Category: Uncategorized

  • Nyuma y' imyaka ibiri badacana uwaka Cristiano Rolaldo na Sergio Ramos bongeye kwiyunga #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kuva muri Real Madrid Cristiano Ronaldo na Sergio Ramos, bahuye mu mukino waraye uhuje Espagne na Portugal bariyunga ndetse uyu myugariro Ramos atwara umupira wa Ronaldo.

    Abanyabigwi b'ikipe ya Real Madrid hari hashize imyaka isaga 2 badacana uwaka.

    Aba bakinnyi b'ibihangange, bivugwa ko bashyize inyuma ibibatandukanya bimika ibibahuza nyuma y'aho bashwanye biturutse kuri Ballon d'Or ya 2018 yahawe Luka Modric kandi Ronaldo yari yakoze ibikorwa bigaragara kumurusha.

    Nyuma y'imyaka 9 aba bakinnyi babanye neza muri Real Madrid, Marca yavuze ko umubano wa Ramos na Ronaldo wajemo agatotsi nyuma y'uko uyu munya Portugal yerekeje muri Juventus.

    Gushwana kw'aba bakinnyi b'abahanga kwaturutse ku byo Cristiano Ronaldo yatangaje nyuma yo kubura Ballon d'Or ya 2018 yahawe Luka Modric.

    Mu ijoro ryakeye, Sergio Ramos yashyize hanze ifoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru ari kumwe na Cristiano Ronaldo na Pepe bahoze bakinana ndetse afashe umupira wa Ronaldo.

    Yahise yandikaho ati:

    'Turacyari kumwe…. ibyiza biri imbere! Nishimiye kongera guhura namwe nshuti'.

    Aba bakinnyi bose bari bafatanye ku ntugu bigaragaza ko bongeye kubaka ikiraro kibahuza cyari cyarasenyutse mu minsi yashize.

    Nyuma yo kubura Ballon d'Or ya 6 yari yiteze cyane, Cristiano Ronaldo yabwiye ibinyamakuru byo mu Butaliyani ati:

    'Nibyo koko ndababaye ariko ubuzima burakomeza kandi ngiye gukomeza gukora cyane. Mu kibuga nakoze byose kugira ngo ntware Ballon d'Or, imibare ntabwo ibeshya. Ntabwo nakomeza kubabara, mfite umuryango mwiza n'inshuti kandi nkina muri imwe mu makipe ya mbere ku isi'.

    Yakomeje agira ati:

    'Nshimiye Luka Modric watwaye igihembo ariko umwaka utaha tuzongera guhura kandi nzakora ibishoboka byose kugira ngo ngitware'.

    Ubu Cristiano Ronaldo abarizwa mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani naho Sergio Ramos akaba akibarizwa mu ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne.

    Bwari ubwa mbere Ronaldo ahuye na Ramos nyuma yo kuva muri Real Madrid

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/08/nyuma-y-imyaka-ibiri-badacana-uwaka-cristiano-rolaldo-na-sergio-ramos-bongeye-kwiyunga/

  • Cristiano Ronaldo na Sergio Ramos bamaze kwiyunga nyuma y'imyaka 2 Ntawucana uwaka na mugenzi we:AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Abanyabigwi b'ikipe ya Real Madrid, Cristiano Ronaldo na Sergio Ramos bivugwa ko bari bamaze imyaka isaga 2 batavugana bahuye mu mukino waraye uhuje Espagne na Portugal bariyunga ndetse uyu myugariro Ramos atwara umupira wa Ronaldo

    Aba bakinnyi b'ibihangange,bivugwa ko bashyize inyuma ibibatandukanye bimika ibibahuza nyuma y'aho bashwanye biturutse kuri Ballon d'Or ya 2018 yahawe Luka Modric kandi Ronaldo yari yakoze ibikorwa bigaragara kumurusha.

    Nyuma y'imyaka 9 aba bakinnyi babanye neza muri Real Madrid,Marca yavuze ko umubano wa Ramos na Ronaldo wajemo agatotsi nyuma y'uko uyu munya Portugal yerekeje muri Juventus.

    Gushwana kw'aba bakinnyi b'abahanga kwaturutse ku byo Cristiano Ronaldo yatangaje nyuma yo kubura Ballon d'Or ya 2018 yahawe Luka Modric.

    Mu ijoro ryakeye,Sergio Ramos yashyize hanze ifoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru aari kumwe na Cristiano Ronaldo na Pepe bahoze bakinana ndetse afashe umupira wa Ronaldo.

