Category: Uncategorized
-
Uko Dr Sherti wafungiwe kuba icyitso yavuye mu gipadiri cyari cyuzuyemo ivangura #rwanda #RwOT
Dr Epimaque Sherti yamaze imyaka 12 irenga ari Umusaserodoti, yahawe Ubupadiri ku wa 2 Kanama 1987 aza gufata icyemezo cyo kubuvamo tariki 30 Ugushyingo 1999, bitewe n’ivangura yahuraga naryo no gutereranwa n’abari abayobozi be. -
Umuraperi P Diddy yashinze ishyaka #rwanda #RwOT
Umuraperi w'Umunyamerika, Puff Daddy [Sean John Combs], yatangaje ashyigikiye Joe Biden ndetse anatangiza ishyaka rishyira imbere inyungu z'abirabura.Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/umuraperi-p-diddy-yashinze-ishyaka
-
Resolutions of the 2020 FERWAFA Ordinary General Assembly #rwanda #RwOT
Rwanda Football Federation (FERWAFA) met in its Ordinary General Assembly on 17/10/2020 at Dove Hotel in Gasabo District.
The FERWAFA Secretary General proceeded to call the roll in English alphabetical order. All 55 members of FERWAFA were present.
The President opened the Ordinary General Assembly that would normally have taken place in May but for unprecedented times we are facing with this Covid-19 pandemic, he thanked the members for their commitment in attending this meeting during this challenging time our country is fighting Covid-19. This situation affected our competitions in all categories, it was only possible to hold the General Assembly today. He thanked FIFA, CAF for their Covid-19 Financial Support, UAP for their food donation for the Members of the Federation and wished everyone a successful meeting.
Below are the resolutions of the General Assembly:
1. Member associations of Rugende WFC, Mukura VS & L and VISION FC were approved to control the minutes of the General Assembly.
2. After reviewing the minutes of the preceding Ordinary General Assembly of May 2019 and the Extraordinary General Assembly of December 2019. The General Assembly adopted both minutes with a unanimous vote.
3. The General Secretary presented the Activity report which covered activities done by FERWAFA from May 2019 to August 2020 in technical development, Competitions, Marketing and communications as well refereeing. A video presenting the highlights of 2019-2020 activities was shown. The presented FERWAFA activity report was approved by a unanimous vote.
4. After the presentation of the audited financial statements for the financial year 2019 by GPO Partners Rwanda Ltd, a professional audited firm and FERWAFA Audit Committee, the General Assembly members approved by a unanimous vote the consolidated and revised balance-sheet as well as the profit and loss statement for the financial year 2019.
5. After the presentation of the audited financial statements by GPO Partners Rwanda Ltd and FERWAFA Audit Committee, the General Assembly members approved the audited financial management for the financial year 2019 by a unanimous vote.
6. The President informed the General Assembly that one woman and two men Associations namely: Scandinavia Women Football Club, The Winners Football Training Centre and Nyanza Football requested membership of FERWAFA.
The General Assembly Members approved the admission of the three associations by a unanimous vote.7. The General Assembly decided by a unanimous vote to have the proposals for the amendment to the statutes and the internal regulations approved in the Extraordinary General Assembly of December 2020.
8. The President informed the General Assembly on the proposals brought by the Executive Committee which include the following:
A. FERWAFA President informed the General Assembly members about the upcoming partnership agreement and sponsorship with RBA and Bralirwa Plc respectively. Signing with Bralirwa should take into consideration existing sponsorship contracts of the same nature between clubs and brewery companies.
B. Legal Commissioner and President of the Appeal Commission exposed the decision of the Appeal Commission concerning Nyagatare FC Women and Nyagatare FC/Women Ltd.
C. The President informed the General Assembly members about the decision of the FERWAFA Executive Committee to relegate Gicumbi FC and Heroes FC. He further mentioned that since the decision was taken in accordance with FERWAFA rules and regulations, the decision taken remains unchanged.
