Category: Uncategorized
-
Kenya: Umugabo yiyahuye nyuma yo gushyirwa ku nkeke n'ikigo gitanga inguzanyo #rwanda #RwOT
Umugabo w'imyaka 30 witwa Solomon Ayindi, yiyahuye nyuma yo gushyirwa ku nkeke n'ikigo gitanga inguzanyo mu buryo bw'ikoranabuhanga. -
Kayonza: Hari gushakishwa abagabo babiri bahingaga urumogi mu mirima yabo #rwanda #RwOT
Inzego z’umutekano zo mu Karere ka Kayonza ziri gushakisha abagabo babiri bahingaga urumogi mu mirima yabo byamenyekana bakarurandura, ubuyobozi bugasanga hasigaye ibiti bitandatu muri buri murima. -
Ubuhamya: Najyanye ibiyobyabwenge mu rusengero Imana iramvumbura, ndakizwa! #rwanda #RwOT
Fady Ghobrial , ni umukristo mu itorero ry’Ababatisita unakorera umurimo w’ivugabutumwa muri Havard Univeristy muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yabanje kuba umunyedini w’umu Orotodogisi, yari yarabaswe n’ubusambanyi, kuba mu bigare, yari imbata y’ibiyobyabwenge kugeza n’aho atatinyaga kubyinjirana mu rusengero. Mu buhamya bwe nkuko Christianity.com yabyanditse, Fady yahamije uko yiyeguriye Yesu muri aya magambo:
Navukiye mu muryango w’ababyeyi b’abanyedini cyane mu 1990 i Cairo. Mfite iminsi 40 y’amavuko, nabatijwe inshuro eshatu nkuko umugenzo w’ab’orotodogisi wari uri.
Gukurira mu mwuka w’idini bisiga ikimenyetso ku bugingo bw’umuntu ubuziraherezo. Ndacyibuka ibyo niberagamo nk’akamenyero, nagirga igihe cyo kwatura , nkajya muri penetensiya ngo nongere ngirane ubusabane n’Imana. Ibyo byose n’ubwo nabikorga, ntibyambuzaga kuguma muri kamere yanjye yakera.
Mu 2002, umuryango wanjye wimukiye muri Amerika. Imyaka namaze mu mashuri yisumbuye yarangoye cyane, yambereye ingorabahizi: Tekereza kugerageza kubaka ubucuti, nk’umwana wari umwimukira aho utaravugaga Icyongereza. Umuryango wanjye wakomeje kwitabira ibikorwa bya orotodogisi , ariko njye mu mutima wanjye nahise numva ndambiwe iby’idini.
Igihe nageraga mu mashuri yisumbuye, ibyo kwizera byankamutsemo ku buryo nahise mpinduka ngira indi myitwarire idasanzwe idashingiye ku idini.
Amashuri yisumbuye yampaye amahirwe yo gutemberana n’inshuti nari maze kunguka, ariko yari amahirwe mabi kuko nibwo natangiye kubatwa n’ibiyobyabwenge. Nyuma yuko mbonye uruhushya rwo gutwara imodoka , najyaga ahantu hose nshatse, kandi nkakora ibyo nshatse. Bidatinze, ninjiye mu buzima bwo kwishimisha, gusambana, no kunywa ibiyobyabwenge kuburyo bukabije.
Ibintu byageze kure biba bibi, kuburyo amaherezo nisanze nshuruza n’ibiyobyabwenge. Icyambabaje kurushaho muri byose, ni ingaruka byagize kuri murumuna wanjye Joe, wigaga mu mashuri yisumbuye , nyuma nawe waje kwisanga muri uwo mwijima nanyuzemo, byose bitewe n’ingeso zanjye mbi.
Ndacyibuka ko hari ubwo natashye igicuku, mama yari maso arimo gutakambira Imana kandi yinginga Yesu ngo ankize. Nyuma yaho, nashyize ubwenge ku gihe menya ko mu gihe narimo mpunga Imana, yakoreshaga abandi ngo nyigarukire.
Inshuti yanjye magara, George wari inkingi ya mwamba mubo twafatanyaga gukora byaha, yatangiye kujyana mu rusengero na murumuna we Marc. Aha hari mu itorero ry’Ababatisita b’Abarabu , i Boston. Nibwo najye banshishikarizaga kwifatanya nabo. Ntabwo byari nko muri Orutodogisi, kuko nagize ubwoba bwinshi ubwo bandarikiraga gusura itsinda ryo muri iryo torero.
