Category: Uncategorized
-
OMS yagaragaje ko umuti Remdesivir udashobora gutuma umuntu adahitanwa na Covid-19 #rwanda #RwOT
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe ku muti wa Remdesivir bwagaragaje ko nta ngaruka nini ugira ku murwayi wa Covid-19 ku buryo ushobora gutuma adapfa cyangwa se agakira mu gihe cya vuba. -
Akarenze umunwa! U Burundi bwahakanye guhiga abavuga Ikinyarwanda, birushaho guteza urujijo #rwanda #RwOT
Minisiteri y'Umutekano mu Burundi yateje urujijo rukomeye nyuma y'aho ihakanye ku mugaragaro ko itigeze ihamagarira abaturage guhiga abavuga Ikinyarwanda, nyamara byarakozwe n'umuvugizi wayo imbere y'abanyamakuru bafata amajwi n'amashusho. -
Agriprofocus yagaragaje ubuhinzi bw'umwimerere nk'inzira iganisha urubyiruko ku iterambere rirambye #rwanda #RwOT
Ikigo Agriprofocus gishamikiye kuri YALTA cyagaragaje ko ubuhinzi bw'umwimerere ari inzira yizewe ku rubyiruko rwifuza gutera imbere mu buryo burambye kandi butanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy'ibura ry'ibiribwa n'icyo kwangiza urusobe rw'ibinyabuzima. -
Inzu nziza cyane Kicukiro irimo byose irakodeshwa kuri macye #rwanda #RwOT
Iyi ni inzu nziza cyane ikodeshwa irimo n’ibikoresho imbere kandi bigezweho. Iri Kicukiro ikaba ifite ibyumba bitatu, ubwogero n’ubwiherero bubiri ndetse n’igikoni kigezweho cyo mu nzu. Iyi nzu irimo byose irakodeshwa amadolari 600. Uyishaka cyangwa ukeneye ibindi bisobanuro wahanagara 0788328340.




Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Inzu-nziza-cyane-Kicukiro-irimo-byose-irakodeshwa-kuri-macye
-
Nyanza: Batatu bakekwaho kwica umugore bamushinja kuroga batawe muri yombi #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwica umugore witwa Karwera Peruth ku wa 16 Ukwakira 2020, bamuziza ko ngo yaroze umugore w'umwe muri bo. -
Minisiteri ya Siporo yasabye Ferwafa gufata ingamba ku bibazo nk'ibya Rayon Sports biha siporo isura mbi #rwanda #RwOT
Umunyamamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yasabye Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) gushyiraho ingamba n'amategeko agena uburyo hakemuka ibibazo n'amakimbirane agaragara mu makipe bitagombereye kubanza guhesha isura mbi uru rwego. -
France: Umwarimu yishwe aciwe umutwe.Perezida Macron yavuze iki? #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ukwakira 2020, Umwarimu yishwe aciwe umutwe mu gace ko mu majyaruguru ashyira uburengerazuba mu nkengero y'umurwa mukuru wa Paris , nyuma yo kwereka abanyeshuri amashusho atavugwaho rumwe y'Intumwa Muhammad, nkuko bivugwa n'ibitangazamakuru byo mu Bufaransa.
Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yavuze ko ari 'igitero cy'iterabwoba cy'abiyitirira Isilamu'.
Perezida Macron yavuze ko uwo mwarimu yishwe kuko 'yigishije ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo' Uwo mwarimu wishwe bivugwa ko yari yeretse abanyeshuri amashusho atavugwaho rumwe y'Intumwa Muhammad.
Polisi yageze aho byabereye mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine. Uwagabye icyo gitero yishwe arashwe na polisi.
Bwana Macron yavuze ko uwo mwarimu utaratangazwa izina yishwe kuko 'yigishije ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo'.
Ari aho byabereye, Bwana Macron yagize ati: 'Ntabwo bazatsinda⦠Tuzagira icyo tubikoraho'
Uwagabye icyo gitero akoresheje icyuma, yishwe arashwe ubwo abapolisi bageragezaga kumuta muri yombi nyuma y'icyo gitero. Nta mwirondoro n'umwe we polisi y'Ubufaransa yari yatangaza.
Umugabo wari ufite icyuma kinini yagabye igitero ku mwarimu mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine, amuca umutwe.
Umupolisi yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ababibonye bumvise uwo wagabye igitero atera hejuru ngo 'Allahu Akbar', bivuze ngo 'Imana ni yo Nkuru'.
Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyatangaje ko uwo mwarimu yigishaga amateka n'ubumenyi bw'isi. Kivuga ko yari arimo yigisha ibijyanye n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo abihuza n'amashusho y'Intumwa Muhammad.
Ayo mashusho yamaganwe bikomeye n'abayisilamu bamwe na bamwe ubwo yatangazwaga n'ikinyamakuru Charlie Hebdo.
Amakuru avuga ko uwo mwarimu yari yasabye abanyeshuri b'abayisilamu gusohoka bakava mu cyumba cy'ishuri niba batekerezaga ko kuvuga kuri ayo mashusho byajyaga kubakomeretsa.
