Category: Uncategorized
-
Abanyarwanda baba muri Australia banyomoje Zibahamwe uvuga ko yatotejwe na Leta y’u Rwanda #rwanda #RwOT
Abanyarwanda baba muri Australia banyomoje ibirego byavuzwe n’Umunyarwanda witwa Zihabamwe Noel, ushinja Leta y’u Rwanda kumutera ubwoba nyuma yo kwanga kuyibera maneko, bavuga ko ibyo birego nta gaciro bifite ko bigamije guharabika Leta y’u Rwanda gusa. -
Abanyarwanda baba muri Australia banyomoje Zibahamwe uvuga ko yatotejwe na Leta y'u Rwanda #rwanda #RwOT
Abanyarwanda baba muri Australia banyomoje ibirego byavuzwe n'Umunyarwanda witwa Zihabamwe Noel, ushinja Leta y'u Rwanda kumutera ubwoba nyuma yo kwanga kuyibera maneko, bavuga ko ibyo birego nta gaciro bifite ko bigamije guharabika Leta y'u Rwanda gusa. -
Bagirishya yakoze ikoranabuhanga rizafasha mu kumenya byoroshye abasambanyije abana #rwanda #RwOT
Umunyesheshuri witwa Bagirishya Vedaste wiga muri Kaminuza y’abadivantisite yo muri Afurika yo hagati (AUCA), mu mwaka wa kane mu bijyanye n’ikoranabuhanga, yakoze ikoranabuhanga (system) izajya ifasha inzego z’umutekano gufata abasambanyije abana kandi bigakorwa mu gihe gito. -
Filime 'The 600' yatangiye kwerekanwa kuri Amazon Prime #rwanda #RwOT
Filime mbarankuru 'The 600' ivuga ku basirikare 600 bari kuri CND ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga, yashyizwe mu zerekanwa kuri Amazon Prime muri Amerika y'Amajyaruguru.Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/filime-the-600-yatangiye-kwerekanwa-kuri-amazon-prime
-
Filime ‘The 600’ yatangiye kwerekanwa kuri Amazon Prime #rwanda #RwOT
Filime mbarankuru ‘The 600’ ivuga ku basirikare 600 bari kuri CND ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga, yashyizwe mu zerekanwa kuri Amazon Prime muri Amerika y’Amajyaruguru.source https://igihe.com/imyidagaduro/article/filime-the-600-yatangiye-kwerekanwa-kuri-amazon-prime
-
Bagirishya yakoze ikoranabuhanga rizafasha mu kumenya byoroshye abasambanyije abana #rwanda #RwOT
Umunyesheshuri witwa Bagirishya Vedaste wiga muri Kaminuza y’abadivantisite yo muri Afurika yo hagati (AUCA), mu mwaka wa kane mu bijyanye n’ikoranabuhanga, yakoze ikoranabuhanga (system) izajya ifasha inzego z’umutekano gufata abasambanyije abana kandi bigakorwa mu gihe gito. -
Rusesabagina agarutse mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ku itariki 02/10/2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwe ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo yari yafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Nyuma yo kugumishaho igifungo k’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, umwe mu bunganira Rusesabagina, Me Emelyne Nyembo, yavuze ko nta kundi kongera kujurira, ahubwo ko bazategereza kuburana urubanza mu mizi.
Rusesabagina Paul yazanywe mu rukiko kuri uyu wa Kabiri ahagana saa mbiri n’igice za mu gitondo, nta n’umwe mu bamwunganira icyakora Ubushinjacyaha bwo bwari buhari.
Umwe mu bunganira Rusesabagina, Me David Rugaza na we yaje kuhagera ku isaha ya saa tatu n’iminota 18.

Paul Rusesabagina aregwa ibyaha 13.
Rusesabagina wafatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe ku itariki 28 Kanama 2020 (nk’uko ubushinjacyaha bubivuga), akurikiranyweho ibyaha 13 birimo icyo (1) kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, (2) no gutera inkunga iterabwoba.
Araregwa kandi icyaha cy’ (3) iterabwoba ku nyungu za politiki, (4) gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, (5) gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, (6) kuba mu mutwe w’iterabwoba.
Akurikiranyweho kandi (7) kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, (8) ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, (9) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate, (10) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
Rusesabagina kandi azaburana ku bijyanye n'(11) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, (12) ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ndetse (13) n’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore imirimo ijyanye n’inshingano za gisirikare.
Ku itariki 05 Ukwakira 2020, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye, yatangaje ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwahujwe n’urw’abavugizi b’umutwe wa FLN ari bo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana.
Turabagezaho ibyavugiwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro …

