Category: Uncategorized

  • Umugore Boris Johnson ashinjwa guhonga amafaranga y'igihugu yemeye ko bagiranye umubano wihariye #rwanda #RwOT

    Umushoramari w'Umunyamerikakazi washinjwe kenshi kuba ihabara rya Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Jennifer Arcuri yemeye ko yagiranye n'uyu mugabo umubano wihariye ubwo yari Umuyobozi w'Umujyi wa Londres.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umugore-boris-johnson-ashinjwa-guhonga-amafaranga-y-igihugu-yemeye-ko-bagiranye

  • Umugore Boris Johnson ashinjwa guhonga amafaranga y’igihugu yemeye ko bagiranye umubano wihariye #rwanda #RwOT

    Umushoramari w’Umunyamerikakazi washinjwe kenshi kuba ihabara rya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Jennifer Arcuri yemeye ko yagiranye n’uyu mugabo umubano wihariye ubwo yari Umuyobozi w’Umujyi wa Londres.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/umugore-boris-johnson-ashinjwa-guhonga-amafaranga-y-igihugu-yemeye-ko-bagiranye

  • Marius Bison waretse kuba padiri kubera umuziki, yahimbye indirimbo ivuga ibigwi bya Bikira Mariya #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Jacques Marius Kamana [Marius Bison] waretse kuba umupadiri kubera urukundo rwa muzika, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ibigwi by’umubyeyi’ afasha abakirisitu kwizihiza ukwezi kwahariwe Bikira Mariya.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/gospel/article/marius-bison-waretse-kuba-padiri-kubera-umuziki-yahimbye-indirimbo-ivuga-ibigwi

  • Rubavu: Kutagira aho abarobyi bakorera bitera isuku nke ku isambaza baroba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abarobyi ba Rubavu babaye bitije inyubako zishaje
    Abarobyi ba Rubavu babaye bitije inyubako zishaje

    Abarobyi bo mu Karere ka Rubavu baroba isambaza mu mazi y’ikiyaga cya Kivu bazikurira mu mitego ku nkombe z’ikiyaga ahantu hahoze inyubako zishaje mu bihuru.

    Ni ahantu hataboneka isuku, nyamara ni ho abantu baza kugurira isambaza ku buryo zishobora kugira ingaruka ku bazigura, kuko nyuma yo kurangurwa batangira kuzizengurutsa mu baturage zigurishwa.

    Nubwo isambaza zitagira abahanga babyize bareba niba zifite ubuziranenge nk’uko bikorwa ku yandi matungo yabazwe, hakenerwa ko hagenzurwa isuku y’aho zitunganyirizwa.

    Semajeri Mussa ni umuyobozi wa COOPILAC, Koperative y’abarobyi igizwe n’abanyamuryango 120 mu Karere ka Rubavu na Rutsiro. Avuga ko ikibazo cy’aho gukorera bagifite, ariko batagihoranye kuko birukanywe aho gukorera bagahitamo gushoka ibihuru.

    Inkomoko yo kubura aho bakorera

    Bari bafite aho banikira isambaza none ubu batandika hasi
    Bari bafite aho banikira isambaza none ubu batandika hasi

    COOPILAC ‘Cooperative de pecheurs d’isambaza du lac’ yashinzwe mu mwaka wa 1995 iza kwegurwa ibikorwa bya project de peche birimo inzu zari ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Gisenyi.

    Izi nyubako zari zifite ibyumba bikonjesha isambaza n’amafi, ubwanikiro ndetse abarobyi bakorera mu cyahindutse Rutsiro bakazana isambaza i Gisenyi kuba ari ho bagurishiriza.

    Iyo Koperative yayobowe na Munyaburanga Leon uzwi ku mazina ya Ngando kuva mu 1995 kugera 2004, ikaba ifite umwenda wa miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda muri Banki y’Iterambere BRD, ndetse ibikorwa bya COOPILAC byatanzweho ingwate.

