Category: Uncategorized

  • Lous and The Yakuza, undi Munyarwanda umaze kwamamara mu muziki ku ruhando mpuzamahanga #rwanda #RwOT

    Nyuma y'abandi bahanzi bamaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga barimo Stromae, Gaël Faye, Corneille Nyungura n'abandi benshi, Lous and The Yakuza ni irindi zina riri kumvikana neza mu ruhando mpuzamahanga mu muziki.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/lous-and-the-yakuza-undi-munyarwanda-umaze-kwamamara-mu-muziki-ku-ruhando

  • Uko umushinga wo kubungabunga Sebeya wahaye agahenge abatuye Nyabihu na Rubavu #rwanda #RwOT

    Abagezweho n'ibikorwa by'umushinga wo kubungabunga Umugezi wa Sebeya bo mu Turere twa Rubavu na Nyabihu, baravuga ko bamaze kubona inyungu, mu gihe cy'umwaka uwo mushinga umaze utangiye.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-umushinga-wo-kubungabunga-sebeya-wahaye-agahenge-abatuye-nyabihu-na-rubavu

  • Hagiye kuba ihatana ku ishoramari ry’urumogi #rwanda #RwOT

    Inama y’abaminisitiri yo ku wa kabiri yemeje ibyerekeye “ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi”.

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwatangaje ko rwatangiye gushaka abifuza gushora imari muri icyo gihungwa.

    Minisitiri w’ubuzima yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko kimwe muri ibyo bihingwa ari ikitwa ‘cannabis’. Iki gisanzwe kizwi nk’urumogi.

    U Rwanda rubaye igihugu gishya muri bicye bya Africa – Africa y’epfo, Malawi, Zambia, Zimbabwe na Lesotho – byemera guhinga no kugurisha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.

    Ibihugu bicyeya cyane ku isi, birimo Africa y’epfo, byemereye abaturage babyo gufata urumogi mu buryo bwose nko kwiruhura no kwinezeza.

    Ibindi bitari byinshi byemera kurukoresha ku mpamvu z’ubuvuzi gusa.
    Mu Rwanda, urumogi rusanzwe ruri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bitemewe mu gihugu.Kubitwara, kubicuruza no kubikoresha bihanwa n’amategeko.

    Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko “ibyo bimera hari inganda zibikoramo imiti ivura abafite uburibwe bukabije n’abafite ibibazo byo mu mutwe”.
    Yagize ati: “…Turashaka kugira uruhare kugira ngo ibigo by’ubushakashatsi n’ibigo bikora imiti nk’iyo tubihe ibyo bikeneye kugira ngo twinjize amafaranga…”

    Mu mwaka ushize, isoko ry’urumogi ku isi, ryabarirwaga agaciro ka miliyari $150 kandi rishobora kugera kuri miliyari $272 mu 2028 nk’uko bivugwa na Barclays Bank.
    Dr Ngamije yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko ikimera cya ‘cannabis’ (urumogi) “kigiye guhingwa mu buryo butekanye, n’abemerewe kubikora bagahabwa uruhushya”.

    Itegeko mu Rwanda riteganya igifungo gishobora kugera kuri burundu ku muntu “ukora, uhinga, uha undi, ugurisha” ibiyobyabwenge binyuranyije n’amategeko.

    Ufashwe abinywa, abirya cyangwa abihumeka, we amategeko amuhanisha gufungwa igihe kitarenze imyaka ibiri.

    Bwana Ngamije avuga ko iki cyemezo gishya cya leta, kitagomba guha icyuho ababikoresha bitemewe n’amategeko kandi ko abo amategeko azakomeza kubahana.
    Ikigo cya leta gishinzwe iterambere mu Rwanda, cyasohoye itangazo rivuga ko “u Rwanda ruzatangira kwakira abahatanira guhabwa uburenganzira muri iryo shoramari”.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Hagiye-kuba-ihatana-ku-ishoramari-ry-urumogi

  • Habonetse igisubizo kirambye ku bagabo bikinisha bakanarangiza vuba iyo batera akabariro #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe igikorwa cyo gusohora ni igikorwa gituruka mu bwonko kandi kikaba ntabushake umuntu abigize mo ( reflex) kigenzurwa n’ umwakura (pudendal nerve ) ukoresha ibice by’ imyanya ndanga gitsina (uruhago rw’inkari, imabya, imboro na rugongo ku bagore ).