9. The General Assembly approved the proposal brought down by the Executive Committee to replace Refereeing Commissioner GASINGWA Michel who resigned by RURANGIRWA Aaron.
All above proposals brought up by the members of the executive committee were approved by the General Assembly with a unanimous vote.
-
Koroshya ingamba za Covid-19, birashyira ubuhinde mu kaga, mu kwezi 1 hitezwe Miliyoni 2,6 z'abanduye #rwanda #RwOT
Itsinda rigize akanama ry'ubumenyi muri guverinoma y'ubuhinde riraburira iki gihugu ko itangira ry'imbeho nyinshi n'iminsi mikuru iri imbere bishobora gutera umuvuduko mwinshi wabandura Covid 19 mu gihe amategeko yakoroshywa.
Iri tsinda rivuga ko hashobora kuba ubwiyongere butigeze bubaho aho abantu bagera kuri miliyoni 2.6 bazandura coronavirus niba ingamaba zo kwirinda zikomeje kujyenda biguru ntege.
Ku cyumweru, komite ya Supermodel y'Ubuhinde yashyizweho na guverinoma yavuze ko iki gihugu cyageze ku kigero cyo hejuru mu bwandu bwa coronavirus kandi bishoboka ko umwaka utaha guhangana n'iki cyorezo byaba icyibazo mu gihe hadafashwe ingamaba zikomeye.
Aka kanama kavuga ko umubare w'abantu bandura mu Buhinde ushobora kuzagera kuri miliyoni 10.6. Mu gihe cy'Ibiruhuko, Abahinde bizihiza iminsi mikuru baterana n'Imiryango yabo basangira, batanga impano ibi kandi bikaba byinjiza amafaranga menshi muri iki gihugu.
Source:AljazeeraVenuste Habineza/Intyoza.com
-
Ubuhamya:Ibyo Domitille yabonye mu minsi 4 yamaze mu iyerekwa (Igice cya 2) #rwanda #RwOT
Nabibone Domitille yavukiye i Murenge mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, avukira mu muryango w’abakristo basengerag muri Kiriziya Gaturika ndetse ababyeyi be bari abayobozi bakomeye muri Kiriziya. N’ubwo yajyaga mu materaniro ariko ntiyari akijijwe. Igihe cyarageze Imana iramugenderera arakizwa ndetse ajyanwa mu iyerekwa yamaze mo iminsi 4 ahabonera byinshi agiye kudusobanurira.
Mu magambo ye aradusangiza uko iyerekwa rye ryagenze n’inyigisho yavanyemo ati:
“Ikintu cya kabiri cyanejejye muri urwo rugendo, ni uko twagendaga tuganira neza cyane, bakambaza ibibazo nkabasubiza, nanjye nkababaza bakansubiza, nuko mbona baranjyanye, bangeza mu gihugu cyiza cyaneeee!!!, ndakireba binanira kumva ubwiza bwacyo, nareba ku ruhande, nareba hirya, ubwenge bwanjye buba buto cyane, ndebye iyo tuvuye, mbona ikintu kiza gisa n’imodoka y’ivatiri nziza cyane, muri iyo Voiture harimo abantu batatu.Mperako ndababaza nti:' Ese burya namwe ino mugira imodoka nk’iziba iwacu?
Barambwira bati:”Iriya ubona si imodoka, iriya ubona bayita 'IGARE' ayo ni amagare y’imikogoto aba aha iwacu, akahava akajya iriya iwanyu agiye kuzana bene ba bantu muba muvuga ngo bapfuye”. Barakomeza bati:”Ariko iriya mikogoto y’amagare, ntajya azana umupagani utaramenya Yesu Kristo, ntashobora no guhaguruka inaha agiye kuzana umunyabyaha, ajya kuzana gusa uriya muntu wapfuye yarakiriye Yesu Kristo akezwa n’amaraso ye.
