Category: Uncategorized

  • Inyubako nshya twujuje ni igisubizo ku mitangire ya serivise inoze – Mayor Nzamwita #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibiro bigiye kuzura bitwaye miliyari imwe n
    Ni ibiro bigiye kuzura bitwaye miliyari imwe n’igice

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burishimira inyubako nshya y’ibiro by’akarere igiye kuzura, aho ngo igiye kuruhura abakozi b’akarere batagiraga aho batangira serivise hanoze.

    Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yagiranye na Kigali Today, yavuze ko abakozi bari bamaze igihe kinini bakorera mu nyubako itajyanye n’igihe, aho yakoreraga mu cyahoze ari ibiro bya Komini Nyarutovu, ahantu yemeza ko ari hato kandi hatari n’ibikoresho bihagije birimo ubwiherero n’ibindi.

    Yagize ati “Icyo iyi nyubako ije gukemura, birumvikana ni ikibazo cya za biro, abakozi ntabwo bagiraga ahantu bakorera kubera ko abenshi bakoreraga ahantu mu cyumba kimwe nta bwisanzure hatameze na neza, ni mu nyubako yahoze ari Komine Nyarutovu nta toilettes, ntaki…, byari ibibazo bikomeye none ubu bigiye gukemuka, serivise zirimo nka Njyanama babonye aho bakorera”.

    Uwo muyobozi avuga ko iyo nyubako izaba yuzuye ku itariki 21 Ugushyingo 2020, avuga ko igihe bihaye kitadindiye gusa Rwiyemezamirimo uyubaka byabaye ngombwa ko bamwongereyeho amezi abiri, bitewe n’ibibazo byatejwe na COVID-19. Avuga ko icyo gihe bahaye Rwiyemezamirimo yasabwe kucyubahiriza.

    Meya Nzamwita avuga kandi ko nubwo ako karere gasanzwe ku mwanya mwiza mu mitangire ya serivise, aho muri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu mitangire ya serivise, Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa gatatu mu turere 30, bazarushaho kunoza serivisi.

    Ati “Iyi nyubako ni igisubizo mu mitangire ya serivise inoze, kandi dusanzwe duhagaze neza cyane cyane ko ejo RGB yagaragaje ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa gatatu mu bijyanye no gutanga serivise nziza, ubu kuba tubonye inyubako noneho ni akarusho mu kunoza serivise, kugeza ubwo abaturage duha serivise bazadushyira ku mwanya wa mbere”.

    Mu bindi byatumye ubuyobozi butekereza kubaka iyo nyubako inogeye imitangire ya serivise, ngo ni n’uburyo bwo gutanga urugero ku baturage biteguye gushora imari mu mujyi wa Gakenke, bubaka inzu zijyanye n’igihe.

    Abaturage na bo bagaragarije Kigali Today ko banyotewe no kwakirira serivise muri ibyo biro aho umwe witwa Hategekimana Cyprien, yagize ati “Birashimishije kuba twiyujurije ibiro, ahandi wabonaga bakorera mu nyubako nto kandi zitajyanye n’igihe tugezemo, kandi muri Gakenke turi abantu basobanutse bazi no gukora, iyi nyubako iryoheye ijisho”.

    Abayobozi banyuranye basuye iyo nyubako, Rwiyemezamirimo abizeza ko azayibamurikira kuri 21 Ugushyingo 2020
    Abayobozi banyuranye basuye iyo nyubako, Rwiyemezamirimo abizeza ko azayibamurikira kuri 21 Ugushyingo 2020

    Mugenzi we ati “Biteye ishema kuba natwe Abanyagakenke tubonye inyubako igezweho, wageraga mu tundi turere wareba aho bakirira abantu n’uburyo bakorera mu nyubako nziza ukumva bigukoze ahantu. Abayobozi bacu mu karere tubaziho gucisha bugufi no kutwumva bakadukemurira ibibazo, ubwo babonye aho bakorera heza birarushaho”.

    Uwo muyobozi arasaba abaturage kwisanzura muri iyo nyubako agira ati “Icyo twabwira abaturage ni uko iriya nyubako ari iyabo, nibayisanzuremo baze bayihererwemo serivise, cyane cyane ko intego y’akarere kacu ari ugutanga serivise nziza, haba ku karere haba mu mirenge n’ahandi hose hatangirwa serivise. Ni ibiro byubatse neza, nibatugane babyisanzuremo ugize n’ikibazo cyo kutabona serivise atubwire tumufashe”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/inyubako-nshya-twujuje-ni-igisubizo-ku-mitangire-ya-serivise-inoze-mayor-nzamwita

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko yizera ko Abasenateri bashya bazanye ubunararibonye n’amaraso mashya azafasha mu kugera ku ntego igihugu cyiyemeje.

