Category: Uncategorized

  • Umukobwa wafashwe ku ngufu nyuma agatwikwa agahinduka amakara, byatumye bizamura uburakari bw' abagore bigabiza imihanda #rwanda #RwOT

    Umukobwa w' imyaka 19 yafashwe ku ngufu akanicwa agahinduka amakara byatumye bizamura , imyigaragambyo mu mijyi myinshi yo muri Algeria basaba ko hagira igikorwa ku rugomo rukorerwa abagore.

    Umurambo wa Chaïma watwitswe ugahinduka amakara, wabonetse muri uku kwezi muri sitasiyo ya lisansi (essence) itagikorerwamo yo mujyi wa Thénia, kuri 80km mu burasirazuba bw'umurwa mukuru Alger.

    Ibitangazamakuru byo muri Algeria bivuga ko uwamwishe yemeye icyo cyaha kandi ko ubu yatawe muri yombi.

    Hari andi makuru avuga ko undi murambo w'umugore watwitswe ugahinduka amakara, watahuwe mu ishyamba mu ijoro ryacyeye.

    Abagore bakoze imyigaragambyo yo guteranira ahantu hamwe bakahaguma (badakora urugendo), batera hejuru basubiramo izina Chaïma, ari nako banasaba ko urugomo bakorerwa ruhagarara.

    Umwe mu bagore bitariye imyigaragambyo i Alger yagize ati:

    'Iyi leta ntitanga ubuhungiro cyangwa uburyo bwo kurinda abahohotewe ababakorera iyicarubozo, iyi leta ivuga ko ifite amategeko, ariko mu by'ukuri abagore basabwa kubabarira ubahohotera, yaba musaza wabo cyangwa papa wabo cyangwa uwo ari we wese'.

    Yongeyeho ati: 'Abagore batanga ikirego bagategereza imyaka itatu cyangwa ine ngo icyo baregeye gicyemuke cyangwa umwanzuro w'urubanza utangazwe. Ibi ni ibintu bitakwihanganirwa. Algeria ni iy'abagabo n'abagore bo muri Algeria'.

    Inkuru dukesha BBC ivugako, Nyina wa Chaïma yavuze ko uwo ucyekwaho kumusambanya ku ngufu no kumwica, mu 2016 yari yaragerageje gufata ku ngufu uwo mukobwa we ubwo yari afite imyaka 15, ariko ikirego gihagararira aho.

    Umuryango Femicides Algeria ukurikiranira hafi impfu nk'izo, uvuga ko kuva uyu mwaka watangira, muri Algeria abagore 38 bamaze kwicwa bazize kuba ari abagore.

    Mu 2019, uyu muryango wabaruye abagore 60 bishwe, ariko wemeza ko umubare nyakuri wari hejuru cyane kurushaho kuko abagore benshi bicwa muri ubwo buryo ntibimenyekane.

    Byazamuye uburakari bw' abagore bigabiza imihanda

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/09/umukobwa-wafashwe-ku-ngufu-nyuma-agatwikwa-agahinduka-amakara-byatumye-bizamura-uburakari-bw-abagore-bigabiza-imihanda/

  • Covid-19 ishobora gutuma abana bapfa bavuka buri mwaka bikuba kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubare munini w’aba bana (abagera kuri 84%) ni abavukira mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, aho usanga ubuvuzi bw’ibanze umugore abona mbere yo kubyara bwagakijije ibihumbi by’abana ari ntabwo, nk’uko raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ifatanyije n’ishami ryita ku Buzima (OMS) na Banki y’Isi ibitangaza.

    Abenshi muri aba bana bapfa kuko ubuvuzi ababyeyi bahabwa buri hasi, ibikoresho bike cyangwa se ababyaza nta bumenyi buhagije babifitemo.

    Nubwo muri iyi myaka icumi ishize hagaragaye kugabanuka muri iyi mibare, imfu z’abana bapfa bavuka ziracyari ikibazo mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara no mu Majyepfo ya Aziya.

