Category: Uncategorized
-
Ibyo wamenya ku rwego rugiye kujya rutahura iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba mu Rwanda #rwanda #RwOT
U Rwanda ruheruka gushyiraho Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari (Financial Intelligence Centre, FIC), ruhabwa intego nyamukuru zo gukora ubutasi ku mari hagamijwe kurwanya iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi kimwe n’ibyaha bifitanye isano na byo. -
Ibikwiriye kwitabwaho mu gihe abanyeshuri bitegura gusubira ku mashuri #rwanda #RwOT
Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, abanyeshuri bahise basabwa gutaha nk’imwe mu ngamba yo gufasha mu kubarinda icyorezo. Ubu hashize amezi hafi arindwi abanyeshuri batabonana na mwarimu imbonankubone ku mashuri. -
Uganda: Abantu bitwaje intwaro bashimuse abarobyi 16 babajyana muri Congo #rwanda #RwOT
Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro ku wa Gatandatu bashimuse abarobyi 16 bo muri Uganda babasanze ku Kiyaga cya Albert babajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. -
ADEPR mu cyerekezo gishya: Ibintu 10 abayobozi bashyizweho na RGB bakwiye kwirinda #rwanda #RwOT
ADEPR imaze imyaka isaga 80 ikorera ku butaka bw’u Rwanda; yareze benshi baracuka, ubu abayoboke bayo barenga miliyoni ebyiri mu gihugu. -
Ibyo wamenya ku rwego rugiye kujya rutahura iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba mu Rwanda #rwanda #RwOT
U Rwanda ruheruka gushyiraho Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari (Financial Intelligence Centre, FIC), ruhabwa intego nyamukuru zo gukora ubutasi ku mari hagamijwe kurwanya iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry'intwaro za kirimbuzi kimwe n'ibyaha bifitanye isano na byo. -
Uko Odette ufite Hotel yihanganiye umukozi mu gihe cya Covid-19 #rwanda #RwOT
Hotel ya Nyiramongi Odette iri mu Karere ka Rubavu izwi nka “Paradise Malahide” imwe mu zikunzwe kubera kwegera amazi, gukoresha ibikoresho gakondo bikundwa n’abashaka kumenya umuco nyarwanda no kugira ikirwa benshi bakunda kuruhukiraho iyo basuye umujyi wa Gisenyi.
Kubera gukundwa n’abamugana amaze kwagura ibikorwa bya Hotel ye, uretse iyubatse ahazwi nka Brasserie amaze kubaka iyindi ahitwa Busoro naho hitegeye amazi kandi hatuje kurusha mu mujyi wa Gisenyi.
Uko akundwa n’abamugana niko (…)– Ibikorwa

-
Nziza Désiré yakoze ubukwe n’umukobwa utari umuhanzikazi Natacha babyaranye -Amafoto #rwanda #RwOT
Uyu muhanzi asanzwe afite umwana w’imfura yabyaranye n’umuhanzikazi wo mu gihugu cy’u Burundi, Natacha Ngendabanka, babyaye muri za 2005.
Kuri ubu umwana wa Nziza afite imyaka 15, ndetse akaba agira isabukuru y’amavuko imwe na Papa we.
Nziza avuga ko uyu muhanzikazi Natacha babyaranye amushimira kuko yareze uyu mwana ariko badashobora kubana kuko nawe afite uwe mugabo, yubatse ari nayo mpamvu Nziza agiye gushaka umugore nawe akagira umuryango.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yahishuye ko imihango y’idini yarangiye ndetse basigaye gusezerana imbere y’amategeko mu birori bizaba ku wa 13 Ugushyingo 2020.
Nziza Désiré aherutse kubwira itangazamakuru ryo mu gihugu cy’u Burundi, ko umwana we yabyaranye na Natacha aramutse amumuhaye yazamujyana muri Amerika bakajya kubana.
Nziza Désiré ni umuhanzi wakunzwe cyane mu Burundi mu myaka ya 2004 kuzamura, indirimbo Kula Kulipa ikaba iri mu zamumenyekanishije cyane muri aka karere.
Ni umuvandimwe mukuru w’umuhanzi Dr Claude wanamuteraga inkunga mu bikorwa by’umuziki we, ariko yaje gucumbagira mu muziki bitewe no kwinjira mu bindi bikorwa bibyara inyungu (ubushabitsi) no kwita ku muryango we.
Umuhanzikazi Natacha Ngendabanka wabyaranye na Nziza , ubu umwana wabo afite imyaka 15
Nziza Desire yasezeranye n’umugore witwa Bijoux