    Yibukije Abasenateri ko bahagarariye Abanyarwanda, bakaba bakwiye gukora bazirikana ibyifuzo by’abaturage.

    Yavuze ko gukorera u Rwanda bisaba ubwitange mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije u Rwanda ahanini bishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

    Ati “Kuri twe aho tuva ni kure n’aho tujya ni kure, birumvikana rero ko ibyo twitezweho ari byinshi.”

    Perezida Kagame yagaragaje ko muri urwo rugendo hataburamo imbogamizi zaba izo mu gihugu imbere ndetse n’imbogamizi zihuza ibihugu.

    Yagaragaje ko hari n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19, ariko ko atari umwihariko w’u Rwanda, dore ko icyorezo cyageze n’ahandi ku isi, ariko avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bahangane n’ingaruka zacyo, ari na ko bakomeza kucyirinda.

    Kuba iki cyorezo cyaraje cyiyongera ku bindi bibazo Igihugu gifite, Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ibibazo bibaye byinshi n’abantu bagomba gukuba inshuro nyinshi imbaraga bakoresha mu guhangana na byo.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-z-abasenateri-bashya

  • Kenya Parliament Dissolution Challenged #rwanda #RwOT

    The Constitutional Petitions challenging Chief Justice David Maraga's advisory to President Uhuru Kenyatta to dissolve Parliament for failing to enact laws on the two-thirds Gender rule will be heard from November 25.

    Justice James Makau issued the directions on Wednesday when the matters came up for mention.

    The judge said all issues pertaining to consolidation of the petitions and the manner in which parties want the hearing to be conducted shall be canvassed on that date before the full bench comprising Justice George Odunga, Pauline Nyamweya, Anthony Ndungu, Lydia Achode and James Makau.

    However,  some parties in the petitions have suggested that the matters be heard in an open  court but the Attorney General through senior state counsel Emmanuel Benta opposed the application, citing COVID-19 measures.

    The CJ  has appointed senior counsel James Oduol to represent him during the hearing of the petitions.

    Other matters to be canvassed before the hearing, will include applications by some petitioners opposed to the appointment of the bench and applications by the Law Society of Kenya, Federation of  Women lawyers and Kenya Human Rights Commission seeking to be enjoined as interested parties.

    capitalfm

    The post Kenya Parliament Dissolution Challenged appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/petitions-for-kenya-parliament-dissolution-set-for-sunday/

  • Leta yashoye miliyari 31.9Frw mu mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiti by
    Ibiti by’imihumuro bizwiho kugira imbaho nziza ni bimwe mu bizaterwa

    Ni umushinga uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), n’Ikigo mpuzamahanga cy’ibidukikije (GEF), ugashyirwa mu bikorwa na REMA ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’amashyamaba (RFA).

    Uwo mushinga watekerejwe mu rwego rwo kongera ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije kuko byagaragaye ko Amayaga asa n’asatira kuba ubutayu kubera kutagira ibiti, bityo hakaboneka imvura nke, na yo iyo iguye ikangiza byinshi kubera isuri itagira ikiyitangira kuko imisozi yambaye ubusa.

    Ibikorwa uwo mushinga uzibandaho ni ugutera ibiti by’ishyamba, iby’imbuto ziribwa, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera ibiti ku mihanda no ku nkombe z’imigezi, gukora amaterasi y’indinganire, guha bamwe mu baturage imbabura za rondereza no kubaha amatungo magufi kugira ngo biteze imbere, bikazakorerwa mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

    Abaturage bishimira ko babonye akazi mu itegurwa ry
    Abaturage bishimira ko babonye akazi mu itegurwa ry’ingemwe z’ibiti

    Muri rusange uwo mushinga uzamara imyaka itandatu, ufite intego yo kuzatera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 7,410 hakazaterwa kandi amashyamba asanzwe ku buso bwa hegitari 909.2 ndetse hakazanaterwa ibiti 77,194 by’imbuto ziribwa, hakazasubiranywa kandi amashyamba y’abaturage ku buso bwa hegitari 500 kugira ngo yongere umusaruro.

