Category: Uncategorized

  • USA: Pastor Emmanuel Ganza yasohoye indirimbo 2 nshya:”Ni wowe”na”Uri Uwera” #rwanda #RwOT

    Pastor Emmanuel Amani Ganza ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘Uri Uwera’ nyuma y’iminsi micye asohoye ‘Ni wowe’ ikubiyemo ishimwe ku Mana ku bwa byinshi yakoze. Izi ndirimbo zombi zagiye hanze ziri kumwe n’amashusho yazo yatunganyijwe n’aba Producers b’abahaga.

    Pastor Emmanuel A. Ganza yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu Rwanda no muri Kenya. Ni umugabo ucishije macye, ukunda Imana n’abantu. Ni umuramyi wagize izina rikomeye mu karere mu muziki wa Gospel, akaba abifatanya n’inshingano za Gipasitori. Ni we watangije akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero House of Grace International Church Worldwide rifite icyicaro muri Amerika. Ni ‘Worship Leader’, akaba umuhanzi ubarizwa muri label ye bwite yitwa Grace Centre (GC) ibarizwa muri New-York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Umuhanzi akaba na Pasteri Emmanuel A. Ganza yiyemeje kwamamaza Ubwami bw’Imana binyuze mu ndirimbo

    ‘Ni wowe’ indirimbo uyu muramyi aherutse gushyira hanze, ifite iminota 4 n’amasegonda 9. Amajwi yayo yatunganyijwe na Boris (Kigali-Rwanda) ndetse na Matthew Adams (Los Angeles-CA, USA). Amashusho yayo yatunganyijwe na Jijo Drumbeats (Nairobi-Kenya). Pastor Emmanuel A. Ganza yabwiye InyaRwanda.com ko muri iyi ndirimbo ye ‘Ni wowe’ ubutumwa nyamukuru burimo ari ububwira abantu ko ntawuhwanye n’Imana ndetse ko nta kintu na kimwe cyagereranywa n’Imana.

    Nyuma y’iyi ndirimbo, kuri ubu Pastor Emmanuel A. Ganza yamaze gushyira hanze indi nshya yise ‘Uri Uwera’ aririmbamo ko nta kindi afite yaha Imana uretse kuyiramya. ku ndirimbo ‘Ni wowe’ ni nabo babirambitse kuri iyi ngiyi yasohoye ‘Uri uwera’. Izi ndirimbo zombi zije zisanga izindi ze zinyuranye zakunzwe bikomeye, zihembura imitima ya benshi hirya no hino ku Isi. Uyu muramyi yadutangarije ko ari mu gihe cyo gukora cyane, akaba yariyemeje kugeza ku ku bakunzi be indirimbo zinyuranye azagenda ashyira hanze mu minsi iri imbere.

    Vudeo y’indirimbo “Ni WOWE” waireba hano:

    Video y’indirimbo”URUWERA” wayisanga hano:

    Source: inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/USA-Pastor-Emmanuel-Ganza-yasohoye-indirimbo-2-nshya-Ni-wowe-na-Uri-Uwera.html

  • Perezida Kagame yijeje igisubizo ku baturage bamaze iminsi batakamba kubera ibiciro by’ingendo bihanitse #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yakiraga indahiro z’abasenateri bashya binjiye muri sena y’u Rwanda, umuhango wabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

    Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kurahira kw’abasenateri, yavuze ko mu gihe igihugu kiri gusohoka mu bibazo byatewe na Coronavirus, bitakunda ko ibintu byose bihita bisubira uko byahoze.

    Ati 'Maze iminsi mbona abantu batakamba ku bibazo byo gutwara abantu, ko bibahenda […] icyo ni ikibazo kubera ko umuntu akurikije amateka y’iki cyorezo duhanganye nacyo, uko tugenda tugisohokamo dutera intambwe, ntabwo ibintu byose byahera ko bisubira uko byari bimeze, ni nako icyo usaba abantu nacyo gikwiriye kuba kiganisha muri uko gutera intambwe'.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyifuzo by’abaturage birarebwaho, ariko ashimangira ko no kuba ingendo zarongeye gukorwa nyuma y’igihe abantu bari mu ngo, ibikorwa bimwe na bimwe bifuza nabyo ari intambwe nziza.