    Hernietta Fore, Umuyobozi wa UNICEF, agira ati “Gupfusha umwana ni ibintu bikomereye umuryango, kenshi usanga bitaganirwaho kandi ibi ni ku isi hose. Usibye ingaruka zo gupfusha, usanga ubuzima bwo mu mutwe n’amafaranga bigira ingaruka z’igihe kirekire ku mugore n’umuryango”.

    Iyi raporo ivuga ko hatagize igikorwa byihuse mu mwaka wa 2030, isi ishobora kubara miliyoni 20 z’abana bapfa bavuka.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-ishobora-gutuma-abana-bapfa-bavuka-buri-mwaka-bikuba-kabiri

  • President Buhari signs Air service agreements with Rwanda #rwanda #RwOT

    BASA is an international agreement to promote international trade through air transport.

    Hadi Sirika, Nigeria’s Minister of Aviation, made the disclosure via his official Twitter handle on Tuesday night.

    “I am glad to announce that President has signed the instruments of ratification of the bilateral air service agreement between Nigeria and USA, India, Morocco, and Rwanda,” Sirika said.

    The new agreement is to enable free movement of commercial flights among the countries involved.

    Airlines from all four countries operate in Nigeria, and the Nigerian Flag carrier, Air Peace, has been designated to reciprocate on both the American and Indian routes.
    Nigeria has signed numerous BASAs in the past, with few reciprocated.

    President Muhammadu Buhari of Nigeria has signed a Bilateral Air Service Agreement (BASA) with Rwanda, aimed at boosting the flow of goods between the two countries.

    Nicole Kamanzi M.

    Source : https://en.igihe.com/news/article/president-buhari-signs-air-service-agreements-with-rwanda

  • Icyo Haruna yavuze kuri Kevin Monnet-Paquet wahamagawe bwa mbere mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko yishimiye ihamagagrwa mu Mavubi rya rutahizamu wa Saint Etienne, Kevin Monnet-Paquet kuko abona hari icyo azafasha.

    Umwaka ushize wa 2019 nibwo Kevin Monnet Paquet yatangaje ko yiteguye kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ni nyuma y’uko amahirwe yari yiteze yo gukinira u Bufaransa yanze.

    Ku wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2020, ubwo Mashami Vincent yahamagaraga abakinnyi azifashisha ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, uyu rutahizamu na we yarahamagawe.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yavuze ko yishimiye ihamagarwa ry’uyu mukinnyi kandi yiteze ko hari byinshi azafasha.

    Ati'kuba Kevin Monnet Paquet yarahamagawe, ni byiza njye ku giti cyanjye narabyishimiye. Njye nk’umukinnyi mugenzi we, nka kapiteni w’ikipe y’igihugu muhaye ikaze mu ikipe, nziko hari icyo azafasha, hari icyo azaza kongera mu ikipe. Icyo duharanira ni ugukina tureba ko igihugu cyacu hari aho twakijyana.'

    Yakomeje avuga ko buri mukinnyi wese ufite icyo yafasha igihugu kuri we aho ari hose akwiye guhamagarwa akaza agafatanya na bagenzi be.

    Ati'nk’uko nagiye mbivuga, umuntu wese wateza igihugu cyacu imbere, umuntu wese waba ufite icyo yamarira Amavubi yahamagarwa. Umuntu wese umutoza abona hari icyo amubonamo akwiye guhabwa ikaze mu ikipe y’igihugu.'

    Kevin Monnet Paquet ahamagawe gufasha Amavubi mu rugamba rukomeye rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022, aho tariki ya 13 Ugushyingo Amavubi azakina na Cape Verde iwayo, tariki ya 17 Ugushyingo bakine umukino wo kwishyura i Kigali.

