact of the network in influencing women in service.

    SSP Urujeni further thanked the UNMISS Police Commissioner for all the support to Rwandan Police women adding that they will leave with cherished memories and great time shared with the Women’s Network in promoting women in service and in peacekeeping in particular.

    During the farewell lunch, Rwandan women peacekeepers handed over their financial contribution to support the activities of the Network.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/unmiss-women-network-bid-farewell-to-rwandan-female-police-peacekeepers

  • COVID-19: 4new cases, 8 recoveries #rwanda #RwOT

    A statement from the Ministry of Health on Tuesday said that of the new cases, three were detected in Kigali City and one in Bugesera District.

    Rwanda has confirmed a total of 4,836 COVID-19 cases out of 492,986 sample tests taken, 3,125 recoveries, 1,682 active cases, and 29 deaths.

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue complying with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    Elina Jonas Ruzindaza

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-4new-cases-8-recoveries

  • ADEPR yemeje ihagarikwa rya Rev. Karangwa, imusaba gutanga imfunguzo z'imodoka #rwanda #RwOT

    Itorero rya ADEPR ryemeje ko Rev. Karangwa John wari Umuvugizi wungirije yahagaritswe ku mirimo ye mu buryo bw'agateganyo mu gihe cy'amezi atatu.

    Source : https://igihe.com/iyobokamana/article/adepr-yemeje-ihagarikwa-rya-rev-karangwa-imusaba-gutanga-imfunguzo-z-imodoka

  • Ni gute umuntu abonera amahoro mu gakiza k’Imana #rwanda #RwOT

    Mu bihe byo kwigunga, hahandi biba bigoye gusabana na buri wese, mu gihe imikorere iba itameze neza birashoboka ko umuntu atabona amahoro. Nyamara Bibiliya itubwira ko hari amahoro twateguriwe azarinda imitima yacu n’intekerezo zacu muri Kristo Yesu. Ese ni gute dushobora kubona ayo mahoro?

    Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti ' Mwishime' Ineza yanyu imenywe n’abantu bose , Umwami wacu ari bugufi. Ntimukagire icyo mwiganyira ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye mu byingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya , azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu. Abafiripi 4:4-7

    Nezerwa

    Hari ubwo umutnu agira ibibazo n’imihangayiko bikamutera umubabaro n’agahinda ko mu mutima, agatakaza ibyiringiro. Birahoboka ko uyu munsi waba uri mu mwanya w’uwo muntu, ariko burya nubwo ushobora kuba ubabaye wari ukwiye kugira ikizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza, kubera ko Imana igufiteho umugambi mwiza. Hari imirimo itangaje Imana yagukoreye mu bihe byashize, (urabyibuka?) nk’uko wabonye ukuboko kw’Imana kirya gihe ninako izakwiyereka muri izo ntambara urimo kunyuramo.

    Ntabwo ukwiye kwirengagiza ko ugoswe n’abatangabuhamya benshi bavuga imirimo n’ibitangaza Imana yabakoreye. Rero wari ukwiye kunezezwa n’ibyo bikagutera ibyiringiro ko Imana izakurengera. Hari ibyiza Imana yaremye bigukikije, kandi muri ibyo nta nakimwe kibayeho atariyo ikibeshejeho, ukwiye kumenya ko uruta cyane ibindi biremwa, ko Nyagasani Imana yawe igukunda kandi ikwitayeho amanywa n’ijoro.

    Horana umunezero wo mu mutima ushimishwe n’ibyo Imana yaremesheje imbaraga n’ubwenge bitarondoreka. Ibyo biragusubizamo imbaraga n’ibyiringiro, bikuzanira amahoro ava ku Mwami Yesu.

    Senga

    Mbese muri mwe hariho ubabaye ? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana Yakobo 5: 13

    Nubwo mu bihe by’umubabaro biba bigoye gusenga nta n’amagambo umuntu aba afite yo kuvugamo, kwegera Imana ukayiganyira ni ngombwa. Iyo umuntu amaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwe atangira kugenda yakira Imigisha yo mu gakiza k’Imana yewe hari n’ ubwo ashobora guhita abona byinshi atari yakabonye ubwo yari atarakizwa. Nyuma ariko uko iminsi igenda itambuka hari ubwo ashobora guhura n’intambara n’ibigeragezo ibintu bigahinduka.

    Ashobora guhura n’ibibazo by’ibihombo mu bucuruzi bwe, ibibazo mu rushako , ibibazo mu itorero n’ahandi. Ibi rero bikamura umunezero n’ ibyishimo uwo muntu yari asanganywe bikaba byamutera gutakaza ibyiringiro.

    Umuti w’ibyo byose rero umuntu aba akeneye gusenga no kwishingikirizaku Mana cyane kubera ko yiteguye kumva amarira n’agahinda by’uwo muntu. Zaburi 6: 9-10 havuga ngo ' Mwa nkozi z’ibibi mwe, nimuve aho ndi, kuko Uwiteka yumvise kurira kwanjye. Uwiteka yumvise Kwinginga kwanjye. Uwiteka azemera gusenga kwanjye'

    Shimira Imana

    Nubwo mu buryo bufatika( Physical) ntacyo waba wabonye gishya, ukwiye kumenya ko ibyo Imana igukorera mu rwihisho bitabarika ndetse birenze n’ubwenge bwa muntu ku bisobanukirwa. Ntabwo gushimira Imana bizanwa n’ibintu bifatika gusa tuba twaronse mu buzima bwacu, ahubwo dukwiye gusobanukirwa ko hari imigisha itagaragara Imana ihora itugenera buri munsi kandi mu buryo tutazi.