    Gusohora ni igikorwa cyo kurekura amasohoro aturuka mu mabya (semen ) ndetse n’ uruvange rw’andi matembabuzi arekurwa n’utundi duce tugize imyanya myibarukiro y’ umugabo (accessory glands fluids ) byose bigahurira mu muyoboro w’ inkari ( urethra) .

    Hari uburwayi butandukanye burebana no gusohora ari bwo :
    Gusohora icyinyumanyuma ( retrograde ejaculation)
    Gusohora vuba (premature ejaculation )
    Gutinda gusohora ( delayed or retarded ejaculation )
    Kudasohora (anejaculation or failure to ejaculate )

    Uyu mwanya tugiye kurebera hamwe GUSOHORA VUBA mu buryo burambuye kugirango ibyotwibaza tubibonere ibisubizo.

    Muri rusange bavuga 'GUSOHORA VUBA ' iyo umuntu ( umugabo cg umusore ) asohoye atigeze abona umwanya uhagije wo gutegurwa ku byerekeranye n’ imibonano mpuzabitsina ndetse bikanaba bimutunguye atigeze yumva ashatse imibonano bihagije (minimal sexual stimulation & desire ).

    Bishobora kuba iby’ ibihe byose (life-long or primary ) cg se byaraje nyuma ( secondary ) bitewe n’ impamvu runaka nko kubagwa , gukomereka , indwara zo mu mutwe ,… Akenshi impamvu yabyo iba itazwi ariko muri rusange usanga ari uruhurirane rw’ indwara z’ ubwonko( imitekerereze ) n’ iz’ imiterere y’ umubiri w’ umuntu (psychological and physical conditions).

    Kwikinisha biri muri zimwe mu nkingi za mwamba zituma umugabo arangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro.Uwabaswe nabyo usanga iyo arikumwe n’uwo bashakanye akajya mu gikorwa nyirizina ntamare umwanya.Hari nabategura abagore babo ugasanga basohoye batarinjira.

    ICYO WAKORA KUGIRANGO WONGERE IGIHE CYO GUSOHORA MU GIHE UGIRA
    IKIBAZO CYO KURANGIZA IMBURAGIHE:

    Gukora imyitozo ngorora mubiri yoroheje mbere yo gukora imibonano
    Kwirinda kurakaranya n’umukunzi wawe mbere y’ imibonano
    Kwigirira ikizere ko ushoboye.
    Gukorera imibonano ahantu hatanga umutuzo utikanga ko hari uri bubabone .

    Hamwe n’ibyo byose twavuze haruguru, igihe ubona ufite ubwo burwayi kandi warakoze ibyo twavuze haruguru ngo ukire wakwegera muganga akagufasha kuko biravurwa kandi bigakira.

    Gusa ku rundi ruhande usanga hari imiti yo mu bwoko bw’inyunganiramirire(food Suplement) itagira ingaruka ku mu biri w’umuntu wafata ikagufasha.Iyi ni imiti ikomoka ku bimera gakondo bya gishinwa ikozwe mu buryo bw’ibinini.

    Ababaswe no kwikinisha hari imiti ibiri ikungahaye kuri fer,Zinc na Calcium ibafasha guterereza iyakuramyakura bityo udutsi tuba twarataye umurongo tugasubirana ikindi kandi inafite ubushobozi bwo kurwanya koresitorole nyinshi mu maraso ikanafasha ibinure kujya ku murongo.Ku bantu batabyara bitewe n’uko intanga zabo zabaye ibihuhwe ibafasha kuzongerera ubwiza bityo gutera inda bikaba bishoboka.

    Ubonye ukeneye gukoresha izi nyunganiramiriro wabasanga mu mugi wa kigali rwagati haruguru ya gare ya downtown bakagufasha.Wahamagara +250783602726 cg ukanabandikira kuri watsap bakagufasha.