    Yahise yandikaho ati 'Turacyari kumwe….ibyiza biri imbere !nishimiye kongera guhura namwe nshuti.'

    Aba bakinnyi bose bari bafatanye ku ntugu bigaragaza ko bongeye kubaka ikiraro kibahuza cyari cyarasenyutse mu minsi yashize.

    Nyuma yo kubura Ballon d'Or ya 06 yari yiteze cyane,Cristiano Ronaldo yabwiye ibinyamakuru byo mu Butaliyani ati 'Nibyo koko ndababaye ariko ubuzima burakomeza kandi ngiye gukomeza gukora cyane.

    Mu kibuga nakoze byose kugira ngo ntware Ballon d'Or,imibare ntabwo ibeshya.Ntabwo nakomeza kubabara,mfite umuryango mwiza n'inshuti kandi nkina muri imwe mu makipe ya mbere ku isi.

    Nshimiye Luka Modric watwaye igihembo ariko umwaka utaha tuzongera guhura kandi nzakora ibishoboka byose kugira ngo ngitware.'

    Bwari ubwa mbere Ronaldo ahuye na Ramos nyuma yo kuva muri Real Madrid ndetse aba bombi bahise barangiza ibibazo byabaye hagati yabo mu minsi yashize.

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     12 total views,  12 views today

    The post Cristiano Ronaldo na Sergio Ramos bamaze kwiyunga nyuma y'imyaka 2 Ntawucana uwaka na mugenzi we:AMAFOTO appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/10/08/cristiano-ronaldo-na-sergio-ramos-bamaze-kwiyunga-nyuma-yimyaka-2-ntawucana-uwaka-na-mugenzi-weamafoto/

  • Umupolice uzwi nka Derek Chauvin wishe George Floyd yafunguwe atanze ingwate ya miliyoni ya madollar:INKURU #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika uregwa kwica George Floyd, umwirabura w'Umunyamerika utari witwaje intwaro, yafunguwe arishye amafaranga y'ingwate.

    Derek Chauvin yarishye ingwate ya miliyoni imwe y'amadolari y'Amerika (arenga miliyoni 970 mu mafaranga y'u Rwanda).

    Yarekuwe ejo ku wa gatatu mu gitondo nkuko inyandiko z'urukiko zibigaragaza.

    Uwo mupolisi w'umuzungu yafashwe videwo arimo gutsikamiza ivi ku ijosi rya Bwana Floyd mu gihe kigera hafi ku minota umunani, mbere yuko apfa ku itariki ya 25 y'ukwa gatanu.

    Urupfu rwa Bwana Floyd, wari ufite imyaka 46, rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse hasabwa ko hakorwa amavugurura mu rwego rwa polisi.

    Byatijwe umurindi n'ubukangurambaga bwa 'Black Lives Matter', bivuze ngo ubuzima bw'abirabura bufite agaciro.

    Bwana Chauvin yirukanwe ku kazi ke. Ubu ategereje urubanza rwe mu kwezi kwa gatatu mu mwaka utaha.

    Aregwa ibyaha by'ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri ndetse no kwica umuntu.

    Abandi bapolisi batatu bari kumwe — J Alexander Kueng, Thomas Lane na Tou Thao — na bo birukanwe ku kazi ndetse baregwa gufasha no kureberera ubwicanyi.

    Abo bahoze ari abapolisi baregwa mu rupfu rwa Bwana Floyd — rwabereye mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota — ubu bose barishye ingwate barafungurwa.

    Bategereje urubanza rwabo mu mwaka utaha.

    Kuva mu mpera y'ukwezi kwa gatanu, Chauvin yari afungiwe muri gereza irinzwe bikomeye ya Oak Park Heights yo muri leta ya Minnesota.

    Byakiriwe gute?

    Bwana Chauvin yarekuwe ku ngwate irimo ibyo agomba kubahiriza.

    Inyandiko z'urukiko zigaragaza ko iyo ngwate yizejwe n'ikigo gitanga ingwate, nkuko bitangazwa na televiziyo CBS Minnesota.

    Muri Amerika, abakora mu byo gutanga ingwate bizeza abategetsi kuriha amafaranga yose asabwa nk'ingwate mu gihe abaregwa badashobora kuyabona bo ubwabo cyangwa bananiwe kwitaba urukiko.

    Mu kwezi kwa gatandatu, umucamanza yari yashyize ingwate ku gaciro ka miliyoni $1,25 hatarimo ibyo Chauvin agomba kubahiriza, cyangwa miliyoni $1 harimo n'ibyo agomba kubahiriza.

