Category: Uncategorized

  • Mvuye mu maboko meza, ngiye mu y’andi meza – Sugira Ernest #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC wamaze gutizwa muri Rayon Sports, Sugira Ernest avuga ko avuye mu maboko meza akaba agiye mu y’andi meza,bityo ko bizamufasha mu rugendo rwe rwa ruhago.

    Ku munsi w’ejo nibwo inkuru yamenyekanye ko APR FC yari asigaraniye umwaka umwe w’amasezerano, yafashe umwanzuro wo kuwumutizamo muri Rayon Sports, ni nyuma y’uko yari asoje andi mezi 6 y’intizanyo muri iyi kipe.

    Mu ibaruwa APR FC yandikiye Rayon Sports yayimenyesheje ko babatije umukinnyi ariko batanze uburenganzira ku mpande zombi kugira ngo bumvikane ibyo bazaha umukinnyi kugira ngo akore akazi yishimye kandi neza.

    Sugira Ernest yemeje ko yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports umwaka umwe uri imbere aho avuga ko avuye mu maboko meza akaba agiye mu y’andi meza.

    Abinyujije kuri Twitter yagize ati“Mvuye mu maboko meza ngiye mu y’andi meza , ni intambwe nziza yo kwishimira mu rugendo rwanjye rw’umupira w’amaguru, umwaka w’imikino 2020—2021 ndi umukinnyi wa Rayon Sports, kandi nishimiye kongera gukorana namwe.”

    Mvuye mumaboko meza ngiye muyandi meza ,ni step nziza yo kwishimira muri carriere yange yumupira wamaguru,season 2020—2021 ndumukinnyi wa RAYON SPORT 💙🤍,kd nishimiye kongera gukorana namwe . pic.twitter.com/ja1khrtYzd

    — SUGIRA Ernest🇷🇼 (@sugira_ernest) October 9, 2020

    Kuva mu kwa Mbere 2020 Sugira Ernest yakiniye Rayon Sports imikino 7 ayitsindira ibitego 5.

    Sugira Ernest yishimiye kongera gukinira Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/mvuye-mu-maboko-meza-ngiye-mu-y-andi-meza-sugira-ernest

  • Ubuhamya bw’umuhanzikazi Goreti wikomeje ku Mana ikamuhindurira amateka #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Mushimiyimana Goreti uririmba indirimbo zihimbaza Imana, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Imibereho yawe Imana irayizi, Amavubi, Agahinda si uguhora urira…” ni umubyeyi wubatse ufite umutware n’abana batatu, akaba ari umukristo. Yanyuze mu buzima bugoye arwara amavunja, bwaki ariko yikomeje kuri Yesu arinda agakiza yahawe, nyuma Imana yamuhinduriye amateka iramuzahura.

    Mushimiyimana Goreti yavukiye mu muryango ukennye, igihe kiza kugera mama we arapfa biba ngombwa ko ajya kurererwa mu wundi muryango akiri muto. Muri icyo gihe yahuye n’ubuzima bukomeye nk’uko abisobanura mu magambo ye agira ati:

    “Nkimara kubura umubyeyi wanjye najyanywe mu wundi muryango kurererwamo, aho nahahuriye n’ubuzima bugoye ndakubitika, ndwara bwaki (indwara iterwa n’imirire mibi) ku buryo najyaga ku kigo nderabuzima bakadutekera ibiryo by’imvange kugira ngo barebe ko twazahuka.

    Si ibyo gusa ahubwo narwaye n’amavunja hanyuma bamara kuduhandura bakatwohereza kuragira mu ruhira (ahantu batwitse hatangiye kumera ubwatsi) kubera ukuntu ibyo byatsi byajombanaga, wakandagiragamo ukarira. Naje kwigira inama yo kujya niba ibiziriko nagera ku musozi inka nkazizirika nkaryama, igihe cyo gucyura cyagera nkazizitura nkazishorera, Ndashima Yesu wampinduriye ubuzima”.