Ndababaza nti:' Nonese niba azana abakristo, ko nanjye ndi umukristo nkaba naranabatijwe, kuki njye mutampaye Lift muri ririya gare ngo nanjye ndye umunyenga numve uko bimeze? barambwira ngo wowe nta burenganzira na buke ufite bwo kwinjira muri iriya modoka, kuko twakuzanye ariko uzasubirayo .Mbona noneho banyinjije muri uwo murwa, ndatangara cyane!Ndashaka kubabwira ko iyi Bibliya mubona koko ari ijambo ry’Imana, wabyanga wabyemera Bibliya ni ijambo ry’Imana, kandi ijambo ry’Imana ni ukuri.
Birya ujya usoma ndakubwira ko ari ukuri pe! Nararebye nitegereza urwo rurembo ndatangara.Mbona muri icyo gihugu harimo ibiti byinshi kandi harimo ubusitani bwiza cyane bwavagamo imbuto nziza cyane, muri uwo mwanya numva ubwenge bwanjye bubaye buto kugira ngo numve ibyo bintu.
Narongeye mbona umurwa munini cyane utari ufite itangiriro n’iherezo, wari wubakishije ibikoresho ntarabona ku isi, aho imbere baririmbiragamo indirimbo zisasanzwe, numvaga amajwi y’ibicurangisho bitandukanye, amajwi ntarumva aha ku isi yacu, bantu b’Imana niba mwarahawe umurimo wo kuririmbira Imana nimukomeze mushishikare, Bibliya iravuga ngo byose bizashira ariko mu ijuru tuzabaho duhimbaza Imana.
Muri ako kanya mpindukirira bamwe twari kumwe ndababaza nti:' Ese uyu mugi mwiza gutya, ni bwoko ki? Barambwira ngo uwo mugi urebesha amaso, ni rwa rurembo ujya wumva bababwira ngo hariho “Paradizo y’abera', burya iyo umuntu apfuye yabaga ku isi, iyo koko yari umukristo w’ukuri, ajya kuruhukira muri uriya mudugudu witwa Paradizo.Ndabasaba nti:' Twiruke mujye kunyereka ibiriyo, turiruka cyane, tugiye kuhagera muri uwo mugi utagira uko usa, barampagarika, banga ko ninjira. Numvaga nshaka gusimbuka ngo mpagurukire kubw’ ibyiza nari ndimo kuhabona.
Muri uwo mwanya mbona muri urwo rurembo haturutse umuntu muremure kandi munini, we yararabagiranaga cyane kuturusha, ndetse nashatse kumureba mu maso birananira, sinigeze mbasha kureba uburebure bwe ngo mbashe kububagereranyiriza, habe no kumenya ubunini bwe ngo ngereranye uko umubyimba we wanganaga, kuko byari birenze ubwenge bwanjye.
Uwo muntu anyegereye atangira kurira, asuka amarira menshi cyane.Yambwiye ijambo rimwe gusa ngo:' Eeeeh, burya bwose uzi gusenga ? Ngo ni mpamvu ki, muzi gusenga ariko mudahora musenga buri munsi?
Nanjye ndamubaza nti ese burya iyo dusenga murumva? Arambaza ati:”Nonese uziko tutabumva?” Nonese niba musenga Imana ni mpamvu ki Imana itabumva? Ndamubwira nti:”Tujya dutekereza ko yituriye iyo mu bihugu bya kure itatwumva”.
Noneho muri uwo mwanya mbona arambuye ukuboko kwe akora mu gutwi kwanjye, arambwira ngo ngaho umva uko ku isi barimo basenga urahita umenya ukuntu tubumva. Uwo mwanya numva umuntu ari gusenga yari nk’umuntu uri kuvugira iruhande rwanjye.