    Ati 'Ibyo barabyiga, turareba ibishoboka ariko ku rundi ruhande bivuze ko aho abantu bashobora kumva ko kugenda bibahenda, bibangamiye ubwo nayo ni intambwe twateye kuko aho tuva nuko ahubwo nta wari ukwiye kuba agenda.'

    'Ubu twavuye aho tutagendaga, tugeze aho tugenda ariko bikatuvuna. Ubwo turashaka ikibazo aho kiri kugira ngo abantu bashobore kugenda, hanyuma nacyo dushake umuti wacyo, ariko icyo kiroroshye kurusha ko twicaraga mu rugo ntitugire aho tujya ahubwo.'

    Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka ku gihugu n’ubuzima bw’abaturage, biza byiyongera ku bindi bibazo abantu bari bafite.

    Yavuze ko mu gihe ibibazo byiyongereye, n’imbaraga zo kubirwanya zigomba kongerwa.

    Ati 'Iyo ibibazo byikubye inshuro nyinshi, wowe ukuba inshuro nyinshi guhangana nabyo, ibyo wakoraga bigomba kwiyongera, kwihuta n’ubuziranenge. Ubundi twari dusanganywe ibibazo, hiyongereyemo ibindi by’icyorezo. Turasaba buri wese kugira ngo yongere intambwe mu mikorere, bityo nibwo twashobora guhangana nabyo.'

    Perezida Kagame yasabye abayobozi kujya basobanurira abaturage ibibazo bihari, no kubereka ko ntako ubuyobozi butagize mu gushaka ibisubizo.

    Ati 'Mujye mugerageza musoanurire abaturage, ntacyo tudakora, ntacyo tutagerageza kugira ngo tugabanya ingaruka z’ibyo bibazo ariko bajye bareba n’ahandi hose ntabwo umuti w’ibibazo uboneka uko umuntu abishaka akenshi bibamo kwihangana ariko ugakomeza gukora neza.'

    Kuwa 14 Ukwakira 2020 nibwo Urwego Ngenzuramikorere (RURA ) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo, nyuma yo kwemerera imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange gutwara abantu zifitiye ubushobozi bwo gutwara mu gihe bicaye. Ibyo biciro bisimbura ibyakurikizwaga mu gihe imodoka zari zitegetswe gutwara kimwe cya kabiri cy’abo zatwaraga hirindwa Coronavirus.

    Ni ibiciro byinubiwe cyane n’abaturage ndetse bakomeza gusaba Guverinoma kugira icyo ikora kuko bihanitse. Kuri uyu wa Gatatu, RURA yatangaje ko ibyo biciro byari biherutse gushyirwaho byagabanyijwe, kubera ko Leta yemeye kwishyura 30 % by’igiciro umuturage yagombaga kwishyura.

    RURA yatangaje ko kuri ubu umugenzi ukora ingendo zihuza intara azajya asabwa kwishyura 21 Frw bivuye kuri 25.9 Frw ku kilometero naho mu Mujyi wa Kigali yishyure 22 Frw ku kilometero avuye kuri 28.9 Frw. Ibiciro byatangajwe bizatangira kubahirizwa ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yijeje-igisubizo-ku-baturage-bamaze-iminsi-batakamba-kubera-ibiciro-by-ingendo-bihanitse

  • Polisi yafashe umucuruzi wa magendu ashaka gutanga ruswa ya miliyoni #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bacuruzi bafatanywe magendu
    Abo bacuruzi bafatanywe magendu

    Polisi ivuga ko umwe muri abo bacuruzi yashatse guhita atanga ruswa ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo arekurwe.

    Izo magendu zafatiwe mu iduka ry’umucuruzi umwe ari na we washatse gutanga ruswa ngo arekurwe, mu gihe abandi basa n’aho ari bo bamugemuriraga izo magendu.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko magendu imunga ubukungu bw’igihugu, bityo ko polisi idateze kwihanganira abayicuruza.

    Yashatse gutanga amafaranga ngo arekurwe
    Yashatse gutanga amafaranga ngo arekurwe

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yafashe-umucuruzi-wa-magendu-ashaka-gutanga-ruswa-ya-miliyoni

  • Jya wibutsa Imana amasezerano #rwanda #RwOT

    Wibuke ijambo wasezeranije umugaragu wawe, kuko wanyiringije. Iki nicyo kimara umubabaro mu makuba yanjye no mu byago byanjye, niko ijambo ryawe ryanyuzuye (Zaburi 119: 49-50).

