Category: Uncategorized
-
Mu byiciro by'ubudehe bishya, ingaragu zitakibana n'ababyeyi zizajya zihabwa icyiciro cyazo #rwanda #RwOT
Misitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko mu byiciro by'ubudehe bishya byamaze kwemezwa, umuntu ugejeje imyaka y'ubukure utakibana n'umubyeyi azajya ahabwa icyiciro cye cy'ubudehe hashingiwe ku byo yinjiza we ubwe hatagendewe ku babyeyi be. -
Intumwa za ICC zigiye gusura Sudani ngo baganire ku kibazo cya Bashir #rwanda #RwOT
Urukiko Mpumahanga Mpanabyaha (ICC) rugiye kohereza intumwa muri Sudani, ngo baganire ku bibazo bya Omar al Bashir wahoze ari Perezida n'abandi bayobozi bahoze ku butegetsi. -
Afurika y'Iburasirazuba vuba ishobora kuzaza mu duce twa mbere duhinga urumogi rwinshi ku isi #rwanda #RwOT
Mu myaka mike iri imbere, Afurika y'Iburasirazuba ishobora kuzaba kamwe mu duce tw'isi twohereza hanze ingano nyinshi y'urumogi rukoreshwa mu buvuzi, nyuma y'aho bimwe mu bihugu bigize uwo muryango bikomeje kwemera ihingwa ryarwo. -
Bugesera FC yasuwe na FERWAFA, ibipimo bya Coronavirus bibura ku munota wa nyuma #rwanda #RwOT
Ku munsi w’ejo akanama ka FERWAFA gashinzwe kugenzura niba amakipe yujuje ibisabwa kugira ngo ahabwe uruhushya rwo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA(FERWAFA Club licensing), kasuye ikipe ya Bugesera FC.
Aka kanama gashinzwe kugenzura niba amakipe yujuje ibisabwa kugira ngo azemerwe kwitabira amarushanwa ya FERWAFA umwaka w’imikino utaha, kasuye Bugesera FC ejo ku wa 16 Ukwakira 2020 kayobowe na perezida wa ko, Vedaste Kayiranga.
Nyuma gusura iyi kipe biteganyijwe ko bazabona ibisubizo niba bemerewe cyangwa batemerwe ku wa 3 Ugushyingo 2020.
Bugesera FC kandi ku munsi w’ejo nibwo iba yarapimye abakinnyi bayo icyorezo cya Coronavirus kugira ngo yemerwe kuba yatangira imyitozo.
Gusa uku gupimwa ntabwo kwigeze kuba kuko ku bitaro by’akarere ka Bugesera aho iyi kipe ibarizwa basanze badafite ibipimo bihagije.
Ku bufatanye n’akarere ka Bugesera, biteganyijwe ko uyu munsi nta gihindutse ibipimo basabye i Kigali bibonetse abakinnyi bapimwa ubundi bakabona gutangira imyitozo.
Abakinnyi ba Bugesera FC ubu bakaba bari mu mwiherero i Nyamata, bategereje ko bapimwe ubundi bakabona gutangira imyitozo.
Basuye ikipe ya Bugesera FC -
Nyaruguru : Abatubura imbuto y’ibirayi bemeza ko abarya imbuto aribo batuma ibirayi bihenda #rwanda #RwOT
Muhongerwa Judith, agoronome akaba n’umuyobozi w’ikigo gitubura imbuto y’ibirayi avuga ko ikibazo bafite ari uko imbuto batubura bayiha abajya kuyihinga byakwera bagahita babirya kandi iyo mbuto yari igikenewe kongerwa.
Gutubura imbuto y’ibirayi bikorwa mu byiciro. Ikiciro cya mbere kitwa Pre-base, imbuto ya Pre â”Base iyo bayihinze ikera havamo imbuto yitwa base, base bayihinga ikavamo imbuto yitwa certifie ariyo igomba guhabwa abahinga ibirayi byo kurya.
Ati 'Bisaba sezo enye kugira ngo umuntu agere ku birayi byo kurya, ubwo rero iyo umuntu ahise arya ya base niho usanga ibirayi bikomeza guhenda'.
Aba batubuzi bavuga iyo abahinzi bariye imbuto yatubuwe na ADENYA bagera aho bakabura imbuto yizewe yo guhinga bagahinga imbuto itizewe. Iyo mbuto itizewe ngo ntabwo yihanganira imvura n’uburwayi bigatuma umusaruro w’ibirayi uba muke, ibirayi byaba bike ku isoko bigahenda.
Mu gihembwe cya C cy’uyu mwaka wa 2020 ibiciro by’ibirayi byagiye hejuru y’ibiciro byari byashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda kuko ibirayi byaguze hagati ya 450 na 500Frw mu gihe iyi Minisiteri muri Werurwe yari yatangaje ko ibirayi bya Kinigi (ibitukura) bitagomba kurenza 420 ku kilo iby’umweru ntibirenze 300.
Muhongerwa avuga ko bakeneye kongererwa aho batuburira imbuto y’ibirayi kugira ngo babashe guhaza isoko ry’imbuto y’ibirayi.
Ibura ry’imbuto yaba iy’ibirayi n’izindi ni ikibazo gikunze guhangayikisha abahinzi ndetse bamaze kukigeza kuri Perezida Paul Kagame inshuro zirenze imwe.
Muri iki gihembwe cy’ihinga imbuto y’ibirayi hari aho yaguze amafaranga 1000frw ku kilo, gusa Muhongerwa avuga ko muri ADENYA bayigurishije hagati ya 500 na 600 ku kilo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko bagiye kongerera ubushobozi ADENYA ku buryo mu myaka ibiri iri imbere ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi kizakemuka burundu.