    Ibyo birimo ko Chauvin atagomba kugira aho ahurira cyangwa ngo avugane n'abo mu muryango wa Bwana Floyd, gutanga imbunda ze no kudakora mu rwego rw'umutekano mu gihe ategereje kuburanishwa.

    Ben Crump, umunyamategeko uburanira umuryango wa Bwana Floyd, yavuze ko kurekurwa kwa Bwana Chauvin arishye ingwate ari 'urwibutso rubabaje' ko 'tukiri kure yo kubona ubutabera kuri George'.

    Kugeza ubu, biteganyijwe ko abaregwa bose bazaburanishirizwa mu rubanza rumwe mu kwezi kwa gatatu mu mwaka utaha, ariko umucamanza arimo gutekereza ku kuba buri umwe yaburanishwa ukwe.

    BBC

    POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

     22 total views,  22 views today

    The post Umupolice uzwi nka Derek Chauvin wishe George Floyd yafunguwe atanze ingwate ya miliyoni ya madollar:INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

    Source : https://rwandapaparazzi.rw/2020/10/08/umupolice-uzwi-nka-derek-chauvin-wishe-george-floyd-yafunguwe-atanze-ingwate-ya-miliyoni-ya-madollarinkuru/

  • Abakuze bishimiye kubagwa amaso bongera kubona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasaza bamaze umunsi umwe babazwe bitegura gupfukurwa
    Abasaza bamaze umunsi umwe babazwe bitegura gupfukurwa

    Ni serivisi yatanzwe n’ibitaro bya Kabgayi bivura amaso, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuszamahanga wo kurwanya ubuhumyi uba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020, ibitaro bivura amaso bya Kabgayi bikaba byiyemeje kubaga no kuvura amaso abagera nibura kuri 70.

    Umurwayi wabazwe ijisho kubera ishaza aba ashobora kureba neza bukeye bwaho, iyo bamaze kumukuraho igipfuko no kumuhanagura neza atangiye gushyiramo umuti.

    Mukankusi Pauline wo mu Karere ka Nyanza, avuga ko uburwayi bw’amaso abumaranye igihe kirekire kuva mu 1959. Mbere yo kumukuraho igipfuko afite ku jisho aho bamubaze, avuga ko ubuhumyi ari indwara mbi kuko nk’abageze mu za bukuru baba batakigira n’imiryango ibitaho.

    Hongera gupimwa niba ijisho nta kibazo rifite mbere yo gushyiramo imiti ivura igisebe
    Hongera gupimwa niba ijisho nta kibazo rifite mbere yo gushyiramo imiti ivura igisebe

    Agira ati “Nk’ubu nta mugabo ngira ndi umupfakazi ndi imfubyi ntawe ngira undeberera, ni yo mpamvu guhuma byampangayikishaga kuko ntawe ngira wamfasha kureba, sinajyaga ku isoko kuko sinagerayo nta muntu undandase”.

    Ati “Mu ntambara yo mu 1959 barumuna banjye ni bo bandandataga ndakomeza ndaburwara, kugeza n’aho najyaga nibaza ukuntu nzakomeza kubaho ntareba nkabaza Imana igihe izampera kureba nk’abandi agahinda kakanyica”.

    Nyuma yo gupfukurwa igipfuko ku jisho ryabazwe, Mukankusi wari usigaye abona ku kigero cya 10%, ubu noneno arabona kugeza kuri 50% nk’uko bigaragarira mu bipimo byo gusoma bamukoresheje nyuma yo kumwoza ijisho bwa mbere.

    Mukankusi na bagenzi be bagera kuri 18 bamaze kubagwa, bose ibipimo byabo byo kubona byazamutse ku buryo hari n’abashobora gusoma inyuguti ntoya bari mu ntera ya metero eshatu, kandi ubusanzwe bitashobokaga.

    Ibitaro by
    Ibitaro by’amaso bya Kabgayi bifite ibikoresho bihagije byo kubaga ijsiho uburwayi bw’ishaza butera ubuhumyi

    Nteziryayo wo muKkarere ka Ruhango, avuga ko azi gusoma no kwandika ariko bitari bikimushobokera kubera ko atakireba neza, none akaba ashimira abaganga bamufashije kongera kureba.