Numvise uwo muntu ari kuvuga ati :”Mana, wavuze ko utazemera ko tugeragezwa birenze kwizera kwacu,⦔, uwamvugishaga arambwira ati: Nonese uko wumvise uriya wasengaga wumvise biri kure? Ndavuga nti:”oya byari hafi cyane binyegereye”, arambwira ngo ni uko iriya iwanyu mujya musenga natwe ino tukabyumva. Ndamubaza nti:' Nonese ko mwatwumvaga, kuki twamaze iminsi burya dusenga cya gihe ntimudusubize? arambwira ngo Ese ni iki mwasengeraga?
Ndamubaza nti:Uhhhh, urambaza icyo twasengeraga kandi uvuga ko mwatwumvaga? Arambaza ati:' Ese none wowe ni iki cyatumye utabatizwa Namubwiye ko nabatijwe arambaza ati:”Ese wabatijwe ute?” Ndamusubiza nti:”Twebwe iwacu uko tubatizwa, bafata utuzi duke bakatugusuka ku mutwe nti, ariko ibyo tubikorera mu Izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Arambaza ati:”Ese uri umukristo?” nti Yego. Arambaza ati:”Ese Yesu yarabatijwe?” Nti: “Yego”.
Arambaza ati:”Ese Yesu yabatijwe mubatizo ki?” Ndavuga nti:” Njye ntabwo nzi uko yabatijwe, ariko icyo nzi numva bavuga ni uko yabatijwe”. Arambwira ngo Yesu Kristo yabatijwe mu ruzi rwitwa Yorodani, yari mu mazi menshi.
Uwanyerekaga yarambwiye ati:”Ubwo rero uko niko kubatizwa k’ukuri kandi niko byatangiye kuva kera, ariko kubw’intege nke z’abantu, niyo mpamvu batangiye kubihindagura, bamwe bakabatiza mu mazi make naho abandi bakabatiriza mu ijambo, abandi bakabatirisha mu nsi y’ibendera, naho abandi bagakora gusa ibirori, byose barangiza kubatizwa mu mazi menshini ukwinjira bisobanura ko umuntu aba apfanye na Yesu” A rambwira ati:”Niba rero ushaka gukurikira Yesu kora uko Yesu yakoze”. Uwo mwanya rero akimara kuvuga ibyo, anyinjiza muri urwo rurembo.
Ngezemo nahaboneye ibintu bidasanze! Bavandimwe, niba ukijijwe hari ibintu byiza bigutegereje! Ntucogore gukora ibyiza kuko nutagwa isari uzasarura. Bavandimwe mbona ibintu bidasanze!! Wari mwiza uwo mugi sinababwira uko wari wubatse, barambwiye ngo :' Reba Paradizo y’abera!
Mbona Abakristo bapfiriye ku isi aho baruhukira, ndanezerwa cyane!!Bari bafite kunezerwa kudasanzwe, baririmba kandi bahimbaza, bari bafite mu maso hakeye, uwo muntu arambwira ngo dore abana b’Imana abo bapfiriye muri Yesu Kristo, ndavuga nti: “Niba koko bariya baraturutse iriya iwacu, Reka ndebe niba hari abo ndibuze kumenyamo, ndebe ko harimo abagore n’abagabo, ndebe ko harimo abazungu n’abirabura, niba koko barapfiriye muri Yesu Kristo.
Icyantangaje, abo bantu bose bari bafite ishusho imwe,bose bari bambaye umwenda usa kimwe, kandi bose barareshyaga, nta muremure n’umugufi, nta munini cyangwa se umuto, nta musore n’umusaza, kandi bose bavugaga ururimi rumwe, HALLELUIA!! Ndanezerwa cyane! Uwo muntu arambwira ngo ibyo bitekerezo byawe ntibiguteshe umwanya ngo aha nta mugore n’umugabo, nta muzungu n’umwirabura,ngo iyo umuntu apfiriye muri Yesu Kristo akareka ya mibiri yanyu ngo iyo ageze ino yambikwa undi mubiri w’icyubahiro, yitwa umwana w’Imana.