    Abayikenera bari hanze y’u Rwanda nabo bashobora guhabwa service binyuze ku iposta

    Source : https://www.imirasire.rw/?Habonetse-igisubizo-kirambye-ku-bagabo-bikinisha-bakanarangiza-vuba-iyo-batera

  • Umuntu wa 33 yahitanywe na Coronavirus mu Rwanda, 268 bo bakize #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko umugabo w'imyaka 42 yahitanywe na Coronavirus mu Rwanda, bituma abamaze gupfa bazize iki cyorezo baba 33.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuntu-wa-33-yahitanywe-na-coronavirus-mu-rwanda-268-bo-bakize

  • Danny Usengimana yatangaje impamvu y'isubikwa ry'ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Tariki 21 Nzeri 2020 nibwo rutahizamu wa APR FC n'ikipe y'igihugu Amavubi, Danny Usengimana yashyize hanze urupapuro rurarika abazitabira ubukwe bwe 'Save The Date' n'umukunzi we N.Francine utuye mu mujyi wa Montreal mu ntara ya Quebec muri Canada. Itariki yahindutse.

    Amakuru dukesha Website y'ikipe ya APR FC, yatangaje ko mu gihe imyiteguro y'ubukwe yari irimbanyije, imibare y'abanduye COVID-19 yakomeje kuzamuka mu mujyi wa Montreal biba ngombwa ko leta y'iki gihugu ikaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo maze ifata icyemezo cyo gushyira mu kato uyu mujyi harimo no gufunga ikibuga cy'indege ari naho N. Francine yaburiye amahirwe yo kugaruka mu Rwanda kurushingana n'umukunzi we Danny Usengimana bamaranye umwaka n'igice bakundana.

    Kuwa Mbere w'iki cyumweru mu ntara ya Quebec honyine hagaragaye imibare mishya y'abanduye bagera kuri 843 ndetse na 12 bahitanywe nacyo, mu gihe intara yose kuri ubu ibarizwamo abanduye 86,976 mu gihe 5,965 cyabahitanye.

    Amatariki mashya y'igihe ubu bukwe buzabera akaba atarashyirwa ahagaragara, dore ko bizaterwa n'ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 intara ya Quebec izashyiraho.

    Rutahizamu Danny Usengimana w'imyaka 24 yerekeje muri APR FC muri Gashyantare umwaka ushize wa 2019, akaba yaratsindiye ikipe y'ingabo z'igihugu ibitego 11 muri shampiyona ishize, igikombe yanatwaye idatsinzwe umukino n'umwe.
    Source: www.aprfc.rw

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/danny-usengimana-yatangaje-impamvu-yisubikwa-ryubukwe-bwe/

  • Uburyo Banki y'Abaturage y'u Rwanda yabaye umusemburo w'iterambere ry'urwego rw'ubwikorezi #rwanda #RwOT

    Banki y'Abaturage y'u Rwanda (BPR Plc) ikomeje kuba umusemburo w'iterambere rirambye, aho kuva mu 1975 yateye inkunga imishinga migari igamije guteza imbere igihugu, iri mu ngeri z'uburezi, ubuhinzi, inganda, ubwubatsi, ubwikorezi bw'abantu n'ibintu n’iyindi.

    Source : https://igihe.com/ubukungu/iterambere/article/uburyo-banki-y-abaturage-y-u-rwanda-yabaye-umusemburo-w-iterambere-ry-urwego-rw

  • Kayonza: Abaturage basaga 1100 bafite uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Abaturage 1107 bo mu Karere ka Kayonza bafite uburwayi bwo mu mutwe burimo agahinda gakabije, igicuri n'ibisazi byeruye.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-basaga-1100-bafite-uburwayi-bwo-mu-mutwe

  • Kecapu wo muri Bamenya yasubiye ku ishuri kwiga gukora no gutunganya filime #rwanda #RwOT

    Imwe muri filime zigezweho mu Rwanda ni Bamenya, imaze igihe ica ibintu mu zitambuka kuri Youtube. Umwe mu bakinnyi b'imena bayikinamo yitwa Mukayizere Jalia Nelly ukoresha izina rya Kecapu.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/kecapu-wo-muri-bamenya-yasubiye-ku-ishuri-kwiga-gukora-no-gutunganya-filime

  • Amavubi ataka igihe kidahagije cyo kwitoza akomeje kwitegura Cap-Vert (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'Umupira w'Amaguru mu bagabo 'Amavubi', ikomeje imyitozo yo kwitegura imikino ibiri yo mu itsinda F izahuramo na Cap-Vert mu kwezi gutaha mu gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun.

    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/amavubi-ataka-igihe-kidahagije-akomeje-kwitegura-cap-vert-amafoto