    Abashaka isambaza baba ari behsi ku nkombe z
    Abashaka isambaza baba ari behsi ku nkombe z’ikiyaga

    Ubuyobozi bwa COOPILAC buvuga ko bwananiwe kwishyura umwenda neza, maze umuzungu witwa James Towers wari utuye mu gihugu cya Canada aza mu Rwanda agurira umwenda COOPILAC, ariko bagirana amasezerano ko ahabwa nk’ingwate imitungo ya COOPILAC kugeza igihe bazarangiza kumwishyurira harimo no kumukodesha izo nyubako zabarirwaga amafaranga.

    Mu mwaka wa 2008, COOPILAC yaburanye n’uwari umuyobozi wayo Munyaburanga mu rubanza RP 133/06/RTG/Rbv, rwarangiye Koperative imutsinze asabwa kuyishyura miliyoni 120 ibihumbi 578 n’amafaranga y’u Rwanda 571.

    Munyaburanga yahise yigira hanze y’igihugu, abagize COOPILAC babura uwo bishyuza, ariko mu mwaka wa 2009 Nesongane Marina, umugore wa Munyaburanga arega COOPILAC umwenda bari bamurimo wa miliyoni 29 n’ibihumbi 400 ndetse urubanza ararutsinda, COOPILAC isabwa kwishyura, icyakora uwo umwenda watinze kwishyurwa wageze kuri miliyoni 77 n’ibihumbi 940.

    Abazishaka baba ari benshi bafite amakenga ko batazibona bose
    Abazishaka baba ari benshi bafite amakenga ko batazibona bose

    Nubwo umugabo wa Nesongane wahombeje COOPILAC asabwa kwishyura Koperative miliyoni 120, mu mwaka wa 2015 umugore wa Munyaburanga afatanyije n’umuhesha w’inkiko Sebahire Roger David bateje cyamunara ibikorwa bya Koperative byari mu ngwate na James Towers, maze bigurwa miliyoni 69 na Sibomana Eugene, mu gihe yari imitungo ifite agaciro ka miliyoni 300.

    Koperative yatangiye imanza, ndetse yirukanwa mu bikorwa by’aho itunganyiriza isambaza, none muri 2020 barakorera mu bihuru.

    Kuva 2015 abagize Koperative COOPILAC bavuga ko bagerageje gutakambira inzego zitandukanye kubera akarengane bahuye na ko kuko Munyaburanga wahombeje Koperative yagiye hanze y’igihugu badashobora kumukurikirana, umugore we Nesongane Marina ateza cyamunara ibikorwa byabo hamwe n’umuhesha w’inkiko Sebahire David Roger na bo bigira hanze y’igihugu, umutungo uva mu maboko ya Koperative ujya mu maboko ya Sibomana.

    Ahari ubwanikiro bw
    Ahari ubwanikiro bw’isambaza no kuzitunganya hashyizwe utubari

    Kwamburwa aho gukorera hamwe n’ibikoresho bikoreshwa mu kwita ku musaruro w’isambaza bituma kwita ku umusaruro w’isambaza mu Karere ka Rubavu na Rutsiro bidatera imbere nk’uko byagenze mu Karere ka Rusizi na Karongi, aho bageze ku rwego rwo kugurisha isambaza zumye n’iziseye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-kutagira-aho-abarobyi-bakorera-bitera-isuku-nke-ku-isambaza-baroba

  • Sitasiyo izacanira Ikibuga cy’Indege cya Bugesera n’ibihugu bituranye n’u Rwanda yamaze kuzura #rwanda #RwOT

    Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje yujuje sitasiyo y’amashanyarazi ya Bugesera, yari imaze igihe yubakwa ngo izacanire Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera ndetse inafashe mu guhanahana amashanyarazi hagati y’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sitasiyo-izacanira-ikibuga-cy-indege-cya-bugesera-n-ibihugu-bituranye-n-u

  • Sitasiyo izacanira Ikibuga cy'Indege cya Bugesera n'ibihugu bituranye n'u Rwanda yamaze kuzura #rwanda #RwOT

    Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) yatangaje yujuje sitasiyo y'amashanyarazi ya Bugesera, yari imaze igihe yubakwa ngo izacanire Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera ndetse inafashe mu guhanahana amashanyarazi hagati y'u Rwanda, Tanzania n'u Burundi.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sitasiyo-izacanira-ikibuga-cy-indege-cya-bugesera-n-ibihugu-bituranye-n-u

