Category: Uncategorized
-
Ntibisanzwe: Umugore bamukuyemo inzoka nzima ifite uburebure bwa santimetero 4 mu muhogo – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Umugore w'umuyapani w’imyaka 25 wari usanzwe afite uburibwe mu muhogo yatunguwe no kuba abaganga bakukuyemo inzoka nzima mu muhogo we. -
PSG And Man United Battle On #rwanda #RwOT
Man United 1:PSG 0
Manchester United get their Champions league campaign is ongoing at the Parc des Princes against Paris Saint-Germain.
A relaxed looking Ole Gunnar Solskjaer stands in the Parisian drizzle says, 'Of course it's great to be back in the Champions League, especially against one of the best teams in Europe. They've got some of the best players in the world. This is what our players dream about, it's what they've been working for, and now we're here. It's a good chance to get some points in the first game. Every game is a chance to show what you are about, and this is a test of character. We have put a team together that we feel is the best we can start with. We've had a few injuries. We need to do everything right, we can't have a moment when we blink, we must have concentration from the first to last minute. They are quick in transition, but that is also one of our strengths.'
In the 4th minute after the whistle went off, PSG put their first flowing move together, started by a neat spin into space by Di Maria in the middle of the park. Neymar tried to slide Kurzawa away down the left, but the hosts have to settle for a corner.
Later in the 12th minute, PSG forced the first two serious saves of the evening in double-quick time. Neymar drove down the left and switched to Di Maria on the right. Di Maria dropped a shoulder to cut inside and curled powerfully from the right of the D. De Gea turned it round for a corner. One corner led to another, and Mbappe swung in from the left. Kurzawa sticks out a leg, six yards out, and power-pokes straight at De Gea. How on earth did he fail to score? But fine goalkeeping.
In the 20th minute, After some discussion, Fernandes stepped up to take the penalty. He performed his little skip and jump, but telegraphs it. He sends it softly towards the bottom right, and it's an easy save for Navas. A poor spot kick.
PSG are visibly deflated already. Martial works hard down the right and wins a corner. Telles whips it in, and very nearly finds the head of McTominay, ten yards out. The hosts manage to bundle the ball away from danger.
-
Rwandan Actor @killerman_pay #rwandagirls
Rwandan Actor @killerman_pay #rwandagirls 🔥🔥 #beautifulgirls 🇷🇼💖🇷🇼 #beautifulwomen #beautiful #rwandanbeauty #250 #rwanda #beauty #lifestyle #1000hills #visitrwanda #remarkablerwanda #smileygirl #smile #rwandadevelopmentboard #minispoc #kigali #africa #heartofafrica #africanbeauty #lovequotes #kigali #rwandaise #rwandagirls #rwanda #rwandesebeauty #rwanda🇷🇼 #africa #afrique #queen #rwanda #rwandan #visitrwanda #visitrwanda #rwandaupdates #rwandanbeauty #rwandanziza #MakeUp -
Impinduka ku mukino uzahuza Amavubi na Cap Vert #rwanda #RwOT
Umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022, wagombaga guhuza Amavubi na Cap Vert tariki 13/11/2020, wamaze gushyirwa tariki 11/11/2020, ukazabera muri Cap Vert nk’uko byari biteganyijwe.
Uyu mukino ubanza uzabera kuri Stade yitwa Stadium Estadio Nacional ”Blue Shark” Cabo Verde, ukazatangira ku I Saa Kumi n’ebyiri zuzuye ku isaha yo mu Rwanda, naho uwo kwishyura ukazaba tariki 17/11/2020 I Kigali mu Rwanda.
Kugeza ubu Amavubi yamaze kuba ahagaritse imyitozo akajya mu karuhuko k’icyumweru, umutoza Mashami Vincent aratangaza ko iminsi 10 bamaze bakora itari yoroshye ariko itanga icyizere.
