Category: Uncategorized

  • Iyo umuryango ukomeye n’igihugu kiba gikomeye – Minisitiri Nyirahabimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imiryango yashyingiwe yashimiwe icyo cyemezo ihabwa imifariso
    Imiryango yashyingiwe yashimiwe icyo cyemezo ihabwa imifariso

    Yabitangaje ku Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020, ubwo imiryango 20 yo mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Kabarore, yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranaga kubana byemewe n’amategeko, kimwe mu bikorwa bigamije kureba iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko muri uku kwezi bateganya gushyingira imiryango 300 yamaze kwiyandikisha.

    Abari biyandikishije gusezerana kuri uyu wa 19 Ukwakira bari 25 hasezeranye 20 gusa, indi miryango itanu yisubiraho kubera impamvu zitandukanye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko ibyo atari igitangaza ahubwo ubuyobozi bufite inshingano zo gukomeza kubakangurira kubana byemewe n’amategeko.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Richard Gasana

    Ati “Kuba batabonetse twe ntitubibona nk’igitangaza ahubwo birasanzwe, ibyo nk’abayobozi biduha imbaraga zo gukomeza ubukangurambaga kuko bagera igihe bakaza bagasezerana”.

    Mu basezeranye harimo abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabikiri wiswe Yerusalemu, barimo Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

    Iyamuremye Claver w’imyaka 80 y’amavuko amaranye imyaka 59 n’umufasha we. Avuga ko bifuje kera gusezerana ariko bazitirwa n’igihugu barimo.

    Muzehe Iyamuremye yiyemeje guseerzana n
    Muzehe Iyamuremye yiyemeje guseerzana n’umugore we bamaranye imyaka 59

    Agira ati “Twarabishatse kera ariko ntibyari bukunde kubera ko aho twabaga nta burenganzira twari dufite kandi na bo ubwabo abanyagihugu benshi ntawabikoraga. Tubonye dutashye twiyemeza kubikora nubwo dushaje bwose”.

    Uwamariya Brigitte w’imyaka 61 y’amavuko amaze imyaka 41 abana n’umugabo we.

    Avuga ko nubwo basazanye ataburaga impungenge z’uko yasendwa urugo rwe rukinjiramo inkumi.

    Uyu musaza n
    Uyu musaza n’umukecuru biyemeje gusezerana bageze mu zabukuru

    Ati “Ariko uzi kuba warabyaye wuzukuruje ukitwa indaya. Ikindi cya kabiri nubwo dusazanye nahoranaga impungenge ko yanta agashaka inkumi kandi ntafite aho ngana. Ubu ni bwo bingaragarije ko dukundana by’ukuri kandi tuzatandukanywa n’urupfu gusa”.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Solina Nyirahabimana, ashima abasezeranye kuko bafashe icyemezo gikwiye kandi binjiye mu mubare w’ingo zibana mu mahoro n’ubwumvikane.

    Agira ati “Umuryango ni ishingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda kandi iyo imiryango ikomeye n’igihugu kiba gikomeye ariko yajegajega n’igihugu kikajegajega. Ubundi tubirebere mu mutekano kuko iyo umuryango utekanye n’igihugu kiba gitekanye”.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST, Solina Nyirahabimana
    Umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST, Solina Nyirahabimana

    Avuga ko gusezerana imbere y’amategeko ari bumwe mu buryo butuma umuryango utekana ukabana mu mahoro no mu bwuzuzanye. Avuga kandi ko ikije cyototera umuryango kiwugirira nabi kiba cyototera igihugu.

    Ukwezi kwahariwe ihame ry’uburinganire gufite insanganyamatsiko igira iti “Kwimakaza ihame ry’uburinganire nk’umusingi w’iterambere rirambye”. Ibi bikorwa byo gufasha imiryango kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, kubana mu mahoro n’ubwuzuzanye, Akarere ka Gatsibo kakazabifashwamo n’Ikigo kigamije kugenzura iy’uyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO).