  • Gakenke: Abayobozi bahawe ukwezi kumwe abaturage bakaba bamaze kuzirika ibisenge mu kwirinda ibiza #rwanda #RwOT

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yahaye abayobozi batandukanye bo mu Karee ka Gakenke, igihe kingana n’ukwezi kumwe, abaturage bose bakaba bamaze kuzirika neza ibisenge by’inzu zabo, kugira ngo bizabafashe kugabanya ingaruka z’ibiza bikunze kwibasira aka Karere.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abayobozi-bahawe-ukwezi-kumwe-abaturage-bakaba-bamaze-kuzirika-ibisenge

  • Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo nshya ‘Ntacyantandukanya’ ayitura abomatanye na Yesu-VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuramyi Bosco wamenyekanye mu ndirimbo ‘Ibyo ntunze’ yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ntacyantandukanya’ ivuga ku muntu womatanye na Yesu Kristo, akiyemeza kwibera burundu muri ubu buzima kuko ari byo bimuha amahoro yo mu mutima.

    Aganira na InyaRwanda.com, Bosco Nshuti umuramyi ubarizwa mu itorero rya ADEPR akaba n’umwe mu baririmbyi ba New Melody choir, yavuze ko muri iyi ndirimbo ye nshya yamaze gushyira hanze, yashakaga kuvuga ko ntacyamutandukanya n’urukundo Yesu Kristo amukunda kuko yamuguze amaraso y’igiciro. Ati “Indirimbo yitwa NTACYANTANDUKANYA. Nashakaga kuvuga ko ntacyadutandukanya n’urukundo Kristo adukunda kuko yatuguze amaraso y’igiciro cyinshi, rero abamumenye barashinganye kandi ntacyabakura muri Kristo”.

    Bosco Nshuti akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Ibyo ntunze, Umutima, Utuma nishima, Uranyumva, Isaha y’Imana, Ngoswe n’ingabo, Inyembaraga, Wuzuye ibambe, Uwambitswe, n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel. Indirimbo ye ‘Ibyo ntunze’ niyo yamumenyekanishije cyane. Yitabiriye ibitaramo n’ibiterane bitandukanye. Muri uyu mwaka wa 2020 ari mu bahanzi bari gukora cyane, no muri ibi bihe bya Covid19.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘NTACYANTANDUKANYA’ YA BOSCO NSHUTI

    Source: Iyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Bosco-Nshuti-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-Ntacyantandukanya-ayitura.html

  • Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k'urwego rw'ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n'ubusazi butangaje #rwanda #RwOT

    Iyo usomye ibinyamakuru by'urwego rw'ubutasi muri Uganda, CMI iyoborwa n'uwitwa Generali Abel Kandiho, wibaza niba ababyandika badafite ikibazo mu mutwe, kuko urwango bafitiye u Rwanda rwonyine rutagombye gutuma bavuga amahomvu n'ibihimbano bigaragaza ubuswa bwinshi.

    Urugero rwa hafi, ni ibyatangajwe n'ikitwa Chimpreports, aho kivuga ngo..' mu mwaka wa 2014 Ambasaderi Vincent Karega (ubu uhagarariye uRwanda muri RDC), yirukanywe shishi itabona muri Afrika y'Epfo, aho yari ahagarariye uRwanda' Iki ni ikinyoma giteye isoni, kuko Ambasaderi Karega yahagarariye uRwanda muri Afrika y'Epfo kuva muw'2011 kugeza muw'2019 ahamagariwe ubundi butumwa. Ntiyahawe amasaha 72 ngo abe yavuye Pretoria nk'uko aba bamamazabinyoma babivuga, ahubwo yari ashoje inshingano ze neza, ndetse mbere yo kugaruka mu Rwanda abategetsi ba Afrika y'Epfo baramushimira, banamusezeraho neza mu cyubahiro kimukwiriye.