    Ubwo buzima bugoye Goreti yabagamo, yabufatanyaga no kwiga mu mashuri abanza kandi akagira amanota meza ndetse yabashije no gutsinda ikizamini cya Leta yemererwa kujya kwiga mu mashuri yisumbuye, aradusobanurira uko byagenze:

    “Imiruho yose nayifatanyaga no kwiga, igihe cyarageze rero ndatsinda banyohereza kwiga mu Byimana mu karere ka Ruhango, ibikoresho by’ishuri birabura burundu, kuko nari umuhanga mu kuboha ibirago, naragiye manura ikirago ngo nkijyane nzajye nkiraraho kuko ntari kubona matela, nuko umwana wari incuti yanjye ambwira ko nkijyanye banseka, n’uko icyo gitekerezo gihita kimvamo.

    Nafashe utwenda twanjye ntumeseshaa intobo kuko ntari kubona isabune, nuko nshyira muri ambalage y’icyatsi kibisi, nshyiramo amakaye niganye mu mashuri abanza, nabuka i Shyogwe mfata kaburimbo njya mu Byimana ku ishuri kandi nagendeshaga ibirenge kuko nta nkweto nagiraga.

    Ngihinguka mu kigo babonaga ndi umuntu uje gusabiriza kubera uburyo nari nambaye mfite n’ambalage mu ntoki, umuyobozi w’ikigo yarambajije ati:”ukeneye ubuhe bufasha? ” Naramusobanuriye mubwira ko nje kwiga ndetse mubwira ubuzima nabayemo bwose, amaze kubyumva mbona afashwe n’ikiniga, ariko nta kundi yari kubigenza nuko bampa matela yo kuraraho, amakaye n’amakaramu, uniform n’ibindi bikoresho nkenerwa, ubuzima burakomeza.

    Hagati aho nkigera ku ishuri abanyeshuri bahise banyita Haleluya, ndetse banjyana muri korali natera ikorasi bagafashwa cyane, baragiye barankunda ari abakijijwe n’abadakijijiwe bakajya bakusanya ibikoresho bakantera inkunga mbaho neza. Muri 2009 bakusanyije amafaranga agera ku bihumbi 250 kugirango nzakore indirimbo zanjye, nuko 2010 nibwo nsohoye album iriho indirimbo 8 zari mu buryo bw’amajwi.

    Igihe cyaje kugera wa muryango nabagamo baranyirukana maze uwari gerante w’ikigo cyacu aranyakira njya kuba mu rugo rwe, niho namenyeye kurya umuceri, inyama n’ibindi. Uyu mubyeyi mpora musabira umugisha uturuka ku Mana.

    Bitewe n’ubuzima nakuriyemo, nashoboraga guhinduka umuntu w’umugome ariko nagize kubabarira abampemukiye ku buryo numvise umutima wanjye ubohotse n’iyo ndirimba mba nuzuye ibyishimo kuko nkimara gukizwa, Kristo yangiriye imbabazi aramfata arankomeza ampa n’imbaraga zo kwihanganira ibihe bigoye nanyuzemo.

    Nabaye mu kigo nkunzwe abanyeshuri bambera umuryango ndetse bamfasha kwagura impano yanjye y’ubuhanzi, anakoze umurimo w’Imana ku buryo bushoboka bwose. Mu 2010 narangije kwiga njya mu buzima busanzwe ndetse mpita mbona fiyanse, nyuma y’igihe turashyingiranwa ubu tumaze kubyarana abana batatu, icyo gihe twabaga i Muhanga ariko twaje kwimuka ubu dutuye i Kigali. Ndashima Yesu wangiriye imbabazi hakiri kare akankomeza sinteshuke ngo mve mu nzira y’agakiza”.

    Source: Bohoka TV

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bw-umuhanzikazi-Goreti-wikomeje-ku-Mana-ikamuhindurira-amateka.html

  • Amakuru Mashya: Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa ryegukanye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel cya 2020 #rwanda #RwOT

    Igihembo cy'amahoro cyiritiwe Nobel cya 2020 gihawe ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa ku isi WFP cyangwa PAM, kubera umuhate waryo mu kurwanya inzara ku isi.