    Abayobozi, abafatanyabikorwa b’akarere, abaturage, abangavu batewe inda n’ababyeyi babo bazigishwa buri wese amenye inshingano ye mu gufasha imiryango kubana neza, ndetse banagaragaze abahohotera abana.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/iyo-umuryango-ukomeye-n-igihugu-kiba-gikomeye-minisitiri-nyirahabimana

  • Question Coffee Center Wins 2020 Tripadvisor Travelers’ Choice Award for Top 10% Restaurants Worldwide #rwanda #RwOT

    Based on a full year of Tripadvisor reviews, prior to any changes caused by the pandemic, award winners are known for consistently receiving great traveler/diner feedback, placing them in the top 10% of hospitality businesses around the globe.

    “We are delighted to have received the 2020 Travelers’ Choice Award. We would also like to take this opportunity to thank our clients who continue to visit our coffee center to sit and drink our Rwandan women-grown specialty coffee with others, and buy our freshly roasted coffees to brew at home with family and friends, even during this most especially difficult time of COVID-19. Without them this wouldn’t be possible. Again, thank you,” said Micheline Habineza, Managing Director at Question Coffee Café and Training Center.

    'Winners of the 2020 Travelers’ Choice Awards should be proud of this distinguished recognition,' said Kanika Soni, Chief Commercial Officer at Tripadvisor. 'Although it’s been a challenging year for travel and hospitality, we want to celebrate our partners’ achievements. Award winners are beloved for their exceptional service and quality. Not only are these winners well deserving, they are also a great source of inspiration for travelers/diners as the world begins to venture out again.'

    To see traveler/diner reviews and popular coffee drinks, coffee tours, roasted coffee bags and merchandise at retail of Question Coffee Café & Training Center, visit https://www.tripadvisor.com/Restaurant_Review-g293829-d10247293-Reviews-Question_Coffee_Bar-Kigali_Kigali_Province.html.

    The Question Coffee Café is powered by Rwandan women enrolled in programs funded by Bloomberg Philanthropies through its Women’s Economic Development portfolio, which aims to increase the economic independence of women and their families. Since 2007, more than 475,000 women in the Democratic Republic of Congo, Nigeria, Rwanda and Sudan have enrolled in one or more of 12 vocational training programs, and over 2.1 million members of their families have benefitted due to their increase in income and assets.

    A coffee masterclass.in session

    Celebrating success of women coffee farmers behind Question Coffee Center

    Espress-based. coffee being served at cafe

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/question-coffee-center-wins-2020-tripadvisor-travelers-choice-award-for-top-10

  • U Rwanda n'u Burundi byahuriye mu biganiro ku kuzahura umubano w'ibihugu byombi #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda n'iy'u Burundi ziri mu biganiro ku mubano w'ibihugu byombi, umaze iminsi uvugwamo ibibazo birimo gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w'ibi bihugu.

    Source : https://igihe.com/iyobokamana/article/u-rwanda-n-u-burundi-byahuriye-mu-biganiro-ku-kuzahura-umubano-w-ibihugu-byombi

  • True Promises basohoye indirimbo nshya ‘Tuzaririmba’ batangarijemo abazajya mu Ijuru abo ari bo’-VIDEO #rwanda #RwOT

    True Promises Ministries yamenyekanye mu ndirimbo ‘Mana Urera’ n’izindi zitandukanye, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘Tuzaririmba’ yasohokanye n’amashusho yayo. Ni indirimbo irimo ubutumwa buhamiriza abatuye Isi ko Ijuru ririho kandi ko abazarigeramo bazaririmbana na Yesu Kristo.

    Bonnke Mbonigaba Perezida wa True Promises yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya ‘Tuzaririmba’ iri kuri album yabo ya 3, ikaba irimo ubutumwa butanga ihumure ku bizera ko Ijuru ririho. Yibukije abantu ko abazajya mu ijuru ari abanesheje isi, umubiri na satani. Ati “Ino ndirimbo nshya iri kuri Album ya gatatu, message ikubiyemo ni ugutanga ihumure ku bizera ko ijuru ririho kandi ko tuzaririmbana indirimbo n’Umwana w’intama w’Imana ari we Yesu Kristo, kandi ko abazarigeramo ni abanesheje isi, umubiri ndetse na satani (abanzi abizera turwana nabo ni isi, umubiri na Satani)”.

