Category: Uncategorized

  • Abanyakigali bitabiriye Car Free Day banirinda Covid-19 (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 18 Ukwakira, abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo rusange imaze kumenyerwa ku izina rya Car Free day. Ni siporo yitabirwa n'ibyiciro by'abantu batandukanye yaba abana, abasore, inkumi n'abasaza.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-kigali-bitabiriye-car-free-day-birinda-covid-19-amafoto

  • Abanyakigali bitabiriye Car Free Day banirinda Covid-19 (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 18 Ukwakira, abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo rusange imaze kumenyerwa ku izina rya Car Free day. Ni siporo yitabirwa n’ibyiciro by’abantu batandukanye yaba abana, abasore, inkumi n’abasaza.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-kigali-bitabiriye-car-free-day-birinda-covid-19-amafoto

  • USA: Nyuma y’imyaka 67, umugore agiye kuzurizwaho igihano cy’urupfu #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 67, Lisa Montgomery agiye kuba umugore wa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wuzurijweho igihano cy’urupfu, dore ko uwaherukaga kwicwa hari mu 1953.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/usa-nyuma-y-imyaka-67-undi-mugore-agiye-guhanishwa-igihano-cy-urupfu

  • Gakenke: Abayobozi bahawe ukwezi kumwe abaturage bakaba bamaze kuzirika ibisenge mu kwirinda ibiza #rwanda #RwOT

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yahaye abayobozi batandukanye bo mu Karee ka Gakenke, igihe kingana n’ukwezi kumwe, abaturage bose bakaba bamaze kuzirika neza ibisenge by’inzu zabo, kugira ngo bizabafashe kugabanya ingaruka z’ibiza bikunze kwibasira aka Karere.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abayobozi-bahawe-ukwezi-kumwe-abaturage-bakaba-bamaze-kuzirika-ibisenge

  • Imbuto za Moringa ni nziza cyane ku buzima bw’umuntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu bindi byiza byo kurya imbuto z’igiti cya Moringa, harimo kuba zigabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru, bikanafasha n’ubuzima bw’umutima muri rusange, kuko hari indwara z’umutima ziterwa no kuba umuntu afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

    Imbuto z’igiti cya Moringa kandi zigabanya isukari mu maraso, ibyo bigatuma zifasha umuntu uzikoresha kuba atarwara diyabete.

    Imbuto za Moringa zigabanya ububabare ku bantu bakunda kubabara mu ngingo, kuko izo mbuto zigira ibyitwa ‘acides aminés’ na poroteyine bikomeza ingingo bikazigabanyiriza ububabare.

    Imbuto za Moringa kandi zigabanya ibinure bibi (cholesterol), ibyo bikarinda umuntu zimwe mu ndwara z’umutima ziterwa n’ibyo binure byinshi mu mubiri.

    Imbuto za Moringa kandi zifasha mu migendekere myiza y’igogora, kuko zikize cyane ku byitwa ‘fibres’, ibyo bituma inzira y’igogora ikora neza kandi ihorana ubuzima bwiza.

    Izo mbuto kandi ngo zifasha abantu bifuza gutakaza ibiro mu buryo bwiza, kuko zifasha mu kuvanaho ibinure biba byaturutse mu byo umuntu yariye ‘graisses saturées’, icyo izo mbuto zikora zirabicagagura, bigatuma umubiri ubikoresha bigasohoka, aho kugira ngo ubibike.

    Iyo ibyo binure bishotse ntibiba bikibonye uko byitsindigira mu mubiri, bigafasha umuntu gutakaza ibiro mu gihe abyifuza.

    Imbuto kimwe n’amavuta ya Moringa kandi bifasha mu gusukura amazi, nko ku bantu batabona amazi meza yo kunywa ngo bashobora kuvoma amazi adasukuye babona, nyuma bagashyiramo imbuto za Moringa zikayasukura bikabarinda indwara ziterwa n’amazi mabi.

    Kuri urwo rubuga kandi basobanura uko umuntu arya imbuto za Moringa, ngo ni ugutonora ukagera ku kantu k’umweru karimo imbere, ako ni ko karibwa. Ikindi si byiza kurenza utubuto 10 twa Moringa ku munsi. Umuntu ugitangira kurya izo mbuto ngo ashobora kumva zitamuryoheye, ariko uko agenda azimenyera akumva ziryoshye.