    Haruna Niyonzima abona hari icyo Monnet Paquet azafasha

    Kevin Monnet Paquet yahamagawe bwa mbere mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-haruna-yavuze-kuri-kevin-monnet-paquet-wahamagawe-bwa-mbere-mu-mavubi

  • Students Anxiously Wait For EAC Essay Results #rwanda #RwOT

    Students from across the East African community member states are anxiously waiting for results from a highly competitive regional essay writing competition.

    Sindiga Rachael Kerubo of Kenya based Alliance Girls High School told Taarifa that she took part in the competition and is keeping her fingers crossed as she waits for the results, 'I am not sure but I knew that I had done my best'

    The east African Community (EAC) Secondary School Essay Writing Competition is held every year with students being asked to write on a variety of essay topics ranging from social issues to economic ones. These essays are aimed at facilitating a solution to the problems currently facing the regional bloc.

    Rwanda, Burundi, Tanzania,Kenya and Uganda are the countries taking part in the competition. The students are required to write an essay of between 1000-1500 words in any of the three languages of the given topic. The writing competition began on the 1st august and ended on 15th September for students in form 1 to form 4 in the east African member states.

    For the 2020 essay writing competition, the topic provided was; 'How can the developments in information and communication technology (ICT) be utilized to speed up the development and integration efforts of the East African Community Partner states?'

    The winning school will be awarded U$1500 worth of equipment while the winning essay writer will receive cash prize of U$300.

    The school with the best first runner up essay will be awarded school equipment worth U$1200.

    The school with the best second runner up essay will be awarded school equipment worth U$750.

    Source : https://taarifa.rw/students-anxiously-wait-for-eac-essay-results/

  • RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica umuntu akamutaba mu mwobo iwe mu rugo #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Jean Nepomuscene wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kageyo yatawe muri yombi nyuma yo kwica Mutuyimana Diogene akamutaba mu mwobo iwe mu rugo mu myaka ine ishize.

    Aya makuru yatanzwe n'umuhungu we w'imyaka 17 bari bamaze kugirana amakimbirane.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane n'abayobozi b'inzego z'ibanze bafatanyije n'ab'umutekano nyuma yaho bakoreye ubugenzuzi ku makuru yari yatanzwe n'uwo mwana bagasanga koko mu mbuga y'uwo mugabo hashyinguye umurambo w'umugabo wacuruzaga inka muri aka gasantere waburiwe irengero mu myaka ine ishize.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Kageyo, Niyoyita Jean Pierre, yavuze ko kugira ngo bimenyekane uwo mwana w'umusore yashwanye na se bigatuma ahita ajya kubibwira RIB ko se yishe umuntu akamushyingura mu rugo.Ati:

    'Ni ubwicanyi bwabaye kera ni uko amakuru yamenyekanye uyu munsi , ni umuntu wacuruzaga inka aza kubura muri Kamena 2016 yahamagawe n'abantu batamenyekanye bamubwira gusohokana amafaranga yose afite bakajya kumurangira imari kuva ubwo ntiyongera kugaragara.'

    'Muri iyi minsi rero nibwo hamenyekanye amakuru y'umuntu wabigizemo uruhare arakurikiranwa aranabyemera anatugaragariza aho yamushyinguye.'

    Yakomeje avuga ko bahageze bagashakisha uwo mubiri bakaza kuwubona mu mbuga aho yari yarawushyinguye.

    Niyoyita yavuze ko uwo mwana w'umusore watanze amakuru yabitewe n'amakimbirane yari yagiranye na se agahitamo kumuvamo akavuga ubwicanyi yakoze mu myaka ine ishize.

    Mu butumwa yahaye abaturage yabasabye kudahishira uwakoze icyaha ahubwo ko abashishikariza kubivuga uwagikoze akabiryozwa. Abaturage bakanguriwe kujya batangira amakuru ku gihe kuko inzego z'umutekano ziteguye kubafasha.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera utegerejwe gushyingura mu cyubahiro mu Kagari ka Nyagisozi mu Mudugudu wa Rukira ari naho umuryango we utuye.