-
Ubu Google yagufasha gushakisha indirimbo ikuri mu mutwe ariko utibuka amagambo yayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ubwo buryo bushya bwo gushakisha, ubu buri mu bigize ‘Google’s mobile app’ na ‘Google Assistant’, aho ujya gushakisha indirimbo runaka yandika mu Cyongereza ati, “what’s this song” (ariko yabanje kwandika ngo “Hey Google” aho kuri (first Google Assistant) nyuma agatangira gusigimba, kuvugiriza cyangwa kuririmba mu masegonda 10-15.
Iyo google imusubije, imuha indirimbo zitandukanye zishobora kuba zirimo iyo yariho ashakisha, bijyanye n’uko yashakishije.
Nk’uko ikigo cya ‘Google’ cyabitangaje, ubwo buryo bushya bwo gushakisha buzaba buboneka mu Cyongereza kuri ‘iOs’ ya Apple ndetse no mu zindi ndimi zirenga makumyabiri kuri ‘Google’s Android mobile platform’.Ntibisaba ko ushakisha aba yakoze ibihura n’indirimbo neza neza kugira ngo ubwo buryo bushya bwa google bwemere gukora.
CNN yanditse kuri ubwo buryo bwo gushakisha indirimbo uhereye ku gusigimba, ivuga ko icyo atari igitekerezo gishya, kuko hasanzweho ikizwi nka ‘SoundHound’, gusa ngo ni uburyo bushya kuri google, bwifashisha porogaramu isesengura ijwi ry’usigimba (aririmba cyangwa avugiriza), ikarihindura ku buryo rishobora kugereranywa n’indirimbo ziriho zibitswe mu buryo bw’ikoranabuhanga, bakabona indirimbo isa n’iryo jwi.
Aparna Chennapragada, Umuyobozi Mukuru wungirije w’ikigo cya Google ari na we watangaje itangira ry’ubwo buryo bushya bwo gushakisha kuri google, yavuze ko buzakoreshwa n’abantu benshi cyane, kuko n’ubundi ngo usanga abantu babaza Google ngo iyo ndirimbo ni iyihe irimo gucurangwa, inshuro zigera hafi kuri miliyoni 100 buri kwezi.
Ikigo cya Google cyasobanuye ku rubuga https://blog.google/products/search/hum-to-search, ko umuntu wese azi ukuntu bitesha umutwe kumva hari indirimbo udashobora kwibuka izina cyangwa amagambo ayigize, nyamara uyumva mu mutwe wawe.
Google rero ikaba yiyemeje gufasha umuntu uhuye n’icyo kibazo, ikamufasha gushakisha indirimbo nubwo yaba atibuka amagambo yayo cyangwa uwayiririmbye.
Kuri urwo rubuga Google itangaza ko ubu umuntu ashobora gusigimba, kuvugiriza cyagwa kuririmba (ijwi ry’indirimbo) indirimbo runaka, Google ikamufasha kuyishakisha.
Icyo umuntu akora, akanda ahanditse ngo ‘Search a song’ (shakisha indirimbo). Agatangira gusigimba kuko aba atazi amagambo y’iyo ndirimbo cyangwa atayibuka, akabikora mu masegonda 10-15, ariko yabanje kwandika ati, “Hey Google, what’s this song”.
Google itangaza kandi ko ifite gahunda yo kuzashyira ubwo buryo mu ndimi nyinshi, kuko ubu ngo ubwo buryo buraboneka mu Cyongereza kuri ‘iOS’ no mu zindi ndimi zisanga 20 kuri Android.
Google kandi ivuga ko kugira ngo umuntu yumve imikorere y’ubwo buryo bushya bwo gushakisha, yabigereranya n’igikumwe cy’umuntu ‘fingerprint’, kuko ngo buri mu ntu ku isi agira igikumwe kihariye.
Ijwi ry’indirimbo cyangwa se ‘melody’ rifatwa nk’igikumwe cyayo. Google ivuga ko buri ndirimbo igira ibiyiranga byayo byihariye. Google ngo yashyizeho uburyo butuma imashini ifite ubushobozi bwo guhuza ijwi ry’usigimba, uvugiriza cyangwa uririmba n’indirimbo nyayo.

-
COVID-19 yamwagishije uburyo bushya bwo gukora #rwanda #RwOT
Bazubagira Immaculée umubyeyi w’abana batatu, avuga ko yashatse uburyo bwo gutunga umuryango atambutse umupaka. Ni Mu gihe benshi mu bagore bo mu karere ka Rubavu bari basanzwe bakorera mu mujyi wa Goma imipaka yafunze bagahagarika imirimo ubuzima bugasubira inyuma, Ubusanzwe umupaka muto uhuza imijyi ya Goma na Gisenyi ukoreshwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 50 ku munsi bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.
Bazubagira ni umwe mubagore bari basanzwe bakora akazi ko kwambukana (…)– Ubuhamya

-
Marius Bison waretse kuba padiri kubera umuziki, yahimbye indirimbo ivuga ibigwi bya Bikira Mariya #rwanda #RwOT
Umusore witwa Jacques Marius Kamana [Marius Bison] waretse kuba umupadiri kubera urukundo rwa muzika, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ibigwi by'umubyeyi' afasha abakirisitu kwizihiza ukwezi kwahariwe Bikira Mariya.