    Agira ati “Guhuma ni ingorane zikomeye cyane kuko nk’ubu sinabashaga kumenya umuntu kandi twegeranye, nkajya ngira impungenge ko nk’uwo duhuye simumenye yaba aketse ko ndi kumwirengagiza, ubu ndareba neza rwose Imana ihe umugisha aba baganga”.

    Maniriho Zephaniah ukora akazi k’ubutayeri, avuga ko yari afite ikibazo cyo kutabona bigatuma adakora neza akazi ke kuko nta kuntu yashoboraga no kwishyirira urudodo mu rushinge, ubu akaba yarebye neza ku buryo bizatuma yongera gukora neza akazi ke.

    Umuyobozi w’ibitaro by’amaso bya Kabgayi Tuyisabe Theophile, avuga ko kugeza kuri uyu wa gatanu baba bamaze kubaga abantu basaga 70 kandi igikorwa kikazakomereza ku bitaro by’amaso bya Kabgayi nk’uko bisanzwe.

    Nyuma yo gukurwaho igipfuko bahanagura ijisho uwabazwe agahita areba
    Nyuma yo gukurwaho igipfuko bahanagura ijisho uwabazwe agahita areba

    Avuga ko uburwayi bari kuvura bakoresheje kubaga ijisho ari ubwitwa ‘Ishaza’, ubu bukaba bufata ijisho bugateza ubuhumyi nyuma yo kwangiza imboni yaryo, ahanini bikunze kugaragara ku bantu bari hejuru y’imyaka 50.

    Agira inama abamaze kuvurwa kuba bafashe ikiruhuko gito kugira ngo birinde ko amaso yabo yahita ahura n’ibiyangiza birimo ivumbi, imyotsi no guturika k’udutsi two mu jisho igihe bikoreye ibintu biremereye.

    Agira ati “Ijisho rikimara kubagwa risukurwa n’imiti yabugenewe, hari abari kumva hakirimo ibintu bimeze nk’ibibashimashima, ibyo birakira vuba uko igisebe tuba twateye ijisho kigenda na cyo gikira, ni yo mpamvu tubasaba kwitwararika bakabanza bagakira neza”.

    Tuyisabe avuga ko ibitaro bya Kabgayi byahisemo kwegereza serivisi zo kubaga amaso i Gitwe mu Karere ka Ruhango, mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubuhumyi no kugira ngo abaturage bakomeze bahabwe serivisi nziza bitabagoye.

    Nyuma yo gupfukurwa bongera gusuzuma gusomesha ijisho mu ntera ya metero eshatu
    Nyuma yo gupfukurwa bongera gusuzuma gusomesha ijisho mu ntera ya metero eshatu

    Abaganga b’amaso bo ku bitaro bya Kabgayi bamaze icyumweru mu Karere ka Ruhango bagaragaza ko abarwayi bakiriye bari bafite ubuhumyi butuma ijisho risigaranye kureba kugera ku 10%, ariko abamaze kuvurwa bakaba bahise bareba kugera hejuru ya 50% bakurikije ibipimo byifashishwa mu gupima uko imboni y’umurwayi yazamuye ubushobozi bwo kureba kure.

    Bagira inama abaturage bafite ibibazo by’amaso by’umwihariko abarwaye ishaza kugana ibitaro bikabafasha kuko rivurwa rigakira, kandi ko izo serivisi zitangirwa ku bwishingizi bwa mituweli.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abakuze-bishimiye-kubagwa-amaso-bongera-kubona

  • Rutahizamu wa Rayon Sports yasinyiye Forest Rangers yo muri Zambia #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports, Issa Bigirimana yamaze gusinyira ikipe ya Forest Rangers yo muri Zambia imyaka 1.

    Ku munsi w’ejo ni bwo ISIMBI yabagejejeho inkuru y’uko Issa Bigirimana ari muri Zambia aho yagiye kumvikana n’ikipe imwifuza.

    Uyu musore akaba yamaze gusinyira ikipe ya Forest Rangers FC yo muri Zambia ikina mu cyiciro cya mbere.

    Aganira na ISIMBI, Issa Bigirimana yavuze ko ari byo yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe.

    Ati“ni byo namaze gusinyira Forest Rangers FC. Ni amasezerano y’umwaka umwe gusa. Ni ikipe nziza rwose kandi ihagaze neza.”

    Muri Nyakanaga 2020, ni bwo uyu rutahizamu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka, gusa uyu musore nta mafaranga yahawe ya recruitment ahubwo yumvikanye n’ikipe umushahara gusa ariko mu masezerano ye ashyiramo mu gihe yaba abonye ikipe imugura yahita yigendera nta mananiza arimo.