    Ese waba warigeze ugira ikintu runaka wibutsa Imana? Umwanditsi wa Zaburi aragira ati: “Ibuka amasezerano wasezeranije umugaragu wawe, kuko wampaye ibyiringiro!” Mubyukuri Imana iduha amasezerano binyuze muri Bibiliya naho andi akanyura mu bundi buryo butandukanye.

    Bishobora guterwa n’ikibazo cyangwa igihe umuntu arimo, cyangwa bikanyura ku muvandimwe wawe w’umukristo. Ariko uko byagenda kose, Imana ubwayo niyo iduha ibyiringiro kugirango dukomeze gutegereza twihanganye kugeza igihe azasohora.

    Twahawe amasezerano y’Imana kugira ngo aduhumurize kandi adukomeze mu mibereho ya gikristo:

    Amasezerano y’Imana twarayahawe ngo aduhindure bashya kandi atwongeremo imbaraga. Umwanditsi wa zaburi aragira ati: 'Amasezerano yawe ampa ubuzima (yangize mushya).” Kubwibyo, iyo wakiriye amasezerano aturuka ku Mana ukwiriye kumenya ibi bikurikira:

    • Ntukemere ko agucika
    • Ntukemere ko ava mu bitekerezo byawe
    • Ntukayibagirwe
    • Kandi ntugomba kubyibuka gusa, ahubwo ufite uburenganzira bwo kuyibutsa
    Imana.

    Ukwiye kubwira Imana uti:”Mwami, mu Ijambo ryawe wavuze ibi n’ibi. Kandi nizeye iri jambo kandi ndagusaba kubikora neza bigasohora. Iri jambo ryawe ryampaye ibyiringiro, ikindi kandi ijambo ryawe ryampumurije no mubibazo byanjye byose. Mwami, mpagaze muri iri jambo kandi ndi imbere yawe ubu, nzi neza ko uri umwizerwa kandi ko utigeze usezerana ibyo utazasohoza”.

    Muri macye mu bibazo byose duhura nabyo muri iyi si, dukwiye guhanga amaso ku Mana cyane ko yaduhaye amasezerano binyuze muri Bibiliya n’ubundi buryo bunyuranye. Ni ingenzi kwibutsa Imana amasezerano yaduhaye kuko bitwongeramo imbaraga mugihe duhuye n’imiyaga ndetse n’im

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Jya-wibutsa-Imana-amasezerano.html

  • Wari uziko isukari nyinshi ku bana yangiza umwijima n’ ubwonko? #rwanda #RwOT

    Mu gihe bamwe birengagiza ingaruka z’isukari ku buzima, abahanga benshi baratuburira kwirinda ingaruka mbi zayo, cyane cyane ku bana. Muri videwo yasohowe na Obs muri 2018, inzobere mu by’imirire Magali Walkowicz agereranya isukari 'n’ikiyobyabwenge' ku bana.

    Nubwo kunywa isukari mu rugero byemewe, ni na ngombwa gutekereza ku ngaruka zayo ku bantu bose ariko cyane cyane ku bana, Kuri Magali Walkowicz, umwanditsi w’igitabo 'P’tits Déj ‘et snacks avuga ko ababyeyi bagomba kwitondera akamenyero guha abana ibintu birimo amasukari kuko bigira ingaruka ku buzima.

    Umuganga w’imirire, agaragaza ingaruka zayo ku mwijima, yagize ati: 'Mu buryo bumwe, isukari ni ikiyobyabwenge ku bana.' Ibi kandi byashimangiwe na Robert Lustig, inzobere mu kuvura indwara z’abana muri kaminuza ya Californiya i San Francisco wasobanuye mu kiganiro cyo mu mwaka wa 2017 mu kinyamakuru The Guardian ko isukari igira ingaruka zikomeye k’ubwonko bw’abana.
    Dore bimwe mu biribwa byiganjemo isukari

    Mu nama nyunguranabitekerezo ya Paris Nash yabereye muri Institut Pasteur mu 2016, yaranzwe n’ikiganiro cyatanzwe na RTBF, abahanga mu kuvura indwara z’umwijima n’ubwonko bavugije induru kuko babonaga zigaragara mu bana ' kandibitewe n’isukari iri ku rugero rwo hejuru.

    Umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe gusuzuma ingaruka z’imirire muri ANSES avuga ko 75% by’abana bafite imyaka 4-7, 60% by’abana bafite imyaka 8-12 na 25% y’abana bafite imyaka 13-17 banywa isukari irengeje ikenewe mu mubiri wabo.

    Babyeyi! ku bw’ubuzima bw’abana banyu mugerageze kugabanya ikigerocy’isukari muha abana kugirango mubarinde kurwara umwijima, kugira ikibazoku bwonko, diabete ndetse n’umubyibuho ukabije.

    Source: Healthline.com, inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mu-gihe-bamwe-birengagiza-ingaruka-z-isukari.html

  • Perezida Kagame yamaze impungenge abasabye ko ibiciro by’ingendo byagabanuka #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika yagarutse ku kibazo cy’ibiciro by’ingendo aho abantu bamaze iminsi bavuga ko ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihenze, na we koko avuga ko ari ikibazo gifite ishingiro.

    Ati “Maze iminsi mbona abantu batakamba ku kibazo cy’ingendo ko bibahenda iyo bava ahantu bajya ahandi. Icyo ni ikibazo kubera ko na none nyine umuntu akurikije amateka y’iki cyorezo duhanganye na cyo, uko tugenda tugisohokamo, dutera intambwe, ntabwo ibintu byose byahera ko bisubira uko byari bimeze.”

    Perezida wa Repubulika akomeza agira ati “Ni nako icyo usaba abantu na cyo cyaba kiganisha muri uko kwiyubaka, gutera intambwe kurusha guhera imbere, ugahera aho ugeze ukagerageza gutera imbere.”

    Perezida wa Repubulika yijeje ko ibyo bibazo biri bwigweho harebwe ibishoboka.
    Ariko na none yavuze ko n’ubwo abantu binubira ibiciro by’ingendo, kuba bagenda ahubwo ari indi ntambwe yatewe kubera ko mbere ntawagendaga.

    Ati “Ariko na none bivuze ko aho abantu kumva ko kugenda bibahenda bibabangamiye ubwo na yo ni intambwe twateye kubera ko aho tuva ni uko ahubwo ntawari ukwiye kuba agenda.

    Ubu twavuye aho tutagendaga, tugeze aho tugenda ariko bikatuvuna ubwo turashaka ikibazo aho kiri kugira ngo abantu bashobore kugenda hanyuma na cyo dushake umuti wacyo ariko icyo kiroroshye kurusha uko twicaraga mu rugo ntìtugire aho tujya ahubwo.”

    Source : https://www.imirasire.rw/?Perezida-Kagame-yamaze-impungenge-abasabye-ko-ibiciro-by-ingendo-byagabanuka

  • Kamonyi: DASSO baremeye utishoboye, bamuha inka bamusaba kutazimya igicaniro #rwanda #RwOT

    Abagize urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano( DASSO) bo mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020, baremeye umuturage utishoboye wo mu kagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma, bamugabira Inka, bamuha umuganda wo kumwubakira. Bavuga ko umuturage unyagirwa, usembera, ufite imibereho mibi, nta mutekano aba afite, ko kandi nabo icyo gihe ntawo bagira nyamara bashinzwe kuwubungabunga.

    Mukambiro Aline, w'imyaka 48 y'amavuko mu bihe bishize yasenyewe n'ibiza bimusiga kugasozi, biba ngombwa ko Inka y'Inkwano y'umukobwa we ayigurisha kugira ngo yishakire ubushobozi bwo kubaka inzu yo kubamo kuko ngo yabonaga asizwe iheruheru n'ibiza.

    Mukambiro Aline waremewe, avuga ko izi ari imbaraga zimufasha kwiyubaka, ntasigare inyuma mu iterambere.

    Yabwiye ikinyamakuru intyoza.com ko nk'umuturage utishoboye wari ukozweho n'ibiza, gufata icyemezo cyo kugurisha Inkwano y'umukobwa we ataranamurongoranya nabyo ngo ntabwo byari byoroshye, ariko ngo nta mahitamo yandi yari afite.