    Bakundinka ukekwaho iki cyaha, ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gatsibo, mu gihe akorerwa dosiye igomba gushyikirizwa ubugenzacyaha.

    Ingingo y'107 y'itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyi agihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo cya burundu.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/09/rib-yataye-muri-yombi-umugabo-ukekwaho-kwica-umuntu-akamutaba-mu-mwobo-iwe-mu-rugo/

  • TP Mazembe yatije Rayon Sports abakinnyi 2 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya TP Mazembe yo muri DR Congo yamaze gutiza Rayon Sports abakinnyi babiri kugera mu mpera za Gicurasi 2021.

    Abakinnyi yatijwe ni umunya-Cote d’Ivoire, Jean Vital Aurega ukina mu kibuga ahagati na rutahizamu Robert-Mbelu ukomoka mu gihugu cya DR Congo.

    Ku munsi w’ejo nibwo perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yatangaje ko bari mu biganiro na Jean Vital Aurega ndetse ko mu minsi ya vuba ari bube ari muri Rayon Sports, yongeyeho ko hari n’ubufatanye bafitanye na TP Mazembe ku buryo hari n’umukinnyi izabatiza.

    Nk’uko bigaragara ku ibaruwa ya TP Mazembe yandikiye Rayon Sports yo ku wa 7 Ukwakira 2020, isubiza iyo bari babandikiye ku wa 21 Nzeri 2020 ibatira aba bakinnyi.

    TP Mazembe yameye gutiza aba bakinnyi muri Rayon Sports kugeza tariki ya 30 Gicurasi 2021.

    Byitezwe ko mu minsi ya vuba aba bakinnyi bazaza mu Rwanda kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyo bumvikanye na Rayon Sports.

    Jean Vital Aurega ukina mu kibuga hagati

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tp-mazembe-yatije-rayon-sports-abakinnyi-2

  • Indirimbo 'Ikidendezi’ yakunzwe bihambaye yashyizwe mu Giswahili yitwa 'Kisima’ #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko indirimbo 'Ikidendezi’ ikunzwe bidasanzwe mu Rwanda no mu mahanga, Korali Ukuboko kw’Iburyo yayiririmbye yahisemo no kuyishyira mu Giswahili iyita 'Kisima’.

    Korali Ukuboko kw’Iburyo ni imwe mu nkuru kandi zikunzwe cyane mu Itorero ADEPR mu Rwanda. Iyi korali igizwe n’abaririmbyi barenga 150, ibarizwa kuri ADEPR Paruwase ya Gatenga, ikaba yarashinzwe ahagana mu 1989.

    Kuva yashingwa yagiye ikora ibikorwa binyuranye itegura, yanitabiriye ibitaramo bitandukanye haba mu Rwanda no mu bihugu birimo Uganda.

    Igitaramo gikomeye Korali Ukuboko kw’Iburyo iheruka gutegura cyiswe Ikidendezi Live Concert, cyabereye muri Dove Hotel ku wa 1 Ukuboza 2019. Cyitabiriwe n’abantu benshi baturutse imihanda yose ndetse batashye bahembutse.

    Indirimbo yitiriwe iki gitaramo iri mu zakunzwe ndetse zirebwa cyane kuri Youtube kuko mu gihe gito abarenga miliyoni bayiteye imboni.

    Ikidendezi ni indirimbo yigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda, yanarenze imipaka ikundwa n’abatumva Ikinyarwanda cyane cyane muri Afurika y’Uburasirazuba.

    Mu guhaza ibyifuzo by’abakunzi bayo, Korali Ukuboko kw’Iburyo yayishyize mu Giswahili ngo ubutumwa bugere no kubatumva Ikinyarwanda. Iyi ndirimbo yiswe ‘Kisima’.

    Umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo, Kwizera Seth, yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo budasanzwe.

