Category: Uncategorized

  • Polisi yerekanye abantu umunani bashinjwa kwiba abacuruzi b’ibikomoka kuri Peteroli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi ivuga ko bari bamaze gukora itsinda rikomeye ry’abajura, aho bageraga ku mukozi ucuruza essence na mazut bakamuboha bakamwambura igifurumba cy’amafaranga yabaga afite.

    Bafashwe bamaze kuzenguruka imijyi myinshi y’u Rwanda.

    Bakomoka mu Kagari ka Mahoko, Umurenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, usibye umwe muri bo ukomoka i Rutsiro.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yerekanye-abantu-umunani-bashinjwa-kwiba-abacuruzi-b-ibikomoka-kuri-peteroli

  • Ishuri Rikuru ry' u Rwanda ry' imyuga n' ubumenyingiro ryashyizeho igihe abanyeshuri bazatangirira. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ukwakira 2020, Ishuri Rikuru ry' u Rwanda ry' imyuga n' ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti: Mwiriwe neza abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu(3 year) bazatangira tariki 19 Ukwakira 2020, naho abiga mu mwaka wa mbere n' uwa kabiri (1year & 2 year) bazatangira mu Kuboza 2020.



    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeri 2020 ni yo yatanze icyizere ko amashuri agiye gufungurwa nyuma y'amezi asaga atandatu adakora mu kwirinda COVID-19.

    Ku wa 16 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko amashuri afunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/08/ishuri-rikuru-ry-u-rwanda-ry-imyuga-n-ubumenyingiro-ryashyizeho-igihe-abanyeshuri-bazatangirira/

  • COVID-19: 162 Recoveries in one day #rwanda #RwOT

    New cases brought the number of confirmed cases to 4883 while the new recovery cases are now 3408.

    The new cases include seven people from Kigali City, two from Gatsibo District and one from Nyagatare.

    Currently, the number of active cases is 1446 while 29 have succumbed to the pandemic

    Coronavirus symptoms include coughing, flu, and difficulty in breathing. The virus is said to be transmitted through the mucous membranes of the respiratory tract.

    Rwandans are required to continue to comply with government regulations, especially with frequent washing of hands and water and soap, wearing masks when leaving home or in public.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/covid-19-162-recoveries-in-one-day

  • Ishuri Rikuru ry' u Rwanda ry' imyuga n' ubumenyingiro yashyizeho igihe abanyeshuri bazatangirira. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ukwakira 2020, Ishuri Rikuru ry' u Rwanda ry' imyuga n' ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti: Mwiriwe neza abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu(3 year) bazatangira tariki 19 Ukwakira 2020, naho abiga mu mwaka wa mbere n' uwa kabiri (1year & 2 year) bazatangira mu Kuboza 2020.



    Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeri 2020 ni yo yatanze icyizere ko amashuri agiye gufungurwa nyuma y'amezi asaga atandatu adakora mu kwirinda COVID-19.

    Ku wa 16 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko amashuri afunzwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/08/ishuri-rikuru-ry-u-rwanda-ry-imyuga-n-ubumenyingiro-yashyizeho-igihe-abanyeshuri-bazatangirira/

  • Impunzi z’Abarundi 2,606 zari mu Rwanda zimaze gusubizwa iwabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba batashye none, batumye umubare w’impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda zimaze gutahuka ugera ku bantu 2606.

    U Rwanda rucumbikiye impunzi ibihumbi 72 z’Abarundi zahungiye mu Rwanda kuva 2015, nyuma y’imvururu zadutse mu Burundi bitewe no kwiyamamaza kwa Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza watsindiye kuyobora icyo gihugu manda ifatwa nk’iya gatatu ku batari bamushyigikiye.

    Kuva ibikorwa byo gucyura impunzi ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, u Burundi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, impunzi ibihumbi 11 bamaze kwiyandikisha bashaka gutaha mu gihugu cyabo.