Arambwira ati:”Reba umunezero w’abana b’Imana, icyakora uyu munezero ubona nturaba umunezero nyakuri kuko hari undi dutegereje, aha bari bararuhutse gusa kuko undi munsi, bazongera bimurwe bavanwe aha, nabo ubwabo baracyakeneye kubona Yesu Kristo, ngo kuko ntibaramubona, ngo umunsi bazabona Yesu ngo umunezero wabo uziyongera, n’imibiri yabo izabengerana kuruta uko uyireba uyu munsi”.
Arambwira ati: “Ngwino urebe, ntugirengo birangiriye aha”. Mbona bankuye muri urwo rurembo banyinjiza mu rurembo rwa kabiri, mbona tugeze mu mazi inyanja nziza, iyo nyanja yabengeranaga nk’isarabwayi cyangwa se indorerwamo. Aho hagati muri urwo rurembo, iyo nyanja yacagamo yigoronzora kandi yagendaga buke buke. Mubyukuri Sinambutse urwo ruzi, ariko nisanze ndi hakurya yarwo.
Muri ako kanya nk’ako guhumbya nisanze muri uwo mugi, naho mpabona undi mugi utangaje, ni ururembo rwejejwe, ndeba uko wubatse, nyamara sinigeze mbisobanukirwa, nabonaga ari nk’indorerwamo zinca mu maso, ndebye hasi, nabonye ari nka zahabu ibengerana, nabonaga ahantu hose hasi hasa n’aho bahasize Zahabu, ndavuga nti:”Reka ngende ntembere nk’uko tugenda ku isi, nshatse kuhateramo intambwe birananira, numvaga ukuguru kwanjye kuzamuka nk’ukandagiye kuri Rasoro”.
Barambwira bati :”Wowe ntiwashobora kugendera muri uyu mugi. Nta muntu kugeza n’ubu wari winjira muri uyu mugi, iyi niyo bita YERUSAREMU nshya mujya mwumva, iyi niyo Imana yateguriye umugeni wa Kristo. Ohhhh!!! Ni ibintu bitangaje. Mwewe Data, reka tuzigire mu ijuru.
Nararebye, hirya no hino, ndavuga nti:” Ijambo ry’Imana ni ukuri.Yohana yabonye urwo rurembo kuva kera, iyo urebye muri Bibliya mu Byahishuriwe Yohana, uzahasanga ukuntu Yohana yeretswe uwo murwa, kandi ibyo yavuze yabonye muri uwo mujyi, nanjye ni ukuri narabibonye ubyange cyangwa ubyemere byanze bikunze tuzataha.
Ndareba, nditegereza, ndavuga nti ni ukuri umunsi umwe nzagenda njye kwibera muri urwo rurembo, uhereye uwo munsi, kugeza ubu, ibitekerezo byanjye ntibirahinduka, kuko nabirebesheje amaso yanjye, numvishije amatwi yanjye, nawugendeshejemo ibirenge byanjye, nabonye ibintu binejeje niyemeza kujya mu ijuru. Nzaba mu ijuru kuko narabibonye, simfite gushidikanya”.
Domitille arashishikariza abantu gukorera Imana neza kugira ngo bazatahe ijuru ati:”Niba ubishaka reka tujyane mu ijuru. Paradizo irubatswe, kandi hariyo abantu benshi, n’abandi turi mu rugendo, niba ubishaka ngwino tujyane.
Source: amasezerano.com
Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Ibyo-Domitille-yabonye-mu-minsi-4-yamaze-mu-iyerekwa-Igice-cya-2.html
-
Niba RURA idashobora gutega amatwi abanyarwanda ikorera, abayobozi bayo begure-Depite Habineza Frank #rwanda #RwOT
Depite Habineza Frank, Umuyobozi w'ishyaka The Democratic Green Party of Rwanda( ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda) muri iki gitondo cya tariki 19 Ukwakira 2020, ari mu kiganiro Zinduka kuri Radio na TV 10, yasabye ko abayobozi b'ikigo ngenzuramikorere cy'imirimo ifitiye Igihugu akamaro-RURA bakwegura niba badashobora kumva ibyifuzo by'abo bakorera.