    Imirimo izakorwa mu gihe cyose uwo mushinga uzamara izakorwa n’abaturage ari na bo bagenerwabikorwa, bikaba biteganyijwe ko uzatanga imirimo hafi ibihumbi 150, ingo 7,500 zikazafashwa mu bworozi kugira ngo zihaze mu biribwa zinjize n’amafaranga, na ho imiryango ibihumbi 60 ikazubakirwa amaziko arondereza ibicanwa, anagabanya imyuka mibi yoherezwa mu kirere.

    Kuri ubu ibikorwa by’uwo mushinga byaratangiye, aho mu turere uzakoreramo hatunganyijwe ingemwe z’amoko atandukanye z’ibiti bigiye gutangira guterwa muri uku Kwakira. Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uwo mushinga mu turere twa Kamonyi na Ruhango, Songa Remy, yasobanuye aho imirimo igeze.

    Yagize ati “Ubu turimo kwihutisha itegurwa ry’ingemwe, kandi ibiti bizaterwa byizweho ku buryo twizeye ko bizakura. Ibiti by’ishyamba tuzatera inturusu za ‘Microcoris’ ziberanye n’aka gace, ibivangwa n’imyaka ni gereveriya, cyane ko zihanganira imvura nke ndetse n’ibindi byose turimo kubyihutisha ku buryo gutera bizarangirana n’Ukuboza kuko kano gace kagira imvura nke”.

    Gereveriya zivangwa n
    Gereveriya zivangwa n’imyaka zigeze igihe cyo guterwa

    Abaturage na bo bishimiye ibikorwa by’uwo mushinga kuko ngo hari ubwo bakeneraga gutera ibiti bakabura ingemwe, kikaba ari igisubizo kuko bagiye kongera gutera ibiti bizakemura ikibazo cy’ibura ry’imvura, nk’uko Zigiranyirazo wo mu Murenge wa Ntongwe muri Ruhango abivuga.

    Ati “Hano iwacu imvura ntikigwa neza kubera ibura ry’ibiti, ariko ubwo uyu mushinga ugiye kuduha ingemwe tuzabitera ku bwinshi. Kera mu kwezi kwa cyenda abana batangiraga ishuri twararangije gutera ibishyimbo, none ubu intabire ziraho benshi ntituratera kuko imvura yabuze, gusa hari bake bateye kuko iguye nka kabiri ari nke ariko ntibiramera, ni ikibazo”.

    Uwo mugabo w’imyaka 57 y’amavuko, avuga ko kera Amayaga yari afite amashyamba n’ibyatsi bya kimeza, imvura igwa neza bakeza, ariko ngo uko abaturage baguraga ubuhinzi ni ko bagiye bayatema batera imyumbati, ibijumba, ibishyimbo n’ibindi ariko ntibatere ibindi biti.

    Biteganyijwe ko hazaterwa ibiti bitanga imbaho nk’inturusu, filao, gereveriya, imihumuro, iby’imbuto ziribwa nka avoka, amacunga, amatunda n’ibindi, ndetse hakazanaterwa n’urubingo ku mirima isanzwe no ku materasi hagamijwe kurwanya isuri.

    Gutangiza ku mugaragaro uwo mushinga bizaba ku wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020, igikorwa kizabera mu murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, bikazahuzwa n’umunsi wo gutangiza gahunda yo gutera ibiti mu gihugu hose mu mwaka wa 2020-2021. Uwo munsi mpuzamahanga ufite insanganyamatsiko igira iti “Amashyamba ni umusingi w’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye”.

    Abaturage bazahabwa ibiti by'imbuto ziribwa

    Abaturage bazahabwa ibiti by’imbuto ziribwa

    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/leta-yashoye-miliyari-31-9frw-mu-mushinga-wo-kurengera-ibidukikije-mu-mayaga

  • Hatangiye igeragezwa mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka yasobanuye uko gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro bishya iteye
    Minisitiri Shyaka yasobanuye uko gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro bishya iteye

    Iri gerageza, rirabera mu turere twose tw’igihugu, mu Murenge umwe n’Akagari kamwe byagiye bitoranywa, aho abaturage ubwabo ari bo baza kubigiramo uruhare, kugira ngo hirindwe amakosa yagiye agaragara mu byiciro byabanje, aho bamwe mu baturage bavugaga ko bashyizwe mu byiciro badakwiye.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, yatangaje ko ari igikorwa cy’igerageza kibanziriza igikorwa rusange, kizakorwa mu gihugu hose.

    Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Shyaka yagize ati “Kuri ubu hatoranyijwe Akagari kamwe, kari mu murenge umwe muri buri karere. Urubyiruko, abakorerabushake, n’izindi mpuguke zavuye ku rwego rw’Intara, zirahahurira zifashe abaturage gusobanura uko iki gikorwa kigenda”.

    Minisitiri Shyaka, avuga ko iki gikorwa kiza gukorwa hirindwa icyorezo cya Covid-19, bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho, cyane cyane bahana intera hagati yabo. Yakomeje avuga ko ibi byiciro atari iby’ubukene ahubwo ko ari byo gutuma Abanyarwanda bamenya aho bahagaze, buri wese agasobanukirwa aho agomba gushyira imbaraga ngo yiteze imbere.

    Yagize ati: “Ibi byiciro byaganiriweho n’inzego zinyuranye zirimo abaturage, bikorwa hakurikijwe ibyifuzo byabo. Nta muntu ugomba kujya mu cyiciro yizeye ko azajya ahabwa serivisi runaka bishingiweho, kuko ubu n’umukene azajya afashwa akazamuka”.

    Abaturage bazajya bafashwa na Leta, ni abo mu byiciro bya D na E bakennye cyane, aho abo muri E bo baba akenshi banafite ubumuga buhoraho, ntacyo babasha gukora cyabateza imbere. Abo mu cyiciro cya D, bazajya bafashwa muri gahunda zizamura abaturage nka VUP, na bo bagenda bazamuka mu bukungu.

    Minisitiri Shyaka yasabye ko abaturage bose bagira iki gikorwa icyabo, kuko uruhare rwabo ari rwo rw’ingenzi, mu kwishyira mu byiciro, kuko ari bo baziranye. Yasabye abaturage kurangwa n’ubunyangamugayo batarwanira kujya mu byiciro by’abakene cyane, kuko nta serivisi bazongera guhabwa babishingiyeho, kuko n’umukene azajya afashwa kwifasha.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hatangiye-igeragezwa-mu-gushyira-abaturage-mu-byiciro-bishya-by-ubudehe

  • Gicumbi na Heroes ziyambaje RGB ngo ibakiranure na Ferwafa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gicumbi ndetse na Heroes zimaze iminsi zarishyize hamwe mu kugaragaza ikibazo bita akarengane cyo kuba baramanuwe mu cyiciro cya kabiri mu buryo budakurikije amategeko nk’uko bagiye babigaragaza mu bihe bitandukanye, biyambaje RGB ngo ibarenganure.

    Gicumbi yishyize hamwe na Heroes biyambaza RGB
    Gicumbi yishyize hamwe na Heroes biyambaza RGB

    Aya makipe avuga ko umwanzuro wafashwe wo kubamura udakurikije amategeko, aho mu ibaruwa y’amapaji atanu bandikiye RGB, bavuga ko ingingo ya 33 y’amategeko shingiro Komite Nyobozi ya Ferwafa bagendeyeho idajurikije amategeko kuko bari munsi y’Inteko Rusange.

    Gicumbi na Heroes kandi zivuga ko inama yahuje amakipe yo mu cyiciro cya mbere (hifashishijwe ikoranabuhanga), itahawe agaciro kandi abanyamuryango bari bemeje ko aya makipe atazamanuka

    Ibaruwa irambuye Gicumbi na Heoroes zandikiye RGB

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/gicumbi-na-heroes-ziyambaje-rgb-ngo-ibakiranure-na-ferwafa

  • Menya umushakashatsi wakoze isabune yirukana imibu ntibashe kuruma abantu   #rwanda #RwOT

    Rwiyemezamirimo wo muri Uganda ubu urimo guhatanira igihembo cy'intwari mu bushabitsi', yabwiye BBC ko ingorane yahuye nazo akiri umwana ari zo zabaye intandaro y'igitekerezo cy'umushinga w'ubucuruzi bwe.

    Joan Nalubega w'imyaka 23, wakuriye mu kigo kirera abana b'imfubyi, yakoze isabune yirukana imibu.

    Yabwiye ikiganiro BBC Focus on Africa ati:

    'Mu mwaka wa 2016 nabonye ko ibyo abantu bakoresha hano mu kwirinda ari bimwe n'ibimaze imyaka igera muri za mirongo bikoreshwa'.