    Ikindi ngo si byiza kurya imbuto za Moringa mu gihe umuntu atagira icyo ashyira mu gifu, kuko zifasha igogora ry’ibyo umuntu yariye. Nta mugore utwite cyangwa wonsa ukwiriye kurya imbuto za Moringa. Umugore utwite we yemerewe kurya ibibabi bya Moringa.

    Imbuto za Moringa kandi ngo zongera imisemburo ku buryo ari byiza ku bagore bifuza gutwita ko bazirya.

    Ibyo byo kuba imbuto za Moringa zongera imisemburo ku bagore ndetse no gufasha abagabo mu buzima bw’imyororokere binemezwa na Mbonyi Alex, umuvuzi gakondo wemewe na Leta ucuruza imiti itandukanye ikomoka ku bimera.

    Avuga ko imbuto za Moringa zinafasha uruhu kumererwa neza, zigafasha abagore n’abakobwa bagira imihango ibababaza igakira, zigafasha abagira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru n’ibindi.

    Akamaro k’imbuto za Moringa mu kugabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru kandi byemezwa na Nirere Catherine ufite imyaka 41 y’amavuko, uvuga ko yagize ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru (High blood pressure), ngo yabimenye atinze atingiye kujya arwara akaremba, akababara umutwe cyane.

    Nyuma ngo agiye kwa muganga bamubwira ko afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru, ndetse bamuha n’amoko atatu y’imiti agomba kunywa mu minsi 30 nyuma agasubirayo kureba uko bimeze.

    Muri iyo minsi 30 arimo kuyinywa, ngo haje umuntu aho akorera, abona iyo miti anywa ku meza ye, amubwira ko na we yahoze ayinywa kubera ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije, ariko aza kumenya imbuto za Moringa kandi ziramufasha.

    Ni uko yazimurangiye kuko Nirere we atari asanzwe azi Moringa, ngo arazishakisha arazibona, atangira kuzirya uko babimubwiye aho yaziguze, na nyuma ya ya minsi 30 ntiyasubiye kureba indi miti kwa muganga, ahubwo hashize amezi abiri akoresha izo mbuto za Moringa yagiye kwa muganga kureba uko bimeze, bamubwira ko bimeze neza.

    Yagize ati “Nanjye nagiye niyumva ko meze neza, gusa njyayo ngo numve uko kwa muganga bambwira kuko nari nararetse imiti ntanabwiye abo tubana, ariko bakabona ntagitaka umutwe uhoraho bakibwira ko ari imiti, naho ari izo mbuto za Moringa nkoresha”.

    Gusa ngo ibyo ntibyabuza umuntu uzi ko afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije ko yajya kwa muganga, ariko n’izo mbuto za Moringa ngo zirafasha.

    Ku rubuga www.moringadoo.fr, bavuga ko ikintu cya mbere umuntu ugitangira kurya imbuto za Moringa abona gihindutse mu mubiri we, ari uko atongera kugira umunaniro ukabije, agasinzira neza nubwo yaba yakundaga kugira ikibazo cyo kubura ibitotsi.

    Ikindi bavuga kuri urwo rubuga, ni uko imbuto za Moringa uretse kuba zarinda umuntu kurwara diyabete, kumugabanyiriza ibinure bibi, kumwongerera imbaraga n’ibindi, ngo izo mbuto zikize cyane kuri za vitamine n’ubutare butandukanye bukenewe mu mubiri w’umuntu.

    Izo mbuto za Moringa ngo zigiramo ‘Zinc’, za vitamine A, B na C, zikigiramo ‘Fer’ nyinshi ikamurinda ikibazo cyo kugira amaraso make cyangwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi, ikindi kandi izo mbuto ngo zikora nka ‘antibiotique’ kuko zivura indwara zitandukanye.

    Ku rubuga https://remedes.ca/10-bienfaits-moringa/, bavuga ko Moringa ifasha ubwonko gukora neza, ikanakingira umuntu indwara ya ‘Alzheimer’ ijyana n’ibibazo by’ubwonko.