    Komite itanga ibi bihembo byitiriwe Nobel ivuga ko PAM yabaye 'ingenzi mu muhate wo kurwanya gukoresha inzara nk'intwaro y'intambara n'amakimbirane'.

    Iki gihembo gifite agaciro ka miliyoni imwe y'amadorari (ni hafi miliyari imwe mu mafaranga y'u Rwanda).

    Ku nshuro ya 101, uwegukanye iki gihembo yatangajwe na Norwegian Nobel Institute i Oslo.

    Umuvugizi wa WFP yavuze ko 'iki ari ikintu giteye ishema'.

    WFP igereranya ko ifasha abantu miliyoni 97 buri mwaka mu bihugu 88.

    Abantu 211 n'imiryango 107 bari baratanzwe nk'abakandida bahabwa iki gihembo uyu mwaka.

    Amategeko ya Nobel Foundation avuga ko urutonde rwanyuma rw'abatoranywamo ugiha rudashobora gutangazwa mu gihe cy'imyaka 50.

    Uwo muryango uvuga ko ibihuha byose byavugwa mbere yo gutangaza uwacyegukanye 'ari ugukekeranya kudafite ishingiro'.

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS hamwe n'impirimbanyi yo kurengera ibidukikije Greta Thunberg bari mu bahabwa amahirwe yo kugihabwa uyu mwaka.

    Kajugujugu y'umuryango w'abibumbye ishinzwe ibiribwa ku isi (WFP)

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/09/amakuru-mashya-ishami-ryumuryango-wabibumbye-ryita-ku-biribwa-ryegukanye-igihembo-cyamahoro-cyitiriwe-nobel-cya-2020/

  • ADEPR: Nyuma y'ibibazo byavuzwemo byo kweguzwa kw'abayobozi bayo ADEPR yahawe ubuyobozi bushya #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere(RGB) kuri uyu wa 08 Ukwakira 2020 rwatangaje Komite y'Inzibacyuho ya ADEPR, nyuma y'aho rukuyeho inzego z'ubuyobozi rukanakura mu nshingano abari abayobozi mu nzego nkuru kubera ko batabashije kubahiriza inshingano.

    RGB yafashe icyemezo cyo guhagarika inzego z'ubuyobozi muri ADEPR nyuma yuko ibibazo biri muri iri torero byari bimaze gufata indi ntera ndetse abayobozi bakuru barebana ay'ingwe.

    Umwotsi w'ibibazo byo muri ADEPR wagaragaye mu mpera za Kamena 2020 ubwo Rev. Karangwa John wari Umuvugizi wungirije mu itorero yafungurwaga nyuma y'amezi umunani ari mu gihome aho yari akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

    Umuyobozi mukuru wa RGB Usta Kayitesi yasabye abayoboke ba ADEPR muri rusange gufasha Komite y'Inzibacyuho kugira ngo bubake itorero rikomeye, ryubaka abanyarwanda kandi rihuriza hamwe mu gushaka ibisubizo by'ibibazo binyuze mu biganiro.

    Pastor NDAYIZEYE Isae yagizwe umuyobozi mukuru uzanayihagararira mu mategeko. Pastor Rutagarama Eugene yagizwe umuyobozi wungirije, Pastor Budigiri Herman agirwa umuhuzabikorwa, Umuhoza Aurelie agirwa ushinzwe umutungo, imari n'imishinga, Gatesi Vestine agirwa ushinzwe abakozi n'ubutegetsi. Bahawe inshingano zo kuvugurura umuryango, gukora igenzura ry'umutungo n'ibikorwa bya ADEPR.

    Umuhango w'Ihererekanyabubasha hagati y'Ubuyobozi bwa ADEPR bucyuye igihe n'Ubuyobozi bw'Inzibacyuho ikaba yabaye kuri uyu wa kane kuri Dove Hotel. Ni umuhango wayobowe n'abayobozi b'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB.