    Ati' Ubusanzwe mbarizwa mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe mubyo twagenderagaho. Ibiza byaransenyeye binsiga ku gasozi, mfata icyemezo ngurisha ikwano y'umukobwa wanjye ntaranatanga indongoranyo kuko nta mahitamo yandi nari mfite. Ntabwo nari nziko umunsi nk'uyu uzagera kuko nabikoze numva ko ndwana ku buzima bwanjye n'abana'.

    DASSO, barashaka ko uyu mubyeyi inzu ye yuzura vuba akava ku gasozi.

    Akomeza ati' Maze kuyigurisha natangiye kubaka nabyo ntibyarangira, ubuyobozi bumpa isakaro, ngiye kubona numva bambwiye ko DASSO biyemeje kundemera. Sinzi uko byagenze, ariko nabonye baza bampa umuganda, bangabira Inka, mbese ndashima Imana yabakoresheje'.

    Mukambiro, akomeza avuga ko iyi nka yagabiwe izamufasha muri byinshi nko kwikura mu bukene, kubona ifumbire n'amata, kuyikuraho indongoranyo y'umukobwa we, ariko kandi ngo nawe yiteguye kuzitura abandi bakagerwaho n'iyi Nka y'urukundo n'ineza yagabiwe na DASSO.

    Irakarama Albert/ umuhuzabikorwa wa DASSO.

    Irakarama Albert, umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza ko nyuma yo kumenya ingorane uyu mubyeyi yahuye nazo zo gusenyerwa n'ibiza, agafata icyemezo cyo kugurisha Inkwano agamije gushaka aho aba, nabo ngo baricaye nk'urwego rwa DASSO basanga bakwiye kugira icyo bakora kugira ngo bamushyigikire, yongere kugira Igicaniro iwe kandi banamufashe kubona aho aba adasembereye.

    Irakarama, avuga ko nka DASSO, igihe umuturage abayeho nabi, anyagirwa, asembera, umutekano waba uwo mu gifu, waba uw'imibereho y'ubuzima muri rusange uba ari ntawo. Ko nk'urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano nabo ntawo bagira kandi hari umuturage wawubuze.

    Visi Meya Uwamahoro, Umuturage Aline hamwe na DSSO Albert.

    Avuga ko no mu busanzwe bari bamaze iminsi bakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage mu guhangana n'ibibazo bibangamira imibereho yabo, aho nta murenge numwe muri 12 igize aka karere batagize igikorwa bakoramo kigamije kuzamura imibereho y'umuturage. Uyu muturage nawe ngo byari ngombwa ko bamuha umuganda, bakamuremera, ubuzima bugakomeza.

    Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w'Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, yashimiye abagize uru rwego rwa DASSO mu bikorwa byiza bakora mu kunganira abaturage bashinzwe kubungabungira umutekano. Avuga ko ari igikorwa cy'ubutwari kandi kije mu kwezi n'ubundi kwibutsa Abanyarwanda ubutwari bw'ingabo zabohoje Igihugu ziharanira imibereho myiza ya buri munyarwanda.

    Visi Meya Uwamahoro, ashima ibikorwa bya DASSO, Abasaba gukomeza ubu butwari bunganira Akarere kandi bafasha abaturage bashinzwe kurindira umutekano.

    Uwamahoro, yasabye abagize uru rwego gukomeza ibikorwa byiza bifasha abaturage, ariko kandi anabibutsa ko nabyo biri mu byunganira akarere, bigatuma iterambere rirushaho kwihuta kuko umuturage utagira aho aba, udafite imibereho myiza, udafite umutekano, nta terambere.

    Abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Kamonyi bagera kuri 80. Mu bikorwa bamaze iminsi bakorera abaturage hirya no hino, birimo kububakira ubwiherero, kubafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza-Mituweli n'ibindi bizamura imibereho myiza yabo.

    Ntakongera kuzimya igicaniro.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-dasso-baremeye-utishoboye-bamuha-inka-bamusaba-kutazimya-igicaniro/

  • Papa Francis yemeje Ihuriro riharanira Ubumwe bw'Abaryamana bahuje ibitsina #rwanda #RwOT

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, avuga ko abaryamana bahuje ibitsina ari abana b'Imana. Yemeje ihuriro ry'amashyirahamwe y'abaryamana bahuje igitsina ku nshuro ya mbere kuva yafata umwanya wa papa.