Iyi ntumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite, ubwo umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald yamubazaga ku cyizere afite ku kuba RURA ishobora gusubiza inyuma cyangwa se kwisubiraho mu biciro by'ingendo, yasubije ko agifite ku kigero cya 80%.
Yagize ati' Mfite icyizere kingana na 80%, kubera ko RURA ni Abanyarwanda, batuye mu Rwanda, bakorera Abanyarwanda. Niba bakorera abanyarwanda batishimiye ibyo bakora, bazegure'.
Yakomeje ati' Tuzabasaba kwegura. RURA izegure, abayobozi bose begure niba badashobora kumva ibyifuzo by'abanyarwanda. Ahubwo reka mbivuge; Niba RURA idashobora gutega amatwi abanyarwanda ikorera, Abayobozi bayo begure'. Akomeza asaba ko RURA yisubiraho ku biciro yashyizeho kandi vuba, bitari cyera.
Nyuma y'inama y'abaminisitiri yateranye kuwa 12 Ukwakira 2020, ubwo mu byemezo byafashwe harimo ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange zongera gukora nkuko byari bisanzwe, RURA nk'isanzwe igena ibiciro by'ingendo yaje gutangaza ibiciro bishya, aho byavugishije benshi ndetse basaba ko bihindurwa kuko bibangamiye abagenzi batorohewe n'ingaruka z'ubukunyu bwazahajwe n'icyorezo cya Coronavirus.

Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald ibumoso, ari kumwe na Depite Habineza Frank muri Studio za Radio & TV 10. Uretse Depite Habineza Frank, usaba ko RURA yisubiraho ku biciro by'ingendo iheruka gutangaza ndetse akavugako binashoboka mu gihe ibyo ikora bitishimiwe n'abo ikorera abayiyobora bakwegura, kuri Radio na TV 10, haherutse kumvikana Umuyobozi wa Transparency International Rwanda-TIR, Ingabire Marie Immaculee avuga ko RURA ishobora gutuma abantu banga Leta, aho nawe yanenze ishyirwaho ry'ibiciro by'ingendo bikomeje kuvugisha benshi, bagaragaza ukutishima.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Ihingwa ry'urumogi mu mboni za Mutimawurugo Claire, urwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT
Umuhanzi Mutimawurugo Claire, impirimbanyi mu kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, avuga ko nubwo hemejwe ihingwa ry'urumogi mu Rwanda ku bw'inyungu z'inganda zikora imiti, ko asanga hakwiye gukaza ingamba zizatuma hatabaho icyuho cy'uko rwakwirakwizwa mu baturage.
Mutimawurugo Claire, nkusanzwe akora Ubukangurambaga bwiswe 'HASHYA IBIYOBYABWENGE mu Mashuri Abanza n'Ayisumbuye', yemeza ko ubwo buhinzi bw'urumogi ntacyo bubangamiye Abanyarwanda, kuko impamvu rugiye guhingwa zumvikana, ko ikibazo abona gishobora kuvuka ari igihe hatashyirwamo imbaraga, ingamba ndetse n'amabwiriza ahamye mu ihingwa n'ikoreshwa ry'urumogi mu Rwanda.
Asanga iki gihingwa cyemewe guhingwa bwa mbere ku mugaragaro ku butaka bw'u Rwanda, bikwiye ko bikorwa n'abantu runaka babiherewe uburenganzira, bigakorerwa ahantu hazwi, bityo bikazorohera inzego z'ubuyobozi zitandukanye kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemezo n'ingamba kuri iki gihingwa (urumogi).