    The post ADEPR: Nyuma y'ibibazo byavuzwemo byo kweguzwa kw'abayobozi bayo ADEPR yahawe ubuyobozi bushya appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/10/09/adepr-nyuma-yibibazo-byavuzwemo-byo-kweguzwa-kwabayobozi-bayo-adepr-yahawe-ubuyobozi-bushya/

  • Ntibisanzwe: Umwana w' imyaka 14 y' amavuko yatunguye benshi ubwo yakoze imodoka ye bwite yo kugendamo _Reba Video #rwanda #RwOT

    Umuhungu wo muri Ghana ukiri muto ufite imyaka 14 y' amavuko ariko w'umuhanga witwa Kelvin Odartei yatangaje abatari bacye kubera ubuhanga bwe nyuma yo yatunguye besnhi ubwo yakoze imodoka ye bwite yo kugendamo.

    Kelvin Odartei ubwo yari akiri muto, yagendagendaga hirya no hino atoragura ibintu by'ubusabusa bidafite agaciro ndetse n'ibikoresho bishaje kugira ngo ashobore kubaka imodoka nto zo kumurika nubwo nyina umubyara, Abigail Perbi, yarwanyaga icyo gitekerezo cye.

    Abigail Perbi yagize ati:

    'Nagerageje kumuhagarika kuko ntashaka ko umuhungu wanjye aba inzererezi. Ariko hashize imyaka mike, Kelvin yakoze imodoka ye ubona ko isa n'izigezweho, ayita 'Kelvinsuik-2020''.

    Nyuma yo gushimwa na benshi, Perbi ubu yishimiye ibikorwa by'umuhungu we.

    Kuri ubu, Kelvin Odartei, umunyeshuri w'imyaka 18 y'amavuko mu ishuri rya Chantan M / A i Accra, muri Ghana, akaba yarangije ikizamini cy'ibanze cy'uburezi (BECE), yaje kumenyekana nyuma y'amashusho yerekana ko yari yitwaye mu modoka ye imeze nka Lamborghini yerekeza ku ishuri ku umunsi wa nyuma w'ibizamini bye BECE, aho yagiye agahagaragara mu kibuga rusange.

    Uyu musore w'umuhanga mu guhanga yabwiye Face2Face Africa dukesha iyi nkuru ko yatangiye kubaka imodoka ye afite imyaka 14 gusa. Ati:

    'Nabonye indege igenda irengera nuko numva hari ikintu kimbwira ko ngomba kubaka indege, nuko guhera uwo munsi ntangira kubaka indege. Byageze ku rugero uko nifuzaga ko indege iguruka, sinashobora kubikora ngo iguruke, nuko mpita mfata icyemezo cyo kubaka imodoka'.

    Yakomeje agira ati:

    'Hanyuma natangiye kubaka imodoka mu imurikagurisha, kugirango nereke abantu, maze umunsi umwe mbona inshuti zirabyishimiye cyane, baraza barabyitabira bityo twese dutangira gukorana. Nuko umunsi umwe rero, natangiye kubaka uyu mushinga munini'.

    Muri uru rugendo rwe, umwarimu we, Patrick Yaw Adjei, yagiye amushyigikira anamutera inkunga uko ashoboye. Ati:

    'Navuga ko Kelvin ari umunyeshuri wiga cyane… Ndashaka kuvuga ko ahora ashaka gushakisha amahirwe yose ahura nayo. Iyo umuhaye ikintu cyo gukora, aba ashaka gukora no kugikora neza ndetse akanabikora bidasanzwe'.

    Kandi ni muri ubu buryo umusore Kelvin Odartei atigeze acika intege ngo areke inzozi ze nubwo yagiye ahura n'ibibazo binyuranye. Kelvin ati:

    'Nize kubaka imodoka ku giti cyanjye, kandi iyo mpuye n'ingorane, njya ku nshuti zanjye kugira ngo nkemure ibibazo byanjye kandi mbone imikorere n'amazina y'ibindi bice by'imodoka'.