    Iyi ndirimbo ‘Tuzaririmba’ bayikoze bisunze icyanditswe kiri muri Bibiliya mu Ibyahishuwe 15:2-3, hagira hati; “[2] Mbona igisa n’inyanja y’ibirahuri bivanze n’umuriro, mbona n’abatabarutse banesheje ya nyamaswa n’igishushanyo cyacyo n’umubare w’izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y’ibirahuri bafite inanga z’Imana,[3] baririmba indirimbo ya Mose imbata y’Imana n’indirimbo y’Umwana w’Intama bati 'Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri”.

    Mu butumwa banyujije ku rubuga rwa Youtube ubwo bashyiragaho iyi ndirimbo yabo nshya, True Promises Ministries yasobanuye ko “Hazaba umunsi ubwo Abera b’Imana bazateranira imbere y’Intebe y’Imana baruhutse imiruho n’Imihate by’iyi si baramya Imana ubudasiba” Aba baririmbyi basabye umuntu wese ufite ibyo byiringiro bizima bitagajuka byo kuzabona Umwami Imana kwiboneza nk’uko uwo nguwo aboneye.

    Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Tuzaririmba’ yakozwe na Producer Nicolas, amashusho afatwa na Producer Doux. Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, abaririmbyi b’iri tsinda, mu guteguza abantu iyi ndirimbo yabo nshya, bagaragaye bambaye kinyafrika, imyambaro batamenyereweho idozwe mu bitenge. Uko bagaragaye kuri ayo mafoto, ni nako bagaragaye mu mashusho y’iyi ndirimbo yabo yamaze kugera hanze. Abagore n’abakobwa bagaragara bambaye amakanzu agera ku birenge adozwe mu bitenge ndetse baniteze ibitambaro mu mutwe, ibintu ubona bibereye ijisho.

    REBA HANO ‘TUZARIRIMBA’ INDIRIMBO NSHYA YA TRUE PROMISES

    Source: Inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/True-Promises-basohoye-indirimbo-nshya-Tuzaririmba-batangarijemo-abazajya-mu.html

  • U Rwanda n’u Burundi byahuriye mu biganiro ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi #rwanda #RwOT

    Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi ziri mu biganiro ku mubano w’ibihugu byombi, umaze iminsi uvugwamo ibibazo birimo gushyigikira abagamije guhungabanya umutekano w’ibi bihugu.

    source https://igihe.com/iyobokamana/article/u-rwanda-n-u-burundi-byahuriye-mu-biganiro-ku-kuzahura-umubano-w-ibihugu-byombi

  • Amb Nyirahabimana yakebuye urubyiruko rwihutira gushakana n’umuntu bataramenyana #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutabera, Amb Solina Nyirahabimana yasabye urubyiruko rugiye gushaka kujya rubanza gufata umwanya wo kumenyana no kwiganaho mbere yo gusezerana imbere y’amategeko ngo kuko aribyo byabafasha kubaka urugo rwiza kandi rukomeye.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-nyirahabimana-yakebuye-urubyiruko-rwihutira-gushakana-n-umuntu

  • Rusesabagina yongeye kwitaba urukiko, ati “ntabwo ndi umunyarwanda”: KURIKIRA IBURANISHA (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo kongera igihe cy’iminsi 30 y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-yongeye-kwitaba-urukiko-kurikira-iburanisha-amafoto

  • Itariki Amavubi yari kuzakiniraho na Cap-Vert yahindutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022, wagombaga guhuza Amavubi na Cap Vert tariki 13/11/2020, wamaze gushyirwa tariki 11/11/2020, ukazabera muri Cap Vert nk’uko byari biteganyijwe.

    Uyu mukino ubanza uzabera kuri Stade yitwa Stadium Estadio Nacional ”Blue Shark” Cabo Verde, ukazatangira ku I Saa Kumi n’ebyiri zuzuye ku isaha yo mu Rwanda, naho uwo kwishyura ukazaba tariki 17/11/2020 I Kigali mu Rwanda.

    The AFCON qualifying game between Cape Verde and Rwanda which was initially planned for November 13th has been changed.