Icyakora Marc we ntiyahwemye kujyana buri wa gatanu nimugoroba, mu masengesho. Twajyanaga na Joe murumuna wanjye mu modoka ye nziza. Marc yanjyanye muri urwo rusengero umwaka urenga. Rimwe na rimwe numvaga binyuranyije n’ubushake bwanjye, ariko yabikoze kugeza ubwo nanjye nageze kukigero cyo kwijyanayo.
Mu itorero ry’ Ababatisita b’Abarabu, nahasanze itandukaniro ry’abakristo. Abantu baho bakunda Imana babikuye ku mutima, ni abagira neza kandi ntabwo bagiri uburyarya. Mu byukuri barankunze kandi banyakiriye neza. Muri icyo gihe njye na murumuna wanjye twakiriwe mu istinda ry’urubyiruko mu rusengero. Ubwo umugore wari kuzaba mabukwe yarimo asenga , anasoma Bibiliya hamwe na mama kuri terefone, natangiye kumva amahoro mu rugo.
Mu mpera z’umwaka wa 2008, umuryango wanjye wose wari umaze kuza mu i torero ry’Ababatisita. Papa yatangiye kwemera Bibiliya yacu ashishikazwa cyane no kwiga igitabo cy’Abaheburayo. Nubwo mu itorero nagaragaraga nk’ukunzwe kandi nizerwa, nakomeje kubatwa no gukoresha ibiyobyabwenge. Nari nkeneye Yesu.
Muri Nyakanga 2009, mu mpeshyi hagati y’umwaka wa mbere n’umwaka wa kabiri niga muri kaminuza, papa yampatiye kujya mu giterane cyateguwe n’itorero kuya 4Nyakanga. Nagiyeyo nsetibirenge, maze nitwaza ibiyobyabwenge kugira ngo bimfashe muri iyo minsi nzaba ndiyo. Ntabwo nitaye kubyavugirwaga aho mu giterane, ariko iyo Imana igushaka ntaho wayicikira.
Muri icyo giterane, numvishe ubutumwa bwiza n’amatwi mashya. Numvishe ko Imana inkunda cyane, nsobanukirwa ko yohereje Yesu ngo apfe kubw’ibyaha byanjye. Kandi nasobanukiwe ko kubwo kwizera Yesu, ibyaha byanjye byose byari kubabarirwa. Namenye ko Imana integereje ngo ingirire neza, ko ngomba kwiyegurira Yesu.
Numvishe urugamba mu mutima wanjye, no kwibaza byinshi: Nigute Imana ishobora kumbabarira ibyaha byanjye byose? . Nigute yambabarira njye ntashobora kubabarira? Muri icyo gihe nabuze ubushobozi bwo gusobanukirwa imbabazi nyinshi z’Imana, n’ubuntu bwayo butagira akagero. Ntayandi mahitamo nari mfite atari ukwiyegurira Yesu. Nabonye ko ibyo Yesu yakoze byari bihagije kugira ngo anyeze ibyaha byanjye mpinduke mushya.
Nongeye kuvuka muri ako kanya ubwo nabonaga ubutunzi butagira akagero buri mu kwizera Yesu. Yoo, mbega umunsi wari mwiza kuri jye! Icyo giterane cyahinduye ubuzima bwanjye ubuziraherezo. Ibyishimo byanjye byikubye kabiri, kuko murumuna wanjye Joe nawe yakiriye Yesu muri icyo giterane. Murumuna wanjye ubu ni umushumba mu itorero ryacu.
Ubwo twavaga mu giterane na Joe murumuna wanjye, twaravuze tuti: Ntidushobora gusubira inyuma. Ababyeyi bacu barishimye, bishimiye abahungu babo babiri bavuye mu giterane bahinduwe bashya na Yesu.
Izindi mpinduka zikomeye zambayeho kandi ku buryo bwihuse, ni uko natangiye gukora umurimo w’Imana mu rusengero mfatanya n’itsinda ryo kuramya mu rubyiruko rwaho. Nibwo nanahuye n’umugore wanjye, wari ugize iryo tsinda anayobora kuramya muri urwo rusengero. Nabonye abajyanama beza bamfashije kwinjira mu muhamagaro wanjye. Nabonye uburyo bwo kwiga amasomo ya Teworojiya, ntangira gukura mu buryo bw’Umwuka mpabwa umugisha n’Imana.
Ubuzima bwanjye uyu munsi ni ubuhamya bw’ineza y’Imana, n’ubwiza n’ubuntu byayo. Nahinduriwe ubuzima na Yesu . Buri gihe nzirikana cyane ko ubuzima bwanjye bwahindutse nyuma y’imyaka 11 mpuzagurika. Ubu ndashima Imana ko yandokoye. Urakoze Yesu ko wangize uw’agaciro, ntari imfabusa.
