Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-yahuje-u-rwanda-n-u-burundi-isobanuye-iki
Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-yahuje-u-rwanda-n-u-burundi-isobanuye-iki
Muri Zambia mu mujyi wa Masala muri Ndola umukobwa ukekwaho kuba yaramaze imyaka ibiri yarapfuye , yatunguye ababyeyi be mu gihe yarasubiye mu rugo rwabo.
Umwana w'umukobwa witwa winnie yapfuye mu 2018 nyuma y'uburwayi yaramaranye igihe. Uyu mukobwa ngo yashyinguwe mu irimbi rya Mitingo gusa mu gihe yarasubiye mu rugo yatunguye ababyeyi be ndetse n'abaturanyi.
Igihe uyu mukobwa yabazwaga n'abashinzwe umutekano mu mujyi aho aturuka , yababwiye ko atari we washyinguwe kandi ko ari igiti cy'igitoki cyashyinguwe.


Abashinzwe umutekano batangiye iperereza kuri iki kibazo, mu gihe hagiye gukorwa kizamini cya ADN kigiye gukorerwa Winnie n'ababyeyi be.
Umukino w’itsinda F wagombaga guhuza Amavubi na Cape Verde muri Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 wimuriwe itariki kubera ubusabe bw’Amavubi.
Uyu mukino wagombaga kuzaba tariki ya 13 Ugushyingo 2020 muri Cape Verde, ni mu gihe uwo kwishyura i Kigali uzaba tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Bitewe n’intera iri hagati y’umukino ubanza n’uwo kwishyura, FERWAFA yandikiye CAF iyisaba ko umukino ubanza wahindurwa bitewe n’uko bafite impungenge z’ingendo kubera icyorezo cya Coronavirus aho bakeka ko bishobora kubagora.
CAF ikaba yamaze kwemera guhindura uyu mukino uva tariki ya 13 Ugushyingo ushyirwa tariki ya 11 Ugushyingo 2020, umukino wo kwishyura wo nta mpinduka zabayeho.
Kugeza uyu munsi mu itsinda F, Amavubi ni aya nyuma n’amanota 0, Mozaimbique ya mbere ifite 4 na Cameroun ifite 4, ni mu gihe Cape Verde ifite 2.
Source : http://isimbi.rw/siporo/impinduka-ku-mukino-w-amavubi-na-cape-verde
Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Simba SC yo muri Tanzania, Meddie Kagere ashobora kudakina umukino u Rwanda ruzakina na cape Verde mugushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022 kubera imvune.
Amavubi y’u Rwanda azakina na Cape Verde tariki ya 11 Ugushyingo 2020 muri Cape Verde mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Uyu mukino rero ushobora kutazitabirwa na rutahizamu Meddie Kagere bitewe n’imvune yagiriye ku mukino wa JKT Tanzania banatsinze 4-0 atsindamo ibitego wabaye ku wa 4 Ukwakira.
Umuvugizi wa Simba SC yabwiye Global Publishers ko uyu rutahizamu agomba kumara hanze ibyumweru 3 akabona gutangira imyitozo.
Bivuze ko uyu mukinnyi yazatangira imyitozo tariki ya 6 Ugushyingo 2020, bikaba byaba bigoranye ko yazakina uyu mukino wo ku itariki 11 Ugushyingo.
Meddie Kagere akaba yiyongereye ku bandi bakinnyi ba Simba SC bavunitse barimo Gerson Fraga ndetse na John Bocco ariko we yatangiye imyitozo yoroheje.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/meddie-kagere-ashobora-kudakina-umukino-cape-verde
source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abagizi-ba-nabi-batwikiye-umugore-n-abana-mu-nzu