    Adjei, yahamagariye ibigo bya Leta n'abikorera ku giti cyabo gushyigikira Kelvin, yavuze ko ari igihe ko amashuri yakwitaye cyane ku bumenyi ngiro kuruta amahame, cyane cyane mu masomo ashingiye ku buhanga. Ati:

    'Rimwe na rimwe, duhugura aba bana ku ishuri, bakora neza cyane kandi bandika BECE na WASSCE yabo, bakora neza cyane ariko mu by'ukuri ubuhanga buracyari hasi, ntabwo dushobora kubateza imbere'. Akomeza agira ati:

    'Buri gihe twifuza ko abana bacu baba abaganga. Buri gihe twifuza ko abana bacu baba abanyamategeko, abacungamari… ariko ndakubwira, ibyo uyu muhungu yashoboye gukora, ndabona ko hari ejo hazaza heza cyane kuri we, niyo mpamvu nshaka gushishikariza abantu bose hanze aha'.

    Nyina wa Kelvin ntabwo yashobora kugira ikindi yarenzaho. Ati:

    'Kuri ubu se yitabye Imana, kandi dufite ibibazo byinshi, ariko ni Imana. Ni Imana. Inzozi zanjye ni uko agomba guhinduka akazaba injeniyeri ukomeye cyane'.

    Kelvin Odartei we yagize ati: 'Gahunda zanjye z'ejo hazaza ni ukubaka imodoka no gukora imodoka muri Ghana ndetse no ku isi hose'.

    Reba hano Video

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/09/ntibisanzwe-umwana-w-imyaka-14-y-amavuko-yatunguye-benshi-ubwo-yakoze-imodoka-ye-bwite-yo-kugendamo-_reba-video/

  • Bonerwa n’inyamaswa zivuye muri Nyungwe bakabura ubuvugizi ngo bishyurwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bonerwa n
    Bonerwa n’ibyondi biva muri pariki ya Nyungwe

    Ubundi ngo bakunze konerwa n’inyamaswa bamwe bita inkote abandi ibitera, bakonerwa kandi n’ibyondi ndetse n’ifumberi. Muri rusange kandi izi nyamaswa ngo zona imyaka yose zisanze nk’uko bivugwa na Innocent Nzamuturimana na we uhaturiye.

    Agira ati “Byaba ibigori, byaba ibirayi, byaba amashu, zirabyona. N’amashaza ziratonora. Ibitera byo binagira amahane ku buryo utakirukana mu murima kitabishatse. Ifumberi zirisha ibirayi, ibishyimbo, n’urubingo”.

    Abakecuru n’abasaza ibi bisimba bikunze konera, bavuga ko batamenya iyo babariza, nyamara ngo iyo inyamaswa zateye mu mirima yabo batahira guhinga.

    Costasie Nyirahategekimana agira ati “Urabona umurima wanjye uri ku muhanda udutandukanya na Nyungwe. Iyo zitaje ni bwo mbasha gusarura. Ariko simbona uwo nabasha kubaza. Nigeze kubitaka bambwira ko abandi babanditse njyewe ntahari. Ndavuga nti ese ko mwari mubizi kuki nanjye mutanyandikishije”?

    Béatrice Mukamana na we ati “Duhinga ibigori tugahindukira tugahaha twabihinze. Twahinga urunyogwe, zigasarura. Rwose mu mwaka ushize abegereye umupaka ntacyo twasaruye. Urabona ndanakuze sinsobanukiwe aho najya kubaza. Muzatubarize kubona dushonjesha abana kandi twahinze, tukaviramo aho”.

    Uretse aba bakecuru batazi aho bagomba kubariza, n’ababaruriwe ubwone baturanye ngo ntibarishyurwa ibyo bonewe, umwaka urashize.

    Uwitwa Innocent Akingeneye ati “Baraje bareba ubwone, baratubwira ngo tuzategereze amafaranga bazayazana, ariko na n’ubu ntabwo barayazana kandi hashize umwaka”.