    U Rwanda rutangaza ko ruzakomeza ibikorwa byo korohereza impunzi zibishaka gusubira mu gihugu cyabo, ariko rugahumuriza n’abandi bakiri mu Rwanda ko ruzakomeza kubahiriza amahame agenga uburenganzira bw’impunzi.

    Mu Rwanda habarirwa impunzi ibihumbi 149, zirimo impunzi zavuye mu gihugu cy’u Burundi zifite ijanisha rya 48% hamwe n’impunzi zavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/impunzi-z-abarundi-2-606-zari-mu-rwanda-zimaze-gusubizwa-iwabo

  • Akira ubuzima bwose nk’uko buje #rwanda #RwOT

    Mu mibereho yacu ya buri munsi, duhura na byinshi bimwe biza ari byiza, ibindi bikaza ari bibi ndetse bitunguranye. Mugihe cy’ibyiza, birakwiye gushima Imana. Ariko nk’abakristo dukwiye kumenya ko tugomba kwakira ubuzima bwose nk’uko buje, turi mu isi imibabaro ntizashira, ahubwo dusenge dusaba Imana kudufasha no kuduha imbaraga zo guhangana n’ibikomeye bitugeraho.

    Ntimukiganyire mutekereza iby’ejo, kuko ab’ejo baziganyira iby’ejo. Umunsi wose ukwiranye n’ibibi byawo (Matayo 6:34).

    Kimwe n’abandi bantu benshi, nagerageje kurwanya ibintu ntashobora guhindura na gato. Umunsi umwe, Umukiza yarambwiye ati:”Joyce, iga gufata ubuzima bwose nk’uko buje”. Ndizera ko ari isomo kuri buri wese muri twe. Imana iratubwira ngo tureke kurwana intambara dushaka guhagarika ibintu tudashoboye guhindura.

    Imana yaduhaye ubushobozi bwo kwihanganira ubuzima uko buje kose

    Niba mu rugendo twisanga imodoka zabaye nyinshi mu muhanda, ugasanga habayeho impanuka zitunguranye, ntacyo byadufasha kwivumbura no gushaka kurwanya icyo kintu. Igihe gusa cyangwa imbaraga z’Imana zidasanzwe nizo zishobora guhindura ibintu. Kuki tutakwitonda ahubwo tukagerageza gukoresha neza icyo gihe turimo?

    Imana yaduhaye imbaraga zo kwihanganira ubuzima uko buje kose, niyo mpamvu itubwira kwita kuri uyu munsi. Imana izi neza ko nitumara umwanya munini duhangayikishijwe n’ibintu bitaduturutseho kandi tudashoboye guhindura, tuzahita tugwa ku buryo bwihuse kandi amaherezo yacu akaba kurimbuka.

    Mubyukuri, ntukwiye gutakaza igihe cyawe ugerageza guhindura cyangwa kugenzura ibintu bitari mu bubasha bwawe. Itware neza mu bintu Imana yagushyize imbere uyu munsi kandi ureke yite ku bisigaye.

    Muri macye, ntitukiganyire twibaza uko ejo tuzamera cyangwa mu gihe duhuye n’ibikomeye ngo dushake kwirwanirira, ahubwo twige kunyurwa no kwakira ubuzima bwose uko buje hatabayeho kwivovota no gushaka kwicira inzira kuko dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga.

    Isengesho ry’uyu munsi

    Mukiza, menye ko ntashoboye kugenzura ibintu byose, ariko nshobora kukwizera. Mfashe icyemezo cyo gukora ibishoboka byose nkakira ndetse nkitwara neza mu byo umpaye hanyuma nkakuragiza ibisigaye bose. Amen!

    Source: topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Akira-ubuzima-bwose-nk-uko-buje.html

  • Rwanda Police Chief Briefs Police Officers Ahead Of South Sudan Rotation #rwanda #RwOT

    The Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza, on Thursday, October 8, reminded 176 officers set to be deployed under the UN mission in South Sudan (UNMISS), to put the 'Rwandan spirit' ahead in their peacekeeping duties.