Agira kandi ati' Bitewe nuko abantu bagize ikibazo kuri iki kintu cyo guhinga urumogi, hategurwe ubukangurambaga, Abanyarwanda basobanurirwe ingamba n' Amabwiriza ajyanye nabyo. Bitabaye ibyo, wajya usanga twa turima tw' igikoni duhinga iwacu turwanya imirire mini, tubaye uturima tw' urumogi rwakwangiza byinshi mu muryango Nyarwanda'.
Akomeza ati' Ku bukangurambaga bwa 'HASHYA IBIYOBYABWENGE' nsanzwe nkora, ntabwo nacika intege, ahubwo nicyo gihe cyo gukora cyane kugirango uruhare rwanjye rugaragare nkuko niyemeje gukorera igihugu no gutanga umusanzu wanjye mukubaka ejo hazaza hazira ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge'.
Mutimawurugo, ahamya ko ari ngombwa ko 'AMADOVIZE' yinjira mu gihugu, ariko kandi ko n' Abana b'Abanyarwanda bagomba kugira Ubuzima bwiza n' ubwenge butayobejwe n'ibiyobyabwenge.
Mu ihingwa ry'urumogi ku butaka bw'u Rwanda, mu mboni za Mutimawurugo Claire, ni uko hasabwa uruhare rwa buri munyarwanda n'umuturarwanda, kumva neza impamvu yo kuba ku butaka bw'u Rwanda hagiye guhinga urumogi ku mugaragaro. Asaba buri wese kwibuka neza ko Amategeko y'u Rwanda ahana yihanukiriye ukoresha cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge harimo n'urumogi.
Mutimawurugo, asaba inzego zitandukanye ko zikomeza gufatanya nawe mu bukangurambaga, kuko iki gikorwa cya 'HASHYA IBIYOBYABWENGE' amaze kugikorera mu turere 5 aritwo; Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Burera na Gicumbi.
Icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora ibikorwa bitandukanye byo kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge nk'igikorwa gihoraho cy'Umuhanzi Mutimawurugo Claire. Avuga ko mu gihe amashuri azaba yongeye gutangira azakomeza ibi bikorwa byo kujya mu bigo by'amashuri mu turere dutandukanye, ariko kandi ngo ubutumwa atanga mu bihangano akora ntabwo bwahagaze nubwo Covid-19 yamukomye mu nkokora.

Mutimawurugo Claire. Mutimawurugo Claire, asaba Gushyigikirwa uko bikwiye kuko muri we yiyumvamo Urukundo n'Ishyaka byo gukorera Igihugu, kandi ko afite inshingano n'umuhate mu gufasha uwo yaririmbye ko yemera (Perezida Kagame) kugera kubyiza yifuriza Abanyarwanda none n' ibihe bizaza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Huye: Basabwe Gushyira hamwe, Kwigomwa no guhindura imyumvire bakivana mu bukene #rwanda #RwOT
Tariki ya 17 Ukwakira buri mwaka, isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo guhakana ubukene. ubushakashatsi bwerekana ko Kugeza mu 2030, nubwo ibihugu byinshi bya Afurika biri kuzamura ubukungu no kurwanya ubukene, abantu 9 ku 10 batunzwe no munsi y'amafaranga 1,700 ku munsi bazaba ari abo muri Afurika. Abatuye Umurenge wa Kinazi, nyuma yo gufashwa bavuga ko nabo biteguye gufasha.
Kugirango ubukene bucike hakenewe cyane ko ubukungu butera imbere ariko buha abantu benshi imirimo, iki ni cyo cy'ingenzi cyane mu kurwanya ubukene. Nubwo mu bihugu byinshi ubukungu bwazamutse ariko ntibugera kuri bose cyangwa benshi.