    Ikindi ngo ni uko Moringa ituma umwijima ugira ubuzima bwiza, ikarwanya za ‘microbes’, ikanomora ibikomere vuba ndetse inatuma imisatsi iba myiza kandi igakomera.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/imbuto-za-moringa-ni-nziza-cyane-ku-buzima-bw-umuntu

  • Nyabihu: Polisi yafashe uwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko gufatwa kwa Nsanzimana byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Ati “Abaturage bari bafite amakuru ko Nsanzimana akora inzoga zitujuje ubuziranege, barabitubwiye tujyayo dusanga koko akora izo nzoga. Byaje kugaragara ko atari ubwa mbere Nsanzimana afatwa akora ziriya nzoga”.

    Ku rubuga rwa Polisi bavuga ko ubwo abapolisi bageraga mu rugo kwa Nsanzimana basanze mu nzu ye harimo litiro 1,980 z’inzoga yari amaze gukora.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge bitewe n’uko zishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo ndetse no ku mutekano.

    Ati “Ibi ni byo duhora dukangurira abaturage, inzoga zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka ku buzima bw’umuntu no ku mutekano, ntabwo byemewe gukora ziriya nzoga. Abantu bakora ziriya nzoga bazikorana isuku nkeya ndetse n’ibyo bazikoramo ntabwo bizwi, bazikora bibwira ko tutabareba, ariko baribeshya kuko mu mikoranire myiza n’abaturage tuzajya tubafata”.

    CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru, anabasaba gukomeza ubwo bufatanye mu kurwanya ibyaha no kubikumira bitaraba.

    Yabagaragarije ko ibyaha byinshi bikunze kugaragara bijyanye no kurwana ndetse n’amakimbirane yo mu miryango akenshi bikorwa n’abanyoye inzoga zitujuje ubuziranenge.

    Si ubwa mbere muri aka Karere ka Nyabihu hagaragaye abakora inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko no mu ntangiriro z’uku kwezi hari undi muturage Polisi yari yafashe azikora.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyabihu-polisi-yafashe-uwakoraga-inzoga-zitujuje-ubuziranenge

  • Uko yahohotewe n’umugabo we mu gihe cya Guma mu rugo #rwanda #RwOT

    Kuva gahunda ya guma mu rugo yashyirwaho nk’imwe mu ngamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryazamuye ikigero ryariho bitewe ahanini n’uko abantu bose bari mu rugo, imwe mu miryango yari ifite amakimbirane yabonye umwanya wo kuganira no gushaka umuti, ariko hari n’ aho usanga ahubwo guma mu rugo yarabaye intandaro yo gukomeza ubwumvikane buke, guhangana, dore ko ntawavaga iruhande rw’undi, intonganya za buri kanya, gushakisha amakosa ku (…)

    Urugo

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4351

  • Nyabihu: Umugabo yafatanywe litiro hafi 2000 z'inzoga zitujuje ubuziranenge #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu, ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, aho ku wa 15 Ukwakira yafashe umugabo w'imyaka 38 akekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-umugabo-yafatanywe-litiro-hafi-2000-z-inzoga-zitujuje-ubuziranenge

  • Impamvu FERWAFA yateye utwatsi ubusabe bwa Rayon Sports bwo gukinisha abanyamahanga batanu #rwanda #RwOT

    Mu nama y'Inteko Rusange isanzwe y'abanyamuryango b'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru yabaye ku wa Gatandatu ku Gisozi, kimwe mu byari byitezwe ni ukongera umubare w'abanyamahanga ariko nta mwanya byahawe kugira ngo bifatweho umwanzuro ufatika.

    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/impamvu-ferwafa-yateye-utwatsi-ubusabe-bwa-rayon-sports-bwo-gukinisha

  • Guhosha inkongi ku musozi wa Kilimanjaro bikomeje kuba ihurizo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi irindwi umusozi wa Kilimanjaro ufashwe n’umuriro, kuri ubu kuwuzimya biracyari ihurizo rikomeye ahanini bitewe n’ubuhaname bwawo, umuyaga ndetse n’ibyatsi byumye biwugaragaraho ku bwinshi.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/guhosha-inkongi-ku-musozi-wa-kilimanjaro-biracyari-ihurizo