    Ati 'Agashya kari muri iyi ndirimbo yahinduwe mu Giswahili ni uko twongeyemo amagambo n’imiririmbire yindi idasanzwe hagamijwe kongera uburyohe bwayo. Umuziki nawo uryoshye kurusha uwa mbere kuko wo ukoze mu buryo bwa live.'

    Iyi ndirimbo irimo ubutumwa buboneka muri Yohana 5: 1-9 ahari inkuru y’umurwayi wari umaze imyaka 38 ku Kidendezi cya Betesayida, cyihindurizaga maze utanzemo abandi barwayi agakira, we kuko atagiraga umuterera mu Kidendezi yamaze imyaka myinshi ategereje gukira.

    Igihe cyarageze Yesu rimwe ahanyuze amenya ko arwaye igihe kirekire amukiza atagombye kwiterera mu kidendezi.

    Kwizera Seth avuga ko ubutumwa nyamukuru buri mu ndirimbo ari uguhumuriza abantu bamaze igihe mu bigeragezo.

    Ati 'Basabwa gukomeza kwizera Yesu wenyine kuko isaha iyo igeze akora ibitangaza atarinze kugira ikindi yifashisha cyangwa agenderaho nkuko yakijije umurwayi atarindiriye kwifashisha ikidendezi nkuko abandi bari babimenyereye.”

    Korali Ukuboko kw’Iburyo ni imwe mu zikomeye mu muziki waririmbiwe Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1989 ari iy’Abana b’Ishuri ryo ku Cyumweru.

    Iyi korali izwiho indirimbo zihimbye mu magambo y’ubuhanga, umuziki unoze ndetse n’injyana zikunzwe na benshi.

    Mu minsi ishise yakoze ibitamenyerewe mu makorali ya giporotestanti, ikora indirimbo yatunguye benshi yitwa Hashimwe Yesu ikoze mu njyana imenyerewe muri Kiliziya Gatolika, mu majwi abenshi bita classic.

    Korali Ukuboko kw’Iburyo yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Ikidendezi’, 'Ibyiringiro by’ubuzima’, 'Imitima yacu’, 'Kulo’, 'Imirimo’, 'Urukumbuzi’, 'Urihariye’, 'Imitima’, 'Kuva Kera’, 'Nafurahiya’ n’izindi nyinshi zigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki uhimbaza Imana.

    KISIMA BY UKUBOKO KW’IBURYO CHOIR OFFICIAL VIDIO

    Source: Igihe

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Indirimbo-Ikidendezi-yakunzwe-bihambaye-yashyizwe-mu-Giswahili-yitwa-Kisima.html

  • IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abapolisi bagiye mu butumwa basabwe kuzitwara neza
    Abapolisi bagiye mu butumwa basabwe kuzitwara neza

    Aba bapolisi 176 bagizwe na 20% by’abagore, mu rwego rwo kubarinda COVID-19 bashyizwe mu kato k’iminsi 14 mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari). Ni naho Umuyobozi Mukuru wa Polisi yabasanze ubwo yabahaga impanuro.

    IGP Munyuza yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura.

    Yagize ati “Mbere yo guhagararira Polisi y’u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, ntimuzasuzuguze izina ry’Umunyarwanda mu mahanga. Mugomba kurinda isura y’igihugu kibatumye”.

    IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga nk’uko bisanzwe biranga Polisi y’u Rwanda.

    Ati “Murasabwa kuzarangwa no kubahana hagati yanyu nk’uko mubisanganywe, muzarangwe no gukorera hamwe nk’ikipe. Muzagire isuku yanyu ubwanyu ndetse n’ibikoresho byanyu”.

    Bahagurutse kuri uyu wa Gatanu berekeza muri Sudani y
    Bahagurutse kuri uyu wa Gatanu berekeza muri Sudani y’Epfo

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ubwo yaganirizaga aba bapolisi 176 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, hari hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Buri mupolisi yari yambaye agapfukamunwa, hari intera ya metero hagati y’umupolisi n’undi ndetse bari babanje gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune.