    Iki cyemezo cyije binyuze mu nyandiko yiswe Francesco, yagaragaye muri Film mbarankuru yagaragaye bwa mbere mu iserukiramuco rya sinema I Roma kuri uyu wa Gatatu Tariki 21 Ukwakira 2020.

    Iyi filime yibanze ku bibazo Francis yitaho cyane harimo ibidukikije, ubukene, abimukira, ubusumbane bushingiye ku moko no ku baturage, ndetse n'abaturage bibasiwe cyane n'ivangura.
    Francis yavuze ko abaryamana bahuje igitsina nabo ari abana b'Imana.

    Ati:''Abaryamana bahuje igitsina bafite uburenganzira bwo kuba mu muryango. Ni abana b'Imana, Icyo tugomba kugira ni itegeko ry'ubumwe bw'abaturage; ubwo buryo butwikiriwe n'amategeko'.

    Mu gihe yari umwepisikopi mukuru wa Buenos Aires, Francis yemeje ihuriro ry'amashyirahamwe y'abasivili ku bashakanye bahuje ibitsina mu rwego rwo gushyingiranwa kw'abahuje igitsina.

    Icyakora, Papa Francis ntabwo yari yarigeze ashyira kumugaragaro ko ashyigikire abaryamana bahuje igitsina nka papa kugeza ubu.
    Source: 247nnu.com

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/papa-francis-yemeje-ihuriro-riharanira-ubumwe-bwabaryamana-bahuje-ibitsina/

  • Rusizi: Polisi yafashe Tuyizere Eric wategaga abantu akabambura utwabo #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye n'abashinzwe umutekano mu Mudugudu wa Sumuyamana mu Kagari ka Kinyaga mu Murenge wa Nkaka mu Karere ka Rusizi, ku wa kabiri tariki ya 20 Ukwakira Polisi yafashe Tuyizere Eric w'imyaka 35,  nyuma yo  kwambura uwitwa Nyiramitero Xaverine  w'imyaka 53 amafaranga  y'u Rwanda ibihumbi 225 (225,000frw).

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 19 ukwakira ku isaha ya saa moya Tuyizere yateze uriya mugore agiye guhaha ku gasantere, amwambura ariya mafaranga.

    CIP Karekezi yagize ati:  'Tuyizere asanzwe aturanye na Nyiramitero mu Mudugudu umwe, yari abizi neza ko afite amafaranga. Nyiramitero avuga ko yamuteze ku mugoroba agiye guhaha amukubita hasi umwambura amafaranga ibihumbi 225 yari afite mu mweko'.

    CIP Karekezi akomeza avuga ko ibyo bimaze kuba Nyiramitero yahise abimenyesha abanyerondo bari hafi aho, bakurikiye Tuyizere bamusanga mu kabari arimo kunywa inzoga. Abo yasengereraga bagerageje kurwanya abanyerondo bituma acika ariko abapolisi bafatanyije n'abaturage baramushakishishije afatwa mu gitindo tariki ya 20 ukwakira.Ati:

    'Abanyerondo bamaze kumubona bamusanganye n'abantu arimo kubasengerera inzoga batangira kurwanya abanyerondo. Abanyerondo bahise bahamagara abapolisi kuri sitasiyo batangira gushakisha Tuyizere, bamufashe bukeye   bamusangana  amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 128 mu yo yari yambuye uwo muturage'.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba akomeza avuga ko Tuyizere yari asanzwe avugwaho gutega abantu akabambura we n'abandi bantu bagishakishwa. Avuga ko  ahantu bategera abaturage hazwi kuko hegereye igishanga, iyo bamaze kwambura umuntu bahita bajya kwihisha muri icyo gishanga.

    Tuyizere yahise ashyikirizwa  urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera  kuri sitasiyo ya Nkaka kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe ikiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Src: RNP

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/22/rusizi-polisi-yafashe-tuyizere-eric-wategaga-abantu-akabambura-utwabo/

  • Bugeshi: Bijejwe ko ikibazo cy’amazi meza kiri hafi gukemuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage ba Bugeshi bafata amazi avuye ku mabati akabikwa mu myobo
    Abaturage ba Bugeshi bafata amazi avuye ku mabati akabikwa mu myobo

    Tariki 19 Ukwakira 2020, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangiye ubukangurambaga ku isuku mu ngo hamwe no kuzirika ibisenge mu kwirinda ibiza biterwa n’umuyaga.