    Kugeza aho shampiyona ya Zambia yarhagarariye tariki ya 9 Kanama 2020, iyi kipe yari iya kabiri n’amanota 50 inganya na Nkana ya mbere.

    Issa ku kibuga cy’indege, yamaze gusinyira Forest Rangers

    Azajya yambara nimero 9

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-rayon-sports-yasinyiye-forest-rangers-yo-muri-zambia

  • Yannick Bizimana yakomoje ku nshuti ze yasanze muri APR FC, ubutumwa ku bafana b’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu uherutse gusinyira APR FC avuye muri Rayon Sports, Bizimana Yannick yavuze ko mu ikipe y’ingabo z’igihugu yayinjiyemo yisanga kuko iyi kipe ikinamo inshuti ze nyinshi.

    Uyu rutahizamu watsinze ibitego umunani muri shampiyona ishize ya 2019-20, yashyize umukono ku masezerano yo kuzakinira APR FC imyaka ibiri tariki ya 19 Nyakanga 2020, nyuma y’iminsi 73 ikipe yazamutse i Shyorongi itangira umwiherero hamwe yitegura umwaka w’imikino wa 2020-21.

    Uyu mukinnyi agaruka ku buryo yakiriwe muri APR FC, yavuze ko yakiriwe neza kandi kumenyera bitamugoye kuko yari asanzwe afitemo inshuti zirimo Lague, Djabel n’abandi.

    Ati“APR FC ni ikipe nkuru mu Rwanda kandi ni ikipe nziza ibayeho neza bagerageza kuduha buri kimwe ahubwo tukaba dufite amatsiko yo gutangira shampiyona, abakinnyi banyakiriye neza cyane kuko abenshi muri bo bari basanzwe ari inshuti zanjye nka Lague, Djabel, Mugunga, Nshuti n’abandi harimo na bamwe mu bashya twazanye twari dusanzwe tuziranye. byamfashije cyane koroherwa no kwiyumva mu ikipe muri rusange.'

    Yakomeje yizeza abakunzi ba APR FC ko bazabaha ibyishimo mu mwaka utaha w’imikino kuko na bo bahawe ibikewe byose.

    Yannick Bizimana yijeje ibyishimo abakunzi ba APR FC

    Lague asanzwe ari inshuti magara ya Yannick Bizimana

    Djabel bakinanye muri Rayon Sports ni umwe mu bamwakiriye neza

    Mugunga Yves ni umwe mu nshuti za Yannick Bizimana

    'Abafana bitege ibyishimo umwaka utaha kuko tuzagera kuri byinshi kurusha ibyo bari basanzwe bamenyereye, ukuntu tumaze iminsi dukora dufite imbaraga nyinshi n’imyitozo myiza abatoza baduha bizajya kugera igihe cy’amarushanwa turi ku rwego rwo hejuru. Ibintu byose biva mu myiteguro, iyo mu myiteguro bimeze neza ufite abatoza bagutyaje gutya n’abayobozi baguhaye ibyo ukeneye byose ikiba gisigaye ni ugutanga ibyishimo kandi bitege ko bizaboneka ku bwinshi.' Yannick Bizimana aganira na website y’ikipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-bizimana-yakomoje-ku-nshuti-ze-yasanze-muri-apr-fc-ubutumwa-ku-bafana-b-iyi-kipe

  • Karasira Aimable agiye kurongora umukobwa uba muri Amerika wamweretse urukundo ruhambaye #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, Karasira Aimable yavuze ko uwo mukunzi we uba muri Amerika ari we ushyira imbaraga cyane mu kuba bashakana bagakora ubukwe mu gihe cya vuba.

    Yagize ati : “Nibampa pasiporo nzajya kubana n’umukobwa wo hanze. Twarambagizanyije kuri internet, ariko ndamwizeye mbona ari we ubishyiramo ingufu cyane… Amba hafi rwose arakomeje, noneho kubera ko abo mu Rwanda ntawumvugisha, urumva ni ugufatirana uri kwemera.”

    Yakomeje agira ati : “Turaganira ariko duhuje byinshi, ibyo numva ntazi ndabimubwira akanyunganira… Antesha umwanya buri gihe aba ambwira utugambo twinshi buri kanya buri kanya, kandi ari muri Amerika, noneho natekereza ko baba bafite ibindi bakora ariko buri gihe nimugoroba, buri gitondo kuburyo telefone ye yirirwa impamagara waramutse ute ? Amakuru yawe ?… Ngahita mvuga nti uyu muntu anshyizeho umutima kabisa.”