    Aba bapolisi kandi mu gihe cy’iminsi 14 bari bamaze muri PTS-Gishari bapimwe icyorezo cya COVID-19, buri mupolisi ahabwa icyemezo cy’uko ari muzima (Certificate) gitangwa n’inzego z’ubuzima z’u Rwanda.

    Mu mpanuro za IGP Dan Munyuza, yasabye abapolisi bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kuzubaha umuco n’imigenzo y’abaturage b’igihugu cya Sudani y’Epfo bagiyemo.

    Ati “Bariya bantu hari umuco wabo n’imigenzo ibaranga bitandukanye n’ibyanyu, igihe hari ibyo mubonye muzirinde kubaseka cyangwa ngo mubinube. Muzabarekere umuco wabo ariko namwe mukomeze uwanyu”.

    IGP Munyuza yakanguriye abapolisi kuzarangwa n’ubutwari busanzwe buranga Abanyarwanda, nihagira umwanzi ubasagarira bazirwaneho kandi bashyize hamwe.

    Aba bapolisi 176 bagiye bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Carlos Kabayiza. Bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2020.

    Bagiye gusimbura bagenzi babo bari bamazeyo umwaka urenga kubera icyorezo cya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/igp-dan-munyuza-yahaye-impanuro-abapolisi-bagiye-mu-butumwa-bw-amahoro-muri-sudani-y-epfo

  • Amafoto: Reba urutonde rw' abakobwa beza bari gukurura abasore benshi hano mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rwakoze nyuma y'uko abantu benshi bagiye bagaragaza urukundo bagiriye aba bakobwa, ndetse bakanabakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zabo, bitewe n'uburanga budasanzwe bababonanye.

    Gusa aha hari abakobwa bafite ubwiza bwabonwa na buri wese. Uwaba atabona ubwiza bwabo yaba yigiza nkana.

    1. Shadyboo


    Uyu mugore ufite abana babiri, amazina ye y'ukuri yitwa Mbabazi Shadia. Uyu mugore yamenyekanye cyane nk'umuntu wifashisha imbuga nkoranyambaga kugira ngo arusheho kwamamaza ubwiza bwe. Uyu mugore kandi wabyaranye n'icyamamare gitunganya umuziki Meddy Sareh, nawe ubwe yiyemerera ko rwose afite ubwiza budasanzwe.

    2. Yolo the Queen



    Uyu mukobwa yasakaye cyane ubwo yerekanaga imodoka ihenze cyane yari amaze kugura. Uyu mukobwa ubundi bivugwa ko kavukire ye ari mu Burundi, nawe ari guca ibintu yaba mu Rwande ndetse n'ahandi hatandukanye kubera ubwiza budasanzwe afite.

    3. Uwicyeza Pamellah

    Uyu mukobwa kuri ubu avugwaho urukundo rudasanzwe, we n'umusore nawe w'icyamamare The ben. Uyu mukobwa kandi yahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu mwa 2019. Uyu mukobwa nawe ari gukurura abantu muri iyi minsi cyane cyane igitsina gabo, bitewe n'uburanga budasanzwe afite.

    4. Aurore Kayibanda

    Uyu mukobwa yabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2012. Uyu mukobwa Uvukana na nyakwigendera wo mu itsinda ya KGB Hirwa Henly, benshi bemeza badashidikanya ko ari we nyampinga w'ibihe byose, bitewe n'ubwiza karemano yifitiye ndetse n'imiterere ye myiza.

    5. Kate Bashabe

    Uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa bakize muri uru Rwanda. Kate uretse ubwiza ngo ni n'umukobwa w'umunyabwenge. Kate Bashabe yerekana imwe mu myambaro acuruza. Kate nawe ni umwe mu bakobwa bafite uburanga bubonwa na buri wese, ndetse akaba afite n'imiterere idasanzwe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/09/amafoto-reba-urutonde-rw-abakobwa-beza-bari-gukurura-abasore-benshi-hano-mu-rwanda/