    The officers under Formed Police Unit Two (FPU-2) contingent are commanded by Chief Superintendent of Police (CSP) Carlos Kabayiza.

    They are scheduled to depart this Friday to replace another contingent, which operates in Juba and expected back home later the same day after a successful 18 months tour-of-duty.

    At least 20 percent of the contingent set to be deployed, are women.

    The pre-deployment briefing held at Police Training School (PTS) in Gishari was conducted under strict COVID-19 prevention measures such as social distancing, wearing facemask and washing hands.

    Also present at the briefing was the Deputy IGP in charge of Administration and Personnel, Juvenal Marizamunda and commissioners in RNP.

    IGP Munyuza reminded the officers that being a Rwandan supersedes their individual names, ranks and the unit as it guides them on what they stand for in any national duty.

    'Time has come, after six months of training, for you to take up another big national task of creating impact in bringing about peace and security for the people of South Sudan. You had the best training and in a conducive environment, what remains is your seriousness, discipline and commitment in executing what you were trained to do,' IGP Munyuza told the officers.

    He urged them to value the given tasks, aim higher, respect, support and guide each other adding that 'there is no tolerance for indiscipline.'

    'Protect the Rwandan image, which can be tainted by the character and actions of one individual officer. You are replacing a unit that is highly credited for its maximum discipline and professionalism; protect that legacy and further build on it.'

    The Police Chief further reminded them of their duty to protect civilians and their property, which equally requires their respect for diversity and resilience in any challenging situations.

    'Always have constructive ideas and deeds that bring your colleagues and the entire unit to collective understanding and professional performance. RNP must be defined by maximum discipline and professional character as set in the guidance by President Paul Kagame, the President of the Republic of Rwanda; nothing less.'

    IGP Munyuza emphasised that the set professional line must be maintained. He urged the officers to always be fit for their good health, ensure proper hygiene and proper maintenance of their equipment.

    The contingent will be deployed after 14 days in quarantine and having tested negative for COVID-19 and given certificates.

    Source : https://taarifa.rw/rwanda-police-chief-briefs-police-officers-ahead-of-south-sudan-rotation/

  • Amakuru Mashya: ADEPR yashyiriweho Komite nshya _ Reba hano inshingano zikomeye babategetse #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri Ukwakira 2020, nibwo RGB yafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z' ubuyobozi zose muri ADEPR zirimo na Biro Nyobozi y'iri torero, nyuma y'ibibazo byari bimaze iminsi birivugwamo. Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ukwakira 2020, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) rwashyizeho Komite y'Inzibacyuho itorero rya ADEPR, mu rwego rwo gushaka umuti urambye w'ibibazo byari bimazemo igihe.

    Komite yashyizweho yo kuyobora inzubacyuho harimo:

    _Pasiteri Ndayizeye wagizwe Umuyobozi wa Komite y'inzibacyuho,

    _Yungirijwe na Pasiteri Rutagarana Eugene.

    _Umuyobozi Nshingwabikorwa ari Pasiteri Budigiri Herman.

    _Umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n'imishinga yagizwe Umuhoza Aulerie.

    _Naho umuyobozi ushinzwe abakozi n'ubutegetsi aba Gatesi Vestine.

    Yahawe inshingano z'ingenzi zirimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z'imiyoborere n'inzego z'imirimo ndetse n'imikorere n'imikoranire muri ADEPR, no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR.

    Iyi komite yahawe izinshingano ifite igihe kingana n'amezi cumi n'abiri uhereye ku wa 8/10/2020, gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/08/amakuru-mashya-adepr-yashyiriweho-komite-nshya-_-reba-hano-inshingano-zikomeye-babategetse/

  • Impamvu eshanu Covid-19 itica abantu benshi muri Afurika nko ku yindi migabane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishusho igaragaza uko impfu ku migabane zihagaze
    Ishusho igaragaza uko impfu ku migabane zihagaze

    Uyu mugabane utuwe n’abaturage barenga miliyari imwe, ufite abarwayi bagera muri miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu 1.5M, nk’uko amakuru n’icyegeranyo byakozwe na kaminuza ya John Hopkins bibyerekana.