-
Dr Malimba wabaye Minisitiri w’Uburezi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda #rwanda #RwOT
Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda, yagize Dr Musafiri Papias Malimba, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, asimbuye Phillip Cotton wasoje amasezerano ye kuri uyu mwanya. -
REG BBC yatangiranye intsinzi muri shampiyona ya Basketball #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ni umukino wari ukomeye ku mpande zombi. Ni umukino IPRC Kigali yatangiye neza, dore ko yayoboye uduce tubiri twa mbere tw’umukino, aho mu gace ka mbere yatsinze amanota 25 kuri 23, agace ka kabiri IPRC Kigali itozwa na John Bahufite wahuraga n’ikipe yahoze atoza, yarangije igice cya mbere cy’umukino ikipe ye iyoboye n’amanota 47 kuri 46 ya REG BBC.
-
- IPRC Kigali BBC
Uduce tubiri twa nyuma tw’umukino, REG BBC yerekanyemo ubukure ndetse n’ubunararibonye bw’abakinnyi barimo Belleck na Kaje Elie, aho yayoboye agace ka gatatu n’amanota 74 kuri 59 ya IPRC Kigali.
Agace ka kane IPRC Kigali BBC yazamuyemo amanota aho yatsinzemo amanota 23 kuri 16 ya REG BBC, ariko ikinyuranyo cy’agace ka gatatu gisigamo amanota umunani. Umukino wa mbere kuri REG BBC warangiye iwutsinze n’amanota 90 kuri 82 ya RP-IPRC Kigali.
-
- REG BBC
Belleck Bell wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yatsinze amanota 35, yakurikiwe na Amisi Saidi Carmelo wa IPRC Kigali watsinze amanota 23.
Uko imikino y’umunsi wa kabiri yagenze
Abagabo
RP-IPRC Huye 65-63 Espoir BBC
RP-IPRC Musanze BBC 54-77 UGB
REG BBC RP 90-82 RP- PRC KigaliAbagore
RP-IPRC Huye BBC 81-39 APR WBBC
Ubumwe BBC 67-83 The Hoops Rw
Gahunda y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, kuwa kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020
-12:30: RP-IPRC Huye vs Ubumwe BBC (Abagore)
-15:00: UGB vs REG BBC
-18:00: The Hoops Rwanda -APR BBC (Abagore)
-20:00: Espoir BBC vs Patriots BBC
-
- Iyi mikino iri kubera muri Kigali Arena

-
-
Iyo indirimbo Jerusalema igiyemo kwiranda Covid_19 birahagarara muri Kenya #rwanda #RwOT
Minisitiri w'ubuzima muri Kenya yatangaje ko atewe impungenge n'uko indirimbo ya Jerusalema iri gutuma abantu bareka amabwiriza yo kwirinda Coronavirus aho bidagadurira.
Mutahi Kagwe, yavuze ko umucezo wa Jerusalema abantu bawuceza mu tubari batitaye ku guhana intera.
Kurushanwa guceza Jerusalema â” indirimbo yasohotse mu 2019 muri Africa y'Epfo iri mu rurimi rw'iki-Zulu â” bimaze gukwira henshi ku isi muri iki gihe cya coronavirus.
Ku cyumweru, Bwana Kagwe yagize ati:
'Numvise hari n'umucezo mushya ugezweho cyane mu tubariâ¦Ko iyo Jerusalema igiyemo, amabwiriza yose yo kwirinda covid_19 bihagarara. Rwose mwaceza Jerusalema ariko mukanahana intera'.

Kuwa kabiri, abadepite ba Kenya nabo basohora amashusho bari guceza uwo mudiho ugezweho ku isi.
Muri Kenya, abantu 44,881 bamaze kubasangamo Covid-19 naho 832 imaze kubica. Ku cyumweru minisiteri y'ubuzima yaho yatangaje abantu 616 bashya bayanduye kuwa gatandatu.
Muri iki gihugu utubari, amashuri n'isengero byongeye gufungurwa, nubwo hari umukwabu utegeka abantu kuba bari mu ngo zabo saa yine z'ijoro.