Source: Christianity.com
Source : https://agakiza.org/Najyanye-ibiyobyabwenge-mu-rusengero-Imana-iramvumbura-ndakizwa.html
-
Nziza Désiré yakoze ubukwe #rwanda #RwOT
Nziza Désiré wamamaye cyane mu muziki binyuze mu ndirimbo zakunzwe yagiye ahanga nka 'Kula Kulipa, 'Ni Umuyabaga' n'izindi yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Inarukundo Bijoux.Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/nziza-desire-yakoze-ubukwe
-
Amerika igiye gutanga igihano cy' urupfu ku mugore wishe mugenzi we akamusatura inda agashimuta umwana we #rwanda #RwOT
Amerika igiye gushyira mu bikorwa igihano cy'urupfu ku mugore ufungiye muri gereza yo ku rwego rwa leta, bwa mbere kigiye guhabwa umugore mu myaka igera kuri 67 ishize, nkuko byavuzwe n'ibiro by'ubutabera by'iki gihugu.
Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka wa 2004, umugore witwa Montgomery yatwaye imodoka ava muri leta ya Kansas ajya mu rugo rwa Bobbie Jo Stinnett, muri leta ya Missouri, bivugwa ko agiye kugura ikibwana cy'imbwa, nkuko itangazo ry'ibiro by'ubutabera by'Amerika ribivuga.
Iryo tangazo rigira riti:
'Amaze kugera imbere mu rugo, Montgomery yibasiye Stinnett â” wari utwite inda y'amezi umunani â” aramuniga kugeza ataye ubwenge'.
Rikomeza riti:
'Akoresheje icyuma cyo mu gikoni, Montgomery yahise agitera mu nda ya Stinnett, bituma atongera kugarura ubwenge'.
'Hakurikiyeho kugundagurana, nuko Montgomery aniga Stinnett kugeza apfuye. Montgomery yahise akura umwana mu mubiri wa Stinnett, uwo mwana aramutwara, ndetse agerageza kujijisha ko ari uwe bwite'.
Mu mwaka wa 2007, inteko y'abacamanza yasanze ko Montgomery ahamwa n'icyaha cyo gushimuta cyo ku rwego rwa leta cyavuyemo urupfu.
Nuko iyo nteko â” nta n'umwe uvuyemo â” imukatira igihano cy'urupfu.
Biteganyijwe ko Montgomery, w'imyaka 52, aterwa urushinge rw'ingusho ku itariki ya 8 Ukuboza 2020.
Ariko abanyamategeko ba Montgomery bavuga ko akiri umwana yagize kwangirika k'ubwonko kubera gukubitwa, ndetse ko atameze neza mu mutwe, ko rero adakwiye guhabwa igihano cy'urupfu.
-
Hari gukorwa iki ngo urubyiruko ruba hanze rwigishwe kugendera kure amacakubiri? #rwanda #RwOT
Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Muhire Louis Antoine, yatangaje ko urubyiruko rukwiriye kugira uruhare mu gusoma no kwandika amateka y’u Rwanda mu rwego rwo gutanga amakuru nyayo ku bakoresha murandasi nk’umwe mu miyoboro wifashishwa cyane n’abashaka kubiba amacakubiri. -
Nziza Désiré yakoze ubukwe #rwanda #RwOT
Nziza Désiré wamamaye cyane mu muziki binyuze mu ndirimbo zakunzwe yagiye ahanga nka ‘Kula Kulipa, ‘Ni Umuyabaga’ n’izindi yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Inarukundo Bijoux.source https://igihe.com/imyidagaduro/article/nziza-desire-yakoze-ubukwe
-
Hari gukorwa iki ngo urubyiruko ruba hanze rwigishwe kugendera kure amacakubiri? #rwanda #RwOT
Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Muhire Louis Antoine, yatangaje ko urubyiruko rukwiriye kugira uruhare mu gusoma no kwandika amateka y'u Rwanda mu rwego rwo gutanga amakuru nyayo ku bakoresha murandasi nk'umwe mu miyoboro wifashishwa cyane n'abashaka kubiba amacakubiri. -
Uganda: Abantu bitwaje intwaro bashimuse abarobyi 16 babajyana muri Congo #rwanda #RwOT
Abantu bataramenyekana bitwaje intwaro ku wa Gatandatu bashimuse abarobyi 16 bo muri Uganda babasanze ku Kiyaga cya Albert babajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. -
Ibikwiriye kwitabwaho mu gihe abanyeshuri bitegura gusubira ku mashuri #rwanda #RwOT
Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, abanyeshuri bahise basabwa gutaha nk'imwe mu ngamba yo gufasha mu kubarinda icyorezo. Ubu hashize amezi hafi arindwi abanyeshuri batabonana na mwarimu imbonankubone ku mashuri.