    Kugeza magingo aya ku mugabane wa Afurika icyorezo cya Coranavirus cyahitanye abantu barenga ibihumbi mirongo itatu na birindwi (37,000), ugereranyije n’ibihumbi birenga magana atanu na mirongo inani (580,000) bishwe na covid19; muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Mu Burayi, covid-19 imaze kwica abarenga ibihumbi magana abiri na mirongo itatu 230,000, yahitanye kandi abarenga ibihumbi magana abiri na bitanu 205,000 muri Aziya.

    Iyi mibare y’impfu zo muri Afurika iri hasi cyane ugereranyije n’u Burayi, Aziya cyangwa Amerika, aho ndetse bikomeje kugaragara ko muri Afurika icyorezo kiri kugabanuka ku rwego rushimishije.

    Ubushakashatsi buherutse gukorwa ku mugabane n’ikigo cy’ubufatanye bushingiye ku bimenyetso byegeranyijwe ku cyorezo Covid-19 “Partnership for evidence based on Response to Codi PERC”, bwerekanye ko umubare w’impfu kuri Covid-19 muri Afurika uri munsi y’uumubare w’impfu zabonetse ahandi hose ku isi.

    Bwerekana ko ibyago bitakomeye kandi ibyavuyemo bitabaye bibi cyane mu baturage ba Afurika. Ubushakashatsi bukorwa hagendewe ku imibare y’ibigo byigenga ndetse n’ibigengwa na za Leta.

    Umuyobozi w’ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara n’ibyorezo (Afurika CDC), Dr John Nkengasong, yatangaje ko igipimo cy’ibijyanye no kwipimisha bikomeje kubera imbogamizi ikomeye ku gisubizo mu kurwanya icyorezo ku mugabane, ariko yongeraho ko nanone nta kimenyetso cyerekana ko umubare munini w’impfu za Covid-19 zahishwe, cyangwa zitaburuwe.

    None ni izihe mpamvu zituma umubare w’impfu ugabanuka muri Afurika ?

    1. Gushaka byihuse igisubizo

    Ubwo umuntu wa mbere wanduye coronavirus yagaragaraga kuri uyu mugabane, yabonetse mu mu Misiri ku ya 14 Gashyantare 2020. Hari ubwoba ko virusi nshya yashoboraga guhita irenga ubushobozi bw’inzego z’ubuzima n’ubuvuzi zifatwa nk’izidashinga ugereranyije no ku iyindi migabane ku mubumbe.

    Kuva mu ntangiriro, guverinoma nyinshi zo muri Afurika zahise zitangira gufata ingamba zikomeye zo kugerageza kugabanya ikwirakwizwa rya virusi.

    Ingamba z’ubuzima rusange, zirimo kwirinda guhana ibiganza cyane nko mu kuramukanya bahererekanya intoki, gukaraba intoki kenshi, kubahiriza ibijyanye no guhanahana intera hagati y’abaganira cyangwa aho abantu bakoranira no kwambara agapfukamunwa, byose byatangijwe vuba byihuse mu bihugu byinshi.

    Ibihugu bimwe nka Lesotho byo bishimirwa cyane kuba byarashyize mu bikorwa ingamba zo kurwanya iki cyorezo nta muntu wanduye uragaragara ku butaka bwabyo.

    Lesotho yashyizeho ibihe bidasanzwe hashyirwaho ingamba zihuse zirimo no gufunga amashuri yose mu gihugu ku ya 18 Werurwe 2020, ijya mu kato k’ibyumweru bitatu.