    Abaturage baganiriye na Kigali Today, bavuga ko bazi akamaro k’isuku ariko hari ibyo badashobora kugeraho kubera kutagira amazi meza.

    Uwimana ni umubyeyi w’imyaka 41. Avuga ko ibikorwa byo kwita ku isuku abikora mu rugo rwe, ariko ikibazo cy’amazi meza cyo adashobora kukibonera igisubizo mu gihe amazi y’imvura yashize.

    Agira ati “Ibyo batubwira turabyumva, kugira ingarani birakwiye, kugira ubwiherero ni ihame mu kugira isuku, ariko natwe hari ibyo tudashoboye kugeraho kuko tudafite amazi meza”.

    Uwimana avuga ko umurenge wabo batagira amazi meza kuko bakoresha amazi y’imvura kuva mu kwezi kwa Mutarama kugera mu Kuboza.

    Amazi abikwa mu bitega abaturage bakoresha, hari igihe aba asa nabi kubera kumaramo igihe no kujyamo imyanda
    Amazi abikwa mu bitega abaturage bakoresha, hari igihe aba asa nabi kubera kumaramo igihe no kujyamo imyanda

    Ati “Nta mazi meza tugira kuko n’ayo bigeze kuzana ya ‘Aqua Virunga’ tuyasanga ku birometero 7, kandi na yo aboneka gakeya, n’iyo aje abantu batonda umurongo bayashaka kugeza agiye, ibyo bituma dukoresha amazi y’imvura dushyira mu bitega”.

    Ibitega ni imyobo abaturage bacukura ku mazu bagashyiramo shitingi hakajyamo amazi y’imvura igihe iguye.

    Kubera uburyo abaturage bayabika, hari aho usanga haragiyemo imyanda myinshi, ahandi ugasanga amazi yahinduye ibara kubera gusaza n’imyanda yagiyemo, gusa nta yandi mahitamo abaturage bafite uretse kuyakoresha kugera no kuyanywa.

    Mukandayisenga Jocelyne, avuga ko afite igitega ashyiramo amazi menshi ndetse avomera n’abaturage, gusa ngo ntiyayanywa atayatetse mu kwirinda indwara zikomoka ku isuku nke.

    Gasaza ni umugabo wubatse mu Kagari ka Buringo, avuga ko uretse kuba hakonja ngo no gukaraba no kwisukura kenshi ntibabikora kugira ngo barondereze amazi.

    Ishimwe Pacifique, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko iki kibazo cy’amazi kiri hafi gukemuka.

    Ishimwe Pacifique aganirariza abaturage ku kwita ku isuku
    Ishimwe Pacifique aganirariza abaturage ku kwita ku isuku

    Agira ati “Turabizi ko nta mazi bafite, ariko ikibazo gikiye gukemuka, uruganda rwa Gihira nirumara kubakwa ruzohereza amazi mu Mujyi wa Gisenyi, asigaye yoherezwe mu gice cy’icyaro mu Mirenge ya Bugeshi, Busasamana na Mudende hamwe n’Imirenge ya Kanama na Nyundo”.

    Uyu muyobozi avuga ko abaturage bagomba kwihangana, icyakora akavuga ko bagomba guteka amazi banywa mu kwirinda indwara zituruka ku isuku nke, kugira ubwiherero bupfundikiye n’ingarani.

    Ishimwe asaba abaturage kujya bazirika amazu kugira ngo birinde ko umuyaga ubasenyera, akavuga ko aho guhora basenyerwa bagahabwa amabati, ahubwo bakwirinda ko amazu yabo agurukanwa n’umuyaga.

    Kuva mu kwezi ka Kanama 2020, mu Karere ka Rubavu, umuyaga umaze gutwara amazu 40, ikiza gikunze kwibasira inyubako mu Murenge wa Bugeshi.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugeshi-bijejwe-ko-ikibazo-cy-amazi-meza-kiri-hafi-gukemuka