    REBA IKIGANIRO CYOSE ABISOBANURAMO HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Karasira-Aimable-agiye-kurongora-umukobwa-uba-muri-Amerika-wamweretse-urukundo-ruhambaye

  • Rihanna yasabye imbabazi abasilamu kubera ibikorwa yakoze biharabika idini yabo – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Rihanna umwe mu bahanzi bakomeye muri Amerika ndetse no ku isi hose yasabye imbabazi abasilamu kubera gukoresha indirimbo irimo amagambo afatwa nk'amatagatifu mu idini ya isilamu, mu gikorwa kitwa Savage X cyo kumurika imideri ye y’utwenda tw’imbere.

    Source : https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9bd119ecc10f8b622cb7d53df1ca9d1716b44543bb43cacadde640ac43f03e6369b550e426d0128db8297a36d3cd7ac3852ba6a872e6fae10ecb781cba5da1444d920e52e6e1e20c8c3faf70c605348ed90df1f01a09ef781f9607f2bc3b84

  • South African Firm Signs Deal With Rwanda To Manage Iconic Kigali Arena #rwanda #RwOT

    QA Venue Solutions Rwanda, a subsidiary of QA Venue Solutions S.A, signed a seven-year agreement with the government of Rwanda to manage the iconic Kigali Arena, a 10,000-seater multipurpose arena in the heart of the Rwandan capital city.

    Inaugurated in August 2019, the Kigali Arena has, among other events, successfully hosted renowned R&B star Ne-Yo in a sold-out concert as well as the Basketball Africa League (BAL) regional qualifiers.

    Kigali has been consistently ranked the second most popular destination in Africa for hosting international conferences and events by the ICCA (International Congress and Convention Association) and the award-winning Kigali Arena is one of Kigali's World-class venues which QA Venue Solutions Rwanda aims to add to the roster of key venues used by the events industry.

    Under the agreement, QA Venue Solutions will work with local and international federations, event organizers, PCOs (Professional Conference Organizers), promoters, and the MICE (Meetings, Incentives, Conferences & Exhibitions) industry to develop a full and robust events calendar diversifying to include sports for the Kigali Arena.

    QA Venue Solutions will invest US$ 2.4 million and aims to host a multitude of remarkable and memorable events.

    The company will integrate various online and physical systems to better the workability of the Kigali Arena, i.e. online ticketing, facility management systems, Sound/AV systems, work with 'Made in Rwanda' brands/products to ensure all retail points in the facility are full and operational to the public and continuously adapting the venue based on market requirements, to ensure the experience at the Arena is both pleasant and memorable. In addition, QA Venue Solutions will work with local and international stakeholders to develop a backstage academy, aimed at developing local skills in the events industry.

    Following the signing of the Management Agreement, the Ministry of Sports Permanent Secretary, Didier Shema — Maboko said that the Kigali Arena has already hosted a number of successful events since it was inaugurated last year with success.

    The facility is set to position Rwanda as a top African destination for indoor sports tournaments and other events. With the facility being first of its kind in the east and central African region.

    'The Government of Rwanda intends to work with  QA Venue Solutions to bring the best of events from around the world to Rwanda, which will ultimately boost the tourism sector and position the country as a sports and entertainment hub, ' he said.

    Also speaking on the signing, QA Venue Solutions Director, Kyle Schofield said that QA Venue Solutions identifies the need for infrastructure in the sports and entertainment industry in Africa and has taken on the mission of developing a self-sufficient venue management model for the continent that will assist in maintaining and developing the infrastructure needed for our sportsmen/women and entertainers to prosper and showcase their craft.

    'Our aim will be to develop the Kigali Arena as a hub for holding events in Rwanda, offering state of the art space for companies to host sporting events, banquets, conferences, award evenings, fitness events, children's events, and exhibitions/fairs.'

    Kigali Arena will lead the charge in developing an international standard events eco-system to encourage international bodies to host major events in Rwanda.

    'We want to invite local, regional, and international businesses to partner with us to find the right opportunities to further their business growth through the Kigali Arena, ' Schofield said.

    QA Venue Solutions Rwanda has partnered with local companies and continues to encourage businesses in Rwanda to engage with the management team regarding opportunities in the venue. The partnerships validate the business's efforts of inclusion and development in the local economy, forming a strategic alliance that will ensure the Arena caters for the people of Rwanda.