    Emmanuel Nsanzimana, umufashamyumvire wa Parc uhuza abaturage na RDB muri kariya gace, avuga ko muri rusange abatamenya aho babariza iby’ubwone babiterwa no kutitabira inama. Icyakora na we yemeza ko ababaruriwe ubwone mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka na n’ubu batarishyurwa.

    Ibitera byonera abaturiye Nyungwe
    Ibitera byonera abaturiye Nyungwe

    Ati “Barahari bagera kuri batatu, hari n’uwa kane wo mu kandi Kagari ka Munini. Barababaruye bababwira ko bagiye kwishyurwa, ariko mperutse kubabaza bambwira ko batarayabona. Urumva ko n’abishyura babigizemo uburangare”.

    Joseph Nzabonikuza, Umuyobozi w’Ikigega cyihariye cy’ingoboka gifite mu nshingano kwishyura abonewe n’inyamaswa zo muri pariki, avuga ko abonewe bakabamenya babishyura, ko kutishyura ahanini bituruka ku bahagarariye abaturage.

    Ati “Dukunze guhura n’ikibazo cy’uko abakozi bo mu nzego z’ibanze bahindagurwa cyane, ugasanga uwari ubizi aragiye, hakaza undi utabizi, igihe cyo kubimenya akaba aragiye. Hakaba n’igihe na agoronome ukorera ku Murenge ugomba kureba iby’ubwo bwone abona bimusaba gukora urugendo, akabyirengagiza”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko bagiye kwegera aba baturage bakabafasha, kugira ngo bazabone ubwishyu bifuza.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bonerwa-n-inyamaswa-zivuye-muri-nyungwe-bakabura-ubuvugizi-ngo-bishyurwe

  • Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bahuguye abashinzwe umutekano ku butabazi bw’ibanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo mahugurwa yatangiye ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 07 Ukwakira 2020, aho abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda ry’abaganga riyobowe na SSP Jackline Urujeni, bahuguye abapolisi 32 ba Sudani y’Epfo ku gutanga ubutabazi bw’ibanze.

    Amahugurwa yatanzwe mu buryo bw’amagambo no gushyira mu ngiro, akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti “Gucunga umutekano rusange bijyanye n’uburenganzira bwa muntu”, yibanze cyane ku kwita ku bantu bagize ibibazo byo guhumeka, abahuye n’ibibazo byo gukomereka ndetse n’abavunitse.

    Ayo mahugurwa kandi yatanzwe hubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19, nko guhana intera, kwambara udupfukamunwa, gusukura intoki no kwambara uturindantoki.

    SSP Urujeni yibukije abahuguwe uburemere bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana ndetse n’ubwo gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

    Yavuze ko ku isi hose, abakobwa n’abagore bakomeje guhohoterwa, kandi ko kubarinda ari akazi k’abanyamategeko bafatanyije n’izindi nzego zose.

    Yagize ati “Kurinda neza umutekano w’abaturage ni inshingano yacu, tugomba kumva neza amabwiriza mu kubahiriza no kurengera uburenganzira bwa muntu twita cyane cyane ku bagore n’abana, kubera ko ari bo bugarijwe n’ibibazo. Abapolisi bagomba kuzirikana ibyo mu gihe cyo gucunga umutekano rusange, cyangwa ibindi bikorwa bya polisi”.

    Abitabiriye amahugurwa bashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku bw’ayo mahugurwa, bavuga ko azabagirira akamaro mu bikorwa byabo byo gucunga umutekano.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/abapolisi-b-u-rwanda-bari-muri-sudani-y-epfo-bahuguye-abashinzwe-umutekano-ku-butabazi-bw-ibanze

  • Mukura VS yatakaje Bashunga, yamusimbuje umunyezamu wa Kiyovu Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize ikipe ya Mukura Victory Sports yari yatangaje ko yasinyishije umunyezamu Bashunga Abouba imukuye mu ikipe ya Buildcon yo muri Zambia, aho yari amaze gusesa amasezerano n’iyi kipe.