Ati 'Ikibazo cy’imbuto y’ibirayi abaturage bahora bagicisha mu miyoboro yanyu(itangazamakuru) babaza igihe iki kibazo kizakemukira. Njye nagira ngo mbizeze ko iki kibazo muri Nyaruguru nta myaka ibiri tugihaye'.
Habitegeko avuga ko bagiye kongerera ADENYA 'green house’ zo gukoreramo ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi, ndetse ngo bamaze no kumvikana n’amakoperative azajya atubura imbuto akayigurisha abahinzi aho kuyiha abajya kuyirya.

-
Marius Bison yashyize hanze indirimbo ifasha Abakristu Gatolika mu kwezi kwa Rozari Ntagatifu #rwanda #RwOT
Iryo zina Rozari rifite inkomoko yaryo mu kilatini ('Rosarium') bivuga ('Roses') mu gifaransa ; mu kinyarwanda bigasobanura 'indabo z’amaroza', bishushanya ko Bikira Mariya atatse amaroza.
Kuva mu kinyagihumbi cya kabiri, Rozari yahawe agaciro gakomeye. Nyuma y’uko Bikira Mariya abonekeye Mutagatifu Dominiko (1170-1221), mu mwaka w’1214, nibwo yahise ategura neza iri sengesho, maze ryitwa rityo ” isengesho rya Rozari cg ishapule ya Rozari “, arangije arikwirakwiza mu bakristu.
Iri sengesho ryamufashije mu rugamba rwo guhangana n’abarimo gukwirakwiza inyigisho z’ubuyobe. Umuhanga mu by’amateka witwa Kasiteliyusi (Castellius) agereranya Mutagatifu Dominiko nk’Umubyeyi wa Rozari bitewe n’uburyo yahumekewemo n’Umubyeyi Bikira Mariya.
Amateka agaragaza kandi ko Bikira Mariya amaze kubonekera Dominiko mu 1214, yatangiye kwamamaza n’umutima we wose n’imbaraga ze zose Rozari ntagatifu mu bemera bose. Nyuma y’imyaka ibiri abonekewe na Bikira Mariya, mu 1216, yahise ashinga ikigo cy’Abihayimana b’Abogezabutumwa (les Dominicains ou les Frères Prêcheurs).
Abo bihayimana batangiye gushyiraho uburyo buhamye bwo kuvuga ishapule, cyane cyane bibanda ku buzima bwa Yezu na Mariya, umwambaro wabo bawukenyeza ishapule nini.
Umva hano indirimbo 'Ibigwi by’Umubyeyi’
Ni muri urwo rwego rero umuhanzi Jacques Marius Kamana uzwi ku izina rya Marius Bison yakoze mu nganzo kugirango afashe abakristu b’isi yose kwizihiza uku kwezi kwahariwe umubyeyi Bikira Mariya abinyunjije mu nganzo maze ahimba icyishongoro kirata ibigwi uwo mu byeyi mu ndirimbo ye nshya yise 'Ibigwi by’umubyeyi'.
Marius Bison ni umuhanzi, umuririmbyi, umucuranzi n’umwarimu wa Muzika mu makorali anyuranye muri Kiriziya Gatorika ndetse wize mu iseminari nkuru ahategurirwa Abapadiri gusa akaza kubivamo kugirango ubutumwa bwe azabutange abunyujije mu ndirimbo kuko ariho yabonaga byamworohera gusakaza ubwo butumwa mu buryo bworoshye ndetse kuri ubu akaba ari mu bahanzi bagezweho hadashira ukwezi badasohoye indirimbo.
Umva hano indirimbo 'Ibigwi by’Umubyeyi’
-
Ndanda yahishuye uko urukundo rwe na Anita Pendo rwamuhungabanyije nk'umukinnyi wa ruhago #rwanda #RwOT
Nizeyimana Aphonse wamenyekanye nka Ndanda, umukinnyi wa ruhago wakanyujijeho mu rukundo na Anita Pendo, yahishuye uko inkuru z'urukundo rwabo zamuhungabanyije yaba mu kazi ke ndetse no mu buzima busanzwe. -
Mu rugo Papa Francis atuyemo, habonetsemo umuntu wanduye COVID-19 #rwanda #RwOT
Umugabo utuye mu nyubako imwe n'iyo Papa Francis atuyemo i Vatican yashyizwe mu kato nyuma yo kwandura icyorezo cya Coronavirus. -
Hari abangavu bashobora kudasubira ku ishuri kubera ingaruka za Coronavirus- Ubushakashatsi #rwanda #RwOT
Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango uharanira iterambere ry'umwana n'umugore, Save Generations Organization, bwerekanye ko icyorezo cya COVID-19 giterwa n'agakoko ka Coronavirus cyagize ingaruka ku bana kubera ko amashuri afunze, by'umwuhariko bubereka ko hari abangavu bashobora kutazasubira kwiga kubera impamvu zitandukanye zirmo no gutwita imburagihe. -
Nyanza : RIB yafunze batatu bakekwaho kwica umugore bashinjaga amarozi #rwanda #RwOT
Icyaha cyakorewe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira, Akagari ka Migina, Umudugudu wa Bugina.
Abakekwa bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kibirizi mu Karere ka Nyanza mu gihe bakorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irongera kwibutsa inihanangiriza abantu bose ko bagomba gucika ku muco mubi wo kwihanira ahubwo bakagana inzego z’ubutabera zikabarenganura mugihe bumva ko bakorewe icyaha.
Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.