    Chimpreports ntiyagarukiye aho, kuko yahimbye inyandiko yitiriwe uwahoze akuriye urwego rw'ubutasi muri RDC, Nyakwigendera Delphin Kahimbi. Iyo baruwa itarigeze ibaho na rimwe, ngo yasabaga Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, kutemera kwakira Vincent Karega nka Ambasaderi uhagarariye u Rwanda I Kinshasa. Icya mbere, iyi baruwa iba mu bitekerezo bya Gen Kandiho na Museveni gusa, yitiriwe umuntu wapfuye, kuko nyine adahari ngo abanyomoze. Icya kabiri, ntaho byabaye ko ukuriye urwego rw'iperereza aha amabwiriza umukuru w'igihugu cyane cyane mu bijyanye na dipolomasi.Icya gatatu, ibaruwa y'ibanga(confidential letter), yandikiwe umukuru w'igihugu, niwe ishyikirizwa wenyine kandi ntitangwaho kopi 6, nk'uko iki gihimbano kibigaragaza!!

    Ambasaderi Karega akigera muri RDC inyangabirama zavugije induru ngo niyirukanwe muri Kongo, kubera ko yari yagaragaje ibinyoma zirirwa zibeshyera uRwanda. Perezida Tshisekedi yabyimye amatwi,kuko azi neza aho ukuri kuri.

    Abasesenguzi bahamya ko imyitwarire igayitse y' ubutegetsi bwa Uganda yerekana ko buri mu batishimiye umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda na RDC. Impamvu umuntu akaba yayishakira ku bintu nka 3, uretse ko ari na byinshi kurushaho. Icya mbere, Perezida Tshisekedi akimara gutorwa yatangiye ibikorwa byo guhashya imitwe yitwara gisirikari iri ku butaka bwa RDC, ndetse inatakaza abarwanyi batabarika. Muri iyo mitwe harimo ishyigikiwe ikanaterwa inkunga na Uganda, nka FDLR, RNC,FLN, CNRD, RUD-Urunana n'abandi bicanyi bahora bashaka kugirira nabi u Rwanda. Icya kabiri, kuba u Rwanda na RDC bibanye neza bitera ishyari ubutegetsi bwa Uganda, by'umwihariko Perezida Museveni ubwe, kuko yumvaga Perezida Tshisekedi yajya mu mateshwa ya 'munyangire', akayoboka politiki y' inzangano nk'iya Kabila yasimbuye na Museveni ushaje wanduranya. Icya gatatu, Perezida Museveni yababajwe n'itsindwa ry'uwitwa Martin FAYULU,yifuzaga ko yaba Perezida wa RDC akajya amukoresha ibyo ashaka,birimo gusahura umutungo wa Kongo, no guhungabanya umutekano w'uRwanda.

    Ni nayo mpamvu za Chimpreports zirirwa zamamaza ubuswa n'ubusazi bwa Fayulu, wasaranye ibitutsi no gusiga icyaha ku Rwanda , kugera n'aho yemeza ko rushaka 'komeka' Minembwe ku butaka bwarwo. Ariko se utagera we ntanagereranya?! Niba Minembwe iri mu bilometero bisaga 500 uvuye ku mupaka w'uRwanda na RDC, umuntu atekereza ate ko u Rwanda rwifuza 'komeka' Minembwe ku butaka bwarwo?!!.Erega za Chimpreports zikajyaho zikogagiza ngo Martin Fayulu ni umunyapolitiki w' igitangaza.

    Uko byagenda kose, gusebanya kw'ibinyamakuru bya CMI ntibizakuraho ishema n'ijambo u Rwanda rufite ku rwego rw'isi. Aho guta umwanya byenyegegeza urwango, byagombye kumenya impamvu shebuja Museveni afatwa nk' inkundamugayo itakigira ibitegerezo mu ruhando rw'amahanga.

    The post Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k'urwego rw'ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n'ubusazi butangaje appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibinyamakuru-bikorera-mu-kwaha-kurwego-rwubutasi-rwa-uganda-bikomeje-gusebya-u-rwanda-mu-buswa-nubusazi-butangaje/

  • USA: Nyuma y'imyaka 67, umugore agiye kuzurizwaho igihano cy'urupfu #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 67, Lisa Montgomery agiye kuba umugore wa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wuzurijweho igihano cy'urupfu, dore ko uwaherukaga kwicwa hari mu 1953.

    Source : https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/usa-nyuma-y-imyaka-67-undi-mugore-agiye-guhanishwa-igihano-cy-urupfu