    Nalubega avuga ko yanabonye ko abarwayi ba malaria bakomezaga kwiyongera mu bice byo mu cyaro byo muri Uganda, nubwo bwose hari ubukangurambaga bwa leta bwo kuyirwanya. Yagize ati:

    'Abantu benshi bakomeje kugerageza gukora ibyo za leta zibabwira, babona inzitiramibu ndetse bakaziraramo, ariko kubera ko n'ubundi bakomeza kuyirwara ibyo babivuyeho ntibakibikurikiza'.

    Nalubega yashinze kompanyi yitwa Union-Ganics (Uganics) ikora ibikoresho byo kurwanya imibu birimo n'iyo sabune.

    Mu 2018, Africa Innovation Summit yashyize Joan Nalubega ku rutonde rw'Abanyafurika 50 barushije abandi guhanga udushya.

    Nalubega avuga ko iyo sabune yakoze yirukana imibu — irimo n'itera malaria — ishobora gukoreshwa buri munsi.

    Isabune igura $3 (hafi 3,000Frw) ituma umuntu atabasha kurumwa n' imibu

    boneka mu maduka no mu bitaro byo muri Uganda, ndetse ku bakene leta yabarihiye amwe mu mafaranga y'ikiguzi cyayo kugira ngo igiciro cyayo kibanogere bashobore kuyigura.

    Ubu buvumbuzi bwe bwatumye ashyirwa ku rutonde rwa nyuma rw'abarimo guhatanira igihembo cy'umuryango Jack Ma Foundation w'umuherwe wo mu Bushinwa.

    Kigenewe ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika, mu kubongerera ubushobozi mu bushabitsi bwabo buba bukiri mu ntangiriro.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/22/menya-umushakashatsi-wakoze-isabune-yirukana-imibu-ntibashe-kuruma-abantu/

  • South Africa's Military Stealthily Imported Exotic Drug To Fight Covid-19 #rwanda #RwOT

    South Africa's Department of Defence is being accused of spending a whooping R215milion importing Covid-19-related drugs which are reportedly neither registered nor approved for use in South Africa.

    Local media news24 reported that it had accessed a confidential letter indicating that the military Health Services (SAMHS) spent on consignments of the drug Heberon Alpha R 2B also known as Interferon.

    According to pharmacists, Interferons are proteins used in the body as part of its natural defense against viruses. The interferon Alpha-2B, manufactured by a Cuban-Chinese company, is believed to be effective in the fight against Covid-19.

    Cuba's experience on effectiveness of interferon-alpha2b against Covid-19

    Several clinical studies have provided evidence for the antiviral effects of type I interferons (IFNs) in patients with respiratory coronaviruses. A particular study assessed the therapeutic efficacy of IFN-alpha 2b in patients infected with SARS-CoV-2 during the first month after the outbreak began in Cuba.

    The multicenter prospective observational study was conducted in 16 hospitals in 8 Cuban provinces. Participants were patients with confirmed SARS-CoV-2 infection detected from throat swab specimens by real time RT-PCR who gave informed consent and had no contraindications for IFN treatment.

    Patients received therapy as per the Cuban COVID protocol, that included a combination of oral antivirals (lopinavir/ritonavir and chloroquine) with intramuscular administration of IFN-alpha 2b (Heberon Alpha R, Center for Genetic Engineering and Biotechnology, Havana), 3 times per week, for 2 weeks.

    In this study, the primary endpoint was the proportion of patients discharged from hospital (without clinical and radiological symptoms and non-detectable virus by RT-PCR).

    The secondary endpoint was the case fatality rate (CFR), defined as the number of confirmed deaths divided by the number of confirmed cases. Results from March 11th to April 14th, 814 patients were confirmed SARS-CoV-2 positive in Cuba, 761 (93.4%) were treated with Heberon Alpha R and 53 received the approved protocol without IFN treatment.

    The proportion of fully recovered patients was higher in the IFN-treated compared with non-IFN treated group (95.4% vs 26.1%, p<0.01). The CFR for all patients was 2.95%, and for those patients who received IFN-alpha 2b the CFR was reduce to 0.92.

    The estimated global CFR is 6.34% and 4.05% for the Americas reported by WHO and PAHO, respectively. In this study, 82 patients (10.1%) required intensive care and, of these, 42 (5.5%) were treated with IFN.

    The report provides preliminary evidence for the therapeutic effectiveness of IFN alpha-2b for COVID-19 and suggests that the use of Heberon Alpha R may contribute to complete recovery.