    Nta kintu gihesha amahoro nko guhora ushimira Imana buri munsi, gerageza ujye ukora urutonde rwa buri munsi wandikeho amashimwe ushima Imana kubyo igukorera buri munsi. Biroroshye hera ku magara mazima ufite none, uzirikane ko hari abashizemo umwuka , ha agaciro ko kuba uri muzima utarwaye iryo in ishimwe rikomeye. Ushimire Nyagasani Imana kubwo agakiza yakugabiye ku buntu akaguha Yesu. Muby’ukuri nubwo ubuzima bw’iyi minsi bugaragara nk’aho butoroshye dukwiye guhora dushimira Imana.

    Umuntu wese akishimira urwego agezemo ndetse akananyurwa n’ibyo afite, ngo 'inyuma y’umuntu hari undi’ hari umuntu udafite amahirwe yo kuba aho wowe uri. Iyo rero duhoranye uyu mutima uhora ushimira Kristo, tubasha no kubona amahoro avuye ku Mana.

    Uru ni urugero rwiza rwo gusenga isengesho rigufi rishimira Imana:

    'Mwami Yesu urakoze ko wanshunguye ukampa agakiza kubw’ubuntu. Urakoze Yesu ko uhora umbabarira gukiranirwa kwanjye . Mana urakoze ko umpa ibyiringiro mu gihe nabuze kwizera. Urakoze gushimangira kwizera kwanjye mu gihe nuzuwemo n’ubwoba. Urakoze kumfasha kumenya intego yanjye no mu bubabare bwanjye, Amena

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-umuntu-abonera-amahoro-mu-gakiza-k-Imana.html

  • Ba bagabo bafite uburwayi bw’amayobera bageze i Kigali, ibyo bakorewe byabarenze – VIDEO #rwanda #RwOT

    Munyentwari Eugene niwe ufite uburwayi bukabije ugereranyije na murumuna we Karekezi Bernard. Bombi ntabwo babashije kubona ubuvuzi kandi byabateye ubukene bukabije kuko n’imyuga bize ntawayibahera akazi kuko aho batuye usanga babanena bakanabitaza cyane.

    Uburwayi bwa Eugene bwazahaje ubuzima bwe bwose

    Karekezi Bernard nawe afite uburwayi nk’ubwa mukuru we

    N’ubwo Eugene yakuze azi ko atazabona umufasha, yaje kumenyana na Mukandayisenga Claudine wamubereye inshuti nziza bakajya bahuzwa n’amasengesho, ubucuti bwabo buza kuvamo urukundo rutangaje kuko uyu mukunzi we yagiye abuzwa kenshi n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze batifuzaga ko yashakana na Munyentwari, bavuga ko batifuza kubona uwo muntu urwaye ibyo bita ibibembe.

    REBA VIDEO IBIGARAGAZA BYOSE HANO :

    Kuwa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 ariko, intego y’urukundo rwabo bayigezeho kuko barahiye imbere y’amategeko mu murenge wa Gatore, basezerana kwibanira ubudatana. Munyentwari yageze aho asobanura iby’ubuzima bwe n’urukundo akundwa na Claudine wamwakiriye uko ari, kwihangana biranga amarira arashoka, bizamura amarangamutima y’ikiniga ku batashye ubu bukwe.

    Munyentwari Eugene na Mukandayisenga Claudine basezeranye kuzibanira akaramata

    REBA VIDEO IBIGARAGAZA BYOSE HANO :

    Ubu Eugene afite umugore umukunda, gusobanura urwo amukunda biramurenga akarira

    Nyuma y’uko abantu batandukanye bakozwe ku mutima n’ubuzima aba bantu babayemo, abatari bacye bakomeje gushaka ko hashyirwaho umuyoboro wakusanyirizwamo inkunga yo kubafasha mu by’ibanze, hanyuma hagakomeza n’ubuvugizi ngo bazabone ubufasha mu by’ubuvuzi.

    Ni muri urwo rwego hashyizweho urubuga rwa Whatsapp rwagiyemo buri wese ushaka kugira icyo afasha uko cyaba kingana kose, kugirango n’uburyo iyo nkunga izakusanywa bube buri mu mucyo usesuye kuri buri wese kuzageza ishyikirijwe abayigenewe. Mu bitekerezo bahuje ari nako bakusanya amafaranga, icyambere cyakozwe ni ukuzana Eugene na Bernard i Kigali aho bakiriwe n’umuryango wemeye kubitaho mu gihe bategereje kwivuza hanyuma bakazasubira i Kirehe aho Eugene we azajya kwitegura umuhango wo gusezerana mu rusengero n’umugore we Claudine.

    Bakigera i Kigali, bishimiye cyane uko bakiriwe ndetse n’uburyo abantu batandukanye biyemeje kubaba hafi mu burwayi n’ubuzima bubi babayemo. Bashimiye buri wese witanze banamusabira umugisha ku bw’ineza n’urukundo yatumye bongera kugira icyizere cy’ubuzima.

    REBA VIDEO IBYISHIMO BAGARAGAJE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ba-bagabo-bafite-uburwayi-bw-amayobera-bageze-i-Kigali-ibyo-bakorewe-byabarenze-VIDEO