'Yari iminsi 10 itoroshye bitewe n’uko bari bamaze igihe badakora usibye ku giti cyabo, yari iminsi 10 isaba imbaraga, ubwitange kandi bakanaruhuka neza, no kugerageza kubagarura mu bihe byiza, gusa iminsi 10 ntiwavuga ko bahise bagaruka mu bihe byiza'
Source : https://www.imirasire.rw/?Impinduka-ku-mukino-uzahuza-Amavubi-na-Cap-Vert
-
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda #rwanda #RwOT
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia, IGP Kakoma Kanganja n’intumwa ayoboye bakiriwe ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Ubwo yakiraga mugenzi we wa Zambia, IGP Dan Munyuza yavuze ko uru ruzinduko rubaye hagati mu cyorezo cya COVID-19 rufite igisobanuro gikomeye mu bucuti buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia.
Yagize ati: “Uru ruzinduko ruri mu rwego rwo gushimangira imikoranire hagati y’inzego zacu ndetse no gufatanya kugira ngo abaturage b’ibihugu byacu dukorera bakomeze kubaho batekanye.”
Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia zisanzwe zifitanye amasezerano y’ubufatanye kuva mu mwaka wa 2015, amasezerano yasinyiwe hano i Kigali. Ni amasezerano yari akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ajyanye n’ibyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kungurana ubumenyi mu bijyanye n’iterambere n’amahugurwa.
Kuva mu mwaka wa 2015, abapolisi 3 bakuru ba Zambia bamaze kurangiza amasomo hano mu Rwanda mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Musanze (NPC).

IGP Dan Munyuza yashimangiye ko uretse ubufatanye mu kurwanya ibyaha, inzego zombi zinasangira ubunararibonye mu bijyanye n’imikorere no kubungabunga amahoro mu bihugu birimo amakimbirane.
Yagze ati: “Polisi y’u Rwanda iha agaciro imikoranire n’izindi nzego za Polisi, byose bigamije guhuza imbaraga mu kurwanya ibyaha bikomeje kugaragara mu bihugu byacu, ku mugabane wacu ndetse no ku Isi muri rusange.”
IGP Munyuza yakomeje ashimangira akamaro ko guhanahana amakuru mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bikunze kugaragara ku mugabane w’Afurika ndetse n’indi mitwe y’iterabwoba ikomeje guteza umutekano muke mu Karere.
Ku bijyanye n’imikoranire hagati ya Polisi y’ u Rwanda n’iya Zambia, IGP Munyuza yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bazabyungukiramo cyane avuga ko nta gushidikanya gahunda z’imikoranire mu mutekano zizageza ibihugu byombi ku mahoro n’umutekano birambye aribyo nkingi y’iterambere.
Mu ijambo ry’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Zambia, IGP Kanganja yavuze ko ibihugu byombi byishimira urwego rw’imikoranire ndetse ko bazakomeza gukorana.
Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu byacu (u Rwanda na Zambia) badushyiriyeho aho tugomba guhera twubaka ubufatanye. Imikoranire ya Polisi zacu yaziye igihe aho Isi ihanganye no kurwanya ibyaha bikomeje kugaragara muri iki kinyejana cya 21, ibyinshi muri ibyo byaha bijyanye n’iterambere mu ikoranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko Polisi z’ibihugu byombi (u Rwanda na Zambia) zihuriye ku nshingano zimwe arizo kurinda abaturage ndetse n’ibyabo mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu bushingiye ku bucuruzi.
Yagize ati: “Nk’abantu bari mu mwambaro w’akazi, ni inshingano zacu gushimangira ituze mu baturage no kwita ku mutekano w’ibyabo mu rwego rwo korohereza ubucuruzi mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu. Nta gushidikanya ubu bufatanye buzafasha ibihugu byacu byombi mu kubyaza umusaruro amahirwe yo kongera ubushobozi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”
IGP Kanganja yavuze ko uko abanyabyaha bagenda bunguka amayeri yo gukora ibyaha na Polisi nazo zigomba kongera uburyo bwo gucunga umutekano.
Yagize ati: “Uko abanyabyaha bagenda bahimba amayeri mashya yo gukora ibyaha natwe tugomba kurushaho kongera uburyo bwo gucunga umutekano. Icyo twizera ni uko iyi mikoranire mu bijyanye n’umutekano izakomeza kuzamura ibijyanye n’imiyoborere, ubukungu ndetse n’imibanire, bizanafungura amahirwe yo guhugurana hagati yacu.”