    🚨 New Date: 11-11-2020. 🚨
    🏟️ Estadio Nacional ”Blue Shark” Cabo Verde.
    ⏱️ 16h00 GMT#Amavubi🇷🇼 pic.twitter.com/45WvEMQe7a

    — Rwanda FA (@FERWAFA) October 20, 2020

    Amavubi yari amaze icyumweru akora imyitozo ubu ari mu karuhuko
    Amavubi yari amaze icyumweru akora imyitozo ubu ari mu karuhuko

    Kugeza ubu Amavubi yamaze kuba ahagaritse imyitozo akajya mu karuhuko k’icyumweru, umutoza Mashami Vincent aratangaza ko iminsi 10 bamaze bakora itari yoroshye ariko itanga icyizere.

    “Yari iminsi 10 itoroshye bitewe n’uko bari bamaze igihe badakora usibye ku giti cyabo, yari iminsi 10 isaba imbaraga, ubwitange kandi bakanaruhuka neza, no kugerageza kubagarura mu bihe byiza, gusa iminsi 10 ntiwavuga ko bahise bagaruka mu bihe byiza”


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/itariki-amavubi-yari-kuzakiniraho-na-cap-vert-yahindutse

  • Ubu umuganga umwe ashobora kugirana amasezerano y’akazi n’ibitaro bibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuganga umwe ashobora kugirana amasezerano y
    Umuganga umwe ashobora kugirana amasezerano y’umurimo n’ibitaro bibiri

    Dr Dufatanye Eulade, umuganga w’indwara z’imbere mu mubiri, avuga ko atanga servise z’ubuvuzi mu bitaro byo muri Kigali ndetse no mu bitaro bya Munini muri Nyaruguru. Avuga ko akazi ke agakora ku buryo ibyo agomba gukora abikora neza muri ibi bitaro byombi.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati “Mu bitaro byigenga nkora mu masaha nagenewe yo kuruhuka mu bitaro bya Leta, ni ukuvuga weekends, nimugoroba cyangwa iminsi yagenwe yo kuruhuka. Nduhuka amasaha 7 kuri 24. Iyo waruhutse neza ukaryama, gahunda urayitegura ku buryo wakora iminsi yose, utagize ibibazo by’umunaniro”.

    Uyu muganga, ibi abihuriraho n’abandi benshi usanga bakora mu bitaro birenze kimwe. Ibi ahanini ngo biterwa n’uko abaganga b’inzobere bakiri bake ugereranyije n’abaturage baba bagomba kwakira, cyane ko abenhi mu nzobere usanga bakora mu bitaro bya Leta.

    Abaganga bavuga ko iki cyemezo bacyakiriye neza, kuko hari igihe umuganga abura ku bitaro, bigatuma abarwayi babura serivisi. Kuri ubu ngo bazajya bahabwa gahunda ya muganga bitewe n’igihe ahari. Ibi kandi ngo bizafasha ibitaro byagiraga abarwayi benshi bigomba kwakira ariko bakabura abaganga bahagije bo kubitaho.

    Ibitaro byigenga ariko, birasaba ko bizakora ishoramali kugira ngo izo nzobere zijye zisanga ibikoresho bihagije ku bitaro, bityo bite ku barwayi uko bikwiye, nk’uko bimeze mu bitaro bya Leta.

    Bamwe mu baturage bavuga ko bafite impungenge ko ibi byabagiraho ingaruka, mu gihe umuganga akomeza ashakisha amafaranga yisumbuyeho akaba yakora ananiwe, ntatange servise nziza.

    Dr Antoine Muyombano, Perezida w’ihuriro ry’amavuriro yigenga mu Rwanda, asanga amategeko ashyiraho imikorere y’abaganga azatuma bikorwa neza, aho buri muganga azajya avurira ahantu hazwi, n’abarwayi bahazi. Ibyo kujarajara ntibizabaho, kuko bazakorera mu mucyo, bakurikije amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima izatangaza mu minsi iri imbere.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ubu-umuganga-umwe-ashobora-kugirana-amasezerano-y-akazi-n-ibitaro-bibiri