    About QA Venture Solutions

    QA Venue Solutions was established by an experienced, dynamic group of people whose philosophy is based on developing a new model of venue solutions across the African continent and beyond. The company comprises of a team of proudly African individuals who together possess decades of experience in the events, entertainment, and hospitality industry, in addition to venue management, design, and operations.

    QA Venue Solutions is proud to have been at the forefront of major sports events in Africa. QA Venue Solutions Director, Kyle Schofield worked with NBA (National Basketball Association) and NBA Africa as Head of Event Operations for the continent, leading the 2017 and 2018 NBA Africa Game Operations.

    Venue Management for Sun Arena | Time Square — Menlyn-Pretoria — Sun International, a 8,500 -10,500-Seater multi-purpose Arena in Pretoria, QA Venue Solutions managed the calendar, contracts, operations, technical, safety and security aspects of all shows being hosted at the venue. In 2018 QA Venue Solutions was directly involved in the venue operations for the 2018 NBA Africa Game at the Sun Arena.

    QA Venue Solution consulted for Stadium Management South Africa (SMSA) to ensure the smooth running of the FNB, Orlando, Dobsonville and Rand Stadiums and as experts in large event production, QA Venue Solutions provided technical direction for the opening and closing ceremonies of the 2009 FIFA Confederations Cup, 2010 FIFA Football World Cup as well as the 2014 African Cup of Nations Cup.  

    Under QA Entertainment Technology Consultants (Pty) Ltd, QA Venue Solutions has been, and is still involved in, consulting on venue concepts, commercialization, feasibility, operations and technical requirements for various venues throughout Africa and internationally.

    Source : https://taarifa.rw/south-african-firm-signs-deal-with-rwanda-to-manage-iconic-kigali-arena/

  • Le Minisommet de Goma : Les Chefs d’Etat de la région décident d’éradiquer les groupes armés étrangers opérant en RDC #rwanda #RwOT

    Participaient à cette visioconférence, les Présidents rwandais Paul Kagame, ugandais Yoweri Kaguta Museveni et l’angolais Joao Lourenço. Une voix discordante, celle du Burundais Evariste Ndayishimiye. Celui-ci n’a pas voulu prendre part à la réunion estimant qu’il a un lourd contentieux avec Paul Kagame du Rwanda qui ne lui livre pas les auteurs du putsch manqué contre son prédécesseur Nkurunziza en 2015.

    ” Les chefs d’États de la région de grands réaffirment leur volonté de militer en commun en accord pour mettre fin à l’activisme des groupes armés dans cette partie d’Afrique. Réaffirmation contenue dans le communiqué final du mini-sommet de ces chefs d’États tenu ce mercredi 7 octobre 2020… “, rapporte le quotidien congolais 7 sur 7 CD lisant le Communiqué final des travaux de cette visioconférence tel que lu par la Ministre congolaise des affaires étrangères, Mme Nzeza Ntumba.

    Le journal rapporte que tous les Chefs de l’Etat présents à la conférence ont ” fustigé l’activisme des groupes armés dans cette partie “. Ils se sont promis de ” militer ensemble dans l’objectif de renforcer des capacités de mécanismes existants dans la sous-région afin de couper les forces négatives y opérant de leurs sources de financement “.

    Les quatre chefs d’Etat se sont donné des objectifs ambitieux quand ils se sont décidés de ” lutter conjointement contre les réseaux 'maffieux’ à tous les niveaux qui contribuent à l’exploitation et au commerce illicite de ressources naturelles de la région “.

    Mais c’est ici que, contrairement à ses prédécesseurs, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo manifeste son souci de réaliser la promesse qu’il a faite aux populations de l’Est de la RDC consistant à faire de l’Est un espace complètement sécurisé où tous les mouvements armés étrangers seraient chassés et refoulés hors de la RDC.

    Hélas, la plupart d’entre eux y sont durant plus de deux décennies. Ils doivent bénéficier de solides appuis de gros lobbies étrangers et autres politiciens locaux qui ne disent pas leurs noms. Et c’est ici que le Rwanda semble plus pressé à voir ce nouveau vent souffler afin qu’il cueille ses FDLR /Forces Démocratiques de Libération du Rwanda et autres RUD-Urunana/Ralliement pour l’Unité et la Démocratie ou CNRD/Coalition Nationale pour le Renouveau Démocratique ou FLN/Forces de Libération Nationale. Ces derniers ont tenté à plus d’une reprise de bomber leurs torses et entrer brièvement au Rwanda dans sa partie sud, Nyabimata et Kitabi (FLN) et Nord à Kinigi, aux pieds des Volcans (RUD) égorgeant au passage de paisibles civils.