Nyuma yo kuva ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, aba bashyitsi baherekejwe na IGP Dan Munyuza bahise bajya gusura ikigo cya Isange One Stop Center, ikigo gishinzwe kwakira abakorewe ihohoterwa.
Muri iki cyumweru cy’uruzinduko rwe, IGP Kanganja n’intumwa ayoboye bazasura ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda harimo ibigo by’amashuri. Bazanasura urwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside yakorwe abatutsi muri Mata 1994 mu rwego rwo kubunamira bakabaha agaciro, bakanasura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse n’ahandi hatandukanye.
Source : https://www.imirasire.rw/?Umuyobozi-mukuru-wa-Polisi-ya-Zambia-ari-mu-ruzinduko-rw-akazi-mu-Rwanda
-
MINICOM yatanze ihumure ku bijyanye n’imikino y’amahirwe itarakomorerwa #rwanda #RwOT
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ifite mu nshingano ibi bikorwa by’imikino y’amahirwe iratangazako bari kubyigaho aho mu mpera z’ukwakira 2020 uyu mwaka hashobora kuboneka igisubizo .
Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe, Guverinoma yafashe icyemezo cyo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe byiganjemo ibyahurizaga abantu benshi ahantu hamwe.
Uko ubukuna bw’iki cyorezo bwagiye bugabanuka, bimwe byatangiye kongera gufungurirwa ibindi bikomeza gufunga, muri ibi bitarakomorerwa harimo imikino y’amahirwe aho abakora aka kazi bavugako bategereje igisubizo kiva muri MINICOM babafite mu nshingano kuko ngo babakoreye igenzura bareba niba ahakorerwa iyi mikino harateguwe bihagije.
Kuriyi ngigo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iravugako bari kubyigaho bakareba niba igihe kigeze ngo babafungurire, Minisitiri Solaya HAKUZIYAREMYE yanavuzeko mwigenzura ryakozwe muri Kanama basanze batahita bafungura kuko icyorezo cyari cyongeye kuzamura ubukana.
Source : https://www.imirasire.rw/?MINICOM-yatanze-ihumure-ku-bijyanye-n-imikino-y-amahirwe-itarakomorerwa
-
Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda ndetse avuga ko afunzwe binyuranije n’amategeko #rwanda #RwOT
Rusesabagina wageze ku kicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro saa mbiri n’igice (08:30) zo muri iki gitondo, yari yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesha agaciro ubujurire bwe, rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo.
Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imansa z’inshinjabyaha riteganya ko iyo iminsi 30 yasabwe n’Ubushinjacyaha irangiye bukiri mu iperereza, busubiza imbere y’urukiko uregwa bugasaba ko yongererwa iminsi yo gufungwa by’agateganyo.
Inteko y’Urukiko yageze mu cyumba cy’iburanisha saa 09:20, ihita isoma umwirondoro w’uregwa, Paul Rusesabagina agahita awuhakana avuga ko hari icyo yifuza ko gikosorwa mu mwirondoro we watanzwe mu rukiko, aho yabwiye urukiko ko adashaka ko bazajya bavuga ko ari Umunyarwanda kuko ari Umubiligi.
Yavuze ko kuva mu 1996 atari umunyarwanda kuko ngo ari bwo yasubije Passport ye n’irangamuntu agahita ahunga.
Yagize ati: 'Kuva icyo gihe nahise mba impfubyi y’Umuryango w’Abibumbye.'
Ni ikifuzo cyashimangiwe n’umunyamategeko we Me Rugaza yasabye urukiko ko rugomba gufata uyu mukiliya we nk’Umubiligi aho kumufata nk’umunyarwanda.
Me Rugaza yahise abwira urukiko ko mbere ya 1999 mu Rwanda nta bwenegihugu bubiri bwabagaho.
Uregwa na we yahise yongera afata ijambo, avuga ko kuva yatangira kuburana yakunze guhakana uriya mwirondoro w’uko ari Umunyarwanda ariko ngo Urukiko rwakomeje kubyirengagiza nkana.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga kuri izi nzitizi, bwavuze ko umwirondoro w’uregwa ari wo kuko kuva yafatwa mu bugenzacya no mu bushinjacyaha ari wo yatanze.