Ubwo Umuryango APROJUMAP wifatanyaga n'abatuye Umudugudu wa Gihana Akagali ka Gahana Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo guhakana ubukene, abaturage bubakiwe inzu zo guturamo bavuze ko nubwo bahawe ubufasha bw'inzu zo kubamo badakwiye kwicara ngo bashyire amaboko mu mufuka kuko iyo udakoze ubukene bubona icyuho cyo kunyuramo bukagushegesha.

Exif_JPEG_420 Mukamanzi Marie Gorette umwe mu bubakiwe inzu yo guturamo avuga ko mbere yabaga munzu ya nyakatsi yenda kumugwaho ariko aho afashirijwe n'Umuryango APROJUMAP byamuhaye imbaraga zo gukora cyane abasha korora amatungo amufasha kubona ifumbire bikongera umusaruro yibyo yezaga.
Yagize Ati:' Ndishimye cyane kuko burya ubukene iyo bugusanze ahantu hasa nabi bukwigirizaho nkana ariko ubu ngiye kujya ndyama nsinzire mu gitondo mbone imbaraga zo gukora niteza imbere. Birumvikana rero ko ntaho nzongera guhurira n'ubukene kandi nzaba umusemburo wo kubwira abandi ko nubwo nanjye nafashijwe bitabuza ko nafasha n'abandi nabo bakava mu murongo w'ubukene'.
Gahizi Theogene wahawe ubufasha ariko akaza kubona ko kwigira nabyo ari ingenzi, avuga ko kuri ubu ntaho ubukene bwamenera bwinjira iwe kuko ubu yaguze ihene 6 n'inkwavu 7 n'andi matungo magufi kandi intego ari ukuyongera agakomeza kwiteza imbere afasha n'abandi guhindura imyumvire kuko guha umwanya ibyo ukora bituma ugera ku byiza.
Iyakaremye Libereé ushinzwe imiturire mu Murenge wa Kinazi wifatanije n'abatuye uyu Murenge yavuze ko kunga ubumwe bakorera hamwe byafasha guhangana n'ubukene, asaba Abaturage gushyira hamwe bajya mu matsinda kuko byabafasha guhindura imyumvire kandi bakaba bakwizigama kugirango bahangane n'ingaruka z'ubukene.
Umuhuzabikorwa w'Umuryango APROJUMAP Niyigena Eugene, avuga ko nubwo intego y'uyu muryango ari ugufasha abaturage babayeho nabi kuzamuka mu ntera bakiteza imbere, aho babafasha kubona aho gutura bakabaha n'amatungo magufi ndetse n'ibindi byiganjemo iby'imbuto. Avuga ko badakwiye kumva ko bazahora bafashwa kuko nufashwa nawe yafasha ndetse abasaba guhuriza hamwe imbaraga kugirango habeho ubutabera mu mibereho myiza n'ubutabera mu kurengera ibidukikije ariyo mpamvu banateye ibiti kuri uyu munsi ariko banirinda Covid 19.

Guca ubukene bitarenze 2030 biri mu ntego z'iterambere rirambye (SDGs) z'umuryango w'abibumbye, ariko raporo yawo yo mu kwezi kwa karindwi 2019 ivuga ko 6% by'abatuye isi bazaba bakiba munsi y'umurongo w'ubukene icyo gihe.
Venuste Habineza/Intyoza.com
-
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kurushaho kwitwararika mu gihe amashuri azaba afunguye #rwanda #RwOT
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika birinda impanuka zishobora guturuka ku makosa yo gukoresha umuhanda nabi, by'umwihariko muri ibi bihe amashuri agiye kongera gutangira. -
Rubavu: Umugabo yarashwe ukuguru agerageza gucika umupolisi abanje kumutera umucanga mu maso #rwanda #RwOT
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yarashe ikomeretsa umufungwa ukekwaho gushaka gutoroka nyuma yo gufatanwa urumogi, akabanza gutera umupolisi umucanga mu maso kugira ngo atamukurikira.