    Dans ce nouveau mouvement que prennent les choses, l’Ugandais Museveni semble ne pas être chaud car les ADF/Allied Démocratic Forces ugandaises opérant au nord de l’Est de la RDC se comportent comme des bandits. Ils égorgent des civils congolais et leur prennent leurs richesses y compris celles qui sont au sol et dans le sous-sol. Les ADF ne constituent pas une menace pour l’Uganda, du moins pour le moment.

    ” Il n’y a nullement d’alternative à la conjugaison des efforts pour relever ces nombreux défis et mettre terme à des cycles récurrents de violences armées qui insécurisent l’avenir des États et des populations “, a dit Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo dans son discours.

    Le président congolais sait bien qu’il s’engage sur un terrain de sécurisation de l’Est de son pays où ses pairs et voisins, l’Ugandais Yoweri Museveni et le Burundais Evariste Ndayishimiye, peuvent tout donner au monde pour voir le régime de Paul Kagame déposé.
    En d’autres termes, la rencontre de Goma peut sonner une fausse coalition d’efforts congolais, rwandais et ugandais pour dépoussiérer l’Est de la RDC de ses poches d’insécurité.

    De prime abord, le Burundi s’est retiré officiellement de ce projet. Pourquoi ?
    Brandissant le fait que le Rwanda hébergerait des réfugiés de haut calibre qui ont tenté de renverser le pouvoir de son prédécesseur,Pierre Nkurunziza, mort inopinément avant qu’il ne prête serment pour le succéder, l’ancien rebelle Gén. Evariste Ndayishimiye aligne sur les bords de la Rivière-frontière Akanyaru en formation militaire de combat quelque 150 éléments des FDLR près à en découdre avec le Rwanda. Il va sans dire que dans cette atmosphère de guerre, il est inconcevable que Ndayishimiye regarde droit dans les yeux celui qu’il considère comme son ennemi. Sachant que son pays est aussi petit que le Rwanda, que toute formation et entrainement des FDLR ne sont possibles que sur les grands espaces de l’Est de la RDC, le Président burundais Ndayishimiye est incapable d’entrer dans le deal du président Tshisekedi qui voudrait être loyal envers tous ses pairs de l’Est.

    L’Uganda de Museveni prêt à entrer dans le plan de Tshisekedi ?
    Il serait inconcevable que Museveni qui conteste l’aura de son neveu rwandais Kagame dans les Grands Lacs et en Afrique, adhère à ce plan. Ne nourrit-il pas lui aussi des idées noires de voir ce neveu quitter le fauteuil présidentiel rwandais ? Ne l’a-t-il pas essayé avec les caresses intenses qu’il accorde à un autre général dissident rwandais, Faustin Kayumba Nyamwasa, et son organisation politico militaire RNC/Rwanda National Congress ?

    Tshisekedi sait, en plus, que dans sa médiation conjointe avec l’Angolais Joao Lourenço, pour le rétablissement des relations rwando-ugandaises, les choses capotent, butant contre ces sentiments de répulsion lancinants du vieux guérilleros Museveni à l’endroit de son ancien dauphin rwandais, Kagame.

    Dans toute cette saga, c’est la mauvaise position diplomatique du Président burundais Evariste Ndayishimiye qui pose problème. Ce dernier confirmerait-il, par le fait de vouloir à tout prix engager une guerre d’usure avec son homologue rwandais pour mieux aider les FDLR, ex-Miliciens Interahamwe de 1994, à attaquer les armes à la main à partir de son territoire, qu’il tient sa première formation militaire dans ces Jeunesses Interahamwe que les instructeurs français formaient dans la préfecture de Gikongoro (Sud du Rwanda) de 1993 à 1994.

    L’on sait qu’il venait de terminer en 1992 ses humanités générales au Lycée de Muramvya (Province du centre ouest du Burundi), qu’il a disparu de la circulation locale pour réapparaître à l’université du Burundi en 1994 pour repartir pour de bon dans la brousse du CNDD-FDD.

    S’il persévère dans cette erreur, le Président burundais Evariste Ndayishimiye, aura prouvé cela et le danger du réembrasement soudain de la région sera réel. C’est ce que tente d’éviter le cher citadin Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo.

    Jovin Ndayishimiye

    Source : https://fr.igihe.com/Le-Minisommet-de-Goma-Les-Chefs-d-Etat-de-la-region-decident-d-eradiquer-les.html