    Nzeyurwanda Jimmy Djihad yasinyiye Mukura VS
    Nzeyurwanda Jimmy Djihad yasinyiye Mukura VS

    Nyuma yaho uyu munyezamu yaje kongera gutandukana n’iyi kipe, ndetse bidayinze ikipe ya Rayon Sports ihita inamutangaza ku rutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020/2021.

    Ikipe ya Mukura n’ubwo itaremeza ko uyu munyezamu bamaze gutandukana, yamaze gusinyisha Nzeyurwanda Djihad imukuye mu ikipe ya Kiyovu Sports yari amazemo imyaka itatu, aho yayigiyemo avuye mu Isonga FA.

    Mukura VS muri iki cyumweru yanasinyishije Djilali Bahloul nk
    Mukura VS muri iki cyumweru yanasinyishije Djilali Bahloul nk’umutoza mukuru


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/mukura-vs-yatakaje-bashunga-yamusimbuje-umunyezamu-wa-kiyovu-sports

  • 'KOMA' New Hit By Underground Artist Zouena #rwanda #RwOT

    The beats are interesting to dance to and in the next few months, this will be part of club hits that won't miss on DJs playlists of choice.

    Probably understanding that one needs to embrace social media to keep up with the public, little know Zouena joined twitter in January and has so far attracted 30 followers compared to 200+ she follows on her account.

    'Hello my people Kora subscribe kuri you tube channel indirimbo shyashya yitwa #KOMA# official odio coming soon kugirango ubashe kuyumva mbere murakoze,' she posted in september via twitter while introducing her Koma song literally translated to mean coma.

    Zouena also has another song titled ibicuro, 'My new song ibicuro is out now official video u can go to you tube,' she humbly posted. Her tone on social media is not yet professional a clear indication that she is a new entrant into this field.

    Source : https://taarifa.rw/koma-new-hit-by-underground-artist-zouena/

  • DRC President Tshisekedi Doesn't Believe In Government Funding To Press #rwanda #RwOT

    A press that gets financed by government will always be shifting its allegiance to whoever takes over power and this is not a good thing- DRC President Felix Tshisekedi told Congolese media on Thursday.

    The Congolese President spoke on press assistance on Thursday during a press conference in Goma. He was responding to question about the government's support for the media system. Tshisekedi's response was not precise, but quite revealing of his state of mind on the subject.

    'This is a big debate; I was earlier in favour of providing possibilities for the press access to credit so that it can organize itself. If the state-regulator begins to support it, the press will adapt to changing circumstances depending on who comes to power. I am not a great supporter of this principle, but I am in favor of the press being in full possession of its means to develop,' Tshisekedi argued.

    According to him, maybe to help press by organizing forums or seminars with other media around the world to upgrade itself.

    'I am for debates on the very meaning of the media. Today, anyone calls themselves the press. All he needs to do is have a cell phone and he'll start speaking, typing on anything that moves. Ethics and professional conduct are no longer taken into account. It becomes nonsense. Rather, this is what I will help you do instead of bringing you a fish, I will help you learn to fish,' President Tshisekedi noted.

    Presenting his views, Kasonga Tshilunde the head of the National Union of the National Press of Congo (UNPC), said that there was a need to update the legal framework for the exercise of journalism in the DRC.

    'We must also decriminalize press offenses, protect journalists and punish all those who abuse their power to muzzle the press. It is also necessary to modify the penal code which makes journalistic information defamation. The public authorities must also release direct and indirect aid as well as the legal advantages recognized for the press. Among the projects, it is necessary to tax tools and press consumables, to open general press stores, to install a national printing press, to regulate online, social, school, community media, ' Kasonga said.

    The law fixing the modalities of the exercise of the freedom of the press (1996) informs that the State can grant an indirect aid to the private companies of press under preferential tariffs in the field of the imports of the materials necessary for the productions and the distribution of information.

    It is also said that the public authorities can grant subsidies in the form of indirect aid to those of private companies which request it on condition that they devote 50% of their programs to cultural, educational and social programs.

    Source : https://taarifa.rw/drc-president-tshisekedi-doesnt-believe-in-government-funding-to-press/