Muri iki gihe i Paris kandi hari kuburanishwa abacyekwaho kugaba igitero cyo mu mwaka wa 2015 cy'abiyitirira Isilamu, bagabye ku kinyamakuru cy'inkuru zo kunenga mu rwenya cya Charlie Hebdo. Cyagabweho icyo gitero kubera gutangaza amashusho atavugwaho rumwe y'Intumwa Muhammad.
Mu ntangiriro y'uku kwezi, ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko ababyeyi bamwe b'abayisilamu bafite abana kuri iryo shuri, bari binubiye icyemezo cy'uwo mwarimu cyo gukoresha amwe muri ayo mashusho mu kiganiro cyo mu ishuri kivuga ku rubanza ruregwamo abateye kuri Charlie Hebdo.
Igitero cyo mu mwaka wa 2015 ku kinyamakuru Charlie Hebdo, cyaguyemo abantu 12. Kuva icyo gihe Ubufaransa bwagiye bubamo ibikorwa by'urugomo by'abiyitirira Isilamu.
Polisi igeze aho byabereye mu mujyi wa Conflans-Sainte-Honorine
Source : https://impanuro.rw/2020/10/17/france-umwarimu-yishwe-aciwe-umutwe-perezida-macron-yavuze-iki/
-
U Buhinde: Yashyizwe mu buruhukiro bibeshye ko yapfuye bimuviramo urupfu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Nyakwigendera Balasubramanyam yabitswe ko yashizemo umwuka ku wa mbere w’iki cyumweru, amaze akanya gato agejejwe kwa muganga ariko umuganga wamubitse ntiyigeze avuga ikibazo yari yagize.
Uwo musaza yashyizwe mu buruhukiro ku wa mbere, bukeye ku wa kabiri abakozi bashinzwe gutwara imirambo igomba gushyingurwa babona arimo kunyeganyega bihutira kumuvanamo basanga akiri muzima, umuryango we uhita umwohereza ku bindi bitaro ariko aza gushiramo umwuka ku wa gatanu.
Umuyobozi w’ibitaro bya Guverinoma mu Mujyi wa Salem Dr Balajinathan, yabwiye BBC ko nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya kabiri ameze nabi cyane nyuma yo gukurwa mu buruhukiro akaza gushiramo umwuka azize ikibazo cyo mu bihaha.
Nyuma y’uko umuganga wikorera atangaje ko yashizemo umwuka ku wa mbere, umuryango we wajyanye umurambo mu rugo uhita utumaho abakodesha amasanduku akonjesha imirambo, kugira ngo bazinduke bamushyingura ku wa kabiri.
Umuyobozi wa Police muri ako gace, Senthil Kumar yabwiye itangazamakuru ko umuryango wa nyakwigendera utigeze werekana icyemezo cy’uko yitabye Imana gitangwa na muganga wemewe, ndetse bibaviramo gushinjwa uburangare bwaviriyemo umuntu kuhasiga ubuzima.
Abaganga ntibabashije kumenya uburyo nyakwigendera yamaze ijoro ryose mu buruhukiro ari mu isanduku ikonje ku rwego rwa nyuma, cyangwa se niba ibitaro byatangaje ko yashizemo umwuka bwa mbere na byo bizakorwaho iperereza.

-
IBUKA yishimiye ko Rwamucyo agiye gusubizwa imbere y'ubutabera #rwanda #RwOT
Umuryango Uharanira Inyungu z'Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, wishimiye ko abacamanza bo mu Bufaransa bategetse ko Dr. Rwamucyo Eugène yongera kugezwa mu rukiko rw'u Bufaransa akaburanishwa ku byaha bya Jenoside aho ubona ko hari icyizere ko ubutabera buzatangwa noneho. -
FERWAFA yavuze aho ibiganiro n’abaterankunga ba shampiyona bigeze n’igihe bazasinyira #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, ryemeje ko riri mu biganiro na kompanyi 2 kugira ngo zibe abaterankunga ba shampiyona mu myaka iri imbere ndetse ko amasezerano azasinywa vuba.
Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye inkuru y’uko FERWAFA iri mu biganiro n’uruganda rwenga inzoga rwa BRALIRWA kugira ngo ruze gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda ndetse n’ikigo cy’itangazamakuru cya RBA kugira ngo kizajye cyerekana shampiyona.
Mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yabaye uyu munsi, perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yavuze ko ibyo ari byo ndetse ibiganiro bisa n’ibyarangiye hasigaye gusinya.
Yagize ati“Nibyo ko hari ibiganiro byabayeho na BLARIRWA na RBA ndetse mu minsi iri imbere hari amasezerano azasinywa. BRALIRWA ni ukuza gutera inkunga shampiyona, hari byinshi twumvikanye ariko imibare(amafaranga) izamenyekana tumaze gusinya.”
Kuri RBA yagize ati“Na RBA twavuganye ku byo kwerekana shampiyona mu buryo butandukanye. Dufite uburyo tuzakorana niba hari isoko tuzanye rigomba kunyura mu mukino, hari ijanisha tuzabaha nabo nihagira iryo bazana hari icyo bazaduha. Bazerekana icyiciro cya mbere gusa.”
Yakomeje avuga ko nta gihundutse mu Cyumweru gitaha aya masezerano ari bwo azashyirwaho umukono.
Perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene avuga ko mu munsi mike amasezerano azasinywa