    Nyuma y’iminsi 10 ni bwo n’ibindi bihugu byo mu majyepfo ya Afurika byatangiye kubona ko icyorezo gikomeye bitangira umurongo w’ubwirinzi.

    Ibikorwa birimo n
    Ibikorwa birimo n’iby’insengero byatangiye gufungurwa

    Ariko iminsi mike nyuma y’ifungwa ry’ibikorwa byose, mu ntangiriro za Gicurasi, Lesotho ni bwo yatangiye kubona abantu banduye. Mu baturage barenga miliyoni ebyiri, kugeza ubu imaze kubarura abarwayi 1,700 ba covid-19 n’abapfuye 40.

    2. Ubufasha bw’abaturage

    Mu bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 18 muri Kanama n’ikigo PERC, inkunga rusange ku ngamba zo kwirindira umutekano hagati y’abantu yari iri hejuru cyane, ku kigereranyo cya 85% by’ababajijwe bavuze ko bambaye agapfukamunwa mbere y’uko virusi itangira kugaragara mu bihugu byabo.

    Raporo yagize ati “Hamwe n’ingamba zikomeye z’ubuzima rusange n’izo kugenzura imibereho y’abaturage, ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bya Afurika byatangiye kwandura iyi virusi hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020”.

    Aho ibihugu byinshi byatangiye korashya ingamba muri Kamena na Nyakanga kuva icyo gihe, hagabanutse cyane umubare w’abanduye n’impfu zemejwe hafi muri kimwe cya kabiri cy’ibihugu bigize umugabane.

    3. Umuryango mugari ugizwe n’abakiri bato mu myaka

    Imyaka y’abaturage mu bihugu byinshi bya Afurika na yo ishobora kuba yaragize uruhare mukurinda ikwirakwizwa rya Covid-19.

    Ku isi hose, benshi mu bapfuye bafite imyaka irihejuru ya 80, mu gihe Afurika ituwe n’abafite impuzandengo y’imyaka 19, nk’uko imibare y’Umuryago w’Abibumbye ibigaragaza.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagize riti “Icyorezo cyagaragaye mu bagize amatsinda y’imyaka mike ahanini bakiri bato, abarenga kuri 91% banduye Covid-19 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bari mu bantu bari munsi y’imyaka 60, naho ngo hejuru y’iyo myaka, ni ukuvuga bageze mu zabukuru, abarenga 80% bakaba batarigeze bagaragaza ibimenyetso”.

    Ubusanzwe Afurika ifite abafite imyaka mike kurusha Amerika n’u Burayi.

    Dr Matshidiso Moeti, umuyobozi wa OMS muri Afurika, yagize ati “Dufite (muri Afurika) abaturage bagera kuri 3% bafite imyaka iri hejuru ya 65”.

    Ugereranyije, u Burayi, Amerika ya Ruguru hamwe n’ibihugu bikize bya Aziya bifite abaturage biganjemo abashaje.

    Dr Moeti yongeyeho ati “Icyatije umurindi ubwandu mu bihugu by’iburengerazuba ni uko abantu bageze mu za bukuru babaga mu ngo zihariye bagenerwa, ibi byabaye intandaro yo kwandura no gupfa kuri beshi. Izi nzu ni gake zigaragara mu bihugu byinshi bya Afurika, aho usanga abantu bakuze baba mu bice by’icyaro”.

    Afurika ifite abakiri abato kurusha Amerika n
    Afurika ifite abakiri abato kurusha Amerika n’u Burayi

    Ni ihame mu bihugu byinshi bya Afurika abantu batangiye kugera mu myaka y’ubukure n’iyo kwerekeza mu kiruhuko cy’izabukuru usanga basubira kuba mu cyaro mu gihe basezeye ku kazi mu mijyi.

    Ubucucike bw’abaturage mu cyaro buri hasi, bityo gukomeza no kubahiriza intera hagati y’abatuye muri ibyo bice biroroshye cyane.