     

    The post South Africa's Military Stealthily Imported Exotic Drug To Fight Covid-19 appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/south-africas-military-stealthily-imported-exotic-drug-to-fight-covid-19/

  • AS Kigali igitegereje abanyamahanga bayo 3, iratana mu mitwe na APR FC uyu munsi #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ikipe ya APR FC irakira AS Kigali i Shyorongi mu mukino wa gishuti ugomba gufasha impande zombi kwitegura imikino nyafurika azahagarariramo u Rwanda.

    Ni wo mukino wa ruhago wa mbere ugiye gukinwa mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020 ubwo hahagarikwaga ibikorwa bya siporo kubera icyorezo cya Coronavirus cyari cyageze mu Rwanda.

    APR FC ikaba izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League mu uhe AS Kigali ari muri CAF Confederations Cup, yose yamaze gutangira imyitozo yitegura iyi mikino izaba mu kwezi gutaha.

    Ni umwanya mwiza kuri APR FC na AS Kigali zongeyemo abakinnyi kureba uburyo bitwara ndetse no kumenyerana na bagenzi babo.

    APR FC yaguze rutahizamu Jacques Tuyisenge, Bizimana Yannick n’abandi, ni mu gihe AS Kigali yazanye Hakizimana Muhadjiri, Emery Bayisenge, Tchabalala n’abandi.

    Kugeza ubu APR FC irakina uyu mukino ifite abakinnyi bayo bose ni mu gihe AS Kigali ibura abanyamahanga bayo bagera kuri 3, Shabani Hussein Tchabalala na Kwizera Pierrot bari i Burundi ndetse na Orotomal Alex wagiye gushaka ibyangombwa iwabo muri Nigeria.

    Uyu mukino ukaba uri bubere ku kibuga cy’i Shyorongi aho APR FC ikorera imyitozo uyu munsi saa 15h00′.

    APR FC irakina na AS Kigali umukino wa gishuti

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-igitegereje-abanyamahanga-bayo-3-iratana-mu-mitwe-na-apr-fc-uyu-munsi

  • Umunsi wa kane wasize amakipe azakina imikino ya 1/2 amenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Patriots BBC ishaka kwisubiza igikombe izikiranura na IPRC Kigali
    Patriots BBC ishaka kwisubiza igikombe izikiranura na IPRC Kigali

    Ayo makipe ni IPRC Kigali yabigezeho nyuma yo gutsinda UGB amanota 79 kuri 56, mu itsinda rya mbere ikipe ya REG BBC na yo yageze muri 1/2 nyuma yo gutsinda IPRC Musanze BBC 87 kuri 54.

    Nyuma yo gusoza imikino y’itsinda rya mbere (A), REG BBC iyoboye itsinda n’amanota 6/6, ikurikirwa na IPRC Kigali BBC n’amanota 5, UGB ni ya 3 n’amanota 4 mu gihe IPRC Musanze BBC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 3.

    REG BBC na IPRC Kigali BBC zabonye itike ya ½ naho UGB na IPRC Musanze BBC zasezerewe.

    Mu tsinda rya kabiri, Patriots BBC yakatishije tike y’imikino ya 1/2 nyuma yo gutsinda IPRC Huye BBC amanota 88 kuri 75, mu gihe ikipe ya APR BBC yazamukanye na Patriots BBC nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 105 kuri 78.

    Imikino ya nyuma yo gusoza imikino mu itsinda rya kabiri (B), isize Patriots BBC iyoboye itsinda n’amanota 6/6, ikurikirwa na APR BBC n’amanota 5, IPRC Huye BBC ni ya 3 n’amanota 4 naho Espoir BBC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 3.

    Patriots BBC na APR BBC zibonye itike ya ½ naho IPRC Huye na Espoir BBC zasezerewe.

    Gahunda y’imikino ya 1/2

    Abagabo

    - REG BBC vs APR BBC

    - Patriots BBC vs IPRC Kigali BBC

    Abagore

    IPRC Huye BBC vs APR BBC

    The Hoops Rwanda vs Ubumwe BBC

    Kuri uyu wa kane ni ikirihuko, imikino ikazakomeza ku wa Gatanu muri Kigali Arena nk’ibisanzwe.

    Tubibutse ko imikino ya 1/2 n’umukino wa nyuma hazakinwa umukino umwe, ikipe izaba iya mbere mu bagabo ikazahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League, mu bagore ikipe izaba iya mbere izakina imikino y’akarere ka gatanu ( Zone 5).


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/umunsi-wa-kane-wasize-amakipe-azakina-imikino-ya-1-2-amenyekanye