Ubushinjacyaha bwavuze ko impaka ku mwirondoro w’uregwa zazaburanwaho mu zindi manza aho kuba muri uru rwo gusaba kongera iminsi yo gufungwa by’agateganyo.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko ubwo uregwa yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, we ubwe yiyemereye uriya mwirondoro we, buvuga kandi ko uriya mwirondoro wa Rusesabagina utazigera uhinduka.
Me Rugaza watunguwe n’iyi mvugo y’Ubushinjacyaha, yahise avuga ko bitangaje kumva Ubushinjacyaha buvuga ko uko byagenda kose umwirondoro w’uregwa utazahinduka.
Yagize ati: 'Biragaragara ko ubushinjacyaha bufite ijambo rinini kuri Rusesabagina kurusha urukiko.'
Umucamanza yahise ategeka ko iburanisha rikomeza, Ubushinjacyaha buhita busaba Urukiko ko rwagaruye uregwa kugira ngo rumwongerere iminsi yo gufungwa by’agateganyo kuko iperereza rigikomeje.
Rusesabagina utanyuzwe n’iki cyemezo cy’urukiko, yahise agaruka ku ngingo y’uko atari umunyarwanda ati 'Ubushinjacyaha nibwerekane passport yange y’inyarwanda cyangwa indangamuntu, nibabyerekane maze mbe Umunyarwanda.'
Umucamanza yabwiye uregwa ko izi nzitizi yazaziburana mu rubanza rwo mu mizi, ahita aha umwanya Ubushinjacyaha ngo bukomeze impamvu bwagaruye uregwa imbere y’urukiko.
Ubushinjacyaha buvuga ko bugikomeje iperere kuko bumaze kubaza abatangabuhamya 9 bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, mu gihe hakiri abandi bo kubaza bo mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bwasabye biteganywa n’itegeko kuko umuntu uregwa ibyaha by’ubugome ashobora kuregerwa amezi atandatu.
Me Rugaza wasubizaga kiriya kifuzo cy’uregwa, yavuze ko umukiliya we afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko iminsi 30 yari yasabiwe yarangiye ku wa 16 Ukwakira 2020.
Uyu munyamategeko uvuga ko iyo umuntu asabirwa kongererwa iminsi, bikorwa mbere y’uko iriya minsi 30 irangira, yahise asaba ko Urukiko ruhita rurekura umukiliya we kuko afunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Me Rugaza kandi avuga ko Ubushinjacyaha busaba ko uregwa yongererwa igihe cyo gufungwa mu gihe impamvu zashingiweho afungwa zigihari kandi ngo Ubushinjacyaha butagaragaje ko zigihari.
Ubushinjacyaha buvuga ko uburyo abunganira uregwa babara igihe umukiliya wabo amaze afunze, binyuranyije n’amategeko ndetse busaba Urukiko gutesha agaciro ibivugwa ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Buvuga kandi urukiko rwafashe umwanzuo wo gufunga by’agateganyo uregwa rushingiye ku mpamvu zikomeye kandi zigihari ndetse ko byemejwe n’Urukiko yajuririye.
Source : https://www.imirasire.rw/?Rusesabagina-yongeye-kuvuga-ko-atari-Umunyarwanda-ndetse-avuga-ko-afunzwe
-
Mwafashe abahanzi bugwate! KNC yatsembeye Sosiyete y'Abahanzi ku byo kwishyura ibihangano #rwanda #RwOT
Muri iyi minsi impaka ni zose hagati y'abahanzi n’abafite ibitangazamakuru ku ngingo ijyanye no kwishyura ibihangano by'abahanzi. -
Huye: Contrôle technique Perezida Kagame yemereye abaturage igiye kuzura (Amafoto) #rwanda #RwOT
Mu Karere ka Huye hagiye kuzura ikigo kizajya kigenzurirwamo ubuziranenge bw'imodoka (Contrôle technique) Perezida Kagame Paul yemereye ako karere ubwo yagasuraga mu 2018. -
Abantu bane basanganywe Coronavirus mu Mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT
Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu bane basanganywe Coronavirus mu bipimo 997 byafashwe mu masaha 24 yashize, bituma umubare w'abayanduye mu Rwanda ugera kuri 4996.Source : https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/abantu-bane-basanganywe-coronavirus-mu-mujyi-wa-kigali