    Byongeye kandi, gahunda z’ubwikorezi bw’abantu mu mamodoka muri Afurika zidateye imbere mu bihugu no hagati y’ibihugu, bigaragara ko byabaye umugisha mu bihe bibi, kuko benshi bakoresha amaguru mu bice batuyemo mu ngendo.

    Bishatse kuvuga ko Abanyafurika badakunda gukora ingendo nk’uko abantu babikora mu bihugu bifite ubukungu bwateye imbere cyane, ibi ngo bituma abantu bategerana cyane.

    4. Ikirere cyiza

    Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Maryland muri Amerika, bwerekanye isano iri hagati y’ubushyuhe, ubuhehere n’uburebure, mu gukwirakwira kwa Covid-19.

    Umushakashatsi mukuru, Mohammad Sajadi yagize ati “Twarebye ikwirakwizwa (rya virusi) hakiri kare mu mijyi 50 yo ku isi. Iyi virusi yari ifite igihe cyiyorohereza gukwirakwira mu bushyuhe buri hasi no mu gihe cy’ubukonje”.

    Akomeza agira ati “Ntabwo ari uko idakwirakwira mu bindi bihe, ikwirakwira neza iyo ubushyuhe n’ubuhere bigabanutse, hajeho ubukonje budasanzwe”.

    Ibihugu bya Afurika biri kure y’ikirere cyo muri (tropical) uburwayi bwari bwifashe nabi.

    Ikwirakwizwa rya virusi ryihuse cyane muri Afurika y’Epfo mu gihe igice cy’ isi yo mu majyepfo cyagiye mu gihe cy’itumba n’ubukonje, ari na yo mpamvu Afurika y’Epfo igize hafi kimwe cya kabiri cy’impfu ku Mugabane wa Afurika, aho ari cyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu kugira abishwe na covid ugereranyije n’ibindi bihugu.

    5. Gutinya no kumenyera ibyorezo mu myaka yabanje

    Icyorezo cya Covid-19 cyaje mu gihe Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yari ihanganye n’ikibazo gikomeye cya Ebola. Ibihugu bihana imbibi byari maso, kandi isuzuma ry’ubuzima n’ubwirinzi bwo kurwanya Ebola byakomeje kongerwa kugeza icyorezo cya Covid-19 gitangiye.

    Ibihugu byinshi byo muri Afurika y’Iburengerazuba, byahanganye n’icyorezo cya Ebola ku isi kuva mu mwaka wa 2013-2016, byanize ingamba z’ubuzima rusange no kwirindira umutekano mu byoreozo byakoreshejwe mu gukumira Covid-19, harimo guha akato abanduye, gukurikirana abahuye n’abanduye bagashyirwa mu kato mu gihe bari gupimwa, ngo byari bimenyerewe mu gukurikirana ibyorezo ku Mugabane wa Afurika.

    Ibihugu bya Afurika byamenyereye ibyorezo, harimo na Ebola
    Ibihugu bya Afurika byamenyereye ibyorezo, harimo na Ebola

    Byongeye kandi, muri Leta ituwe cyane muri Afurika, (Nigeria) na RDC, amatsinda y’abaganga yagiye mu midugudu gukingiza abana indwara y’igicuri na mugiga, yahise yongera kwifashishwa mu mugambi wo kwigisha abaturage icyorezo gishya cya coronavirus.

    Mu gihe rero ibikorwa remezo by’ibitaro muri Afurika byinshi bidateye imbere cyane ugereranyije no mu bindi bice by’isi, imbaraga z’umugabane zashyizwe muri gahunda z’ubukangurambaga mu baturage, ngo byagize umumaro bitewe n’uko abaturage bari barumvise kenshi ibyorezo bikomeye bihitana abantu, n’ubwirinzi rusange butangirirwa aho mu kubirinda gukwira.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/impamvu-eshanu-covid-19-itica-abantu-benshi-muri-afurika-nko-ku-yindi-migabane